Category: Uncategorized

  • Byinshi ku kiganiro ku ishoramari mu buhanzi… – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ry'urubyiruko rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

    Muri iyi nama y'iri huriro izibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

    Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ally Soudy yavuze ko ikiganiro azayobora kiri mu bigize iri huriro, kizibanda cyane ku kuganira ku bucuruzi mu myidagaduro no muri siporo by'u Rwanda mu buryo butandukanye.

    Avuga ko iki kiganiro kidasanzwe, kuko ari ngingo idakunze kugarukwaho cyane mu biganiro nk'ibi bihuza abantu banyuranye hirya no hino ku Isi.

    Ati 'Urumva ko ni ikintu cyiza cyo kuganiraho, kandi kidasanzwe, kitamenyerewe mu y'andi mahuriro kuko usanga kenshi mu nama zikunze kubera mu Rwanda zo ku rwego rwo hejuru usanga baba batatekereje ku ruganda rw'imyidagaduro n'uruganda rwa siporo cyangwa imyidagaduro muri rusange.'

    Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Isango Star, avuga ko muri iki kiganiro bazaganira cyane ku iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda, ibimaze gukorwa, ibigisabwa kugirango uru rwego rutere imbere kandi ruhindure ubuzima bw'abarubarizwamo ndetse n'ibikwiye gukorwa.

    Iki kiganiro kizitabirwa n'abayobozi mu nzego zinyuranye, urubyiruko, abashoramari n'abandi. Ally Soudy avuga ko kuba yahawe amahirwe yo kuyobora iki kiganiro ari ibintu 'bishimishije'.

    Ati 'Ni agaciro gakomeye baba baguhaye! Ni ibintu rero umuntu aba agomba kwishimira kandi nabwo nkashimira Imana ku bw'icyizere ngirirwa n'abantu, kandi nanjye bituma nongera gutekereza nkareba neza uruhare rwanjye, icyo nkwiye kuganiriza abantu, ubumenyi nkwiye gusangiza abantu, nkafata n'umwanya wo kwiga kurushaho…'

    Uyu munyamakuru avuga ko ibi bijyanye no kwitegura bihagije kugirango icyizere yagiriwe agisigasire, ariko kandi ni intambwe ikomeye aba ateye mu buzima bwe, bikamuha ishusho ikomeye yo kudacika intege mu buzima bwe.

    Ally Soudy avuga ko iri huriro rikomeye cyane, kuko ryateguwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba muri Canada mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw'abo mu guteza imbere u Rwanda n’umugabane wa Afurika.

    Ati 'Ni uhuriro risobanuye ikintu kinini, aho dushobora guhura twese tuganira ku gihugu cyacu, byose bigamije guteza imbere u Rwanda. Ni ikintu kidasanzwe kuri njyewe, ni ikintu ntubaha mba numva buri wese akwiye kwitangira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, rero ndumva y'uko ari ikintu kigomba gusiga umusaruro.'

    Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyira hamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

    Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri nyuma y'imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021 bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y'uko hari Abanyarwanda benshi. Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy'imyaka umunani ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.

    Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati 'Niba nibeshye neza hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y'uko iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000 bikikuba inshuro 10.'

    Iri huriro kandi rizarangwa n'ibikorwa by'umuziki, aho abahanzi Massamba Intore na The Ben bazasusurutsa abazaryitabira.

    Iyi nama y'urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n'abayobozi muri Guverinoma y'u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, abayobozi mu by’ubucuruzi, abashoramari, ndetse n'abandi.

    [Umurongo w’ikoranabuhanga wanyuraho ushaka kwiyandikisha]: https://t.co/ksXuiDPmZn

    Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

    Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n’ubufatanye hagati y’urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya “The International Rwanda Youth for Development [IRYD]” ryashingwa n’abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.


    Ally Soudy yahawe kuyobora ikiganiro kizitsa ku ishoramari muri Siporo no mu myidagaduro


    Ally Soudy avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba agiye kuyobora iki kiganiro kizagaruka cyane ku ngingo asanzwe yibandaho mu biganiro bye


    The Ben ari kwitegura gutaramira muri Canada mbere yo kurushinga


    Massamba Intore agiye kongera gutaramira muri Canada nyuma ya Nzeri 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136597/byinshi-ku-kiganiro-ku-ishoramari-mu-buhanzi-ally-soudy-azayobora-mu-nama-yurubyiruko-muri-136597.html

  • Juno Kizigenza na Nel Ngabo bateguje indirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Nel Ngabo na Juno Kizigenza bateguje indirimbo nshya bavuga ko bamaze gukora amashusho yayo.

     

    Banyuze kumbuga nkoranyambaga zabo , Nel Ngabo yagize ati:' Ubu namaze kurangiza gufata amashusho y'indirimbo yanjye nshya, irasohoka vuba' .

     

    Nyuma yo kuvuga ayo magambo Juno Kizigenza nawe yahise agira ati:' Twarayikoranye'.

     

    Ubusanzwe Nel Ngabo abarizwa muri Kina Music ya Ishimwe Clement , aka yari amaze igihe asa nucecetse muri muzika.

    Senseshonooooo🔥🔥🔥 https://t.co/qK3TYZEAsF

    — Juno Kizigenza 🐺 (@junokizigenza) November 16, 2023

    The post Juno Kizigenza na Nel Ngabo bateguje indirimbo nshya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/juno-kizigenza-na-nel-ngabo-bateguje-indirimbo-nshya/

  • Umwe mu barinda Pariki y'Ibirunga yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu gusa uwo mugabo ibyo yakoze nyuma yo kumwica biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafashe umugabo wishe mugenzi we bari kumwe mu kazi.

    Ku wa Gatatu nibwo umwe mu barinda Pariki y'Ibirunga yarashe mugenzi we bimuviramo urupfu.

    Uyu wakoze ibyo yahise atoroka, hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ni uko byabaye ahagana saa tanu z'amanywa.

    Mu kiganiro n'ikinyarwanda Umuseke, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi yemeje ko ibi byabaye. Avuga ko kugeza ubu ngubu ukekwaho biriya yafashwe.

    Uwitwa Ntegerejimana Christophe, yarashe mugenzi we, bari kumwe ku kazi witwa Irakoze Kevin, aza kwitaba Imana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Karekezi avuga ko uriya wafashwe ari mu nzego zibishinzwe, hakazakurikizwa amategeko.

    Uyu Ntegerejimana yafatiwe muri Mudende mu Karere ka Rubavu.

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-barinda-pariki-yibirunga-yarashe-mugenzi-we-bimuviramo-urupfu-gusa-uwo-mugabo-ibyo-yakoze-nyuma-yo-kumwica-biteye-agahinda/

  • Kigali -Rusororo! Abakozi bakoze imyigaragambyo idasanzwe mu muhanda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali abakozi bakora mu muhanda Gasabo_Rusororo bakoze imyigaragambyo iteye ubwoba kubera ikibazo cyibugarije.

    Ni yuma y'uko abo bakozi bagiye kumara amezi abiri n'igice badahembwa, abagaragaje ikibazo bagafungwa, ari naho bahera basaba ko bagenzi babo bafunzwe bafungurwa.

    Source : https://yegob.rw/kigali-rusororo-abakozi-bakoze-imyigaragambyo-idasanzwe-mu-muhanda-amafoto/

  • Umukunzi w’Amavubi yasabye RIB gukurikirana ibyo yise Ruswa biri kubera mu ikipe y’igihugu Amavubi muri iyi minsi ari mu mwiherero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi w'Amavubi yasabye RIB gukurikirana ibyo yise Ruswa biri kubera mu ikipe y'igihugu Amavubi muri iyi minsi ari mu mwiherero.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yasezereye abakinnyi bagera kuri batanu mu mwiherero.

    Mu kiganiro Urukiko rw'imikino kuri RadioTv10, havugiwemo ko mu Mavubi harimo ruzwa itangwa n'abakinnyi ku batoza kugira ngo bahabwe umwanya wo gukina.

    Muri icyo kiganiro hatungwa agatoki abatoza b'ungirije aho bavugwaho gusaba abakinnyi amafaranga kugira ngo bazabahamagare mu ikipe y'igihugu.

    Nyuma y'icyo kiganiro, umwe mubakoresha urubuga rwa X, yafashemo agace gato maze asaba RIB ko yabikurikirana.

    Yagize ati: 'RUSWA: abanyarwanda twicara dukanuye amaso ngo turi kureba amavubi dutegereje Intsinzi, ndetse tukajya n'aho yakiniye tukayashyigikira. Iyumvire ibibera imbere mu ikipe biteye isoni. Turasaba RIB kurenganura abanyarwanda kuko amarira, agahinda duterwa n'aba bantu arakabije.'

    RUSWA: abanyarwanda twicara dukanuye amaso ngo turi kureba amavubi dutegereje Intsinzi, ndetse tukajya n’aho yakiniye tukayashyigikira. Iyumvire ibibera imbere mu ikipe biteye isoni. Turasaba @RIB_Rw kurenganura abanyarwanda kuko amarira, agahinda duterwa n’aba bantu arakabije. pic.twitter.com/uSZ4rmAm1N

    — Rwanda Fact TV (@RwandaFactTV) November 16, 2023

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wamavubi-yasabye-rib-gukurikirana-ibyo-yise-ruswa-biri-kubera-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-muri-iyi-minsi-ari-mu-mwiherero/

  • Umukongomani Luvumbu ahora imbere! Ikipe ya Rayon Sports yaraye ihembye abakinnyi bitwaye neza mu kwezi ku Ukwakira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukongomani Luvumbu ahora imbere! Ikipe ya Rayon Sports yaraye ihembye abakinnyi bitwaye neza mu kwezi ku Ukwakira.

    Mu ijoro ryakeye ikipe ya Rayon Sports yaraye ihembye abakinnyi bayo bitwaye neza mu kwezi ku Ukwakira.

    Herthier Nzinga Luvumbu yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi kw'Ukwakira muri Rayon Sports y'abagabo.

    Mukandayisenga Jeanine yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi kw'Ukwakira muri Rayon Sports y'abagore.

     

    Source : https://yegob.rw/umukongomani-luvumbu-ahora-imbere-ikipe-ya-rayon-sports-yaraye-ihembye-abakinnyi-bitwaye-neza-mu-kwezi-ku-ukwakira/

  • Diamond Platnumz yatangaje umuhanzi mushya winjiye muri Wasafi #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz n'itsinda ryose bafatanyije muri Wasafi Record batangaje umuhanzi mushya ugiye gukomereza urugendo rwe muri iyi Lebal.

     

    Ni umuhanzi ufite indirimbo zitandukanye zirimo izo yakoranye n'abandi bahanzi bo muri Wasafi ndetse na Diamond Platnumz ubwe.Nyuma yo gusinyisha uyu muhanzi we yavuze ko yishimiye kuba hamwe na Diamond Platnumz yita 'Brother Lion'.

     

    Nk'uko bari babitangarije abakunzi babo ko tariki 16 Ugushyingo bazatangaza umuhanzi mushya, binyuze mu kiganiro ' The Swahili Night' niho batabgarije umuhanzi mushya wanagize icyo abivugaho.

     

    Ubwo yari amaze gutangazwa 'Di Voice' wakoranye n'abarimo Diamond, Zuchu , Mbosso na Lava Lava, yatangaje ko yagize ubwoba ubwo Diamond yamwegeraga akamubwira ko ashaka kumugira umuhanzi yahoze yifuza kuba.

     

    Di Voice , usanzwe ahimbwa izina 'Swahili Kid', yagaragaje kandi yahise ataha , yagera murugo akicara akarira.

     

    Nyuma yo gutangazwa no kugira icyo avuga , Di Voice aka Swahili Kid, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yafatanyije n'abasitari bari muri Wasafi yinjiyemo..

     

    Babu Tale, umwe mu bayobozi ba Wasafi we yavuze ko batekereje gusinyisha umuhanzi mushya nyuma yo gufasha abarimo Rayvanny na Harmonize , agaragaza ko kugenda kwabo aribyo byatumye batekereza kuzana indi mpano.

     

    Babu Tale yavuze ko kandi uyu musore Di Voice aka Swahili Kid, yasabwa kwishyura Million 29 Sh, kugira ngo kontaro ye ibashe gusozwa ave muri Wasafi ariko nanone avuga ko abarimo Rich Mavoko n'abandi bavuyemo ntayo batanze.

     

    Ubusanzwe Wasafi irimo ; Diamond Platnumz, Zuchu, Mbosso, Lava Lava, na Queen Darleen umaze igihe acecetse.

    The post Diamond Platnumz yatangaje umuhanzi mushya winjiye muri Wasafi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/diamond-platnumz-yatangaje-umuhanzi-mushya-winjiye-muri-wasafi/

  • Agitwaye nta mpaka! Umwe muri 3 bari bahataniye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa 10 muri Rayon Sports yacyegukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ikipe ya Rayon Sports hatowe umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi gushize kwa Ukwakira, ndetse ahabwa n'igihembo.

    Iki gihembo cyegukanwe na rutahizamu Héritier Luvumbu Nziga wari ugihataniye na Rwatubyaye Abdul ndetse n'umunyezamu Simon Tamale.

    Nyuma yo kwakira iki gihembo, Luvumbu yashimiye aba-Rayon

    Source : https://yegob.rw/agitwaye-nta-mpaka-umwe-muri-3-bari-bahataniye-igihembo-cyumukinnyi-witwaye-neza-mu-kwezi-gushize-kwa-10-muri-rayon-sports-yacyegukanye/

  • Ikipe ya APR FC igiye kwitegurira Shampiyona ku ikipe bihanganye mu buryo bukomeye nubwo bidakunze kubaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC igiye kwitegurira Shampiyona ku ikipe bihanganye mu buryo bukomeye nubwo bidakunze kubaho

    .
    Ikipe ya APR FC yamaze kwemeza umukino wa gishuti n'ikipe ya Musanze FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu nubwo APR FC ari yo ikurikiraho.

    Muri iki gihe cyakaruhuko k'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, ikipe nyinshi zirimo gushaka imikino ya gishuti kugirango abakinnyi bakomeza kwitegura neza Shampiyona izatangira tariki ya 24 Ukwakira 2023.

    Ikipe ya APR FC nayo iri muri izo kipe dore ko umukino wamaze kwemezwa ndetse ukaba yazabera Ishyorongi aho ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo ya buri munsi.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-igiye-kwitegurira-shampiyona-ku-ikipe-bihanganye-mu-buryo-bukomeye-nubwo-bidakunze-kubaho/

  • Imbamutima za bamwe mu byamamare nyuma y’uko… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko Isibo Tv igiye gutangira kugaragara kuri Canal+ Rwanda aho izajya igaragara ku murongo wa 391. 

    Nyuma yo gutangaza ko Isibo Tv igiye kuba shene imwe mu nshya zigiye kugaragara kuri Canal+, Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yavuze ko bigiye kongerera uburyohe abafatabuguzi ba Canal+.

    Yasobanuye ko hari ubwo yajyaga ajya gukora ikiganiro ku Isibo Tv akabura aho arangira abantu bamureba banyuze, kuko Isibo Tv itagaragaraga kuri Canal+.

    Umuhanzi Platin P yatangaje ko yishimiye cyane ko Isibo Tv yamaze kugera kuri Canal+ ubu abantu bakaba bagiye kuyibona hirya no hino.

    Avuga ko bizafasha abahanzi cyane cyane abo mu Rwanda kwamamara dore ko Isibo Tv iri muri televiziyo za mbere mu Rwanda zibanda ku makuru y’ibyamamare no gukina indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.

    Platin P yagize ati “Dukeneye ko imyidagaduro nyarwanda igera ku bantu bose. Isibo Tv ni imwe muri Televiziyo zikina indirimbo zacu cyane ndetse bakavuga amakuru yacu cyane cyane abahanzi b’imbere mu gihugu.”

    Isibo Tv imaze imyaka itatu ari Televiziyo iyoboye mu myidagaduro hano imbere mu Rwanda dore ko mu mwaka ushize Ku wa 27 Gashyantare 2022 muri Marriot Hotel,. Yahawe igihembo cya Televiziyo iteza imbere imyidagaduro mu bihembo bya Kalisimbi Events.

    Uyu ni umwaka wa gatatu Isibo Tv itangiye gukora ikaba imaze kwamamaraho ibiganiro bya mbere by’imyidagaduro mu Rwanda harimo The Choice Live na Sunday Choice Live, Take-Over, Holy Room ndetse n’ibindi bitandukanye. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136594/imbamutima-za-bamwe-mu-byamamare-nyuma-yuko-isibo-tv-yamaze-kugera-kuri-canal-136594.html