Author: webrwanda

  • Kuri iyi tariki ni umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, umunsi uba ugamije gukangurira abantu uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nka Virusi itera SIDA (HIV) n'izindi ndwara.

    Ni umunsi utangira w'izihirizwa Saint Valentin, ugamije gushyira imbere ingamba z'ubuzima bwiza, ndetse no guha abantu ubumenyi ku buryo bwo gukoresha agakingirizo nk'uburyo bwizewe bwo kwirinda izi ndwara.

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda (Minisante) ifasha mu gukangurira Abanyarwanda kwifata no gukoresha agakingirizo mu gihe habaye ikibazo cyo kubura uburyo bwizewe bw'ubuzima, cyane cyane ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina.

    Ni ingenzi kumenya ko agakingirizo ari kimwe mu buryo bukoreshwa mu gukumira kwandura Virusi itera SIDA, ndetse no mu kurinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2023, Abanyarwanda 1,111,600 bipimishije Virusi itera SIDA ku bushake, mu gihe 9,270 muri bo basanganywe iyo ndwara.

    Naho mu mibare igaragaza abagore bapimwe, abagera kuri 5,518 basanganywe SIDA, mu gihe abagabo basanganywe virusi itera SIDA bari 3,752. Ibi bitwereka ko hakiri ibyago byo kwandura, nubwo hari ingamba nyinshi zigamije kurinda indwara zifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Kwifata no gukoresha agakingirizo ni ingamba z'ingenzi mu gukumira ubwandu, ariko igihe kwifata byananiranye, ni ngombwa guhitamo agakingirizo kugira ngo urinde ubuzima bwawe ndetse n'abandi. Ibi bizatuma tugera ku ntego y'ubuzima bwiza ku bantu bose.

    Ku wa 13 Gashyantare buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Agakingirizo, umunsi ubanziriza uwo kwizihiza Saint Valentin.

    Source : https://kasukumedia.com/umunsi-mpuzamahanga-wagakingirizo/

  • Harimo umaze umwaka yitabye Imana: Rema na Br… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi ahataniye ibi bihembo, ndetse ari mu cyiciro  kimwe na Diamond, umunyamuziki yagiye agerageza gukorana indirimbo ariko ntibikunde. 

    Urutonde rw’abahataniye ibi bihembo rwagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, ni nyuma y’iminsi yari ishize ababitegura  bari kwifashisha abantu banyuranye mu kugena abahatanye.

    Bruce Melodie niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye muri ibi bihembo. Yashyizwe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best East African Artist of the year).

    Ahatanye na Diamond na Juma Jux bo muri Tanzania, Azawi wo muri Uganda ndetse na Bien-Aime wo muri Kenya bakoranye indirimbo ‘Iyo foto’ iri mu zigize Album ye ‘Colorful Generation’.

    Ni ku nshuro ya 17 ibi bihembo bya Headies bigiye gutangwa. Abanya-Nigeria bahataniye ibikombe byinshi kurusha abandi, kuko abarimo Odumodublvck, Tochukwu Ojogwu bahataniye ibihembo mu byiciro birindwi.

    Ni mu gihe Ayra Starr na Shallipopi, buri umwe ahatanye mu byiciro bitatu. Ni mu gihe umunyamuziki Mohad witabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023, ahataniye ibihembo mu byiciro bitatu.

    Ibi bihembo bizatangwa ku wa 5 Mata 2025, mu muhango uzabera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    Ilerioluwa Oladimeji Aloba, ni umuraperi wari utangiye kubaka izina mu muziki nka MohBad. Yapfuye urupfu rutunguranye ku wa 13 Nzeri 2023 afite imyaka 27.

    Uyu muhanzi yamenyekanye cyane abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya 'Marlian Records' ya Naira Marley.

    Urutonde rw'abahataniye ibihembo bya The Headies 2025

    1.BEST RECORDING OF THE YEAR

    TEMS — BURNING

    SEYI VIBEZ – DIFFERENT PATTERN 

    BURNA BOY – HIGHER

    AYRA STARR & GIVEON – LAST HEARTBREAK SONG

    SARZ FEATURING LOJAY – BILLIONS

    2.PRODUCER OF THE YEAR

    SARZ — HAPPINESS

    LONDON — OZEBA

    MAGICSTICKS — BASQUIAT

    REMA/PRODUCER X/CUBEATZ/DEATZ/KLIMPERBOY — HEHEHE

    DIBS – DIFFERENT PATTERN

    3.SONGWRITER OF THE YEAR

    SIMISOLA KOSOKO  – STRANGER (SIMI)

    CHIMAMANDA PEARL CHUKWUMA – VISION (QING MADI)

    MICHAEL AJUMA ATTAH – CAN’T BREATHE (LLONA)

    EMOSEH KHAMOFU – FAMILY MEETING (BLOODY CIVILIAN)

    FUAYEFIKA MAXWELL – STAGES OF LIFE (WIZARD CHAN)

    4.BEST R&B SINGLE

    QING MADI — VISION

    JOHNNY DRILLE – FOR YOU

    SIMI — STRANGER

    TEMS — BURNING

    AYRA STARR – LAST HEARTBREAK SONG FT. GIVEON

    5.ROOKIE OF THE YEAR

    LLONA

    KAESTYLE

    TAVES

    ZERRYDL

    6.BEST RAP SINGLE

    CAST – ODUMODUBLVCK FEAT SHALLIPOPI

    BLOOD ON THE DANCE FLOOR – ODUMODUBLVCK FEAT BLOODY CIVILIAN & WALE —

    HALLELUJAH – LADIPOE, ROZZZ & MORRELO

    CANADA – MAGNITO

    IJE NWOKE – JERIQ

    7.BEST VOCAL PERFORMANCE (FEMALE)

    AYRA STARR – LAST HEARTBREAK SONG

    NINIOLA – LEVEL

    SIMI — STRANGER

    LIYA — I'M DONE

    TOMORROW – YEMI ALADE

    8.MUSIC VIDEO OF THE YEAR

    CHARM – (REMA X PERLIKS X FOLARIN OLUDARE)

    METAVERSE – (JYDE AJALA)

    LIKE ICE SPICE – (PERLIKS & EMEKA SHINE SHINE)

    OJAPIANO – (MATTMAX) 

    EGWU – (DIRECTOR PINK)

    SHOWA – (TG OMORI)

    NA MONEY — (DAMMY TWITCH)

    9.BEST COLLABORATION

    EMOTIONS – TIWA SAVAGE FEAT. ASA

    BLOOD ON THE DANCE FLOOR – ODUMODUBLVCK, BLOODY CIVILIAN, AND WALE

    CAST – SHALLIPOPI FT ODUMODUBLVCK

    EGWU – CHIKE & MOHBAD

    OLE – QING MADI & BNXN

    TWE TWE REMIX — KIZZ DANIEL & DAVIDO

    IDK — WIZKID FT. ZLATAN

    10.BEST STREET-HOP ARTISTE

    SEYI VIBEZ — 'DIFFERENT PATTERNS'

    AYO MAFF — DEALER (FT. FIREBOY DML)

    SHALLIPOPI — CAST (FT. ODUMODUBLVCK)

    ZHUS JDO — JOHNBULL

    MOHBAD — ASK ABOUT ME

    11.AFROBEATS SINGLE OF THE YEAR

    BIG BIG THINGS – YOUNG JONN FT. KIZZ DANIEL AND SEYI VIBEZ

    TWE TWE REMIX – KIZZ DANIEL

    EGWU FEAT. MOHBAD — CHIKE

    REMEMBER — ASAKE

    OGECHI REMIX – HYCE, BOYPEE, AND BROWN JOEL FT. DAVIDO

    BIG BALLER — FLAVOR

    12.LYRICIST ON THE ROLL

    MOGADISHU – A-Q

    CHOCOLATE CITY CYPHER – M.I ABAGA 

    CHOCOLATE CITY CYPHER — BLAQBONEZ

    HALLELUJAH — LADIPOE

    EFELEME – ALPHA OJINI

    13.BEST INSPIRATIONAL SINGLE ARE

    GRATITUDE — ANENDLESSOCEAN

    WORTHY OF MY PRAISE – DUNSIN OYEKAN FT. LAWRENCE OYOR

    GOOD GOD 2 – LIMOBLAZE FT. NAOMI RAINE

    PARTICULARLY – GAISE BABA FT. TOPE ALABI

    YOU DO THIS ONE – MERCY CHINWO

    14.VIEWERS CHOICE AWARDS

    BIG BIG THINGS – YOUNG JONN FT. KIZZ DANIEL AND SEYI VIBEZ

    OGECHI REMIX – HYCE, BOYPEE, AND BROWN JOEL FT. DAVIDO

    EGWU – CHIKE & MOHBAD

    OZEBA – REMA

    DIFFERENT PATTERN – SEYI VIBEZ

    SHOWA – KIZZ DANIEL

    LOVE ME JEJE – TEMS

    CAST – SHALLIPOPI FT. ODUMODUBLVCK

    DEALER – FLAVOUR FT. FIREBOY

    BIG BALLER – FLAVOUR

     

    15.BEST WEST AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR

    BLACK SHERIF (GHANA)

    KING PROMISE (GHANA)

    HIMRA (IVORY COAST)

    JOSEY (IVORY COAST)

    TOOFAN (TOGO)

    16.BEST EAST AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR

    BIEN (KENYA)

    DIAMOND PLATNUMZ (TANZANIA)

    JUMA JUX (TANZANIA)

    BRUCE MELODIE (RWANDA)

    AZAWI (UGANDA)

    17.BEST NORTH AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR

    MOHAMED RAMADAN (EGYPT)

    ELGRANDE TOTO (MOROCCO)

    SOOLKING (ALGERIA)

    BALTI (TUNISIA)

    ABU (EYGPT)

    18.BEST SOUTHERN AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR

    TITOM (SOUTH AFRICA)

    YUPPE (SOUTH AFRICA)

    TYLA (SOUTH AFRICA)

    KELLY KAY (MALAWI)

    PLUTONIO (MOZAMBIQUE)

    ZEE NXUMALO (SOUTH AFRICA)

    19.BEST CENTRAL AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR

    • INNOSS’B (DRC)

    • GAZ MAWETE (DRC)

    • EMMA' A (GABON)

    • EBOLOKO (GABON)

    • SINGUILA. (CENTRAL AFRICAN REPUBLIC)

    • KOCEE (CAMEROON) 

    20.BEST RAP ALBUM

    SIDEH KAI — ILLBLISS

    EZIOKWU — ODUMODUBLVCK

    ALAYE TOH SE GOGO VOL. 1 — REMINISCE

    FAMILY TIME — ERIGGA

    SHINY OBJECT SYNDROME — MODENINE

    HEADIES NEXT RATED

    QING MADI

    SHALLIPOPI

    ODUMODUBLVCK

    AYO MAFF

    NASBOI

    21.AFROBEATS ALBUM OF THE YEAR

    • STUBBORN — VICTONY

    • WORK OF ART — ASAKE

    • THE YEAR I TURNED 21 – AYRA STARR

    • HEIS — REMA

    • JIGGY FOREVER – YOUNG JONN

    21.DIGITAL ARTISTE OF THE YEAR

    • AYRA STARR

    • REMA

    • SHALLIPOPI

    • TEMS

    • DAVIDO

    • KIZZ DANIEL

    • ASAKE

    22.BEST PERFORMER (LIVE) ARE

    • REMA

    • OMAH LAY

    • FLAVOUR

    • WIZARD CHAN

    • BURNA BOY

    • FEMI KUTI & THE POSITIVE FORCE

    23.SONG OF THE YEAR

    • SHOWA – KIZZ DANIEL

    • COMMAS – AYRA STARR

    • EGWU – CHIKE AND MOHBAD

    • LONELY AT THE TOP — ASAKE

    • OZEBA — REMA

    • BIG BALLER – FLAVOUR

    24.INTERNATIONAL ARTISTE OF THE YEAR

    • WALE – BLOOD ON THE DANCE FLOOR (ODUMODUBLVCK)

    • SKEPTA – TONY MONTANA (FT. PORTABLE)

    • CHRIS BROWN – HMMM (FT. DAVIDO)

    • TRAVIS SCOTT – ACTIVE (ASAKE)

    • CHLOE BAILEY – VISION REMIX (QING MADI)

    25.ALBUM OF THE YEAR

    • BORN IN THE WILD — TEMS 

    • HEIS — REMA

    • THE YEAR I TURNED 21 – AYRA STARR

    • STUBBORN — VICTONY

    • WORK OF ART – ASAKE 

    Bruce Melodie yabaye umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhataniye ibihembo muri 'The Headies' 


    Bruce Melodie ahataniye igihembo n’abarimo Diamond na Bien-Aime bakoranye indirimbo


    MohBad amaze umwaka urenga yitabye Imana, yari umwe mu bahanzi bakiri bato bahanzwe amaso muri muzika ya Nigeria   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152240/harimo-umaze-umwaka-yitabye-imana-rema-na-bruce-melodie-mu-bahataniye-ibihembo-muri-nigeri-152240.html

  • Di4Di bakebuye urubyiruko n’abakundana banyan… – #rwanda #RwOT

    Didier Mukezangango [Didier Di4Di] usanzwe unakora ku Isibo Fm, yasangije InyaRwanda impanuro ze ku rubyiruko n’abandi bose bakundana, abagaragariza ibyo bakwiriye kuzirikana mu kwizihiza umunsi mukuru wa St Valentin wahariwe abakundana. Yavuze ko ari ingenzi kwizihiza uyu munsi ariko ukirinda ibyagira ingaruka ku buzima bwawe.

    Yasabye kwirinda kunyanyagiza urukundo, abibutsa kwikingira no gutanga impano kandi n’abakobwa bakumva ko bakwiriye kuzitanga. Yavuze ko kandi ibihe byiza abakundana bagirana kuri St Valentin biba bikwiriye kubaho iminsi yose hatabayeho gutegereza umunsi umwe mu mwaka.

    Ibikubiye mu ibaruwa ya Didier Di4Di muri ibi bihe byo kwizihiza St Valentin:

    Nk’ibisanzwe ngarutse kugira ngo tuganire ndetse mbasangize imbamutima zanjye ku myiteguro tugira cyangwa se turimo yo kwizihiza St Valentin cyangwa Umunsi twita uw’Abakundana ku isi hose uba ku italiki 14.02 buri mwaka ariko nanone Ukwezi kwa kabiri kukitwa ukwezi kw’Abakundana.

    Mbere na mbere reka mbanze mvuge ku cyitwa Gukunda cyangwa se Gukundana, ubundi byitwa gutyo iyo byagenze bite hanyuma nze no kugaruka ku marangamutima tuba dufite cyangwa se tugira iyo uwo munsi wegereje ndetse no kuri uwo munsi nyirizina.

    Iyo St Valentin irangiye usanga mu ma poubelle cyangwa aho babika imyanda kenshi huzuyemo za ndabo ziba zatanzwe ndetse abenshi bisubiriye muri bwa buzima busanzwe aho no guhamagara abo bise abakunzi.

    Biba bisa nk’aho ari intambara cyangwa se no gukora aka geste k’Urukundo bibanza gusabwa cyangwa kwingingirwa rimwe na rimwe tukanabipfa ngo baradusiteresa (Stress) kuko ngo umwanya w’ibyo uba ntawuhari ari naho usanga hari kuva ibikomere bya hato na hato biri gutsikamira benshi muri iki gihe bikaba byanabaviramo kwiyambura ubuzima no kutiyitaho.

    GUKUNDANA: Ubundi gukundana ni uguhuza amarangamutima aho abantu babiri baba barabanje kuba Incuti zisanzwe ariko bakagirana Ubucuti bushingiye mu gufashanya yaba mu marangamutima cyangwa se no mu bifatika nkenerwa mu buzima.

    Iyo bikomeje gutyo birangira ubonye ko uwo muntu afite kinini asobanuye mu buzima bwawe ndetse nawe byaba uko mugatangira kubibwirana yaba mukoresheje ibimenyetso cyangwa se amagambo…

    Iyo bigeze aho rero usanga umuntu atangiye gufata umwanya munini mu mitekerereze yawe cyangwa muri gahunda zawe aho wumva no mu gihe utameze neza uba wifuza kumubona iruhande rwawe kugira ngo akuzamurire icyizere ariko kandi agufashe no kuzamura amarangamutima ndetse ukumva ari we wenyine wabishobora ko abandi cg ibindi byaza bikurikiyeho.

    Iyo byageze aho rero nibwo uwo muntu ahinduka kimwe mu bice by’ubuzima bwawe kuko ibyo akora bigenda ako kanya bigakora ku marangamutima yawe, ibyiza bikayazamura ukishima naho ibibi bikayangiza ukababara kubera icyakozwe nuwo muntu…,

    Aho rero niho uba warinjiye mu kindi cyiciro kitari ubucuti ahubwo cyabaye gukunda, byaba biri ku mpande zombi bikaba GUKUNDANA biva ku ijambo GUKUNDA hanyuma iyo NA yiyongeraho igashimangira ko ari igikorwa kiri gukorwa n’abantu babiri babaye ‘connected’ cyangwa bahujwe n’amarangamutima yimbitse ari muri bo umwe kuri mugenzi we.

    Iyo niyo mpamvu gukunda atari igikorwa gikwiye kuba kibyutswa nuko hari igikorwa rusange kiri kwitegurwa cyangwa se ngo umunsi runaka wageze, ahubwo kikaba igikorwa gikwiye kubaho isaha ku isaha, umunota ku munota ndetse isegonda ku isegonda.

    Impamvu ni uko uba waramenye neza ko hari igice kinini wahaweho ikaze mu buzima bw’uwo mukundana ndetse uzi neza ko gishobora kwangirika cyangwa kumera neza bigizwemo uruhare nawe, bisobanuye ko uwo ukunda bimubera inkingi ngenderwaho yo kumera neza bikaba byamutera kugera kuri byinshi.

    Aba yumva ko ameze neza muri we bikamutera kugira intumbero kuko iyo watumye icyo gice kitamera neza biba byamutera kumva ntacyo amaze cyangwa se ntacyo akorera kuberako watumye akwinjiza mu marangamutima ye ubuzima bwe butangira kuyafata nkimwe mu nkingi zo kubaho.

    VALENTINE’S DAY: Mu by’Ukuri usanga uyu munsi wiswe uw’Abakundana iyo ugiye kugera cyangwa se wageze, abantu benshi ku isi abahungu, abakobwa, abagabo, abagore bari mu myiteguro idasanzwe bose batekereza impano bazatanga, aho bazasohokera n’uko bazatungura abakunzi babo.

    Ushobora no gusanga bagonganiye ahantu buri wese ari gushaka ikintu azi kizashimisha uwo akunda ndetse ukanasanga bamwe baniyibagiwe kubera bagenzi babo mbese ukabona ko ibyishimo n’amarangamutima y’uwo ukunda ari ingenzi mu buzima bwe n’ubwawe ndetse ko hari icyo wakora ngo agere ku byishimo nkenerwa mu buzima.

    Hari n’aho usanga bamwe batwaye abakunzi babo aho nabo kugera byari inzozi ariko kubera ikigenderewe ibyo bigashoboka uwo munsi ku kiguzi icyo ari cyo cyose kubera ibyishimo by’uwo ukunda…Bidakuyeho ko haba harimo n’ababifatirana bakajya kwangiza amarangamutima y’abandi babizeza ibyo bazi neza ko batazakomeza kugira ngo babakoreshe ibyo irari ryabo ribasaba bishobora no kubaviramo ibibazo bya hato na hato.

    Usanga kuri uwo munsi ndetse na mbere yaho gato uburinzi bw’imitima buba bworohejwe ku buryo kuwinjiramo biba bisa nka byabindi haba ibirori bikomeye ariko kwinjira ari ubuntu bisaba rero kwitonda ku bari badafite abo Bakundana cg se no ku bajarajara basiga uduceduce mu marangamutima y’abantu barenze umwe bisa nko kubaroga.

    Imyitegura yose dukora ngo twizihize uyu munsi cyangwa uku kwezi ni myiza ariko ntabwo bikwiye ko biba kuri uyu munsi gusa kuko umuntu wamenye ko yakwinjije mu buzima bwe muri ubwo buryo…

    Burya ntabwo icyo gihe aba ari cyo gusa akeneye kugira amarangamutima meza, yishimye kandi atuma amererwa neza yaba mu mitekerereze ye cyangwa mu byo akora, ahubwo nk’uko ubyuka ujya gushaka ibitunga ubuzima bwawe, ukwiye no kubijyanirana no gushaka ibitunga n’ibizamura amarangamutima y’uwo ukunda.

    Impamvu ni uko ubizi neza ko mwembi ibyo mushakashaka byose ntacyo byabamarira mufite amarangamutima yangiritse ahubwo ko byabafasha kwangirika no kwangizanya kurushaho mukisanga mutunze ariko mudafite ibyishimo nkenerwa mu buzima aribyo bitera kenshi inzangano, amashyari no gutakaza kwa hato na hato.

    Ikindi ni byiza ko twirinda kunyanyagiza urukundo kenshi ruba atari rwo ahubwo ari uburyo bwo kubona icyo twagambiriye twamara kukibona tukajya n’ahandi ku buryo bihinduka nk’agahigo twahiguye ariko tukibagirwa ko turi gutokoza ejo hacu hari kuzatubera heza, ugasanga ibyo tubibye ako kanya tubisanze imbere byarameze byaranakuze ku buryo bitubuza gukomeza imbere.

    Niba ufite uwo ukunda cyangwa mukundana mufate nk’uko ufata ingingo zawe ururwaye ukaruvura cyangwa ukaruvuza aho kurukuramo cyangwa ngo urwihorere rukomeze kukubabaza kuko urugingo rumwe iyo rurwaye ugaterera iyo birangira n’izindi zifashwe ndetse bikaba byakuviramo no kubura ubuzima, ibyo waruhiye byose bigahagararira aho kandi wibuka neza ko nta contrôle cyangwa se ububasha ufite ku buzima buzaza cyangwa uzabaho nyuma yubwo uri kubaho Ubu.

    Tujye tubaho ubuzima bw’Urukundo buri wese yakwigiraho cyangwa akanarushaho guharanira kubaho ibitagenda neza n’amakosa yacu ntibibe aribyo bigena abo turi bo ahubwo duharanire buri wese kubyo ashoboye ndetse n’ibyo yifitemo duterane ingabo mu bitugu kubaho twishimye bidutere kubona ibisubizo byinshi kuruta ibibazo ariko kandi n’ibibazo nibiza duhagarare neza biduhunge aho kugira ngo abe ari twe tubihunga.

    Yaba abahungu ndetse n’abakobwa…Ntimukarebere urukundo ku byo murebesha amaso kuko byo uko iminsi igenda bishobora guhinduka ahubwo murebere kubyo Imitima yanyu ibakomanga ibabwira ko mukeneye bifite agaciro katagurwa kuko kenshi hari ababereka ibyo imibili ikeneye ariko Imitima yabo iri kubabwira ko nyuma yaho ntacyavamo ugasanga nyuma yo kugirwa igikoresho ukubonye wese nta Ndangagaciro nimwe ikwibereyemo.

    Nsoza reka nibwirire abashakanye bagenzi banjye ko kabone nubwo twese tutaba tuziranye ariko buriya Imana yatugiriye icyizere kimwe, bitewe n’iyo ntambwe twateye tube turi igisobanuro kimwe ku isi yose bityo buri wese mu kigero cye abere abamukomotseho ndetse n’abamureberaho inkingi fatizo ituma bakora amahitamo meza.

    Ibi bizatuma nabo bumva bafite umuhate wo kuba abo turi bo uyu munsi bityo Igihugu cyacu ndetse n’Isi muri rusange tuzabisigire Umurage mwiza uzatuma natwe Imana iduha ibyo twamaze imyaka yose tubayeho duharanira.

    Reka nsoze mbifuriza mwese kuzagira Umunsi mwiza w’Abakundana ndetse nanabifuriza gufata icyemezo cyo guhora mubayeho Ubuzima bwo kunezerwa mu Rukundo no Mu Buzima mbibutsa ko ibyo mubonera ubushobozi bwo gukora kuri Valentine’s Day no mu bihe bisanzwe mwabibona kuko byose bishingiye ku bushobozi bw’imitekerereze mufite ndetse n’intumbero mwihaye mu Buzima.

    Imana ikomeze kuduhishurira ibyo dukeneye kurusha ibindi mu Buzima ariko kandi ikomeze kwagura umurimo wayo mu mitima yacu kugirango turusheho kumenya igikwiye kuri Twe,Ku bacu ku Gihugu ndetse no ku Isi muri rusange.

    Mujye mubwirana kenshi ko Mukundana kuko uwo ubwira ko Ukunda unamenya icyo akeneye kugirango yumve Akunzwe.

    Urukundo ruzima ni inkingi y’Ubuzima bwiza!!

    Ndabakunda

    IG: @didimuke_di4di 

    FB: @didier Muke

    X : @didimuke

    YouTube : Di4Di Muke

    TikTok: @didimuke

    Didier na Diane bahora mu kwa buki, kuri bo St Valentin iba buri munsi

    Inshuro nyinshi baba basohotse bagiye kurya Isi, buri weekend baasohoka

    Umuryango wabo uhoramo ibyishimo bisendereye;  basohokana n’abana babo mu gihe cy’ibiruhuko

    Didier Di4Di aherutse kwakira agakiza abatizwa mu mazi menshi atangaza ko inzozi ze zibaye impamo

    Ku munsi w’ubukwe bwabo byari ibirori bikomeye; wa mugani w’ab’ubu “hari hahiye”

    Di4Di ni Couple imaze kwamamara cyane mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152241/di4di-bakebuye-urubyiruko-nabakundana-banyanyagiza-urukundo-kuri-st-valentin-152241.html

  • Bruce Melodie afitiye icyizere kidacagase Per… – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi amaso y'abatuye akarere k'Afurika y'i Burasirazuba ndetse n'ahandi ku isi, yerekeje mu Burengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n'intambara ya M23 n'igisirikare cya Congo.

    Ni intambara Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda ko ari rwo rufasha uyu mutwe wa M23, gusa u Rwanda narwo rukaba rudasiba guhakana ibi, ari byo bikomeza gukurura umwuka mubi hagati y'ibihugu bitandukanye.

    Umuhanzi Bruce Melodie akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko afite icyizere ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azabasha kugarura amahoro ndetse n'umutuzo muri aka karere.

    Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ye, aho yabuherekesheje ifoto y'umukuru w'igihugu, mu gihe impande iki kibazo kireba nazo zikomeje gushaka umuti wacyo. Ati: “Dufite icyizere ko Umugaba w’Ikirenga Paul Kagame azazana amahoro n’umutuzo muri aka Karere”.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda no mu Karere, dore ko afite indirimbo zitari nke zakunzwe ku rwego mpuzamahanga, ndetse akaba yarahawe ibihembo bitandukanye birimo Trace Awards, PGGSS n’ibindi.

    Perezida Kagame ashimirwa uko yitwara mu gukemura ibibazo

    Bruce Melodie afitiye icyizere Perezida Paul Kagame

    Bruce Melodie avuga ko afitiye icyizere cyinshi Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152251/bruce-melodie-yagaragaje-icyizere-afitiye-perezida-kagame-ku-kuzana-amahoro-mu-karere-152251.html

  • Byinshi kuri Ruti Joel ugiye guhurira ku ruby… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruti Joël uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu ndirimbo ziganjemo iz'umudiho gakondo, yageze muri studio bwa mbere mu 2018, akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana mu 2021 ndetse na Jules Sentore bise 'Diarabi'.

    Yatangiye umuziki akiri muto, akunda umuco n’umuziki gakondo, kandi yagiye akorana n'itorero Gakondo Group na Ibihame Cultural Troupe, aho yigiye byinshi ku muco nyarwanda.

    Mu mwaka wa 2023, Ruti Joel yashyize hanze album ye ya mbere yise Musomandera, irimo indirimbo 10: Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza, n'Ikinimba.

    Iyi album yayimurikiye abakunzi b'umuziki mu gitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena tariki 14 Mutarama 2023, aho cyitabiriwe n'abantu benshi barimo n'abandi bahanzi.

    Igitaramo giteganyijwe ejo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025

    Ku wa 14 Gashyantare 2025, Ruti Joel azitabira igitaramo cyiswe ‘Amore Valentine’s Gala’ kizabera muri Camp Kigali, aho azahurira ku rubyiniro na Kidum na Alyn Sano. Iki gitaramo cyateguwe na Horn Entertainment, kikaba kigamije gufasha abakundana kwizihiza umunsi wabo mu buryo bwihariye binyuze mu ndirimbo z’urukundo n’umuziki wa gakondo.

    Ubwo Ruti Joel yaganiraga na InyaRwanda ku byo kwitega muri icyo gitaramo, yagize ati:”Nzabaririmbira neza nk’ibisanzwe, umwihariko ni indirimbo z’urukundo zizafasha abitabiriye kwizihiza uwo munsi wahariwe abakundanye.'

    Amatike y’iki gitaramo ari kuboneka ku rubuga www.ibitaramo.com, kandi abakunzi b'umuziki wa Ruti Joel barashishikarizwa kugura amatike hakiri kare.

    Uruhare rwa Ruti Joel mu guteza imbere umuziki gakondo

    Mu myaka ishize, Ruti Joel yitabiriye ibitaramo byinshi, birimo n'icyo yise 'Rumata wa Musomandera' cyabaye mu Ukuboza 2023, aho yerekanye ko umuziki wa gakondo ukundwa n'abantu b'ingeri zose, yaba abato cyangwa abakuru. Akomeje no gutumirwa mu bitaramo byo mu Rwanda no mu mahanga, anakorana n’abahanzi batandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuziki gakondo no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

    Gukangurira urubyiruko gukunda umuco gakondo

    Ruti Joel yagiye asura ibigo by'amashuri yigisha abana umuziki gakondo n’akamaro k'umuco nyarwanda, anashishikariza urubyiruko gukunda umuco wabo. Yashyize imbere gahunda yo kwegereza urubyiruko umuziki gakondo, yerekana ko uyu muziki utari uw’abakuru gusa.

    Mu 2024, Ruti Joel yahawe igihembo muri Rwanda Traditional Music Awards nk’umuhanzi wa gakondo wahize abandi, ashimirwa uruhare rwe mu kurinda no guteza imbere umuco nyarwanda.

    Imikoranire na bagenzi be mu muziki

    Ruti Joel yagize amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye nka Mike Kayihura (mu ndirimbo “Rosana”) na Alyn Sano, bigaragaza icyizere abahanzi bagenzi be bamufitiye.

    Akiri muto, yitoreje mu matorero nka Gakondo Group na Ibihame Cultural Troupe, aho yigiye byinshi ku muco nyarwanda n'injyana gakondo. Ubu abarizwa mu itorero Ishyaka ry'Intore, rikaba riherutse kugaragaza ibigwi nyuma by'amezi ane gusa rishinzwe.

    Icyitegererezo mu muziki gakondo

    Ruti Joel akomeje kuba icyitegererezo cy’umuhanzi uhagarariye umuco w'u Rwanda, yifashisha impano ye mu kugaragaza isura nziza y'igihugu mu ruhando mpuzamahanga. Ibikorwa bye bikomeje kwerekana ko umuziki gakondo ufite ahazaza heza mu muziki nyarwanda. Abakunzi b'umuziki barashishikarizwa gukomeza kumushyigikira no gukurikirana ibihangano bye, haba ku mbuga nkoranyambaga ze no mu bitaramo atumirwamo.

    Ari mu bahagaze neza muri Gakondo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152199/byinshi-kuri-ruti-joel-ugiye-guhurira-ku-rubyiniro-na-kidum-mu-birori-bya-amore-valentines-152199.html

  • Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo yasinye amasezerano na Nike #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'umunyempano Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo yamaze gusinya amasezerano akomeye n'uruganda rukomeye rw'imyenda ndeste na siporo, Nike, rukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano yemeza ko Tyla azajya yamamaza imyambaro n'inkweto bya Nike, bikaba bigaragaza ko uyu muhanzikazi akomeje gutera imbere mu buryo butandukanye, haba mu muziki no mu rwego rw'ubucuruzi.

    Nike ni kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye no gukora imyambaro ya siporo n'inkweto za siporo, kikaba kimenyereweho gukorana n'ibyamamare bitandukanye mu muziki, sinema, n'imikino.

    Kuba Tyla yasinye aya masezerano bifite igisobanuro gikomeye kuko bimushyira ku rwego rumwe n'abahanzi n'abakinnyi b'ibyamamare Nike ikorana na bo.

    Tyla, wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye yise Water yaciye agahigo ku rwego mpuzamahanga, yagiye agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bashya bafite impano idasanzwe ku mugabane wa Afurika.

    Kuba Nike yamuhisemo nk'umwe mu bamamaza ibicuruzwa byayo byerekana ko ubwamamare bwe burimo gukura byihuse ndetse n'ingaruka nziza umuziki we ukora ku bakunzi be ku Isi yose.

    Uyu muhanzikazi si ubwa mbere yinjira mu bijyanye n'imideli n'imyambaro, kuko amaze igihe agaragara mu bitaramo n'ibirori bikomeye yambaye imyambaro y'abazwi cyane ku rwego rw'Isi.

    Amasezerano ye na Nike azamufasha gukomeza kwagura izina rye ndetse bikazamufungurira andi mahirwe mu mwuga we.

    Kwamamaza imyambaro ya Nike ni intambwe ikomeye kuri Tyla, kuko bimuha ishusho nshya nk'umuhanzi ushobora no kwinjira mu bucuruzi bw'imideli. Mu gihe ategurira ibihangano bishya, abafana be bazakomeza kumubona nk'umwe mu bagize uruhare mu guhindura ishusho y'abahanzi ba Afurika ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu myaka mike ishize, Tyla yagaragaje ko ari umwe mu bahanzi b'abanyempano bafite ejo heza, kandi kuba abonye amasezerano nk'aya na Nike bizatuma arushaho gukundwa no kwemerwa nk'umwe mu byamamare bikomeye ku Isi.

    Tyla, uzwi cyane mu ndirimbo ye yise Water yakunzwe n'abantu benshi ku Isi, akomeje kwagura ibikorwa bye by'ubuhanzi ndetse n'amasoko afitanye isano n'imideli n'ibigo bikomeye.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzikazi-tyla-wo-muri-afurika-yepfo-yasinye-amasezerano-na-nike/

  • Bobi Wine Yifatanyije n'Ababyeyi mu Kwizihiza Isabukuru ye y'Amavuko #rwanda #RwOT

    Ku wa 12 Gashyantare 2025, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine, umuhanzi akaba n'umunyapolitiki ukomeye muri Uganda, yizihije isabukuru ye y'imyaka 43 y'amavuko mu buryo budasanzwe. Mu gihe abantu benshi bishimira iyi minsi bakora ibirori binini cyangwa bakayizihiza mu buryo bwihariye, Bobi Wine yahisemo gufasha ababyeyi babyaye, agaragaza umutima w'impuhwe n'urukundo afitiye abaturage be.

    Ghetto president Bobi wine the next president of Uganda

    Uyu munyapolitike usanzwe ari umuyobozi w'ishyaka rya National Unity Platform (NUP), yagiye mu bitaro Nkozi Hospital, aho yavutse, kugira ngo yifatanye n'ababyeyi bari bamaze kwibaruka abana babo. Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushimira ababyeyi ndetse no gutanga ubutumwa bwo gushyigikira iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, cyane cyane abagore n'abana.

    Urugendo rwerekeza ku Bitaro bya

    Bobi Wine yatangiye umunsi we asura ibi bitaro biherereye mu gace ka Mpigi, aho yavutse mu mwaka wa 1982. Yakiriwe n'abaganga, abayobozi b'ibitaro, n'abarwayi bari bahari. Uyu muhanzi n'umunyapolitike yagaragaje ibyishimo byo kuba yagarutse ahantu yavukiye, ashimira abaganga n'ababyaza bakomeje kugira uruhare mu kuzamura ubuzima bw'abaturage ba Uganda.

    Ubwo yageraga mu bitaro, Bobi Wine yasuye abagore bari bamaze kwibaruka, ababwira amagambo y'ihumure no kubashimira ubutwari bagize bwo kwibaruka. Yagize ati:

    'Uyu munsi ni umunsi w'ibyishimo kuri njye, kandi nshimira Imana yangiriye ubuntu bwo kongera kurama. Icyakora, sinashoboraga kuwizihiza bitandukanye n'uko nabyifuzaga. Ababyeyi nibo shingiro ry'ubuzima bwacu, kandi nishimiye kuba ndi kumwe namwe kuri iyi minsi yanyu y'amateka.'

    Inkunga Yatanze ku Bitaro n'Ababyeyi

    Mu rwego rwo gufasha ababyeyi babyariye muri ibi bitaro, Bobi Wine yabashyikirije inkunga y'ibikoresho bitandukanye bigenewe kwita ku bana n'ababyeyi. Ibyo bikoresho byari bigizwe na:

    • Ibikoresho by'isuku nko amasabune, imyenda yo kwambara ku bana n'ababyeyi, imyenda yo kuryamaho, n'ibindi.
    • Ibikoresho byifashishwa mu kwita ku bana nk'amakara yo gushyushya amazi, imiti y'ibanze yo kurinda abana indwara.
    • Impano z'amata n'ibiryo bifasha abana gukura neza.

    Ibi bikoresho byose byatanzwe nk'uburyo bwo gutanga ubufasha no guhumuriza ababyeyi bahura n'ibibazo by'ubukene nyuma yo kwibaruka.

    Bobi Wine yagaragaje uburemere bw'Ibibazo by'Ubuzima muri Uganda

    Mu butumwa bwe, Bobi Wine yagaragaje ko hari ibibazo bikomeye bikibangamiye ubuzima bw'abaturage, cyane cyane abagore n'abana. Yagarutse ku kibazo cy'ibura ry'imiti mu bitaro bya Leta, umushahara muto w'abaganga, ndetse no kuba ibitaro byinshi bitujuje ibisabwa. Yagize ati:

    'Ibitaro nk'ibi byagombye kugira ibikoresho bihagije kugira ngo buri mubyeyi uje kuhabyarira agire ubuzima bwiza. Ariko turacyafite ikibazo gikomeye cy'ibura ry'ibikoresho by'ibanze. Nk'abaturage, tugomba gukomeza gusaba impinduka zizamura urwego rw'ubuvuzi.'

    Mu rwego rwo gushishikariza abandi bantu bafite ubushobozi gutanga inkunga, Bobi Wine yasabye abantu kwitanga no gufasha abagore n'abana bato bafite ibibazo byo kubona serivisi z'ubuvuzi.

    Abaturage bishimiye iki gikorwa cy'indashyikirwa

    Igikorwa cya Bobi Wine cyashimwe cyane n'abaturage ndetse n'abakozi b'Ibitaro bya Nkozi. Ababyeyi n'abaganga bashimye umutima mwiza wa Bobi Wine, bavuga ko ari urugero rwiza ku bandi banyapolitike n'abayobozi bagombye kwita ku baturage.

    Umwe mu babyeyi wari uherutse kwibaruka yagize ati:
    'Kuba umuntu ukomeye nka Bobi Wine atwibutse, akadusura mu gihe nk'iki, bitwongerera ibyishimo kandi bikadufasha kumva ko tutari twenyine. Turamushimira kuba yatekereje kuri twe.'

    Umuganga ushinzwe kwakira ababyeyi mu bitaro bya Nkozi na we yagize ati:
    'Iki gikorwa kiradushimishije cyane. Nk'abantu bakora mu rwego rw'ubuvuzi, twifuza kubona abantu benshi bafite umutima nk'uyu, bafasha abakene kandi bagaharanira imibereho myiza y'abaturage.'

    Igikorwa gifite igisobanuro gikomeye ku rugendo rwa Bobi Wine muri Politiki

    Abasesenguzi bemeza ko igikorwa nk'iki kigira igisobanuro gikomeye kuri Bobi Wine nk'umunyapolitike ushaka impinduka muri Uganda. Nk'umuntu wahanganye na Perezida Yoweri Museveni mu matora y'umukuru w'igihugu mu mwaka wa 2021, ndetse akaba akomeje kurwanya ubuyobozi bwa Museveni, iki gikorwa cyafashwe nk'uburyo bwo kwereka abaturage ko ateganyiriza ejo hazaza habo.

    Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Bobi Wine akomeje kubaka isura y'umuntu uharanira imibereho myiza y'abaturage, bikaba bishobora kugira ingaruka nziza ku bwiyongere bw'abamushyigikira mu gihe cy'amatora ataha.

    Bobi Wine

    Kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 43 mu buryo budasanzwe ni ikimenyetso kigaragaza ko Bobi Wine ari umuntu witangira abaturage be, cyane cyane abagore n'abana. Igikorwa cye cyagaragaje ko kwizihiza isabukuru si ukujya mu birori bikomeye gusa, ahubwo bishobora no kuba uburyo bwo gufasha abari mu bibazo.

    Abaturage benshi bashimye iki gikorwa, bavuga ko Bobi Wine akomeje kugaragaza ko ari umuyobozi ushishikajwe n'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage ba Uganda.

    Ese wowe ubona iki gikorwa cya Bobi Wine nk'inyungu za politiki cyangwa ni umutima mwiza wo gufasha?

    Source : https://kasukumedia.com/bobi-wine-yifatanyije-nababyeyi-mu-kwizihiza-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Qatar yemeje umushinga wo gukuraho VISA ku Banyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame uri i Doha, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Baganiriye ku mubano w'Ibihugu byombi ndetse n'inzego zitandukanye byarushaho kwaguriramo imikoranire.

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw'akazi muri Qatar, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano w'ibihugu byombi no gushimangira imikoranire mu nzego zitandukanye.

    Mu biganiro byabereye mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, abayobozi bombi bagarutse ku bufatanye bw'ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n'uburezi. U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye, ndetse hashize imyaka myinshi Qatar igaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n'ibikorwaremezo n'ingendo zo mu kirere

     

    Source : https://kasukumedia.com/qatar-yemeje-umushinga-wo-gukuraho-visa-ku-banyarwanda/

  • Qatar n'u Rwanda byateye intambwe mu gukuraniranaho Visa – #rwanda #RwOT

    Iyi mbanzirizamasezerano ivuze ko ibihugu byombi byemeye ko bikwiriye gukuraniraho Visa, gusa impande zombi nizimara kuyemeranyaho no kureba niba ntabyahindurwa cyangwa bikanozwa, hazasinywa amasezerano ya nyuma.

    Iyi mbanzirizamasezerano yemejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, nk'uko byatangajwe na Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'iki gihugu.

    Igikorwa cyo kwemeza iyi mbanzirizamasezerano cyabereye mu Nama ya Guverinoma yayobowe na Minisitiri w'Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani.

    Kwemeza aya masezerano bivuze ko Abanyarwanda bazajya bashaka kugirira ingendo muri Qatar batazajya basabwa Visa. Ni nako bizajya bigenda ku baturage ba Qatar bashaka kujya mu Rwanda.

    Kuva mu 2019 Leta ya Qatar yongeye u Rwanda mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya muri iki gihugu bakaba bahamagara iminsi 30 badafite Visa.

    Gufungura amarembo ku baturage b'ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y'igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw'ibihugu.

    Umuhango wo kwemeza iyi mbanzirizamasezerano ubayeho nyuma y'uko nubundi Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar, ndetse agirana ibiganiro na Emir w'iki gihugu, Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

    Ku mugoroba wo ku wa 11 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw'akazi.

    U Rwanda na Qatar bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano.

    Mu Ukwakira 2024 Polisi y'u Rwanda n'Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y'imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw'impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n'ibyaha.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.

    Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Umubano w'u Rwanda na Qatar waranzwe no kugenderanirana kw'abakuru b'ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-n-u-rwanda-byateye-intambwe-mu-gukuraniraho-visa

  • Abadepite batabarije abarenga 90% bakora imirimo itanditse mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), yasohotse muri Kamena 2024 igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi biri mu Rwanda byinshi biri mu cyiciro cy'ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y'umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by'ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.

    Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025, baganiriye na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda, Amb. Nkulikiyinka Christine, bamugaragarije ko kuba Abanyarwanda 90,3% bakora imirimo itanditse biteye inkeke kuko badashobora kubasha kwiteza imbere.

    Perezida wa Komisiyo, Depite Ndangiza Madina, yifashishije raporo yakozwe na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko basanze abakora ubwubatsi 41,46% ari bo Bambara ibikoresho byo kubarinda impanuka gusa, mu gihe abayede usanga bazamura amabuye na sima nta cyo kubakingira bafite.

    Ati 'Iyo urebye abubatsi b'izi nyubako tubona usanga enjeniyeri ari umwe ariko hari abafundi hari n'abayede batagira amasezerano hari igihe umuntu abahemba nko mu cyumweru bitewe n'amasezerano mwagiranye atanditse, n'iyo urebye mu bucukuzi bwa kariyeri na bo ni ba nyakabyizi, nagira ngo mutugaragarize uburyo mukora igenzura muri ibi byiciro kubera ko byagaragaye ko nta mategeko abagenga, abagore bakoramo iyo atwise bamubwira ko ahagaritswe hagakomeza abandi, hari ibibazo byagiye bigaragara.'

    Depite Mukamana Alphonsine yavuze ko ubugenzuzi bukorwa bugera ku bakora imirimo izwi no mu bigo bifite aho abikorera nyamara umubare munini ari uw'abakora imirimo itanditse.

    Ati 'Abakora imirmo itanditse cyangwa se ubushabitsi butanditse bagera kuri 90.3% ukareba ugasanga ni benshi kandi bari hirya no hino hanyuranye n'iyo urebye ubona abagenzuzi b'umurimo ahantu basura ni abantu baba bazwi bakorera ahantu ku buryo wamusura ugasanga akorera ahantu heza bijyanye n'uburenganzira bw'abakozi ibitubahirizwa akaba yabereka ko bitubahirizwa ariko abakora imirimo itanditse bakorera ahantu hatandukanye bashobora no kudakora buri munsi bagakora igihe runaka ikindi gihe ntibakore.'

    Imibare ya NISR yo mu gihembwe cya kane cya 2024 igaragaza ko mu Banyarwanda 8,4 bari mu kigero cyo gukora, miliyoni 4,6 ari bo bari bafite akazi mu Ugushyingo 2024, mu gihe miliyoni 3 bo batari mu kazi kandi ntibabe no mu bagashakisha.

    Nk'ubu mu Banyarwanda bafite akazi, 80% bafite ubumenyi bw'ibanze (basic education) cyangwa munsi yabwo, abafite ubumenyi buringaniye (intermediate) n'abafite ubumenyi buteye imbere (advanced), bakaba munsi ya 20%.

    Mu nzego zirimo nk'ubuhinzi buza imbere mu gutanga imirimo ku Banyarwanda benshi, abagera kuri 98% bafite ubumenyi bw'ibanze cyangwa uburi munsi yabwo. Mu rwego rw'inganda, uyu mubare uri kuri 78% mu gihe mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro uyu mubare uri kuri 80%, nk'uko Raporo ya Banki y'Isi igaruka ku bukungu bw'u Rwanda (REU, No23) ibyerekana.

    Umubare munini w’Abanyarwanda bakora imirimo itanditse

    Depite Uwiringiyimana Philbert yavuze ko ingamba Mifotra ifite zigaragara nk'izakemura ibibazo by'imirimo yanditse ariko itanditse ntizikoreho.

    Ati 'Yatugaragarije ingamba zitandukanye ariko ubona zakora ku bakora mu mirimo yanditse kuruta uko zakora mu mirimo itanditse. Mu gihe ufite abantu bari mu kazi 90,3% bari mu mirimo itanditse bivuze ngo akazi bari gukora ntabwo kabafasha neza kwiteza imbere ni cyo kibazo gihari.'

    'Yatubwira uburyo bwo kunoza uru rwego rw'imirimo itanditse kugira ngo nibura iyi 90,3% igabanyuke. Tuvuge nk'abantu bakora akazi k'ubufundi n'ababafasha bamwe bakora bagahemmbwa ku munsi, ba nyakabyizi. Ni ukuvuga ngo umuntu wa nyakabyizi arakora umwaka wa mbere, uwa Kabiri ukabona abisaziyemo ugasanga ageze mu myaka yo kutagira imbaraga yarakoreye amafaranga menshi yagombye kuba yaramugiriye akamaro.'

    Minisitiri Amb. Nkulikiyinka yagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu guhuza abakozi bo mu mirimo itandukanye n'abakoresha babo ku buryo bagirana amasezerano rusange agamije kunoza iyo mirimo ku buryo igirira akamaro abayikoramo.

    Ati 'Aho tuzashyira imbaraga ni ukuvana abantu muri iyo mirimo itanditse bakajya mu yanditse kuko uri mu mirimo itanditse ni we uba ufite ibyago byinshi byo kugwa muri ibyo bibazo na ho ufite akazi kazwi kanditse ibyo bibazo biragabanyuka.'

    'Muri gahunda harimo kuzamura bigaragara umubare w'abantu bafite amasezerano y'akazi yanditse aha tukaba tugiye gushyira imbaraga mu byo twatanzeho urugero cyane cyane nko mu bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro by'amasezerano rusange, aho usanga abakozi n'abakoresha bafite amasezerano arenga ibyo kuvuga gusa ngo amasezerano aranditse bafite n'umushahara uyu n'uyu ahubwo ashyira hamwe ibyo bakeneye kugira ngo bakore batekanye.'

    Amategeko yemerera umukoresha n'umukozi kugirana amasezerano yanditse cyangwa atanditse yose agategeka buri ruhande kubahiriza ibiyakubiyemo.

    Perezida wa Komisiyo Depite Ndangiza Madina na Visi Perezida Uwiringiyimana Philbert bavuze ko ikibazo cy’imirimo itanditse gikwiye guhagurukirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batabarije-abarenga-90-bakora-imirimo-itanditse-mu-rwanda