Ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yemeranyije na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by'umuziki, kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze kumenyekana n'ibindi.
Bidaciye kabiri, zabyaye amahari Niyo Bosco yerekeza mu yitwa Metro Afro aho yasinyemo amasezerano y’imyaka umunani nayo atamazemo kabiri.
Reka tugaruke ku masezerano y’imyaka itatu yo muri Sunday Entertainment
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko ubwo uyu musore yasinyaga muri iyi nzu, yahawe amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 frw kugira ngo yisuganye bimworohere gukora umuziki.
Icyakora amasezerano yavugaga ko uyu musore azishyura aya mafaranga binyuze mu yo bazinjiza mu bikorwa bya muzika.
Ibyo gukorera amafaranga, bakanishyurana, ntibyakunze kuko baje gutandukana badakoranye indirimbo n’imwe.
Uyu muhanzi yaje kujyanwa mu nkiko ubwo yari amaze kubona aho ahengeka umusaya (Kikac Music) imufite kugeza ubu.
Ubwo hiyambazwaga inkiko, Kikac ifasha uyu muhanzi yemeye kwishyura amafaranga ibihumbi magana arindwi, hasigara ibihumbi 600 frw nayo yari kwishyurwa bitarenze tariki 13 Gashyantare 2024.
Ubwo Niyo Bosco yabazwaga ku nkurikizi y’aya mafaranga, yavuze ko atavuga ku makuru atigeze atangaza.
Yagize ati “Ntabwo ndi buvuge ku makuru ntigeze ntanga, araguma aho yaturutse”.
Niyo Bosco abajijwe ku buryo yatandukanye na Metro Afro mbere yo kwerekeza muri Kikac Music yavuze ko ibyo yaciyemo byamwigishije bihagije ku buryo amakosa yabayeho atasubira.
Niyo Bosco kandi yahise amurika umuzingo muto w’indirimbo [Ep] yise The New Chapter igizwe n’indirimbo eshanu.Â
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Niyo Bosco na Kikac Music batangaje ko Leo usanzwe ari umuyobozi wa HI5 ariwe uzajya amureberera ibikorwa bya muzika bya buri munsi.
Leo abajijwe niba HI5 yarayihuje na Kikac Music, yavuze ko habayeho imikoranire ariko HI5 izakomeza igakora ndetse ko ibikorwa bya muzika byinshi bya Niyo Bosco bizajya bikorerwa muri HI5 Studio ibarizwamo Producer X na Huybbie.


Niyo Bosco ubwo yinjiraga ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru
Imodoka yazanye Niyo Bosco


Niyo Bosco avuga ko aho yaciye hamubereye umwarimu ku buryo atazongera kugwa mu makosa


Claude Uhujimfura niwe nyiri Kikac Music nyuma yo kugura imigabane ya Dr Kintu bahoze bayifatanyije

Leo usanzwe ari umuyobozi wa HI5 niwe uzajya ureberera ibikorwa bya Niyo Bosco
Niyo Bosco yamuritse Ep yise New Chapter
Reba indiirimbo za Niyo Bosco
 
Â
K
Day Maker ari mu bahanzi bagezweho mu Karere ka Musanze kandi batanga icyizere mu muziki muri rusange
Yasabye abantu guha amahirwe kumva no kuzamura impano z’abahanzi badakorera mu mujyi wa Kigali
Akora indirimbo ze ariko akanatunganya iz’abandi ari na byo akuramo ayo yifashisha mu gukora ibihangano



Hadari Hiraly uyobora Sunrise FC yemereye InyaRwanda ko ubu iyi kipe itazigera isubira inyuma mu kuzamura abana b’abanyarwandaÂ
Mico Ndoli yavuye mu Isonga, ajya mu Ntare, nyuma ahita ajya muri Sunrise FC
Jackson Mayanja yasanze ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, ndetse ikaba yari imaze gutandukana n’umutoza Muhire Hassan wari watangiye shampiyona.


Mahoro Pacifique ni umwe mu banyezamu bakiri bato beza muri mu Rwanda
Shema Frank bakunze kwita Mahrez, ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu myaka iri imbere mu bakinnyi b’imbere baca mu mpande