Category: Uncategorized

  • Niyo Bosco mu muryango winjira muri Label iba… – #rwanda #RwOT

    Kuri konti ya Instagram ya Niyo Bosco ntagaragaza ko hari Label n'imwe iri kumufasha muri iki gihe bijyanye n'urugendo rwe rw'umuziki amazemo imyaka itatu.

    Label yitwa Metro Afro ya Enric Sifa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bahanzi igaragaza ko ifasha mu muziki harimo Niyo Bosco, Confy, Boukuru n'abandi.

    Okkama wabarizwagamo aherutse gutangaza ko yamaze gusezera, kubera ko ibyo bamwemereraga atabibonaga nk'uko bari babivuganye.

    Hari amakuru avuga ko Metro Afro yafashije Niyo Bosco mu bikorwa byo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ariko ko ibi bitaramo bikirangira imikoranire y'impande zombi yazambye.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Kikac Musci Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko bamaze kwemeranya na Niyo Bosco imikoranire, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano no kureba uko ibikorwa by'umuziki we byatangira kujya hanze.

    Yavuze ati 'Niyo Bosco twakoranye igihe kinini cyane cyane kuri album ya Bwiza n'ibindi bikorwa by'umuziki, ubuhanga bwe mu muziki ntibushidikanwaho na buri wese. Tumaze igihe tuganira ku gukorana nk'umuhanzi wa Kikac Music Label, kandi ibiganiro byararangiye, rero ni umuhanzi wacu.'

    Uhujimfura avuga ko umwaka ushize Niyo Bosco nta bihangano ashyira hanze, bibaha umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose akongera kumvikana mu matwi y'abanyarwanda nk'uko byari bisanzwe.

    Mu mezi atatu ashize, uyu muhanzi yabwiye abafana be ko amaze iminsi ari gutegura album ye ya mbere yise 'Ijwi ry'umutima' azabamurikira.

    Mu myaka itatu ishize, Niyo Bosco ari mu muziki yagize igikundiro cyihariye ahanini biturutse ku ndirimbo zuje ubutumwa yagiye ashyira hanze.

    Byanakomejwe n'ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo, kuko hari ibihangano byagiye bijya hanze yagizemo uruhare.

    Niyo Bosco yamenyekanye mu muziki cyane akiri mu maboko ya MIE Empire ya Murindahabi Irene, ayivamo yinjira muri Sunday Entertainmenta atamazemo kabiri. 

    Niyo Bosco yinjiye muri Label ya Kikac Music Label isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza


    Niyo Bosco yari amaze igihe akorana na Metro Afro yashinzwe na Enric Sifa wo muri Amerika 


    Ubwo Niyo Bosco yakirwaga muri Metro Afro ari kumwe na Confy na Kivumbi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BURIYANA' YA NIYO BOSCO“>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137086/niyo-bosco-mu-muryango-winjira-muri-label-ibarizwamo-bwiza-137086.html

  • Ikipe ya Etoile de L’Est yabonye umutoza mush… – #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ku isaha ya Saa 21:00 PM. Bidatinze yahise afata imodoka imwerekeza mu Karere ka Ngoma, aho iyi kipe yakirira imikino yayo. Imama Amapakabo, amenyereye umupira wa Nigeria cyane, aho yegukanye igikombe cya shampiyona mu 2016 ari umutoza wa Enugu Rangers ndetse byatumye ajya mu ikipe y’igihugu ya Nigeria

    Mu 2018 Imama yari yungirije Gernot Rohr mu ikipe y’igihugu ya Nigeria, ndetse bakaba barakoranye mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.

    Imama yamaze iminsi mu ikipe z’igihugu za Nigeria ndetse akaba azwiho umupira wihuta

    Imama yaje gutoza ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN). Nyuma yaho yaje kujya mu ikipe ya Abia Warriors y’iwabo, ari nayo yaherukaga gutoza.

    Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Imama yatangaje ko yishimiye kuza gukorera mu Rwanda. Yagize Ati”U Rwanda ndabona ari igihugu cyiza igihugu buri wese yifuza kuzamo. Nkimenya ko ngiye kuza mu Rwanda nabajije abantu bambwira ko ari igihugu kiri gutera imbere, kandi cyiza bihebuje.”

    Imama yemeje ko ari umutoza mwiza kandi witeguye kugira icyo afasha. Ati” Maze igihe mu mwuga w’ubutoza kuko nitabiriye amarushanwa yose ya FIFA, CAF ndetse n’iwacu mu gihugu ku buryo niteguye guhangana ku isoko mpuzamahanga.   

    Imama yashoje avuga ko aje mu ikipe ya Etoile kugira byinshi ayifasha nubwo hari byinshi bimusaba nko kumenya abakinnyi kujya ku muvuduko Shampiyona iriho, ariyo yezeye ko bizagenda neza.

    Imama asimbuye Nshimiyimana Maurice watangiranye n’iyi kipe ariko bakaza gutandukana kubera umusaruro muke. Etoile de L’Est iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10,ikaba iri kurwana intambara yo kuva muri iyi myanya, mbere y’uko igice cya mbere cya shampiyona kirangira.


    ku isaha ya Saa 21:00 pm, nibwo Imama yari ageze mu Rwanda 

    Emmy File usanzwe ushakira amakipe abakinnyi n’abatoza, niwe wagiye kwakira uyu mutoza ku kibuga cy’indege bahita bajyana i Ngoma 

    Umutoza yahise yerekeza mu karere ka Ngoma aho ikipe ya Etoile ibarizwa 


    “>IMAMA YAHISE YEREKEZA I NGOMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137082/ikipe-ya-etoile-de-lest-yabonye-umutoza-mushya-watoje-ikipe-yigihugu-ya-nigeria-video-137082.html

  • Yavugiye Meddy! Imvugo ya The Ben ku ‘Bunebw… – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro cyabaye ku itariki 25 Ugushyingo 2023 kibera muri Ottawa-Gatineau. Ihuriro ry'urubyiruko rwo muri Amerika y'Amajyarugu ryateranye ryishimira ibyagezweho hanarebwa amahirwe ari mu ishoramari.

    Muri iki kiganiro Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza gahunda ya Ndumunyarwanda. 

    The Ben umaze imyaka irenga 15 akora umuziki yashimiye Masamba Intore ko kuba amaze imyaka irenga 50 biterwa n'ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro.

    The Ben ati:'Ngerageza kugira ikinyabupfura ariko hari igihe nisanga insinga zasose. Mparanira kugira ikinyabupfura, kubaha abantu no guca bugufi kuko abo bantu nibo batugira abo turibo. Hari abantu bajya batwita abanebwe jyewe na Meddy. Ariko ikintu kimwe nabacira ku mayange, dushobora kuba abanebwe mu byo mutubonamo. Gukora cyane kuri mwe ni igihe twasohoye indirimbo.

    Hari ibindi dukora bitajya kuri televiziyo, bitajya ku mashusho, bitajya kuri YouTube kandi ibyo bikorwa nibyo bitwinjiriza kurusha umuziki. Ni nabyo bidufasha, biduha imbaraga kandi tugatera imbere Njyewe ndi umukristo niragiza Imana. Nshyira Imana imbere.

    Njya mu muziki mama yagize ubwoba ko nzahinduka. Yatekerezaga ko ngiye mu murongo mubi. Mu mutima niyemeje ko ntazahindua. Nirinze ibiyobyabwenge. Ninywera amazi na Fanta ku banzi. Sindi guca urubanza ariko jyewe mba numva meze neza.'

    Ku bijyanye n’ibikorwaremezo  bya muzika , The Ben  yagize ati 'Twakiriye Trace Awards, Giants Of Africa, BAL n'ibindi byinshi. Urebye nyakubahwa Paul Kagame aratekereza natwe akatuzirikana kandi mbona aho twavuye ariho habi ku buryo aho tugeze hashimishije. Urebye turi ahantu heza n'aho tugana ni heza. Njyewe ndavuga ibimaze gukorwa kuko ni byinshi kandi Kigali imaze kuba umurwa w'Afurika. Muzarebe ibirori, inama zikomeye ku isi, ibitaramo bikomeye byose biri kubera I Kigali. Ni iby'agaciro'.

    The Ben yasobanuye ko ibikorwaremezo bihari ati:'Duhora dushaka kujya ku rwego rwo hejuru. Kigali niyo iri kwakira ibintu byose bikomeye. Ejo bundi dufite Kendrick Lamar. Nifuza ko twagira Arena tudasangiye na Basktball. Njyewe nishimira ko BK Arena ihari ariko habayeho Arena y'ibitaramo gusa byaba ari agahebuzo'.

    Masamba Intore we yavuze ko ibibazo abari mu ruganda rw'imyidagaduro yasobanuye ko:'Dukeneye ibikorwaremezo bimeze neza by'imyidagaduro. Abahanzi amafaranga menshi bayaha ibyuma, sale, u Rwanda rukeneye inyubako nziza ifite ibihagije kugirango abantu bashobore gutarama. Si ngombwa kubyigana na Baskteball, batwirukana, batugarura. Abahanzi bose bakivuka , bagishakisha si ngombwa ko bakodesha Bk Arena kuko irahenze. Abahanzi bacu ariko nabasa ko bimakaza indangagaciro za Ndumunyarwanda. Murangwe n'ubutwari, ubupfura no kwitangira igihugu. Ubuyobozi turabusaba kudutegurira ingando zitwigisha indangagaciro, tukiga mucaka, tukiga ikinyabupfura mbese tukarema umuhanzi mwiza uzagirira akamaro u Rwanda nawe akigirira akamaro.

    Turakundwa, turakurikirwa. Abahanzi babonye ingando byadufasha kubaka uruganda rwacu. Abahanzi bafite inyota yo kubaka u Rwanda'. Masamba Intore yatanze ubuhamya bw'abantu 20 yajyanye mu itorero Urukerereza bagiye mu Bwongereza mu birori byo kwimika umwami ariko habaho impungenge ko bazatoroka. Yavuze ko yababwiye ko aho bashaka hose bahajya ariko ntibaheshe isura mbi u Rwanda. Aho u Rwanda rugeze nta muhanzi watoroka bitewe nuko u Rwanda ruri guteza imbere abahanzi ku buryo aho bashaka hose bajyayo.

    Yanababwiye ko uzajya ashaka kujya I Burayi yamuha itike y'ubuntu akagenda akagaruka'. Bk Arena ihenda abahanzi ku buryo hari abatabasha kuyikodesha bitewe nuko ihagaze miliyoni 30 Frw ugahabwa byose harimo kwicururiza ibyo kunywa no kurya, kwishyura abacunga umutekano n’ibindi. Ikindi kubera yubakiwe imikino niyo mpamvu igora abahanzi kuyikodesha kuko baba batijwe ku buryo hari imikino ntabwo wayihabwa.

    The Ben yasabye inzu yihariye y’ibitaramo idasaranganywa na Basketball

    The Ben yahishuye ko aba ahugiye mu bikorwa byinjiza kurusha umuziki

    The Ben yatangiye umuziki, mama we agira ubwoba ko azahinduka birangira yitwararitse

    The Ben afatwa nk’umuhanzi wahinduye umuziki nyarwanda awuhesha ikuzo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137049/yavugiye-meddy-imvugo-ya-the-ben-ku-bunebwe-ishobora-guteza-impaka-137049.html

  • Amashusho y’urukozasoni Neymar yatse ukina filime z’urukozasoni yatumye atandukana n’umukunzi we bari bamaze ukwezi kumwe bibarukanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'urukozasoni Neymar yatse ukina filime z'urukozasoni yatumye atandukana n'umukunzi we bari bamaze ukwezi kumwe bibarukanye.

    Neymar n'umukunzi we Biancardi bamaze gutandukana.

    Impamvu yo gutandukana kwabo ni ukubera amashusho y'urukozasoni uyu musore yasabye.

    Amakuru avuga ko Neymar yasabye umukinnyi wa Filime z'urukozasoni kumuha amashusho yambaye ubusa.

    Nyuma yo gusaba ubwo bwambure, umugore we bari bamaze ukwezi babyaranye yaje kubimenya ahita atandukana na we byihuse.

    Si ubwa mbere uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil avuzweho ibintu nk'ibyo byo gushimisha umubiri.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yurukozasoni-neymar-yatse-ukina-filime-zurukozasoni-yatumye-atandukana-numukunzi-we-bari-bamaze-ukwezi-kumwe-bibarukanye/

  • Abakinnyi b’ikipe y’umujyi wa Kigali bigaragambije banze gusubira mu myitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'umujyi wa Kigali bigaragambije banze gusubira mu myitozo.

    Abakinnyi ba AS Kigali banze gusubira mu myitozo batarahembwa ibirarane by'imishahara baberewemo n'ikipe.

    Hari abafitiwe ibirarane by'imishahara y'amezi abiri n'abafitiwe amezi atatu.

    Ibi biraza byiyongera ku kuba iyi kipe yatandukanye na Cassa Mbungo wari umutoza mukuru.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yumujyi-wa-kigali-bigaragambije-banze-gusubira-mu-myitozo/

  • Manchester United yahuriye nuruva gusenya muri Uaefa Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester United yahuriye nuruva gusenya muri Uaefa Champions League.

    Mu ijoro rya cyeye ubwo ikipe ya Manchester United yesuranaga n'ikipe ya Galatasaray yahuye nuruva gusenya nyuma yo kunganya ibitego 3-3 byahise bituma iyi kipe yisanga ku mwanya wa nyuma mu itsinda riyobowe na FC Bayern Munich.

    Uyu mukino ntiwahiriye abasore ba Erik Ten Hag bari batangiye neza batsinda dore ko umuzamu André Onana yongeye gushinjwa gutsindisha iyi kipe ihagaze nabi muri Champions League.

    Dore uko amakipe akurikirana mu itsinda riherereyemo Manchester United muri Uaefa Champions League:

    1. FC Bayern Munich amanota 12

    2. Galatasaray amanota 5

    3. Copenhagen amanota 4

    4. Manchester United 4.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yahuriye-nuruva-gusenya-muri-uaefa-champions-league/

  • Nyamukandagiramukibuga yasanze Sunrise FC iwayo i Gologota maze iyibambirayo birangira yisubije icyubahiro yari yarambuwe na Musanze FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wabaye kuri uyu Gatatu Tariki 29 Ugushyingo 2023, ikipe ya APR FC yasanze Sunrise FC iwayo i Gologota maze iyibambirayo kuko yayitsinze igitego 1-0.

    Wari umukino w'ikirarane, aho igitego cya APR FC cyatsinzwe na rutahizamu wayo Victor Mbaoma ku munota wa 82 kuri Penariti.

    Byatumye APR FC yisubiza icyubahiro yari yarambuwe na Musanze FC kuko ubu yahise ifata umwanya wa Mbere ku rutonde rwa Shampiyona Musanze FC yari imazeho igihe.

    1. APR FC 25 Pts

    2. Musanze FC 23 Pts

    3. Police FC 22 Pts

    4. Rayon Sports 20 Pts

    5. KIYOVU Sports 16 Pts

    Source : https://yegob.rw/nyamukandagiramukibuga-yasanze-sunrise-fc-iwayo-i-gologota-maze-iyibambirayo-birangira-yisubije-icyubahiro-yari-yarambuwe-na-musanze-fc/

  • Umutima ugira uzawuhorane! Umugore wahaye ibyo kurya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gushimwa cyane #rwanda #RwOT

    Burya mu buzima nta kintu kiryoha cyane nko gufasha ndetse ugafasha ubukunze ndetse ubishaka. Gusa abantu benshi ntibajya bakora iki gikorwa cyo gufasha ariko burya birakwiye ko abantu bose bakwiye kujya bafatanya uko bashoboye.

     

     

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'uyu mugore wagaragaye ari gufasha umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe ndetse igikorwa yakoze cyakoze ku mitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

     

    Mu mashusho yanyujije ku rubuga rwa TikTok, uyu mugore utabashijwe kumenywa imyirondoro ye yagaragaye ari guhereza ibiryo umugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, ayo mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

     

     

    Uyu mugore mu mashusho yagaragaye afite akantu karimo ibiryo maze yicaza hasi uyu mugore usanzwe ufite ubumuga bwo mu mutwe maze ava bugufi amuha ibyo kurya, ibintu bikomeje gukora ku mitima ya benshi.

     

     

    Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye igikorwa uyu mugore yakoze ndetse bamubwira kuzahorana uwo mutima agira wo gufasha.

     

     

     

     

     

    Source: thetalk.ng

    The post Umutima ugira uzawuhorane! Umugore wahaye ibyo kurya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe akomeje gushimwa cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umutima-ugira-uzawuhorane-umugore-wahaye-ibyo-kurya-umugore-ufite-ubumuga-bwo-mu-mutwe-akomeje-gushimwa-cyane/

  • Ese imyaka myiza yo gushaka umugore cyangwa umugabo ni iyihe ! Dore inama inzobere zikugira zagufasha #rwanda #RwOT

    Abakuru ndetse n'abato bose iki kibazo bakunda kucyibaza. Ese ni iyihe myaka myiza yo gushaka!? Benshi bakomeza kuvuga ko gushaka ukuze cyane nibyo byiza gusa hari abavuga ko gushaka ukiri muto aribyo byiza. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ndetse nicyo inzobere zibivugaho.

     

     

    Inzobere zivuga ko nta bushakashatsi buzwi ndetse ko nta makuru ahagije ariko bavuga ko hari inama bakwiye kugira abasore ndetse n'abakobwa bakiri bato. Icyakora abantu benshi bafite byinshi babivugaho.

     

     

    Hari abemeza ko gushaka uri hagati y'imyaka 22 na 25 aribyo byiza, bagendera ku kintu cyo kuvuga ko iyo umukobwa cyangwa umuhungu ashatse akiri muto byongera amahirwe yo gushakana bakiri amasugi ndetse bivugwa ko kugira ubusugi bishobora gutuma urugo rwanyu rukomera cyane ko mubana mwishimye.

     

     

    Gusa ibyo ntago abantu benshi babyemera kuko bavuga ko hari nabagera muri iyo myaka batakiri amasugi. Bo bemeza ko gushaka uri hagati y'imyaka 22 na 25 Atari byiza kuko ngo akenshi kubera gushakana mukiri bato bituma Aribwo nyuma usanga bari guhana gatanya kubera ko uba warashatse ukiri muto cyane.

     

     

    Abantu bose se ko bibaza ngo imyaka ya nyayo umuntu akwiye gushakiraho ni iyihe!??

     

    Burya inzobere zivuga ko nta myaka izwi yavugwa ko abantu  bakwiye gukoreraho ubukwe kuko ngo byose ni urukundo, iyo mu kundana mwizerana mushobora gushakana.

     

     

    Mu mwanzuro, inzobere zivuga ko hagati y'imyaka 28 na 32 ni imyaka myiza mu gushaka umugore cyangwa umugabo kuko ngo amahirwe yo guhana gatanya aba Ari macye.

     

     

     

     

    Source: focusonthefamily.com

    The post Ese imyaka myiza yo gushaka umugore cyangwa umugabo ni iyihe ! Dore inama inzobere zikugira zagufasha appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-imyaka-myiza-yo-gushaka-umugore-cyangwa-umugabo-ni-iyihe-dore-inama-inzobere-zikugira-zagufasha/

  • Bosco umaze igihe adashyira hanze indirimbo agiye kujya muri Kikac Music ibarizwamo Bwiza #rwanda #RwOT

    Niyo Bosco wazamuwe na Mulindahabi Irene agiye kwinjira muri Kikac Music ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza.Iyi nzu yatangiye kuganira na Niyo Bosco kugira ngo batangire imikoranire izamara imyaka 2 ariyo imureberera inyungu.

     

    Kugeza ubu nta nzu nimwe yigeze ifasha Niyo Bosco nk'uko bigaragara kumbuga Nkoranyambaga ze gusa hari iyitwa Metro Afro Okkama aherutse gusezeramo igaragaraza ko ifasha Niyo Bosco na Confy n'abandi.

     

    Niyo Bosco ni umwe   mu bahanzi beza u Rwanda rufite na cyane ko yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ; Urugi.

     

    Ubwo yafashwaga na M Irene nibwo yamamaye ndetse akora indirimbo nyinshi kandi nziza.Kuva batandukana nta wundi mushoramari , wari wafasha Niyo Bosco mu buryo bugaragara.

    The post Bosco umaze igihe adashyira hanze indirimbo agiye kujya muri Kikac Music ibarizwamo Bwiza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bosco-umaze-igihe-adashyira-hanze-indirimbo-agiye-kujya-muri-kikac-music-ibarizwamo-bwiza/