Category: Uncategorized

  • Tom Close yagarutse ku buzima bwa Junior Mu… – #rwanda #RwOT

    Tom Close wageze ahabereye umuhango wo gusezera no kugaruka ku mateka ya Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem yazanye n'umugore we Tricia Close. Igihe kigeze cyo kugaruka ku buzima bwaranze Junior Multisystem umuhanzi uhagarariye abandi, Tom Close niwe wafashe ijambo ryamaze iminota 12 ariko yagaragaye afite ikiniga cyakora bimwe bya kigabo akihagararaho ariko bigaragara ko yababaye cyane. 

    Tom Close imyaka irenga 18 mu muziki yatangiye avuga ko amenya Junior Multisystem bwa mbere yamwumvise muri Bridge Records. Iyi studio iri mu zafashije Junior kubaka izina mu myaka itatu yahamaze. Ubwo duheruka kuganira na nyiri iyi studio usigaye atuye muri Canada, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo nyinshi zanditse amateka ku bahanzi bahari ubu zakorewe muri iriya studio.

    Tom Close yagize ati: 'Menya bwa mbere Junior yari muri Bridge Records'. Icyo gihe Tom Close yakoranaga na Producer witwa Didier ariko bakajya biyambaza Junior ngo abafashe gucuranga mu ndirimbo. Tom Close rero yari agiye gukorana indirimbo na Ally Soudy yitwa “Bibaho”.

    Yanahishuye ko ari bwo Junior yahise amusaba kumukorera ikirango 'Jungle' buri wese wumva indirimbo zakozwe nawe ziba zifite ako karango gakozwe mu ijwi rya Tom Close. Indirimbo za mbere y'uko Tom Close ahura na Junior ntabwo zumvikanamo kiriya kirango cya Junior Multisystem. 

    Tom Close avuga ko umuntu kumuvuga ibyiza gusa bidakuraho ko aba yarakoze n'ibibi. Ati:'Jyewe yanyiciye gahunda ariko impamvu yabaga afite indirimbo nyinshi kandi agezweho, rero yari umuhanga. Indirimbo nyinshi yakoze zaramamaye kuko yari umuhanga'. Yasobanuye ko bigoye ku mu producer ugezweho kuba yakubahiriza gahunda kuko akenshi ngo ntibaruhuka.

    Tom Close niwe wakoze ikirango cyamenyekanishije 'Jungle' Junior Multisystem ubwo bahuraga ngo bakore indirimbo yari yatangiwe na Didier Touch ariko ikaza kunozwa na Junior Multisystem. Iyo ndirimbo ni iyahurije hamwe Tom Close na Ally Soudy. 

    Tom Close wavuze ahagarariye abandi bahanzi yavuze ko kuva yakora Indahiro kugeza akoze impanuka atigeze atakaza umwanya wa mbere mu batunganya imiziki hano mu Rwanda ibizwi nka'Hit'. Tom Close ati: 'Imana niyo iduha ubuzima iyo igihe kigeze irabwisubiza. Tumaze igihe tubura abahanzi. Kuri twe buriya Junior Multisystem urugendo rwe yararugenze.

    Kuba agiye ejo n'undi muri twe. Igihe nk'iki tumwibuka dukwiriye kuzirikana ko natwe undi uwo ari we wese muri twe byamubaho. Tom Close avuga ko abahanzi bagira uruhare runini mu buzima bw'igihugu ku buryo abahanzi bakwiriye kubizirikana kuko bisiga umusanzu mu gihugu.

    Ati:'Tumenye ko hari abifuza kubaho nk'uko tubayeho bityo dukanguke. Hari umunsi tuzaba tutakiri hano. Iyo umuntu avutse niwo munsi usinya amasezerano yo gupfa. Twe iminsi dusigaje ntituyizi ahubwo dukore umusanzu wacu. Junior simuzi hari umuntu bafitanye ibibazo'beef'.'

    Tom Close yasabye abahanzi kurya bari menge kuko buri wese azatabaruka

    Yagarutse ku musanzu w'umuhanzi muri sosiyete nyarwanda. Avuga ko ibyo bakora bigirira benshi akamaro. Urugero yatanze ni zimwe mu ndirimbo zakozwe na Junior zikaba hari abo zafashije gukundana, abo zahaye ibyishimo, abo zatumye babana akaramata bari bagiye gutandukana. Tom Close yanagarutse ku ijambo ryaranze Junior aho yavuze ko ubuzima bwamwigishije ko ari ubusa.

    Yakebuye abahanzi nyarwanda abibutsa agaciro bafite muri sosiyete. Ati:'Ntimwumvise mushiki wa Junior wahoraga amusaba nimero za Butera Knowless. Buriya rero bifuza kubaho nka Butera. Muzi abantu bifuza guhura natwe? Abifuza ko twakwicarana? 

    Rero aya ni amahirwe yo kubyaza umusaruro tukamenya ko tugomba gukora ibikorwa bizahora byibukwa. Ntabwo hazabaho Jenoside yakorewe Abatutsi bwa kabiri ariko hano turi twese ntabwo mu gihe runaka tuzaba duhari. Rero ntitugapfushe amahirwe dufite kuko umunsi tuvuka niwo munsi twasinye amasezerano n'urupfu'.

    Tom Close yanasabye abatunganya imiziki kugira isomo bakura kuri Junior kuko kuva yatangira gutunganya umuziki mu 2009 kugeza ubwo yakoraga impanuka mu 2019 yari ku gasongero mu batunganya imiziki mu Rwanda. 

    Ati:'Junior kuva yatangira gutunganya imiziki kugeza akoze impanuka yari kuri hit kandi nta wundi wari wabigeraho. Indirimbo yakoze zatwaye ibihembo kandi zahinduye ubuzima bwa benshi rero ibyo yakoze ntabwo bizibagirana'.


    Tom Close yasabye abahanzi kuzasiga urwibutso rwiza ku isi


    Tom Close yabwiye abahanzi kuba maso kuko igihe kizagera buri wese agatabaruka


    Tom Close yakoreye Jingle Junior Multisystem nyuma yo guhura bagiye gukora indirimbo yahuriyemo na Ally Soudy

    Tom Close yari kumwe na Tricia Close

    REBA TOM CLOSE AVUGA MU IZINA RY’ABAHANZI BOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132676/tom-close-yagarutse-ku-buzima-bwa-junior-multisystem-asaba-abahanzi-kwitegura-neza-urupfu–132676.html

  • Gukorwa mu mufuka, umukino utarimo umunyu – A… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe hose ku Isi imikino ya gicuti amakipe ayikoresha mu kwitegura ndetse no kurushaho kwiyubaka harebwa ahari imbaraga nke  zikaba zakongerwa bigishoboka, cyangwa hakagirwa igihunduka bitewe n’ibyavuye muri iyo mikino. Muri Rayon Sports rero ndetse no mu Rwanda muri rusange, ntabwo ariko bimeze kuko abafana ba Rayon Sports barakaye cyane ndetse bavuga ko nta kipe bafite.

    Mu ijoro ryatambutse, nibwo ikipe ya Rayon yakinnye umukino wa kabiri wa gicuti, aho yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC. Ubwo uyu mukino warangiraga abafana ba Rayon Sports basohotse muri sitade batareba inyuma, aho batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko ikipe bafite nibacunga nabi hari igihe itaza no mu makipe ane ya mbere.

    Abafana ba Rayon Sports batangiye kwishyira ku gututu na shampiyona itaratangira 

    Umwe mu bafana twaganiriye yavuze ko nyuma y’imikino ibiri babonye nta kipe bafite. Yatangiye agira ati” Mbere na mbere namwe abanyamakuru muri abana babi munica amakipe yacu nk’ubu hari abanyamakuru batubwiraga ibintu tugashamaduka ariko ibyo turi kubona mu kibuga birahabanye. Abo banyamakuru turabazi ariko barabeshya. Ubuyobizi bwacu nabwo ni ababeshyi. Ubuse uriya munyezamu Hategekimana agiye kwicaza bamukuye he? Bariya barutahizamu se bo bavuye hehe?”

    Rayon Sports umukino yaraye ikipe ikinnye na Gorilla FC yamaze iminota 25 y’igice cya mbere itaratera ishoti mu izamu rya Gorilla FC. Ibi byabaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’uko n’umukino wa mbere bahuyemo na Vital’O FC ariko byari byagenze.

    Abafana kandi ntabwo bishimiye amafaranga ikipe iri kubishyuza ndetse bamwe bavugako kuri Rayon Day batazaza.

    Bamwe banze gukomera ikipe amashyi basohoka batareba inyuma, ndetse bamwe bakavuga ko nibatagabanya amafaranga bari kwishyuza bitaza kugukanda 

    Bamwe mu bafana bavuga ko Rayon Sports nk’ikipe yabo, uyu mwaka yaje ije kubacucura kanti ntacyo iri kubaha. Umufana aracyatuganirira. “Reka duhere mu Nzove ubwo imyitozo yatangira, icyo gihe twishyuye ibihumbi 2 ikipe itubwira ngo iratangira imyitozo ariko ntasanze nta mukinnyi mushya w’umunyamahanga wari uhari, ibyo byakomeje uko, kugera aho gusubira ku myitoza tubigabanyije, twongera gusubira Youssef yaje.

    Ku mukino wa Vital’O FC, ikipe yatwishyuje ibihumbi 5000 ariko umukino batweretse Imana niyo iwuzi. Ku mukino wa Gorilla FC amafaranga batwishyuje n’ibyo duhawe ntabwo bingana ku munsi w’igikundiro nibatagabanya amafaranga bashyizeho abazitabira ni mbarwa kuko twamaze kubona ko nta kipe dufite.”

    Uwayezu Jean Fidele nawe yageze aho arumirwa nyuma yo kubona umupira Gorilla FC irimo gutera ikipe ye 

    Nubwo umutoza wa Rayon Sports arimo gukora impinduka ashakisha nibura abakinnyi bahagaze neza, ntabwo abafana babikozwa kuko bo  birebera umusaruro gusa nuubwo atariko byakagenze mu mikino uhanziriza shampiyona.

    Abafana ba Rayon Sports bavuga ko bakeneye ko ikipe igura undi munyezamu kuko Simon Tamale baguze niba azicwaza na Hategekimana Bonheur nawe batemera, bisobanuye ko nta muzamu bafite. Abafana bakomeza bemeza ko ntamukinnyi bafite ukina nka nimero 9 na 10 kandi bahagaze neza.

    Yamen utoza Rayon Sports, nawe hari aho bigera akibaza ku bushobozi bwa bamwe mu bakinnyi afite 

    Bavakure Ndekwe Felix uri gukina nka Nimero 8 kuri ubu, niwe mukinnyi umutoza wa Rayon arambirijeho ndetse ni nawe mukinnyi umaze gukina iminota myinshi mu mikino ibiri Rayon Sports heruka gukina.

    Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama izaba ifite ibiruri by’umunsi witiriwe Rayon Sports Day aho izerekana abakinnyi n’imyenda mishya, ndetse ikazakina umukino wa 3 wa gicuti ukaba uwa kabiri mpuzamahanga, aho izakina n’ikipe ya Police FC yo muri Uganda.

    Mussa Essenu ntabwo abafana bumva uburyo ahushamo ibitego buri kanya kandi aba yanahawe imipira myiza 

    Hategekimana ntagihindutse ashobora kuzaba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports mu mwaka ugiye kuza w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132686/gukorwa-mu-mufuka-umukino-utarimo-umunyu-abafana-ba-rayon-sports-bari-gukubita-agatoki-ku–132686.html

  • Abahanzi barenga 16 basezeye Junior Multisyst… – #rwanda #RwOT

    Junior Multisystem yatabarutse ku itariki 27 Nyakanga 2023 ari saa kumi n'ebyiri z'igicamunsi. Yari yagiye kwa muganga saa tanu z'amanywa. Ni nyuma y’imyaka ine ari mu buribwe ariko butamubuzaga kwisekera nk’uko abamubaye hafi babihamya. 

     

    Mama wa Junior watanze ubuhamya yavuze ko umwana we yarinze ashiramo umwuka adasambye. Yagize ati:'Yanyweye amazi areba hirya ahita ashiramo umwuka'. Byumvikana ko nta mwanya wabayeho wo kurwana n'ubuzima bimwe bita gusamba.

    Ku mugoroba wo gusezeraho bwa nyuma uyu mugabo watabarutse afite imyaka 30 y'amavuko akaba asize umwana nk’uko mama we yavuze ko'Ansigiye umwuzukuru' abahanzi batangiranye nawe abasanze ari icyamamare n'abo yafashije kwamamara bari bahari. 

    Mu myaka 10 yamaze atunganya umuziki guhera mu 2009 kugeza mu 2019, ubwo yakoraga impanuka avuye mu birori by'isabukuru ya mushiki we nibura ufashe impuzandengo y'umuhanzi umwe ku mwaka wabona ko yari akunzwe.

    Ni abahanzi basaga 16 bari bateraniye mu busitani buri Kimironko ahasanzwe habera ubukwe n'ibindi birori. Uhereye ku bahanzi baje mbere ye bari barangajwe imbere na Tom Close watangiye umuziki ahagana za 2005 ndetse na Victor Rukotana w'ejo bundi bose bari bahari ku bwo guherekeza Junior wasabye ko natabaruka azakorerwa ibirori bakaririmba aho kubabara. 

    Abahanzi bari bahari Inyarwanda yabashije kubona barimo: Tom Close, Riderman, Dj Pius, Platini P, Oda Paccy, Bruce Melodie,Uncle Austin, Mc Tino, Toni unique, Tonzi, King James, Young Grace, Zizou Alpacino uhuza abahanzi mu ndirimbo Marina waje aherekejwe na Yvan Muziki bari mu rukundo, Butera Knowless yazanye n'umugabo we, Victor Rukotana n'abandi inyarwanda itaciye iryera. 

    Aba bahanzi uwabashije gufata ijambo yavuze ko atazibagirwa umusanzu wa Junior mu iterambere rya muzika nyarwanda. Ariko rero hari n'abamushimiye ko yagize uruhare mu rugendo rwabo barimo Oda Paccy wavuze ko umuziki we awukesha Junior ku kigero cya 80%. Dj Pius we yahamije ko yakoze umuziki kubera Junior ndetse n'abandi benshi bagiye bamuvuga ibyiza yabakoreye.

    REBA TOM CLOSE AVUGA UKO YAHUYE NA JUNIOR

    “>

    Abahanzi nibura 16 baje gusezera bwa nyuma Junior wabakoreye indirimbo zabahinduriye ubuzima

    Young Grace yibuka indirimbo yakorewe na Junior ikiniga kikamufata. Guhera za 2011 indirimbo Junior yarambikagaho ibiganza zarakundwaga

    Young Grace mumwibuke mu ndirimbo yakozwe na Junior akiri muri Bridge Records. Indirimbo Ikigusha ni Junior wayikoze. Ni Young Grace na Butera Knowless bayihuriyemo

    Yvan Muziki yazanye na Marina. Marina yakorewe Too Much na Junior ndetse niwe wahuje Austin na Marina. Umuziki wa Marina awukesha Junior

    Dj Pius yavuze ko Junior ariwe watumye akora umuziki

    Bahati wo muri Just Family yasabye abahanzi kongera bakunga ubumwe ntibagahuzwe n’urupfu rwa mugenzi wabo

    Oda Paccy ubwo yari afite inda y’amezi 7 Junior yaramuhamagaye amubwira ko atazanywe no kubyara ahubwo agomba gukora umuziki

    Oda Paccy yavuzeko umuziki we ku kigero cya 80% awukesha Junior

    Mc Tino yasabye abahanzi kongera bakajya bahura nkuko byari bimeze bakitabira Primus Guma Guma Super Star

    Toni Unique yagaragaje akamaro ka Junior ku rugendo rwe rwa muzika

    Iyo hatabaho Junior ntabwo Marina yari guhura na Uncle Austin wamwinjije mu muziki

    Junior yakoze Too Much yarimo abahanzi batandukanye ariko yasize Marina amenyekanye. Marina asuhuzanya na Tonzi

    Tonzi yaririmbye agace gato k’indirimbo Humura

    Platini P yavuze ko nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys ari Junior wazikoze

    Abahanzi b’urungano rwa Junior baje kumusezeraho

    King James yabaye hafi Junior mu minsi ya nyuma

    Butera Knowless yaririmbye mu guha icyubahiro Junior 

    Uncle Austin yaririmbye

    Platini P, King James na Butera Knowless

    Bruce Melodie yateye abantu urwenya rw’intebe yigeze gushwanyuka kubera Junior yari aremereye

    Tom Close yatanze impanuro ku bahanzi

    Bruce Melodie yari kumwe na Mubi cyane umucungira umutekano

    King James na Butera bari bicaranye

    AMAFOTO:NATHANAEL

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132678/abahanzi-barenga-16-basezeye-junior-multisystem-amafotovideo-132678.html

  • Beyonc na Mark Zuckerberg mu bantu 5 batari… – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw’abantu 5 barindwa cyane ku isi batari abayobozi b’ibihugu, harimo icyamamarekazi Beyonce, umuherwe Mark Zuckerberg n’abandi:

    1.Imva y'umugabo Vladmir Lenine wo mu Burusiya

    Uyu mugabo yahoze ari umusirikare w'ingabo z’Abarusiya usibye kuba atakiriho ariko ari mu bantu bubashywe mu Burusiya kubera ibitekerezo byamuranze akiriho. Bivugwa ko abasirikare b’u Burusiya babwiwe ko umubiri wa Vladmir ari bintu by’ingenzi u Burusiya bufite. 

    Mu Rubuga rw'Umutuku (Red Square) muri Moscow rwa gati, mu gihugu cy'u Burusiya niho hari umubiri wa Vladmir, bivugwa ko uyu mugabo yari igihangange mu kuba umutegetsi w’abasirikare ukomeye, umubiri we watewe imiti ituma utabora, umubiri we wahashyizwe nyuma gato yo gupfa kwe mu 1924.

    Amakuru avuga ko usibye inshuro mbarwa zabayeho mu bihe nk'iby'intambara, uyu mubiri we urindwa amasaha 24/24, iminsi 7/7 kuva mu myaka 95 ishize. Umubiri we ufatwa n'ikimenyetso cy'ibitekerezo bye.

    2. Imfungwa yitwa Guzman uzwi ku izina rya El Chapo

    Uyu mugabo arazwi cyane kubera gutoroka kenshi gereza, kuba umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge. Ari mu barinzwe cyane ku isi ariko kuva yafatwa mu 2016 nyuma yo gutoroka gereza akoherezwa muri Amerika, aho kuri ubu abarizwa muri Gereza yo muri Manhattan i New York, arindwa amasaha 24/24 mu kwirinda ko yatoroka. Uyu mugabo kandi buri joro ahindurirwa aho arara ngo atahamenyera akazacika.

    Uyu mugabo ntajya agera hanze, nta n’ubwo yemerewe kugira umuntu umusura keretse umunyamategeko we gusa. Ashinjwa impfu z'abantu babarirwa mu 1,000 bagiye bagwa mu ntambara hagati y'abacuruzi b'ibiyobyabwenge muri Mexique, ndetse akaba azwiho kwica abanzi be n'iyo yabaga afunze.  

    3.Umwana w'umukobwa w'imyaka 13 wo muri Ethiopia

    Uyu mwana yaburiwe irengero hashira ibyumweru nyuma yo gushimutwa n'abagabo bagera kuri barindwi bashakaga kumushyingira ku ngufu umwe muri bo. Yaje kuboneka arinzwe n'intare zigera kuri eshatu, bikaba byaragaragaye ko zabashije kwirukana abari bamushimuse.

    Ubwo yabonekaga, abayobozi batangaje ko izo ntare zamuvuye iruhande gahoro gahoro zikisubirira inyuma zigana mu ishyamba nta guhangana kubayeho. Ibi byabaye nk'igitangaza kuko ubusanzwe intare zo muri ibi bice ngo zizwiho kurya abantu. 

    Bamwe bakeka ko kurira no gutabaza kw'uyu mwana kwaba kwaratumye izi ntare zumva ari nk'ukw'ibibwana byazo zigahitamo kumureka ntizimurye. Abandi nabo bavugaga ko izi ntare zaba zaroherejwe n’Imana ngo zimurinde dore ko bitumvikana uburyo izi ntare zitigeze zimugirira nabi ndetse zikanamusubiza iwabo.

    4. Mark Zuckerberg nyiri kompanyi ya META

    Uyu mugabo ufite mu biganza bye Meta ibarizwamo WhatsApp, Facebook na Instagram hamwe n’urubuga rushya ‘Threads’, akaba n’umwe mu baherwe ku Isi ni umwe mu bantu bafite uburinzi buhambaye. 

    Kuva mu 2015 yashoye arenga miliyoni 20$ (amadorari) ku mutekano we, ku kwezi akoresha arenga Miliyari 4 uyashyize mu manyarwanda. Amakuru avuga ko rimwe na rimwe ajya aniyongera agera kuri miliyoni 7,3$ akaba agenda ku barinzi be mu rugo n'abamuherekeza aho agiye. 

    Aba barinzi ba Zuckerberg rimwe na rimwe bajya babita Igipolisi cy'ibanga cye (Zuckerberg Secret Police') aho bivugwa ko bagizwe n'abarinzi 16 bahora bamurinze, bakora basimburana. Mu myaka nk'icumi ishize, Larry Ellison wa Oracle ni we wari umuyobozi w'ikigo urusha abandi uburinzi, aho yashoraga agera kuri miliyoni 1,8$.

    5. Beyoncé

    Hari amakuru avuga ko ubwo Beyonce yari ari ku rubyiniro yasagariwe n’umufana ashaka kumumanura ku rubyiniro, akaba ari cyo cyatumye Jay-Z ahita yiyemeza gukaza umutekano we birushijeho. Yahaye akazi abagabo batanu bashinzwe umutekano (Bodyguards) biyongera ku bandi batanu yari afite.

    Aba bose biyongera ku wundi mugabo usanzwe akorera ikigo cya Leta cy’Ubutasi muri Amerika uherekeza Beyonce igihe agiye mu rugendo rwa kure no kugira amakuru amenya y’ahantu azajya mbere y’uko ahajya. 

    Ibi bisobanuye ko Beyonce afite abagabo 11 bashinzwe kumurindira umutekano. Uyu muryango kandi waguze imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Latvia SUVs zidatoborwa n'amasasu cyangwa bombe. Izi modoka zikozwe mu mabati ameze nk’ay’iz’abaperezida ba Amerika.

    Igitangaje ni uko Beyonce ariwe ufite abamurindira umutekano benshi kurusha abumugabo we Jay Z dore ko uyu muraperi akenshi usanga afite abagabo babiri bamugenda iruhande. 

    Mu 2021 Jay Z yabwiye Variety Magazine ko bitewe n’ubuzima yakuriyemo bwo mu muhanda i Brooklyn muri New York, yumva adakeneye umutekano ukaze kuko nawe ubwe yabasha kwirinda nk’uko yabikoraga cyera ataramamara cyangwa ngo abe umuherwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132690/beyonce-na-mark-zuckerberg-mu-bantu-5-batari-abakuru-bibihugu-barinzwe-cyane-ku-isi-132690.html

  • Batangiye kumufata nk’umwami! Ikipe ya Sandvikens IF yanyunzwe n’uburyo Byiringiro League ari kwitwara mu gihe gito ayimazemo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro League yatangiye kwigarurira imitima y'abafana b'iyi kipe.

    Mu mafoto basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Sandvikens IF, Byiringiro League yashimiwe uruhare rwe amaze kugirira iyi kipe.

    Mu butumwa bwaherekeje amafoto ya Byiringiro League bwanyujijwe ku rukuta rwa Instagram rw'ikipe ya Sandvikens IF, bugira buti 'Uko bigenda igihe utangiye gutsinda muri shampiyona nshya.'

    Byiringiro League amaze amezi 5 muri Sandvikens IF isanzwe ikinamo na Yannick Mukunzi, mu mikino 8 amaze kuyikinira yayitsindiye ibitego 3.

    Source : https://yegob.rw/batangiye-kumufata-nkumwami-ikipe-ya-sandvikens-if-yanyunzwe-nuburyo-byiringiro-league-ari-kwitwara-mu-gihe-gito-ayimazemo-amafoto/

  • Kirehe: Umusore w’imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w’ubunyobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w'ubunyobwa.

    Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe mu masaha y'ijoro ubwo yari agiye gukura televiziyo yari yahishe mu rutoki nyuma yo kuyiba umuturage.

    Iyi televiziyo yari iyo mu bwoko bwa Flat Screen B box ifite pousse 24.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana yemeje ayo makuru avuga ko uyu musore yibye iyi televiziyo mu rugo rw'umuturage.

    Hamdun akomeza asobanara ko nyirinzu yatashye agasanga televiziyo ye yibwe ni uko maze akabimenyesha inzego z'umutekano aho zahise zitangira gushakisha maze baza gufata uwo musore avuye kuyikura mu rutoki aho yari yayihishe.

    Uyu musore yashyikirijwe urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nasho ngo akorerwe dosiye, naho Televiziyo isubizwa nyirayo.

    Source : https://yegob.rw/kirehe-umusore-wimyaka-19-yahengereye-nyirinzu-adahari-ni-uko-yicana-urugi-ubugome-maze-abatura-televiziyo-itari-ikiromba-maze-abonye-abuze-aho-ayitwara-ayihisha-mu-rutoki-bimuhindukira-nko-kwihish/

  • Rayon Sports ishyize hanze ibindi byamamare 2 benshi babona bakanarira bigomba kuba byitabyiriye Rayon Day – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza kumugaragaro ibindi byamamare 2 bigomba kuba byitabyiriye Rayon Day ibura iminsi micye cyane.

    Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports babinyijije kumbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko abavanga miziki 2 barimo Dj Brianne ndetse na Selekta faba bazaba bari gushyushya abantu Kuri Rayon Day.

    Uyu Dj Brianne n'umwaka ushize yari mu byamamare byari byitabyiriye uyu muhango uba ngaruka mwaka w'ikipe ya Rayon Sports. Aba ba Dj babiri biyongeye kuri Platin P uzaba aririmbira abafana bazaba baje muri ibi birori.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ishyize-hanze-ibindi-byamamare-2-benshi-babona-bakanarira-bigomba-kuba-byitabyiriye-rayon-day/

  • Ntiyakiri ku rwego rwa shampiyona yo mu Rwanda! Rutahizamu wa Rayon Sports watsinze ibitego byinshi cyane kurusha na Haaland, yamaze kubona ikipe nshya hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Imanizabayo Frolence yasinye muri yabonye ikipe nshya yo hanze y'u Rwanda.

    Uyu mukobwa uhumeka uzamu kurusha ibindi yamaze gusinya muri Kampala Queens FC y'i Bugande.

    Uyu mukobwa yerekeje i Bugande avuye muri Rayon Sports WFC yamumuritse ubundi isi yose ikamumenya.

    Uyu Rutahizamu yatsinze ibitego bigera kuri 60 mu mikino 26 akaba yaranatsinze ibitego hat-trick 10.

    Source : https://yegob.rw/ntiyakiri-ku-rwego-rwa-shampiyona-yo-mu-rwanda-rutahizamu-wa-rayon-sports-watsinze-ibitego-byinshi-cyane-kurusha-na-haaland-yamaze-kubona-ikipe-nshya-hanze-yu-rwanda/

  • Uko yaba ingana kose ihora ari umutamiro w’injangwe! Umusaza wihagazeho mu gutereta no kwemeza abagore, yigondeye umugore w’ikizungerezi ukiri muto mu myaka no mu bikorwa byo mu rugo rw’abashakanye(VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko yaba ingana kose ihora ari umutamiro w'injangwe! Umusaza wihagazeho mu gutereta no kwemeza abagore, yigondeye umugore w'ikizungerezi ukiri muto myaka no mu bikorwa byo mu rugo rw'abashakanye.

    Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram yerekana umugabo ugeze mu zabukuru ari kuryoshya n'umugore bigaragara ko ari muto kuri uyu mugabo.

    Ni amashusho utahita umenya igihugu n'igihe yafatiwemo gusa abenshi bemeza ko ari muri Kenya cyangwa Nigeria.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/uko-yaba-ingana-kose-ihora-ari-umutamiro-winjangwe-umusaza-wihagazeho-mu-gutereta-no-kwemeza-abagore-yigondeye-umugore-wikizungerezi-ukiri-muto-mu-myaka-no-mu-bikorwa-byo-mu-rugo-rwabashakanye/

  • Abakinnyi 11 ikipe ya APR FC irashora kuri Marine FC ntamiyaga Thierry Froger yashyizeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 11 ikipe ya APR FC irashora kuri Marine FC ntamiyaga Thierry Froger yashyizeho

    Umutoza mushya w'ikipe ya APR FC Thierry Froger, agiye gukina umukino wa mbere wa gishuti n'ikipe ya Marine FC kuri uyu wa gatatu.

    Muri iyi meshyi nibwo ikipe ya APR FC yatangaje kumugaragaro ko yasinyishije umufaransa Thierry Froger nk'umutoza mukuru wasimbuye Ben Moussa ndetse n'imyitozo amaze kuyikoresha igihe kitari gito.

    Mu myitozo yose amaze igihe akoresha nta mukino wa gishuti ubuyobozi bwari bwaramuteguriye ariko kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa cyenda z'amanwa APR FC iracakirana na Marine FC murumuna wayo.

    Abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger araza gukoresha uyu munsi ntamiyaga ngo arashyiramo

    Mu izamu: Pavel Ndzila

    Ba myugariro: Salomon Bindjeme, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Ombarenga Fitina

    Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub

    Ba rutahizamu: Apam Assongwe, Victor Mbaoma, Mugisha Gilbert

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-ikipe-ya-apr-fc-irashora-kuri-marine-fc-ntamiyaga-thierry-froger-yashyizeho/