Author: webrwanda

  • Impamvu akarere ka Kirehe katashyizwe muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 15 Kamena, ni ukuvuga mu minsi itatu hari hamaze kugaragara abantu 102, bagaragayeho ubwandu bushya bwa Coronavirus.

    Ikomeza igaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri iyo minsi ari abo mu Karere ka Rusizi, abatahuwe ku mupaka wa Rusumo [Mu karere ka Kirehe], ndetse n’abagiye bataha bavuye mu mahanga.

    Inama y’Abaminisitiri yateraniye I Kigali muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashwe imyanzuro irimo koroshya zimwe mu ngamba zashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngamije Daniel yavuze ko kuba ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 zikomeje koroshywa kandi imibare y’abanduye ikomeza kuba myinshi bituruka ku busesenguzi bwakozwe kandi bikwiye.

    Yagize ati “Ikigaragara ni uko muri iyi minsi itatu ishize imibare igaragara ni uko yari hejuru. Ni imibare umuntu yasobanura ko yiganje cyane mu Karere ka Rusizi kandi kashyizwe muri guma mu rugo nk’uko amabwiriza yatanzwe kubera imiterere ya COVID19 muri kariya karere.”

    Kuva ku wa 4 Kamena 202, igice kimwe cy’Akarere ka Rusizi, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu, Nkombo ndetse n’igice cya Gihundwe. Aka karere kagizwe n’imirenge 18.

    Igice kinini cy’Akarere ka Rubavu nacyo cyashyiriweho ingamba zirimo kuba ingendo rusange zitemewe ndetse no kuva muri utu turere ujya mu bindi bice by’igihugu kuri ubu ntabwo byemewe.

    Ahandi hagaragaye iyo mibare myinshi ni muri Kirehe gusa abenshi mu bagaragaye muri aka karere ni abashoferi batwara amakamyo bitandukanye n’I Rusizi kuko ho icyorezo kiri mu baturage.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko “Kirehe ntabwo iri mu kato kuko ni abantu bafite uko binjira mu gihugu tugahita tubajyana ahabugenewe, ariko ntabwo icyorezo kiri mu baturage. Twagiye mu masoko, udusanteri tumwe na tumwe dusanga nta cyorezo kiri mu baturage.”

    Muri rusange umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 639 bayanduye mu bipimo 99 309 bimaze gufatwa, 347 barayikize mu gihe 290 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije yavuze ko impamvu i Kirehe batashyizwe muri guma mu rugo ari uko icyorezo kitari mu baturage

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Impamvu-akarere-ka-Kirehe-katashyizwe-muri-Guma-mu-rugo

  • REG yatahuye ubujura bw’amashanyarazi bwakorwaga n’Uruganda rwa Mironko Plastique #rwanda #RwOT

    REG ivuga ko ubu bujura bwakozwe hayobywa insinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi, aho muri uru ruganda basanze inzira ebyiri zigaburira umuriro mu ruganda zarasimbutswe, imwe yonyine ari yo yakoreshwaga inyuze muri mubazi.

    Bivuze ko 1/3 cy’amashanyarazi ari yo yabarwaga akanyura muri mubazi akishyurwa, asigaye 2/3 y’ayo bakoreshaga ntiyishyurwe.

    Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson bagiye kugenzura bakamenya umuriro wose wibwe uko ungana uruganda rukazawishyuzwe rugacibwa n’amande.

    Ati “Iyo urebye amashanyarazi atakara ku mwaka, amashanyarazi dukoresha hagati ya 6-8%, igihombo gituruka mu bikorwa nk’ibi. Ubwo rero icyo nabwira buri munyarwanda wese ni ukumenya ko ibikorwa nk’ibi ari bibi bitugiraho ingaruka twese rero aho waba uri hose utanze amakuru uba urengeye ibintu byinshi.”

    Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre avuga ko atunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.

    Avuga ko amakosa nk’ariya batari kuyabona kuko ngo uru ruganda rumaze imyaka isaga 10 rukora ari uko hari isoko ry’umurimo bahawe, ibizwi nka ‘commande’.

    Ati “Ikibazo cyabaye kandi turanakemera, gusa natwe biradutunguye cyane ndetse biratubabaje kuba byiswe ubujura. Bishobora kuba ari ukuri kuko nta bumenyi mbifiteho.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo ari twe twakoze ibi bintu, uko mubibona natwe ni ko twabibonye.”

    Imibare yo muri 2019, igaragaza ko amashanyarazi atunganywa ku rwego rw’igihugu, agera kuri MW 218, REG ivuga ko 19.6% afite agaciro k’amafaranga miliyari 19Frw batayacuruza harimo atakarira mu miyoboro ndetse n’ayibwa n’abantu mu nzego

    Yesterday, during our inspections in collaboration with security organs, MIRONKO Plastic Industry located in @KicukiroDistr, Gikondo sector, Kanserege cell, Marembo I village was caught stealing electricity. @RwandaInfra https://t.co/2x2Orve0bM pic.twitter.com/9x4tkaBVUJ

    — Rwanda Energy Group (@reg_rwanda) June 18, 2020

    Itegeko rivuga iki ku muntu wiba amashanyarazi?

    Kuva mu Ukuboza 2018, REG ikoresha uburyo butandukanye mu gutahura abakora ubujura bw’amashanyarazi kugira ngo bagezwe mu butabera.

    Imibare ya REG yerekana ko igihombo mu bucuruzi bw’ingufu z’amashanyarazi kikiri hejuru, kuko kingana na 6.5 ku ijana by’ingufu zitunganywa mu gihugu hose kandi ahanini giterwa n’ubwo bujura.

    Imibare yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko umuriro wibwe wari ufite agaciro ka miliyari 1.9 frw.

    Ubujura bwo kwiba umuriro ni icyaha gihanwa n’amategeko. Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.

    Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/REG-yatahuye-ubujura-bw-amashanyarazi-bwakorwaga-n-Uruganda-rwa-Mironko-Plastique

  • Uko uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yandikiye Umuyobozi w’Ingabo muri Gisenyi amubwira uburyo bwo kwica abatutsi mu Bisesero

    Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya Kambanda n’abasirikare bayo.
  • Mike Karangwa na Claude Kabengera bagiye kongera kugaruka mu itangazamakuru kuri radiyo nshya

    Bitunguranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye by’umwihariko izo bo bakoresha, Mike Karangwa na Claude Kabengera bagaragaje ko bagiye kongera guhurira muri radiyo imwe aho bazakora ibiganiro by’imyidagaduro.
  • Perezida Ndayishimiye ararahirira kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi

    Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane ararahirira kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi, nyuma y’uko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko icyo gikorwa kigomba kuba vuba bishoboka.
  • Ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanutse kuri 32% muri Mata 2020 #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y’Umuryango w’Isoko rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), ku ngaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bucuruzi, yerekanye ko ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga byagabanutse cyane ugereranyije Mata na Werurwe 2020.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-u-rwanda-rutumiza-mu-mahanga-byagabanutse-kuri-32-muri-mata-2020

  • Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo ’Ca Akabogi’ irimo impanuro umubyeyi aha umwana we #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukora indirimbo “Mama Shenge” yakunzwe n’abatari bake, Chorale Christus Regnat yakoze indi ndirimbo yo mu njyana ya Reggae bise “Ca Akabogi”

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/chorale-christus-regnat-yasohoye-indirimbo-ca-akabogi-irimo-impanuro-umubyeyi

  • Yannick Mukunzi ntiyahiriwe n’ijoro ryakeye, Haruna na Papy batabara Yanga #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo amakipe abiri akinamo abanyarwanda hanze ya rwo yari yakinnye, Yanga ya Haruna na Papy yari yasuye JKT mu mukino w’ikirarane, mu gihe Sandvikens ya Yannick Mukunzi yari yasuye Brommapojkarna mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona yo muri Sweden mu cyiciro cya 3.

    JKT yari yakiriye Yanga kuri Jamhuri Dodoma, ni umukino Haruna Niyonzima yatangiye ariko Sibomana Patrick Papy we abanza ku ntebe y’abasimbura.

    Yanga ntiborohewe n’iuyu mukino w’ikirarane kuko ku munota wa 36, Michael Aidan Pius wa JKT yaje gutsindira igitego ikipe ku mupira yari atereye kure uboneza mu izamu, igice cya mbere cyaje kurangira ari 1-0.

    Ku munota wa 52 ni bwo Sibomana Patrick Papy yinjiye mu kibuga asimbuye Balama, uyu musore akaba yaje no kuba umucunguzi w’iyi kipe wayifashije gukura inota 1 mu mujyi wa Dodoma.

    JKT yakekgaga ko ishobora kuza kwihagararaho umukino ukarangira ari 1-0, ntibyaje kubahira kuko ku munota wa 75, Haruna Niyonzima yaje gutera umupira mu izamu maze umunyezamu Abdulrahman Mohamed wa JKT ananirwa kuwufata ngo awukomeza, Sibomna Patrick wari wakurikiranye ahita ashyira umupira mu rushundura. Umukino warangiye ari 1-1.

    Nyuma y’umunsi wa 29, Yanga iri ku mwanya wa 3 n’amanota 55, Azam ya 2 ifite 57 mu gihe Simba SC ya mbere ifite 72.

    Haruna na Papy bafashije ikipe ya bo

    Ku rundi ruhande muri Sweden ntibyari byoroheye Yannick Mukunzi na Sandvikens ye, kuko baje gutsindwa ibitego 3-1 na Brommapojkarna, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 76. Iyi kipe mu mikino ibiri imaze gukina ifite inota 1, ikaba iya 12 mu makipe 14.

    Yannick Mukunzi ntiyahiriwe n’ijoro ryakeye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-ntiyahiriwe-n-ijoro-ryakeye-haruna-na-papy-batabara-yanga

  • Ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanutse kuri 32% muri Mata 2020

    Raporo nshya y’Umuryango w’Isoko rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), ku ngaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bucuruzi, yerekanye ko ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga byagabanutse cyane ugereranyije Mata na Werurwe 2020.