Author: webrwanda

  • Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyenda ya Made in Rwanda

    Abakinnyi ba Arsenal bagaragaye bambaye imyambaro ya Made in Rwanda, ni nyuma yo gusobanurirwa n’abanyarwanda bahanga iyi myambaro, ni muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Iki kiganiro cyayobowe na Ruhumuliza Emmanuel ukora muri Visit Rwanda, kikaba kibanze ku myambarire y’abakinnyi batatu ba Arsenal bari bitabiriye iki kiganiro ndetse n’impamvu bakunda iyi myambaro.

    Abo bakinnyi ni Pierre-Emerick Aubameyang, Héctor Bellerín na Reiss Nelson, hagiye hagaragazwa amafoto ya bo mu bihe bitandukanye kugeza ku yo bambaye imyenda ikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Bakaba basobanuriye n’unmwihariko w’iyi myambaro ikorerwa mu Rwanda

    Muri iki kiganiro, rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang, yavuze ko ku kijyanye no kwambara arebera kuri nyakwigendera, Michael Jackson.

    Yagize ati“kuva nkiri muto ngerageza gukurikiza Umwami wa Pop, Michael Jackson ni we mfatiraho urugero mu bijyanye n’imyambarire.”

    Imyaka ishize ari 2 ikipe ya Arsenal isinyanye amasezerano n’u Rwanda y’imyaka 3, aho mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’iburyo.

    Pierre-Emerick Aubameyang(ibumoso), Hector Bellerin(hagati) Reiss Nelson(Iburyo)

    source http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-arsenal-bagaragaye-bambaye-imyenda-ya-made-in-rwanda

  • Rulindo: Abarenga 60 bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa ‘Tangawizi’

    Muri Gicurasi 2019, nibwo mu gishanga cya Muyanza gihuriweho n’Imirenge ya Buyoga, Burega n’igice gito cy’Umurenyge wa Ntarabana, hatangiye guhingwa igihingwa cya tangawizi kitari kimenyerewe mu Rwanda.

    Kuri ubu iki gihingwa cya Tangawizi gihingwa gusa ku gice cy’Umurenge wa Burega ariko ubuyobozi butangaza ko n’ibindi bice by’umwihariko iby’iki gishanga bizatangira guhingwamo tangawizi nyuma yo kubona ko umusaruro wayo ari mwiza.

    Ni igishanga gifite igice cy’ubuso bungana na hegitari 1100, ni ukuvuga ko ubu ni ubuso butunganyijwe muri iki gishanga aho abagihingamo batajya bagira ikibazo cy’amapfa kuko hari damu ya Muyanza [Valley Dame], yifashishwa mu kuhira ibihingwa.

    Iki gishanga gisanzwe gihingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, imboga, imbuto n’indabo ndetse na tangawizi iri mu bihingwa bigeze muri iki gishanga vuba.

    Paul Imulia, Umunyakenya ufatanya n’abaturage bo muri aka karere guhinga tangawizi yabwiye UKWEZI ko iki gihingwa kugihinga bisaba ubutaka bwiza n’amazi menshi.

    Tangawizi ni igihingwa kitagoye kukitaho kandi n’ibijyanye n’igihe imara mu murima ni gito cyane kuko yerera amezi 10.

    Paul Imulia avuga ko batangiye gusarura iza mbere kandi ko nta kibazo cy’isoko bafite. Ati “Isoko turarifite rihagije haba imbere mu gihugu no hanze yacyo”.

    Umusaruro wa tangawizi watangiye kuboneka mu gishanga cya Muyanza

    Iki gihingwa cyerera mu butaka, cyera ibijumba, ibi bijumba nibyo bahitamo ibyo bashaka kuzagira imbuto bakabirekera mu butaka bikazakomereramo kugira ngo nibabitera bizamere.

    Gutegura imbuto ya tangawizi bikorwa nk’uko bikorwa mu gutegura imbuto y’ibirayi, kuko iki gihingwa ari ubwa mbere cyari gihinzwe mu Rwanda, imbuto yakuwe muri Tanzania.

    Intego ni uko imbuto ituruka yanze yagenda igabanuka hakongerwa itunganyirizwa imbere mu gihugu.

    Akomeza agira ati “Imbogamizi dufite ni izo kutabonera igihe imbuto zo gutera kubera ko bidusaba kuzikura muri Tanzania”

    Imulia avuga ko mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo bateganya kujya batuburia mu Rwanda imbuto zo gutera ndetse ngo baranabitangiye.

    Aba bahinzi bavuga ko guverinoma y’u Rwanda yabafashije cyane kuko yatunganyije igishanga cya Muyanza kandi ikanahakorwa damu ituma babona amazi yo kuhira.

    Paul Imulia ati “Guverinoma yaradufashije cyane, icyo twayisaba ni uko yakomeza kutuba hafi, kugira ngo tutazagira ikibazo cy’amazi yo kuhira kuko tangawizi ni igihingwa gikenera amazi menshi”.

    Uyu Munyakenya avuga ko Abanyarwanda bakwiye kureka imyumvire yo kumva ko tangawizi ari igihingwa cy’abanyamahanga nabo bakagihinga kuko mu Rwanda kihera.

    Ati “Abanyarwanda batureberaho uko tubigenza, ababikeneye bakaza tukaberekera nabo bagatangira kuyihinga kuko ni igihingwa kitagoye”.

    Ibyo kuba tangawizi ari igihingwa kitagoye binashimangirwa na Mulindwa Prosper, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Rulindo.

    Mulindwa avuga ko igihingwa cya tangawizi ari igihingwa gishya mu karere ka Rulindo, gusa ngo ni igihingwa gitanga umusaruro n’amafaranga kurusha bimwe mu bihingwa abaturage b’akarere ka Rulindo basanzwe bahinga.

    Abahinzi bagera kuri 60 nibo bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa Tangawizi mu karere ka Rulindo

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo kandi butangaza ko magingo aya hari abakozi bahoraho bakora mu buhinzi bwa tangawizi bari hagati ya 60 na 70.

    Mulindwa avuga ko mu byo abaturage ba Rulindo bungukiye kuri iki gihingwa gishya ari uko kibaha amafaranga bagashobora kwizigamira bakagura amatungo, ikindi ngo ni uko abahinzi bari kwiga uko gihingwa kugira ngo nabo bazagihinge mu marima yabo.

    Akarere ka Rulindo gateganya kongera ubuso buhinzeho tangawizi bukava kuri hegitari 10 zikaba hegitari 20, ibi ngo bizatuma n’umubare w’ababona akazi muri ubu bihinzi wiyongera.

    Ati “Ni igihingwa kitarwara nk’ibindi bihingwa, ni igihingwa gitanga amafaranga kuko muri iki gihe ikilo kimwe kiragura amafaranga ari hejuru ya 1200, urumva rero kiratanga amafaranga menshi ku baturage”.

    Aka karere gahinga tangawizi ku buso bungana na 1/3 cya hegitari buri cyumweru kugira ngo gusarura bige bihoraho aho kugira ngo yerere rimwe igire rimwe ku isoko.

    Ati “Turateganya ko n’abaturage bazajya bakihingira umushoramari akabaha imbuto akanabagurira umusaruro”.

    Damu ya Muyanza ifite amazi ahagije?

    Visi Meya Mulindwa avuga damu ya Muyanza ifite amazi ahagije mu kuhira imyaka yose ihingwa muri iki gishanga kuko ngo mbere y’uko ikorwa habanje gukorwa inyinyo harebwa ingano y’amazi akenewe.

    Ati “Iyo yuzuye igira metero cube miliyoni 2 n’ibice bitatu ntabwo rero amazi ashobora kuba makeya kuko ubuso bwuhirwa bwatunganyijwe hakurikijwe amazi aba muri damu”.

    Visi Meya avuga ko tangawizi ikenera amazi menshi igiterwa. Ngo iyo imaze gukura ntabwo ikomezera gukenera amazi menshi nk’uko bigenda ku bihingwa birimo n’urusenda.

    Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere tugira imvura ihagije y’itumba n’umuhindo. Kimwe n’ahandi mu Rwanda mu karere ka Rulindo izuba ryinshi riva guhera muri Kamena kugeza muri Nzeli, hakanava izuba riringaniye mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri.

    Mulindwa ati “Ntabwo ayo mezi atanu ariyo yatuma amazi ashyira muri damu, icyo dukora ni ukuyasaranganya ku buryo ibice byose bibona amazi ku gihe”.

    Akarere ka Rulindo gasaba abakoresha aya mazi y’idamu ya Muyanza kuyakoresha neza bakirinda ko hari aho itiyo yatoboka ngo amazi amare umunsi wose apfa ubusa. Abahinzi bagera kuri 60 nibo bamaze kubona akazi gahoraho mu buhinzi bwa Tangawizi mu karere ka Rulindo

    Damu ya Muyanza yifashishwa mu kuhira imyaka yo mu gishanga cya Muyanza gihuza imirenge itandukanye mu Karere ka Rulindo

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Abarenga-60-bamaze-kubona-akazi-gahoraho-mu-buhinzi-bwa-Tangawizi

  • ABAKOBWA 21 BA BARUNDIKAZI BAZA KU MWANYA WA 1 BAFITE UBURAGA N’UBWIZA:AMAFOTO>>

    UYU MUNSI TUBAZANIYE ABAKOBWA 21  BA BARUNDIKAZI BEZA KURUSHA ABANDI N’URUTONDE RWAKOZWE NI BINYAMAKURU BYANDIKIRA MU BURUNDI EJO BUNDI TARIKI 16 GICURASI.

    NKUKO IBINYAMAKURU BYANDITSE  BYAVUGAGA KO ABAKOBWA BA BARUNDI NGO NTABWO BAJYA BAMARA IGIHE KU MYANYA Y’UBWIZA NGO AKENSHI USANGA HAZA ABANDI BANA BATOYA BAGASIMBURA ABAKURU MU BWIZA REBA HASI AMAFOTO YOSE UKO BANGANA GUSA NTAMAZINA YABO BATANGAJE.

    AMAFOTO YA BARUNDIKAZI BEZA KURUSHA ABANDI BOSE BATUYE MU BURUNDI>>>

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     10 total views,  10 views today

    The post ABAKOBWA 21 BA BARUNDIKAZI BAZA KU MWANYA WA 1 BAFITE UBURAGA N’UBWIZA:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/abakobwa-21-ba-barundikazi-baza-ku-mwanya-wa-1-bafite-uburaga-nubwizaamafoto/

  • ABAJENERALI 30 BAMAZE GUPFA MU KWEZI KUMWE GUSA MURI SUDAN Y’EPFO:AMAZINA NA MAFOTO>>

    Abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali 30 ndetse n’abayobozi bakomeye barimo uwahoze akuriye ubutabera, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ndetse n’abarezi bakomeye batandukanye mu gihugu cya Sudani y’Epfo bamaze gupfa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

    Nkuko byagiye bigaragara, mu minsi yonyine kuva kuwa 10 kuva kugeza wa 13 Gicurasi 2020, abategetsi bakomeye muri Sudani y’Epfo barimo na Lt. Gen Nuor Jok, wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare barapfuye, naho hagati y’itariki ya 13 Gicurasi saa kumi z’igicamunsi na saa kumi z’igicamunsi z’itariki ya 14 Gicurasi, Guverinoma ya Sudani yabitse ku mugaragaro urupfu rw’abayobozi 10.

    Magingo aya muri Sudani y’Epfo harabarurwa abantu 1,670 banduye Covid-19, barimo 48 bayikize na 24 bahitanwe na yo. Abantu 72 bari ku kigero cya 33% by’abanduye Covid-19 muri Sudani y’Epfo bafite ibyago byo kwicwa na yo, bigashyira iki gihugu mu myanya y’imbere ku Isi aho ababarirwa mu 10% by’abanduye Covid-19 ari bo bafite ibyago byo guhitanwa na yo.

    Muri Sudani y’Epfo kandi byatangajwe ko aba Visi-Perezida bane muri batanu iki gihugu gifite banduye icyorezo cya Covid-19 ndetse n’umubare munini w’Aba Minisitiri barimo nk’uw’imari n’uw’ikoranabuhanga nabo banduye.

    Urutonde rw’abayobozi bakomeye muri Sudani y’Epfo bamaze gupfa kuva muri Mata.

    1. Brig. Gen Ajang John Jok Ajang; yapfuye ku ya 27 Mata 2020 i Juba, akaba yakoraga nk’umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu i Bor, muri Jonglei.

    2. Maj. Gen. Matoc Akol Dot yapfuye ku ya 05 Gicurasi 2020, akaba yarakoraga nk’umupolisi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, i Juba.

    3. Maj. Gen. Tang Wal Lual yapfuye ku ya 08 Gicurasi 2020.

    4. Prof. Aggrey Ayuen Majok yapfuye ku ya 9 Gicurasi 2020, akaba yarahoze ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza yitiriwe Dr. John Garang ndetse n’umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Rumbek.

    5. Brig Gen. Rekeboam Arem Kun Nai yapfuye ku ya 09 Gicurasi 2020 akaba yari umwarimu ukomeye wigishaga abandi barimu hirya no hino muri Sudani y’Amajyepfo

    6. Sultan Nyal Chan Nyal yapfuye ku ya 11 Gicurasi 2020, akaba yari Umuyobozi mukuru w’igice cya Awan Chan muri Leta ya Warrap.

    7. Gen. John Madeng Gatduel yapfuye ku ya 13 Gicurasi 2020 akaba yari umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ingabo ku kicaro cy’ingabo za Sudani y’Epfo i Bilpam.

    8. Lt Gen. Marial Nuor Jok yapfuye ku ya 14 Gicurasi 2020, akaba yari akuriye ubutasi bwa gisirikare mu gihugu.

    9. Lt Gen. Liah Diu Deng wapfuye ku wa 13 Gicurasi uri mu ba mbere barashe amasasu ahitwa Wangkei.

    10. Justice Bullen Panchol Awal Alier wapfuye ku ya 14 Gicurasi 2020, akaba yarabaye umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Sudani y’Epfo.

    11. Sultan Deng Macham Angui wapfuye ku ya 19 Gicurasi 2020, akaba yari umuyobozi w’inama nkuru y’abayobozi ba Sudani yepfo i Juba.

    12. Brig.Gen Tenfiz Bol Ater wapfuye ku ya 24 Gicurasi 2020, akaba yanakoraga ubucuruzi muri Sudani y’Amajyepfo.

    13. Hon Nyang lul Gai wapfuye ku ya 24 Gicurasi 2020, akaba umwe mu bari bagize Inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo.

    14. Lt Gen Andrew Monydeng Kuot yapfuye ku ya 22 Gicurasi 2020, akaba yarakoraga nk’umuyobozi muri gereza y’igihugu ya Sudani y’Amajyepfo.

    15. Brig.Gen Bol Nyuol Mathiang yapfuye ku ya 23 Gicurasi 2020, akaba yakoraga nk’ushinzwe uburezi muri ambasade ya Sudani y’Amajyepfo muri Nigeria.

    16. Maj. Gen Arou Maan Chot yapfuye ku ya 22 Gicurasi 2020, akaba yarabaye komiseri wa mbere mu ntara ya Bor akaba n’umudepite w’igihugu mu matora rusange ya 2010.

    17. Lt Gen. Manyok Dut yapfuye ku ya 26 Gicurasi 2020, akaba yari umwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cya Sudani y’Epfo.

    18. Hon. Athian Achiec (Mawengdit) yapfuye ku ya 18 Gicurasi 2020 aguye i Juba.

    19. Col. Kur Nyang yapfuye ku ya 18 Gicurasi 2020, akaba yarakoraga mu buyobozi bw’ingabo i Bilpam.

    20. Brig.Gen Majier Riak Makol yapfuye ku ya 14 Gicurasi 2020, akaba yari umusirikare muri SSPDF.

    21. Ambasaderi Paul Machuei Malok yapfuye ku ya 17 Gicurasi 2020.

    22. Hon. Ajuong Abundit Mayuol Kuel yapfuye ku ya 28 Gicurasi 2020, akaba yari Guverineri wa mbere w’intara ya Bahr-el-Ghazal y’Amajyaruguru.

    23. Sultan Majokdit Akuak Mayen yapfuye ku ya 1 Kamena 2020, akaba yari Umuyobozi mukuru w’agace ka Jalle Payam, mu ntara ya Bor.

    24. Hon. John Luk Jock yapfuye ku ya 02 Kamena 2020, akaba yari Minisitiri w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

    25. Lt. Gen. John Ding Deng Arok yapfuye ku ya 02 Kamena 2020, akaba yari umuyobozi muri serivisi z’amagereza mu gihugu.

    26. Comrade Alier Bullen Panchol Awal yapfuye ku ya 18 Gicurasi 2020 nyuma y’urupfu rwa se Bullen Panchol Awal wakoraga mu rukiko rw’Ikirenga.

    27. Riak Marol, wari umutoza wa basketball waguye i Juba ku wa 29 Gicurasi.

    28. Lt. Gen Dut Manyok yapfuye ku ya 26 Gicurasi aguye i Juba.

    29. Maj. Gen Jacob Monytoc yakoraga nk’umuyobozi mu gisirikare cya Sudani y’Amajyepfo.

    30. Athian achiek

    31. Brig. Gen Majier Riak makol

    32. Maj. Gen Yakobo monytoc.

    Muri izi mpfu zose zavuzwe hejuru, igitangaje nuko nta n’umwe muri bo byemejwe ko yaba yarayazize Covid-19, ahubwo Guverinoma ya Sudani y’Epfo yavugaga ko bapfuye bazize uburwayi bari bamaranye igihe gito burimo n’umutima.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     86 total views,  86 views today

    The post ABAJENERALI 30 BAMAZE GUPFA MU KWEZI KUMWE GUSA MURI SUDAN Y’EPFO:AMAZINA NA MAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/abajenerali-30-bamaze-gupfa-mu-kwezi-kumwe-gusa-muri-sudan-yepfoamazina-na-mafoto/

  • Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati kubera urupfu rwa Nkurunziza:INKURU

    Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

    Tariki 8 Kamena nibwo Nkurunziza yitabye Imana, agwa muri Hôpital du Cinquantenaire “Natwe Turashoboye” de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyemezo yo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC kugeza hagati, cyafashwe “mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu kunamira uwari umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza.”

    Yakomeje ati “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.”

    Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza u Burundi bwahise butangira icyunamo cy’iminsi irindwi, aho imirimo itandukanye igomba gukomeza nk’uko bisanzwe ariko umuziki wo mu tubari, utubyiniro na karaoké birabujijwe.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura we yatangaje ko ibirori byemewe gusa ari ubukwe, gushyingura no gukura ikiriyo. Abarundi bashishikarijwe gucuranga indirimbo zihimbaza Imana gusa.

    Perezida Kagame anyuze kuri Twitter yatangaje ko yifatanyije n’Abarundi muri ibi bihe. Ati “Mu izina rya Guverinoma na njye ubwanjye, nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije n’umuryango wa Perezida.”

    Perezida mushya azarahira vuba

    Perezida Nkurunziza yitabye Imana amaze kubona umusimbura binyuze mu matora, Gen Maj Evariste Ndayishimiye.

    Ni ubwa mbere mu Burundi Perezida yitabye Imana umusimbura yaramaze kuboneka, ku buryo byasabye kwitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugira ngo hasobanuke uburyo igihugu kigomba kuyoborwa muri ibi bihe.

    Ntabwo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemereraga Gen Ndayishimiye kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu watowe arahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.

    Rivuga ko iyo Umukuru w’Igihugu apfuye cyangwa agize izindi mpamvu zimubuza gukomeza imirimo ye, asimburwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, agategura amatora y’usimbura Perezida mu gihe kitari munsi y’ukwezi kandi kitarenze amezi atatu. Nyamara amatora yari yaramaze kuba, uwatowe yemejwe n’urukiko rubishinzwe.

    Mu mwanzuro urukiko rurengera itegeko nshinga mu Burundi rwafashe kuri uyu wa Gatanu, rwemeje ko “umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uwurimo, ko inzibacyuho idakenewe, ko ari ngombwa ko vuba bishoboka, perezida watowe Evariste Ndayishimiye arahira.”

    Hategerejwe ifatwa ry’ibyemezo birimo itariki Nkurunziza azashyingurirwa n’igihe Ndayishimiye azarahirira, niba ari mbere ngo azabe ari we uyobora ishyingurwa ry’uwo asimbuye, cyangwa niba ari nyuma.

    Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma y’imyaka 15 ayobora u Burundi

     

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati kubera urupfu rwa Nkurunziza:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/perezida-kagame-yategetse-ko-ibendera-ryu-rwanda-nirya-eac-yururutswa-kugeza-hagati-kubera-urupfu-rwa-nkurunzizainkuru/

  • Perezida Kagame yategetse ko amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Nkurunziza

    Birakorwa uhereye none tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Pierre Nkurunziza azashyingurirwa. Itariki Perezida Nkurunziza azashyingurirwaho ntabwo iratangazwa.

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yaraye atangaje atangaje ko guhera uyu munsi tariki 13 Kamena 2020 amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Perezida-Kagame-yategetse-ko-amabendera-y-u-Rwanda-yururutswa-bakunamira-Nkurunziza

  • Kenya: Amabendera yururukijwe bunamira Nkurunziza, mu Burundi ho imyidagaduro yahagaze

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020, amabendera ya Kenya arurutswa guhera ku wa 13 Kamena 2020.

    Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Kenya rigira riti “Amabendera yose y’ibigo bya Leta, n’amabendera yose y’inzu zikorerwamo n’abahagarariye ububanyi n’amahanga ba Kenya agomba kururutswa kugera muri ½”.

    Muri iryo tangazo Perezida Kenyatta yavuze ko Abarundi bari mu kababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, Arongera ati “Afurika ibuze umuhungu ukomeye”.

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza yahitanywe n’indwara y’umutima, gusa ku mbuga nkoranyambaga hari ababishidikanyijeho bavuga ko Nkurunziza ashobora kuba yarishwe na covid-19.

    Kenyatta yategetse ko kuva ku wa Gatandatu izuba rikirasa, ku butaka bwa Kenya ahantu hose hazamuye ibendera rya Kenya n’iry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mu cya kabiri.

    Yatangaje ko aya mabendera azongera kuzamurwa uko bisanzwe izuba rirenze ku munsi Nkurunziza azashyingurwaho. Uwo munsi nturamenyekana kugeza ubu.

    Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye kuwa kabiri ubwo yatangaje urupfu rwa Perezida Nkurunziza.

    Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa Kane yategetse ko imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaruro.

    Abategetsi b’intara za Bujumbura na Gitega umurwa mukuru, nabo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

    Ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cya kabiri.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kenya-Amabendera-yururukijwe-bunamira-Nkurunziza-mu-Burundi-ho-imyidagaduro-yahagaze

  • Perezida Kagame yategetse amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Perezida Nkurunziza

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yatangaje ko guhera uyu munsi amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yategetse-amabendera-y-u-Rwanda-yururutswa-bakunamira-Perezida-Nkurunziza

  • Zari yavuze impamvu Diamond yagarutse mu buzima bwe

    Umuherwekazi w’umugande wahoze akundana na Diamond bakaza gutandukana nyuma yo kubyarana abana 2, Zari yavuze ko impamvu uyu muhanzi yagarutse mu buzima bwe ari ku mpamvu z’abana babyaranye, ngo ntabwo yifuza kuba yakongera kugwa mu mutego w’urukundo rw’uyu muhanzi.

    Ibi uyu mugore yabitangaje binyuze kuri Instagram Live, aho yavuze ko yibaza impamvu abantu bakomeje kwibaza icyatumye asubirana na Diamond.

    Yagize ati“impamvu yagarutse benshi muri muravuga ngo n’uko nihebye, ese mwungukirahe ni ba yitaye ku bana be? Imyaka 2 tutavugana Diamond yamenye ikibazo cyari gihari.”

    “Kubera iki mubabara? Kandi ibi byaturutse muri Tanzania. Ni gute muvuga umuntu ngo yarihebye mu gihe abantu baba bahisemo kwita ku bana babo?” Zari Hassan

    Akomeza avuga ko ari ku nyungu z’abana igihe ababyeyi bagerageje kwiyunga igihe batandukanye, gusa ngo ntabwo biba bisobanuye ko bongeye gukundana.

    Zari yavuze ko ubu abana bameranye neza na se, abahamagara igihe ashakiye bakavugana ndetse na bo iyo babonye se ahamagaye barishima cyane, akaba abona nta kibazo na kimwe kirimo kuba yavugana na Diamond ku bw’abana babo.

    Muri Gashyantare 2018 ni bwo Zari na Diamond bari bamaze igihe bababana nk’umugore n’umugabo batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri.

    Abana babyaranye ni bo batumye aba bombi bongera kuvugana

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-impamvu-diamond-yagarutse-mu-buzima-bwe

  • Impamvu Bijoux wo muri Bamenya yahishe umunyamakuru wahoze ari umukunzi we ko yamuteye inda(VIDEO)

    Munezero Aline, umukobwa umaze kwandika izina muri cinema nyarwanda, ubu igezweho ni Bamenya akinamo yitwa Bijoux, avuga ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha uwari umukunzi we ko yamuteye inda.

    Mu minsi ishize umunyamakuru Kayitare Mustapha, yatangarije ISIMBI ko ubwo yari mu rukundo na Bijoux yaje kumutera inda ariko umukobwa akabimuhisha neza kugeza abyaye aho yatekerezaga ko bishobora kumugiraho ingaruka bitewe n’ubuzima uyu muhungu yari abayemo.

    Mu kiganiro Bijoux yagiranye na ISIMBI, yavuze ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha umukunzi we ko yamuteye inda.

    Yagize ati“impamvu ntabimubwiye nari mfite ibintu bibiri mu mutwe wanjye. Naravuze ngo nshobora kubimubwira nkaba ndamuvangiye kuko hari igihe umuntu aba afite inshingano nyinshi hakiyongeraho n’ubuzima yari abayemo, icya kabiri numvaga nshobora kubimubwira akabihakana agatuma ntekereza ukundi kuntu, ni ibyo bintu bibiri.”

    Baje gutandukana ubu Bijoux avuga ko afite undi mukunzi ndetse ko banateganya gukora ubukwe.

    Bijoux avuga ko yanze kumwongerera ibibazo amubwira ko yamuteye inda

    Mustapha wahoze akundana na Bijoux

    Reba ikiganiro na Bijoux

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impamvu-bijoux-wo-muri-bamenya-yahishe-umunyamakuru-wahoze-ari-umukunzi-we-ko-yamuteye-inda-video