Category: Uncategorized

  • Nari mfite ubwoba bwinshi! Ibyiyumviro bya Th… – #rwanda #RwOT

    The Ben yabihishuye kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

    Yagize ati:” Ndiyumva neza cyane cyane kuba narabonye Imana ejo kuko Imana yabanye natwe ibyo sinatinya kubivuga kuko twabonye ibintu bidasanzwe, abantu benshi baranezerewe. 

    Rero ku giti cyanjye tugarutse kuri uwo munsi nyir’izina, ni umunsi nari nifitiye akantu kameze nk’akoba ariko kagenda kayenga bitewe n’uko umunsi wagendaga umera neza kurushaho, ibyiyumviro byanjye rero ntabwo nabirondora”. 

    Ubwo The Ben yari abajijwe icyamuteraga ubwoba yagize ati” Ni ubwoba bw’ibyishimo, hari igihe uba ufite ibyishimo bigutera kugira amarangamutima hanyuma bikagutera akoba ukuntu. 

    Rero byari ibintu bidasanzwe kuko uriya munsi nubwo wari uwacu, wari n’umunsi w’ababyeyi buriya. Ni ukuvuga ngo uba ubizi neza ko ari ibihe ababyeyi basengeye igihe kinini cyane, ababyeyi bacu babyifuje kuzabibona noneho kubibaha bakiriho, biba birenze cyane”.

    The Ben avuga ko kuba umuryango we wose warabashije kwitabira ibirori  bye, ari ibintu  by’agaciro gakomeye. Agira ati:” Ikintu cyanshimishije ni uko mu minsi yashize ngira ngo nko mu byumweru bibiri bishize, Nyogokuru wanjye yararwaye cyane ndetse bigera ahantu habi cyane, ariko kuba yari mu bukwe bwanjye ejo, ibi ni ibihe udashobora gutesha agaciro habe na gato kuko ni ibintu bikomeye cyane, mbese muri make ni ubukwe bw’umuntu ariko ni n’ubukwe bw’umubyeyi”.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu wa Gatanu urateguza ibindi birori noneho bikomeye cyane kurushaho bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023 byo gusezerana imbere y’Imana. Ben avuga ko uyu munsi wo uzaba ari ibindi bindi kuko bizaba ari byiza cyane. 

    The Ben kandi yanaboneyeho gushimira umuryango wa Pamella wabakiriye neza mu muhango wo gusaba no gukwa, anarenzaho ko nabo mu cyumweru gitaha cyo gusezerana imbere y’Imana, nabo bazabafata neza bidasanzwe.

    The Ben yahishuye ko yari afite ubwoba ku munsi wo gusaba no gukwa Pamella

    The Ben avuga ko ari umunsi w’amateka kuri we na Pamella 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137661/nari-mfite-ubwoba-bwinshi-ibyiyumviro-bya-the-ben-nyuma-yo-kwegukana-pamella-137661.html

  • Kwikanga Amarozi byatumye umukino wa As Muhan… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ukabera kuri sitade ya Muhanga. Ubwo amasaha y’umukino yari yegereje, ikipe ya Vision FC yanze kwinjira mu Rwambariro kubera kwikanga amarozi, aho yavugaga ko As Muhanga yabaroze. 

    Ibi byatumye komeseri Nizeyimana Jean ategeka Vision FC kwinjira mu Rwambariro ngo agenzure ibyangombwa by’ikipe ariko bakomeza kwanga kwinjira, bituma ahagarika umukino afata inzira arataha. Saa 15:40′ Komesi yagaruwe ikubagaho na FERWAFA ngo aze atangize umukino.

    Mu gihe komeseri yasubikaga umukino AS Muhanga yahise yinjira mu kibuga ikora imyitozo bisanzwe, saa 16:30′ komiseri ni bwo yari ageze ku kibuga agaruka maze abwira amakipe yombi ko agomba gukina gusa AS Muhanga ibanza kubyanga bitewe n’uko abakinnyi bayo bari bamaze iminota irenga 45′ bakora imyitozo.

    Komiseri w’umukino Nizeyimana yasubitse umukino aritahira, ageze i Muhanga mu mujyi, FERWAFA imusaba ko yasubira ku kibuga agasubukura umukino 

    Saa 16:56, ni bwo umukino watangiye gusa bigaragara ko umwijima ushobora kuba mwinshi, bigateza isubikwa. Kubera sitade ya Muhanga itagira amatara, umwijima wabaye mwinshi, bituma ku munota wa 67 umukino waje gusubikwa ari ibitego 3 bya As Muhanga kuri 1 cya Vision FC. 

    Umukino waje wutangira ariko utangira utinze 

    Ikipe ya Vision FC yavugaga ko itari bujye mu rwambariro kuko icyeka ko harimo amarozi 

    Urwambariro Vision FC yavugaga ko harimo amarozi 

    Abafana bari babukereye baje kwihera ijisho umukino, ariko ntabwo bawushoje 

    FERWAFA yamenyesheje amakipe ko umukino uzakomeza kuri iki cyumweru, ubundi bagakina imikino 23 yari isigaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137657/kwikanga-amarozi-byatumye-umukino-wa-as-muhanga-na-vision-fc-usubikwa-amafoto-137657.html

  • Ntibisanzwe! Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntibisanzwe! Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad yahawe igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi.

    Umukinnyi ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi akaba na kapiteni wayo Bizimana Djihad ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kryvbas FC yo mu gihugu cya Ukraine yahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza muri uku kwezi kwa 12 mu ikipe ye ya Kryvbas FC.

    Bizimana Djihad akomeje guhesha ishema igihugu dore ko ari we munyarwanda w'ikipe y'igihugu ukina muri shampiyona ikomeye ku Isi ikindi kandi n'uko ikipe ya Djihad ariyo iyoboye shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Ukraine.

    Amafoto ya Bizimana Djihad wabaye umukinnyi w'ukwezi kwa 12 mu ikipe ye ya Kryvbas FC ikina mu cyiciro cya mbere muri Ukraine:

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-kapiteni-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-bizimana-djihad-yahawe-igihembo-cyumukinnyi-wukwezi-amafoto/

  • Noneho Murera izabamara! Amissi Cédric yaciye amarenga yo kugaruka muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umurundi Amiss Cédric yaciye amarenga yo gusubira muri Rayon Sports ndetse ahabwa ikaze na mwenewabo, Mvuyekure Emmanuel 'Manu' uyikinamo.

    Cedric Amiss wabiciye bigacika mu myaka 10 ishize muri Rayon Sports yaciye amarenga ko ashaka kugaruka muri Murera, nyuma y'ikiganiro yagiranye Manu amubwira ko akumbuwe muri Rayon Sports maze nawe avuga ko arazamo vuba.

    Uyu musore amaze umwaka akina mu ikipe ya Al Qadsiah FC yo muri shampiyona ya Saudi Arabia

    Amakuru atugeraho avuga ko, Cédric Amissi yamaze kumvikana na Rayon Sports ku kigero cya 99% ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports yaherukagamo 2014.

    Source : https://yegob.rw/noneho-murera-izabamara-amissi-cedric-yaciye-amarenga-yo-kugaruka-muri-rayon-sports/

  • Kenya: Umugabo yitwitse arashya imbere y'abantu nyuma yuko agiranye amakimbirane n'umugore we #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya w'imyaka 65 witwitse umubiri we wose imbere y'abantu babireba nyuma yuko ngo agiranye amakimbirane n'umugore we, ibyo bikomeje gusiga inkuru mu bantu bose hirya no hino ku isi.

    Inkuru ducyesha ikinyamakuru The star gikorera mu gihugu cya Kenya, avuga ko uyu mugabo ubusanzwe yari yaragowe nurushako kuko ngo yari yarahanye gatanya ubugira gatatu mbere y'uko ashakana nuwo mugore bari bari kubana muri iyi minsi.

    Uyu mugabo kandi ngo ntago yishimiraga imico y'umugore we kuko ngo umugore we nta kubaha yagiraga muri we ndetse ngo Kenshi bahoraga mu mirwano ya hato nahato.

    Nibwo rero umugabo yongeye gushyamirana n'umugore we maze, umugabo kubera kurambirwa avuga ko agiye kwiyahura.

     

    Niko gusohoka mu nzu maze yimenaho petrol umubiri wose Niko gucana umuriro maze atangira gushya umubiri wose.Ubwo abaturanyi bageraga aho, basanze umugabo yafashwe n'umuriro mbese kumutabara ntago byari bigishobotse.

     

    Icyo bakoze kwari ukureba umugabo ashya wese kugera ahindutse ivu. Ubwo abazimya umuriro bahageraga, basanze umugabo yatokombeye ndetse ngo kumutabara byo ntibyari bigishobotse.

     

    Kuri ubu abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza ndetse bahata umugore wuyu mugabo ibibazo kumwe n'abandi bantu bose babonye ibyabaye.

    Icyateye uyu mugabo kwiyahura kiracyari ihurizo gusa biravugwa ko uyu mugabo kubera kugira ibibazo mu rugo n'umugore we, bigatuma agira ihungabana mu mutwe, bishobora kuba aribyo byamurenze maze agafata umwanzuro wo kwiyahura.

     

    Abantu benshi hirya no hino bakomeje gushengurwa n'urupfu rukomeye uyu mugabo yapfuye.

    Source: The star

    The post Kenya: Umugabo yitwitse arashya imbere y'abantu nyuma yuko agiranye amakimbirane n'umugore we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umugabo-yitwitse-arashya-imbere-yabantu-nyuma-yuko-agiranye-amakimbirane-numugore-we/

  • Umukobwa w'ikizungerezi Yolo The Queen yatangaje ikintu gikomeye ku rukundo nuko arufata #rwanda #RwOT

    Umukobwa uzwi nka Yolo The Queen utarabonwaho n'uwariwe wese, yatangaje ko urukundo ari rwiza ariko yanga uko rurangira.

    Yolo The Queen yabaye amayobera mu matwi n'amaso by'Abanyarwand kuko ntawe uramuca iryera ku biganiro, mu nzira cyangwa ahariho hose.

    Uyu mukobwa utajya apfa kubonana yatangaje ko urukundo ari rwiza gusa yerura ko adakunda uko rurangira.

    Mu magambo ye anyuze kuri Instagram story ye yagize ati:'Urukundo ni rwiza , nanga uko rurangira'.

    Uyu mukobwa watangaje ibi ntabwo yari yumvikana mu rukundo rweruye n'umusore numwe gusa , Harmonize yigeze gutangaza ko amukunda , amakuru avuga ko bahuye ariko ibyabo byaje kugaragara ko kari agatwiko.

    The post Umukobwa w'ikizungerezi Yolo The Queen yatangaje ikintu gikomeye ku rukundo nuko arufata appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wikizungerezi-yolo-the-queen-yatangaje-ikintu-gikomeye-ku-rukundo-nuko-arufata/

  • Miss Mutesi Jolly yikomye ikinyamakuru cyashyize hanze ifoto y'uwasazwe n'ibyishimo akambara ubusa hamwe #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yatewe agahinda n'ikinyamakuru cyashyize hanze ifoto y'uwasazwe n'ibyishimo kimwe mu bice bye by'umubiri bikajya hanze.

    Mu masaha y'igicamunsi nibwo hakwirakwiye ifoto y'umukobwa wasazwe n'ibyishimo akabyina kugeza ubwo umwambaro we uzamutse abafotora bagafotora.

    Ni ifoto yafatiwe muri Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Danny Nanone warimo kumurika Album ye nyuma yo kugarukana imbaraga muri muzika.

    Muri uku kwizihirwa kubera umuziki n'urukundo yari afitiye umuhanzi wari ku rubyiniro, yazamuye amaboko cyane , ishati irazamuka kimwe mu bice bye by'umubiri bijya hanze ahita afotorwa.

    Anyuze kuri X , Miss Mutesi Jolly yibajije niba ibinyamakuru bimwe na bimwe bitagira ubuyobozi kuburyo bikora ibisa n'amabara.

    Miss Mutesi Jolly yagize ati:' Human decency of some our media houses is out of the window. Ese nta editorial line bagira ?'.

    Benshi mu basubije Miss Rwanda 2016 harimo Lionel Ndizeye wagize ati:' Agatwiko hejuru ya byose'.Jolly ahita amusubiza ati:'Birababaje'.

    Benshi bakomeje kugaragaza ibitekerezo byabo.

     

    Human decency of some our media houses is out of the window. Ese nta editorial line bagira ?

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) December 16, 2023

    The post Miss Mutesi Jolly yikomye ikinyamakuru cyashyize hanze ifoto y'uwasazwe n'ibyishimo akambara ubusa hamwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-jolly-yikomye-ikinyamakuru-cyashyize-hanze-ifoto-yuwasazwe-nibyishimo-akambara-ubusa-hamwe/

  • The Ben yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’ yahimbiye umugore we yari utegerejwe na benshi nyuma y’igihe ayiteguza.

    Ni indirimbo yumvikanamo amagambo meza yitsa ku rukundo yahimbiye umufasha we Uwicyeza Pamella, akaba ari na we ugararagara mu mashusho ya yo. Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Kozze ukorera muri Country Records mu gihe amashusho ya yo yayobowe akanatunganywa na John Elarts wo mu Burundi.

    The Ben yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’imyaka igera kuri ibiri adasohora indirimbo, ikaba yari itegerejwe na benshi, baherukaga kumwumva mu ndirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz.

    Mbere y’uko Tiger B ashyira hanze iyi ndirimbo yabanje kunyuza amaso muri comment zirenga ibihumbi bitatu, ziri ku ifoto aherutse gusangiza abamukurikira akababwira ko uzabasha gutahura izina ry’indirimbo ye nshya azahabwa igihembo cy’amadorari 500, ngo amenye uwatsinze amushyikiriza igihembo cye.

    Icyo gihe, The Ben yagize ati “Indirimbo nziza iraje…….. Mu minsi ibiri gusa (ku wa Gatandatu), umuntu wa mbere uri butahure izina rya yo aratsindira $500.”

    Nyuma yo gucisha amaso mu burumwa burenga ibihimbi bitatu, The Ben yatangaje ko uwatsindiye aya madarari 500 angana n’ibihumbi 620Frw, ari uwitwa Monique Karemera wavuze ko iyi ndirimbo yitwa ‘Ni Forever’ yemeza ko agiye gushyikirizwa impano yatsindiye.

    Icyo gihe uyu muhanzi yari yatangaje ko iyi ndirimbo izasohoka ku wa 16 Ukuboza 2023, nyuma y’umunsi umwe akoze ubukwe. Dore ko ejo hashize ku wa 15 Ukuboza 2023 ari bwo yasabye akanakwa umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye kuri Jalia Hall & Garden witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

    The Ben yahimbiye umugore we indirimbo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yashyize-hanze-indirimbo-yahimbiye-umugore-we-video

  • The Ben yifashishije Pamella mu ndirimbo nshy… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka itari micye nta ndirimbo The Ben asangiza abamukurikira ku mbuga ze zicururizwaho umuziki zirimo na YouTube, ndetse agatangaza ko byabanje kumugora kwibuka ‘Password’ yayo, yashyize yongera gushyiraho indirimbo.

    Ni indirimbo yitwa ‘Ni Forever’ ishingiye ku nkuru y’urukundo rwe na Uwicyeza Pamella bamaze kuba umwe mu mategeko banitegura guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana kuwa 23 Ukuboza 2023.

    Iyi ndirimbo yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Kozze umwe mu bahanga babarizwa muri Country Records naho amashusho yayo anagaragaramo Pamella atunganywa na John Elarts.

    Wumvise neza amagambo uko yanditse n’ibiyikubiyemo wumva ko ari ukuri ku mutima n’amarangamutima The Ben yasutse. Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’amasaha macye The Ben asabye akanakwa Pamella mu muhango wabaye kuwa 15 Ukuboza 2023.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137656/the-ben-yifashishije-pamella-mu-ndirimbo-ni-forever-yashyize-hanze-video-137656.html

  • Kubera iki Zari ashaka ko abahungu be bamuvira mu nzu mu mwaka wa 2024 ? #rwanda #RwOT

    Zari yatangiye kugirana ibibazo n'umuhungu we yabyaranye na nyakwigendera Don Ssemwanga aherutse kwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Umunyamideli akanaba umucuruzi wabigize umwuga Zari wabyaranye na rurangirwa muri muzika ya Tanzania Diamond Platinumz aherutse gupfa n'umuhungu we aho guparika imodoka kubera ko parikingi yari yuzuye.

    Zari yasabaga umuhungu we Pinto kwegezayo imodoka ye ngo aparike iyo. Ibyo byasize abafana bose bumiwe bibaza kumubano bafitanye.

    Ubwo uyu mugore yaganiriga n'itangazamakuru ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege cya Jomo Kenyatta International airport muri kenya, Zari yavuze ko abahungu be ashaka ko bamuvira mu nzu ye muri uyu mwaka wa 2024 tugiye kwinjiramo.

     

    Mu magambo ye yagize ati:'Ndacyeka abahungu banjye bacyeneye kujya kwibana mu mwaka utaha, bakaba mu nzu zabo, bafite imodoka zabo, bacyeneye kugenda.Mu mwaka ugiye kuza niko bikwiye kugenda.'

    Zari yabyaranye abana 3 b'abahungu n'umugabo w'umunya-Uganda wari umucuruzi ukomeye cyane witwa Ivan Semwanga, umukuru muri bo afite imyaka 19 abandi bo baracyari bato munsi y'iyo myaka umukuru muri bo afite.

    Icyakora si abo bana gusa uyu mugore afite kuko yabyaranye abandi naba na Diamond Platinumz.

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Kubera iki Zari ashaka ko abahungu be bamuvira mu nzu mu mwaka wa 2024 ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kubera-iki-zari-ashaka-ko-abahungu-be-bamuvira-mu-nzu-mu-mwaka-wa-2024/