Category: Uncategorized

  • “Umwana ugezweho muri Kigali mwibukeko atarabyara ba uwa 1 mwazabyarana”: Ikizungerezi Judy cyatumye abantu bacika ururondogoro nyuma kugaragara yerekana ibintu byavugishe benshi mu babibonye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Umwana ugezweho muri Kigali mwibukeko atarabyara ba uwa 1 mwazabyarana': Ikizungerezi Judy cyatumye abantu bacika ururondogoro nyuma kugaragara yerekana ibintu byavugishe benshi mu babibonye.

    Umunyamideli Uwera Judith wamenyekanye cyane ku izina rya Judy yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe maze bituma bamwe mu bakunzi be batangira kuyavuga.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abakunzi be bagiye batangaza nyuma yo kubona aya mafoto:

    Source : https://yegob.rw/umwana-ugezweho-muri-kigali-mwibukeko-atarabyara-ba-uwa-1-mwazabyarana-ikizungerezi-judy-cyatumye-abantu-bacika-ururondogoro-nyuma-kugaragara-yerekana-ibintu-byavugishe-benshi-mu-babibonye-amafo/

  • Muhanga: Umugenzi yapfiriye muri gare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko witwa Ahorushakiye Venant yapfiriye mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka i Muhanga.

    Ubuyobozi bw'Umurenge bwamenye ayo makuru buvuga ko yari avuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cy'uyi wa Kabiri Taliki ya 22 Kanama 2023 ashaka kwerekeza mu Karere ka Ngororero.

    Source : https://yegob.rw/muhanga-umugenzi-yapfiriye-muri-gare/

  • #ShyigikiraBibiliya: Cardinal Kambanda yasaby… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya' bugamije gushaka inkunga yo kugura za Bibiliya.

    Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guhuranira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda. Ni amahirwe kandi n’umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

    Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugirango Bibiliya iboneke.

    Kalidinari Kambanda avuga ko imyaka 50 ishize umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda ari igihe cyiza cyo kuvugurura ‘umuryango wacu ukongera ukagira imbaraga, ugakura’ kugira ngo ubashe gusohoza neza inshingano zawo.

    Yavuze ko muri iki gihe Isi iri kunyura mu bihe bikomeye by’intambara, ubuzima buhinduka umunsi ku munsi bigira ingaruka ku itumbagira ry’igiciro cya Bibiliya, kandi ari bwo yari ikenewe cyane.

    Kambanda avuga ko bitumvikana ukuntu umuryango wa Bibiliya udakorera ku muvuduko umwe ‘nk’uko ibindi byihuta’. Ati “Wagira ngo umuryango wa Bibiliya uracyari uwo muri za 80.”

    Yavuze ko habayeho gufatanya umuryango wa Bibiliya wagira imbaraga, kandi na Bibiliya zikabasha kuboneka ku giciro gito cyane.

    Agaragaza ko Bibiliya ‘tuyisangamo twese’. Kandi ko muri iki gihe inkunga zingana na 80% zahabwaga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kugirango haboneke Bibiliya zahagaze.

    Yasabye Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo ‘byatuma tutagira ikibazo cya Bibiliya mu bihe biri imbere.”

    Imibare y’Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kambanda akumvikanisha ko Abakurambere ‘bacu bakoze’ ibishoboka Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda.

    Yatanze urugero avuga ko Miliyoni 13 z’abatuye u Rwanda, buri muntu atanze 1000Frw haboneka amafaranga Miliyari 12 Frw, ni mu gihe buri mukristu atanze 500 Frw haboneka Miliyari 6 Frw.

    Kambanda avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’uko abantu bashyize hamwe Bibiliya itaba ingume mu Rwanda.

    Ati “Niyo mpamvu rero gukangurira abantu kuyishyigikira ari igikorwa tubona ko cyashobora kutobonera igisubizo.”

    Asobanura Bibiliya nk’igitabo ‘cy’ingenzi mu buzima bwacu’. Akavuga ko mu bindi bihugu nka Ethiopia, Kenya, Uganda n’ahandi bateye intambwe ku buryo nta kibazo ry’ibura rya Bibiliya bafite mu bihugu byabo.

    Kambanda usanzwe ari Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, avuga ko Abanyarwanda basanganwe umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo. Agakangurira amatorero na Kiliziya gukora ibishoboka kugirango Bibiliya ikomeze kuboneka nk’uko byari bisanzwe bagifite abaterankunga.

    Muri ubu bukangurambaga hazifashishwa ibitaramo by'abahanzi, itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, kujya mu nsengero, sosiyete z'itumamaho buri wese akangurirwa gutanga inkunga ye kugirango umuryango wa Bibiliya ubone ubushobozi bwo kugura Bibiliya.

    Hashyizwe uburyo bwo gutanga inkunga yawe wifashishije Mobile Money, World Remit n'ubundi buryo.

    Umuryango wa Bibiliya ni umuryango w’abemeramana, uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk’ijambo ry’Imana.

    Uyu muryango ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.

    Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n’amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z’ubuyobozi.

    Pastor Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko Bibiliya kugirango igezwe mu Rwanda iba yakoze ingendo nyinshi, harimo kuyishyira mu kinyarwanda, kuyivana ku ruganda nko muri Korea, Brazil no mu Bushinwa, kuyitegera indege kugirango igere mu Rwanda ku muturage uyikeneye.

    Yavuze ko kuva mu 2013 abantu bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bamaze kugabanukaho 80%. Ubu basigaranye 20% by’abatera inkunga.Avuga ko uyu mubare uhangayikishije kandi utanga ishusho y’uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba barahagaze.

    Kugeza ubu mu Rwanda, Bibiliya igura hagati ya 9,000Frw na 15,000Frw. Ni mu gihe mu myaka micye ishize yaguraga 5,000Frw. BSR ihangayikishijwe cyane n’izamuka ry’iki giciro gikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, ikaba yatangije ubu bukangurambaga kugira ngo kigabanuke.

    Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;

    Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.Kalidinari Kambanda yasabye Abanyarwanda gutera inkunga umuryango wa Bibiliya kugirango haboneke amafaranga yo kugura Bibiliya

    Karidinali Kambanda avuga ko Bibiliya ari igitabo ‘kiduhuza’, agasaba buri wese gutanga uko yifite kugirango iki gitabo kigere kuri buri wese

    Abakenera Bibiliya ni benshi uko iminsi yicuma-Umuryango wa Bibiliya uvuga ko hakwiye gukira igikorwa

    Umuryango wa Bibiliya watangaje ko abaterankunga bagabanutse ku kigero cya 80%

    Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubukagurambaga wise “Shyigikira Bibiliya”

    REBA AMASHUSHO UBWO HATANGIZWAGA UBUKANGURAMBAGA “SHYIGIKIRA BIBILIYA”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133448/shyigikirabibiliya-cardinal-kambanda-yasabye-ubufatanye-mu-gukemura-ikibazo-cya-bibiliya-z-133448.html

  • Abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru bagira umuti… – #rwanda #RwOT

    Kubona umukinnyi ukomeye ari gukina umupira w’amaguru mu kibuga atanga ibyishimo kuri benshi hari inzira zigoranye aba yarabanje kunyuramo harimo guturuka mu muryango ukennye cyangwa se mu gace k’abakene gusa.

    Kenshi uwo mukinnyi uba waranyuze mu nzira zigoye iyo ageze ku byiza amaze kuba icyamamare ntabwo ajya apfa kwibigirwa ahashize he ariyo mpamvu ahita afata iya mbere akajya gukora ibikorwa by’urukundo ku miryango ibayeho mu buzima yanyuzemo cyangwa akajya gutanga ubufasha muri ka gace k’abakene gusa yavukiyemo.

    Hano tugiye kurebana abakinnyi 10 bakomeye bagira umutuma ufasha kurusha abandi:

    10.David Beckham

    Umwongereza w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, David Beckham afatanyije n’umugore we Victoria Beckham bashinze ikigo gishinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga ndetse no kubana barwara ariko badafite ubushobozi bwo kwivuza.

    9.Mesut Ozil 

    Mesut Ozil ukomoka mu gihugu cy’u Budage uherutse no gusezera kuri ruhago, ni umwe mu bakinnyi nabo bagira ibikorwa byo gufasha ababaye.

    Igikorwa yakoze kigakora ku mitima ya benshi ni igihe muri 2010 ubwo ikipe ye y’igihugu yegukanaga umwanya wa 3 mu gikombe cy’Isi yafashe amafaranga yose yakuyemo agera ku bihumbi 237 by’Amapawundi arangije ayavuzamo abana 23 bo muri Brazil bari baravunitse baravuze uko bivuza kubera ubukene.

    8.Wayne Rooney 

    Wayne Rooney ni umwe bakinnyi beza igihugu cy’u Bwongereza cyagize mu mateka yacyo. Kuri ubu uyu mugabo ni umutoza kandi amafaranga abona akuramo ayo gufashisha abakene.

    Afite umuryango yise Wayne Rooney Foundation,ukora buri munsi ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiryo ku babikeneye, imyambaro ndetse n’ibindi kandi niwe wenyine uwushyiramo amafaranga.

    7.Didier Drogoba

    Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru haba  i Burayi ndetse no ku Isi yose  akaba yaranakiniye Chelsea, ni umwe mu bazwi kugira ibikorwa by’urukundo cyane cyane mu gihugu cye cya Cote D’Ivoire.

    Ibi bikorwa yabitangiye cyane muri 2006 ubwo mu gihugu cye hari hamaze kuvamo intambara maze afasha abaturage ibintu bitandukanye birimo gushyira umuriro w’amashanyarazi mu duce dutandukanye.

    Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru kuri ubu afite umuryango yise Didier Drogba Foundation ukora ibikorwa bitandukanye birimo kwita ku burezi ndetse n’ubuzima bw’abaturage bakennye.

    Umuyabigwi wa Chelsea ari mu bakinnyi bagiye bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha 

    6.Michael Essien

    Michael Essien nawe ni undi mukinnyi wanyuze muri Chelsea ugira ibikorwa bifasha abatishoboye,uyu munya-Ghana afite umuryango yise Michael Essien utanga ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo umuriro w’amashanyarazi,ubwiherero rusange,amasomero y’ibitabo ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye mu gace avukamo.

    5. Lionel Messi

    Uyu mugabo ukomoka  muri Argentine, kugira ngo agere aho yigarurira imitima ya benshi bakunda umupira w’amaguru nawe byasabye ubufasha dore ko yari yaravukanye ikibazo cyo kutagira imisembiro ituma ataba muremure.

    Lionel Messi ibi ntabwo yabyibagiwe dore ko akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha birimo kuba ari ambasaderi wa Unicef  ndetse akaba yaranafashe umwanzuro wo kubaka ibitaro mu gace yavukiyemo muri Argentine.

    Uyu mukinnyi kuri ubu ukina muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo byagarukiye mu gihugu avukamo gusa kubera ko yagiye no muri Bangladesh, Nepal ndetse no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Aziya  ashyira amafaranga mu burezi bwaho kugira ngo n’ababa babakene bashobore kwiga.

    Lionel Messi agenda akora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku batishoboye

    4. Mohammed Salah

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Misiri na Liverpool, Mohammed Salah ni umwe mu bagira umutuma ufasha cyane,iwabo aho yavukiye mu gace ka Basyoun ahafite umuryango ufasha abantu 450 aho ubaha amafaranga yo kubatunga buri kwezi.

    Muri 2017 ubwo ubukungu butari bwifashe neza mu misiri, Mohammed Salah yahaye abayobozi b’igihigu cye agera ku bihumbi 245 by’amayero 

    Mohammed Salah ufite imiryango 450 aha amafaranga buri kwezi yo kubatunga 

    3. Marcus Rashford 

    Nyuma yuko yongereye amasezerano mu ikipe ya Manchester United kuri ubu niwe uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe y’amashitani atukura. 

    Aya mafaranga ntabwo ayarya wenyine kubera ko mu mujyi w’i Manchester azwiho gutanga ibiryo ku bana baba ku mihanda,gutanga amacumbi ku bantu batagira aho baba ndetse yewe hari n’ikigo cy’amashuri yatangijeho gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose.

    2.Sadio Mane

    Rutahizamu wa Al Nassr n’ikipe y’igihugu ya Senegal,Sadio Mane iwabo afatwa nk’umuntu udanzwe kubera ibikorwa abakorera. Uyu mukinnyi aho aturuka mu byaro bya Bambal yahubatse ibitaro,amashuri atanga mudasobwa kuri abo banyeshuri ndetse ajya anaha amafaranga Leta yo muri Senegal mu gihe bahuye n’ikibazo bidasanzwe.

    Nko muri 2020 yahaye Leta ya Senegal agera ku bihumbi 41 by’amapawundi yo kwifashija ubwo bari bugarijwe n’ubushyuhe bukabije.

    1. Cristiano Ronaldo

    Usibye kuba mu bakinnyi b’ibihe byose mu mupira w’amaguru, ni n’umwe mu bagira umutima ufasha kurusha abandi. Cristiano Ronaldo atanga amaraso ndetse yewe yirinze kwiyandikaho ku mubiri (tatou) kugira ngo iki gikorwa atazagihagarika.

    Muri 2015 yakusanyije amafaranga menshi cyane yo gufasha abana bari bagizweho ingaruka n’umutingito muri Nepal.

    Muri 2013 ubwo yahabwaga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ndetse akanahabwa amafaranga agera ku bihumbi 89,000 by’Amayero ,adakuyemo na macye yahise ayatanga mu kigo gushinzwe gutanga amaraso. 

    Cristiano Ronaldo yagiye yegukana ibihembo bitandukanye gusa amafaranga akuyemo agahita ayafashisha abantu ndetse ni na Ambasaderi w’ibigo 3 bikomeye bitanga ubufasha birimo Unicef na World Vision.

    Cristiano Ronaldo kuva kera  agira ibikorwa bitandukanye bifasha abana cyane cyane abatishoboye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133458/abakinnyi-10-bumupira-wamaguru-bagira-umutima-ufasha-kurusha-abandi-133458.html

  • Teta Diana yagarutse i Kigali nyuma y’ibitara… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo zirimo 'Agashinge', 'Birangwa' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kanama 2023.

    Yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gusura umuryango we ndetse no 'kuruhuka'. Teta avuga ko atarafata gahunda ku kuba hari zimwe mu ndirimbo yakorera mu Rwanda.

    Aje i Kigali nyuma y'iminsi yari ishize asohora amashusho ya bimwe mu bitaramo byubakiye ku maserukiramuco amazemo iminsi aririmbamo muri Suède.

    Aherutse kuririmba mu iserukiramuco ryitwa Malmö Festival ndetse no mu iserukiramuco rya 'Urkult'.

    Mu iserukiramuco Malmö Festival yaririmbye indirimbo zirimo 'Ibare', 'Dimba hasi', 'Mpore' n'izindi nyinshi. Ryabaye kuva ku wa 15 kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

    iserukiramuco rya 'Urkult' risanzwe ribera mu Majyaruguru ya Suède ari n’aho Teta abarizwa. Ibihugu bigize Scandinavia ni Denmark, Norway ndetse na Suède.

    Yaryitabiriye ari kumwe n'abacuranzi asanzwe akorana na bo, bamufasha kuririmba indirimbo yateguye n'ibindi.

    Ku wa 7 Kanama 2019, ikinyamakuru Travels cyasohoye inkuru igaruka kuri iri serukiramuco, aho bavugamo ko ibikorwa biberamo birenze guhura kw’abantu bagasabana bumva umuziki.

    Bavuga ko yaba mu buryo riteguwe, ikirere cy’aho, uko abantu baba basabana, abahanzi baririmba n’ibindi byinshi. Ari byo bisiga urwibutso rw’igihe kirekire ku bantu baryitabira.

    Iri serukiramuco ribera mu Majyaruguru ya Suede, hagati y’Umujyi wa Sundsvall na Umeå, hafi y’agace kitwa Näsåker.

    Ribera hagati mu ishyamba ryatunganyijwe, ku buryo hari ibikorwa byose bifasha ba mukerarugendo kwisanzura.

    Hari amazu yubatswe, abantu bafatiramo ibyo kurya no kunywa, aho kwicara witegeye izuba neza, aho guparika ibinyabizaga, imbuga yo kwicaramo cyangwa se kuharuhukira n’ibindi.

    Aho iri serukiramuco ribera ni hafi neza n’umugezi wa Ångermanälven. Benshi bakunda kuhafatira amafoto n’amashusho.

    Travels ikomeza ivuga ko iri serukiramuco ryatangiye kuba kuva mu mwaka wa 1995, ariko ngo amateka agaragaza ko abantu batangiye kujya kuruhukira muri aka gace kuva mu myaka 25 ishize.

    Muri muzika, Teta aherutse gushyira hanze umuzingo w'indirimbo enye yise 'Umugwegwe'. Iriho indirimbo nka 'Umugwegwe' ari nayo yitiriye EP ye, 'Undi munsi', 'Uzaze' ndetse na 'Agashinge'.

    Indirimbo 'Undi munsi' yubaka umuntu watakaje icyizere, akumva ko 'ejo ni undi munsi'. Ni mu gihe mu ndirimbo 'Uzaze' asobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk’uko benshi babyibwira.

    Teta Diana yagaragaje ko yagarutse i Kigali nyuma y'ibitaramo yakoreraga mu Burayi

    Teta avuga ko yaje gusura umuryango we no kuruhuka
    Teta amaze iminsi atanga ibyishimo mu bitaramo by'amaserukiramuco akomeye mu Burayi




    Teta Diana yaherukaga i Kigali mu 2021 aho yanakoreye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Agashinge’

    REBA HANO UKO TETA DIANA YITWAYE MU ISERUKIRAMUCO MALMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133479/teta-diana-yagarutse-i-kigali-nyuma-yibitaramo-yakoreraga-i-burayi-133479.html

  • Yagiye gusaba amafaranga batari bakorera! Hamenyekanye impamvu yatumye Buregeya Prince asezera ku kuba Kapiteni bigahita bihabwa Ombalenga Fitina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yagiye gusaba amafaranga batari bakorera! Hamenyekanye impamvu yatumye Buregeya Prince asezera ku kuba Kapiteni bigahita bihabwa Ombalenga Fitina.

    Nk'uko bitangazwa na Jean Claude Kwizigira kuri Radio Rwanda ngo Buregeya Prince yazize kujya kubaza amafaranga.

    Claude avuga ko abakinnyi yari abareye Kapiteni bamutumye ngo ababarize niba agahimbazamusyi bari guhabwa bagiye muri Somalia bazagahabwa nubwo umukino uzabera mu Rwanda.

    Mu kujya kubaza, yabajije mbere y'uko bajya no mu kibuga ku mukino ubanza banganyagamo na Gaadiidka FC yo muri Somalia.

    Ibyo byarakaje ubuyobozi bwa APR FC bituma bahita bamusaba kwegura kuri izo nshingano ni uko maze bahita bashyiraho Ombalenga Fitina.

    Source : https://yegob.rw/yagiye-gusaba-amafaranga-batari-bakorera-hamenyekanye-impamvu-yatumye-buregeya-prince-asezera-ku-kuba-kapiteni-bigahita-bihabwa-ombalenga-fitina/

  • Ruhango: Umugabo yasanze umugore we ari gusambana n’undi mugabo mu nzu ye yiyubakiye ni uko maze nyirigusambana ayisohokamo yambaye ubusa mu gihe nyamugore we yayisohotse ari intere bamutwaye mu maboko (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ruhango: Umugabo yasanze umugore we ari gusambana n'undi mugabo mu nzu ye yiyubakiye ni uko maze nyirigusambana ayisohokamo yambaye ubusa mu gihe nyamugore we yayisohotse ari intere bamutwaye mu maboko.

    Mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, Umugabo yafatiye ku buriri bwe umugore we n'umuturanyi barimo gusambana.

    Akibafata, uwo muturanyi yirutse yambaye ubusa.

    Ni uko umugabo abuze icyo akora akubita umugore we amugira intere.

    Uwo mugore yemereye TV1 dukesha ko yari ari gusambana koko.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-yasanze-umugore-we-ari-gusambana-nundi-mugabo-mu-nzu-ye-yiyubakiye-ni-uko-maze-nyirigusambana-ayisohokamo-yambaye-ubusa-mu-gihe-nyamugore-we-yayisohotse-ari-intere-bamutwaye-mu-mabo/

  • Amafoto 23 y’abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yo kwitegura ikipe ya Gorilla Fc. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mumpera z'icyumweru gishize nibwo shampiyona y'icyiro cyambere hano mu Rwanda yatangiye aho kwikubitiro Rayon Sports yacakiranye na Gasogi United.

    Mumukino utari woroshye ariko ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza itsinda Gasogi 2-1.

    Kuri ubu Rayon Sports ikaba iri kwitegura umukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona aho kuri iki Cyumweru izahura n'ikipe ya Gorilla Fc

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri iyi kipe ya koze imyitozo yo kubongerera imbaraga.

    Iyi myitozo yitabiriwe na Rutahizamu wabo mushya Gnamien Mohaye

    Imyitozo ya nyuma ya saa sita irakorerwa kuri Skol stadium (mu Nzove).

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabakinnyi-ba-rayon-sports-mu-myitozo-yo-kwitegura-ikipe-ya-gorilla-fc/

  • Miss Umukundwa wamenyekanye nka Cadette yanyuzwe no kugera mu cyumba cya Davido ndetse no kuba baragiranye ibihe byiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Umukundwa wamenyekanye nka Cadette yanyuzwe no kugera mu cyumba cya Davido ndetse no kuba baragiranye ibihe byiza.

    Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga yakabije inzozi zo guhura no kugirana ibihe byiza n'umuhanzi Davido uherutse gutaramira i Kigali.

    Ibyishimo by'uwo muhuro w'amateka Umukundwa yabigaragaje hashize iminsi ibiri Davido avuye i Kigali.

    Uyu mukobwa yerekanye basohoka mu cyumba uwo muhanzi yarayemo kugera mu kabari yiciyemo inyota ubwo yari mu Rwanda.

    Davido yageze mu Rwanda kuwa Kane tariki 17 Kanama, ataramira muri BK Arena tariki 19 Kanama.

    Mu gihe yari ategereje kuririmba, uyu muhanzi w'umunya-Nigeria yasohokeye ahantu hatandukanye muri Kigali ari nabwo amashusho Umukundwa yashyize hanze bari kumwe yafashwe.

    Mu byishimo byinshi, Umukundwa yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yageze ku nzozi ze.

    Ati 'Cyera kabaye nahuye n'umuhanzi w'icyamamare w'ibihe byose kuri njye.'

    Ni amagambo yakurikije amashusho amugaragaza ari kumwe n'inshuti ye yitwa Nadia Mugisha, bari kuva mu cyumba cya Davido bagasohokana muri hoteli, bagakomezanya mu modoka kugeza aho basohokeye ku wa 18 Kanama 2023.

    Iki gihe Davido yari yatumiwe gusohokera mu kabari kitwa 'Shooters'. Umukundwa ni umwe mu bari bari mu itsinda ry'abagendanaga na Davido muri iryo joro.

     

    Source : https://yegob.rw/miss-umukundwa-wamenyekanye-nka-cadette-yanyuzwe-no-kugera-mu-cyumba-cya-davido-ndetse-no-kuba-baragiranye-ibihe-byiza/

  • Ikipe ya Rayon Sports yifurije amahirwe n’imigisha umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yifurije amahirwe n'imigisha umukinnyi wa mbere w'umunyamahanga.

    Mbirizi Eric wari umaze igihe kigera ku mwaka n'amazi macye ageze mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana nayo mu buryo bw'ubwumvikane.

    Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yashimiye uyu musore ku byo yakoze byose muri iyi kipe ndetse bamwifuriza amahirwe masa aho agiye.

    Biravugwa ko Mbirizi Eric yamaze kumvikana n'ikipe ya Gasogi United naho mu masaha macye araba yamaze gusinya hatagize igihinduka.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yifurije-amahirwe-nimigisha-umukinnyi-wa-mbere-wumunyamahanga/