Category: Uncategorized

  • Ku nshuro ya mbere Bruce Melodie yahuye na Shaggy #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere, umuhanzi Nyarwanda, Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) yahuye n’umunyabigwi mu muziki wa Amerika n’Isi yose muri rusange, Shaggy baheruka gukorana indirimbo.

    Aba bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo bya ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’ bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye n’Ikigo cy’Imari cyitwa Capital One, na Shaggy azaririmbamo.

    Aba bombi bahuye nyuma yo gusubiramo indirimbo ya Bruce Melodie “Funga Macho” ikaza yitwa “She’s Around”, gusa bari batarahura bavuganaga kuri telefoni gusa cyane ko n’amashusho y’iyi ndirimbo buri umwe yayafatiye aho ari bakayahuza.

    Mu mashusho magufi ndetse n’ifoto Bruce Melodie yasangije abamukurikira, yaherekejwe n’amagambo avuga ko we n’ikipe ye hari imishinga barimo kuganira n’uyu munyabigwi kandi yishimiye guhura na we.

    Ibi bitaramo byatangiye tariki ya 26 Ugushyingo bikazasozwa ku wa 16 Ukuboza 2023, Bruce Melodie na Shaggy bazaririmba muri bibiri gusa ikiba uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo mu Mujyi wa Dallas muri Dickies Arena, haraba hari n’abandi bahanzi nka Flo Rida, AleXa, Big Time Rush n’abandi.

    Aba bahanzi bazagaruka ku rubyiniro tariki ya 16 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Miami muri Amerant Bank Arena yakira ibihumbi birenga 20.

    Ibi bitaramo bizazenguruka imijyi 10, byitezwemo abahanzi benshi ariko abahanzwe amaso ni; Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

    Bruce Melodie yishimiye guhura na Shaggy

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ku-nshuro-ya-mbere-bruce-melodie-yahuye-na-shaggy

  • Rihanna yagaragaye mu nkweto zidasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna n'umuhungu we RZA ubwo bari mu Mujyi wa NewYork bagaragaye bambaye inkweto zidasanzwe.

    Rihanna yari yambaye ikoti ry'umukara rire rire , n'ipantaro y'umukara imufasha cyane kuburyo bigaragara ko ishobora kuba ikoranye n'umubiri we.

    Ubusanzwe Rihanna ni umunyamideri wabyinjiyemo cyane ubwo yari akiri mu buhanzi cyane ndetse na nyuma y'aho.

    Ikinyamakuru Vogue cyanditse ko Rihanna yari afashe mu ntoki inkweto z'umuhungu we w'umwaka umwe n'igice witwa RZA ari iruhande rw'imodoka 2.

    Kugeza ubu umugabo wa Rihanna A$AP Rocky ari mu bibazo byo kuburana mu nkiko aho ashinjwa kurasa uwahoze ari umukunzi we.

    Rihanna ntabwo yigeze yigaragaza mu rubanza rwe kuva yatangira kuburana.

    The post Rihanna yagaragaye mu nkweto zidasanzwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rihanna-yagaragaye-mu-nkweto-zidasanzwe/

  • YAGO ntabwo yigeze areka ibiganiro byo kuri Youtube abantu baramubeshyeye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka YAGO kuri Youtube ndetse no mu mwuga w'itangazamakuru yakoreye mu bigo bitandukanye , ntabwo yigeze ajya kure ya Youtube kuko itigeze iburaho ibiganiro cyangwa amashusho runaka ashyiraho.

     

    ESE KO YAGO ARI UMU-YOUTUBER, UBUSANZWE IJAMBO 'YOUTUBER RISOBANUYE IKI , RIKORESHWA RYARI ?

    Ubusanzwe ijambo 'YouTuber',  risobanuye umuntu ukoresha  website yitwa www.YouTube.com,  mu gushyiraho ibintu bitandukanye, byaba ibye bwite cyangwa ibyo yakuye ahandi.Youtuber, nanone bisobanurwa nko ; Gushyira ibintu kuri website ya YouTube.com, uburyo bwo kubishyiraho, cyangwa kugaragara mu mashusho ashyirwa kuri iyo website twavuze haraguru.

     

    Inkoranyamagambo ya Marriam Webster, igaragaza ko ijambo 'Youtuber' , bisobanuye kurema no gushyira amashusho kuri website ya Youtube.com ukoresheje igikoresho icyaricyo cyose.Ibi biraragira buri wese ubikora kuba Umu-Youtuber, yaba abizi cyangwa atabizi.

     

    ESE IBI DUSOBANUYE BIHURIYEHE NO KUBA YAGO, ATARIGEZE AVA MU ITANGAZAMAKURU ?

    Umuntu ukoresha YouTube , kuruhande rumwe aba ari mu itangazamakuru cyangwa ari mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga [Influencers]. Kuba Yago , atarigeze arekeraho gukora amashusho akayishyira kuri Youtube ye yari sanzwe ikurikirwa , bishatse kuvuga ko atigeze ahagarika ibiganiro nk'uko twabibonye haraguru ndetse nta nubwo yigeze ava mu itangazamakuru nk'uko yagiye abyitirwa inshuro nyinshi.

     

    Nujya kureba witwa Mr Beast  , ufite Konti kuri website ya YouTube.com, igafatwa nk'iya kabiri ikurikiirwa cyane ku Isi, ushobora gusanga ari umuhanzi cyangwa akora ibiri hafi y'umuziki ariko nawe akitwa 'Independent YouTuber'. Shene za Youtube za Mbere ku Isi, banyirazo bafatwa nk'aba Youtuber kandi nyamara ni izabana , zijyaho indirimbo z'abana zisanzwe kandi zitajyaho buri munsi , ariko bakarengaho bakitwa abanyamakuru.

     

    ESE UMUHANZI NI UMU-YOUTUBER ?

    Igisubizo ni YEGO, Umuhanzi ukora indirimbo zitandukanye ni umu — Youtuber, kuko uyu muhanzi akora indirimbo zitandukanye z'amashusho cyangwa z'amajwi ariko agakora uko ashoboye zikabasha kugera kuri website ya youTube.com, arinabyo bihita bimuhindura umunyamakuru.

     

    Urubuga rwitwa Backstage.com, ruvuga ko 'Umunyamakuru cyangwa 'Content Creator', ari umuhanzi , ubara inkuru, ndetse n'undi wese ukora inkuru n'ibisa nazo , akazishyira kuri YouTube ye abantu bakabikurikirana'.

     

    Urubuga rwitwa Unlockyoursound.com, rugaragaza ko kuba umuhanzi akora indirimbo z'amajwi cyangwa amashusho akazishyira kuri youTube akabona amafaranga nawe bimugira umu-Content Creator.

     

    ESE YAGO UBUNDI BWO YIGEZE AHAGARIKA IBIGANIRO BYO KUGANIRA N'ABANTU ?

    Ugiye kuri Channel ye ya YouTube , usangaho ibiganiro bishya ndetse n'indirimbo z'amashusho zakozwe mu bihe bitandukanye uhereye igihe byatangiye kuvugirwa ko yavuye muri Muzika.Ugendeye kubisobanuro twatanze hejuru, ibi birakwerekako Yago atigeze ava mu mwuga ndetse ko atigeze anahindura uburyo bwo kuwukora.

     

    Ubwo twakoraga inkuru hari ikiganiro yari yagiranye na INYOGOYE kandi kiri kuri Konti ye ya Youtube, nuyisura rasangaho n'ibindi yagiye akora nyamara hirya no hino barikuvuga ngo yavuye mu biganiro.

    Ibi byose byavuzwe , twavuga ko byafashije Yago kuba uwo yashakaga kuba we, kuko abantu bamuteze amaso ndetse bakibanda kuri muzika ye aho guhanga amaso kubiganiro.

    Kugeza ubu hari benshi yikururiye bamumenya nk'umuhanzi , nyamara mu gihe afite abandi benshi bakimufata nk'umunyamakuru.

    The post YAGO ntabwo yigeze areka ibiganiro byo kuri Youtube abantu baramubeshyeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yago-ntabwo-yigeze-areka-ibiganiro-byo-kuri-youtube-abantu-baramubeshyeye/

  • Hamenyekanye abasifuzi bazakiranura Police FC na Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Ngabonziza J Paul niwe wahawe kuzasifura umukino uzahuza Police FC na Rayon Sports.

    Ngabonziza Jean Paul azungirizwa na Mutuyimana Dieudonné uzwi na 'Dodos' na Evariste Thierry.

    Ni umukino w'icyamamare uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ugushyingo 2023.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-abasifuzi-bazakiranura-police-fc-na-rayon-sports-amafoto/

  • Dogiteri Nsabi yashenguwe n’agahinda ubwo yari yagiye kureba ikipe y’iwabo ya Musanze FC maze Gasogi United ya KNC iyereka isomo rya ruhago – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda, Dogiteli Nsabi yashenguwe n'agahinda ubwo yari yagiye kureba ikipe y'iwabo ya Musanze FC nakinaga na Gasogi United ya Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC.

    Dogiteri Nsabi yababajwe n'uko Musanze FC y'iwabo iyoboye urutonde rwa Shampiyona, yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0.

    Nsabi ubwo yarebaga umukino wa Musanze FC na Gasogi United
    Abafana ba Gasogi United bishimira intsinzi

    Source : https://yegob.rw/dogiteri-nsabi-yashenguwe-nagahinda-ubwo-yari-yagiye-kureba-ikipe-yiwabo-ya-musanze-fc-maze-gasogi-united-ya-knc-iyereka-isomo-rya-ruhago-amafoto/

  • Umwanzuro wa FERWAFA niwo uzatuma Esperance F… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Esperance FC iherutse kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ibamenyesha ko yikuye muri shampiyona kubera amiko. 

    Bidateye kabiri, iyi kipe yahise yandikira FERWAFA ibamenyesha ko inzitizi zari zateye iyi kipe gusezera zavuyeho bakaba bifuza kugaruka muri shampiyona, ariko na nubu bakaba batarasubizwa. 

    Umuyobozi wa Esperance Sportive de Kigali, Donatien Nsengimana, aganra na InyaRwanda, yemera koko ko bandiye FERWAFA bayimenyesha ko basezeye muri shampiyona, ariko nyuma bakaza kubandikira nabwo bisubiraho.

    Yagize ati “Yego koko twanditse ibaruwa isezera muri Shampiyona bitewe n’amakiro make kuko hari umuterankunga w’Umunya-Nigeria twari twumvikanye ko tuzafatanya, gusa nyuma y’umukino wa mbere twatsinze Impeesa FC ibitego 3-2 yaje kudutenguha bituma tutitabira umukino wa kabiri ndetse n’uwagatatu. Nk’ubuyobozi bwa Esperance Sportive de Kigali twaricaye dufata umwanzuro wo kwandika ibaruwa isezera muri Shampiyona mu rwego rwo kugira ngo ikipe idafatirwa ibihano biturutse kuri mpaga.”

    Yakomeje agira ati” Nyuma y’ibaruwa isezera muri Shampiyona nk’Ubuyobozi twaje kongera kwicara dushyira amaboka hamwe twishakamo ubushobozi ari nayo mpamvu twanditse ibaruwa igaruka muri Shampiyona kuko imbogamizi y’amakiro yari imaze gukemuka kandi na FERWAFA yari itaradusubiza ku ibaruwa twayandikiye mbere.

    Nyuma y’aya mabaruwa abiri y’inyunge, Esperance FC yari ifite umukino wa Shampiyona na As Kigali, ariko ntiwaba kuko FERWAFA yategetse ko umukino wasubikwa kugira ngo babanze basesengure neza ikibazo cya Esperance FC.

    Ku ruhande rwa FERWAFA, umunyamategeko wayo Jules Karangwa avuga ko batapfa kwemerera Esperance FC ko isubira muri shampiyona kuko nta gihamya ko ikibazo bagize cyakemutse.

    Yagize ati 'Ntabwo aka kanya ushobora kuvuga ngo uvuye mu irushanwa kubera amikoro make hanyuma ejo ngo amikoro yongeye yabonetse reka ngaruke, ni igiki kimbwira ko ejo utazongera kunyandikira ngo yabuze, gutyo gutyo!

    Niyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo gusubika umukino wa AS Muhanga na Esperance FC kuko ntabwo aribyo twe nka FERWAFA twifuza'.

    Umuyobozi wa Esperance FC yemeza ko ubu bafite amikoro abemerera gukomeza shampiyona kandi bagakona nta kibazo. 

    Tubibutse ko ikipe ya Esperance FC ariyo imaze guterwa mpaga nyinshi muri shampiyona y’uyu mwaka, zigera kuri 2 mu mikino 4 ya shampiyona imaze gukinwa.

    Esperance FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 3, yabonye ku munsi wa mbere wa shampiyona batsinda Impeesa FC ibitego 3-2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136975/umwanzuro-wa-ferwafa-niwo-uzatuma-esperance-fc-isubiza-ibirenge-mu-kibuga-136975.html

  • Zije zishoreranye nk’iza aba-Perezida: Muri iri joro i Kigali hasesekaye imodoka rutura zifite ikoranabuhanga zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zije zishoreranye nk'iza aba-Perezida: Muri iri joro i Kigali hasesekaye imodoka rutura zifite ikoranabuhanga zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Mu masaha yo kuri uyu mugoroba, imodoka nshya zije i Kigali zava ku Rusumo aho zije gukoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Ni imodoka zirenga 10 zije gufasha abantu kutajya batinda ku byapa bagiye muri gahunda zabo.

    Source : https://yegob.rw/zije-zishoreranye-nkiza-aba-perezida-muri-iri-joro-i-kigali-hasesekaye-imodoka-rutura-zifite-ikoranabuhanga-zizajya-zifashishwa-mu-gutwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange/

  • Umuherwe Mvukiyehe Juvénal waguze Rugende FC akayita Addax FC agiye kuyikorera ikibuga mu buryo budasanzwe [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvénal uherutse kugura ikipe ya Addax FC, agiye kuvugurura ikibuga cya Rugende gisanzwe gikinirwaho n'amakipe atatu yo mu Cyiciro cya Kabiri.

    Iki kibuga giherereye i Rugende mu Karere ka Gasabo, kiri mu gishanga ku buryo iyo imvura iguye kirekamo amazi ku buryo bigoye gukinirwamo.

    Mvukiyehe Juvénal uyobora Addax FC yabwiye IGIHE ko ku bwumvikane n'andi makipe bagihuriraho ya Gasabo United na Aspor FC, ateganya gutunganya iki kibuga kikaba cyagera ku rwego rwiza rwo gukinirwaho umupira w'amaguru.

    Ati 'Yego, ikibuga ntabwo kimeze neza. Ni bwo tugitangira Shampiyona gusa tugiye kuganira n'amakipe tugihuriraho turebe uko twagitunganya kuko si icyacu twenyine. Hagomba kubanza kubaho ibiganiro.'

    Mvukiyehe ufite imishinga migari yo kugira Addax FC ikipe ikomeye, arifuza ko ikibuga cya Rugende cyazajya ku rwego rwisumbuye kikajya cyakira imikino y'Icyiciro cya Mbere igihe iyi kipe ye izaba izamutse.

    Addax FC kandi ifite ibibazo by'abakinnyi batarabona ibyangombwa byo gukina mu Rwanda kuko kuri ubu iri gukinisha abagera kuri 18 yandikishije mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe abandi bane b'abanyamahanga bategereje ibyangombwa bibemerera gukina mu Rwanda.

    Aba banyamahanga barimo Abanye-Congo babiri barimo na Jennie, umuvandimwe wa Bokota Labama, Umunya-Tanzania umwe n'Umurundi umwe.

    Mu mikino itatu imaze gukinwa muri Shampiyo y'Icyiciro cya kabiri, Addax yakinishaga abakinnyi 18 b'Abanyarwanda gusa, yatsinze umwe inganya ibiri, itsindwa undi umwe.

    Aba bakinnyi abenshi muri bo baguzwe habura iminsi mike ngo isoko ryo mu mpeshyi rifunge, byatumye batabonera ibyangombwa ku gihe. Perezida w'iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko bari kugerageza ngo barebe inzira zose zoshoboka ku buryo byaboneka hadategerejwe muri Mutarama 2024 ubwo isoko rizaba ryongeye gufungura.

    Addax FC yaguze abakinnyi benshi nyuma yo kugurwa na Mvukiyehe Juvénal washyizwe ku ruhande muri Kiyovu Sports, yagumanye abakinnyi babiri gusa mu bari basanzwe bahari ikitwa Rugende FC ndetse yongera amaraso mashya mu batoza, iha akazi Bokota Labama Bovick wabiciye muri Rayon Sports, APR FC, Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', nk'Umutoza wungirije.

    Mu bakinnyi bafite amazina mu Cyiciro cya Mbere bari muri Addax FC barimo Nyirinkindi Saleh waciye mu makipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu Sports, Etincelles FC na Musanze FC, Songa Isaïe wakiniye Rayon Sports, Police FC na Etincelles FC n'Amavubi, Mpozembizi Mohammed wakiniye Musanze FC, Police FC, Sunrise FC n'Ikipe y'Iguhugu 'Amavubi'. hari kandi Niyonkuru Vivien wamenyekanye cyane muri Musanze FC, akaba ari na we Kapiteni wa Addax FC.

    Hari kandi Niyibizi Emmanuel 'Kibungo' wakiniye Rayon Sports, Etoile de l'Est na Muhazi United n'Umunyezamu Iratugenera Edouard wamenyekanye muri Mukura VS na Etoile de l'Est.

    Abajijwe niba gukinisha ikipe ifite aya mazina mu Cyiciro cya Kabiri bitamushyira ku gitutu cyo kuba agomba kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, Umutoza Mukuru wa Addax FC, Ndemeye Jean Louis 'Fils', yavuze ko ibi biba ku batoza batakinnye umupira w'amaguru.

    Ati 'Ibi bikunda kuba ku batoza batakinnye umupira w'amaguru, nanjye icyo cyiciro cya mbere nagikinnyemo nisanisha na bo tukabana, abakina mu byiciro bitandukanye bose mbafata kimwe. Icya mbere ni ugutoza abakinnyi guhumeka umwuka umwe, kugira intego no kubumvisha ko babishoboye.'

    Abajijwe ku kugirwa Umutoza Wungirije kwa Bokota Labama ndetse n'imikoranire yabo, Ndemeye yavuze ko ari we wamwihitiyemo kuko kwizanira abungiriza biri mu masezerano ye.

    Ati 'Ni njye wabishatse kuko mu masezerano yanjye harimo kwishakira abungiriza, Bokota yari inshuti yanjye kuva na mbere dukinana mu Cyiciro cya Mbere, nyuma y'aho mbona aranyandikiye mubaza aho aba ambwira ko ari gutoza mu Cyiciro cya Kabiri i Bukavu, ansaba ko ashaka kuza mu Rwanda haba gukora amahugurwa no gukomeza kuhatoza. Nanjye mbisaba ubuyobozi burabinyemerera ndamuzana.'

    Mu mukino uheruka w'Umunsi wa Kane wa Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri, Addax FC yatsindiwe mu rugo na La Jeuneusse FC igitego 1-0 ku Cyumweru, tariki 26 Ugushyingo 2026.

    Source : https://yegob.rw/umuherwe-mvukiyehe-juvenal-waguze-rugende-fc-akayita-addax-fc-agiye-kuyikorera-ikibuga-mu-buryo-budasanzwe-amafoto/

  • Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi ashobora gukina Uefa Champions League itaha! Weekend isize ikipe ya Bizimana Djihad ukina 90 igashira, we na bagenzi be bitwaye neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 25, ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo myidagaduro w'ikipe y'igihugu Amavubi Djihad Bizimaza, yabanje mu kibuga maze batsinda igitego 1-0.

    Djihad Bizimana nk'ibisanzwe yari yabanje mukibuga akina iminota 90 yose, maze ikipe ye ihita ifata umwanya wa 2 ku rutonde rwa Shampiyona y'umupira w'amaguru muri Ukraine.

    1. Dnipro-1

    2. Kryvbas

    3. Shytomyr

    4 . Shakhtar Donetsk

    5. Lviv

    6. Dynamo Kyiv !

    Iyi kipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikomeje kwitwara neza, Djihad Bizimaza ashobora no gukina Champions League muri sezo itaha.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wikipe-yigihugu-amavubi-ashobora-gukina-uefa-champions-league-itaha-weekend-isize-ikipe-ya-bizimana-djihad-ukina-90-igashira-we-na-bagenzi-be-bitwaye-neza/