Category: Uncategorized

  • Yaramuhoboye amuhuza n’ibyuma: Umunyamakurukazi Rigoga Ruth kwihangana byanze maze yerekana amafoto meza cyane yahuje urugwiro n’umukecuru wihebeye Mukura -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaramuhoboye amuhuza n'ibyuma: Umunyamakurukazi Rigoga Ruth kwihangana byanze maze yerekana amafoto meza cyane yahuje urugwiro n'umukecuru wihebeye Mukura.

    Umunyamakurukazi Rigoga Ruth ukorera radio na televiziyo by'igihugu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane ari kumwe n'umukecuru uzwiho gukunda ruhago bikomeye cyane bahuje urugwiro.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/yaramuhoboye-amuhuza-nibyuma-umunyamakurukazi-rigoga-ruth-kwihangana-byanze-maze-yerekana-amafoto-meza-cyane-yahuje-urugwiro-numukecuru-wihebeye-mukura-amafoto/

  • “Baje no kunywa za Champagne” Umunyamakuru w’imikino, Muramira Régis yatangaje amagambo akakaye ubwo yavugaga kuri Camarade wagizwe umuyobozi mushya muri FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'Imikino kuri FINE FM, Muramira Régis, yashidikanyije ku bushobozi bwa Kalisa Adolphe 'Camarade' wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

    Mu kiganiro Urukiko rw'ubujurire kuri FINE FM, Muramira Régis yagize ati 'Icyashoboka, Umunyamabanga wa FERWAFA bamushakire undi munyamahanga uzajya ukora akazi, abandi bazajye bicara mu biro, bajye guhura n'abo muri FIFA baje no kunywa za shampanye (Champagne).'

     

    Kalisa Adolphe 'Camarade' yemejwe nk'Umunyamabanga Mukuru mushya w'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA. Uyu mwanya wari umaze igihe uriho Karangwa Jules mu buryo bw'agateganyo.

    Source : https://yegob.rw/baje-no-kunywa-za-champagne-umunyamakuru-wimikino-muramira-regis-yatangaje-amagambo-akakaye-ubwo-yavugaga-kuri-camarade-wagizwe-umuyobozi-mushya-muri-ferwafa/

  • Habaye impanuka iteye ubwoba yahitanye abantu batatu harimo n’umwana muto cyane abandi barakomereka bikabije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habaye impanuka iteye ubwoba yahitanye abantu batatu harimo n'umwana muto cyane abandi barakomereka.

    Mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Sobea muri Nakuru haravugwa inkuru y'impanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 3 barimo n'umwana abandi barakomereka bikomeye.

    Ni nyuma yaho imodoka yo mu bwoko bwa bus yari itwaye abantu ivuye mu gace kitwa Eldoret yerekeza muri Nakuru yagonganye n'ikamyo yari itwaye inyanya.

    Polisi yo muri kariya gace yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n'umuvuduko iyo modoka yari itwaye abantu yari iri kugenderaho.

    Iyi mpanuka yabaye taliki ya 8 kanama 2023, kugeza ubu abakomeretse bajyanywe mu bitaro ndetse polisi iracyakora iperereza ngo ifindure neza icyaba cyateye iyi mpanuka.

     

    Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-iteye-ubwoba-yahitanye-abantu-batatu-harimo-numwana-muto-cyane-abandi-barakomereka-bikabije/

  • Abanyamujyi birangiye bamwibitseho! Rutahizamu w’umunyamahanga uherutse kwandagaza ba myugariro ba APR FC ubu yamaze gusinyira ikipe y’abanyamugi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Cameroon, Kevin Ebene w'imyaka 27 ubu yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya AS Kigali.

    Uyu rutahizamu asanzwe akinira Ikipe y'Igihugu ya Cameroun guhera 2016 ubwo yahamagarwaga mu y'abari munsi y'imyaka 20, yari asanzwe ari mu igerageza mu ikipe ya Mukura VC gusa byaje kurangira As Kigali imubatwaye kubera ukuntu yitwaye neza mu mukino Mukura VC yanganyije na APR FC.

    Kevin Ebene yagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mukino, gusa Mukura VC yatinze guhita imusinyisha maze As Kigali birangira imubengutswe ihita imusinyisha.

    Source : https://yegob.rw/abanyamujyi-birangiye-bamwibitseho-rutahizamu-wumunyamahanga-uherutse-kwandagaza-ba-myugariro-ba-apr-fc-ubu-yamaze-gusinyira-ikipe-yabanyamugi/

  • Bikora bake: Burna Boy yakoze ibisa nk’ubwiyahuzi maze abwiza ukuri Perezida wa Nigeria – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bikora bake: Burna Boy yakoze ibisa nk'ubwiyahuzi maze abwiza ukuri Perezida wa Nigeria.

    Umuhanzi Burna Boy ukunzwe na benshi ku Isi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yabwije ukuri Perezida w'iki gihugu Bola Tinubu amusaba kureka gushishikazwa n'intambara yo mu gihugu cya Niger ahubwo agashaka umuti w'ikibazo cyizamuka ry'ibukomaka kuri Peterori rikomeje gutuma ubuzima buhenda muri iki gihugu.

     

    Source : https://yegob.rw/bikora-bake-burna-boy-yakoze-ibisa-nkubwiyahuzi-maze-abwira-amagambo-akomeye-perezida-wa-nigeria/

  • Uko Kevin Ebene yirukanywe mu Nzove muri Rayon Sports shishi itabona akerekeza i Huye akaza kwisanga yagarutse i Kigali #rwanda #RwOT

    Nta minsi itatu irashira rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Kevin Ebene asinyiye AS Kigali nyamara yari yahereye mu Nzove muri Rayon Sports umutoza aramwirukana.

    Uyu rutahizamu yari mu Rwanda yigaragaje mu irushanwa rya ‘B&B International Football Drafting League’ ryabaye mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2023.

    Kevin Ebene wari wigaragaje muri iri rushanwa, benshi bashimye impano ndetse amakipe amwe namwe atangira kumuganiriza aho ku isonga hari Rayon Sports izakina Confederation Cup.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yavuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse barumvikana ariko bamubwira ko agomba kubanza kujya mu Nzove gukora imyitozo n’umutoza akamureba.

    Bivugwa ko nyuma yo kuvugana, umunyabanaga wa Rayon Sports, Patrick Nameye akamubwira kujya gukora imyitozo, umutoza yaje kumwirukana.

    Nubwo bari bohereje uyu mukinnyi ariko ntabwo ubuyobozi bwigeze bubwira umutoza ko uyu mukinnyi ari buze mu myitozo.

    Ubwo Kevin Ebene yari ageze mu Nzove, umutoza Zelfani Yamen Alfani utajya avugirwamo, yabwiye uyu rutahizamu ko agomba gusubirayo kuko atigeze abwirwa ko ari buze gukora imyitozo.

    Yahise amanuka ajya mu Magepfo y’u Rwanda i Huye gukora igeragezwa mu ikipe ya Mukura VS kugeza tariki ya 5 Kanama 2023 ubwo Mukura VS yakinaga APR FC mu mukino wa gicuti ubwo iyi kipe yizihizaga imyaka 60 imaze ishinzwe maze bakanganya ubusa ku busa.

    Muri uyu mukino, Kevin Ebene yitwaye neza aho yatanze akazi ku bwugarizi bwa APR FC, AS Kigali yahise imwambura Mukura VS yari itaramusinyisha ihita imugarura i Kigali imuha amasezerano akaba yaranamaze gutangira imyitozo.

    Kevin Ebene yagiye i Huye amaze kubengwa na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kevin-ebene-yirukanywe-mu-nzove-muri-rayon-sports-shishi-itabona-akerekeza-i-huye-akaza-kwisanga-yagarutse-i-kigali

  • Bugesera: Abahinzi b'ibigori baciwe integer na Nkongwa yibasiye ubuhinzi bwabo #rwanda #RwOT

    Abahinzi bahinga mu gishanga cya Cyamatana mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, baravuga ko bakomeje gucibwa intege mu buhinzi bwabo bw'ibigori n'agakoko ka Nkongwa, bakaba basaba ubuyobozi kubafasha.

    Abahinzi bakorera ubuhinzi bwabo muri iki gishanga baturuka mu Mirenge ya Mwogo na Nyamata, baravuga ko mu buhinzi bwabo bw'ibigori bugarijwe n'agakoko ka Nkongwa, kuri ubu bakaba basaba ko bafashwa kubona umuti wo kukica.

    Umwe ati 'Ni agasimba kameze nk'ikinyabwoya ubwo rero kinjira mu mizi y'ibigori kakazamuka hagati mu ngingo z'ikigori kakacyangiza cyane. Icyo nicyo kibazo kinini dufite ku buhinzi.'

    Mugenzi ati  'Tumaze amezi abiri turwaje nkongwa, ubu uku kwa Gatatu nibwo byeramo.Ubuyobozi icyo mbusaba ni ukumfasha bakampa umuti wica ubu bukoko.'

    Undi ati 'Nkongwa ijyamo ikakiriramo (ikigori) hasi imbere. Noneho iyo uyitoyemo usanga harimo n'amagi menshi cyane n'utundi twana twinshi cyane twa nkongwa twajemo. Igenda igicamo igicamo (ikigori) kugeza hejuru. '

    Aba bahinzi bavuga ko mu gihe batabona umuti bashobora kuzahura n'ikibazo cy'inzara, dore ko bagaragaza ko ubu buhinzi bw'ibigori bwabatwaye amafaranga menshi, kuri bo babona ko bigoye kuzagaruza.

    Umwe ati 'Ingaruka bigomba kutugiraho ibishoro twataye mu mirima ntabwo tugomba kubibona.'

    Undi ati 'Urabona ni hegitari nini cyane,urabona nk'amafaranga yagiye aha hantu umuntu yizeye ko azakuramo umusaruro abashe kuba yatunga umuryango we, none urabona nkongwa iduteje igihombo cyinshi.'

    Kuri iki kibazo ntitwabashije kubona  Ubuyobozi  bw'Akarere ka Bugesera  ngo bugire icyo buvuga kubufasha biteguye guha aba bahinzi.

    Icyakora umuyobozi mu  kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi ,RAB, Dr. Athanase Hategekimana, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko bagiye kwihutira gusura abo bahinzi bityo babashe kumenya neza indwara barwaje.

    Ati 'Icya mbere ni uko tugiye guhita twoherezayo team(itsinda) igiye kureba icyo kibazo. Turakorana n'inzego z'ibanze tumeneye ikiibazo abo bahinzi bahuye nacyo kuko ushobora no gusanga bavuga ngo ni Nkongwa atariyo, ugasanga ni uruhurirane rw'indwara. Nitumara kubimenya nibwo turanamenya ubufasha twabaha.'

    Mu mvugo yaba bahinzi bavugak o mu gihe ubuyobozi bwabona bigoye kuba bahabwa umuti ku buntu, bwabahuza n'abashoramari bakabaha umuti ku ideni mu gihe babasha kubona umusaruro bakishyura.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera: Abahinzi b'ibigori baciwe integer na Nkongwa yibasiye ubuhinzi bwabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/09/bugesera-abahinzi-bibigori-baciwe-integer-na-nkongwa-yibasiye-ubuhinzi-bwabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-abahinzi-bibigori-baciwe-integer-na-nkongwa-yibasiye-ubuhinzi-bwabo

  • Ndizeye Samuel yavuze icyo yapfuye na Rayon Sports yamwifuzaga #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Umurundi Ndizeye Samuel yavuze ko impamvu atongereye amasezerano muri Rayon Sports yamwifuzaga ari uko batumvikanye nta kindi.

    Ndizeye Samuel, umwaka w’imikino wa 2022-23, wari umwaka we wa nyuma mu ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n’umweru.

    Ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yifuzaga kongerera amasezerano ariko birangira batandukanye aho yahise ajya gusinyira ikipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu ya Police FC.

    Ndizeye Samuel yavuze ko impamvu atongereye amasezerano nta yindi ari uko atumvikanye n’iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

    Ati “Urebye gusoza amasezerano habaho kuganira, hakababo no kumvikana, rero nyuma byaranze ko twumvikana mpita mfata umwanzuro wo kujya muri Police FC.”

    Muri Nyakanga 20219 nibwo Ndizeye Samuel ukina mu mutima w’ubwugarizi yinjiye muri Rayon Sports akaba baratandukanye nyuma y’imyaka 4 yari ayimazemo.

    Ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza nubwo nta shampiyona batwaranye ariko batwaranye igikombe cy’Amahoro cya 2023, uku kuyigiriramo ibihe byiza byanatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Ubu ari muri Police FC aho Police FC yanamusohoye ku rutonde rw’abakinnyi igomba kujyana muri Tanzania kwitegurirayo umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ndizeye Samuel yavuze ko yapfuye na Rayon Sports amafaranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndizeye-samuel-yavuze-icyo-yapfuye-na-rayon-sports-yamwifuzaga

  • Bahujwe na Dosiye yAbakono: Ibyabayobozi 10… – #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rivuga ko  bakuwe ku myanya yabo ba Perezida Kagame nyuma  y'isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi 'batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y'u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

    Nyuma y'iyimikwa ry'Umutware w'Abakono ryabereye Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka, Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n'ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye iki  gikorwa  cyabereye  mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Kazoza Justin  wari wagizwe Umutware w’Abakono yahise akurwaho

    Ibi byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n'abayobozi ku rwego rw'igihugu i Rusororo ku Ngoro y'Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Muri iyi nama  haba Umutware w'Abakono  watowe, Kazoza Justin ndetse  n'abayobozi mu nzego nk'uru  za Leta   bitabiriye uyu muhango , basabiye imbabazi mu ruhame ,si ibyo gusa kandi  Umujyanama wa Perezida Kagame  mu by'Umutekano , Gen James Kabarebe yavuze ko  hari  abasirikare    bafunzwe.

    Nyuma y'iyi nama, abayobozi mu nzego nkuru bitabiriye kiriya gikorwa banditse bisegura ku Mukuru w'Igihugu, banasaba Abanyarwanda amakosa akomeye bakoze yo kwitabira igikorwa nk'iki kigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Usibye abasabye imbababazi hari n'abeguye ku nshingano zabo barimo uwari Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew. 

    Mu bayobozi b'inzego nkuru za Leta  bitabiriye umuhango wo kwimika  Umutware w'Abakono harimo  Visi Perezida wa Sena ,Nyirasafari Esperance  ndetse nawe wanasabye imbabazi. 

    Undi wasabye imbabazi ku ikubitiro  ni Gatabazi Jean Marie Vianney  wabaye  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu wanagaragaye  mu mashusho acinya akadiho muri  uyu muhango.

    Nyuma byaje no kuvugwa  ko we n'Umutware w'abakono,Kazoza  Justin  batawe muri yombi ariko Umuvugizi w'Urwego rw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr B Thierry Murangira  yavuze ko aya makuru  yari yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga  ntayo azi.

    Mu  bayobozi  birukanwe  na Perezida Kagame  harimo Ramuli Janvier wari Meya w'Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera

    Abandi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara w'Agateganyo.

    Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi.

    Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney, wakayoboraga kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa by'agateganyo na Niyonsenga Aimé François.

    Yayoboraga Akarere ka Gakenke

    Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w'Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

    Undi muyobozi wirukanywe ni uw'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo.


    Uwanyirigira Marie Chantal yayoboraga Burera kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Mbere yo gufata izi nshingano yabaye Umukozi w'Akarere ka Burera mu Ishami ry'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Amasomero y'Abakuru.

    Mu  ijambo  Gen James Kabarebe  yagejeje ku bari bitabiriye inama nyungurana bitekerezo  ya FPR Inkotanyi  agaruka ku  iyimikwa ry'Umutware w'Abakono yavuze ko  ikintu kibi cyamaganwa hakiri kare ndetse kikarandurwa mu maguru mashya.


    Agaruka ku basirikare bakuru bitabiriye  uyu muhango , Gen Kabarebe yashimangiye ko  iyo bibaye gutyo  buri wese  akamenya  abe,  ari nabo akoresha  iyo ashatse  kugira  uwo yikiza , si ibyo gusa kandi  yanashimangiye ko  kuba FPR Inkotanyi yarabashije guhagarika Jenoside , ikabohora igihugu ndetse  ikanacyubaka ari  uko  itigeze yihanganira ikintu kibi.

    Kugeza ubu  Perezida Kagame  ntakintu aravuga kuri iyi Dosiye y'umutware w'Abakono , gusa  benshi bemeza ko  urutonde rw'abirukanwa rushobora kwiyongera.

    Igikorwa cyo kwimika Umutware w'Abakono cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.

    Ni igikorwa cyafashwe nk'ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk'ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Andrew  Mpuhwe Rucyaha  wari Visi Meya wa Musanze   yabimburiye abandi mu kwegura
           

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132953/bahujwe-na-dosiye-yabakono-ibyabayobozi-10-barimo-gitifu-wintara-birukanwe-na-perezida-kag-132953.html

  • Abitabiriye irushanwa rya Miss Universe Indon… – #rwanda #RwOT

    Abo batanze ibirego bo muri iryo rushanwa rya Nyampinga muri Indonesia bavuze ko basabwe gukuramo imyenda yabo yo hejuru kugira ngo “bagenzurwe umubiri” ndetse bafatwe n’amafoto, habura iminsi ibiri ngo ‘finale’ y’irushanwa ibe ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa Kanama (8), nkuko umwe mu babunganira mu mategeko yabivuze.

    Amarushanwa y’ubwiza aremewe muri Indonesia, ariko abayategura baritwararika kugira ngo batava aho bababaza umuryango mugari (sosiyete) w’iki gihugu ukomeye ku bya kera (imico gakondo).

    Batatu mu bitabiriye Miss Universe Indonesia barashinja abategura irushanwa ihohotera rishingiye ku gitsina

    Mu mwaka wa 2013, irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World) ryakuyeho icyiciro cyo kwiyereka abarushanwa bambaye imyenda y’imbere (bikini) ubwo ryari ryabereye muri icyo gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini rya Islam.

    Polisi yo mu murwa mukuru Jakarta yavuze ko ibyo birego bizakoreshwa nk’ishingiro y’”irindi perereza”.

    Mu mategeko ya Indonesia, ihohotera rishingiye ku gitsina rihanishwa igifungo kigera ku myaka 15.

    Mellisa Anggraeni, umunyamategeko wunganira batatu muri abo bitabiriye iryo rushanwa, yatangarije BBC News Indonesia ko koko icyo kirego cyatanzwe. Yavuze ko abandi benshi na bo bazatanga ibirego.

    Ibiro ntaramakuru bya Reuters byatangaje ko abakandida batandatu bo muri iryo rushanwa batanze ibirego kuri polisi.

    Anggraeni yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abateguye iryo rushanwa babwiye abakandida ko “amagenzura y’umubiri” yari agamije “gusuzuma inkovu iyo ari yo yose, ibinure bitera ibice bimwe by’umubiri kubyimba cyangwa kwishushanyaho [tattoos] ku mibiri yabo”.

    Poppy Capella uyobora ikigo gitegura iri rushanwa yatangaje ko bagiye gukora iperereza kuri ibi birego

    Mu itangazo, icyamamare Poppy Capella, nyir’ikigo Miss Universe Indonesia Organisation gitegura iryo rushanwa, yavuze ko kizakora iperereza kuri ibyo birego.

    Ubuyobozi bwo ku rwego rw’isi bw’irushanwa rya Miss Universe na bwo bwavuze ko burimo gukurikirana icyo kibazo kandi ko bufata “mu buryo butajenjetse na gato” ibirego by’imyitwarire mibi ku bijyanye n’igitsina.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132951/abitabiriye-irushanwa-rya-miss-universe-indonesia-barashinja-abaritegura-ihohoterwa-rishin-132951.html