Author: webrwanda
-
Yamaze amezi abiri atavuga, ijwi rye rigaruka avuga nk’abanyamahanga #rwanda #RwOT
Emily Egan, umugore w’imyaka 31 wo mu Bwongereza yamaze amezi abiri ijwi rye ryaragiye atavuga, rigarutse riza imivugire (accent) yarahindutse ku buryo Icyongereza asigaye akivuga nk’icy’umuntu uturuka muri Pologne, ubundi akakivuga nk’uturuka mu Burusiya, mu Bufaransa cyangwa mu Butaliyani. -
Young Grace yavuze ku byo gusubirana n’uwamuteye inda cyangwa niba afite undi mukunzi(VIDEO) #rwanda #RwOT

Nyuma yo gutandukana na Rwabuhihi Hubert bakundanaga ariko akamutera inda, avuga ko nta kintu na kimwe cyatuma asubirana na we, cyane ko ubu hari undi yiyumvamo muri iyi minsi n’ubwo batarajya mu rukundo.
Umwaka ushize ni bwo urukundo rwa Rwabuhihi Hubert Pique na Young Grace rwavuzwe cyane ndetse uyu musore yari yaranateye ivi amwambika impeta amusaba ko bazabana.
Abantu baje gutungurwa no kumva ko aba bombi batandukanye kandi Young Grace yari atwite inda ye, yaje no kwibuaruka umwana w’umukobwa tariki ya 24 Kanama 2019.
Aganira na ISMBI.RW, Young Grace yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma asubirana na se w’umwana.
Yagize ati“ntabwo nkunda gusubira inyuma cyane, byangora cyane kandi byamvuna ngo nsubire inyuma njye kuba nasaba papa diamante ko dusubirana, ntabwo bishoboka, si mwanga ni papa w’umwana wanjye, yampaye icyana cyiza, ndamwubaha ariko nta kintu wampa ngo dusubirane kubera ko ntabwo nkimukunda. Kereka umwana wanjye yarakuze akabinsaba aho nabikora ariko nta mafaranga wampa ngo dusubirane.”
Yakomeje anavuga ko nta mukunzi afite kuri ubu uretse inshuti magara, akaba anateganya kubyara abandi bana aho yumva byibuze azabyara abana nka batanu.
Ngo nta kintu kibaho cyatuma basubiranaReba ikiganiro hano na Young Grace
-
Dore ibikoresho 10 bitangaje ushobora kuba utari uziko byavumbuwe #rwanda #RwOT

1.Guhata inanasi
Hakozwe igikoresho kifashishwa mu guhata inanasi neza kandi mu gihe gito. Icyo gikoresho gifite umwenge umeze nk’uwitiyo winjizwa mu mutima w’inanasi wagaraga inanasi igahita iva mu gishishwa cyayo. Iki gikoresho kitwa


2.Igare rikata pizza na capati
Birasaba n’ibisekeje ariko niko kuri, hakozwe icyuma gikozwe mu ishusho y’igare kifashishwa mu gukata Pizza na Capati kitwa ‘two-bladed pizza knife’

3.Igare rifite aho guheka uruhinja

4.Akabaho gaterura ikirahure
Birashoboka ko hari abantu baba babangamiwe no kuba umuseriveri abazanira ikirahure cyo kunywesha akakizana agifashe mu ntoki kandi umuntu aba atizeye niba uwo museriveri yakarabye neza. Ubu hakozwe akabaho gaterura ikirahure ku buryo ugiye kukinywesha ariwe ugikozaho intoki.

5.Itasi itanduza ameza
Ubusanzwe itasi ikoze ku buryo iyo hari igitonyaga cy’icyayi, ikawa n’ikindi cyose wanyweramo kiyimanutseho gihita kigwa ku meza cyangwa ku muntu uri kuyinywesha. Kuri ubu hakozwe itasi ifite akantu kameze nk’urubaraza ahana hasi ku buryo icyo gitonyanga gihera ku itasi aho kugwa ku meza.

6. Ikiroso cyo mu mutwe kidasanzwe
Abantu bagira umusatsi muke kugira ngo base neza basokoresha ikiroso. Hakozwe ikiroso gifite mu menyo yacyo akantu kameze nka tapi ku buryo iyo umaze gusokoza ushaka kugisukura ngo ugikuremo imvuvu n’imisatsi uhita wegura iyo tapi imyanda ikavamo.

7.Ikarito z’ikoranabuhanga
Abantu babika ibintu haba muri butike cyangwa mu rugo bakazishiduka byarangiritse batabizi. Hari ikarito yakozwe ikoreshwa n’ikoranabuhanga ku buryo ikintu ubiteko iyo kariko ihita ikwereka iminsi icyo kintu kirazamaramo ari kizima, iyo minsi ikazagenda ikabanuka ukabiboneka mu gataburo kaba kuri iyo karito.
8.Keyboard ya telefone
Hari abantu babangamirwa no kwandika bakoresheje telefone ya smartphone bitewe n’uko inyuguti. Hakozwe keyboard ya telefone ngendanwa ku buryo aho kugira ngo ugorwe no kwandika ukoresheje inyuguti zo muri telefone ukomekaho keyboard ubundi ukanda muri telefone bikoroheye nk’uri kwandika muri mudasobwa.

9.Buji itajya ishira
Ubusanzwe buji ni igikoresho icana rimwe kigashonga kigashira ariko hari buji zidasanzwe zakojwe ugura rimwe ukazayicana ubuzima bwose. Iyo buji iyo uyicanye ishonga igwa mu kantu kameze nk’itibe iyo ishonze igashira iba yashiriye muri ako gatibe, bityo ukongera ukayicana bundi bushya bigakomeza gutyo.

10.Irinwari zisekeje
Urinoire, ni aho abagabo bihagarika, hakozwe ubwoko bwa irinwari zifite ishusho y’umunwa w’umuntu uri guseka ku buryo uyo umugabo yihagaritse aba ameze nk’uri kwihagarika mu kanwa k’umuntu wasamye.

source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Dore-ibintu-10-bitangaje-ushobora-kuba-utari-uziko-byavumbuwe
-
Kayonza: Abasore babiri bafatanwe urutambi bagiye gutwika umuryango urimo abakobwa banze ko baryamana #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020 mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, hafatiwe abasore babiri bafite urutambi bagiye kurukoresha mu kwangiza umuryango urimo abakobwa babiri bavukana banze gusambana nabo. -
Ibyo wamenya kuri Kaspersky uzwi mu mutekano w’ikoranabuhanga #rwanda #RwOT
Tariki 4 Ukwakira 1965 nibwo Eugene Valentovich Kaspersy yabonye izuba i Novorossiysk mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (ni mu Burusiya bw’ubu). -
Nyaruguru: Hafashwe magendu y’ibiro 363 by’amabuye y’agaciro yakuwe mu gihugu cy’abaturanyi #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Nyaruguru, kuwa Mbere tariki 22 Kamena 2020, yafashe abagabo babiri bafite magendu ibiro 363 by’amabuye y’agaciro. Abo ni Bizimana Celestin w’imyaka 32 na Bagayuwitunze w’imyaka 64. -
Trump yavuze ko urukuta yubatse ku mupaka na Mexique rwahagaritse Coronavirus #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko urukuta rwubatswe ku mupaka ugabanya igihugu cye na Mexique rwahagaritse ubwinshi bw’abimukira binjiraga muri Amerika, rukanahagarika coronavirus. -
Umukinnyi wa mbere ku Isi muri Tennis Novak Djokovic bamusanganye Covid-19 #rwanda #RwOT
Novak Djokovic umukinnyi uza ku mwanya wa mbere mu bakina Tennis ku isi yabaye undi mukinnyi w’uyu mukino basanzemo icyorezo cya coronavirus. Ni nyuma y’uko abandi bakinnyi Grigor Dimitrov, Borna Coric na Viktor Troicki nabo bakina Tennis bemeje ko babasanzemo iki cyorezo.
Djokovic w’imyaka 33 y’amavuko, aheruka gukina na mugenzi we Viktor Troicki nawe ukomoka muri Serbia, mu mikino yabereye i Belgrade. Ku rubuga rwa Novak Djokovic hashyizwe itangazo rivuga ko “nta bimenyetso by’iyi ndwara afite“.
Bikekwa ko Djokovic yanduriye mu mikino ya Tennis na Basketball yari imaze iminsi ibera i Belgrade. Amashusho yo kuri iyi mikino yo kuwa gatanu ushize yerekana abakinnyi barimo na Djokovic bakina kandi na Basketball.
Bamwe muri aba bakinnyi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ivuga ko ubu batangaje ko bagiye kujya mu kato iminsi 14, nubwo harimo abo bapimye bagasanga badafite Covid-19.
Amarushanwa ya Tennis ku rwego rw’isi biteganyijwe ko atangira tariki 14 z’ukwezi kwa munani 2020.
Irushanwa rya US Open rizatangira tariki 31 z’ukwezi kwa cyenda 2020 ariko nta bafana bari ku bibuga, gusa hari abakinnyi bagaragaje impungenge zo kujya i New York.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/umukinnyi-wa-mbere-ku-isi-muri-tennis-novak-djokovic-bamusanganye-covid-19/
-
Igihugu cya Arabia Saoudite cyafashe icyemezo kibuza abanyamahanga kujya mu mutambagiro mutagatifu #rwanda #RwOT
Ubwami bw’Igihugu cya Arabia Saoudite bwatangaje ko abayoboke b’idini ya Isilamu bajyaga mu mutambagiro muri iki gihugu nta numwe uzemererwa kuwujyamo aturutse hanze kubwo kwirinda Covid-19. Abemerewe ni abanyagihugu n’abanyamahanga bari ku butaka bw’iki gihugu muri ibi bihe gusa.
Umubare muto w’abantu baba muri iki gihugu nibo uzemererwa kuwujyamo nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubwami bw’iki gihugu. Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri byari byitezwe ko bashobora kujya i Macca n’i Medina mu mpeshyi y’uyu mwaka mu mutambagiro mutagatifu uhuza abasilamu. Hari hamaze iminsi hari ubwoba ko uyu mutambagiro uzahagarikwa.
Mu bihe bisanzwe, uyu mutambagiro ni kimwe mu bintu bikomeye ku kirangaminsi cy’umwaka cy’abayisilamu. Gusa ubu abantu bacye bo mu bindi bihugu baba muri Arabia Saoudite nibo bazemerewa kuwukora.
Abategetsi bavuga ko ubu aribwo buryo bwonyine bazashobora kubahiriza amabwiriza abuza abantu kwegerana kugira ngo babarinde kwandura coronavirus.
Arabia Saoudite nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, imaze kugira abantu 161,005 banduye coronavirus na 1,307 yishe. Muri weekend ishize nibwo bahagaritse amategeko agumisha abantu mu ngo zabo (lockdowon).
Munyaneza Theogene / intyoza.com
