Category: Uncategorized

  • Batwaranye Premier League ebyiri: Ibyo wameny… – #rwanda #RwOT

    Sulzeer Jeremiah Campbell uzwi ku izina rya Sol Campbell yavutse taliki 18 Nzeri mu 1974 avukira mu Burasirazuba bw’ u Bwongereza ku babyeyi baturuka muri Jamaica aho se witwa Jenni Sewell yakoraga mu muhanda wa gariyamoshi naho nyina witwa Wihelmina akora mu ruganda rucuruza telefone n’imodoka.

    Sol Campbell yavutse ari umwana wa 12 aribyo byaje no gutuma ava iwabo akiri muto akajya gushaka uko yibana bitewe nuko mu nzu y’iwabo nta mwanya w’aho guhumekera wari uhari.

    Uyu mugabo w’imyaka 48 yatangiye gukina ruhago ahereye mu ikipe y’abato ya West Ham United, gusa ntiyahatinda aragenda akomereza muri Tottenham Hotspur nayo y’Abato, yakomeje kwitwara neza biza no gutuma azamurwa mu y’abakuru.

    Taliki 5 zukwezi kwa 12 mu 1992 ni bwo Sol Campbell yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ya Tottenham Hotspur nkuru ari myugariro wo hagati (Centre back), hari mu mukino bakinagamo na Chelsea yiniira mu kibuga asimbuye ndetse ahita anatsinda igitego nubwo umukino waje kurangira batsinzwe 2-1.

    Mu ikipe ya Tottenham Hotspur yahamaze imyaka 09, ayikinira imikino 255. Yayitsindiye ibitego 10 ndetse anayifasha kwegukana igikombe cya League Cup mu 1999 batsindira Leicester City ku mukino wa nyuma ari nawe wambaye igitambaro cya kapiteni.

    Sol Campbell akina mu ikipe ya Tottenham 

    Muri 2001 ni bwo Sol Campbell yafashe umwanzuro yerekeza muri mukeba wa Tottenham ariwe Arsenal agendeye ubuntu, ibintu byaje no kubabaza abafana ba Tottenham batangira kumufata nk’umwanzi.

    Umukino we wa mbere mu ikipe y’Abarashi yawukinnye taliki 18 Kanama 2001, hari mu mukino ufungura Premier League bakinagamo na Middlesbrough ndetse baza no kuyitsinda ibitego 4-0.

    Sol Campbell yahise atangira kurya ku matunda mu ikipe ya Arsenal, mu mwaka we wa mbere w’imikino bahise begukana igikombe cya Premier League ndetse na FA Cup.

    Uyu munyabigwi no mu ikipe ya Arsenal yakomeje gukina ariwe uyoboye ku mwanya we. Muri 2004 yafashije Arsenal kwegukana igikombe cya Premier League badatsinzwe umukino n’umwe.

    Mu myaka 05 yahamaze yahakinnye imikino 195 afasha Arsenal kwegukana ibikombe 2 bya Premier League ndetse na 2 bya FA Cup.

    Muri 2006 Sol Campbell yaje kwerekeza mu ikipe ya Portsmouth ahakina imyaka 3 ahava yerekeza muri Notts County ahakina umwaka 1 maze muri 2010 yongera gusubira muri Arsenal, yayikiniye umwaka umwe ayivamo yerekeza muri Newcastle United ari naho yaje gusezerera ku mupira w’amaguru burundu.

    Sol Campbell wafashije Arsenal kwegukana ibikombe 2 bya Premier League na 2 FA Cup 

    Mu ikipe y’igihugu, Sol Campbell yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 15.

    Na nyuma yakomeje kwitwara neza aza no guhamagarwa mu y’abakuru. Uyu munyabigwi yaje no gushyiraho agahigo ko kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ukiri muto nyuma ya Bobby Moore, yari afite imyaka 23 n’iminsi 248.

    Muri 2006 yabaye umukinnyi wa mbere uhamagawe mu marushanwa 6 yikurikiranya. Sol Campbell Kandi yashyizwe no mu ikipe y’irushanwa ry’igokombe cy’Isi cya 2022. Yahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’abakuru inshuro 73.

    Kuri ubu uyu munyabigwi wa Arsenal ari mu Rwanda akaba yarahageze ku munsi we’jo kuwa 2 taliki 29 Kanama 2023. Sol Campbell nta kindi kimuzanye ni ukwitabira ibirori by’uyu mwaka byo kwita Izina abana b’Ingagi 23.

    Sol Campbell mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza 

    Sol Campbell wakinanaga n’abarimo Thierry Henry mu ikipe ya Arsenal

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133782/ibyo-wamenya-ku-munyabigwi-wa-arsenal-witabiriye-umuhango-wo-kwita-izina-133782.html

  • Nyuma y’imyaka 3 badacana uwaka, Bahavu yiyun… – #rwanda #RwOT

    Kutumvikana kw’aba bombi kwatangiye kwigaragaza kuva mu myaka itatu ishize. Ndetse, unyujije amaso ku mbuga zitandukanye cyane cyane nka Youtube huzuyeho ibiganiro bitandukanye buri umwe agaruka kuri mugenzi we.

    Ingabire niwe wakunze kugaragara cyane mu biganiro abazwa kuri iyi ngingo bitandukanye na Bahavu.

    Hari n’ikiganiro Ingabire Pascaline yigeze kugirana na Isimbi Tv kimaze imyaka ibiri, cyahawe umutwe (Title) ugira iti “Diane twarashwanye. Nyuma y’ubukwe bwanjye umubano waranze|Samantha noneho ahishuye icyo bapfuye.”

    Muri iki kiganiro, Ingabire yavuze ko igihe cyageze akabona ubushuti bwe na Bahavu bugera ku iherezo.

    Ingabire 'Samantha' yagowe no gusubiza impamvu yo gushwana na Bahavu, ariko avuga ko hari ibyazambije umubano w’abo.

    Ati “Bibaho ko abantu bashobora kuba inshuti ntibahuze. Ubushuti bw'abo bukarangira. Ntabwo navuga ngo turangana […] gusa ntabwo tukiri inshuti… Bibaho ko abantu bashobora kuba ari inshuti bikagera aho badahuza…’

    Ingabire yumvikanishije gushwana kw’abo kutaturutse ku kazi ka filime bahuriyemo, ahubwo ‘ni kamere zacu zitahuje’.

    Yasobanuye ko ubushuti bw’abo bwazambye mbere y’uko buri wese atangira kwikorera filime ze bwite. Avuga ko batigeze bashwana kubera ibikorwa bya buri umwe, kandi abagabo b’abo ntibigeze babyivangamo.

    Ingabire yumvikanishije ko muri Nyakanga 2020 ari bwo ‘ubushuti bwacu bwageze ku iherezo’.

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023, ari bwo aba bombi bateye intambwe idasubira inyuma biyemeza kuzahura umubano w’abo.

    Bahavu yari asanzwe akina muri filime ‘Inzozi’ ya Ingabire. Akimara kuva muri iyi filime, abantu bibajije uko byagenze ariko Ingabire asubiza ko byatewe n’uko filime yarangiraga.

    Ingabire yavuze ko atitabiriye ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ bya Bahavu kubera ko ‘nta muntu wantumiye’.

    Aba bagore bombi ni abahanga muri filime. Buri umwe afite filime igezweho kandi ikomeye, nka Pascaline yateguye filime zirimo ‘Inzozi’ ni mu gihe Bahavu ategura filime zirimo ‘Impanga’.

    Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic ku wa 9 Gicurasi 2021, Bahavu yirinze kuvuga ku mubano we na Ingabire Pascaline asaba ko babahuriza mu kiganiro, bakabazwa ku mpamvu ubushuti bw’abo bwakonje.

    Ati “Ikiganiro twaba turi kumwe nicyo cyaba cyiza kurushaho.” Yavuze ko akiri inshuti na Ingabire ‘kuko nziko nta kibi anyifuriza’.

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Bahavu yagaragaje ko itariki ya 29 Kanama 2023 idasanzwe mu buzima bw'abo, ashima Imana kuko 'buri gihe umugambi wawe uhora ari mwiza ku buzima bwacu'. Ati 'Uwiteka atubereye maso.' Yashimye Ingabire Pascaline amusabira umugisha ku Mana.

    Mu gihe cy'imyaka itatu ishize byari bigiye kubona ifoto aba bombi bari kumwe, ndetse hari abavuga ko batigeze bahura n'umunsi n'umwe kuva bacana umubano.

    Bahavu yiyunze na Ingabire Pascaline nyuma y'imyaka itatu badacana uwaka 

    Ingabire na Bahavu bakunze kuterura impamvu zashyize umubano w'abo hasi 

    Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram bagaragaje ko bishimiye kongera kwihuza kw'aba bombi


    Bahavu yashimye Imana yongeye kumuhuza n'inshuti ye y'igihe kirekire bahuriye mu ruganda rwa filime 

    BAHAVU YATANGIYE GUKORA IBIGANIRO BIMUHUZA N’ABATURAGE

    “>


    REBA HANO KAMWE MU DUCE KA FILIME ‘INZOZI’ ITEGURWA NA PASCALINE

    “>

    AMAFOTO: UMUCYO STUDIO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133783/nyuma-yimyaka-3-badacana-uwaka-bahavu-yiyunze-na-ingabire-pascaline-amafoto-133783.html

  • Mu isura nshya, Mugunga Yves yageze muri Kiyo… – #rwanda #RwOT

    Ku myitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa mbere tariki 28 Kanama, ni bwo Mugunga Yves yagaragaye mu myitozo y’iyi kipe iri guhanganira igikombe cya shampiyona kimaze kuyica mu myanya y’intoki inshuro zigera kuri 2 zikurikiranya.

    Mugunga Yves aherutse kumvikana na Kiyovu Sports amasezerano y’intizanyo avuye mu ikipe ya APR FC.

    Mugunga Yves wari umaze iminsi akinira ikipe ya APR FC, agomba gufatanya na Nizeyimana Djuma babanaga muri APR Freeman uherutse kugurwa n’iyi kipe, ndetse na Richard Kilongozi umwe muri ba rutahizamu beza iyi kipe yambara umweru n’icyatsi ifite.

    Mugunga Yves yari amaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye, arimo Sofapaka FC yo muri Kenya, ndatse hari n’amakuru yigeze kumwerekeza muri Mukura ariko ayahakanira kure, na Rayon Sports kandi ikaba yarigeze kumugerageza ntibyagira icyo bitanga.

    Uyu musore aje gufasha Kiyovu Sports mu busatirizi bwayo, ndetse akaba yakongera gushaka umwanya mu ikipe y’igihugu “Amavubi” ku buryo buhoraho. 

    Mugunga Yves yatangiye akora imyitozo yoroheje 

    Mugunga Yves yagaragaye mu myenda mishya ndetse inyogosho nayo yayihinduye

    Yari amaze iminsi ari rutahizamu ngenderwaho wa APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133784/mu-isura-nshya-mugunga-yves-yageze-muri-kiyovu-sports-amafoto-133784.html

  • Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 14 yerekeza mu Misiri #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu mu mukino wa Volleyball mu bagabo yamaze kwerekeza mu Misiri aho yitabiriye CAVB Nations Men Championship 2023.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2023 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu, Paulo de Tarso yahagurukanye abakinnyi 14 yerekeza Cairo mu Misiri ahazabera iri rushanwa hagati ya tariki ya 1-15 Nzeri 2023.

    Abayobozi barimo perezida wa FRVB, Mé Ngarambe Raphael, VP Ushinzwe amarushanwa, Geoffrey Zawadi na perezida wa Zone V, Ruterana Fernand, baganiriye n’abakinnyi babasaba kuzimana u Rwanda kuko ubushobozi babufite ndetse banabashyikiriza ibendera.

    Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Dusenge Wicklif, yafashe ijambo yizeza abayobozi ko batagiye gutembera kandi bazagerageza gutera ikirenge mu cya bashiki ba bo.

    Ikipe yahagurutse mu Rwanda ku gicamunsi cy’ejo inyura Addis Ababa muri Ethiopia aho yavuye mu ijoro saa 21h30 igera Cairo mu Misiri mu rukerera rwo ku wa rw’uyu munsi ku wa Gatatu.

    Abakinnyi umutoza yahagurukanye ni; Dusenge Wicklif, Muvara Ronald, Nsabimana Mahoro Yvan, Kanamugire Prince, Rwigema Simeon, Gatsinzi Venuste, Twagirayezu Emmy, Irakoze Alain, Kwizera Eric, Niyonshima Samuel, Ndahayo Dieu Est La, Gisubizo Merci, Ntanteteri Ivan Chrispin na Sibomana Placide

    Ikipe y’Igihugu yerekeje mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-yahagurukanye-abakinnyi-14-yerekeza-mu-misiri

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 10, aha inshingano nshya abajenerali 6 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 10 bari bafite ipeti rya Lt Colonel abaha ipeti rya Colonel; anabagira abayobozi ba za brigade.

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2023, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda, RDF.

    Perezida Kagame kandi yashyizeho abayobozi bashya ba diviziyo mu Ngabo z'u Rwanda n'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

    Aba ni abari aba Lt Colonel bagizwe ba Colonel barimo Lt Col Joseph Mwesigye,  Lt Col Simba Kinesha, Lt Col Egide Ndayizeye, Lt Col William Ryarasa, Lt Col Sam Rwasanyi, Lt Col Isaa Senono, Lt Col Thadée Nzeyimana, Lt Col Alphonse Safari, Lt Col Fidèle Butare, Lt Col Emmanuel Nyirihirwe.

    Abajenerali bahawe inshingano nshya barimo Maj Gen Emmy Ruvusha, Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere, Maj Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu, Brig. Gen. Pascal Muhizi, Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Brig Gen Vincent Gatama, Umuyobozi wa Diviziyo ya kane, Brig Gen Frank Mutembe, Umuyobozi wa Task Force Division, Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

    The post Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 10, aha inshingano nshya abajenerali 6 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/30/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-10-aha-inshingano-nshya-abajenerali-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-10-aha-inshingano-nshya-abajenerali-6

  • Gabon: Ubutegetsi bwa Ali Bongo bwahiritswe #rwanda #RwOT

    Abasirikare bagaragaye kuri televiziyo y'igihugu muri Gabon bavuga ko bafashe ubutegetsi.

    Bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa gatandatu, aho Perezida Ali Bongo yatangajwe ko ari we wayatsinze.

    Akanama k'amatora kavuze ko Bongo yatsinze n'amajwi ari munsi ya bibiri bya gatatu by'amajwi yose, muri ayo matora abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko yabayemo uburiganya.

    Guhirikwa kwe kwaba gusoje imyaka 53 umuryango wa Bongo umaze ku butegetsi muri Gabon, yahoze ikolonizwa n'Ubufaransa.

    Abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe 'inzego zose za repubulika'.

    Umwe muri abo basirikare yavugiye kuri shene ya televiziyo Gabon 24 ati 'Twafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho.'

    Yongeyeho ko ibi byatewe n'imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry'ubumwe mu baturage riteje ibyago byuko igihugu gishobora kubamo akajagari.

    Bongo, w'imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar yapfaga mu 2009.

    Mu 2018, yagize uburwayi bw'iturika ry'imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.

    Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa.

    The post Gabon: Ubutegetsi bwa Ali Bongo bwahiritswe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/30/gabon-ubutegetsi-bwa-ali-bongo-bwahiritswe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gabon-ubutegetsi-bwa-ali-bongo-bwahiritswe

  • Abatoza batatu bahawe gutoza Amavubi ku mukino wa Senegal #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer yeguye, Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA ni we wagizwe umutoza mukuru w’agateganyo.

    Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2023, yashyizeho abatoza b’agateganyo bagomba gutoza umukino usoza itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024.

    Uyu mukino udafite icyo uvuze ku Rwanda kuko rwamaze kubura itike aho ari urwa nyuma n’amanota 2, uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 9 Nzeri 2023.

    FERWAFA yemeje ko ikipe y’igihugu izaba iyoboye na Gerard Buschier usanzwe ari Directeur Technique Nationale (DTN) muri FERWAFA, akungirizwa na Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije ndetse na Seninga Innocent.

    Gerard Buschier yagizwe umutoza w’agateganyo wa FERWAFA

    Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bazaba ari abatoza bungirije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-batatu-bahawe-gutoza-amavubi-ku-mukino-wa-senegal

  • USA: Kaminuza igiye kwigisha isomo rishingiye… – #rwanda #RwOT

    Kaminuza yigisha amategeko muri leta ya Georgia mu mujyi wa Atlanta, yitwa Georgia State Law College University, igiye gutangirwa kwigisha isomo rishingiye ku muraperi w’icyamamare uvuka muri Floride, Leonard Roberts II wamamaye ku izina rya Rick Ross.

    Nk'uko raporo zibyerekana, iri somo ngaruka mwaka ryitwa yiswe 'The Legal Life Of” aho buri mwaka bahitamo icyamamare bigishaho. Umwaka ushize bigishije ku buzima bwa Ludacris. Iri somo risesengura imibare rusange n'imikorere yabo hamwe n'ibibazo bagiranye n’amategeko.

    Iri somo ”Legal Life Of Rick Ross’ ribanda ku mateka y'ubugizi bwa nabi ya Rick Ross yanyuzemo guhera mu myaka ye y’ubwangavu. Iri somo rikaba rigamije guhugura abanyamategeko biga muri iyi kaminuza bazavamo abavoka bunganira ibyamamare.

    Isomo ryitwa ‘Legal Life of Rick Ross’ rigaruka ku buzima bwa Rick Ross rigiye kwigishwa muri Kaminuza.

    Nk'uko amakuru menshi abitangaza, Rick Ross yafatiwe muri Floride muri leta ya Mississippi muri Carolina y’Amajyaruguru, hamwe no muri leta ya Georgia azira gucuruza ibiyobyabwenge, gushimuta no gukubita, ndetse ashinjwa no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Izo manza zose yarezwemo mu nkiko nyinshi  zitandukanye nizo zizasuzumwa muri iri somo rizatangira kwigishwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Muri Kamena ya 2010,  umucuruzi w’ibiyobyabwenge kabuhariwe witwa Rick Ross 'Freeway'  yareze Rick Ross uri California kubera ko yamwibye izina rye akaba ariryo akoresha mu muziki ntaburenganzira yamwatse.

    Umuraperi Rick Ross ubwo yisobanuraga mu rukiko icyo gihe yavuze ko kwiba izina rya Freeway Rick Ross ntakosa yakoze. Ati: “Amazina y’abantu ni nkaya resitora yibwa buri munsi. Umuntu yita umwana we izina yakunze yumvise kuwundi kimwe n’uko ushize resitora ayita izina yabonye ku yindi resitora akarikunda. Ntabwo ibyo nakoze mbibona nk’icyaha”.

    Iri somo rizibanda ku manza za Rick Ross n’ibyaha yagiye akora mbere yo kwinjira mu muziki birimo gucuruza ibiyobyabwenge

    Ku ya 30 Ukuboza 2013, urukiko rwemeje ko uyu muraperi ntacyaha yakoze yiba iri zina ryanamugize icyamamare maze urukiko rumwerera gukomeza gukoresha iri izina Rick Ross. Uru rubanza rwamaze imyaka myinshi narwo rukazagarukwaho muri iri somo. 

    Uko Rick Ross yaretse ibyo gucuruza ibiyobyabwenge no gushimuta maze akagana umuziki ukamuhira kaba asigaye ari umuherwe nabyo bizigishwa muri iri somo.

    Si ubwa mbere iyi kaminuza ya Georgia State Law College University yigishije ku buzima bw’icyamamare dore mu 2019 aribwo yatangije iri somo ihera ku buzima bw’umuherrwe w’umuraperi Jay Z.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133767/usa-kaminuza-igiye-kwigisha-isomo-rishingiye-ku-buzima-bwa-rick-ross-133767.html

  • Rayon Sports igiye gukinira ku ivuko umukino mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Muri gahunda ngarukamwaka yihaye ya ‘Gikundiro ku Ivuko’, Rayon Sports izakinira umukino wa gicuti i Nyanza na Al Merrikh SC yo muri Sudani.

    ‘Gikundiro ku Ivuko’ ni ibirori iyi kipe itegura igasubira mu Karere ka Nyanza aho yashingiwe igakora ibikorwa bitandukanye birimo no gukina umukino wa gicuti.

    Iy’uyu mwaka ikaba izaba ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023 aho izakina umukino wa gicuti mpuzamahanga na Al Merrikh yo muri Sudani iri mu Rwanda aho ari ho yakirira imikino yayo Nyafurika kubera intambara iri muri Sudani, izaba irimo kwitegura Yanga yo muri Tanzania.

    Kuri uyu munsi kandi iyi kipe izifatanya n’Akarere ka Nyanza nk’umwe mu baterankunga bayo kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu.

    Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2023-24, imaze gukina imikino 2 aho yatsinze Gasogi United ndetse ikananganya na Gorilla FC.

    Rayon Sports igiye gusubira ku ivuko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-gukinira-ku-ivuko-umukino-mpuzamahanga

  • Uko byagenze ngo Rutanga yisange yafashe mu ijosi Bacca wa APR FC #rwanda #RwOT

    Imwe mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ni ifoto ya Rutanga Eric yafashe mu ijosi rutahizamu wa APR FC, Kwitonda Alain Bacca mu mukino waraye ubahuje.

    Wari umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023.

    Imwe mu ifoto yafashwe nk’iy’umukino, ni iyo mu gice cya mbere cy’uyu mukino igaragaza myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric yafashe mu ijosi Kwitonda Alain Bacca benshi bibaza uko byagenze.

    Mu kiganiro Rutanga Eric yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko byahuriranye bamufotora arimo asunika Bacca bimwe byo mu kibuga nyuma y’uko yari arimo amukandagira.

    Ati “Yari ankandagiye ndimo kumuhunga. Urumva ballon yaje mu kirere ngiye ku mukandagira noneho ndasimbuka ngo ntamukandagira ahubwo we azamuriramo imigeri, ndamubwira ngo wowe ndaguhunga ukankandagira, rero narimo musunika na we buriya yaramfashe ariko ni uko byahuriranye na camera ariko nta birenze ni bimwe byo mu kibuga.”

    Uyu mukino waje kurangira ari 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman ku munota wa 40.

    Ifoto ya Rutanga Eric afashe mu ijosi Kwitonda Alain Bacca

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-byagenze-ngo-rutanga-yisange-yafashe-mu-ijosi-bacca-wa-apr-fc