Tariki 9 Werurwe ni bwo habaye tombora y’uko amakipe azahura muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika, tombora yabereye mu gihugu cya Misiri. Iyi mikino yagombaga gutangira tariki 19 ikagera tariki 28 Mata 2024, yaje gusubikwa kuko ibihugu byinshi bitari byiteguye, ishyirwa tariki 18 kugera 29 Gicurasi uyu mwaka.
Amakipe atandukanye yo mu karere nka Kenya n’u Burundi yariteguye ndetse yitabira iyi mikino, ariko u Rwanda ruri no mu bihugu bikomeye muri Afurika birangira rutitabiriye.
Mu gushaka kumenya impamvu yatumye u Rwanda rutitabira iyi mikino, InyaRwanda yabajije abo bireba ihera ku muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga mu Rwanda, Rugwiro Audace avuga ko nabo batunguwe no kuba bataritabiriye iyi mikino.
Yagize ati: “Natwe twaranguwe kubona tutaritabiriye iyi mikino, twari tuzi ko buri kimwe cyakozwe, gusa Minisiteri ya siporo yatubwiye ko iryo rushanwa barimenyeshejwe batinze batabona ubushobozi bwo gutanga ngo turyitabire.”
![]()
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bavuga ko bari bafite amahirwe yo kuzitabira n’imikino y’igikombe cy’Isi kuko bari bizeye kuzaza mu kakipe 5 ya mbere muri AfurikaÂ
InyaRwanda yashatse kumenya icyo Minisiteri ya siporo ibivugaho, tuganira na Gervais Munyanziza ushinzwe amakipe y’igihugu, adutangariza ko iyi mikino bayimenye bakererewe.
Yagize ati: “Mbere na mbere iyo abantu bafite ibikorwa biba byarashyizwe ku murongo. Ni ukuvuga ngo niba ingengo y’imari ya Leta itangira muri Nyakanga itariki ya mbere, amashyirahamwe yose tuba twarayasabye gutanga ibikorwa bazakora, icyo gikorwa rero ntabwo cyari kirimo.Â
Murabyibuka ko ubushize bari baragiye muri Ghana kuko ni cyo gikorwa cyari cyarateguwe nyuma yaho iyo mikino yarabatunguye barabyohereza biraza ariko bitarateganyijwe mu ngengo y’imari, kandi ingengo y’imari ya Leta igira uko ikora, iyo niyo mpamvu yabaye.”
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga byari kuba ari uba mbere yitabiriye iyi mikino, ikaba yari yarisanzwe mu tsinda rya Kane iri kumwe na Tanzania Serra Leone na Angola.

Pasiteri Alph Lukau wo muri Afrika y’Epfo ni we uza ku mwanya wa kabiri. Yashinze idini ryitwa ‘Alleluia Ministries International’ mu 2002. Yagiye yagura iri torero arigeza mu bihugu nka Angola, Congo, Zambia hamwe na Namibia. Alph Lukau atunze Miliyari 1 y’Amadolari.
Uyu mupasiteri nawe akomoka muri Brazil akaba n’umuyobozi w’itorero ‘World Church of the Power of God’ ndetse yahoze ari umubwiriza mu idini rya Edir Macedo banafatanije kurishinga, gusa yaje kurivamo ajya gushinga irye. Santiago atunze Miliyoni 350 z’Amadolari.
Pasiteri Kenneth ni umukambwe w'imyaka 87 akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka Miliyoni 300 z'Amadolari y'Amerika. Ni we washinze Kenneth Copeland Ministries ndetse akaba ari n'umwanditsi w'ibitabo. Ni mwe mu ba pasiteri babaho mu buzima buhenze cyane dore ko afite indege ye agendamo n'imodoka zihenze cyane.
Pasiteri Shepherd Bushiri akomoka muri Malawi gusa atuye muri Afrika y’Epfo ari naho akorera ivugabutumwa. Ni we washinze idini rya ‘Enlightened Christian Gathering’ rimaze kwagukira mu bihugu nka Ghana, South Sudan na Zimbabwe. Pasiteri Bushiri atunze Miliyoni 150 z’Amadolari.
Bishop David Oyedepo akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 147z'amadolari y'Amerika. Ni we washinze urusengero Africaliving Faith Church Worldwide ruzwi cyane nka Winners Chapel International. Ni umushoramari akaba afite kaminuza ebyiri arizo Covenant University na Landmark University.Â
Pasiteri Chris Oyakyhilome akomoka mu gihugu cya Nigeria. Afite akayabo ka miliyoni 125 z'amadolari y'Amerika. Ni we washinze ndetse akaba anayobora Believers Loveworld ruzwi cyane nka The Christ Embassy Church rusengeramo Sinach.Â
Igitangaje cya Pasiteri Pat Robertosn ni uko ari ku rutonde rw’abapasiteri bakize ku Isi magingo aya kandi yaritabye Imana muri Kamena ya 2023. Kuva ubwo kugeza ubu umutungo we wakomeje kwiyongera kuburyo ubarirwa muri Miliyoni 120 z’amadolari. Robertson yahoze ayobora itorero rya ‘Southersn Baptist’ mu mujyi wa New York.
Pasiteri Joel Osteen akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite akayabo ka miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika. Ni we ukuriye urusengero Lakewood Church rwashinzwe na se John Osteen. Uru rusengero ni rwo runini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanditse ibitabo birenga icumi byatumye aza mu bantu bagurishije ibitabo byinshi muri Leta ya New York.







Harmonize yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze Album ya nyuma 
Ubudasa bwa Perezida Samia bwateye Harmonize kumutura Album nshya agiye gushyira hanze

Harmonize yamaze gutangaza ko agiye kuva mu muziki kubera ishyari riwurimo, akaba avuga ko aziyegurira iteramakofe