Category: Uncategorized

  • Djihad akurikiranyweho ibyaha 9, RIB yemeza ko 6 muri byo byamaze kugera mu bushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Uzabakiriho Cyprien, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Djihad, akomeje gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bijyanye n'imikoreshereze mibi y'imbuga nkoranyambaga n'imvugo ze zagiye zigaragara mu myidagaduro. Ku wa 1 Ukuboza 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibirego bijyanye n'uyu musore byiyongereye, aho kugeza ubu ibyamaze kwakirwa ari 6 n'ubwo akurikiranyweho ibyaha bigera ku 9.

    Amakuru ya RIB agaragaza ko mu byaha ashinjwa harimo gukangisha no gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, ndetse no gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni. Bimwe muri ibi birego byamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira y'ubugenzacyaha, mu gihe ibindi bikiri gutunganywa no kubikoraho iperereza ryimbitse.

    RIB ivuga ko muri ibyo birego byose, bitatu byagaragaye nk'ibirego by'ubumwe n'ubwiyunge (Mbonezamubano), aho ababirega bagirwa inama yo kubijyana mu nkiko babishaka, mu gihe ibindi bitandatu byemejwe nk'ibyaha bishobora gukurikiranwa mu rwego rw'ubushinjacyaha.

    Djihad yatawe muri yombi ku wa 26 Ugushyingo 2025, nyuma y'uko ibirego bye bikomeje kwiyongera.

    Djihad akurikiranyweho ibyaha 9, RIB yemeza ko 6 muri byo byamaze kugera mu bushinjacyaha

    Source : https://kasukumedia.com/djihad-akurikiranyweho-ibyaha-9-rib-yemeza-ko-6-muri-byo-byamaze-kugera-mu-bushinjacyaha/

  • Byiringiro Lague yageneye ubutumwa bukomeye APR FC yamureze #rwanda #RwOT

    Mu gihe umukino wa[[ shampiyona uzakurikiraho Police FC izasura APR FC, Byiringiro Lague yavuze ko nta kujenjeka kuri uyu mukino na wo bagomba kuwutsinda kuko intego ari igikombe cya shampiyona.

    Ibi uyu rutahizamu umwe mu bahagaze neza muri shampiyona, yabitangaje nyuma yo kunganya na Musanze FC 1-1 mu mukino waraye ubereye kuri Kigali Pele Stadium.

    Byiringiro Laguye wanatowe nk’umukinnyi w’umukino, yavuze ko bifuzaga kuba batsinda uyu mukino ariko biranga.

    Umukino utaha bazakina na APR FC, yavuze ko azaba ari umukino utoroshye rero ko nubwo yayikuriyemo atazigera ayorohera kuko kuyitsinda bizabaha urufunguzo ku nzira igana ku gikombe.

    Ati “Ni umukino ukomeye kandi ndakeka APR FC tuyirusha amanota 7. Ni umukino tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tuzabashe kubatsinda dushyiremo andi manota kuko turashaka igikombe, ntabwo tuzayorohera.”

    Byiringiro Lague wakuriye muri iyi kipe aho yayivuyemo agiye gukina muri Sweden, avuga ko intego ye ari ukuba umukinnyi mwiza wa shampiyona no kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi.

    Kugeza ubu Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 22, APR FC ya kane n’amanota 15, Gasogi ya kabiri ifite 18 mu gihe Musanze FC ya gatatu ifite 13.

    Lague yavuze ko APR FC bagomba kuyitsinda

    Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-yageneye-ubutumwa-bukomeye-apr-fc-yamureze.html

  • Gutsinda Rayon Sports si amahitamo ni itegeko – Umunyezamu wa Musanze FC #rwanda #RwOT

    Nsabimana Jean de Dieu [Chaolin], umunyezamu w’ikipe ya Musanze FC, yavuze ko gutsinda Rayon Sports atari amahitamo ahubwo ari nk’itegeko kuko nta mpamvu n’imwe babona yababuza.

    Ibi uyu munyezamu uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’icyumweru ahize abandi ku mikino y’umunsi wa 9 ya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, yabitangaje nyuma yo kunganya na Police FC kimwe kuri kimwe.

    Musanze FC ikaba izakurikizaho Rayon Sports i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025, hazaba ari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.

    Chaolin akaba yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yababuza gutsinda Rayon Sports, ngo bazayitsinda kandi bayitsindire ku itara.

    Ati 'Tuzayitsinda, Rayon Sports kuyitsinda ni ngombwa kandi tuzayitsindira hano kuri ya saha ya saa 18h30′. Icyo dusaba abakunzi bacu ni ukutuba hafi natwe tuzabaha ibyishimo.'

    'Uko byagenda kose turi beza kurusha Rayon Sports, turibeza kurusha bo kuko n’urutonde rurabigaragaza kuko tubari imbere.'

    Kugeza ubu Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 16 mu gihe Rayon Sports ari ya gatandatu n’amanota 14 ku rutonde ruyobowe na Police FC n’amanota 22.

    Chaolin yavuze ko bagomba gutsinda Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/gutsinda-rayon-sports-si-amahitamo-ni-itegeko-umunyezamu-wa-musanze-fc.html

  • Ubutumwa Miss Kayibanda Aurore yageneye musaza we Henry wo muri KGB umaze imyaka 13 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Ukuboza 2012 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari w’umuziki Nyarwanda ko Hirwa Henry wo mu itsinda KGB akaba na musaza wa Miss Kayibanda Aurore Mutesi, Nyampinga w’u Rwanda 2012, yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.

    Henry waririmbaga muri KGB izwiho cyane kuzamura umuziki nyarwanda ugezweho, aho bakunzwe mu ndirimbo nka Arasharamye, Abakobwa b’i Kigali n’izindi, yari yasohokanye n’inshuti ze bagiye kurira ubuzima(Picnic) ku kiyaga cya Muhazi i Burasirazuba.

    Uyu muririmbyi yaje kurohoma muri iki kiyaga ahita yitaba Imana ku myaka 27 y’amavuko.

    Kuri uyu munsi amaze imyaka 13 yitabye Imana, mushiki we Miss Kayibanda Aurore Mutesi, yagaragaje ko agishengurwa n’urupfu rwe, amubwira ko iteka azamuhora ku mutima.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati “Uzahora iteka mu mitama yacu muvandimwe wanjye.'

    Henry yavutse tariki ya 7 Kamena 1985, avukira i Bujumbura mu Burundi, ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 4 bavukanaga, akaba ari we wari umuhungu wenyine.

    Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.

    Kaminuza yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM). Yitabye Imana yateganyaga gukomeza amashuri ye muri Mutarama 2013.

    Auarore Kayibanda yamubwiye ko atazigera ava mu mitima y’abamukundaga

    Ubwo yatorerwaga kuba Nyampinga, Henry yari ahari

    Source : http://isimbi.rw/ubutumwa-miss-kayibanda-aurore-yageneye-musaza-we-henry-wo-muri-kgb-umaze.html

  • Umuraperi Saido Nesta akomeje kuvugisha abatari bake, nyuma yo gushyira hanze indirimbo #rwanda #RwOT

    Umuraperi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sadiki Olivier uzwi cyane nka Saido Nesta, akomeje gutera imbere mu ruhando rw'abahanzi bakorera hanze y'u Rwanda, yanasize inkuru nziza mu bakunzi b'injyana ya Hip Hop na R&B kubera umwimerere indirimbo ze ziba zikoranwe. Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise 'SIKUBWABO' ifite ubutumwa bukomeye, yakoranye n'umuhanzikazi ukunzwe mu gihugu cy'u Rwanda Nessa.

    'SIKUBWABO' ni indirimbo ifite aho ihuriye n'ibikomere n'ukwiyemeza kurenga ku bihe bigoranye yanyuzemo. Aba bahanzi bombi bashyize imbere ubutumwa bwo kugaragaza ko hari igihe umuntu yivana mu gahinda cyangwa mu rukundo rutamwubaka, akavuga ko bidakwiye kumutesha umutwe kuko 'atari we kibazo'. Uburyo Saido Nesta akomatanya amagambo n'uruvange rw'injyana ya Hip Hop, hamwe n'amajwi yuje ubuhanga ya Nessa, byubatse umwimerere uri gukundwa n'abantu batari bake.

    Abakurikira umuziki we bavuga ko iyi ndirimbo yerekanye impinduka n'igihe gishya kuri Saido Nesta, kuko yinjiye mu mwuka wo gukora ibihangano bifite umurego, ubuhanga no ugutanga ubutumwa mu ndirimbo. Nessa na we yishimiwe cyane kubera uburyo yatanze ijwi rye mu ndirimbo mu buryo bufite intekerezo.

    Kugeza ubu, 'SIKUBWABO' ikomeje guca ibintu ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayivuga nk'indirimbo ifite umwimerere, imyandikire igezweho n'ubufatanye bw'intyoza zifite impano idasanzwe.

    Iyi ndirimbo ikomeje gufatwa nk'indi ntambwe ikomeye Saido Nesta yateye mu rugendo rwe rwo kubaka izina rikomeye mu muziki wa Hip Hop.

    Umuraperi Saido Nesta, nyuma yo gushyira hanze indirimbo akomeje kuvugisha abatari bake

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuraperi-saido-nesta-nyuma-yo-gushyira-hanze-indirimbo-akomeje-kuvugisha-abatari-bake/

  • France Mpundu yavuze iby’urukundo rwe na Juno Kizigenza, kuri Moctar wamwambitse impeta #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi France Mpundu yahakanye amakuru yavugaga yaba yarigeze kujya mu rukundo na Juno Kizigenza ndetse anavuga ukuri kwihishe inyuma y’umubano we n’umusore witwa Moctar.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo 2025 ni bwo France Mpundu wari umaze hafi amezi atatu muri Afurika y’Epfo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho yari akubutse mu marushanwa ya 'The Secret Story Africa’.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, France yafashe iya mbere mu guhakana icyo yise ibihuha byakwirakwizwaga n’abantu kubera inyungu zabo avuga ko nta rukundo cyangwa undi mubano wihariye washoboraga no kuraganishaho wigeze uba hagati ye na Juno Kizigenza.

    Ati 'Ibyari bihari byose ni ibyo abantu bwavugaga cyangwa bakabikwirakwiza Gusa haba njyewe ntabyo nababwiye yaba na Juno Kizigenza ntabyo yavuze, ubwo rero ntabyigeze bihaba na gato.'

    Kimwe mu byatumye irushanwa rya 'The Secret Story Africa’ ryongera kwigarurira ijisho ry’abanyarwanda ni igikorwa cyakozwe n’umusore wo muri Niger witwa Moctar watunguranye yambika impeta France Mpundu.

    Ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe na Moctar, Mpundu yasobanuye ko urukundo rwabo ari urwa nyarwo nubwo rwagizwemo uruhare no kuba barahuriye muri aya marushanwa byatumaga buri wese yarushaho kurugirira amakenga.

    Ati 'Kuba naragiye ndi umwe nkagarukana umukunzi ni ibyishimo kuri ngewe, gusa ababifata nk’aho atari ibya nyabyo nababwira ngo ni ukuri. Vuba aha Moctar nawe azaza hano iwacu mu Rwanda abibabwire abasure ndetse byinshi muzabimwibariza.'

    Uyu musore ni nawe wegukaye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, n’amajwi 46%, akurikirwa n’abarimo Moussa wagize amajwi 34.4%, na Sarah wabaye uwa gatatu n’amajwi 18.8%.

    Moctar wari uhagarariye Niger nyuma yo kuba uwa mbere muri iri rushanwa yahise ahembwa arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda .

    France Mpundu wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryasabaga abahatana kuba baba bafite ibanga bagomba kuryamaho bakarihisha abo bahanganye ariko bagahangana no kuvumbura irya bagenzi babo bahatanye, yatahukanye umwanya wa Kane n’amajwi 0.8%.

    Yavuze ko nta rukundo rwigeze ruba hagati ye Juno Kizigenza

    France Mpundu yemeje ko ari mu rukundo na Moctar

    Source : http://isimbi.rw/france-mpundu-yavuze-iby-urukundo-rwe-na-juno-kizigenza-kuri-moctar-wamwambitse.html

  • France Mpundu yagarutse mu Rwanda, asobanura iby'urukundo n'impeta yambitswe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi France Mpundu ukunzwe muri muzika y'u Rwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye, yongeye kugaruka mu gihugu nyuma y'ibyumweru yari amaze mu irushanwa rya 'Secret Story Afrique' ryabereye muri Afurika y'Epfo, aho umukunzi we Moctar ukomoka muri Niger ari we wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri riri kuba.

    France Mpundu, umwe mu bahanzi bari muri 'Huha Records', yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025, yakirwa n'abafana, inshuti ndetse n'itsinda rye rya hafi. Yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba yongeye gukandagira mu gihugu nyuma y'urugendo rutari ruto.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko abantu benshi batari bazi ko yari yitabiriye iri rushanwa kuko yari yaragiye mu ibanga. Ati: 'Ni ibyishimo bikomeye kuba ngarutse mu rugo. Hari abantu bari batabizi ko nagiye mu marushanwa, ahubwo nabonye amahirwe ubwo bampamagaraga bansaba kujyayo, numva ntakwiye kubyitesha.'

    Yavuze ko 'Secret Story Afrique' yamubereye urubuga rwo kwigaragaza, kongera ubwamamare ndetse no kunguka inshuti nshya. Yanakomoje ku musore wamwambikiye impeta muri iri rushanwa, avuga ko ari ikintu cyamutunguye kandi cyamushimishije mu buzima bwe bwite, ariko yirinda kugira byinshi abivugaho, ashimangira ko 'ibyo by'urukundo bizagenda bisobanuka buhoro buhoro.'

    France yavuze ko ubu ari busubukure imishinga ye ya muzika, anashimira abafana bamushyigikiye mu rugendo rwe rwo guhatanira iri rushanwa ryakurikirwaga n'abantu benshi muri Afurika.

    France Mpundu yagarutse mu Rwanda, asobanura iby'urukundo n'impeta yambitswe

    Source : https://kasukumedia.com/france-mpundu-yagarutse-mu-rwanda-asobanura-ibyurukundo-nimpeta-yambitswe/

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry'Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic #rwanda #RwOT

    Isiganwa mpuzamahanga ry'amagare yo mu misozi, Rwandan Epic 2025 riratangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, rikazamara iminsi itanu risozwa ku wa 5 Ukuboza.

    Muri iri siganwa hitezwe abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16, barimo Abanyarwanda 18, bazahanganira ku duce dutanu (stages) twateguriwe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Rwandan Epic 2025 igiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, nyuma yo mu gutangira 2020 ryari isiganwa ry'umunsi umwe ryaberaga mu rwego rwo kugerageza.

    Uyu mwaka, nk'uko bisanzwe, ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RaR Events) ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) abasiganwa baratangira bazenguruka mu mujyi wa Kigali.


    Nk'uko byatangarijwe mu kiganiro
    n'itangazamakuru kuri iki cyumweru, iri siganwa ririmo amazina azwi ku rwego mpuzamahanga mu mukino w'amagare yo mu misozi.

    Muri bo harimo Umudage Lukas Baum wegukanye Cape Epic mu 2022, Daniel Kiptala watwa ye shampiyona ya Kenya, Rein Taaramäe, Wegukanye Shampiyona ya Estonia na Daniel Gathof ukomoka mu Budage akaba yaratwaye Rwandan Epic 2023.


    Mu bandi bazitabira iri rushanwa rizamara iminsi 5, harimo abakinnyi 18 bazaba bahagarariye u Rwanda bavuye mu makipe atandukanye ya hano imbere mu gihugu.

    Rwandan Epic ni isiganwa rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukino (sports tourism), binyuze mu kugaragaza ubwiza bw'ahantu hatoranyijwe Rwandan Epic izanyuramo.

    Uduce tugize Rwandan Epic 2025:

    Agace ka mbere ka Rwandan Epic kazakinirwa Fazenda, kazenguruke ku ntera ya 8.8 km

    Agace ka kabiri kazahagurukira Nyirangarama gasorezwe i Musanze mu Kinigi ahazwi nka Africa Rising Cycling Center, hakozwe intera ingana na Kilometero 79 na metero 100.

    Agace ka Gatatu kazava Africa Rising Cycling Center gasorezwe mu mujyi wa Musanze ku ntera ya 52.9 km.

    Agace ka kane k'iri siganwa kazazenguruka mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, ku ntera ya 29.8 km.

    Agace ka Gatanu ari nako ka nyuma, kazava  Nemba gasorezwe i Shyorongi ku ntera ya 77.3 km.

    Source : https://rushyashya.net/abakinnyi-80-baturutse-mu-bihugu-16-byo-hirya-no-hino-ku-isi-nibo-bitabira-isiganwa-ryamagare-yo-mu-rizwi-nka-rwandan-epic/

  • Richard Ngendahayo yahishuye ibihe by’inzitane yacanyemo na Pasiteri Julliene Kabanda #rwanda #RwOT

    Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yashimiye Pasiteri Julliene Kabanda ndetse anagaragaza urugendo rusharira banyuranye nyuma y’uko mu buryo butavuganyweho uyu mubwirizabutumwa agaragaye ku rubyiniro rw’igitaramo cy’amateka yaraye akoreye muri BK Arena.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Richard wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko Pasiteri Julliene bakuranye mu myaka ya kera cyane ndetse ko kuba yamubonye mu bitabiriye igitaramo cye yakoreraga mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 ahavuye akerekeza gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byamukoze ku mutima cyane.

    Ati 'Byantunguye cyane, ntabwo nari nziko ahari ariko mubonye nk’umuntu twakuranye cyane. Nari ndi mu bintu byinshi ahanini bijyanye no gutegura iki gitaramo rero siniteguraga ko yaza, murabizi nawe aba ari mu bintu byinshi nk’umukozi w’Imana udasanzwe kandi ukora byinshi biduhesha umugisha. Ntabwo rero nari nzi ko ari buze .'

    Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka 'Mbwira ibyo ushaka' yagaragaje ko we n’uyu muyobozi w’itorero Grace Room Minisitries banyuranye mu nzira z’inzitane mu buto bwabo by’umwihariko mu rugendo rwabo rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Imana.

    Ati 'Julliene ni umuntu mfata nk’udasanzwe kuri njyewe kuko twakuranye kera cyane nta n’umuntu n’umwe utuzi aho twakoraga ijoro n’amanywa turimo turirimba tuvuga ubutumwa mu mvura nyinshi, mu mbeho nyinshi, ku zuba ry’amanywa y’ihangu kandi tunashonje, rero ni umuntu kuri njye mfata nk’urenze ibyo kuba inshuti yange ahubwo ni inshuti y’akadosohoka.'

    Ubwo yafataga ijambo muri iki gitaramo cyari cyiswe ' Niwe Concert’, Pasiteri Julliene nawe yavuze ko yabanje kuragiza Imana iki gitaramo ndetse atari azi ko nawe aza guhabwa umwanya wo kubwiriza muri iki gitaramo, gusa afite inkuru Imana yamushyize ku mutima yumva yabwira imbaga y’abari muri BK Arena.

    Ati 'Nagombaga gusengera uyu mugoroba, ntabwo nasengaga nsengera uko ndibunyure ku rubyiniro oya ni umugoroba muri rusange hanyuma numva ibi bintu bine, n’ibintu bizakubera impamba mu gusoza uyu mwaka.'

    Mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza no kuzuza ibyifuzo by’abakunzi be, Richard Nick Ngendahayo wanaciye amarenga yo kuzongera gutaramira abakunzi be ku bunani, amaze igihe anashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uri byose nkeneye’.

    Iyi ndirimbo ahanini igaruka ku kuba nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi.

    Richard Nick Ngendahayo yashimiye Pastor Julliene Kambanda, avuga inzira z’amahwa banyuranyemo

    Byari ibyishimo bikomeye

    Umunyamakuru David Bayingana ntiyatanzwe

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yitabiriye iki gitaramo

    Niyo Bosco ari mu bitabiriye iki gitaramo

    Israel Mbonyu byamurenze

    Source : http://isimbi.rw/richard-ngendahayo-yahishuye-ibihe-by-inzitane-yacanyemo-na-pasiteri-julliene.html

  • Clapton Kibonge yinubiye agusuzuguro gukabije muri Mashariki Awards #rwanda #RwOT

    Clapton Kibonge yagaragaje kutanyurwa n’uburyo yakiriwe akimwa ibyicaro kandi yari umwe bashyitsi b’imena ndetse anikoma n’imigendekere y’imihatanire y’ibihembo by’abahize abandi muri sinema bitangwa na Mashariki.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo ni bwo muri Serena Hotel hasozwaga urugendo rwari rumaze hafi ukwezi ruzenguruka ibice bitandukanye mu gihugu mu guhatanira ibihembo bya Mashariki Films Awards.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru , Clapton Kibonge wasohotse mu ntango z’uyu muhango wo gutanga ibihembo, mu burakari bwinshi yagaragaje intimba yatewe no kubura aho kwicara kandi yari umwe mu batumaga ibi bihembo bibaho.

    Ati 'Sinzi ubwo wasanga ikosa ari irya salle (mu gutebya), ariko uko ntekereza ni uko abashyitsi b’imena ari twebwe, nitwe bagombaga guheraho rwose bakatwicaza badusuzuguye.'

    Kibonge yanahishuye ko nyuma yo gutambuka kuri tapi itukura nk’umutumirwa w’ingenzi muri ibi birori yatunguwe no kwisanga agiye kwicazwa inyuma mu bafana ariko nabwo uwo mwanya bikarangira awuhaye undi mubyeyi mukuru bakinana amafilime nawe wari uhagaze.

    Ati 'Abanyamahanga bo twabahagurukiraga nk’ibisanzwe ariko hari aho banyeretse kwicara inyuma mu bafana ngezeyo mpasanga umubyeyi Mama Zulu ahagaze mpita muha intebe aricara njyewe nguma mpagaze mbere y’uko banyakirizaho amatara nkasohoka.'

    Clapton yanerekanye ko atemeranya n’uburyo bwo guhatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane n’abaturage cyizwi nka 'People’s Choice ' aho yagaragaje ko hadakwiye gutangwa amafaranga kugira ngo uhatanye atorwe kuko bihita bihindurira inyito icyo gihembo ikava k’umukinnyi ukunzwe ikajya ku mukinnyi wifite mu mufuka.

    Ati 'Ni igitekerezo nari nasabye byo byazihindurwa ubwo twajya i Musanze, ibintu byo gutanga amafaranga mu gutora sibyo pe, kuko umukinnyi wa filime ukunzwe ni uba ugezweho kurusha uwaciye ku ruhande akitoresha cyangwa babihindurire inyito bavuge bati 'gutsinda hano ntibisaba kuba ukunzwe ahubwo ko bisaba kuba wishoboye.’'

    Nk’uko twari twabitangaje mu nkuru zacu zari zabanjirije iyi, Mukayizeri Djalia wamenyekanye nka Kecapu na Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bari batangajwe ku munsi wo ku wa Gatanu nk’abegukanye imodoka muri Mashariki Film Festival yabaga ku nshuro ya 11 barayishyikirijwe.

    Mu bindi bihembo byaraye bitanzwe muri Mashariki harimo igihembo cya Life Time Achievement aho mu bagabo cyegukanywe na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, mu bagore aba Mama Zulu bahembwe ibihumbi 500 Frw. Umukinnyi wa filime ukizamuka aba Burikantu.

    Clapton Kibonge ntabwo yishimiye uko yakiriwe mu bihembo bya Mashariki

    Source : http://isimbi.rw/clapton-kibonge-yinubiye-agusuzuguro-gukabije-muri-mashariki-awards.html