Author: webrwanda
-
Byatahuwe ko Kanye West yavuze ko ashaka kuyobora Amerika abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT
Umuraperi Kanye West uherutse kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatahuwe ko yabivuze abitewe n’uburwayi bujyanye n’imitekerereze asanzwe afite. -
Zimbabwe: Amakipe akina icyiciro cya mbere yagabanyijwe inkunga ya FIFA #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) ryatanze inkunga 5500$ kuri buri kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu rwego rwo kuyagoboka muri ibi bihe bya Coronavirus.source https://igihe.com/imikino/football/article/zifa-yatanze-inkunga-ya-fifa-ku-makipe
-
Zari urakoze Diamond kubwo kungumisha ku rwego nyarwo. #rwanda #RwOT
Umuhanzi wa Bongo Flava Diamond Platnumz nuwahoze ari umukunzi we Zari Hassan’s umubano ‘wogufatanya kurera’ bisa nkaho bigenda byiyongera umunsi kumunsi.
Uyu Umuhanzi wo muri Tanzaniya aherutse guha nyina w’abana be b’imfura imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bentley.
Yerekanye impano ye ihenze ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande ahagaragara ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram yifotoje iruhande rw’imodoka afite igitambaro kinini gitukura.

Yakomeje ashimira Diamond Platnumz ku bwo kumuha amafaranga yo kugura imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bentley, yagize ati: “Urakoze papa wa T”(papa Tiffah) kungumisha ku rwego rwo hejuru”.
Diamond yagarutse mubuzima bwabana be nyuma yimyaka ibiri adahari. Agaragara ko avugana nabana be kenshi kandi asa nkaho yishyurira abana.
-
Mali: imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi imaze gufata indi ntera mu gihe na COVID-19 itaboroheye. #rwanda #RwOT
Mu gihe mali iri mubihugu bya Africa bibasiwe n’icyorezo cya korona aho kurubu hamaze kwandura abantu 2404 hagakira 1650 hakaba hamaze kubarurwa abahitanywe n’icyorezo bagera kuri 121.
Abigaragambya muri Mali baraye batumye radio na televiziyo by’igihugu bihagarika gukora, mu myigaragambyo yitabiriwe n’imbaga yabereye mu murwa mukuru Bamako.
Polisi yarashe amasasu n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abo bigaragambya – bamwe muri bo bakaba bageragezaga kwinjira mu nteko ishingamategeko.
Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho mu gihe cy’ukwezi kumwe isaba ko Perezida Boubakar Keita yegura ku butegetsi.Hari uburakari mu gihugu kubera umutekano mucye umaze igihe uterwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.
perezida boubacar keita.Urugaga rushya rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru wo mu idini ya isilamu, Imam Mahmoud Dicko, muri iki cyumweru rwavuze ko rwaretse ubusabe bwaryo rwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi.
Ariko urwo rugaga ruracyashimangira ko hakorwa andi mavugurura, nyuma yo kwanga ibyo Perezida Keita yemeye birimo no gushyiraho leta y’ubumwe.
Abigaragambya babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda yo mu murwa mukuru Bamako.
Bamwe muri bo binjiye mu nyubako ikorerwamo na radio na televiziyo by’igihugu (ORTM), bituma iki gitangazamakuru cya leta gihagarika ibiganiro. Imihanda yari yafunzwe hakoreshejwe ibintu biri gushya bari bayishyizemo.
Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu mu gihe cy’ukwezi y’abasaba ko Perezida Keita yegura ku butegetsi
Habayeho n’ibikorwa by’ubusahuzi ndetse hari amakuru yuko hari urubyiruko rwagerageje kwinjira mu nteko ishingamategeko.Abantu babiri babwiye ibiro ntaramakuru Reuters dukesha iyinkuru ko umuntu umwe yiciwe hanze y’inteko ishingamategeko.
The post Mali: imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi imaze gufata indi ntera mu gihe na COVID-19 itaboroheye. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Kayonza: Ibyishimo ku baturage b’aho BPR Plc yavukiye nyuma yo gusanirwa inzu n’urwibutso #rwanda #RwOT
Abaturage bane barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, barashimira Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) nyuma yo kubasanira inzu zabo zari zarangiritse ndetse ikanabasanira n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. -
Ibyo utamenye ku itsinda ry’Intwarane riheruka gushinjwa guteza imvururu muri Kiliziya Gatolika #rwanda #RwOT
Itsinda ‘Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana’, rikomoka muri Kiliziya Gatolika, ryakunze kuvugwaho byinshi mu mikorere, ndetse rigashinjwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda guteza imvururu, nubwo iyo ngingo batayibona kimwe. -
Kayonza: Ibyishimo ku baturage b’aho BPR Plc yavukiye nyuma yo gusanirwa inzu n’urwibutso #rwanda #RwOT
Abaturage bane barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, barashimira Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) nyuma yo kubasanira inzu zabo zari zarangiritse ndetse ikanabasanira n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. -
Ibyo utamenye ku itsinda ry’Intwarane riheruka gushinjwa guteza imvururu muri Kiliziya Gatolika #rwanda #RwOT
Itsinda ‘Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana’, rikomoka muri Kiliziya Gatolika, ryakunze kuvugwaho byinshi mu mikorere, ndetse rigashinjwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda guteza imvururu, nubwo iyo ngingo batayibona kimwe. -
Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama mu rukundo. #rwanda #RwOT
Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa kuzigisha inama kuri byose cyane cyane iby’urukundo cyangwa urugo rwawe.
Uyu munsi twaguteguriye inshuti utakagombe kugisha inama ku byerekeranye n’urukundo
1.Inshuti itamarana n’umukunzi kabiri
Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.
2.Inshuti itemera ko urukundo rubaho
Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.
3.Umunyeshyari

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.
4.Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya
Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.
5.Inshuti itajya ibika ibanga
Uno nawe nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cg ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.
-
Uburyo Perezida Kagame ahuza akazi kenshi agira n’ubuzima busanzwe; ibiteye amatsiko ku miterere y’umunsi we #rwanda #RwOT
Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka.