Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru w’imikino, Faustinho Simbigarukaho yapfukamye hasi muri sitidiyo asaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ku Isibo TV/Radio, Faustinho Simbigarukaho yapfukamye hasi muri sitidiyo asaba imbabazi umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Faustinho yasabye imbabazi kubera ko ari mu banyamakuru batemeye uyu mutoza Frank Spittler utoza Amavubi, bavuga ko adashoboye.

    Nyuma y'uko uyu mutoza, mu mikino 4 yatoje, yatsinzemo imikino 2 anganya indi 2. Akaba ayoboye n'insinda ry'amakipe azajya mu gikombe cy'Isi cya 2026.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-faustinho-simbigarukaho-yapfukamye-hasi-muri-sitidiyo-asaba-imbabazi-umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-videwo/

  • Amavubi akoreye ibyamfurambi ikipe y’igihugu ya Madagascar ayisanze imbere y’abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 25 ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari mu gihugu cya Madagascar Aho iri mu mikino ya gicuti mu murwa mukuru wa Antananarivo.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinze Ikipe y'igihugu ya Madagascar ibitego bibiri ku busa

    Igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugisha Gilbert naho icya kabiri gutsindwa na kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad.

    Umukino wahuzaga ikipe y'igihugu Amavubi na Madagascar, urangiye Amavubi atsinze ibitego bibiri ku busa bw'iyi batazira Barea yari iwayo.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-akoreye-ibyamfurambi-ikipe-yigihugu-ya-madagascar-ayisanze-imbere-yabafana-bayo/

  • Amafoto – Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk'ikipe yitwaye neza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatsinze ikipe ya Madagascar ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert ndetse na Kapiteni Bizimana Djihad.

    Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw'u Rwanda kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 28 aribwo u Rwanda rwabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugish Gilbert usanzwe akinira ikipe ya APR FC.

    Iki gitego cyafunguye amazamu muri uyu mukino cyaherekeje amakipe yombi kugeza ubwo igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ayoboye n'igitego kimwe ku busa.

    Amakipe yombi avuye kuruhuka umukino wakomeje ukinirwa hagati mu kibuga ariko ntakimwe n'igerageza kureba mu izamu ry'iyindi kugeza ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90 aribwo Kapiteni w'u Rwanda, Djihad Bizimana yatsinze igitego cyashimangiye intsinzi.

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda bivuze ko mu mikino ibiri Amavubi akiniye muri Madagascar ikuyeyo intsinzi imwe ndetse no kunganya kumwe, kwabayeho mu cyumweru gishize kuwa gatanu, ubwo Amavubi yanganyije na Botswana 0-0.

    Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, ikipe ya Botswana yanganyije n'u Burundi 0-0, ibi biza bisanga kandi ko u Burundi bwari bwanganyije na Madagascar 0-0.

    Amavubi nk'Ikipe yabaye ikipe nziza y'irushanwa yahembwe n'Ubuyobozi bwa Ruhago n'ubwa Siporo muri rusange muri Madagacar.

    The post Amafoto — Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk'ikipe yitwaye neza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-mugisha-gilbert-na-bizimana-djihad-bafashije-amavubi-gutsinda-madagascar-2-0-u-rwanda-ruhembwa-nkikipe-yitwaye-neza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mugisha-gilbert-na-bizimana-djihad-bafashije-amavubi-gutsinda-madagascar-2-0-u-rwanda-ruhembwa-nkikipe-yitwaye-neza

  • Minisitiri Phiona Nyamutooro uvugwa mu rukund… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2023 ni bwo hatatangiye guhwihwitswa inkuru z’uko Eddy Kenzo ari mu rukundo na Phiona Nyamutooro binavugwa ko uyu mukobwa yahaye impano y'imodoka uyu muhanzi utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Platini P kizaba kuwa 30 Werurwe 2024.

    Bombi bakomeje kubitera utwatsi bavuga ko ari inshuti zisanzwe, nyamara umubano wabo ugakomeza gucyemangwa.

    Ubwo Phiona yagirwaga Minisitiri, Eddy Kenzo ari mu ba mbere bahise bagaragaza ko bishimiye intambwe ateye. Benshi bakomeje gutanga ibitekerezo aho bamwe bamwita umugore wa Kenzo, abandi bakamwita umukunzi.

    Phiona Nyamutooro ni muntu ki?

    Ni umunyapolitike wo muri Uganda, akaba umwe mu bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko ndete ni umwe mu barwanashyaka b'imbere b'ishyaka riri ku butegetsi rya NRM.

    Yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Iterambere ry'Ingufu n'Amabuye y'Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024, umwanya wamwinjije mu b'imbere bagize Guverinoma ya Uganda.

    Nyamutoro afite impamyabumenyi mu Buhanzi akanagira impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Public Relation.

    Amashuri abanza yayize muri Najjera, ayisumubye ayigira muri Kibinge Bukomansimbi. Nyamutoro yabaye Visi Perezida w'Abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere hagati ya 2015 na 2016 ubwo yigaga muri Makerere.

    Yabaye umwe mu bagize Komisiyo y'Urubyiruko mu Karere ka Nebbi. Yegukanye ibihembo kubera ibikorwa bye muri gahunda zirimo kurwanya inda ziterwa abanyavu no mu buringanire n'ubwuzuzanye.

    Nyamutooro ari mu banyapolitike bakiri bato muri Uganda kandi bamaze kwigwizaho igikundiro mu bantu b’ingeri zitandukanye 

    Ibyishimo byatashye umutima wa Eddy Kenzo, amarangamutima ayashyira hanze arata amashimwe Nyamutooro bavugwa mu rukundoPhiona Nyamutooro ari mu bantu b’imbere mu ishyaka rya NRM aha yari kumwe na Perezida MuseveniBiravugwa ko Eddy Kenzo yahawe impano y’imodoka na Nyamutooro PhionaAmaze igihe kitari gito yinjiye muri politike aho yatangiriye muri Komisiyo y’UrubyirukoAmaze igihe akora mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda yinjiyemo nk’urubyiruko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141232/minisitiri-phiona-nyamutooro-uvugwa-mu-rukundo-na-eddy-kenzo-utegerejwe-i-kigali-ni-muntu–141232.html

  • Amavubi yandagarije Madagascar mu kwaha kw’Af… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino watangiye ku isaha ya 15:00 PM ya Kigali, Amavubi akaba ariyo yari yakiriye n’ubwo Madagascar yari murugo. Umukino watangiye u Rwanda rufite igihunga, aho umukinnyi Manzi Thierry na Mutsinze Ange bakoze amakosa aganisha ku gitego nyuma yaho bose bashakaga gucenga abakinnyi ba Madagascar bikarangira bawubatse.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank yari yakoze impinduka aho mu izamu Maxime yari yasimbuye Ntwari Fiacre, ndetse Hakim Sahabo yinjira mu kibuga.

    Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu Kibuga

    Wenssens Maxime

    Imanishimwe Emmanuel

    Manzi Thierry

    Mutsinzi Ange

    Omborenga Fitina

    Bizimana Djihad

    Rubanguka Steve

    Muhire Kevin

    Mugisha Gilbert

    Nshuti Innocent

    Sahabo Hakim

    Ku munota wa 30 nibwo u Rwanda rwafunguye amazamu ku mupira Muhire Kevin yatereye ahagana ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri, usanga Mugisha Gilbert yawukurikiye neza, ahita awufunga areba uko umunyezamu ahagaze, atereka umupira mu rucundura.

    Igice cya mbere cyarangiye ntazindi mpinduka zibaye amakipe yombi ajya kuruhuka u Rwanda ruyoboye n’igitego kimwe ku busa.

    Mu gice cya mbere, u Rwanda na Madagascar bateye koroneri imwe, u Rwanda rwaraririye inshuro 5 mu gihe Madagascar yabikoze inshuro 3 Madagascar yakoze amakosa 8 mu gihe u Rwanda rwakoze amakosa 4.

    Mu gice cya kabiri amakipe yagarukanye abakinnyi yari afite, ndetse ubona ko umutoza w’amavubi atari yiteye gukora impinduka cyane kuko yari yatangiye kubara amanota 3 ndetse no kuyarwanirira. Nyuma y’iminota mike Frank utoza Amavubi yaje gukora impinduka, biramahire Abby yinjira mu kibuga.

    Imanishimwe Emmanuel umukino ugitangira yagize ikibazo cy’imvune ariko arakomeza umukino arawusoza 

    Umutoza yakomeje gukora impinduka buhoro buhoro nkaho yashyizemo Gitego Arthur kugera kuri Hakizimana Muhadjri nawe wasimbuye bwa nyuma havuyemo Sahabo Hakim.

    Nyuma y’iminota mike gusa Hakizimana Muhadjri yinjiye mu kibuga, Bizimana Djihad yaje gufata umwanzuro ari inyuma y’urubuga rw’amahina areba uko umunyezamu wa Madagascar ahagaze, arekura ishoti rikomeye ririhukira mu shundura, u Rwanda ruba rubonye igitego cya kabiri.

    Umusifuzi yongejeho iminota 4 ntiyagira impinduka itanga, umukino urangira ari ibitego 2 by’amavubi ku busa bwa Madagascar. U Rwanda rwahise rusoza imikino rwari rufite aho rwatahanye amanota 4 kuri 6 kuko bari banganyije na Botswana ubusa ku busa.


    Maxime umukino we wa mbere akiniye ikipe y’igihugu Amavubi, awushoje afite amanota 3 ndetse atinjijwe igitego 

    Bizimana Djihad watsinze igitego cya kabiri, yongeye kwerekana ko ari umukinnyi mwiza u Rwanda rufite

    Manzi Thierry yatangiye umukino ahuzagurika, gusa yaje kwinjira mu mukino bigenda neza 

    Mugisha Gilbert mu mikino 5 aheruka gukinira amavubi, afitemo ibitego 3 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141234/amavubi-yandagarije-madagascar-mu-kwaha-kwafurika-ataha-kigabo-amafoto-141234.html

  • Sinema yababereye isoko y’Ubutunzi: Urutonde… – #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi ba Filime bakize kurusha abandi, hari umutungo ubazwe mu buryo bw'amafaranga baba bafite ni kimwe mu byibandwaho harebwa urusha undi umutungo. Kuri uru rutonde higanjemo abakinnyi ba filime bubatse izina banahuriye ku kuba bamaze igihe kinini muri sinema byumvikana ko uburambe bwabo muri uyu mwuga ari naho babashije gukura agatubutse.

    Dore abakinnyi 10 ba filime bakize cyane kurusha abandi mu 2024:

    1. Tyler Perry

    Umukinnyi wa filime akaba azandika ndetse anazitunganya Tyler Perry niwe uza kumwanya wa mbere w’abakinnyi ba filime bakize ku Isi mu 2014 n’umutungo wa Miliyari 1 y’Amadolari. Uyu mugabo wanubatse sitidiyo nini mu mujyi wa Atlanta ikinirwamo filime, ari no ku rutonde rw’abirabura bakize cyane muri Amerika.

    2. Jerry Seinfeld

    Jerry Seinfeld ni uwashyizeho icyicaro cya sitcom, ni we mukinnyi uheruka kuba umukinnyi ukize ku Isi muri iki gihe. Ni umukinnyi usetsa cyane ukina filime, icyakora ari mu bataramamaye cyane. Afite umutungo ufite Miliyoni 950 z’amadolari y’Amerika. Mu 2023 Jerry niwe waruri ku mwanya wa mbere.

    3.The Rock

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mukino wa ‘Catch’, Dwayne Johnson benshi bita The Rock, ari ku mwanya wa gatatu n’umutungo wa Miliyoni 800 z’Amadolari.

    4. Shan Rukh Khan

    Yiswe “Umwami wa Bollywood”. Shan Rukh Khan ni umukinnyi w'Umuhinde ukunzwe cyane ku Isi, akaba n'umwe mu bakinnyi bahenze kubinjiza muri filime.

    Yagiye ahigika ibyamamare bikomeye byo muri Amerika. Yagaragaye muri filime nyinshi z’indashyikirwa z'Abahinde nka Koyla. Afite umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 750 z’amadolari.

    5. Tom Cruise

    Tom Cruise ni umukinnyi wa Filime w'Umunyamerika ukomoka muri New York. Ni umwe mu bakinnyi beza b'ibihe byose. Filime ze zagurishijwe Miliyoni ku Isi yose. Muri 2020, umutungo wa Tom Cruise wari  ufite agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari, bituma aba umukinnyi wa 3 ukize kurusha abandi ku Isi.

    6. George Clooney

    George Clooney ni umukinnyi w'Umunyamerika ukomoka muri Kentucky. Yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye kubera ubuhanga mu gukina mu yiswe 'Ocean's Eleven' na 'Three Kings'. Yakiriye intsinzi mu bice byinshi, kandi ntabwo yagiye ahagaragara. George Clooney afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari.

    7. Kevin Hart

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime afatanya n’ishoramari, Kevin Hart uherutse gusura u Rwanda mu 2023, kugeza ubu afite umutungo wa miliyoni 455 akesha gukina filime inyinshi zivanzemo iz’urwenya.

    8. Anorld Schwarzenegger (Commando)

    Azwi cyane kubera uruhare yagize muri “Terminator”. Yabaye Guverineri w'Intara ya Californiya kuva mu 2003- 2011. Afite umutungo w'agaciro ka miliyoni 450 z'Amadorali y'Amerika.

    Forbes yatangaje ko umutungo we ushobora kuziyongera cyane mu mpera z’uyu mwaka bitewe na filime z’uruhererekane ze ziriguca ibintu kuri Netflix harimo ‘FUBAR’ hamwe na filime mbarankuru ku buzima bwe yitwa ‘Arnold’.

    9. Adam Sandler

    Icyamamare muri Sinema, mu gukina filime, kuzandika no kuzishoramo ifaranga, Adam Sandler uherutse gusohora igice cya kabiri cya filime ‘Murder Mystery’ yakunzwe, ahagaze umutungo wa miliyoni 440 z’amadolari.

    10. Sylvester Stallone (Rambo)

    Uyu mukinnyi abenshi bamwibuka muri Filime zitandukanye z’imirwano ariko ahanini yamamariye muri Rambo, uyu afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 400 z’amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141229/sinema-yababereye-isoko-yubutunzi-urutonde-rwabakinnyi-ba-filime-10-bakize-ku-isi-mu-2024–141229.html

  • Vinicius Junior yabajijwe ku bijyanye n’ivang… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri nibwo hategerejwe umukino wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu ya Espagne na Brazil kuri sitade isanzwe ikinirwaho na Real Madrid ya Santiago Bernabeu.

    Uyu mukino wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘uruhu rumwe’ ukazaba ugamije kurwanya irondaruhu cyane cyane irikorerwa abakinnyi b’umupira w’amaguru.

    Ubwo Vinicius Junior yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu mukino yabajijwe ku bijyanye n’irondaruhu akunze gukorerwa n’abafana b'andi makipe ku masitade atandukanye yo muri Espagne, afatwa n’amarangamutima araturika ararira avuga ko atazigera ava muri Espagne kubera ko abamukorera irondaruhu baba bageze ku ntego zabo.

    Yagize ati “Irondaruhu mu magambo ntiribera muri Espagne gusa, ahubwo ni ku isi yose. Buri munsi njya mu rugo numva mbabaye, nta muntu unshyigikiye.

    Sinigeze ntekereza kuva muri Espagne, kuko ibyo byaba bimeze nko guha abakora irondaruhu ibyo bashaka. Ntabwo ngiye kuva mu ikipe nziza ku isi.  

    Ngiye gukomeza gushikama no gukomera kuko perezida n’ikipe baranshigikiye. Mumbabarire ndashaka gukina umupira w’amaguru, gukora byose ku ikipe yanjye n’umuryango wanjye, sinzigera mbona abirabura bababara. “

    Vinicius Junior yagiye akorerwa irondaruhu ku mikino itandukanye yo muri Espagne bikagera n'aho barimukorera atakinnye.

    Nko ku mukino wo kwishushya wa 1/8 cya UEFA Champions League abafana ba Atletico Madrid bararimukoreye ku mukino bari bakiriyemo Inter Milan n’aba FC Barcelona biba uko ku mukino bari bakiriyemo Napoli FC biza no gutuma Real Madrid isabira aya makipe guhanwa.

    Vinicius Junior yabajijwe ku bijyanye n’irondaruhu akorerwa araturika ararira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141236/vinicius-junior-yabajijwe-ku-bijyanye-nivangura-akorerwaaraturika-ararira-141236.html

  • Amavubi yadwingiye Madagascar imbere y’abafana ba yo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yasoje imikino ya gicuti atsinda Madagascar ibitego 2-0, ni ibitego bya Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad.

    Wari umukino wa kabiri wa gicuti ku Rwanda, ni nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize rwari rwanganyije ubusa ku busa na Botswana, umukino na wo wabereye muri Madagascar.

    Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda yakinaga na Madagascar mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

    Ni umukino umutoza Frank Spittler yari yahisemo kubanza mu izamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi wakinaga umukino wa mbere mu Mavubi.

    Hakiri kare ku munota wa, Ange Mutsinzi yatakaje umupira ufatwa na rutahizamu wa Madagascar ariko ateye mu izamu, umunyezamu Wenssens awukuramo.

    Ku munota wa 25 Nshuti Innocent yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Sahabo, Rubanguka agahindura imbere y’izamu ariko Nshuti akananirwa kuwushyira mu rushundura.

    Mugisha Gilbert yaje gutsindira u Rwanda igitego cya mbere ku munota wa 27 ku mupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Iminota 10 y’igice cya kabiri wabonaga amakipe yombi agifite inyota y’igitego ariko umukino wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe yaremwe.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 58 aho Nshuti Innocent yahaga umwanya Biramahire Abeddy ni nako ku munota wa 62 Mugisha Gilbert yahaye umwanya Gitego Arthur.

    Madagascar yashyize igitutu ku basore b’u Rwanda ariko umunyezamu Maxime Wenssens n’ubwugarizi bw’u Rwanda babyitwaramo neza.

    Ku munota wa 86, Muhadjiri Hakizimana yinjiye mu kibuga asimbura Sahabo Hakim.

    Izi mpinduka zafashije u Rwanda kuko byaje gutuma Amavubi yongera imbaraga mu busatirizi maze ku munota wa 90 Djihad Bizimana atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye rya Djihad ku mupira yari ahawe Biramahire Abeddy. Umukino warangiye ari 2-0.

    Bizimana Djihad wagize umukino mwiza yatsinze igitego cy’agashinguracumu

    Manzi Thierry yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Mangwende yagize igice cya kabiri cyiza

    Umukino we wa mbere Maxime Wenssens yahesheje Amavubi intsinzi kandi ntiyinjizwa igitego

    Bizimana Djihad wagize umukino mwiza yatsinze igitego cy’agashinguracumu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yadwingiye-madagascar-imbere-y-abafana-ba-yo-amafoto

  • MU MAFOTO: Ihere ijisho uburanga bwa Anicia G… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Anicia Gaothusi yegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024, aryambikwa na Miss Lesego chombo yasimbuye kuri uyu mwanya.

    Ibirori by’akataraboneka byabereye i Tlonkweng byasize Anicia Gaothusi w’imyaka 22 y’amavuko, ukomoka mu gace ka Tutume ariwe wegukanye ikamba rya Miss Botswana. Uyu niwe wabashije gukura ikamba mu maboko ya Lesego Chombo uherutse kugera muri Top 4 muri Miss World kandi akegukana ikamba rya Miss World Africa.

    Miss Botswana 2024 yegukanye ikamba riherekejwe n’imodoka nshya ya Volkswagen Polo, ndetse n’akayabo k’amafranga agomba kumufasha mu myiteguro ya Miss World 2025 ayo kwiyitaho n’ayo kwita ku bijyanye n’imyambaro ye mu gihe cy’umwaka.

    Kwegukana ikamba rya Miss Botswana byonyine, byahise bihesha Miss Anicia amahirwe yo kuzahagararira iki gihugu mu irushanwa ya Nyampinga w’Isi ry’umwaka utaha, rizaba riba ku nshuro ya 72. Muri iri rushanwa riteganijwe umwaka utaha, nibwo Krystyna Pyszkova wambaye ikamba rya Miss World azaryambika uzamusimbura mu birori biba bihanzwe amaso n’abatuye isi bose.

    Nk’uko bisanzwe Miss Botswana, Anicia Gaothusi afite ibisonga bibiri bigiye kumufasha mu rugendo rw’umwaka wose, harimo Miss Halle Hirschfeld wabaye igisonga cya mbere, ndetse na Sebaga Manyapetsa wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa Botswana.

    Iri siryo rushanwa rya mbere ry’ubwiza Anicia yegukanye  kuko no mu 2019 yatsindiye ikamba rya Miss Teen International Botswana. 

    Mu buzima busanzwe, Miss Anicia ni umunyeshuri uri kuminuza mu bijyanye n’amategeko, muri kaminuza ya Gaborone University College of Law and Professional Studies. 

    Nyuma y’uko yicaye kuri iyi ntaba iba yifuzwa na benshi, Miss Anicia yafashe umwanya ashimira abamushyigikiye bakamwereka urukundo, barimo n’abo bataziranye bamuteye inkunga bakamunambaho kugeza ku ikamba nyirizina. 

    Miss Lesego Chombo watanze ikamba, nawe yafashe umwanya anyarukira ku rubuga rwa Instagram, maze ashimira abamubaye hafi mu rugendo rwose rwo kuba Miss Botswana 2022, ndetse atangaza ko icyo yifuzaga cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi ari ugushakira isi icyizere, akerekana ko kwizera Imana n’imbaraga zayo bikora koko.

    Reba hano amafoto agaragaza neza ubwiza bwa Anicia Gaothusi wegukanye ikamba rya Miss Botswana 2024:

    Yambitswe ikamba na Miss Lesego Chombo yasimbuye kuri iyi ntebe

    Miss Botswana 2024 n’ibisonga bye




    Mu 2019 yegukanye ikamba rya Miss Teen International Botswana

    Miss Anicia Gaothusi niwe uzahagararira Botswana muri Miss World 2025

    Anicia asimbuye Miss Lesego Chombo wabaye Miss Botswana 2022

    Ubu Miss Lesego ni Miss World Africa 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141224/mu-mafoto-ihere-ijisho-uburanga-bwa-anicia-gaothusi-wambitswe-ikamba-rya-miss-botswana-202-141224.html