Author: webrwanda
-
Hagiye gushyirwa hanze igice cya nyuma cya La casa de papel yamamaye ku Isi #rwanda #RwOT
Filime Money Heist [La casa de papel] yamamaye cyane ku Isi igiye gusozwa ndetse mu gice cyayo cya nyuma hazaba harimo amasura mashya y’abakinnyi batari basanzwemo nka Miguel Ángel Silvestre wamamaye muri Sense 8 na Patrick Criado uri mu bakinnyi bakomeye b’abanya-Espagne. -
Tanzania yakumiriye Kenya Airways ku butaka bwayo #rwanda #RwOT
Nyuma y’umunsi umwe Guverinoma ya Kenya ikuye Tanzania ku rutonde rw’ibihugu aho abaturage babyo bashobora kugirira ingendo muri Kenya, iki gihugu nacyo cyahise gikumira sosiyete y’indege ya Kenya Airways ku bibuga byacyo by’indege. -
Trump arateganya gufunga TikTok muri Amerika #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya gufunga urubuga nkoranyambaga rwa TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igihe inzego z’umutekano muri iki gihugu zivuga ko rushobora kuba ari igikoresho cy’ubutasi cy’u Bushinwa. -
PSG yatsinze Lyon yegukana igikombe cya gatatu muri uyu mwaka #rwanda #RwOT
Paris Saint-Germain yegukanye Coupe de la Ligue mu Bufaransa nyuma yo gutsinda Lyon kuri penaliti 6-5 ubwo amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa mu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatanu. -
Igikomangoma cy’u Bwongereza cyashinjwe gushora abana bataruzuza imyaka y’ubukure mu mibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Andrew Albert Christian Eduard, umuhungu wa kabiri w’Umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, ari mu mazi abira nyuma y’uko hasohowe ibirego bishya bimushinja gushora abana bataruzuza imyaka y’ubukure (imyaka 18) mu mibonano mpuzabitsina. -
Mu Rwanda hatanzwe ibitambo by’inka 1500 n’ihene 700 mu kwizihiza Eid al-Adha (Amafoto) #rwanda #RwOT
Ku wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2020, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’igitambo wa Eid al Adha. -
Minisiteri y’Uburezi yatangiye gutekereza uburyo bwafasha abanyeshuri kwigira aho bari hose #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Uburezi isobanura ko icyorezo cya Coronavirus cyatanze umukoro wo gushaka uburyo imyigishirize yashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho ubu mu igenamigambi ryayo yatangiye gushyiramo uburyo no mu gihe abana baba basubiye mu ishuri, amasomo amwe yajya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. -
Kamonyi: Hafashwe abantu 559 banyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Nyakanga rishyira iya 01 Kanama 2020, hirya no hino mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi hafatiwe abantu 559 banyuranije n’amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Abafashwe barimo; abasanzwe nta gapfukamunwa, abakambaye nabi, abadahana intera kimwe n’abarengeje isaha basabwa kuba batakiri hanze. Mu mbuga y’akarere harajwe 170 barimo abagabo n’abagore, aho abenshi bakuwe mu Murenge wa Runda, Rugalika na Gacurabwenge.
Aba bantu 170 barajwe mu mbuga y’akarere, barimo igitsina gabo n’igitsina gore nibo ahagana ku i saa moya n’iminota 40 bazindutse baganirizwa n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego zitandukanye z’umutekano. Basabwe kwitwararika ku mabwiriza n’ingamba byashyizweho na Leta mu rwego kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Meya Tuyizere Thaddee, aganira n’abarajwe ku karere bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yibukije aba bafashwe barenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus ko nta mabwiriza yubahirizwa igice, ko yubahirizwa uko ari kandi 100 ku ijana.
Yagize ati “ Biradusaba ko amabwiriza tuyubahiriza 100/100. Ese icyorezo kiriyongera cyangwa ntabwo kiyongera, Ese niba kiyongera dukaze ingamba cyangwa tudohore?”. Aha yabazaga aba bafashwe aho bose basubirije rimwe bavuga ko icyorezo kiyongera, ko igikwiye ari ugukaza ingamba mu rwego rwo kukirinda no kurinda abandi.

Tuyizere, yasabye aba bose kumva ko kwambara agapfukamunwa kandi neza bikwiye kubahirizwa uko biri, ko kandi niba hari isaha yashyizweho ngo abantu babe bari iwabo bigomba kubahirizwa, ko kandi kimwe n’izindi ngamba ntawe ukwiye kwigira ntibindeba hejuru y’ubuzima bwe n’ubw’abandi.
Yabasabye gutahana ubutumwa kubo basize, bakababwira ko uzanyuranya wese n’amabwiriza ndetse n’ingamba za Leta atazihanganirwa. Ko ikiraje ishinga ubuyobozi ari ubuzima bwiza bw’umuturage.

Bamwe muri aba bafashwe hari icyo bavuze
Hitayezu Emmanuel, yafatiwe bishenyi ho mu Murenge wa Runda atambaye agapfukamunwa. Yabwiye intyoza.com ko yavuye mu rugo agiye kuhirira ubutunguru. Avuga ko yiraye akagenda ntagapfukamunwa kandi asanzwe agafite. Ashimangira ko isomo ryo kugasiga arikuye mu kuba yaraye ukubiri n’urugo, ko ibimubayeho azajya ahora azirikana, bikamufasha kubahiriza amabwiriza.
Ntezirizaza Jean Marie Vianney, yafatiwe i Runda yambaye nabi agapfukamunwa. Gusa aka gapfukamunwa ke, yabwiye umunyamakuru ko yakaguze Coronavirus igitangira. Yemera ko amabwiriza yo kwirinda atayubahiriza uko bikwiye, ko nyuma y’isomo akuye aho yaraye ndetse n’inama ahawe agiye gushaka uko agura agapfukamunwa kameswa, akajya yubahiriza isuku yako ndetse karangiza igihe akagura akandi, akanubahiriza ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo.
Niyonsaba vestine, yafashwe atambaye agapfukamunwa imbereya Polisi i Gihinga hafi y’akarere. Ahamya ko nyuma yo kuganirizwa akibutswa akamaro ko kukambaraba atazongera gutandukana nako, ko kandi azajya akambara neza anubahiriza izindi ngamba.

Dushimimana Anitha, yafatiwe Runda azira kutambara agapfukamunwa. Kimwe na benshi muri bagenzi be, avuga ko aho yaraye naho ari ishuri, ko isomo atahanye rishingiye mu kudakerensa ingamba zo kwirinda iki cyorezo kandi zikubahirizwa zose nta nimwe yubahirijwe igice.
Sibomana Claver, yafatiwe Gihinga avuye Nkoto nta gapfukamunwa yambaye. Yagize ati“Njyanye ubutumwa bwo gushishikariza buri wese kubahiriza amabwiriza uko ari, yaba gukora ingendo ziri ngombwa, gusiga intera ikwiye, gutanga amakuru y’abanyuranya na gahunda za Leta, kwambara neza agapfukamunwa n’andi mabwiriza yose dusabwa mu rwego rwo kwirinda.

CIP Bigongo, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi-DPC, , yibukije aba 170 bafashwe bakarazwa mu mbuga y’Akarere ko; kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati yawe na mugenzi wawe no kubahiriza ingamba zo kwirinda uko zagenwe ari ukugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Yabibukije ko kubahiriza izi ngamba biri mu nyungu y’ubyubahiriza kurusha abandi, ko bakabaye banashima ko ubuyobozi bwabibukije inshingano zabo mu kwirinda.
Yagize kandi ati” Mwakabaye ubu mudushimira kuko tubibutsa ingamba z’ibyo mukwiye kuba mukora. Niba ushaka guhembera iki cyorezo, uratiza umwanzi-Coronavirus umurindi. Inzego z’umutekano ntabwo tuzihanganira abanyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda”.
Aba bose uko ari 170, babwiwe ko yaba bo kimwe n’abandi nkabo banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda, ikibazo bafite ari ukuvangira abandi. Ko icyorezo bakizi, bazi uko cyandura bityo batakabaye bakina mu kunyuranya n’amabwiriza yo kukirinda. Ko gushyira ubuzima bw’umwe mu kaga ari ugukururira benshi ibyago. Buri wese yasabwe kuba intumwa kubo asanze kandi akiheraho yubahiriza ibisabwa mu kwirinda iki cyorezo.

Mu kurekurwa babanje gukaraba ahabugenewe. Icyorezo cya Coronavirus kugeza ubu nta muti nta rukingo gifite. Umuti umwe kandi rukumbi ni ukwirinda wubahiriza ingamba n’amabwiriza nkuko byashyizweho. Ni icyorezo ushobora kwipima wowe ubwawe ukoresheje Terefone ngendanwa, aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se niba wikekaho iki cyorezo, hari se uwo ugihekaho uhamagare 114 umurongo utishyuzwa usabe ubufasha. Bimwe mu bimenyetso biranga ukekwaho cyangwa se urwaye iki cyorezo ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/kamonyi-hafashwe-abantu-559-banyuranije-namabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/
-
Abapasiteri babiri twigeze gusambana nibo banteye umwaku batuma mbura umukunzi #rwanda #RwOT
Nitwa Nshuti Samantha. Ubwo nari mfite imyaka 21 nakundanye n’umuhungu, urukundo rwacu rwari rwiza kandi ari rwinshi cyane, rwari rwa rukundo ruba rumeze nk’inzozi. Twaje gupanga kubana habura amezi make ngo dutangire imyiteguro y’ubukwe, umusore yaje kunshika ndamubura neza neza aho muboneye arambwira ngo yabivuyemo kandi twembi twarakoraga, ubushobozi bwo gukora ubukwe twari tubufite. Ni gutyo twatandukanye nta kintu na kimwe dupfuye. Byahise bimbera amayobera cyane, nza kuganira n’umubyeyi umwe ambwira ko bene ibyo bintu bijya bibaho ko nawe byamubayeho agatandukana nabasore 3 bendaga kubana, ubukwe bukajya bupfa kandi nta kintu bapfuye, ambwira ko gusenga ari cyo cyabikuyeho noneho akaza kubona umugabo. Ubwo nanjye nahise nyoboka iy’urusengero ntangira gusenga. Nagiye m’urusengero rwari hafi yanjye, rwari rwegereye aho nari ntuye, mpasanga umupasiteri mubwira ikibazo cyanjye anyizeza kunsengera kigakemuka. Ubwo nabaye umuyoboke w’urwo rusengero ndetse ninjira muri choir. Uwo mu pasiteri yakomeje kujya ansengera nyuma aza kumenya aho ntuye akajya aza kunsura tugasenga. Byagezaho dutangira kuba inshuti, yaza kunsura nkamutekera nkamufata neza nk’umukozi w’Imana. Igihe kimwe araza ndateka turarya, tumaze kurya turasenga ntegereza ko ataha ndaheba, iryo joro yararaye, turararana ndetse turanasambana kandi yari afite umugore n’abana ngo yari yabwiye umugore we ko ari burare mu masengesho. Nyuma y’uko dusambanye byahise biba nk’akamenyero buri uko ansuye tukabikora. Naje kubona ibyo bintu nta mugisha nzabikuramo, mpita mfata icyemezo cyo kwimuka ahantu nari ntuye njya gutura ahandi ndetse n’urusengero rw’uwo mupasiteri sinongera kurusubiramo. Nyuma yo kwimuka natangiye gusengera m’urundi rusengero, naho hari umupasiteri abantu bose bavugaga ko afite imbaraga nyinshi. Naho maze igihe gito mpasengera uwo mupasiteri yaje kunsura biba ngombwa ko turyamana kandi nawe yari afite umugore n’abana. Mu byukuri njye mbere ntambaraga zo kwifata nagiraga, iyo umugabo yankoraga ku mabere ubwo byabaga birangiye, kwifata byarananiraga nkumva mpise ngira ubushake bukabije bwo gusambana rero yaba abishaka nkamureka akabikora. Uwo mupasiteri nawe tumaze gusambana yatangiye kubigira akamenyero ndetse hakaba ubwo ambwira ngo musange k’urusengero ariho tubikore nkabyanga. Muri iyo minsi nibwo naje kubona ko ntazakomeza kubaho gutyo, mfata icyemezo ko ntamugabo nzongera kwemerera ko ankoraho, uwo mupasiteri nahise muhakanira ko ntazongera kuryamana nawe ndetse mpindura n’urusengero kuko narimaze kubona ko abo bapasiteri ari abatekamutwe. Kuva icyo gihe ntamugabo nongeye kuryamana nawe, gusa ikibabaje ni uko ntamuhungu wongeye kunsaba urukundo kugeza n’ubu ntamukunzi ndabona kandi hashize imyaka 10 nkaba nkekako abo bapasiteri babiri twasambanye ari bo banteye umwaku. Niyo mpamvu nshaka kugerageza amahirwe kuri uru rubuga nkareba ko nahakura umukunzi ufite gahunda kuburyo twakwibanira.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
-
-
Covid-19: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kuburira umugabane w’afurika. #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryihanangirije ko koroshya imipaka ya Covid-19 bishobora gutuma byongera kubaho kandi yasabye leta za Afurika gushimangira ibizamini no gukurikirana amakuru.
Umuyobozi wa OMS mu karere, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko ibihugu by’Afurika bigomba kwibuka ko “nta muntu n’umwe ufite umutekano kugeza igihe twese tuzaba dufite umutekano”.
Kuri uyu mugabane umubare w’ubwandu bwanduye kuri ubu ugera ku 900.000 kandi ibihugu bimwe na bimwe byatangiye koroshya ingamba zo kwirinda.
Abandi, kimwe na Maroc, bongeye kugarura uburyo bwa gumamurugo nyuma y’abarwayi bongeye kugaragara.
Ku wa kane, Dr Moeti yagize ati: “Mu gihe Afurika yenda kuzuza abarwayi miliyoni, umugabane uri ku mwanya w’ingenzi.”
Yavuze ko ibihugu bitanu byagize hafi 75% by’abarwayi bose bo muri Afurika.
Nk’uko ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara kibitangaza, abagera kuri batatu kuri bane muri bane bavuzwe ko bapfuye ndetse n’impfu ku mugabane wa Afurika bagaragaye muri Afurika y’Epfo, Misiri, Nijeriya, Alijeriya na Sudani.
The post Covid-19: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeye kuburira umugabane w’afurika. appeared first on KASUKU MEDIA.

