Category: Uncategorized

  • Amashusho y’urukozasoni ya Sheilah Gashumba ari mu rwogero we n’umukunzi we akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'urukozasoni ya Sheilah Gashumba ari mu rwogero we n'umukunzi we akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

    Ubu iri kwifashishwa ku mbuga nkoranyambaga z'abakurikiranira hafi imyidagaduro muri Uganda nyuma yo kubona amashusho y'Umunyamideli Sheilah Gashumba n'umukunzi we Rickman bari gusomana, basa n'abambaye ubusa buri buri.

    Aya mashusho agaragaza Sheilah Gashumba asomana n'umukunzi we mu rwogero, n'andi yifashe agaragaza ubwambure bwe.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko ashobora kuba yarafashwe ubwo uyu mukobwa yari mu biruhuko n'umukunzi we.

    Ni amashusho yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Kanama 2023, icyakora aho yavuye n'icyatumye ashyirwa ku karubanda ntabwo kiramenyekana.

    Uyu mukobwa uheruka i Kigali mu minsi ishize ubwo yari yitabiriye Ibirori bya Kigali Auto Show, ni umwe mu bagezweho mu myidagaduro yo muri Uganda.

    Uretse kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro bakunze kwiyambazwa mu kuyobora ibirori bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yurukozasoni-ya-sheilah-gashumba-ari-mu-rwogero-we-numukunzi-we-akomeje-gusakara-ku-mbuga-nkoranyambaga-zigiye-zitandukanye/

  • Uko yaba ingana kose ni iy’ipusi ! Amafoto y’ubukwe bwa Sintex – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo kuwa kane nibwo umuririmbyi Sintex akaba n'umuvandimwe w'umunyarwenya Nkusi Arthur, yakoze yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko.

    Amafoto.

    Source : https://yegob.rw/uko-yaba-ingana-kose-ni-iyipusi-amafoto-yubukwe-bwa-sintex/

  • Itangazo ryo guhindura izina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa IRAKOZE BUTOYI Alvaine mwene Sezikeye na Kayitaramirwa, utuye mu Mudugudu wa Hope, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo IRAKOZE BUTOYI Alvaine, akitwa IRAKOZE SEZIKEYE Arlaine mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'irigenurano rikaba riteye ipfunwe.

    INGINGO Z'INGEZNI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA 'KANDA HANO'

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryo-guhindura-izina/

  • APR FC bagiye kuyitegurira i Burayi! Ikipe izahura na APR FC muri CAF Champions League yagiye gutegurira uyu mukino i Burayi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pyramids FC izahura na APR FC igiye Istanbul muri Turkey kwitegura umwaka mushya w'imikino iwabo mu Misiri ndetse no kwitegura CAF Champions League umukino izahuramo na APR FC tariki 15 Nzeri 2023.

    Umutoza w'iyi kipe, Jaime Moreira Pacheco yatwaye abakinnyi 24 muri uyu mwiherero bazagirira i Burayi.

    Iyi kipe y'abarabu niyo izabanza kuza i Kigali hagakinwa umukino ubanza na APR FC mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri. APR FC isabwa gusezerera iyi kipe ubundi igahita igera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-bagiye-kuyitegurira-i-burayi-ikipe-izahura-na-apr-fc-muri-caf-champions-league-yagiye-gutegurira-uyu-mukino-i-burayi-amafoto/

  • Uganda: Bobi Wine na Mugenzi we uhagarariye Kampala bateranye amagambo bapfa Segirinya #rwanda #RwOT

    Hari iterana ry'amagambo hagati ya ba depite Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine wo mu ishyaka NUP ndetse na Muhamad Nsereko uhagarariye umujyi wa Kampala mu nteko ishinga amategeko, bapfa depite Muhamad Segirinya urwariye mu burayi.

    Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko iyi ntambara yatangijwe na Bobi Wine abwira Nsereko ko nta burenganzira afite bwo gukusanya amafaranga ayita ayo gufasha iyi ntumwa ya rubanda irwaye,kuko umuryango utamuhaye ubwo burenganzira.

    Ajya kuremereza ibintu Bobi Wine yashinje uyu mudepite gushaka gusahurira mu nduru agamije indonke kuko nta rukundo na ruke afitiye depite Muhamam Ssegirinya.

    Aganira n'imwe mu maradio ikorera mu mujyi wa Kmapala Kyagulanyi yahsinje Nsereko gushaka ubutunzi atavunitse yitwaje gushakira ubufasha intumwa ya rubanda.

    Depite Nsereko nawe yerekanye ko atari agafu k'imvugwarimwe ajya mu itangazamakuru avuga ko ari ikibao k'igihe gusa azashyira ku karubanda Kyagulanyi Robert ndetse ashimangira ko ari umubeshyi, indyarya y'igisambo.

    Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko depite Nsereko iyo asobanura uburyarya n'ububeshyi bwa Bobi Wine, yavuze ko yigeze guteka imitwe akabeshya ko agiye kwivuza muri Amerika, kuko yavugaga ko bamukubise mu bugaboo udusabo tw'intanga tukangirika akajya yambara ibikweto binini, nyamara ngo kwari ukubeshya kuko umugabo urwaye udusabo tw'intanga cg se testicules mu ndimi zitari ikinyarwanda bidashoboka ko yakwambara ibikweto binini biremereye kuko yababara kurushaho

    Depite Muhamad Segirinya wo mu ishyaka NUP rya Kyagulanyi Robert aherutse gutangaza ko ibitaro byamubwiye ko ashobora kuzamesa amashuka agakora n'amasuku igihe yabura ubwishyu, ariko ngo ku nyungu z'ubuzima bwe yaremeye asaba ko avurwa bashaka bakamuhatisha ibirayi.

    Depite Nsereko yavuze ko nta muntu muzima wakabaye yizera Kyagulanyi kuko muri 2021 yavuzeko azakura perezida Museveni ku butegetsi mu mezi 3 nome amaze imyaka itatu. Ng ikindi cya Semuhanuka yabeshye abanya Uganda ni uk yababwiye ko perezida Museveni niyibeshya agasohoka igihugu azatabwa muri yombi none aragenda isi akayibagara nta n'umuriye urwara.

    Bobi Wine avuga ko abarwanashyaka ba NUP mu Buhollandi aho Segirinya arwariye bari kumwitaho agasanga nta mpamvu ya Nsereko kumushakira ubufasha ngo aramushakamo injyawuro.

    The post Uganda: Bobi Wine na Mugenzi we uhagarariye Kampala bateranye amagambo bapfa Segirinya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/25/uganda-bobi-wine-na-mugenzi-we-uhagarariye-kampala-bateranye-amagambo-bapfa-segirinya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-bobi-wine-na-mugenzi-we-uhagarariye-kampala-bateranye-amagambo-bapfa-segirinya

  • Abateguye amafunguro yagaburiwe urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt rukagubwa nabi bagomba kubibazwa-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yavuze ko abateguye amafunguro yagaburiwe urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt akabatera uburwayi bagomba kubibazwa.

    Ni ibirori byabaye ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2023, byitabirwa n'abarenga 2000.

    Ubwo byari birangiye, abitabiriye bagiye gusangira ku meza ariko nyuma biza kuvugwa ko ibiryo bariye byabaguye nabi.

    Ni amakuru yageze kuri Perezida Kagame ndetse yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2023, ubwo yasozaga icyiciro cya 13 cy'Itorero Indangamirwa i Nkumba mu Karere ka Burera.

    Perezida Kagame yabanje kubaza uru rubyiruko rugera kuri 412 rwiganjemo abiga mu mahanga n'ab'indashyikirwa imbere mu gihugu, uko bari bafashwe by'umwihariko ku bijyanye n'imirire.

    Umwe muri bo yabwiye Umukuru w'Igihugu ko bahabwaga indyo nziza haba mu gitondo, saa Sita na nijoro.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo kurya bigomba no gutegurwa neza, bifite isuku ndetse ko impamvu abajije icyo kintu ari uko azi ko abitabiriye YouthConnekt bagize ikibazo cyo guhabwa ibyo kurya nyuma bikabagwa nabi.

    Ati 'Bigomba gutegurwa neza kandi bikaba bifite isuku. Abantu bagaburira abana nk'aba cyangwa n'abandi baba ari benshi ariko n'ubusanzwe mujye mukurikirana.'

    Perezida Kagame yahise abaza Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ati 'Abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?'

    Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko babikurikiranye ndetse habayeho amakosa yo kuba hataragenzuwe ibyo biryo niba nta kibazo bifite.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugera aho biba umuco wo gukora ikintu mu buryo bunoze.

    Ati 'Mu burere, mu myifatire, imikorere abantu bakwiriye kugera aho biba umuco wo gukora ikintu kikanoga ku buryo […]abo bantu babikoze ntabwo ari bwo bwa mbere, bagomba guhanwa.'

    'Ubu no mu mahoteli, bambwiye ko iyi hoteli ari yo yabagaburiraga, ababikora bose aho babikorera hose bazajya bagira ibibazo, nibakora ibintu bitanoze bishobora kurwaza abantu.'

    Perezida Kagame yavuze ko bibaye kenshi kandi abayobozi babyihanganira kandi n'abahawe ibyo biryo bakabyihanganira.

    Ati 'Ntabwo bikwiye, ndabibwira urubyiruko kugira ngo muzakure mwumva ko ibintu bigomba gukorwa mu buryo bunoze, ku buryo bukwiye.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko kugira isuku no kunoza ibyo abantu ari ibintu bikwiye kuba umuco kuko bidasaba kuba abantu bafite amikoro.

    Ati 'Gukora nabi ibyo ushoboye ni ubukene mu mutwe no mu mico, ntabwo ari ubukene bundi busanzwe mu buryo bw'amikoro.'

    Ikibazo cya serivisi mbi zitangwa n'amahoteli cyangwa abakira abantu, ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame asabye ko gihabwa umurongo kuko gishobora guhesha igihugu isura mbi.

    The post Abateguye amafunguro yagaburiwe urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt rukagubwa nabi bagomba kubibazwa-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/25/abateguye-amafunguro-yagaburiwe-urubyiruko-rwitabiriye-youthconnekt-rukagubwa-nabi-bagomba-kubibazwa-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abateguye-amafunguro-yagaburiwe-urubyiruko-rwitabiriye-youthconnekt-rukagubwa-nabi-bagomba-kubibazwa-perezida-kagame

  • Abitabiriye YouthConnekt bariye ibiryo bibat… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 wabereye i Nkumba.

    Iri torero ryatangiye tariki 14 Nyakanga 2023 rikaba ryari rimaze iminsi 34, ryitabiriwe n’intore 412 harimo abahungu 235 n’abakobwa 177 baturutse mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 25.

    Ni urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zo mu mahanga, abiga mu mashuri Mpuzamahanga ari mu Rwanda, abayobozi b’urubyiruko, ababaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye n’abandi.

    Muri iri torero intore zahawe amasomo y’ubumenyi bw’ibanze ya gisirikare, bahawe kandi ibiganiro birimo amateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira bishingiye ku muco nyarwanda, uburere mboneragihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda, icyerekezo cy’Igihugu 2050 n’imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga.

    Atangira ijambo rye, Perezida Kagame yabanje kubaza abitabiriye iri torero amafunguro bahabwaga muri iri torero.

    Ishimwe Aimée Iris wari umusangiza w’amagambo, yavuze ko bahawe amafunguro anyuranye kandi meza. Avuga ko buri gitondo, saa sita na nijoro babaga bafite amafunguro n’ibyo kunywa biteganyijwe.

    Ati “Ku kijyanye n’amafanguro byari byiza cyane cyane! Ku buryo tugera hano ku munsi wa mbere twagize ngo wenda ni umunsi wa mbere, ni ukutwakira ubutaha bizahinduka, tubona n’ejo birakomeje…”

    Uyu mukobwa yavuze ko mu biryo bariye harimo inyama, amagi, ndetse abatari babashije ibyo kurya byabaga byateguwe babashakiraga ibindi.

    Ahereye aha, Perezida Kagame yavuze yamenye ko urubyiruko rwitabiriye inama ya YouthConnekt yabaye ku wa 23 Kanama 2023, bahawe amafunguro yabaguye nabi.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihugu gishaka guteza imbere, ibi bitakabaye

    bikibaho.  Ati “Ejo bundi numvise ko duhura muri YouthConnekt, bagaburiye abari bahari umubare munini w’abo wararwaye, mwarabyumvise cyangwa? Ibyo bibaho bite? [..] mu Rwanda rwacu dushaka gukora ibintu bizima binoze, abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?

    Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima wari muri uyu muhango, yavuze ko bamenye iki kibazo. Ati “Twarabimenye y’uko urubyiruko rwinshi rwarwaye. Twabikurikiranye ni amakosa ubundi ntibyari bikwiye. Kuva bitegurwa bijyanwa guhabwa urubyiruko habakabaye hari ibyo dukurikiza ireba y’uko ntawe uhabwa ibiryo bifite ikibazo.”

    Perezida Kagame avuga ko ibyakozwe bidakwiye gusubira ukundi. Avuga ko mu burere, mu mikorere, imyifatire abantu bakwiye kugera ku gukora ikintu kikanoga.

    Yavuze ko abahaye ibiryo urubyiruko rwitabiriye YouthConneckt atari bwo bwa mbere, asaba ko bakurikiranwa. Ati “Bagomba guhanwa abagaburiye abantu ibintu nk’ibyo.”

    Kagame yavuze ko atumva impamvu abayobozi mu nzego zinyuranye bihanganira ko ikibazo nk’iki gikomeza kugaruka, ndetse n’ababihawe bakaryumaho.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ibi ari umukoro ku rubyiruko gukura bumva ko ibintu bikwiye kugira uko bikorwa kandi mu gihe gikwiye. 

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kutihanganira imico mibi idindiza abandi, kandi bakirinda guhishira ikibi

    Perezida Kagame yasabye ko abatanze ibiryo ku rubyiruko rwitabiriye YouthConnekt bakurikiranwa


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133610/abitabiriye-youthconnekt-bariye-ibiryo-bibatera-uburwayi-133610.html

  • Ashimwe Michelle uzahagararira u Rwanda muri… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa agiye kwitabira ni Mpuzamahanga rishingiye ku budasa bw’imico binyuze mu mbaraga z’igitsinagore kugirango zerekane ubu budasa.

    Buri mukobwa uryitabira agaragaza umuco w’Igihugu cye. Ariko muri iri rushanwa harimo ibindi bice birimo guteka, ubugeni n’imyambarire. Uwahize abandi muri ibi bice niwe wegukana irushanwa.

    Michelle yabwiye InyaRwanda ko kwitabira Miss Rwanda 2022 ari byo byamufashije kuba agiye guserukira u Rwanda muri Miss Global Heritage.

    Yavuze ko muri Miss Rwanda 2022 yahahuriye n’umukobwa ufite ikamba rya Miss Global Heritage 2022, baraganira amubwira byinshi bijyanye n’iri rushanwa.

    Ati “Mubonye, narishimye numva ngize amatsiko, mubaza byinshi kuri iryo rushanwa kuko mu busanzwe nkunda ibintu bijyanye bimwe muri byo ndanabyumva rero mbibonye ko hari iryo rushanwa, mbaza uko bimeze n’igihe irindi rizabera.”

    Michelle yavuze ko bitewe nuko amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yahagaritswe, byamusabye kuvugisha abategura iri rushanwa, hanyuma ahatana na bagenzi be binyuze ku mbuga nkoranyamba.

    Yavuze ko yari ahatanye n’abandi banyarwandakazi kuva muri Werurwe 2023, biyandikishije bifashishije internet. Muri Gicurasi 2023, nibwo hasohotse urutonde rw’abatsinze asanga ariwe watsinze.

    Uyu mukobwa avuga ko byamushimishije guhiga bagenzi be bikamuhesha amahirwe yo guserukira u Rwanda.

    Ku wa 14 Nzeri 2022 nibwo azerekeza muri Afurika y’Epfo guhatana n’abandi bakobwa. Ni mu gihe ku wa 23 Nzeri 2023 ari bwo hazamenyaka umukobwa wambitswe ikamba.

    Michelle yabwiye InyaRwanda ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda. Ati 'Niteguye guhagararira u Rwanda neza nindamuka nkomeje gushyigikirwa n’abanyarwanda n’ibindi byose nkenerwa. Kubera ko hari ibyo nkenera mba ngomba gusaba igihugu. Rero njye niteguye neza, ndi kumva ibyo nsabwa bw’irushanwa, nkurikije na ‘Video’ y’andi nagiye mbona, njyewe nditeguye neza.”

    Uyu mukobwa avuga ko atari ubwa mbere ahatanye mu marushanwa, ari nayo mpamvu adafite ubwoba bwo kuzahatana muri iri rushanwa, kandi akegukana ikamba.

    Ati 'Ndabyizeye! Kubera ko niteguye neza kandi urebeye no mu bihe byatambutse u Rwanda rwagiye rwitwara neza bitanga icyizere.'

    Kugeza ubu abakobwa bahatanye mu cyiciro cy’amatora. Michelle avuga ko ari ku mwanya wa 10 mu bakobwa bafite amajwi menshi, kandi ahatanye n’abakobwa bo mu bihugu 50.

    Uyu mukobwa asaba abanyarwanda gukomeza kumutora, kuko gutora ari ubuntu unyuze kuri Facebook.

    Kanda hano ubashe gutora Michelle

     

    Ashimwe Michelle yatangaje ko yishimiye kuba agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Global Heritage


    Ashimwe yavuze ko yizeye guhesha ishema u Rwanda akegukana ikamba


    Michelle avuga ko ari ku mwanya wa 10 mu matora yo kuri internet


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133607/ashimwe-michelle-uzahagararira-u-rwanda-muri-miss-heritage-global-imihigo-ni-yose-133607.html

  • MU MAFOTO: Uburanga bwa Shadia Keza wamaze gu… – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bimaze kumenyekana ku mugore wa Sintex ni uko amazina ye nyakuri yitwa Shadia Keza, akaba afite ikigo kitwa Health The Universe Foundation cyita ku bafite ubumuga ndetse n'ababayeho mu muzima bubi.

    Ni umuryango uyu mukobwa yatangiye mu mwaka wa 2016, utangijwe nawe ubwe ariko ibikorwa nyirizina atangira kubikora mu mwaka wa 2017. Bigoye cyane, inyaRwanda.com yakusanyije amwe mu mafoto yaranze Shadia Keza mu bihe bitandukanye mbere na nyuma yo gusezerana na Sintex.

    Mu mafoto n'amashusho y'uyu mukobwa inyaRwanda.com yabonye ni uko nawe mu buzima abayeho asanzwe akunda ibikorwa by'imyidagaduro. Usibye ibyo bikorwa ni umwe mu bakobwa bigaragara ko n'aho atuye muri Canada nta gitaramo cyangwa imikino ijya imucika.

    Shadia Keza umugore wa Sintex mu mategeko

    Uyu mukobwa afite tatuwaje ku maguru

    Shadia Keza na Sintex

    Sintex na Shadia bamaze gusezerana mu mategeko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133597/mu-mafoto-uburanga-bwa-shadia-keza-wamaze-gusezerana-na-sintex-mu-mategeko-133597.html

  • Burna Boy utegerejwe i Kigali yasohoye alubum… – #rwanda #RwOT

    Damini Ebunoluwa Ogulu umuhanzi ukomoka muri Nigeria, umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga, uzwi cyane nka Burna Boy yongeye guha abafana be impano y'alubumu nshya yise 'I Told Them' mu kinyarwanda bisobanuye ngo 'Narababwiye'.

    Burna Boy uri mu bahanzi bategerejwe i Kigali mu bihembo bya Trace Awards bizabera muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2023, yamuritse iyi alubumu iba iya karindwi (7) asohoye kuva yatangira gukora umuziki bya kinyamwuga.

    Burna Boy utegerejwe i Kigali yasohoye alubumu nshya

    Iyi alubumu 'I Told Them' igizwe n'indirimbo 15 harimo izo yakoranye n'abarimo 21 Savage, Dave n'abandi. Iriho n'izindi ndirimbo aherutse gusohora harimo 'Big 7', 'Cheat On Me', hamwe na 'Sitting on the Top of the World'.

    Mu kiganiro Burna Boy yagiranye na Billboard, yatangaje ko iyi alubumu yihariye ntaho ihuriye n'izindi yasohoye. Ati: 'Iyi alubumu ni nk'umwana nabyaye. Nayikoranye ubuhanga bwose mfite kandi itandukanye n'izindi kuko irimo ubuhamya bwanjye bw'ibyo nanyuzemo mu buzima busanzwe no mu muziki'.

    'I Told Them' ni alubumu ya 7 ya Burna Boy igizwe n'indirimbo 15

    Burna Boy kandi yanahishuye ko ari mu gutunganya amashusho yazimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu nshya ndetse yanavuze ko ari gutegura n'ibitaramo azamurikiramo iyi alubumu yagereranije n'umwana yabyaye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133601/burna-boy-utegerejwe-i-kigali-yasohoye-alubumu-nshya-yise-i-told-them-133601.html