Category: Uncategorized

  • Umuramyi Tonzi yagiriye inama 4 zikomeye abif… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bahanzikazi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babimazemo igihe mu Rwanda, Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, avuga ko  urugendo rwe rutari ruto amaze mu muziki ndetse ko abishimira Imana.

    Aganira na InyaRwanda Tonzi yagize ati: ''Kuba hari abahanzi bacyiinjira mu muziki bamfata nk'umubyeyi cyangwa ikitegererezo cyabo ni ishimwe ku Mana, ni ubuntu bwayo kandi biranshimisha.''


    Tonzi ufatatwa nk’icyitegererezo cya benshi mu bakiri bato bifuza kugera kure mu rugendo rw’umuziki, yabagiriye inama zabafasha

    Tonzi, nk'umuramyi ukunzwe na benshi kandi ufatwa nk'icyitegererezo yagiriye inama 4 urubyiruko rwifuza ndetse n'urwamaze kwinjira mu muziki.

    1.   Kwiyumvamo ibyo gukora

    Kwiyumvamo ibyo ukora cyangwa ibyo ushaka gukora, niyo nama ya mbere y'ibanzi Tonzi yagiriye abantu bacyinjira mu muziki. Tonzi ahamya ko iyo ukora ibintu ukunda, no mu gihe haje ibigeragezo ubasha kubitsinda.

    Yagize ati’'Icya mbere ni ukubanza kubyiyumvamo, ukumva ko ufite iyo mpano, warangiza ukisobanukirwa kandi ugashushanya inzozi zawe neza. Ukavuga uti wenda ndashaka kuririmba ku byerekeye iki n'iki,ndashaka kugera aha naha. Ugakora umwuga wawe ariko uwufitiye ishusho yawo wayihaye.”

    2.   Kwegera abakubanjirije

    Inama ya kabiri Tonzi agira abantu bacyinjira mu muziki bashaka kugera kure, ni ukwegera abababanjirije muri uwo mwuga bakabigiraho.

    Ati''Ikindi, ni ukureba abakubanjirije, ukabegera kandi ukabigiraho. Ukareba aho byagenze neza ukabyigiraho, aho bitagenze neza ukagerageza kuzana itandukaniro.''

    3.     Kugira indangagaciro

    Tonzi abona indangagaciro zikwiye kuranga ikiremwamuntu ndetse n'umuntu wubaha Imana, ari intwaro ikomeye mu rugendo rwo gukora umuziki.

    Yagize ati: ''Ni ngombwa kugira indagagaciro.Indagagaciro zibereye ikiremamuntu kandi zubaha Imana.''

    4.     Kugerageza kubana neza n'abandi

    Inama ya nyuma ariko itari akana umuramyi Tonzi agira abacyinjira mu muziki, ni ukugerageza kubana neza n'abandi.

    Yakomeje agira ati ''Birakwiye ko witoza kubana neza n'abandi, ugakorana n'abandi kandi ukubaha abandi kuko kuri iyi Si nta muntu wigira.''


    Tonzi avuga ko kuririmbira Imana ari umuhamagaro we

    Tonzi, avuga ko kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ari umuhamagaro we atari we ku giti ke wabyihitiyemo ariko yishimira ko abigiriramo umugisha.

    Ati ''Kuri njyewe kuririmba ni umuhamagaro, ni ibintu nisanzemo,si ibintu nasabye ahubwo byampisemo, rero ndabikora Imana ikampa umugisha. Kuririmbira Imana ni ubuzima bwanjye. Nishimira ko bimbeshejeho ari mu mwuka, ari mu marangamutima, ari mu bifatika, Imana ibimperamo umugisha. Ikindi nishimira ni uko Imana yampayemo umuryango mugari cyane.''


    Tonzi n’umuryango we mbere yo kwibaruka ubuheture

    Nyuma yo kwibaruka ubuheture bwe mu mpera z'umwaka ushize, Tonzi yatangaje ko ahugiye mu gutegura neza album ye ya Cyenda aherutse no gushyira hanze indirimbo yayo ya mbere yise 'Nahisemo.' Yatangaje ko kandi ateganya gushyira hanze iyi album uyu mwaka wa 2023 utararangira.


    Tonzi n’umuryango we nyuma yo kwibaruka umukobwa wabo wa gatatu

    Umuhanzikazi Tonzi yakunzwe mu ndirimbo nka Humura, Umugisha, Ubukwe, Ushimwe, Amakuru, Gumana nanjye n'izindi nyinshi. Kuri ubu, uyu muramyi afite umugabo n'abana batatu b'abakobwa.

    “>Reba hano ikiganiro inyarwanda yagiranye na Tonzi

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132961/umuramyi-tonzi-yagiriye-inama-4-zikomeye-abifuza-kwinjira-mu-muziki-video-132961.html

  • Abanyempano 10 bayoboye mu marushanwa ya ‘Dre… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Kamena 2023 ni bwo hakozwe ijonjora ryo kugaragaza impano yo kuririmba, abahanzi bagera kuri 26 baratoranywa ndetse barindiriye kwitabira andi marushanywa, abazayatsinda bagahabwa ibihembo byabateganirijwe.

    Mu bantu 26, icumi bari gutorwa kurusha abandi ndetse bari gutanga icyizere ko hatagize igihinduka bazatsinda irushanwa, nubwo n'abandi bagifite amahirwe yo gutorwa bagahiga abandi.

    Abanyempano 10 mu kuririba bafite amajwi menshi kurusha abandi harimo Umurungi Cynthia, Iriho Chanelle Nikita, Kariza Honorine Fruit, Manirakiza Innocent na Ndakye Kaissa Ornett.

    Gushyigikira aba bahanzi mu rwego rwo kubatora, biri gukorwa binyuze ku rubuga rwa noneho.com rwa InyaRwanda.com.

    Uzatsindira umwanya wa mbere azahembwa gukorerwa indirimbo 3 z’amajwi n’indirimbo imwe y’amashusho (video), biherekejwe n'amafaranaga 100.000Frw, na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School, ibijyanye Videography and Film Making.

    Uwa kabiri azahembwa gukorerwa indirimbo z'amajwi ebyiri, n'amafaranga angana na 50,000 Frw ndetse na Buruse yo kwiga muri IBTC Film School ibijyanye na Videography and Film Making.

    Naho uwa gatatu we azahembwa gukorerwa indirimbo 1 n'amafaranga angana na 50.000 Frw na Buruse yo kwiga muri IBTC ibijyanya na Videography and Film Making.

    Kanda HANO utore umunyempano uha amahirwe

    Irushanwa rya ‘Dreamers Talent Competition” ryateguwe na Million Ways Entertainment

    Kuya 19 Kanama 2023, ni bwo hazaba ijonjora rya nyuma muri Greewich Hotel, maze abahize abandi bagahembwa, bagashyigikirwa binyuze mu mpano zabo bazaba bagaragaje. Iri rushanwa ryateguwe na Million Ways Entertainment hagamijwe kuzamura impano nyarwanda.

    Dore urutonde rw'abanyempano 10 bari gutorwa kurusha abandi:

    1. Umurungi Cynthia 686 2. Iriho Chanelle Nikita ufite amajwi 570

    3. Kaliza Honorine Fruit ufite amajwi 498

    4. Manirakiza Innocent ufite amajwi 420

    5. Ndakeye Kaissa Charroline Ornett ufite amajwi 330

    6. Rumanzi Steven ufite amajwi 282

    7. Shumbusho Serge ufite amajwi 188

    8. Mugiraneza Adrien ufite amajwi 90

    9. Irasubiza Bonheur ufite amajwi 86

    10. Iradukunda Emmy ufite amajwi 84

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132963/abanyempano-10-bayoboye-mu-marushanwa-ya-dreamers-talent-competition-132963.html

  • Humura bizashira! Abakobwa Harmonize yirirwa atereta bakomeje kumuteranya kuri Yolo The Queen (dore amagambo babwiye Yolo bamuteranya)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Humura bizashira! Abakobwa Harmonize yirirwa atereta bakomeje kumuteranya kuri Yolo The Queen (dore amagambo babwiye Yolo ).

    Yolo the queen abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije ifoto igaragaza bumwe mu butumwa bw'abamubwira ko imitoma Harmonize yirirwa amubwira ko nta muntu atayibwira.

    Bamubwiye ko yirirwa muri DM (inbox) zabo ababwira nk'ibyo aba amubwira nkuko bigaragara kuri ifoto ikurikira igaragaza ikiganiro baganiriye.

     

    Source : https://yegob.rw/humura-bizashira-abakobwa-harmonize-yirirwa-atereta-bakomeje-kumuteranya-kuri-yolo-the-queen-dore-amagambo-babwiye-yolo-bamuteranya/

  • Abakunzi ba Chelsea muhaguruke mu mwakire: Ikipe ya Chelsea FC imaze gutangaza kapiteni wayo mushya udashidikanywaho -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi ba Chelsea muhaguruke mu mwakire: Ikipe ya Chelsea FC imaze gutangaza kapiteni wayo mushya udashidikanywaho.

    Umukinnyi w'umuhanga cyane ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo Reace James niwe wagizwe kapiteni w'ikipe ya Chelsea FC nyuma y'uko César Azpilicueta Tenco wari asanzwe ari kapiteni yamaze kwerekeza mu ikipe ya Atlético Madrid yo mu gihugu cya Espane.

    Amafoto ya Reace James wagizwe kapiteni mushya w'ikipe ya Chelsea FC yo mu gihugu cy'u Bwongereza:

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-chelsea-muhaguruke-mu-mwakire-ikipe-ya-chelsea-fc-imaze-gutangaza-kapiteni-wayo-mushya-udashidikanywaho-amafoto/

  • Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports agiye gutandukana n’iyi kipe kubera ibibazo bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports agiye gutandukana n'iyi kipe kubera ibibazo bikomeye

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports bishobora kurangira atandukanye n'iyi kipe kubera ibibazo bikomeye cyane.

    Ku minsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo n'abatoza bayo, bitegura umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu wa Super Cup uzayihuza n'ikipe ya APR FC.

    Iyi kipe yakomeje imyitozo no kuri uyu wa gatatu, ariko mu bakoze imyitozo ntabwo umutoza wungirije witwa Rwaka Claude yigeze ayigaragamo nyuma y'ibibazo bikomeye afitanye n'umutoza mukuru Yamen Zelfani.

    Biravugwa ko Rwaka Claude kugeza ubu atakiri mu batoza b'ikipe ya Rayon Sports y'abagabo kuko ntabwo we na Yamen Zelfani umutoza mukuru barimo kumvikana.

    Hari n'amakuru avuga ko uyu mutoza wari wungirije muri Rayon Sports Rwaka Claude yaba agiye gushingwa ikipe y'abato y'ikipe ya Rayon Sports izajya ikina shampiyona yayo muri uyu mwaka w'imikino.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-ya-rayon-sports-agiye-gutandukana-niyi-kipe-kubera-ibibazo-bikomeye/

  • Yanze kuri pfana: Umwe mubakinnyi bakomeye cyane mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangaje ibyiza by’umutoza Carlos Alós Ferrer wamaze gutandukana n’iyi kipe ndetse n’ikintu gikomeye yifuriza Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yanze kuri pfana: Umwe mubakinnyi bakomeye cyane mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangaje ibyiza by'umutoza Carlos Alós Ferrer wamaze gutandukana n'iyi kipe ndetse n'ikintu gikomeye yifuriza Amavubi

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Iradukunda Jean Bertanrd yatangaje ko umutoza Carlos Alós Ferrer uherutse gutandukana n'ikipe y'igihugu Amavubi yari umutoza mwiza gusa yavangirwaga no guhindagura uburyo bw'imikinire bikarangira atsinzwe.

    Ibyo Iradukunda Jean Bertanrd yatangaje ku mutoza Carlos Alós Ferrer:

    Source : https://yegob.rw/yari-umutoza-mwiza-umukinnyi-ukomeye-cyane-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yatangaje-ibyiza-byumutoza-carlos-also-ferrer-wamaze-gutandukana-niyi-kipe-abantu-batari-bazi/

  • Ikipe ya Manchester city itunze itoroshi muri West Ham ishakayo umukinnyi ukomeye. Ese iramukurayo ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester city biravungwa ko ishaka umusore ukinira ikipe ya West Ham ukomoka mu gihugu cya Brazil witwa Lus Paqueta ikaba yamutangaho agera kuri miliyoni 70 z'amayero.

    Uyu musore ukina mukibuga hagati ufite metero 1.8 akaba afite imyaka 25 bivungwa ko nawe ashaka kuba yakerekeza muri Manchestery city ariko ikipe ye ya West Ham yo ikavuga ko yizeye kumugumana.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-manchester-city-itunze-itoroshi-muri-west-ham-ishakayo-umukinnyi-ukomeye-ese-iramukurayo/

  • Umuhanzi Harmonize nyuma yo guha ikizungerezi Yolo The Queen imodoka ya Ranger Rover yongeye kwereka abantu ko ifaranga atari ikibuze kuri we -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize nyuma yo guha ikizungerezi Yolo The Queen imodoka ya Ranger Rover yongeye kwereka abantu ko ifaranga atari ikibuze kuri we.

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba Harmonize uherutse guha imodoka y'igifaru umukobwa w'ikizungerezi uzwi nka Yolo The Queen yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane amugaragaza nk'umuntu utunze ifaranga.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-harmonize-nyuma-yo-guha-yolo-the-queen-imodoka-ya-ranger-rover-yongeye-kwereka-abantu-ko-ifaranga-atari-ikibuze-kuri-we-amafoto/

  • Gasabo-Nduba: Umugabo yishe umwana anakomeretsa umugore we #rwanda #RwOT

    Bunani Pascal utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ni mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho kwica umwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 13 amukubise ishoka ndetse anakomeretsa bikabije nyina w'uwo mwana akaba n'umugore we.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 8 Kanama 2023,rishyira uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2023.

    Mu cyumba cyari icy'umwana w'umukobwa Agasaro Mwizerwa Promese cyirimo umuvu w'amaraso n'uburiri yararagaho bwuzuye amaraso, ninako bimeze mu cyuma nyina yararagamo n'umugabo we.

    Biravugwa ko uyu mwangavu wigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, yishwe n'umugabo wa nyina ari we Bunani Pascal, amukubise ishoka.

    Muhawenimana Eugenie avukana na nyina w'uyu mwana.

    Ati 'Ni umwana twakundaga, umwana ugira ikinyabupfura, umwana witonda, ukunda abandi bana, w'umuhanga, umva nta kintu nakubwira. '

    Byabreye mu rugo rwa Bunani Pascal na madamu we Uwamariya Laurence.

    Bunani ngo yarimo akubita umugore we hafi kumumaramo umwuka, umwana wari mu kindi cyumba atabaje ahita akubitwa ishoka ashiramo umwuka ako kanya.

    Akimana Emeritha ni umuturanyi wa hafi w'urwo rugo akaba ari no mu bahageze mbere batabaye.

    Ati 'Nicuye numva ibintu bisa n'akaduruvayo bihita hano mu muharuro. Ndabyuka rero nkingura idirishya ngerageza gutega ugutwi ngo numve ibirimo kuba, umuntu wari uryamye iruhande rwanjye ashatse kumbaza ndavuga nti ceceka mbanze numve ayo makuru. Ijambo ryanguye mu gutwi ryavuze ngo wa mugabo yishe umwana kandi ngo yatemye n'umugore, abaturage benshi barahagera nibwo twaje kumenya ko umugabo yabikoze[…] ngo yijyana ku murenge wa Jabana.'

    Nyuma y'amasaha atari munsi y'atatu inzego z'umutekano zamaze zikora iperereza muri urwo rugo,   inzego z'ibanze zahise zikoranya abaturage bari bashungereye ariko bigaragara ko basazwe n'agahinda banarakariye bikomeye Bunani Pascal, bivugwa ko yahise yishyikiriza inzego z'umutekano.

    Inzego z'ibanze muri ako gace zivuga ko urugo rwa Pascal rwari rusanzwe rurimo amakimbiranye ashingiye ku mitungo y'umugore, umugabo yashakagaho uburenganzira.

    Antoine Ntihanabayo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gasanze, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku ho babona hatutumba amakimbirane.

    Ati 'Turasaba abaturage bose bahura n'ikibazo cy'amakimbirane mu ngo kwegera ubuyobozi.'

    Bunani Pascal na na Uwamariya Laurence bari bamaze igihe gito bashakanye byemewe n'amategeko, ariko bose bari baratandukanye n'abo bashakanye bwa mbere.

    Umwana wishwe ntabwo yari uwa Bunani, bari mu kigero kimwe cy'imyaka 37 kandi bombi bakomoka i Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Abaturanyi babo bavuga ko ari abakirisitu badasiba misa ku cyumweru.

    Uwamariya Laurence wakomerekejwe yari atwite yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

    Tito DUSABIREMA

    The post Gasabo-Nduba: Umugabo yishe umwana anakomeretsa umugore we appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/09/gasabo-nduba-umugabo-yishe-umwana-anakomeretsa-umugore-we/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-nduba-umugabo-yishe-umwana-anakomeretsa-umugore-we