Author: webrwanda

  • Nelly Kelba uri mu bahagaze neza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yari imaze umwaka

    Uyu muhanzi uri mu bakiri bato ariko bafite impano zo guhangwa amaso muri muzika Nyarwanda amaze gukora indirimbo zirimo iyo yakoranye na MC Tino yitwa ‘Uzaperereze’, iyitwa ‘Ijana ku Ijana’ n’izindi zitandukanye.

    Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndatuje’ yari yarasohotse mu buryo bw’amajwi mu mwaka ushize wa 2019.

    Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo agaragaza uburyo umuntu atuza iyo yahisemo neza umukunzi bazabana kugeza gupfa.

    Mu ndirimbo ‘Ndatuje’ uyu muhanzi agira inama abashaka abakunzi kubanza gushishoza kuko ibishashagirana siko byose biba ‘Ari zahabu’.

    Audio ya Ndatuje yakorewe muri Touch Music na Trackslyayer, video yakozwe na Fab Lab.

    Nelly Kelba yatangiye gukora umuziki we mu ntangiriro za 2019, aho mbere yakoraga muzika mu buryo bwo gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ibizwi nka ‘Karaoke na live band’ mu birori bitandukanye.

    Atangaza ko imishinga afite imbere ari myinshi ,harimo gukora umuziki mwiza kandi wubaka no kuwumenyekanisha.

    Uyu musore w’imyaka 23, yasoje amashuri y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na mudasobwa [Conputer Sciences].

    Reba hano indirimbo ‘Ndatuje’ ya Nelly Kelba


    Reba hano izindi ndirimbo za Nelly Kelba

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za COVID19

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2020, ubwo yari yitabiriye Inama ya Mbere Idasanzwe y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe, n’ibya Pasifika ‘OACPS’.

    Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga [Video Conference], yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma babarizwa muri uyu muryango wa OACPS.

    Umukuru w’igihugu yavuze ko ubufatanye aribwo bw’ibanze mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

    Yavuze ko “Icyorezo cya Coronavuris kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi ndetse n’ibikorwa by’ubukungu byarahangirikiye. Biracyagoranye uyu munsi kuvuga ngo ibi bihe bikomeye turimo bizarangira ryari.“

    “Hakenewe kandi imbaraga kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubona ibisubizo kuri byinshi mu bihugu bigize uyu muryango wacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibigo bishinzwe guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika bikomeje kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bwo gupima abakekwaho iki cyorezo kuri uyu mugabane.

    Avuga kandi ko ibihugu bya Afurika bisabwa gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi no gukumira icyorezo ariko hakabaho ubufatanye.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Uburayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri uyu muryango wa ACP, nk’uko nawo usanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku mugabane w’Uburayi.

    Yagize ati “Ingaruka za COVD19 zizamara igihe kirekire nyuma yo gutsinda iyi virusi n’urugendo rwo kongera kwiyubaka ruzaba rurerure.”

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, yagaragazaga ko Isi yapfushije abandi bantu ibihumbi 4900 umunsi umwe, abandi barenga ibihumbi 78 barandura.

    Ku mugabane wa Afurika wose hamaze kugaragara abantu 159 838 banduye Coronavirus, abamaze gupfa ni 4 520 naho abakize ni 68 985 .

    Afurika y’Epfo iri imbere mu kugira abafite ubwandu benshi kuko ari 35 812, abamaze gupfa ni 755, ikurikirwa na Misiri ubu ifite abamaze gupfa benshi kuri uyu mugabane kuko bageze kuri 1 052 naho abamaze kwandura ni 27 536.

    Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni cyo gihugu cyugarijwe cyane kuko hamaze kwandura abantu 2 093, hapfuye 71.

    U Rwanda rufite abanduye 384, hamaze gupfa abantu babiri ariko hamaze gukira abandi 269; muri Uganda hari abanduye 489, Tanzania ifite abanduye 509 hamaze gupfa 21, mu Burundi handuye abantu 63 hapfa umwe naho muri Sudani y’Epfo hamaze kwandura abantu 994, hamaze gupfa 10.
    Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bya OACPS yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya OACPS

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Inzu igurishwa 2.000.000 Nyamata

    iherereye mu karere ka Bugesera aho bita mubihari ku muhanda werekeza ruhuha,
    ifite ibyumba 2 na saloon,
    iri mu kibanza gifite 30/35
    ikaba igurishwa 2,000,000 frw negociable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Musanze: Uwari mu rubyiruko rw’abakorerabushake yishwe atemwe

    Byabere mu mudugudu wa Kabere, Akagari ka Coko, Umurenge wa Muko mu karere ka Musanze. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uyu musore yatezwe igico n’ uwitwa Flodouard Dushimimana wamutemye agahita yishyikiriza Polisi ikorera ku murenge wa Muko.

    Uyu Habimana washakanye na Nyirazaninka yakoraga akazi ko gufotora ariko akabifatanya n’umurimo w’ubwitange wo kuba umufotozi (photographer).

    Umurambo we woherejwe mu bitaro byo mu Ruhengeri kugirango usuzumwe iby’urupfu rwe.

    Ntabwo yaramenyekana icyabaye intandaro y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Habimana, gusa hari amakuru avuga ko umwe mu bakekwaho kwica Habimana babana mu rubyiruko rw’abakorera bushake Youth Volunteers

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo – Minisitiri Munyangaju

    Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’amafederasiyo atandukanye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2020 batangije icyumweru cyo Kwibuka Abasiporitifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiroo batandukanye barimo na Minisitiri wa Sports, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahashyinguye imibiri igera kuri 250,000.

    Mu butumwa bwe, Minisitiri wa siporo yasabye abasiporitif kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri siporo.

    Yagize ati“abasiporutifu bahuzwa na byinshi ariko na siporo ikagira umuyoboro mu guteza imbere igihugu binyujijwe mu mahoro no gutanga urukundo. Iyo abantu ari nk’abafana ba Rayon, abafana ba Arsenal cyangwa Real Madrid uba usanga bakundana. Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo.”

    Iki ni igikorwa ngaruka mwaka gisanzwe kiba n’ubundi muri uku kwezi Kamena, cyahuriranaga n’imikino yo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izwi nka “GMT” ariko uyu mwaka kubera icyorezo cya #COVID-19 iyi mikino ntizaba.

    bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kigali

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju asinya mu gitabo cy’abashyitsi

    Yasabye abasiporutifu kurwangwa n’umuco w’amahoro n’urukundo

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nyuma yo kuvugwa muri Rayon Sports na Kiyovu Sports ntibumvikane, Kawunga yongereye amasezerano muri Sunrise

    Kapiteni w’ikipe ya Sunrise FC, Uwambazimana Leon uzwi nka Kawunga, yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe, ni nyuma yo kutumvikana na Kiyovu Sports.

    Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yananiranywe na Kiyovu Sports yamwifuzaga bikomeye.

    Ibi byatewe n’uko iyi kipe ngo itubahirije ibyo bari bumvikanye mbere yo guhagaruka Nyagatare aza i Kigali kuyisinyira aho bashatse kugabanya amafaranga bumvikanye bavuga ko afite imvune mu ivi kandi akaba azi ko nta kibazo na kimwe afite.

    Nyuma yo kunaniranwa na Kiyovu Sports byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports yahoze akinira mbere.

    Ibi nabyo ntibyaje gukunda kuko uyu musore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Sunrise FC.

    Uwambazimana Leon akaba amaze imyaka 4 muri iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, akaba ari umwe mu bakinnyi yubakiyeho mu kibiga hagati cyane ko ari na kapiteni wayo.

    Kawunga yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Sunrise FC

    Kawunga asanzwe ari kapiteni wa Sunrise FC

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Tariki ya 2 Kamena, umunsi w’amateka kuri Haruna Niyonzima mu ikipe y’igihugu

    Imyaka 13 irashize kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda uyu munsi, Haruna Niyonzima akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi, akaba ari na wo munsi yafunguye konti y’ibitego amaze gutsindira u Rwanda.

    Ku munsi nk’uyu, tariki ya 2 Kamena 2007, ni bwo Haruna yakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi makuru, u Rwanda rwari rwakiriye Guinea Equatorial kuri Stade Amahoro mu mukino w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana.

    Kuri iyi tariki ni bwo Haruna nayikiniye Amavubi umukino we wa mbere, ni na wo munsi yatsinze ibitego bye bya mbere mu ikipe y’igihugu, umukino warangiye ari ibitego 2 by’u Rwanda ku busa bwa Guinea Equatorial, akaba ari ibitego byose byatsinzwe na Haruna Niyonzima.

    Uyu musore wari umeze nka Zahabu abanyarwanda bafite, yabanjye guhagurutsa abanyarwanda ku munota wa 57, mu gihe barimo bakibaza niba Guinea idashobora kwishyura iki gitego ashimangira intsinzi ku munota wa 77.

    Haruna Niyonzima ubu ukinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, bigaragara ko amaze gukinira Amavubi imikino 90, akaba yaratsinzemo ibitego 5 gusa.

    Ku munsi nk’uyu muri 2007 ni bwo yakiniye ikipe y’igihugu umukino we wa mbere

    Ni umukinnyi ukunze kurangwa n’igitsure kuri bagenzi be iyo bari mu kibuga

    Amaze imyaka 13 mu ikipe y’igihugu

    Ubu ni we kapiteni w’ikipe y’igihugu amaze kuyikinira imikino 90

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Impamvu Iradukunda Eric Radu yahisemo gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Police FC

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uherutse gusinyira Police FC, Iradukunda Eric Radu avuga ko impamvu yahisemo kwerekeza muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano ari uko yabonaga ikipe ye ya Rayon Sports yari asoreje amasezerano nta kimenyetso na kimwe imwereka cy’uko ikimukeneye.

    Iradukunda Eric Radu, yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, akaba ari n’umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe mu myaka 2 ishize dore yari ntyasimburwa ku mwanya we, bitunguranye abantu bumvise yasinyiye Police FC aho kongerera amasezerano Rayon Sports.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kugeze ubu ari umukinnyi wa Police FC kuko yamaze kuyisinyira imyaka 2.

    Yagize ati“ni byo njyewe ubu tuvugana ndi umukinnyi wa Police FC, nayisinyiye imyaka 2, ni ukuvuga imyaka y’imikino 2(seasons 2)”

    Yakomeje avuga ko impamvu yasinyiye Police FC ntiyongere amasezerano muri Rayon Sports, ngo iyi kipe ntiyigeze imwegera ngo imwereke ko ikimukeneye.

    Yagize ati“urabona twagiye muri bino bihe bya #GumaMuRugo kubera COVID-19, ikipe yacu hahise hazamo ibintu by’ibibazo ariko turavuga ngo reka dutegereze turebe, ariko muri ibyo bihe byose amakipe yaratwegeraga ariko tuavuga ngo reka dutegereze turebe kuko ntitwari tuzi niba shampiyona izakomeza cyangwa igikombe bazahita bagitanga, rimwe na rimwe ntitubavugishe.”

    “Igitekerezo cyo kugenda cyaje ubwo bavuga ngo shampiyona igikombe baragitanze, ikipe yanjye mbona ntinyegereye nkabona abandi barimo kuvugana n’andi makipe, ikipe yanjye ntiyanyegera ngo imvugishe, Police FC inyegereye ndavuga no byashoboka ko nagenda.”

    Iradukunda Eric Radu yinjiye muri Rayon Sports muri 2018 avuye mu ikipe ya AS Kigali, akaba yaramaze kuba umukinnyi wa Police FC yahoze akinira n’ubundi mbere yo kwerekeza muri AS Kigali.

    Radu ngo yahisemo kwisubirira muri Police FC nyuma y’uko yabonye nta muyobozi wa Rayon Sports urimo kumwegera

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Akamaro k’imibonano mpuzabitsina mu buzima

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kwifata bitabangamira ubuzima bw’umuntu, ariko gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bifitiye umubiri wa muntu inyugu nyinshi cyane. Mu ngingo z’abahanga zakozwe zerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina n’iyo byaba ku rugero ruke mu cyumweru, hari akamaro bigirira umubiri.

    Nk’uko tubitangarizwa kandi na forbes.com, imwe muri iyo mimaro ni iyi ikurikira:

    1.Kongera ubushobozi bwo guhumurirwa

    Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura umusemburo witwa “Prolactin”. Uyu musemburo utuma uturemangingo two mu bwonko dutuma hiyongera ibice bihererye mu bwonko bishinzwe impumuro.

    2. Kugabanya indwara y’umutima

    Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Queens (Queens University) y’i Belfast, ku bijyanye n’umutima, basanze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa nyinshi mu cyumweru bigabanya ibyago byo guhura n’indwara y’umutima.

    3. Kugabanya ibiro

    Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina na byo ntaho bitaniye no gukora imyitozo ngororamubiri, kuko iyo umuntu arangije rimwe gusa; ibingana no kwiruka mu gihe cy’ iminota 15 kuri Treadmill (igikoresho cya gymnastic umuntu yirukaho atava aho ari).

    4. Kugabanya kwiheba

    Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2002, ku bakobwa 233; aba bakobwa baryamanye na bagenzi babo b’abahungu bamwe bambaye udukingirizo abandi batatwambaye. Ku bakobwa bahuye n’abahungu batambaye udukingirizo, basanze ikibazo cyo kwiheba ari gike ugereranyije na bagenzi babo bahuye n’abahungu bambaye udukingirizo. Ibi biterwa n’ umusemburo wa “prostaglandin” uba mu masohoro, ukinjirira mu mukobwa biciye mu myanya ndangagitsina ye. Uyu musemburo ugabanya kwiheba.

    5. Kugabanya ububabare

    Nyuma y’ibyishimo byinshi bibonwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina hari umusemburo urekurwa witwa “Ocytocin” ku rugero rukubye inshuro Eshanu ku rwari rusanzwe ruriho. Uyu musemburo na wo utuma harekurwa “endorphins”, ariyo ikuraho ibijyanye n’ububabare; nk’umutwe ukabije. Ku bagore ho hanarekurwa umusemburo, “estrogen” ufite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe bubanziriza igihe cy’imihango ku bantu b’igitsina gore.

    6. Kugabanya ibyago byo kurwara ibicurane na Giripe

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wilkes (Wilkes University) yo muri Pennsylvania buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe kugera kuri ebyiri mu cyumweru byongera 30% urugero rwa “immunoglobin A”, ishinzwe kurinda umubiri.

    7. Gukora neza k’uruhago rw’inkari

    Imibonano mpuzabitsina kandi ituma Uruhago rw’inkari rugira ubushobozi bwo gukora neza.

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!