Author: webrwanda

  • Umukobwa twiganye yantwariye umugabo none nkeneye umukunzi. #rwanda #RwOT

    Nitwa Solange Uwamwezi. Hari umukobwa twiganye naramwizeraga cyane kandi naramukundaga kuko namufataga nk’umuvandimwe. Namubitsaga amabanga yanjye yose, kandi uretse n’amabanga, n’amafaranga yanjye amenshi niwe wayambikiraga kugira ngo ntayarya. Uwo mukobwa yari inkoramutima yanjye. Tukimara kurangiza kwiga, ubushuti bwacu bwarakomeje, akajya aza kunsura iwacu i Huye, nanjye nkajya kumusura iwabo i Kigali. Mu bukwe bwanjye yaranyambariye ndetse ninawe waje kuntinyisha. Bitewe n’uko yari umwana mwiza umugabo wanjye yaramukunze, izindi nshuti nari mfite azinshaho ambwira ko ari abana babi, ariko uwo mukobwa we umugabo wanjye ntiyigeze amumbuza. Tumaze kubyarana umwana wa mbere, uwo mukobwa niwe waje kumfasha imirimo. Namwe murabizi ukuntu mu rugo rwibarutse haba hari urujya n’uruza rw’abantu, uwo mukobwa niwe wamfashaga kwakira abashyitsi ndetse n’ibindi. Yaje iwacu ahamara amezi 2, noneho bitewe n’uko nari nabyaye umugabo wanjye ntacyo nari nkimupimira mu buriri, ahubwo nari naramusize mu cyumba cye maze njya kurarana n’umwana mu kindi cyumba. Uwo mukobwa rero muri icyo gihe nibwo yafatiranye umugabo wanjye, maze atangira kumureshya. Uwo mukobwa yacungaga umugabo wanjye yicaye m’uruganiriro, agahita akenyera agatenge maze akamunyura imbere, yahagera agakora k’uburyo ka gatenge kari buhite kagwa maze akunama akagatora, muri uko kunama, umugabo wanjye yateraho akajijo, akabura umutekano bitewe n’uko yabaga amaze iminsi tudatera akabariro. Umugabo wanjye yarabimbwiye, njye sinabiha agaciro, numva ko wenda ashyizemo amakabyankuru cyangwa se ko uwo mukobwa ari impanuka yamugwiririye akambara ubusa atabipanze.

    Nyamara umukobwa we ibyo akora yari abizi. Igihe kimwe rero nagiye gukingiza umwana nsaba uwo mukobwa ngo amperekeze ambwira ko atameze neza, bituma njyana n’umukozi. Nagiyeyo nsanga hari umurongo muremure biba ngombwa ko ntindayo. Aho nagarukiye rero nasanze umugabo wanjye aryamye kandi nari nagiye adahari, ariko mu kwinjira nkubitana n’uwo mukobwa asohoka mu nzu. Iryo joro naraye ntongana n’umugabo kandi muri make ibyo yanzizaga sinari nzi ibyaribyo gusa nahise mbyumva ko ya nshuti yanjye ari yo yaduteranyije. Hashize iminsi mike, nari ndyamye ari nijoro, numva abantu basa nk’aho baganira. Ngiye mu cyumba uwo mukobwa yararagamo sinamubona, nkomeje gutega amatwi numva bari kuvugira mu cyumba cy’umugabo wanjye. Nahise njya kucyumba ndakomanga baranyihorera wa mukobwa yari aryamanye n’umugabo wanjye. Nyuma y’uko uwo mukobwa asubiye iwabo, ubwumvikane mu rugo ntibwigeze bugaruka, nahoraga nshwana n’umugabo, tugahora dutongana, kugeza ubwo umugabo yanyirukanye biza kurangira yishakiye uwo mukobwa twiganye ubu niwe babana. Ibyo rero byampaye isomo ko ntamukobwa ngomba kwizera.  Niyo mpamvu nshaka umuntu twakundana tukibanira.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/umukobwa-twiganye-yantwariye-umugabo-none-nkeneye-umukunzi/

  • Nyuma ya Sarpong, myugariro ukomeye w’Amavubi aravugwa muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bivuzwe ko ikipe ya AS Kigali yifuza rutahizamu Michael Sarpong, iyi kipe yatangiye no kwegera myugariro w’Amavubi ukina muri Bangladesh ariko uri mu Rwanda, Emery Bayisenge ngo abe yakwerekeza muri iyi kipe.

    Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko nyuma y’uko Simba SC ihakaniye Sarpong ko itakimukeneye, ikipe ya AS Kigali yahise itangira kumwegera kugira ngo abe yajya kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino cyane mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izakina.

    Perezida w’ikipe ya AS Kigali, akaba yatangarije RBA ko uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi ari umwe mu basore bifuza kugira ngo ajye kubafasha, yanahamije kandi amakuru y’uko bifuza Michael Sarpong.

    Emery Bayisenge ukinira Saif Sporting Club yo muri Bangladesh aherutse gutangaza ko agifite amasezerano n’iyi kipe ariko atazi igihe azasubirirayo.

    Iramutse iguze aba bakinnyi baba biyongereye kuri Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan na Shabani Hussein Tchabalala bamaze gusinyira iyi kipe.

    Emery asanzwe akina muri Bangladesh

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-sarpong-myugariro-ukomeye-w-amavubi-aravugwa-muri-as-kigali

  • Itsinda rya Biden ryavuze kuri Trump wibaza ku nkomoko ya Kamala Harris, ribyita kwisuzuguza #rwanda #RwOT

    Itsinda rishinzwe kwamamaza Joe Biden, umukandida w’ishyaka ry’aba-Democrates, ryasubije mu mvugo ikarishye Perezida Donald Trump wavuze ko yumvise ko Kamala Harris uziyamamazanya na Biden yaba atujuje ibisabwa byo kuba Visi Perezida.
  • RDC yafunguye ingendo zose z’indege #rwanda #RwOT

    Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye gufungura ingendo z’indege, nyuma y’igihe zifunzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
  • Ifoto y’umunsi: Urwibutso ku myitozo ikakaye y’ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda benshi bifuza kumenya impanuro n’imyitozo ihabwa ingabo zabo ku buryo zikomeza kuba intangarugero uko imyaka ije indi igataha, n’ubwo babyifuza si kenshi babasha kubibona.
  • Nduhungirehe, Nyiramatama na Mutsindashyaka bagizwe ba Ambasaderi; Uwacu Julienne ahabwa kuyobora FARG #rwanda #RwOT

    Nduhungirehe Olivier, Nyiramatama Zaina na Mutsindashyaka Théoneste bahawe imirimo mishya bagirwa ba Ambasaderi mu bihugu birimo u Buholandi, Maroc na Repubulika ya Congo mu gihe Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG.
  • Isura nshya yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali no mu ntara #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa 21 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata, yatangaje ko ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zirahagarikwa.
  • Polisi yafashe uruhererekane rw’abakwirakwizaga urumogi mu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), kuwa Kane w’iki cyumweru ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali, aho ryafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi 13, 200 n’ibiro 10 by’urumogi.
  • Bimwe mu byaranze Mutsindashyaka théoneste wongeye kugarurwa muri politike nyuma yigihe kirekire. #rwanda #RwOT

    Mutsindashyaka Théoneste wakanyujijeho mu myaka ishize haba mu gihe yayoboraga Umujyi wa Kigali no mu gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazzaville). Ibi byatangajwe mu byemezo by’Imana y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu.

    Mutsindashyaka Théoneste yakoze akazi gatandukanye ka Leta, aho yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuye aho yerekeza muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

    Mu mwaka wa 2010, ni bwo yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki, icyakora nyuma y’imyaka ine yaje kongera kugirirwa icyizere ahabwa indi mirimo, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms). Icyo gihe hari tariki 24 Mata 2013.

    Ubwo yayoboraga Umujyi wa Kigali kuva muri 2001 kugeza muri 2006, Mutsindashyaka Theoneste bamwe bigeze guha izina ry’iritazirano rya “Mutsindamazu” kubera inkubiri yazanye mu kuvugurura imiturire muri uyu mujyi, yari umuyobozi uzwiho gufata ibyemezo bikarishye no guhangana n’unyuranya nabyo.

    Ku buyobozi bwe mu Mujyi wa Kigali, Mutsindashyaka yari azwiho gufata ibyemezo bikarishye, cyane cyane mu bibazo by’amasambu n’imiturire.

    Yahanganye bikomeye na Umwamwezi Joséphine (Nyiri La Comete) uzwi ku izina rya Nyiragasazi ku bw’umuturirwa yashakaga kuzamura, Mutsindashaya akawita ‘ikiburazina’.

    Undi bahanganye ni nyakwigendera Mirimo yashatse gusenyera, urubanza rukarangira Umujyi wa Kigali utegetswe kwishyura miliyoni 150.

    Mutsindashyaka yamenyekanye kandi ubwo yitaga amazu y’abafite amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali “utururi” cyangwa “ibyari by’inyoni” tugomba gusenywa.

    Ku buyobozi bwe niho hatanijwe gahunda yo guca abazunguzayi muri Kigali, gukuraho kiyosike na kontineri zitajyanye n’igihe, gusenya inzu zidafite ibyangombwa n’ibindi.

    The post Bimwe mu byaranze Mutsindashyaka théoneste wongeye kugarurwa muri politike nyuma yigihe kirekire. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/bimwe-mu-byaranze-mutsindashyaka-theoneste-wongeye-kugarurwa-muri-politike-nyuma-yigihe-kirekire/

  • Uwacu Julienne wahoze ari Minisitiri yagiriwe icyizere ahabwa indi mirimo #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, nibwo mu mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame, habayemo n’ikurwa rya Uwacu Julienne muri Minisiteri yitwaga iy’Umuco na Siporo, umwanya yari yaragiyeho abimburiye abandi bagore kuko mbere iyi Minisiteri yayoborwaga n’abagabo. Kuva icyo gihe nta wundi mwanya yari yarahawe muri Leta.

    Uwacu Julienne w’imyaka 41, yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera Inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

    Uwacu Julienne wahawe kuyobora FARG, ni umwe mu bagize ibikomere bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byanatumye akura yanga umuryango wa Se kuko warimo abagize uruhare muri Jenoside yamugize impfubyi.

    Tariki 12 Ukuboza 2016, igihe yari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yatanze ubuhamya bwakoze benshi ku mutima ubwo yaganirizaga urubyiruko ruri mu Itorero urunana rw’Urungano riri kubera i Gabiro, ryari rigizwe n’abasore b’inkumi baba mu Rwanda no mu mahanga. Yasobanuye ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ubwo yasobanuraga iby’umuryango akomokaho n’uburyo wishwe, Uwacu yagize ati : “Navutse kuri Papa w’Umuhutu na Mama w’umututsi. Mu ishuri nahagurukaga mu byiciro byose. Muri 1994, ababyeyi banjye bishwe n’abasirikari ba leta y’abatabazi. Imitungo yacu yasahuwe n’abaturanyi ndetse na bene wacu. Mu gukura nk’imfubyi, nanze bene wabo wa papa.”

    Uwacu Julienne yakomeje asobanura uburyo yibazaga impamvu abahutu batakoze Jenoside, ntacyo bakoze ku bahigwaga. Aha yabisobanuye agira ati : “Nahoraga nibaza impamvu Abahutu batahigwaga ntacyo bakoze ngo bahishe Abatutsi bicwaga… Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nagombaga kwiga amashuri yanjye no kurera abavandimwe banjye… Uyu munsi mfite igihugu cyanjye, ndi umugore ufite agaciro. Ibyo bituma nishimira kuba muri uru Rwanda rushya.”

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uwacu-Julienne-wahoze-ari-Minisitiri-yagiriwe-icyizere-ahabwa-indi-mirimo