Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya #rwanda #RwOT

    Gnamien Mohayé Yvan ukomoka muri Côte d’Ivoire, yageze i Kigali aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

    Mu gicuku cyo ku wa Kane gishyira ku wa Gatanu nibwo uyu rutahizamu yasesekanye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 20 akaba yavuze ko ikintu azi ku Rwanda ari uko ari rwiza kandi kikaba igihugu gifite umutekano.

    Akaba yakiniraga ikipe y’iwabo mu Cyiciro cya Mbere yitwa Stars Olympic Football Club D’Abobo. Yanakiniye kandi ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17.

    Aje mu gihe Rayon Sports ifite umukino ufungura shampiyona uyu munsi ku isaha ya saa 19h aho iribwakirwe na Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium.

    Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Gnamien Mohayé Yvan yageze i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakiroye-rutahizamu-mushya

  • Kera kabaye Gaadiika izakina na APR FC yuageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Gaadiidka FC yo muri Somalia izakina na APR FC muri CAF Campions League, kera kabaye yageze mu Rwanda mu gihe habura amasaha make ngo ikine n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Ni ikipe yagowe no kubona amikoro aho kuva iki cyumweru cyatangira nta cyizere yari ifite ko izaza kugeza ejo hashize ku wa Kane tariki ya 17 Kanama 2023 ubwo bahagurukaga muri Somalia, bagaca muri Ethiopia mbere yo kuza mu Rwanda gukina na APR FC.

    Iyi kipe izakina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze na APR FC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

    Iyi kipe yasabye gukinira umukino wo kwishyura mu Rwanda, yagaragaje impungenge z’uko nta bushobozi bwo kumara icyumweru mu Rwanda, byabaye ngombwa ko yoroherezwa umukino wo kwishyura wakuwe tariki ya 26 Kanama ushyirwa tariki ya 24 Kanama.

    Perezida w’iyi kipe, Bile Moha’ud Jimale ni we uyoboye deligasiyo, yahise ajyana ikipe ye gucumbika kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Biteganyijwe ko ku isaha ya saa 15h ari bwo Gaadiika FC iri bukorere imyitozo kuri Kigali Pele Stadium, ikibuga kizakira uyu mukino.

    Gaadiika yageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-gaadiika-izakina-na-apr-fc-yuageze-mu-rwanda

  • Hatashywe ishuri ryitiriwe Buravan, umunyamuz… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023, ku ishuri ‘Twaje Cultural Academy’ ryitiriwe Buravan, nk’imwe mu ntego yari yarihaye yo kuzatoza abakiri bato umuco w’u Rwanda, bakamenya byimbitse kubyina bya Kinyarwanda, bakavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda n’ibindi bitegura umunyarwanda w’ejo hazaza.

    Witabiriwe n’abahanzi barimo Tom Close, Aline Gahongayire, Nel Ngabo, Ruti Joel, Ibihame by’Imana, Michael Makembe, Massamba Intore, Producer Clement, Bukuru Christian, Sharon, Angel&Pamella, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ben Kayiranga n’umufasha we, Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Ngarambe Francois n’umugore we n’abandi.

    Kwizihiza ubuzima bwa Buravan byahuriranye no gutaha ishuri ryigisha abakiri bato umuco. Mutoni Raissa, mushiki wa Buravan wavuze mu izina ry’umuryango yavuze ko iri shuri rigamije “gukuraho icyuho kiri hagati y’abantu bakuru cyane bazi umuco cyane natwe turiho dukura, twifuza kuwumenya kugirango uwo murage dukomeze tuwuhabwe natwe tuzawuhe abandi bazadukurikira.’ Ati “Icyo ni nacyo Yvan yifuzaga’.

    Mutoni Raissa yavuze ko kuva umuvandimwe we yakwitahira kwa Jambo yakomeje kumutekerezaho, asanga ‘ntabwo yari amuzi neza’. Ati “Nari nziko muzi, ariko nasanze ntari muzi neza.”

    Yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n’urukundo rwinshi, ku buryo atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n’umunezero, ku buryo nk’iyo umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy’ibyishimo batakibona.   

    Mutoni yavuze ko basubije inyuma amaso basanga ntawigeze ahitiramo Buravan icyo azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda umuziki, kugeza ubwo yari afite imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry’umuziki ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni 1.5 Frw.

    Yavuze ko ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha.

    Ubwo yari asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18, Buravan yagiye mu itorero yiga kubyina, agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye.

    Mutoni avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije Buravan gutangira umuziki. Kandi ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki yakoresheje ibirori byo gutangira urugendo rwe rw’umuziki.

    Uyu mubyeyi avuga ko Buravan yari afite intego zo gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n’abandi kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko bitewe n’intego yari afite ‘ibintu bye byarihutaga’. Asobanura musaza we nk’umuntu ‘wabaniraga neza abandi ‘kugeza n’uyu munsi mukaba mukitubanira’.

    Raissa anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix Découvertes RFI 2018, yavugaga ko azayegukana. Ati “Koko nk’uko yabivugaga arayitwara.”

    Buravan akimara kwegukana kiriya gihembo, nibwo yagize igitekerezo cyo gutangira umuziki ufite umwimerere nyarwanda, bituma yinjira muri gakondo ‘kugirango azabone ibyo yereka Isi’. Ati “Urugendo yararutangiye koko, arabikora.”

    Mutoni avuga ko ubwo musaza we yatangiraga urugendo rwa gakondo, benshi batabyumvaga ariko yarashikamye kugeza agaragaje icyo ashoboye.

    Buravan aho yagiye aririmba hose, yakoraga uko ashoboye ‘Band’ imucurangira igatangiza 'Rwanda Nziza' indirimbo yubahiriza u Rwanda.

    Igihe cyarageza Buravan atangira kuvanga umuziki wo hambere ndetse n’umuziki ugezweho kugirango ajyanishe n’ibyo urubyiruko rwiyumvamo.

    Ibi byatumye atanga umushinga wahembwe na Imbuto Foundation, kubera uruhare wari ufite mu guteza imbere umuco.

    Mutoni Raissa yavuze ko Buravan yagize igitekerezo cyo gushinga ishuri ryigisha umuco ‘kubera uburyo yabonaga ko abakiri bato batari kuvuga cyane ikinyarwanda’.

    Mu gice cya Covid-19 nibwo yari yatangiye gushaka aho azashinga iri shuri, ariko aza gufatwa n’uburwayi, Imana imwisubiza atarashyira mu bikorwa igitekerezo cye.

    Mutoni avuga ko ibikorwa byinshi bya Buravan byari bizwi n’inshuti ze n’umuryango we, byatumye akimara kwitaba Imana bayemeza kusa ikivi cye.

    Uyu mubyeyi yavuze ko umwaka ushize batangiye gushyira mu bikorwa inzozi za Buravan. Avuga ko batunguwe n’uburyo musaza we ‘yabanaga n’abantu bake’.

    Ati “Ni uko igitekerezo cyaje. Habaye igihe cyo kuyifungura ku mugaragaro tumaze kubishyira hamwe byose. Dufungura Foundation tuyishyira ku mugaragaro. Tugiye kumara igihe kinini dukora, twakoze byinshi byatambutse, bimwe mwagiye mubimenya, hari ibindi wenda mutamenya, ndetse hari n’ibindi byinshi duteganya gukora.”

    Mutoni yashimye ababyeyi babagiriye icyizere, kuko batangiranye n’abanyeshuri 20. Iri shuri ryubakiye ku kwigisha umuco, gukora ibikorwa by’urukundo ndetse no gukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ya Kanseri  y’impindura ari nayo yahitanye Buravan.

    Bamwe mu bana biga muri iri shuri bagaragaje ibyo bamaze kwiga birimo kubyina kinyarwanda,’ kuvuga neza ikinyarwanda n’ibindi.

    Muri iri shuri harimo ibyumba binyuranye bigaragaza amateka ya Buravan nk’ibikombe yegukanye, amfoto ye mu bihe binyuranye, ibikoresho by’umuco Nyarwanda abakiri bato bifashisha, ibikoresho by’umuco, imitako inyuranye n’ibindi. 


    Hatashywe ishuri “Twaje Cultural Academy” ryigisha abakiri bato bafite imyaka iri hagati ya 4 na 18 


    Muri iri shuri harimo imfanshanyigisho zifasha abakiri bato- Biga iminsi itatu mu Cyumweru 


    Kwiga muri iri shuri bisaba kwishyura ibihumbi 50Frw buri kwezi-Biga Ikinyarwanda, Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ndetse no kubyina


    Aba banyeshuri biga ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu- Buri gihe kuva saa tatu kugeza saa tanu z’amanywa 

    KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y’UKO KWIZIHIZA UBUZIMA BWA BURAVAN BYAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133312/hatashywe-ishuri-ryitiriwe-buravan-umunyamuziki-waranzwe-no-gukunda-igihugu-133312.html

  • Davido yahuye na Bruce Melodie, Element na Li… – #rwanda #RwOT

    Davido ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Unavailable' yakoranye na Musa Keys, yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe na Liban Soleman bari bakumburanye. Ni amashusho ubwe yifatiye akoresheje telefoni be, agaragaza ko bari mu biganiro byihariye.

    Ni mu gihe inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 am ya Coach Gael nayo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 17 Kanama 2023 yasohoye amashusho agaragaza Davido ari mu biganiro na Bruce Melodie ndetse na Producer Element.

    Bruce Melodie yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi b'umuziki ko Davido ari i Kigali. Hari amakuru avuga ko abashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie bamaze iminsi mu biganiro biganisha ku kuba bakorana indirimbo na Davido.

    Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ari mu ndege ya RwandAir ahita yerekeza kuri Marrioot Hotel.

    Mu masaha y'umugoroba yatunguye abakinnyi bitabiriye imikino ya 'Giants of Africa' arabasura, kandi bagirana ibiganiro anabaririmbira agace gato k'indirimbo ye 'Unavailable'.

    Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza iserukiramuco 'Giants of Africa' kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2022 muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Tyla ndetse na Tiwa Savage.

    Mu 2016 Davido yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Sony Music. Nyuma y'amezi make yatangaje ko yafunguye Label ye yise 'Davido Music Worldwide' ibarizwamo abahanzi nka Dremo, Yonda ndetse na Peruzzi.

    Mu 2019, Davido yasohoye album ye ya kabiri yise 'A Good Time' nyuma y'indirimbo nka “If”, “Fall”, “Assurance”, “Blow My Mind” na “Risky”.

    Muri uriya mwaka kandi, ikinyamakuru New African Magazine cyamushyize ku rutonde rw'abanyafurika 100 bavuga rikijyana .  

    Ku wa 13 Ukwakira 2020 yasohoye album ye ya Gatatu yise 'A Better Time'. Ku wa 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane yise 'Timeless'. Ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram na Twitter

     

    Bruce Melodie yagiranye ibiganiro na Davido, umunyamuziki wihagazeho mu bihangano no kumutumira


    Producer Elemen yaramukanyije na Davido w'imyaka 30 wavukiye mu Mujyi wa Atlanta


    Davido yafashe ifoto ari hanze y’inyubako ya BK Arena, ari kumwe n’abamucungira umutekano


    Davido ari i Kigali nyuma yo kugura umukufi uhagaze ama-Pound, 500,000



    Liban Soleman wahuye na Davido asanzwe ari umwe mu bantu Icyenda bari mu Nama y'Ubutegetsi y'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB 


    Davido ari kumwe na Masai Ujiri washinze Giants of Africa, inshuti ye y’igihe kirekire 


    Liban Soleman ari kumwe na Ali Bongo wa Gabon

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133302/davido-yahuye-na-bruce-melodie-element-na-liban-wayoboye-ibiro-bya-perezida-wa-gabon-133302.html

  • Umugabo wa Britney Spears aramushinja kuryama… – #rwanda #RwOT

    Amasaha 32 arashize bitangajwe ko urugo rw’icyamamarekazi Britney Spears n’umugabo we Sam Asghari rwamaze gusenyuka ndetse ko umugabo we ariwe wafashe iya mbere ajya kwaka gatanya mu rukiko avuga ko atakibashije kubana n’uyu muhanzikazi.

    Ntibyatinze impande zombi zemeza aya makuru, by’umwihariko bemeje ko barekeye aho kubana mu nzu imwe kuva muri Gicurasi. Mu itangazo Sam Asghari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abantu kurekera aho kumutunga urutoki ko ariwe nyirabayazana wisenyuka rw’urugo rwabo ndetse anakomoza ku kuba ashenguwe no gutandukana na Britney Spears nyuma y’imyaka 6 bakundana.

    Britney Spears yamaze gutandukana n’umugabo we Sam Asghari

    Ntibyagarukiye aho, Sam Asghari yagiranye ikiganiro na TMZ maze avuga intandaro ya gatanya yabo, anavuga ko Britney Spears yamuciye inyuma ku mukozi wabo wo mu rugo. Yagize ati: ”Ninjye abantu bari kurenganya ko arijye kibazo kandi ntibazi ukuri. Ukuri ni uko Britney ariwe wabiteye. Ukuri ni uko yanciye inyuma n’umusore ukora mu rugo rwacu”.

    Sam Asghari avuga ko Britney Spears yaryamanye n’umukozi wabo

    Yakomeje agira ati: ”Murabizi mu mazu tuba dufite camera z’umutekano. Nabonye amashusho yabo bari gukora imibonano mpuzabitsina mu cyumba cy’uruganiriro. Iki gihe yansabye imbabazi ambwira ko yabitewe n’inzoga nyinshi yari yanyweye. Ndabizi ntimwabyizera ariko amashusho arahari kandi nzayatanga mu rukiko nka kimwe mu bimenyetso by’uko yampemukiye”.

    Sam kandi yemeje ko afite amashusho ya Britney aryamanye n’umukozi wabo ndetse azayatanga mu rukiko

    Sam Asghari w’imyaka 29 yakomeje avuga ko icyamubabaje kuri Britney Spears w’imyaka 41, aruko yakomeje kugirana umubano wihariye n’uyu mukozi wabo bikanatuma yirukanwa gusa ntibigire icyo bihinduraho kuko bombi bakomeje kujya bahura mu ibanga.

    Ibya Britney Spears na Sam Asghari birangiye bamaranye amezi 14 barushinze ndetse bari bamaranye imyaka 6 bakundana

    People Magazine yatangaje ko mu mpapuro zisaba gatanya Sam Asghari yagejeje mu rukiko kuwa Kabiri w’iki cyumweru, hari aho yavuze ko ibyo Britney Spears yakoze abifata nko kumusuzuguza kuba yaryamana n’umukozi wo mu rugo rwabo. Yanavuze ko kandi uwo mukozi w’umusore yanafashe amafoto ya Britney Spears yambaye ubusa kuburyo isaha n’isaha yayashyira hanze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133304/umugabo-wa-britney-spears-aramushinja-kuryamana-numukozi-wo-mu-rugo-133304.html

  • Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yatahuwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n'igice #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakozi bakira abakiriya baje kubitsa no kubikuza amafaranga(Umubitsi) muri SACCO Mbonezisonga iherereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi yafashwe(yatahuwe) n'ubuyobozi bw'ikigo akorera amaze gutwara amafaranga Miliyoni eshatu n'ibihumbi Magana atanu n'icyenda n'amafaranga Magana cyenda na Makumyabiri y'u Rwanda( 3,509,920Fr).

    Amakuru y'ibura ry'aya mafaranga, yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwa SACCO bwakoraga igenzura bugasanga hari amafaranga yanditswe mu gatabo ko kubitsa no kubikuza k'umunyamuryango wa SACCO ku mataŕiki anyuranye n'ay'umunsi bariho, basanga ayo mafaranga ntaho agaragara nk'ayakiriwe mu isanduku ya SACCO.

    Higiro Daniel, Umucungamutungo(Manager) wa SACCO Mbonezisonga Musambira yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko ijisho ry'ubuyobozi rihora rireba umutungo w'Abanyamuryango ariryo ryavumbuye byihuse ko hari amafaranga yakiriwe ariko ntiyandikwa n'umukozi ngo ashyirwe mu isanduku.

    Yagize ati' Uwo mukozi koko arahari, umubitsi wa SACCO. Hari ikibazo koko cyabayeho dusanga hari amafaranga yakiriye nti yayageza mu isanduku ya SACCO, hanyuma turicara n'ubuyobozi bwa SACCO turongera turagenzura neza dusanga koko hari amafaranga yakiriye'.

    Akomeza avuga ko bakibona iki kibazo bihutiye guhamagara uyu mukozi, baricara ndetse bakora igenzura, babaza uyu mubitsi iby'aya mafaranga babonaga yakiriwe ariko ntabikwe mu isanduku, yemera ko yayakiriye ndetse ahita yemera kuyasubiza.

    Higiro, akomeza avuga ko nk'ubuyobozi bwa SACCO baticaye ahubwo bahise bafata icyemezo cyo guhagarika uyu mukozi kugira ngo babanze bakore igenzura ryimbitse, hagamijwe kureba niba nta yandi mafaranga yaba yaranyerejwe mu buryo busa n'ubu cyangwa se ubundi.

    Nyuma y'iki kibazo, Higiro Daniel nk'umucungamutungo( Manager) wa SACCO MBONEZISONGA Musambira, avuga ko bari maso ku mutungo bacunze w'Abanyamuryango, ko nta mpungenge bakwiye kugira. Avuga kandi ko n'ikibazo cyabaye bakibonye byihuse kandi ko bakora ubugenzuzi umunsi ku munsi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/18/kamonyi-musambira-umukozi-wa-sacco-yatahuwe-amaze-gutwara-miliyoni-zisaga-eshatu-nigice/

  • Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yafashwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n'igice #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakozi bakira abakiriya baje kubitsa no kubikuza amafaranga(Umubitsi) muri SACCO Mbonezisonga iherereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi yafashwe n'ubuyobozi bw'ikigo akorera amaze gutwara amafaranga Miliyoni eshatu n'ibihumbi Magana atanu n'icyenda n'amafaranga Magana cyenda na Makumyabiri y'u Rwanda( 3,509,920Fr).

    Amakuru y'ibura ry'aya mafaranga, yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwa SACCO bwakoraga igenzura bugasanga hari amafaranga yanditswe mu gatabo ko kubitsa no kubikuza k'umunyamuryango wa SACCO ku mataŕiki anyuranye n'ay'umunsi bariho, basanga ayo mafaranga ntaho agaragara nk'ayakiriwe mu isanduku ya SACCO.

    Higiro Daniel, Umucungamutungo(Manager) wa SACCO Mbonezisonga Musambira yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko ijisho ry'ubuyobozi rihora rireba umutungo w'Abanyamuryango ariryo ryavumbuye byihuse ko hari amafaranga yakiriwe ariko ntiyandikwa n'umukozi ngo ashyirwe mu isanduku.

    Yagize ati' Uwo mukozi koko arahari, umubitsi wa SACCO. Hari ikibazo koko cyabayeho dusanga hari amafaranga yakiriye nti yayageza mu isanduku ya SACCO, hanyuma turicara n'ubuyobozi bwa SACCO turongera turagenzura neza dusanga koko hari amafaranga yakiriye'.

    Akomeza avuga ko bakibona iki kibazo bihutiye guhamagara uyu mukozi, baricara ndetse bakora igenzura, babaza uyu mubitsi iby'aya mafaranga babonaga yakiriwe ariko ntabikwe mu isanduku, yemera ko yayakiriye ndetse ahita yemera kuyasubiza.

    Higiro, akomeza avuga ko nk'ubuyobozi bwa SACCO baticaye ahubwo bahise bafata icyemezo cyo guhagarika uyu mukozi kugira ngo babanze bakore igenzura ryimbitse, hagamijwe kureba niba nta yandi mafaranga yaba yaranyerejwe mu buryo busa n'ubu cyangwa se ubundi.

    Nyuma y'iki kibazo, Higiro Daniel nk'umucungamutungo( Manager) wa SACCO MBONEZISONGA Musambira, avuga ko bari maso ku mutungo bacunze w'Abanyamuryango, ko nta mpungenge bakwiye kugira. Avuga kandi ko n'ikibazo cyabaye bakibonye byihuse kandi ko bakora ubugenzuzi umunsi ku munsi.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/18/kamonyi-musambira-umukozi-wa-sacco-yafashwe-amaze-gutwara-miliyoni-zisaga-eshatu-nigice/

  • Mu kiniga n’agahinda ku maso mushiki wa Yvan Buravan yavuze byinshi yigiye kuri musaza we bimuyobora mu nzira nziza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoni Raissa, Mushiki wa Buravan yavuze ko 'ubuzima bwe bumpa amasomo menshi' ashingiye ku rukundo rwamuranze akiri muto. Yavuze ko umuvandime we 'yisobanukiwe akiri muto' agaragaza impano ye kuva afite imyaka 14, kandi aharanira kubikora mu buryo bw'umwuga.

    Raissa avuga ko musaza we yamusobanukiwe neza amaze kwitahira kwa Jambo. Avuga ko yabanye neza na buri wese. Ati 'Ndabashimira ko mwamubaniye neza.

    Yumvikanishije ko Buravan yahoranaga icyizere cyo kugera kure, ku buryo ajya guhatana muri 'Prix Decouverte 2018' yambwiraga ko 'azayitwara.

    Source : https://yegob.rw/mu-kiniga-nagahinda-ku-maso-mushiki-wa-yvan-buravan-yavuze-byinshi-yigiye-kuri-musaza-we-bimuyobora-mu-nzira-nziza/

  • Ntago yiyumvishaga ukuntu agiye kuzajya abwirirwa akanaburara! Kuzamuka ku ibiciro ku isoko byatumye umugabo yikorera ibyamfurambi ku karubanda abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane,tariki ya 17 Kanama, umugabo uri mu myaka yo hagati yitwitse aragurumana i Mombasa ubwo yari mu myigaragambyo yamagana izamuka rikomeye ry'ibiciro byugarije miliyoni z'Abanyakenya.

    Muri videwo iteye ubwoba yagaragaye ku mbuga za interineti zitandukanye, uyu mugabo agaragara ahagaze hejuru y'inkingi iri hafi ya sitasiyo ya peteroli ikikije ahitwa Mwende Tayari i Mombasa.

    Uyu yahise yitwika aragurumana, abari hafi aho barumirwa.

    Umupolisi waganiriye n'abanyamakuru yemeje ko uyu mugabo ariwe ubwe witwitse.

    Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Coast aho ari kuvurirwa nyuma yo gutabarwa.

    Ikiguzi gihambaye cyo kubaho n'ikibazo gihangayikishije muri Kenya.

    Benshi mu Banyakenya kuri interineti barinubira ukuntu bigoye ubu kugura ibintu by'ibanze, nubwo Perezida Ruto avuga ko yasubije ku murongo ubukungu bw'igihugu.

    Source : https://yegob.rw/ntago-yiyumvishaga-ukuntu-agiye-kuzajya-abwirwa-akanaburara-kuzamuka-ku-ibiciro-ku-isoko-byatumye-umugabo-yikorera-ibyamfurambi-ku-karubanda-abantu-barumirwa/