Author: webrwanda

  • Rubavu: Ifumbire yo mu musarane yabaye amateka – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Mudende ni umwe mu yari yaribasiwe n'inzoka zo munda zaterwaga n'uko gukoresha umwanda wo mu musarane nk'ifumbire.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) mu 2020 bwagaragaje ko Akarere ka Rubavu kaje ku isonga mu kugira abana bari hagati y'imyaka itanu na 15 barwaye inzoka zo munda, aho bazirwaye ku kigero cya 91% mu karere kose.

    Inzoka zo mu nda ni zimwe mu ndwara zititaweho nk'uko Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), ribigaragaza.

    OMS ivuga ko izi ndwara ari 21 ariko mu Rwanda by'umwihariko hasigaye izigera ku icyenda zirimo inzoka zo mu nda, imidido, igicuri, tenia, bilharziose, kurumwa n'inzoka, ibisazi by'imbwa, uruheri n'ibibembe.

    Nko kurwanya inzoka zo munda, RBC yashyizeho gahunda ya 'Tujyane mu ngo [tujyanemo], aho iki kigo cyabanje guhugura abajyanama b'ubuzima, na bo bakajya basura buri rugo barwigisha ingaruka zo gukoresha ifumbire yo mu musarane, ibitera inzoka zo munda n'uko babyirinda.

    Umukozi muri RBC ushinzwe isuku n'isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho uko bikwiye, Hitiyaremye Nathan, avuga ko inzoka zo mu nda ari indwara zikwiye kurwanywa mu buryo bwose bushoboka, kuko iyo zitavuwe neza zishobora no kuviramo uyirwaye urupfu.

    Akomeza avuga ko izi nzoka zo munda ari ikibazo giteje inkeke kuko kiri mu bitera igwingira ry'abana, arakomeza ati 'zituma bagwingira, kubera ko iyo ariye, ibigomba kumutunga bijya gutunga za nzoka'

    Abajyanama b'ubuzima bo mu Murenge wa Mudende bavuga ko bimakaje umuco w'isuku n'isukura mu buryo bugaragara kandi ko bahashyije inzoka zo munda mu buryo bugaragara, bigizwemo uruhare na 'Tujyanemo'.

    Bishimangirwa n'Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Mudende, Mukaremera Valentine, wavuze ko imibare y'abarwaye inzoka zo mu nda bakiraga mbere yari hejuru cyane ugereranyije n'uko bimeze ubu.

    Ati 'Ku kwezi twashoboraga kwakira abagera kuri 70 bafite icyo kibazo ariko kugeza ubu dushobora kwakira abantu nka 10 bafite icyo kibazo gusa'

    Uwari uhagarariye Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Jules Mugabo Semahore, yavuze ko uyu muryango ufatanyije na RBC bifite intego yo kurandura burundu indwara zititaweho bitarenze 2030.

    Yasobanuye ko OMS itanga arenga miliyoni 1$ mu kohereza imiti y'inzoka mu Rwanda no kugira uruhare mu bindi bikorwa bya leta bigamije kurwanya indwara zititaweho kugira ngo iyi ntego yabo izagerweho.

    Imibare itangwa na RBC igaragaza ko mu gihugu hose ubwiganze bw'indwara y'inzoka zo mu nda ku bantu bari hejuru y'imyaka 16 buri ku kigero cya 46,1%, mu gihe ku bari hagati y'imyaka itanu na 15 buri 38.7%, naho abari munsi y'imyaka itanu bukaba 32.2%.

    Dr. Jules Mugabo Semahore wo mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yavuze ko indwara zititaweho zigomba kuba zaranduwe mu Rwanda bitarenze mu 2030

    Umukozi muri RBC ushinzwe isuku n'isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho uko bikwiye, Hitiyaremye Nathan, yagaragaje ko inzoka zo mu nda na zo ziri mu bituma umwana agwingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ifumbire-yo-mu-musarane-yabaye-amateka

  • Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Minisitiri w'Ingabo wa Afurika y'Epfo wahwitse itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Igisirikare cya Afurika y'Epfo gitangaje ko abandi basirikare bacyo bane bapfiriye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w'Ingabo w'icyo gihugu, Angie Motshekga, yabeshye ko ingabo zabo zitigeze zijya mu mirwano na M23.

    Yagize ati 'Ni igihe bari bari kuturasaho, Perezida yarabihanangirije ababwira ko nibakomeza kurasa biraza gufatwa nk'aho ari intambara badutangijeho kandi natwe turaza kurinda abaturage bacu. Ibyo ni byo byahagaritse imirwano.'

    Nubwo yavuze ibyo ariko ni ibinyoma byambaye ubusa kuko imirwano muri RDC isa n'iyacogojwe n'uko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma.

    M23 ikimara gufata Umujyi wa Goma yahise isaba Ingabo za FARDC n'imitwe zari zifatanyije nayo kurwanya M23 irimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro, ingabo z'Abarundi ndetse n'iza SAMIDRC zirimo n'iza Afurika y'Epfo kwishyikiriza Monusco no kumanika intwaro.

    M23 yatangaje ko yafashe Umujyi wa Goma ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, ndetse kuri ubu imirwano isa n'iyamaze gutuza.

    Minisitiri Nduhungirehe yahise anyomoza uw'Ingabo muri Afurika y'Epfo wari wabeshye itangazamakuru iwabo, yerekana ko ibyo avuga ari ibinyoma, mu butumwa yanditse kuri uyu wa 29 Mutarama 2025.

    Ati 'Minisitiri w'Ingabo wa Afurika y'Epfo arabeshya. Ibi ni imikino idafite igisobanuro kandi idashobora kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC. Mu by'ukuri Afurika y'Epfo yemeje ko kurasa kwabayeho kubera amakosa y'Ingabo za FARDC.'

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ubutumwa bw'ingabo zihuriye mu muryango wa SADC ziri muri RDC zitagiye kugarura amahoro cyangwa kuyabungabunga ahubwo zari ziri mu ntambara.

    Ati 'Reka mbisobanure neza, SAMIDRC ntabwo ari ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro, yahoze mu ntambara. Kwibasira u Rwanda kwa bamwe mu bayobozi ba Afurika y'Epfo bikeneye igisubizo. Inshingano za SANDF muri RDC ntabwo zigeze zisobanuka, birimo kurinda Perezida Tshisekedi, inshuti ze z'akadasohoka z'abajenosideri za FDLR, imitwe yitwaje intwaro y'imbere mu gihugu ndetse n'Abacanshuro b'Abanyaburayi.'

    Igisirikare giheruka gusobanura ko batatu muri aba basirikare bishwe n'igisasu ubwo abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa M23 bari bahanganye n'ihuriro ry'ingabo za RDC hafi y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma.

    Undi musirikare wa Afurika y'Epfo wapfuye, nk'uko iki gisirikare cyakomeje kibisobanura, ni umwe mu baherutse gukomerekera ku rugamba rwabaye mu minsi itatu ishize.

    Afurika y'Epfo kuva tariki ya 23 Mutarama, imaze gutakariza abasirikare 13 ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa RDC.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo wabeshye

    Ingabo za Afurika y’Epfo zafashije RDC kurinda Umujyi wa Goma ariko zatsinzwe na M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yanyomoje-minisitiri-wo-muri-afurika-y-epfo-wahwitse

  • Abanye-Congo 22 banyuze mu Rwanda bajya i Bukavu bahunze imirwano i Goma, bashimye uko rwabakiriye – #rwanda #RwOT

    Saa Tanu z'amanywa kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, ni bwo kuri uyu mupaka hambukiye abo baturage 22 barimo abagabo icyenda, abagore batandatu n'abana barindwi.

    Bageze mu Karere ka Rusizi ku wa 28 Mutarama, bacumbikirwa n'akarere ndetse bahabwa amafunguro kuko batari kubasha kurara bambutse ngo bakomereze muri Kivu y'Amajyepfo bitewe n'uko umupaka ku ruhande rwa RDC ufungwa saa Cyenda z'amanywa

    Mangaza Masaani w'imyaka 62 wavuye ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma, wahunze amasasu muri Kivu y'Amajyaruguru, hamwe n'umukobwa we n'umwuzukuru, yashimye u Rwanda rwabahaye icumbi n'amafunguro.

    Ati “Mfite umuryango uri i Bukavu ni bo bambwiye ngo nyure i Cyangungu. Nta kintu na kimwe dufite, ibintu byose twarabitaye”

    Uyu mukecuru uvuga ko yahunze imvura y'amasasu yasabye ubuyobozi bwa RDC guharanira kubana neza n'u Rwanda kuko ari abaturanyi.

    Ati “Umuturanyi ni umuvandimwe. Abanyarwanda bajya guhahira muri Congo n'Abanye-Congo bakaza guhahira mu Rwanda. Ntacyo dukwiye gupfa.'

    Mugenzi we bari kumwe yashimye uburyo u Rwanda rwamwakiriye avuga ko nta nzara bagiriye i Rusizi.

    Ati “Baduhaye ifunguro rya nimugoroba baduha n'icyayi n'umugati mu gitondo. Baduhaye n'imodoka itugeza ku mupaka wa Bukavu. Icyo twifuza ku buyobozi bwacu ni amahoro kuko twamaze gutakaza ibintu byinshi n'abantu benshi, turifuza ko ibintu byasubira mu buryo tugasubira iwacu.'

    Aba baturage bavuga ko banyuze i Rusizi bagiye mu mujyi wa Bukavu kuko bahafite inshuti n'imiryango yemeye kuba ibacumbikiye mu gihe zitegereje gusubira iwabo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yavuze ko aba baturage bageze muri Gare ya Rusizi, bagaragariza ubuyobozi ko kubaho bibagoye.

    Ati “Nk'uko bisanzwe mu muco wacu wa kinyarwanda iyo umuntu aje akugana umwakira neza, ariko tunarebye mu mategeko mpuzamahanga iyo umuntu aje akugana avuye mu kindi gihugu uramwakira ukamuha umutekano n'agaciro. Twabahaye amafunguro, tubaha icumbi, tubashakira na bisi ibageza ku mupaka. Ubu bamaze kwambuka bageze i Bukavu nta kibazo bagize nta wurwaye bose bameze neza.”

    Kugeza ubu u Rwanda rwakiriye abaturage benshi ba RDC bahunze imirwano muri Kivu y'Amajyaruguru bacumbikirwa mu nkambi y'agateganyo ya Rugerero mu Karere ka Rubavu

    Gitifu Ingabire avuga ko kugeza ubu urujya n'uruza hagati ya Kamembe na Bukavu rumeze neza, abaturage ba RDC bari kwinjira mu Rwanda ndetse n'Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Bukavu bakambuka nk'uko bisanzwe.

    Bahawe icumbi baranaherekezwa babageza ku mupaka wa Rusizi I

    Batashye banezerewe, basaba Leta yabo kubanira neza u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-z-abanye-congo-22-zahungutse-zinyuze-i-rusizi-zishima-uko-zakiriwe-mu

  • Yahombeje Abanyamerika Tiriyari 1$: Ibyingen… – #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu bitangazamakuru by’umwihariko mu byibanda ku nkuru z’ubukungu, nta yindi inkuru usibye iri kwibaza ku mikorere ya ‘Deep Seek’ yaje igahombya agera kuri tiriyari 1$ Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isoko ry’imari n’imigabane rikikubita hasi ku munsi umwe gusa.

    Ibi byose byatangiye ubwo isoko ry’imigabane mu byerekeranye na tekinoloji muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryamanukaga ku rwego rutigeze rubaho ndetse bakagaragaza ko rigiye kugwa ku rwego rungana na tiriyari 1$.

    Byagaragajwe ko iki gihombo cyatewe n’uko haje ‘Application’ ya AI yakozwe n’abashinwa yitwa ‘Deep Seek’ yageze ku isoko ikaganza izindi cyane. DeepSeek ikimara kugera mu Isi y’ubwenge bw’ubukorano yahise iteza impagarara zihambaye cyane.

    Ubusanzwe mu Isi ya AI kugira ngo itange umusaruro ufatika, ikenera akayabo k’amafaranga kugira ngo hakorwe ‘chatbot’ ya AI ikomeye cyane, hagakenerwa n’ikoranabuhanga rihambaye kandi rigomba korohereza abantu, ni ukuvuga ririmo cyane cyane 'chips' zigezweho, zituma imashini zikoreshwa mu gukusanya amakuru akoreshwa mu gutoza AI zihuta, zigakora byinshi mu gihe gito.

    Gusa na none iyi DeepSeek yakozwe n’abashinwa yo yaje isa nk’ikura mu nzira ayo mategeko, kuko yakozwe mu buryo bubahendukiye cyane, aho yabasabye ‘chips’ zidahenze cyane.

    Mu 2023, nibwo umushinwa Liang Wengfeng yatangiye gukora bwa mbere DeepSeek ariko abantu ntibahita babona umumaro wayo cyane. Mu mwaka ushize mu ntangiriro z’Ukuboza uyu musore na kompanyi ye bamuritse ku mugaragaro iyi ‘Application’ bayishyira ku isoko, baratungurana bayimurika iri ku rwego ruvuguruye cyane.

    Kugeza ubu iyo ugiye kuri ‘App store,’ usanga iyi DeepSeek ariyo iyoboye mu gushakishwa cyane mu bihugu birimo u Bushinwa, u Bwongereza, Amerika n’ahandi henshi ku Isi, bisobanuye ko yakubise inshuro izindi ‘Application’ zirimo na ChatGPT yari imaze gufatisha Isi.

    Kuba kugeza aka kanya abantu bose bari gukoresha, ndetse n’ibyamamare mu gushora imari mu by’ikoranabuhanga bikaba byashimye imiterere ya DeepSeek, ni byo byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishiduka yamaze guhomba agera kuri tiriyari 1$ mu munsi umwe.

    Nyuma yo kubona ibi, Perezida Donald Trump na we yahagurutse avuga ko ibyo abashinwa bakoze ari nk’ikimenyetso cyo kubakangura, ati: “Kuko njyewe ndabizi ko Amerika ari twe ba mbere duhambaye muri tekinoloji, tunafite abahanga ba mbere bahambaye. N’abashinwa ubwabo n’abayobozi b’u Bushinwa bagiye babinyibwirira ko Amerika tuyoboye.”

    Ni mu gihe Nvidia, ikigo cy'Abanyamerika gifite umwihariko wo gukora 'chips' mu buryo bugezweho zifatwa nk'iza mbere ku Isi ndetse bisa nk'aho nta bindi bigo byari bihanganye mu buryo bufatika,cyari cyizeye inyungu, bituma abashoramari bagifata nk'umutima wa AI mu bihe biri imbere, maze si ukwivayo, bagishoramo akayabo batizigamye.

    Iyi nkundura yo gushora muri Nvidia yatangiye mu 2022 ubwo OpenAI, ikigo cyakoze ChatGPT, cyashyiraga hanze iryo koranabuhanga, ubwo buri wese abona aho Isi igana, kigirirwa icyizere.

    Hagati ya 2022 na 2024, inyungu ya Nvidia yikubye inshuro 200 zose. Ibi byatewe n'uko ibindi bigo byifuza kubika amakuru no gukora AI zabyo, byari bikeneye 'chips' za Nvidia.

    Muri iyo myaka, agaciro k'iki kigo kikubye inshuro 700 zose, kagera kuri miliyari 3620$. Umuntu washoye 10$ icyo gihe muri Nvidia, nyuma y'imyaka ibiri gusa, yakuyemo 7000$. Biragoye kubona ikindi kigo cyangwa ishoramari ryapfa kuguha inyungu ingana gutya.

    Ku ruhande rwa OpenAI, icyizere iki kigo kigirirwa n'abashoramari nacyo cyakomeje kwiyongera, ndetse gitangira gucuruza ChatGPT, aho irigezweho rya ChatGPT Pro, rigurishwa kugera kuri 200$.

    Icyakora ibintu byahinduye isura nyuma y'uko ikigo cy'Abashinwa cya DeepSeek, gishyize hanze ikoranabuhanga rizwi nka DeepSeek-R1 rikora neza neza nk'ikoranabuhanga rigezweho rya OpenAI rizwi nka o1.

    Itandukaniro rya DeepSeek na OpenAI, ni uko DeepSeek yakoresheje amafaranga make mu gutoza ikoranabuhanga ryayo, inakoresha amakuru yabonye byoroshye kandi ibi byose ibikora mu gihe gito cyane kurusha icyo OpenAI yari yarakoresheje.

    Byongeye kandi, ikoranabuhanga rya DeepSeek ku rwego rw'ikoranabuhanga rya OpenAI, benshi bakanemeza ko ririrusha gutanga amakuru menshi, ikindi rikaba ryakoreshwa na buri wese kuko ari ubuntu, rinafunguriwe buri wese ushobora gukoresha bimwe mu birigize, agakora irindi koranabuhanga rye ku giti cye yifuza.

    Ibi rero byatumye abashoramari batangira gutakariza icyizere OpenAI kuko bari kubonye ko bishoboka gukoresha ikoranabuhanga rya AI rigezweho kandi bigakorwa bidahenze cyane nk'uko bamwe babanje kubitekereza.

    Ku rundi ruhande, Nvidia nayo ntabwo yorohewe kuko ishingiro ry'icyizere igirirwa, rigaragaza ko hazakenerwa 'chips' zigezweho cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga rya AI, riri gutakaza uwo mwimerere kuko DeepSeek yakoresheje 'chips' zihendutse mu gukorana DeepSeek-R1.

    Ibi byatumye ba bashoramari bari barashoye imari muri AI ya Nvidia, batangira kubona ko iri shoramari ryabo rishobora kuzatakaza agaciro mu gihe habaho ikoranabuhanga riteye imbere nka DeepSeek-R1 rishobora gukorwa ridakeneye 'chips' zigezweho za Nvidia.

    Uku gutakaza icyizere, byagaragariye mu isoko ry'imari n'imigabane kuko ku wa Mbere w'iki Cyumweru gusa, imigabane ya Nvidia yatakaje agaciro ku kigero cya 17%, ibyaherukaga mu ntangiriro za 2020. Iyi migabane, ifite agaciro ka miliyari 600$. Mu mateka y'isoko ry'imigabane muri Amerika, nta kindi kigo cyigeze gitakaza imigabane ifite agaciro kangana gutya mu munsi umwe gusa.

    Kuri bamwe, bafashe iri koranabuhanga ry'u Bushinwa nk'ikimenyetso simusiga cy'uko iki gihugu gifite ubushobozi bufatika bwo guhangana na Amerika mu bijyanye na AI, ingingo y'ingenzi cyane kuko AI izagira uruhare mu mibereho y'Isi mu bihe biri imbere.

    Intego ihari ni uko bizagera ubwo AI ikora ibisa nk'ibitangaza nko gusuzuma umuntu, ikabona ubwoko bwa kanseri azarwara mu myaka itanu iri imbere, ikagira uruhare mu kumukorera umuti cyangwa urukingo byihariye bijyanye n'imiterere y'umubiri we, agakira atigeze anarwara.

    DeepSeek yamaze gushyira hasi ChatGPT y’Abanyamerika biteza igihombo gikabije isoko ry’imari n’imigabane muri Amerika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151543/igihombo-gikabije-ku-isoko-ryimari-rya-amerika-ibyingenzi-wamenya-kuri-deepseek-yabashinwa-151543.html

  • U Rwanda rwasimbuye u Burundi ku buyobozi bwa EAPCCO – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yashimangiye ko gusimburwa n'u Rwanda ku buyobozi bwa EAPCCO byerekana ko uwo muryango uzakomeza kwaguka no gukora inshingano zawo mu kwimakaza umutekano wo mu Karere.

    Ati 'Mu gihe mpererekanya ububasha uyu munsi, ntewe ishema n'uko nsize uyu mwanya mu biganza byiza. Nizeye ko Akarere kazagera kuri byinshi byiza muri iki gihe cy'ubuyobozi bwa EAPCCO.'

    Ninteretse kandi yashimye uburyo yakiriwe neza mu Rwanda, yifuriza abitabiriye Inteko rusange ya EAPCCO ibaye ku nshuro 26 gufatanya gushaka ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu karere.

    Yavuze ko Polisi zo mu Karere zikwiye kwimakaza imikoranire no guhana amakuru hagamijwe kuzuza inshingano zo gucunga umutekano w'abaturage b'ibihugu bigize uwo muryango.

    Ati 'Nka EAPCCO dukwiye gushyira hamwe, mu bufatanye, gusangira amakuru n'ubunararibonye hagamijwe guhanagana n'iterabwoba. Ntabwo twabigeraho tutabikoreye hamwe, ahubwo inzego zacu za Polisi zigomba gukorana birenze imipaka hatitawe cyane kuri politiki zitandukanye z'ibihugu ahubwo hakibandwa cyane ku ntego duhuriyeho.'

    Yagaragaje ko abanyabyaha bahinduye amayeri y'uburyo bakoramo ibyaha bityo ko no kubirwanya hakwiye kubaho ingamba nshya zirimo ubufatanye n'ibindi bihugu mu gukusanya amakuru, kugenza ibyaha, iperereza n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Yagaragaje ko mu gihe u Burundi bwari bumaze buyoboye ya EAPCCO, hagezwe kuri byinshi birimo no kuba uwo muryango warasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'u Bushinwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimangiye ko inshingano yahawe zo kuyobora EAPCCO mu gihe cy'umwaka umwe azazikora uko bikwiye mu nyungu z'ibihugu binyamuryango.

    Ati 'Ndabizi kandi nzi n'inshingano zizana no kuba muri uyu mwanya. Ariko ikintu kimwe nzi ni uko hamwe n'ubufasha bwanyu tuzagera kuri byinshi.'

    Yakomeje ati 'Nk'uko mwese mubizi, aka karere kugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke ariko izo mbogamizi zose ntabwo ari uko zitahagarikwa. Ikintu cy'ingenzi rero ni ugusigasira no guteza imbere ubumwe, imikoranire mu gushyira mu bikorwa inshingano y'umuryango wacu.'

    Ku rundi ruhande Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, watangije iyi nama, yasabye inzego za Polisi mu karere kwimakaza ubufatanye, imikoranire myiza no guhana amakuru mu rwego rwo guhashya ibyaha no kwimakaza umutekano w'abaturage bo mu karere.

    Mu bihugu 14 bigize Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo itahagarariwe mu Nteko Rusange y'uwo muryango ibaye ku nshuro ya 26.

    Mbere y'uko inama itangizwa, abahagarariye Polisi mu bihugu binyamuryango binjiraga mu cyumba cy'inama baherekejwe n'idarapo ry'ibihugu byabo ariko kuri RDC hinjiye utwaye idarapo gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph ahererekanya ububasha na CG Namuhoranye wamusimbuye

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph ahabwa idarapo rya EAPCCO

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasabye inzego za Polisi mu Karere kwimakaza ubufatanye

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimangiye ko inshingano yahawe zo kuyobora EAPCCO zikomeye kandi azazishyira mu bikorwa uko bikwiye

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yashimye uko yakiriwe mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye, yinjira ahabereye iyi nama

    Idarapo rya RDC ryinjijwe nubwo nta muntu wari uhagarariye iki gihugu

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yinjira ahabereye inama

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasimbuye-u-burundi-ku-buyobozi-bwa-eapcco

  • Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abajura 13 barimo abibye moteri z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu bikorwa byo guhiga bukware abakekwaho ubujura mu turere twa Ruhango na Nyanza wabaye ku wa 29 Mutarama 2025.

    Abantu 10 muri bo bafatiwe mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana na Kinihira, mu tugari twa Nyakogo na Buhanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko umwe muri bo yafatanywe moteri ebyiri zitanga amashanyarazi (generators) yibye, undi afatanwa televiziyo ebyiri zigezweho (flat screen).

    Ati “Iki gikorwa kandi cyakozwe no mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero, mu Mudugudu wa Rukari aho twafashe abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu bagamije kwiba, gutega abantu bakabambura, hakabamo n'ukekwaho gukora akazi ko gushaka isoko ry'ibijurano biba byibwe.”

    Yongeyeho ati “Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi ya Kabagali muri Ruhango na Busasamana muri Nyanza, kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

    SP Habiyaremye yahamije ko utekereza gukora ibyaha nk'ibi wese cyangwa n'ibindi bidashobora kumuhira kuko Polisi y'u Rwanda ihora iri maso.

    Uyu muvugizi yashishikarije Abaturarwanda gukomeza gukumira ibyaha bitaraba binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

    Kugeza ubu, bimwe mu bikoresho byafashwe byamaze gusubizwa bya nyirabyo, mu gihe igikorwa cyo gushaka abandi bibwe nacyo gikomeje, kugira ngo nabo bazabisubizwe.

    Abafatiwe muri Ruhango harimo n’uwafatanywe moteri zitanga amashanyarazi z’inyibano

    Bamwe bafatanywe amateleviziyo agezweho bibye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-polisi-yataye-muri-yombi-abajura-13-barimo-abibye-moteri-z

  • Abacanshuro barwaniraga RDC, banyuze mu Rwanda basubira iwabo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bifatanyaga n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.

    Nyuma y'aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n'abo zafatanyaga na bo, aba bacancuro bishyikirije MONUSCO.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe, abacanshuro bagera kuri 280 banyuze mu Rwanda bava i Goma nk'uko byagenze ku bandi bakozi ba Loni bagera hafi ku 2000 baherutse guhabwa inzira n'u Rwanda.

    Si abo gusa kuko n'abakozi bagera kuri 40 ba Banki y'Isi binjiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu bavuye i Goma.

    Mu Mujyi wa Goma habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bari muri Kivu y'Amajyaruguru, aho uretse kurinda Goma, banarindaga Umujyi wa Sake.

    Bose bari barashatswe na Horațiu Potra wo muri Romania uherutse gutabwa muri yombi n'igihugu cye.

    Hari kandi abandi bacanshuro 20 bo mu mutwe wa Agemira wo muri Bulgaria.

    Benshi muri aba bacanshuro ntabwo bifuje kuganira n'itangazamakuru, gusa bake bagize icyo bavuga, bahuriza ku kuba bishimiye uburyo bakiriwe neza mu Rwanda ndetse no kuba bagiye gusubira mu miryango yabo.

    Umwe muri aba bagabo yavuze ko yari amaze imyaka ibiri arwanira muri Congo, akaba yishimiye kuba yafashijwe, akaba agiye kubona uko ataha.

    Undi yavuze ko yari amaze ibyumweru bibiri gusa ageze muri Congo, aho yari avuye muri Tunisia ndetse yerekanye pasiporo ye, iriho na kashi, byemeza igihe yinjiriye muri iki gihugu.

    Mugenzi wabo yavuze ko yabonye byinshi bibi mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ati 'Sinzibagirwa abana nabonye bahura n'ibibazo muri Congo, ikindaje ishinga ni uguhura n'umuryango wanjye.”

    Yongeyeho ko “Abanyarwanda batwakiriye neza, ni ibintu twishimiye.”

    Abacanshuro barwaniraga RDC banyuze mu Rwanda nyuma yo gusabirwa inzira

    Abagera kuri 280 bo muri Romania ni bo bageze i Rubavu banyuze i Goma

    Inzego z’umutekano z’u Rwanda zigenzura ko nta ntwaro aba bacanshuro bavuye muri RDC bafite

    Aba bacanshuro bo muri Romania bafatanyaga na FARDC kurwanya umutwe wa M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Abacanshuro-barwaniraga-RDC-banyuze-mu-Rwanda-basubira-iwabo-Amafoto

  • Indirimbo ebyiri yakomoyeho Album zahesheje… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo ngaruka mwaka bizatangwa ku wa 30 Werurwa 2025. The Ben witegura gushyira ku isoko Album ye nshya, agaragara mu byiciro bitanu, aho kimwe muri byo yagishyizwemo kubera indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Bwiza. 

    The Ben ahataniye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka mu Rwanda (Male Artist of the year); ahataniye kandi igikombe cy'indirimbo y'umwaka yakunzwe mu Rwanda (Plenty) (Hit Song of the year); 

    Anahataniye igikombe cy'indirimbo y'umwaka yagize amashusho meza mu Rwanda (Music Video of the year) abicyesha indirimbo ye 'True Love', hari kandi igikombe cy'indirimbo y'umwaka yakoranye n'undi muhanzi ariyo 'Best Friend' yakoranye na Bwiza (Collaboration Song of the year) ndetse n'igikombe cy'umuhanzi mwiza wo ku mugabane w'Africa (Continental Best African Artist).

    Isesengura rigaragaza ko indirimbo 'Plenty' ndetse na 'True Love' The Ben yakomoyeho Album ye nshya yise 'Plenty Love' zamufashije kwisanga muri ibi bihembo, nk'umwe mu bahanzi bakoze ibikorwa bikomeye mu 2024 kugeza no mu ntangiriro za 2025. 

    The Ben aherutse kubwira itangazamakuru ko izina rya Album ye nshya yarihisemo ashingiye ku magambo agize 'Plenty' ndetse na 'True Love'. Yasobanuye ko Album ye ishingiye cyane ku rukundo abantu bamweretse mu myaka 15 ishize ari mu muziki.

    Ati 'Urugendo rwanjye rw’umuziki ngerageje kubona ahantu naruramburira ntabwo nabona aho kururamburira ngo rurangiye mu bijyanye n’urukundo.

    'Urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw’umuziki ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo ntabasha kubona uko mbisobanura. Mu by’ukuri birenze urugero.”

    The Ben aherutse kubwira InyaRwanda, ko Album ye izajya ku isoko tariki 31 Mutarama 2025.  Uyu muriririmbyi yanavuze ko ari gutegura igitaramo cyo kuzamurika iyi Album mu buryo bwihariye mu birori agereranya na “Executive Gala” bizabera muri Kigali Convention Center tariki 28 Gashyantare 2025.

    Ati “Turi gutegura uburyo bwo kumurika iyi Album mu buryo bwiyubashye, nyuma y’uko izaba yagiye hanze tariki 31 Mutarama 2025.”

    Yasobanuye ko gutinda gusohoka kw’iyi Album byatewe n’abatekinisiye ba ONErpm “Kuko nifuzaga ko yose isohoka kuri uriya munsi w’igitaramo.”

    Si The Ben gusa uhatanye muri ibi bihembo bizatangirwa muri Kenya, kuko urutonde runagaragaza abarimo Zuchu, Diamond, Runtown wo muri Nigeria, Nandy wo muri Tanzania, Ruger, Tayla, Rayvanny n'abandi.

    The Ben yaherukaga kwegukana igikombe muri ibi bihembo abicyesha indirimbo 'Ni Forever' yahimbiye umugore we. Iyi ndirimbo yatsindiye igihembo cy'ifite amashusho meza mu bihembo byitwa East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA).

    Ni mu gihe umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari Amb. Alliah Cool yatwaye igihembo mu cyiciro cyitwa East Africa Film Star, aho yari ahatanye na Kate Actress wo muri Kenya, Jacobo Stephen wo muri Tanzania na Nabwiso Mathew wo muri Uganda. Ni mu gihe Muyoboke Alex yatwaye igihembo mu cyiciro cy'ureberera inyungu z’abahanzi [Best Artist Manager East Africa].

    Producer Kozze wo muri Country Records yatwaye igihembo mu cyiciro cya Producer mwiza utunganya amajwi [ Audio Producer of Excellence].

    Ni mu gihe Marchal Ujeku uririmba mu rurimi rukoreshwa ku Nkombo, we yatwaye igihembo mu cyiciro cy'umuhanzi uririmba indirimbo zimakaza umuco [Best Culture Music]. Country Records yatwaye igihembo mu cyiciro cya Studio nziza.


    The Ben yashyizwe ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA)

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TRUE LOVE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151542/indirimbo-ebyiri-yakomoyeho-album-zahesheje-the-ben-guhatanira-ibihembo-5-151542.html

  • Abacancuro baje gufasha FARDC kurwanya M23 ba… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu Cyumweru gishize, imirwano ikomeye hagati ya FARDC, Wazalendo, FDRL… barwana na M23, irarimbanyije aho benshi bamaze kuhatakariza ubuzima abandi bakaba baravuye mu byabo bagahunga.

    Nyuma yo kubona ko barimo kuganzwa no gutsindwa n'ingabo z'umutwe wa M23, bamwe mu bacancuro barimo bafatanya na FARDC mu kurwanya M23 bemeye gushyira hasi intwaro zabo bamanika amaboko bemera kuva mu burasizuba bwa DRC.

    Nk'uko bari babitangaje, M23 yavuze ko abazamanika amaboko bazafashwa kubona inzira bakava mu gihugu ku buryo bose babikoze intambara yahita ihagarara.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo amakuru yavugaga ko aba bacancuro bashobora kunyura mu Rwanda bagafatira indege mu Rwanda dore ko izindi nzira zose zabakura i Goma zifunze haba izo mu kirere, ku butaka no mu mazi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, abo bacancuro hamwe n'abakozi ba Banki y'Isi bakoreraga i Goma banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC wa La Corniche.

    Nk'uko byari biteganyijwe, aba bose bari kuza baherekejwe n'abarwanyi b'umutwe wa M23 kugira ngo bacungirwe umutekano hatagira ubahutaza mu nzira ziza mu Rwanda kugira ngo babone uko berekeza mu bihugu byabo.

    Mu gihe aba bemeye gutaha, intambara yo irarimbanyije mu Burasirazuba bwa DRC ariko na none benshi mu bari gutsindwa, bari guhita birukira mu Rwanda dore ko abari kugira amahirwe yo kuhahungira bitabwaho haba mu buryo bw'ubuvuzi n'aho kuba.

    Uyu munsi kandi hateganyijwe inama y'abakuru b'Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu rwego rwo gushaka uko bahosha iyi ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRC.

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151540/abacanshuro-baje-gufasha-fardc-kurwanya-m23-batashye-urugamba-rugeze-aho-rukomeye-video-151540.html

  • Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23? #rwanda #RwOT

    Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2025, Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi kongeraga guterana ngo gasuzume ikibazo cy'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'icyo gihugu, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatunguye isi yose ubwo yatangazaga ko 'niba Loni ntacyo ikoze ngo ihagarike umuvuduko wa wa M23, abaturage bazisuka mu muhanda , kandi ntawe uzakumira uburakari bwabo'.

    Ibyo kandi Minisitiri Kayikwamba yavivugaga mu gihe amahanga yamaganaga ubugizi bwa nabi bwiriwe ejo mu murwa mukuru Kinshasa, aho abaturage bafatanyije n'abashinzwe umutekano, barimo n'abarinda Perezida Tshisekedi, basahuye bakanatwika amaduka na ambasade za bimwe mu bihugu aho i Kinshasa, zirimo iy'uRwanda, iya Uganda, iy'uBufaransa n'iy'uBubiligi.

    Nyamara nk'uBubiligi ndetse n'uBufaransa byararenganye, kuko bishinjwa 'kurebera no kwipfumbata' imbere y'akaga Leta ya Kongo irimo, kandi mu by'ukuri ntacyo ibyo bihugu bitakoze ngo bishyigikire Tshisekedi mu binyoma akwiza ngo 'M23 ntibaho, ahubwo Kongo irarwana n'uRwanda'.

    UBubiligi bwo rwose bwarabogamye bigaragarira buri wese, kugeza n'aho bwishora muri politiki ya' munyangire'. Muribuka ko Kongo imaze kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye uRwanda i Kinshasa, n'Ububiligi bwanze kumwakira ngo ahagararire uRwanda i Buruseli.

    Ubwo urugomo rwo.kuri uyu wa kabiri rwari rurimbanyije, Minisitiri w'Itangazamakuru akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo, Patrick Muyaya, yavugiye kuri Radiyo&Televiziyo y'igihugu, RTNC, ko uburakari bw'abo baturage 'bufite ishingiro', ngo kuko batishimiye kuba amahanga ntacyo akora ngo ahagarike umuvuguko wa M23 'ishyigikiwe n'uRwanda'!

    Amagambo ya Minisitiri Kayikwamba na mugenzi we P. Muyaya, aragaragaza ko Leta ya Kongo ishyigikiye ubu bugizi bwa nabi, yirengagije ko gusahura no gusenya ibikorwaremezo, ari igihombo mbere na mbere kuri Kongo n' abaturage bayo.

    Imyitwarire y'abategetsi ba Kongo mu bibazo byayibanye umurengera rero, bikomeje kubera benshi urujijijo. Dore nk'ubu batiriza ngo umuryango mpuzamahanga warabatereranye, mu gihe ahubwo nka Loni yatinyutse gufatanya n'igisirikari cya Kongo n'abakirwanirira barimo n'abajenosideri ba FDLR, mu kwica Abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Uwo muryango mpuzamahanga wafunze amaso, aho kwamagana Tshisekedi ukoresha abacancuro, bihabanye n'amasezerano ndetse n'amategeko mpuzamahanga.

    Ahubwo twe nka Rushyashya aho tubona amahanga atabaniye Tsisekedi koko, ni uko yamushyigikiye mu ntambara, abibona neza ko adashobora kuyitsinda. Tshisekedi yagombye kuba agaya amahanga ataramugiriye inama, ngo anamuhatire kugana inzira y'ibiganiro, kuko ari wo muti rukumbi wo gukemura ibibazo bimwugarije.

    The post Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gusahura-no-gutwika-ibikorwaremezo-byafasha-iki-tshisekedi-mu-ntambara-arwana-na-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gusahura-no-gutwika-ibikorwaremezo-byafasha-iki-tshisekedi-mu-ntambara-arwana-na-m23