Icyamamare muri sinema nyarwanda wamenyekanye nka Mama Sava muri filime akina ari umugore wa Papa Sava, yerekanye abana be maze aboneraho no kwifuriza umwana we muto wagize isabukuru y'amavuko.
Aba bana be bose uko ari 2, ni abakobwa yabyaranye n'umugabo we wa mbere gusa baje gutandukana, Mama Sava aba ariwe urera aba bana.
Uyu muto uri ku ruhande niwe wagize isabukuru y'amavuko
Iyitsinze nk'idahari: Arsenal ihannye FC Barcelona iyereka ko ikwiriye kongera kwitekerezaho.
Arsenal imaze gutsinda ikipe ya FC Barcelona ibitego bitanu kuri bitatu mu mukino wa gicuti ibi bibaye nyuma y'uko Arsenal yaherukaga gutsindwa n'ikipe ya Manchester United ibitego bibiri ku busa nayo yahawe isomo rya ruhago na Real Madrid.
Polisi ya Uganda yataye muri abantu babiri muri batanu bagize uruhare mu rupfu rw'uwitwa Kwizera Emmanuel wari umukwe wabo.
Uwo mugabo yiciwe mu Gihugu cya Uganda yishwe n'abantu batanu bafitanye isano n'umugore we bamuziza inkwano yagombaga gukwa umukobwa wabo.
Ibi byabere mu mudugudu wa Rwomuti mu karere ka Kiruhura, ubwo uwo mugabo wari ufite imyaka 35 mu cyumweru gishize yajyaga gucyura umugore we ariko kwa sebukwe bagashwana nawe bitewe nuko inkwano yemeye gukwa umukobwa wabo ntazo yigeze atanga.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yatangaje ko abantu batanu bakubise umukwe wabo wari wagiye gucyura umugore we wahukaniye iwabo. Cool
Margaret Kendere na Ronald Bakashaba nibo batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, mu gihe Namara Grace, Allen Ikiriza na James Amupire bagishakishwa kubera uruhare bashinjwa mu rupfu rw'uwo mugabo.
Ikipe ya Real Madrid itsinze Manchester United mu buryo busuzuguritse cyane.
Manchester United iherutse guhana ikipe ya Arsenal imaze gutsindwa n'ikipe ya Real Madrid ibitego bibiri ku busa mu mukino wa gicuti akaba ari umukino wa kabiri ikipe ya Real Madrid itsinze muri iyi mikino ya gicuti amakipe akomeje gukina yitegura umwaka mushya w'imikino.
Igitego cya mbere cya Real Madrid cyatsinzwe na Jude Bellingham ku munota wa 6 w'umukino naho icya kabiri gitsindwa na Joselu Mato ku munota wa 89 w'umukino.
Ubuse mama iyi ngabirano izataha? Perezida wa Rayon Sports yagabiwe n'umunyamakuru ukomeye cyane mu Rwanda kubera umukinnyi yaguze.
Perezida wa Murera Uwayezu Jean Fidel nyuma yo kugura abakinnyi bagaragaza itandukaniro mu kibuga byanyuze umwe mu banyamakuru bakomeye cyane mu Rwanda bitewe n'umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe uherutse gusesekara mu Rwagasabo.
Umunyamakuru Romario Abdul Jabal ukorera Isango Star ubwo yari mu kiganiro nabamwe mubafite inshingano muri Rayon Sports yemeye ko agabiye Uwayezu Jean Fidel.
Mu magambo ye yagize ati :'Ikintu cya mbere mwarakoze kungarurira kariya gasore ngewe nkunda abakinnyi bazi football, uriya muhungu akarisa ballon ni muzima, Youssef Rhab rwose afande retid ahantu ari atere umujugujugu mu rwuri rwange aho uri bugarukire ingweba zose zihaka ndazimugabiye'.
Uwari umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Nishimwe Blaise wari wakunzwe n'umutoza wa Kiyovu Sports byongeye kumubana bibi cyane.
Hashize iminsi ikipe ya Kiyovu Sports itozwa na Koukours Petros ukomoka mu gihugu cy'ubugiriki itangiye imyitozo ndetse hari abakinnyi batandukanye bari bamaze iminsi bakorana n'abandi ngo babe bagurwa ariko ibintu ntibyagenda uko babyifuza.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko Nishimwe Blaise wari umaze gushimwa na Koukours Petros yamaze gusezererwa nyuma yo kuba atarashakwaga n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports. Ntabwo uyu ari we wirukanwe gusa ahubwo na Nizigiyimana Karim Mackenzie ndetse na Radu bamaze gusezererwa.
Nishimwe Blaise wasezerewe mu ikipe ya Rayon Sports akajya muri Kiyovu Sports bikanga hari amakuru avuga ko hari ikipe ikomeye yo mu gihugu cya Tanzania ashobora gukinira umwaka utaha ariko ntiramenyekana.
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB mu Ntara y'Amajyepfo, Kamarampaka Console yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi ko Umuryango ari ishingiro ry'iterambere, ry'Amahoro, ry'Umutekano, ko ariyo mpamvu buri wese asabwa kwirinda ikitwa icyaha cyose. Ni mu bukangurambaga RIB yakoze, aho buri wese yibutswa uruhare rwe mu kurwanya ibyaha bihungabanya ibidukikije n'ibyaha by'inzaduka.
Kamarampaka Console, yavuze ko mu busobanuro bw'ibidukikije n'umuntu adasigara muri urwo rusobe rwabyo kuko nawe ari mu bidukikije. Yibukije ko mu nshingano za RIB harimo gukumira ibyaha, Kubigenza no kubitahura ariko ko kubikumira aricyo cyarushaho kuba cyiza, aho kugira ngo RIB ikurikirane abakoze ibyaha bafungwe kandi bashoboraga kubyirinda. Yibutsa ko ufunzwe atakaza byinshi haba kuriwe ndetse n'umuryango.
Yagize kandi ati' Ibidukikije ni umurage wacu twarazwe kandi uzaragwa n'abana bacu bazadukomokaho, tutabibungabunze rero mwasanga byangije ubuzima bwacu twese haba abantu cyangwa se n'ibyo binyabuzima cyangwa se n'imyuka duhumeka'.
Abatari bake mu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Murenge wa Ngamba ari nabo bakunze gushyirwa mu majwi mu kwangiza ibidukikije, bari bitabiriye ibigajiro RIB yabahamagariye.
Ahamya ko iyo ibyo bitubahirijwe hakabaho guhanwa, ujya muri gereza aba ari igihombo kinini kuko yangiza ibidukikije tugahomba byinshi ndetse ukurikiranyweho cya cyaha akagenda akajya muri Gereza.
Yakomeje ati' Uri muri Gereza hari iterambere aba afite!?, Iyo bamufunze n'imyaka itatu aragaruka agasanga abandi bataramusize!?, Umuryango we biba bimeze gute!?. Nta terambere kuko niba ari umu Papa yagombaga kuba ari kurera abana mu muryango we, akawuteza imbere ariko yibereye muri Gereza, nta migambi, nta terambere. Umwana ugasanga yavuye mu ishuri, abandi bagiye mu biyobyabwenge, ntabwo barimo kwiteza imbere kubera ko babuze n'uburere, ariko na wamuryango wasigaye urumva ko nta rindi terambere, Igihugu reka da!'.
Abaturage bari bahari kubwinshi kumva umuburo wa RIB ku kwirinda ibyaha.
Agira kandi ati' Igihugu cyatera imbere gute kandi abaturage bibereye muri Gereza, ibyagombye gukora ibikorwa remezo, Amashuri, Amavuriro, Imihanda, ayo mafaranga arikugenda ku bakozi bita kuri abo bari muri Gereza, ari kugenda ku biryo by'uwo ng'uwo wiriwe yicaye afungiranye aho ng'aho umuryango we umeze nabi'.
PCI( Provincial Criminal Investigator) Kamarampaka Console, yibukije ko buri wese aho aherereye akwiye kumva no kuzirikana uruhare rwe mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya ibidukikije, ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina cyangwa se ihohoterwa ryo mu ngo hamwe n'ibindi byaha by'inzaduka. Yasabye kandi ko buri wese yirinda akanarinda abandi, yibutsa ko RIB ikeneye ubufatanye no gutanga amakuru hakiri kare, ibyaha bigakumirwa.