Category: Uncategorized

  • Mu butumwa bwatumye benshi bemeza ko yakoze amateka ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahaye ubutumwa Migi watangiye ubundi buzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwatumye benshi bemeza ko yakoze amateka ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahaye ubutumwa Migi watangiye ubundi buzima

    Ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahaye ubutumwa bukomeye Mugiraneza Jean Baptiste Migi bukora benshi ku mutima.

    Kuri uyu wa mbere nibwo umukinnyi wakoze amateka mu ikipe ya APR FC, Kiyovu Sports ndetse no mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Migi yasezeye burundu ku gukina umupira w'amaguru.

    Nyuma yo gutangaza ibi abantu benshi bamwifurije ihirwe mu bikorwa ndetse n'ubuzima bushya agiyemo ariko ikipe ya APR FC yaje gukora igikorwa cyiza nayo imwifuriza amahirwe mu byo agiyemo nk'umukinnyi wayifashije cyane.

    Babinyijije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati 'Muraho Mugiraneza Jean Baptiste, wakoze akazi gakomeye nk'umukinnyi. Warakoze kubikorwa byawe byose byiza kandi bitazibagirana'.

    'Twizeye ko uzishimira buri munota wose w'ikiruhuko. Uzakumburwa ariko ntabwo uzigera wibagirana. Amahirwe masa ku bikorwa byawe bikurikiyeho! Reka bizabe byiza cyane kuruta ibya mbere. Kuri twe buri gihe uzahora uri umunyabigwi mu mateka y'iyi kipe y'ubukombe ya APR FC'.

    Source : https://yegob.rw/mu-butumwa-bwatumye-benshi-bemeza-ko-yakoze-amateka-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-yahaye-ubutumwa-migi-watangiye-ubundi-buzima/

  • Byari ibicika i Kigali! Amafoto 40 yerekana i… – #rwanda #RwOT

    Weekend ishize mu mujyi wa Kigali byari ibirori mu ngeri zitandukanye. Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filimi, Bahati Makaca yasabye akwa umugore we utuye muri Canada. Ni mu gihe mu ihema rya Camp Kigali abahateraniye barasetse bataha baribwa imbavu muri Seka Live imaze kwandika amateka yo kuzana abanyarwenya bafite amazina akomeye kuri uyu Mugabane wa Afurika. 


    Mu nzu iberamo imikino n'ibitaramo ya BK Arena, umuraperi La Fouine yatanze ibyishimo bidacagase amenyesha abanyarwanda ko yifuza gutegura igitaramo cye I Kigali nyuma yo kubona ko ahafite abafana benshi cyane. Ni ku nshuro ya kabiri yari ataramiye abanyarwanda bivuze ko agifite amavamuhira yo kubasusurutsa. 


    Mu nzu ndende iri mu Rwanda, Kigali City Tower hari abanyabirori bari bataramiwe na Bien-Aime wahoze muri Sauti Sol. Ni igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bwo ku kigero cyo hejuru cyari cyateguwe na Dj Marnaud usanzwe ari Brand ambassador wa Heinken. Ni igitaramo cyarimo abavanga imiziki bakunzwe barimo Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Inno, Dj Pius wari umushyushyarugamba.


    Undi watunguranye  ni Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, waje  igitaramo kigeze hagati aho yari kumwe na Intore Bruce utegura ibitaramo akaba yari umujyanama wa nyakwigendera Yvan Buravan.


    Bruce Intore ni nawe uzashyira ku murongo umuzingo uzasohorwa wasizwe na Yvan Buravan. Ndetse ni nawe ugenzura ibikorwa bya muzika byasizwe na Yvan Buravan birimo kuzategura igitaramo cyo kumurika iriya album.

    REBA AMAFOTO 40 YATORANYIJWE YEREKANA ISHUSHO YA WEEKEND MU MYIDAGADURO

    Miss Nimwiza Meghan yaje kureba umuhanzi Bien-Aime wataramiye abanya-Kigali bakaryoherwa. Hano yitsimbaga gafotozi ngo atabasha kumufotora

    Uyu mukobwa yari yari yizihiwe muri Marnaud Music Therapy

    Ruti Joel yafashije abakuru gucinya akadiho abato batega amaboko babyinana indirimbo zitandukanye

    Abakiri bato bacinye akadiho berekana ko bafite inyota y’umuziki w’umwimerere

    Ruti Joel yatanze ibyishimo abyinisha abanyabirori umuziki wa Kinyarwanda

    Ikinyobwa cya Heineken cyarasomwe gishira mu macupa. Abanya-Kigali bamaze kumenyera kwirekura mu bitaramo

    Bien-Aime wahoze muri Sauti Sol yeretswe urukundo


    Ruti Joel azi neza uko yitwara ku rubyiniro ku buryo yabyinishije abari baje bose yava ku rubyiniro bagahita basuherwa

    Dj Toxxyk yacurangiye ibihumbi by’abafana bataha bishimye. Igitaramo cya Marnaud Music Therapy cyerekanye ishusho nziza y’uko hakenewe amaraso mashya mu gutegura ibitaramo. 

    REBA AMAFOTO 93 Y’IGITARAMO CYOSE

    Bahati Makaca nyuma yo kuva mu murenge ku itariki 27 Nyakanga 2023 ku itariki 29 Nyakanga 2023 yasabye akwa Cecile utuye muri Canada. Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare birimo Bamenya, Young Grace, Inkindi Aisha, Ally Soudy, Mike Karangwa n’abandi. Bwabereye mu ihema ryitwa Prime Garden riri i Gikondo ahazwi nka Nangumurimbo.

    Bahati yasabye anakwa Cecile utuye muri Canada

    Young Grace na Inkindi Aisha bari mu bagaragiye Bahati

    Bamenya yashyigikiye Bahati

    Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye umugeni anafasha abitabiriye gucinya akadiho

    Salle yari iteguye bibereye ijisho

    Abakobwa bari bambariye Bahati barimo ibyamamare, Young Grace (Umuhanzikazi), Inkindi Aisha (Umukinnyi wa filime)

    Ally Soudy na Mike Karangwa bashyigikiye Bahati Makaca

    Umunyamakuru Fatakumavuta n’umuraperi M Izzo bashyigikiye Bahati

    Bahati yambitse impeta Cecile nyuma yo kumuha umugeni

    Bahati yari ashyigikiwe n’ababa mu myidagaduro nyarwanda

    REBA AMAFOTO YOSE 343

    Mu ihema rya Camp Kigali habereye Seka live yarimo abanyarwenya bafite amazina ndetse umuhanzi Nel Ngabo yasusurukije abitabiriye

    Umunyarwenya Arthur Nkusi ari guhindura amateka mu ruganda rw’imyidagaduro

    Abitabiriye barasetse kugeza ubwo umuntu yahubuka ku ntebe akwa hasi

    Nel Ngabo na manager we Ishimwe Clement bari basetse batembagaye

    Nel Ngabo yataramiye abitabiriye Seka live

    Michael Sengazi yasusurukije abitabiriye Seka Live yapfundikiye Nyakanga ya 2023. Uyu munyarwenya yatangiriye muri Comedy Night amaze kujya mu bihugu byinshi abikesha gutera urwenya.

    Dr Hilary Okello niwe wabaye umunyarwenya w’umunsi. Yamaze isaha yose ku rubyiniro asetsa abantu by’umwihariko ku byerekeye igihugu cye avukamo cya Uganda

    Rusine Patrick yasekeje abitabiriye Seka Live

    Patrick Salvado wo muri Uganda yataramiye abanyarwanda ku nshuro ya kane 

    Abanyarwanda bamaze kugira umuco wo kwitabira ibitaramo by’urwenya

    Abanyamahanga bamaze kumenyera ibitaramo by’urwenya

    REBA HANO AMAFOTO 84 YA SEKA LIVE


    LA Fouine nawe yataramiye abanya-Kigali

    La Fouine yifuza gutaramira abanyarwanda nyuma yo kwerekwa urukundo inshuro 2

    La Fouine yataramiye muri BK Arena

    Ange Kagame na Perezida Kagame bitabiriye umukino wahuje Angola n’u Rwanda

    Abitabiriye bararyohewe

    Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje u Rwanda na Angola

    BK Arena habereye umukino w’igikombe cy’Amahoro cya Baskteball mu bagore. Wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023. Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ariko rubona itike yo gukina 1/4. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132606/byari-ibicika-i-kigali-amafoto-40-yerekana-ishusho-ya-weekend-iherekeza-nyakanga-mu-myidag-132606.html

  • Uyu mukinnyi se uteruwe na Pendo ubu azageza kuki Amavubi? Anita Pendo yagaragaye ateruye umukinnyi witezweho byinshi mu Mavubi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi se uteruwe na Pendo ubu azageza kuki Amavubi? Anita Pendo yagaragaye ateruye umukinnyi witezweho byinshi mu Mavubi.

    Umuvangamiziki ukunzwe cyane hano mu Rwanda Anita Pendo yagaragaye ateruye umuhungu we wifuza kuzaba umukinnyi w'itangaza bituma abantu bamwibazaho.

    Ifoto ya Anita Pendo yatumye abantu bayavuga ateruye umuhungu we:

    Amafoto y'umuhungu wa Pendo wifuza kuzaba umukinnyi ukomeye:

    Bimwe mu abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona ifoto ya Anita Pendo ari kumwe n'abana be ubwo yarateruye umukinnyi w'ejo hazaza mu Mavubi:

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukinnyi-se-uteruwe-na-pendo-ubu-azageza-kuki-amavubi-anita-pendo-yagaragaye-ateruye-umukinnyi-witezweho-byinshi-mu-mavubi-amafoto/

  • Agiye kurya ayo yakoreye yitonze! Umukinnyi wanditse amateka akomeye cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na APR FC yamanitse inkweto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi hafi imyaka 20 akina umupira w'amaguru nk'akazi kamutunze, yahisemo kuwuhagarika burundu ku myaka 35 y'amavuko.

    Migi yatangiye gukina 2002 akinira La Jeunesse akiri umwana muto cyane azamurwa mu nkuru 2014, nyuma yaho yanyuze mu makipe atandukanye agenda yitwara neza maze ibikorwa bye birivugira, izina rye riba ikimenywabose nk'umuravumba mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu makipe ya APR FC, Kiyovu Sports, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC aherukamo tutibagiwe n'ikipe y'igihugu Amavubi yasezeyemo tariki ya 13 Kanama 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasezeye burundu umupira w'amaguru.

    Yagize ati 'Muraho neza nshuti bavandimwe? Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire ibihe twanyuranyemo.

    Buri kintu kigira igihe cyaycyo, iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w'amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi, dukomeza tujye imbere.'na Niyonzima.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wanditse-amateka-akomeye-cyane-mu-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-ndetse-na-apr-fc-yamanitse-inkweto/

  • Bahavu Jannet yeretse umukunzi ko ntawamusimbura -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Bahavu Bannet Usanase yateye imitoma umugabo we Fleury amubwira ko ari umunyamahirwe kuba amufite, amuhamiriza ko amukunda anamusabira imigisha ku Mana.

    Mu butumwa Bahavu yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekeje amafoto yabo bombi, yagize Ati ' Ndi umunyamahirwe kuba mfite umugabo nkawe Fleury ni wowe guhumeka kwanjye kandi ndabigukundira, Imana iguhe imigisha myinshi buri munsi.

    Source : https://yegob.rw/bahavu-bannet-yeretse-umukunzi-ko-ntawamusimbura-amafoto/

  • Umutoza wa Rayon Sports wari warasabye ubuyobozi ko bamugurira umukinnyi ku mwanya yabonagaho ikibazo yabonye igisubizo yemeza ko ari nawe mukinnyi mwiza atari yarabonye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports wari warasabye ubuyobozi ko bamugurira umukinnyi ku mwanya yabonagaho ikibazo yabonye igisubizo yemeza ko ari nawe mukinnyi mwiza atari yarabonye

    Umunya-Tunisia utoza ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI wifuzaga umukinnyi ukina nka myugariro, yabonye umukinnyi mwiza ugomba kumuha ibisubizo by'ibibazo yari afite kuri uyu mwanya.

    Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe ya Vital'O FC yo mu gihugu cy'u Burundi umukino urangiye ntakipe ibonye intsinzi kuko zombi zaguye miswi ku bitego 2-2.

    Nyuma y'umukino abakunzi ba Rayon Sports bikomye cyane bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe barimo Rwatubyaye Abdul bibaza ikintu yabaye kugirango agende akora amakosa angana kuriya ndetse banagaruka cyane kuri Simon Tamale umazamu mushya Rayon Sports yaguze.

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI mu mukino yaje gukora impinduka ashyira mu kibuga myugariro Mitima Issac ubona ko ikipe itangiye gukina neza bihereye mu mutima w'ubwugarizi. Uyu mutoza yaje kubwira abamwegereye ko agiye kujya akoresha Mitima Issac kuko ngo abo benshi babona Rwatubyaye ndetse na Aimable bose bakina ibintu bimwe.

    Hari benshi babyumva kimwe n'uyu mutoza wa Rayon Sports kuko urebye imikinire ya Rwatubyaye na Aimable ku munsi w'ejo hashize wabonaga ko bose nta numwe wihuta ndetse ubona ko bakiremereye, byagorana cyane Rayon Sports ikomeje kubakoresha gutya ubona ko umwe uko byagenda kose ashobora kwicara.

    Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w'ejo izakina umukino wa gishuti wa kabiri ukomeye n'ikipe ya Gorilla FC iyoborwa na Hadji Mudaheranwa. Uyu uzaba ari umukino itegura Rayon Day nayo tutaramenye ikipe bizahura kuri uyu wa gatandatu.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-wari-warasabye-ubuyobozi-ko-bamugurira-umukinnyi-ku-mwanya-yabonagaho-ikibazo-yabonye-igisubizo-yemeza-ko-ari-nawe-mukinnyi-mwiza-atari-yarabonye/

  • Iyo ukuraho intoki ! Amafoto ya Allah cool yambaye igice cyohejuru Gusa ikomeje kuvugisha abatari bacye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushabitsikazi mu gukina filime hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Alliah Cool yongeye kwiharira imbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto yambaye umwenda hejuru gusa yakinze ikiganza ku myanya yibanga bitewe n'ukuntu uwo mwambaro ari mu gufi.

    Source : https://yegob.rw/iyo-ukuraho-izo-noki-tukirebera-ifoto-ya-alliah-cool-yambaye-hejuru-gusa-yakinze-ikiganza-ku-myanya-yibanga-kubera-ko-umwenda-wendaga-gucika-yavugishije-benshi-amafoto/

  • Umugabo yahanutse kuri Etaje ya 68 ahasiga ub… – #rwanda #RwOT

    Umugabo w’imyaka 30 ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa yitabye Imana nyuma yo kurira ku nyubako iri muri Hong Kong agerageza gufata ifoto y’urwibutso ihamya ko yageze kuri iyi nyubako.

    Umurambo w’uyu musore wagaragaye munsi y’inyubako iherereye mu mujyi wa Mid-Level aho bikekwa ko yagize amahirwe make hanyuma akora impanuka ahanuka hejuru kuri iyo nyubako.

    Nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka New York Post, Daily Maily, Lucid yinjiye muri iyi nyubako avuga ko agiye kureba inshuti ye iri kuri etaje ya 40 ariko mu kuhagera, yahise akomeza kuzamuka kugera ubwo yaje kugera hejuru kuri iyi nyubako.

    Nk’uko Polisi yo muri Hong Kong ibitangaza, ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ni uko uyu mugabo yakoze impanuka kuko nta mpapuro babonye zigaragaza ko uyu mugabo yari abigambiriye koko.

    Uyu mugabo yahanutse mu burebure bureshya na 230 meters akaba ari ibintu yari yarateguye kurira ino nzu kuko mu minsi itandatu iciyeho yanditse ku mbuga nkoranyamabaga ze ko ari gafotozi ukomoka muri Hong Kong.

    Uyu mugabo yari asznwe yurira inyubako, ibiraro, iminara ndetse n’ibindi bintu birebire cyane ku isi akaba yari agiye no kuririra iyi nyubako n’ubwo yaje kuhasiga ubuzima.

    Uyu mugabo yari asanzwe yurira inyubako ndende ku isi


    Mu minsi 6 mbere y’uko yurira iyi nyubako, yabanje gusangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyamabaga ze ifoto igaragaza inyubako yahanutseho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132614/umugabo-yahanutse-kuri-etaje-ya-68-ahasiga-ubuzima-132614.html

  • KNC yafashe abakinnyi bose ba Rayon Sports abagira ubusa ahita yemeza umukinnyi umwe rukumbi wa Gikundiro uzamufasha kubona amanota 3 ku mukino uzabahuza hatagize igihinduka – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC yafashe abakinnyi bose ba Rayon Sports abagira ubusa ahita yemeza umukinnyi umwe rukumbi wa Gikundiro uzamufasha kubona amanota 3 ku mukino uzabahuza hatagize igihinduka

    Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yafashe ikipe ya Rayon Sports yose ayihindura ubusa ahubwo yemeza umwanya abakinnyi be bagomba kujya bacaho kugirango bazabone amanota 3.

    Kuri uyu wa mbere nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryashyize hanze ingengabihe ya sezo 2023/2024, ikipe ya Gasogi United yisanga igomba guhura na Rayon Sports ku mukino wa mbere ufungura sezo.

    Nyuma yo gusohoka kw'iyi ngengabihe benshi bahise bibaza ukuntu Gasogi United yahawe guhura na Rayon Sports ariko bisa nkaho igikoresho gikoreshwa hakorwa iyi ngengabihe ari uko byagombaga kuba. KNC nyuma yo kubona ibi yahise atangira guha ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports dore ko ari nawe uzakira kugirango bazaze ari benshi.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio one ari nayo Radio ye, KNC yaje gutangaza ko ntamukinnyi Rayon Sports ifite unganya ubushobozi n'abakinnyi be asangankwe ndetse nabo yongeyemo bashya. Uyu mugabo utajya uripfana yaje gutangaza ko umukinnyi barimo gushima cyane muri iyi minsi Serumogo Ally ngo niwe bazajya banyuraho baguruka nkuko babikoraga agikina muri Kiyovu Sports.

    KNC watangiye kuryoshya iyi Deribi (Derby) yaje no kwiharahaza avuga ko arebye ubushobozi ikipe ye ifite azatsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 4-2 nyuma y'umukino bazongere ngo babimubaze.

    KNC nubwo yagarutse kuri uyu mukino uzahuza Gasogi United n'ikipe ya Rayon Sports yaje guha ubutumwa abakunzi ba APR FC abasaba ko bagomba kwihanganira ikipe yabo ngo kuko ubwo igaruye abakinnyi b'abayamahanga ntabwo ibyo kuba bagera kure mu mikino nyafurika ari ibintu yiteze uyu umwaka ndetse no mu uwutaha ariko nyuma ngo bishobora gukunda.

     

     

    Source : https://yegob.rw/knc-yafashe-abakinnyi-bose-ba-rayon-sports-abagira-ubusa-ahita-yemeza-umukinnyi-umwe-rukumbi-wa-gikundiro-uzamufasha-kubona-amanota-3-ku-mukino-uzabahuza-hatagize-igihinduka/