Category: Uncategorized

  • Kugirana amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twavuye hejuru tukamanuka- Mutangana wa RDB – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro n'abanyamakuru kiviga kuri gahunda yo kwita izina abana b'ingagi cyabaye ku wa 11 Kanama 2026.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima muri, RDB, Mutangana Eugène, yagaragaje ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC yo mu bwongereza yatanze umusaruro kuko mu gihe cy'imikoranire abasura igihugu biyongereye n'musaruro w'ubukerarugendo ukiyongera.

    Yatanze urugero rwa 2025 aho amafaranga yinjijwe n'ubukerarugendo mu 2025 ari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Abasuye u Rwanda mu 2025 bagera kuri miliyoni 1,49,.

    Ati 'Ibi ni ibyo kwishimira, ntabwo bivuze ko ari ubufatanye gusa bwatumye tubigeraho, hari n'ibindi dukora mu buryo butandukanye ariko cyane cyane aya masezerano harimo ayo twagiranye na Arsenal yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo, mu mafaranga twinjiza ndetse n'izindi nyungu zishamikiye ku bukerarugendo.'

    Ku wa 14 Nyakanga 2026 u Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire na Aston Villa, amasezerano atuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n'utanga ikawa yemewe n'iyi kipe (Official Coffee Provider).

    Muri aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku mipira y'amakipe yose ya Aston Villa arimo iy'abagabo, abagore ndetse n'amakipe y'abakiri bato n'ahandi hantu h'ingenzi.

    Mutangana yavuze ko amasezerano ya Aston Villa na yo yitezwemo umusaruro ushimishije.

    Ati 'Kuba twaragiranye amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twavuye hejuru tukamanuka. Mu kinyarwanda baravuga ngo nta mukiliya muto, kandi tugomba kwagura umubano, ubufatanye, twizera ko amasezerano tumaze kugirana na Aston Villa azatugeza kuri byinshi kandi twiteguye no kugirana amasezerano n'izindi aho bishoboka.'

    Uretse guteza imbere ubukerarugendo, ubu bufatanye buzibanda no ku kumenyekanisha u Rwanda nk'igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga ndetse n'inama zitandukanye n'imikino.

    Impande zombi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w'amaguru n'amahugurwa y'abatoza, ibikorwa by'ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.

    Gushyira ikirango cya Visit Rwanda imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizatuma kigaragara cyane mu mikino ya Premier League, mu marushanwa yo ku Mugabane w'u Burayi, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa by'iyi kipe.

    Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Bwongereza. Yegukanye Champions League mu 1982, ndetse mu 2026 yegukanye UEFA Europa League. Mu myaka ya vuba yongeye kugaragara mu makipe ahatanira imyanya ya mbere muri Premier League.

    Ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo

    Mutangana Eugène yemeje ko amasezerano na Aston Villa yitezweho umusaruro

    Umuhango wo kwita izina uzabera mu Kinigi, ahazitwa abana 22

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugirana-amasezerano-na-aston-villa-ntabwo-bivuze-ko-twavuye-hejuru-tukamanuka

  • Inyubako izwi nka 'Inkundamahoro' yafunguwe – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wumvikanye n'Ubuyobizi bw'Inkundamaho ko bugomba kuba bwamaze gutunganya ibintu byose basabwa mu gihe kingana n'amezi abiri, ariko hakagira iby'ibanze bigomba kujya bikorwa buri munsi.

    Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE Ntirenganya, yavuze ko abakorera muri iyi nyubako bari bafite ibibazo by'umwanda ukabije birimo ikimpoteri kidakorerwa isuku, amazi ava mu nyubako batavidura uko bikwiye, gusiga irangi, amakaro yacikaguritse, amatiyo yaturitse ndetse n'ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y'umuriro bidakora neza.

    Ntirenganya yavuze ko ubu bemeranyije n'Ubuyobozi bw'Inkundamahoro ko amatiyo bagomba kuyasimbuza, bagatunganya ikimpoteri n'ibindi birimo gushyiramo andi makaro no gisiga irangi.

    Yagize ati 'Kuri ubu amatiyo navugaga yangiritse yo barimo barayasimbuza, imyanda yo mukimpoteri ejo baraye bayitwaye, ariko uburyo bagomba kukivugurura bakagitunganya neza bagomba kubikora. Ibijyanye n'amazi yanduye twavuganye uburyo bagomba gushyiraho bwo kuyatunganya, ariko mu gihe butararangira bakaba bakora ku buryo bavidura buri munsi kandi bakavidura mu buryo bwabugenewe, bakoresheje imiti ishyirwamo bakabijyanya i Nduba.'

    Ntirenganya yavuze ko ibyo bemeranyije bagomba kujya babikora buri munsi kuko Umujyi wa Kigali uzajya ukora ubugenzuzi ngo urebe ko bari kubishyira mu bikorwa.

    Ati 'Iriya nyubako ikoreramo abantu benshi cyane, igihe cyose bazajya barara bataviduye byaba bitangiye guhinduka ikibazo, ibyo babyemeye kandi n'ejo barabikoze n'uyu munsi turaza kugenzura ko babikoze.'

    Ibirimo gutunganya ikimpoteri, gusana amakaro no gusiga irangi, Umujyi wa Kigali watanze amezi abiri yo kuba byamaze gukorwa.

    Ntirenganya yavuze ko icyemezo cyo gufunga inyubako y'Inkundamaro cyaturutse ku mwanda ushobora guteza ibibazo cyane cyane icy'indwara zikomoka ku mwanda kandi ko bazakora ibishoboka byose ngo ibyo byirindwe.

    Inyubako y’Inkundamahoro yafunguwe nyuma y’iminsi itatu ifunze

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-izwi-nka-inkundamahoro-yafunguwe

  • APR FC yikuye muri Super Cup #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, irimenyesha ko ititeguye gukina Super Cup y’amakipe ane.

    Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ko APR FC itishimiye uburyo bwashyizweho bwo gukinamo Super Cup aho byavuye ku makipe abiri (iyatwaye Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro).

    Uyu mwaka FERWAFA yemeje ko Super Cup izakinwa n’amakipe ane, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.

    APR FC ejo yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ubu buryo bushya bwashyizweho ititeguye kubukinamo kuko yiteguye Super Cup y’umukino umwe wa Rayon Sports.

    Ivuga ko babimenyeshejwe batinze kandi baramaze gufata izindi gahunda, ikindi bakaba batarigeze baganiriza amakipe azakina.

    Yanavuze ko niba yifuza guhindura uburyo iri rushanwa ryakinwagamo, bazabikora umwaka utaha, amakipe yarabimenyeshejwe kare.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikaba rigiye kwicara rikiga ku busabe bwayo kandi ko mu minsi ya vuba icyemezo kizatangazwa.

    APR FC yikuye muri Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yikuye-muri-super-cup.html

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde #rwanda #RwOT

    Myugariro ukunira ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende', watangajwe na Chennaiyin FC yo muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Buhinde, yavuze ko yifuza kuyihesha igikombe iheruka mu 2018.

    Chennaiyin FC ikomeje kwiyubaka ishaka kuzitwara neza mu mwaka w'imikino wa 2026/27, ari na yo mpamvu iri kongeramo abakinnyi bashya nk'uyu myugariro wakiniraga AEL Limassol yo muri Chypre.

    Umutoza Mukuru wa Chennaiyin FC, Vita Dani, yavuze ko bishimiye gusinyisha Imanishimwe w'imyaka 31, kuko hari ubunararibonye afite bwafasha iyi kipe batazira 'The Sea Blues'.

    Yagize ati 'Emmanuel ni umukinnyi twizera ko ashobora kuzana ikintu gitandukanye mu ikipe yacu. Uburambe afite mu Ikipe y'lgihugu y'u Rwanda burivugira, kandi twashimishijwe n'ibyo ashobora gutanga. Twishimiye kumugira muri twe kandi dutegereje kubona umusanzu azaha ikipe.'

    Ni mu gihe Imanishimwe na we yavuze ko yishimiye kwerekeza muri Chennaiyin FC.

    Ati 'Nishimiye cyane kwerekeza muri Chennaiyin FC no kuba umwe mu bagize ikipe muri uyu mwaka. Nishimiye umushinga w'iyi kipe kandi mfite intego zimwe na yo. Ni uguhatana kuri buri mukino no gutsinda uko byagenda kose. Turashaka guhatanira Igikombe cya Shampiyona kandi tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo tubigereho.'

    'Turashaka ko abafana bacu baba hafi yacu mu mwaka wose w'imikino. Nzi ko hari ikintu cyiza dufite cyo kubaha, kandi ntegereje kuzabana na bo muri uru rugendo.'

    Yerekeje mu ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri muri 2014/15 na 2017/18.

    Mu mwaka ushize w'imikino ntabwo yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 13 mu makipe 14 akina Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Buhinde.

    Mangwende yari asanzwe akinira AEL Limassol, ariko ntabwo yayigiriyemo ibihe byiza kuko akenshi atabonye umwanya wo gukina kubera imvune yagize mu mwaka we wa mbere.

    Iyi mvune y'ivi yakize muri Nyakanga 2025, yatumye adakina n'imwe mu mikino y'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda.

    Yakiniye andi makipe atandukanye arimo Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda na AS FAR Rabat yo muri Maroc.

    Source : https://rushyashya.net/myugariro-imanishimwe-emmanuel-watandukanye-na-ael-limassol-yo-muri-chypre-yerekeje-mu-ikipe-ya-chennaiyin-fc-yo-mu-buhinde/

  • Abana b'ingagi 22 bazitwa amazina mu 2026 – #rwanda #RwOT

    Aba bana biyongereye ku bana 438 biswe amazina kuva mu 2005 umuhango wo Kwita Izina watangira mu Rwanda.

    Mu 2025 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 685$ avuye kuri miliyoni 647 yinjiye mu 2024. Ni amafaranga yavuye muri ba mukerarugendo barenga miliyoni 1,49 basuye u Rwanda muri uwo mwaka.

    Aya mafaranga kandi yaturutse mu bikorwa by'ubukerarugendo bitandukanye byakorewe muri pariki zitandukanye z'igihugu kuko muri uwo mwaka Pariki z'igihugu zose hamwe zasuwe n'abakerarugendo 155.394.

    Ni mu gihe mu bikorwa nko kwakira inama mpuzamahanga kuko mu 2025 u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga 165, zitabiriwe n'abarenga ibihumbi 61, byinjiriza u Rwanda miliyoni 94,7$.

    Inkuru irambuye ni mu kanya

    Abana b’ingagi bazitwa amazina mu 2026 ni 22

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-b-ingagi-22-bazitwa-amazina-mu-2026

  • Ahagikenewe umwotso mu kubakira umugore ubushobozi – #rwanda #RwOT

    Bigaragazwa n'imibare y'ibyavuye mu bushakashatsi bushya ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda, DHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025, aho mu bagore bafite imyaka 15–19, abagera kuri 32,9% gusa ari bo bagira uruhare mu byemezo birebana n'imibonano mpuzabitsina, ikoreshwa ry'uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ni ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) bwakorewe ku bantu barenga 20.831 harimo abagore 14.283 hamwe n'abagabo 6.548.

    Igice cy'ubushakashatsi cyibanze ku kubakira ubushobozi abagore cyagizwemo uruhare n'abantu 7.410. Cyasuzumye uko abagore bagira uruhare mu ikoreshwa ry'amafaranga, imitungo batunze irimo inzu n'ubutaka, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga na serivisi z'imari, uruhare mu byemezo byo mu rugo, imyumvire ku ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse n'ubushobozi bwabo bwo gufata ibyemezo ku buzima bw'imyororokere.

    RDHS isobanura ko umugore agira uruhare mu gufata ibyemezo byo mu rugo iyo abigiramo uruhare wenyine cyangwa afatanyije n'umugabo we mu byemezo birimo ubuvuzi bwe bwite, kugura ibintu bikomeye byo mu rugo ndetse no gusura umuryango cyangwa bene wabo.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bangana na 3% bafatirwa ibyemezo n'abagore babo mu gihe 26% by'abagore bavuze ko abagabo babo ari bo ahanini bafata ibyemezo ku buvuzi bwabo.

    Mu bagore bashatse, 61% bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, birimo ibyemezo ku buzima bwabo, kugura ibintu bikomeye byo mu rugo no gusura bene wabo mu gihe 6% batagira uruhare na rumwe muri ibyo byemezo.

    Abagabo bagira uruhare rurenze urw'abagore mu byemezo byo kugura ibintu bikomeye byo mu rugo, aho 93% by'abagabo babigiramo uruhare ugereranyije na 77% by'abagore.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakiri bato bafite uruhare ruto mu gufata ibyemezo ugereranyije n'abakuze.

    Mu bagore bafite imyaka 15–19, abagera kuri 32,9% gusa ni bo bagira uruhare mu byemezo birebana n'imibonano mpuzabitsina, ikoreshwa ry'uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse n'ubuzima bw'imyororokere.

    Muri iri tsinda ry'abakiri bato, 49,5% ni bo bagira uruhare mu byemezo birebana n'ubuvuzi bwabo bwite, na ho 41,1% bakagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo birimo ubuvuzi bwabo, kugura ibintu bikomeye byo mu rugo no gusura bene wabo.

    Ugereranyije, abagore bafite imyaka 45–49 bagaragaza uruhare ruri hejuru. Muri iri tsinda, 54.8% bagira uruhare mu byemezo birebana n'ubuzima bw'imyororokere, 79% bakagira uruhare mu byemezo ku buvuzi bwabo, naho 68,1% bakagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo.

    Iyi mibare igaragaza ko imyaka ari kimwe mu bigira uruhare ku rwego rw'ubushobozi bw'umugore, aho abakiri bato bakunze guhura n'imbogamizi nyinshi mu kugira ijambo ku byemezo bireba ubuzima bwabo, imibanire yabo ndetse n'imiryango yabo.

    Abagore bashatse barisobanukiwe

    Mu bagore bashatse, 75% bashobora kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'abagabo babo igihe batabishaka, mu gihe 74% bashobora gusaba abagabo babo gukoresha agakingirizo.

    Ibi bivuze ko hafi umugore umwe kuri bane mu bashatse atarashobora kugira icyizere gihagije cyo kuganira no gufata ibyemezo bigamije umutekano mu mibonano mpuzabitsina.

    Ku bijyanye n'imyumvire ku burenganzira bw'umugore mu mibanire y'abashakanye, 69% by'abagore bemera ko umugore afite ishingiro ryo kwanga gukora imibonano mpuzabitsina igihe azi ko umugabo we ayikorana n'abandi bagore.

    Nanone, 85% by'abagore bemeza ko bafite uburenganzira bwo gusaba umugabo gukoresha agakingirizo igihe azi ko afite indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe mu nzego zitandukanye, hakiri icyuho gikomeye cyane cyane mu kugira imitungo ifite agaciro gakomeye, kubona serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kugira uruhare mu byemezo ku b'igitsina gore bakiri bato.

    Bugaragaza ko mu bagore bashatse bafite hagati y'imyaka 15 na 49, bafite abagabo bakorera amafaranga mu mezi 12 abanziriza ubushakashatsi, 65% bavuze ko bafatanya n'abagabo babo gufata ibyemezo ku ikoreshwa ry'ayo mafaranga.

    Ariko kandi, 31% bavuze ko ahanini umugabo ari we ufata ibyemezo ku buryo ayo mafaranga akoreshwa, mu gihe 5% gusa bavuze ko ari bo ubwabo ahanini bafata ibyo byemezo ku mafaranga y'abagabo babo.

    Kugira umutungo biracyari umusozi muremure wo kurira

    Kugira imitungo nk'inzu n'ubutaka biha nyirawo umutekano mu by'ubukungu, bikamurinda mu bihe by'ibibazo ndetse bikamuha amahirwe yo kubona inguzanyo cyangwa gukoresha iyo mitungo mu ishoramari, byagera ku bari n'abategarugori bikarushaho, icyakora imibare y'abayifite iracyateye inkeke.

    Muri rusange, 5% gusa by'abagore bafite imyaka 15–49 ni bo batunze inzu, mu gihe 35% batunze inzu bafatanyije n'abagabo babo gusa. Abagore batandatu ku 10 (59%) ntibagira inzu batunze.

    Ubutaka na bwo butunga umugore bugasiba undi aho 4% by'abagore ari bo babufite, mu gihe 20% babutunze bafatanyije n'abagabo babo gusa. Ni 50% by'abagabo babutunze kuko bo ari 8%.

    N'abafite uyu mutungo, uburenganzira kuri bwo ni ikindi kibazo kuko nko mu bagore batunze inzu, 43% ni bo bafite ibyangombwa by'ubutaka cyangwa indi nyandiko yemewe na Leta igaragaza uburenganzira kuri iyo mitungo.

    Ikindi ni uko 10% by'abagore bafite ibyo byangombwa bitariho amazina yabyo, mu gihe 46% nta nyandiko yemeza ko inzu bafite ari izabo.

    Ku bijyanye n'ubutaka, 49% by'abagore batunze ubutaka ibyangombwa byabwo byanditsweho amazina yabo, mu gihe 8% bafite ibyangombwa bitababaruyeho, na ho 42% nta byangombwa by'ubutaka bafite.

    Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko n'iyo umugore yaba afite umutungo, ikibazo cy'uburenganzira kuri wo gikomeje kuba mu mbogamizi zijyanye no kuwubyaza umusaruro.

    Ikoranabuhanga, urundi rwego rukeneye umwotso

    RDHS 2025 igaragaza kandi ko hakiri itandukaniro rinini hagati y'abagore n'abagabo mu kugezwaho ikoranabuhanga rya telefone ndetse na serivisi z'imari.

    Mu bantu bafite imyaka 15–49, 64% by'abagore na 73% by'abagabo batunze telefone igendanwa, bikaba bingana n'itandukaniro rya 9,6 ku ijana. Ku bijyanye na telefoni zigezweho (smartphones), 28% by'abagore na 35% by'abagabo ni bo bazitunze, ibigaragaza icyuho cya 7,5%.

    Icyuho kirushaho kugaragara mu ikoreshwa rya telefone mu bikorwa by'imari. 57% by'abagore bakoresheje telefone mu bikorwa by'imari mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi, ugereranyije na 71% by'abagabo.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko gutunga telefone, ndetse no gukoresha serivisi z'imari bikiri ku rwego rwo hejuru ku bagabo kurusha abagore.

    Iri tandukaniro mu ikoranabuhanga no mu miyoborere y'imari rikomeje kuba ikibazo kuko kubona telefone n'izi serivisi bigenda birushaho kugira uruhare mu kubona amakuru, kuzigama amafaranga, gukora ubucuruzi no kugira uruhare mu mahirwe y'ubukungu.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko uburezi bufite uruhare rukomeye mu kongera ubushobozi bw'umugore bwo kugira uruhare mu byemezo.

    Abagore bafite amashuri arenga ayisumbuye bagaragaza uruhare ruri hejuru mu byemezo byo mu rugo, aho 77,1% bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, ugereranyije na 63,9% by'abagore batize.

    Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abagore bo mu mijyi bafite ibipimo by'ubushobozi biri hejuru ugereranyije n'abatuye mu cyaro.

    Mu bagore batuye mu mijyi, 66,3% bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, ugereranyije na 59,1% by'abatuye mu cyaro.

    Abagore bo mu mijyi kandi bafite amahirwe menshi yo kubona ikoranabuhanga, aho 80,6% bafite telefone zigendanwa ugereranyije na 55,8% by'abagore bo mu cyaro.

    Mu mijyi, 66,3% by'abagore bagira uruhare mu byemezo bitatu by'ingenzi byo mu rugo, ugereranyije na 59,1% mu cyaro.

    U Rwanda rumaze kugaragaza itandukaniro mu guteza imbere abagore

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/benshi-baracyafatirwa-ibyemezo-ahagikenewe-umwotso-ku-kubakira-abanyarwandakazi

  • U Rwanda na Planet mu bufatanye bwo gukoresha amakuru ya satellite – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda izayoborwa n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ibijyanye n'Isanzure, Rwanda Space Agency, igamije gushyigikira ibikorwa bitandukanye by'iterambere ry'igihugu hirya no hino mu Rwanda.

    Ni nyuma y'umushinga w'igerageza wakorewe muri Zanzibar ku nkunga ya Tony Blair Institute na Banki y'Isi, ikaba iya mbere ya Planet yo ku rwego rwo hejuru ikoreye mu gihugu cya Afurika.

    Ku rwego rwa Leta, iyi gahunda izatuma amashusho ya satellite yo kurwego ruhanitse akoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo gushyiraho politiki no gutegura igenamigambi.

    Inzego za Leta zizakoresha amakuru ya Planet mu gukurikirana ubuhinzi n'ubworozi, umutekano w'ibiribwa, ubuzima, amashyamba, kunoza igenamigambi ry'imijyi no kugena imikoreshereze y'ubutaka, ndetse no gufasha mu kwitegura no gukumira ibiza gusana ibyangijwe na byo.

    Rwanda Space Agency iri gushyira amashusho ya satellite mu bikoresho by'ibanze bizifashishwa mu gufata ibyemezo mu nzego zose za Leta.

    Iyi gahunda kandi irimo igice cyibanda ku burezi, aho kaminuza za Leta mu Rwanda zizakoresha amashusho n'amakuru ya Planet mu kwigisha abanyeshuri, gutegura amasomo mashya ndetse no guteza imbere ubushakashatsi bwifashisha ikoranabuhanga.

    Ubufatanye muri iyi gahunda bugamije kubaka ubushobozi bw'abantu no kubaha ubumenyi bwo gusesengura no gukoresha amakuru ya satellite.

    Ibigo bishya byatoranyijwe bikora mu nzego z'ingenzi z'iterambere ry'igihugu na byo bizajya bikoresha amakuru ya Planet atangwa buri munsi kugira ngo biteze imbere gahunda na serivisi bishya, hagamijwe guteza imbere ubukungu budaheza.

    Our near-daily satellite imagery will be used in Rwanda to monitor agriculture and food security, track forest health and resilience, and refine urban planning and zoning.

    In partnership with the government of Rwanda, we've launched a national satellite data program, marking our… pic.twitter.com/5h2RhYGk7i

    — Planet (@planet) August 10, 2026

    Amashusho n’amafoto ya satellite ya Planet agiye kujya yifashishwa n’ibigo byo mu Rwanda

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-planet-mu-bufatanye-bwo-gukoresha-amakuru-ya-satellite