Author: webrwanda

  • Bisi ya RITCO yarenze umuhanda Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 19 Nyakanga 2020.

    Iyi bisi yavaga Ngarama yerekeza mu mujyi wa Gicumbi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye RBA ko ku bw’amahirwe ntawahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa ngo akomereke.




    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Bisi-ya-RITCO-yarenze-umuhanda-Imana-ikinga-ukuboko

  • Bwa mbere ku isi mu munsi umwe hagaragaye imibare myinshi y’abanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, ryatangaje ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara, aribwo bwa mbere mu masaha 24 habonetse umubare munini w’abacyanduye, abantu ibihumbi 260.

    Nk’uko iri shami rya ONU ribitangaza, nibwo bwa mbere imibare y’abanduye ku munsi irenga ¼ cya Miliyoni kuva iki cyorezo cyaduka.

    Imibare myinshi y’abanduye yagaragaye mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brezili hamwe na Afrika y’Epfo.

    Imibare y’abahitanwe n’iki cyorezo, nayo yazamutse iba 7,360, ikaba nayo ariyo myinshi ibonetse kuva tariki 10 Gicurasi 2020.

    Magingo aya, abamaze kwandura coronavirus kw’isi nkuko BBC ibitangaza ni abantu barenga Miliyoni 14, mu gihe abarenga 600.000 bamaze guhitanwa nayo, nk’uko byerekanwa n’imibare yegeranijwe na kaminuza yo muri Amerika John Hopkins.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bwa-mbere-ku-isi-mu-munsi-umwe-hagaragaye-imibare-myinshi-yabanduye-coronavirus/

  • Ev Kagame washyize hanze indirimbo nshya yavuze impamvu atajya yishyuza mu bitaramo akora #rwanda #RwOT

    Uyu muvugabutumwa yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yamurikaga indirimbo ye nshya yise ‘Umutima’ isanzwe ari indirimbo ya 66 mu gitabo cy’indirimbo z’agakiza.

    Mu kiganiro yahaye FINE FM, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’agakiza ari nayo mpamvu yifuza ko abantu bayumva bakumva ubutumwa buyirimo kandi buzabafasha ari benshi.

    Ati “Ni indirimbo nziza cyane twashatse kuvuga ngo tuyitunganye mu buryo bw’amajwi. Abantu bayiteho tubikora byose ngo dufatanyirize hamwe gusenga.”

    Umva hano indirimbo ‘Umutima’

    Ev Kagame yavuze kandi ko mu buhanzi bwe yatangiye mu 2018, atajya yishyuza mu bitaramo akora kuko hari bamwe bishobora kubuza amahirwe by’umwihariko abadafite ubushobozi.

    Yagize ati “Ntabwo mbikora nk’ubucuruzi, mbikora kugirango izina ry’Imana rihabwe icyubahiro. Kuko ndamutse nishyuje, ubwo se wa muntu wari kuza ari umunyabyaha noneho yari guhinduka binyuze muri icyo gitaramo cyangwa igiterane ubwo iyo nza kwishyuza nari kuba mukumiriye.”

    Indirimbo ‘Umutima’ ya Ev Kagame Manzi Justin ayifatanyije n’abahanzikazi b’impanga bazwi nka ‘Twin Girls’.

    Uyu muvugabutumwa yavuze ko mu bihe biri imbere azayikorera amashusho ndetse akaba anateganya gukomeza gushyira imbaraga mu ivugabutumwa rinyuza mu ndirimbo.

    Umva hano indirimbo ‘Umutima’

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ev-Kagame-washyize-hanze-indirimbo-nshya-yavuze-impamvu-atajya-yishyuza-mu-bitaramo-akora

  • Mu mafoto : Uko byifashe ku munsi wa mbere wo kongera gusubira mu nsengero #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wa mbere uru rusengero rufunguye imiryango kuva ku wa 15 Nyakanga 2020, ubwo Inama y’Abaminisitiri yatangazaga umwanzuro w’uko insengero [inyubako/ahantu hateranira abari gusenga], zifunguwe abakristo bashobora kujya gusenga.

    Kuva ku wa 15 Werurwe kugeza ku wa 15 Nyakanga 2020, amezi ane yari ashize ahantu hateranira abantu bagiye gusenga hafunze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo kimaze guhitana batanu abandi barenga 1500 bakaba baracyanduye hano mu Rwanda.

    Umunyamakuru wa UKWEZI, yageze ahari urusengero rw’Itorero Bethesda Holy Church, mu Kagari ka Kagyugu mu Murenge wa Kinyinya, areba ibijyanye n’imyiteguro, uburyo abantu bafite akanyamuneza nyuma y’uko insengero zongeye gufungurwa n’ibindi.

    Muri rusange uru rusengero rwari rusanzwe rwakira abantu babarirwa mu 3400 [ni ukuvuga iteraniro rimwe ryabaga ririmo abasaga ibihumbi bitatu] ariko kuri ubu bijyanye n’ingamba zashyizweho, harimo abagera kuri 206.

    Kuri iyi saha twandikaga iyi nkuru, hanze y’urusengero hari hari abantu babarirwa muri 50, hakaba kandi n’abandi bagiye baza bagasubirayo kuko basanze imyanya y’urusengero yamaze kuzura, bivuze ko baragaruka mu iteraniro rya kabiri.

    Yavuze ko “Abantu bafite akanyamuneza ku maso, barishimye cyane mbese urabona ko bari bakumbuye amateraniro kuko ubusanzwe amateraniro yatangiraga saa mbiri ariko urusengero rwuzuraga saa yine, gusa uyu munsi saa kumi n’ebyiri bari bamaze kuzura.”

    Akomeza avuga ko hari n’abahisemo gukurikira amateraniro bari hanze y’urusengero.

    Kuri uru rusengero kandi hari ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rushinzwe gufasha mu gupima umuriro, kugenzura niba abantu bubahiriza isuku ndetse no guhana intera.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza agenga imikoreshereze yazo mu gihe cya Coronavirus, arimo ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya gusenga.

    Mu mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu harimo ko insengero zizatangira gukoreshwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda ry’Umurenge rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

    Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga [Momo, Money transfer, Bank Transfer, aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

    Uburyo bwo gutanga amaturo bwashyizweho mu Itorero Bethesda Holy Church Bishop Albert Rugamba uyobora Itorero Bethesda Holy Church yari ayoboye iteraniro ry’uyu munsi
    Uri kuhagera bakagupima umuriro, hari urubyiruko rw’abakorerabushake rubishinzwe
    Hari n’abahisemo gukurikira amateraniro bari hanze y’urusengero ariko bubahirije guhana intera ya metero
    Imbere mu rusengero, abakristo bari kuririmba bahanye intera nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo

    Inkuru ya Kubananeza Willy Evode

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Mu-mafoto-Uko-byifashe-ku-munsi-wa-mbere-wo-kongera-gusubira-mu-nsengero

  • APR FC yerekanye abakinnyi batanu yaguze #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kwerekana abakinnyi bashya APR FC yaguze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Abo bakinnyi barimo rutahizamu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Bizimana Yannick. Uyu musore akaba yari yarinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize avuye muri AS Muhanga.

    Undi mukinnyi ni umwana ukiri muto usatira izamu anyuze ku ruhande wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, Nsanzimfura Keddy.

    Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego, na we yari amaze imyaka ine muri AS Muhanga, yinjiyemo ubwo yari mu cyiciro cya kabiri.

    APR FC kandi yasinyishije Ndayishimiye Dieudonne ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yakiniraga AS Muhanga.

    Aba bakinnyi bakaba biyongeraho umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu irerero ry’iyi kipe.

    Ndayishimiye Dieudonne (iburyo) na Ruboneka Jean Bosco(ibumoso) berekanywe nk’abakinnyi ba APR FC

    Nsanzimfura Keddy (ibumoso) na Bizimana Yannick (iburyo) mu mwambaro wa APR FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yerekanye-abakinnyi-bane-yaguze

  • RDC: Impunzi z’abarundi zikomeje gushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. #rwanda #RwOT

    Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirashinja zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abayobozi mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama n’abahagarariye impunzi z’Abarundi, mu gushakira umuti wa kiriya kibazo.

    Umwe mu bayobozi bashinzwe ubutasi ahitwa Mboko muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko hari impunzi nyinshi z’Abarundi zo mu nkambi ya Lusenda zafashwe n’igisirikare cya Congo Kinshasa zirwanirira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

    Ati: “Bamwe bafatiwe muri Kabumbe, mu gihe abandi bafaterewe muri yombi muri Swima.” Iyo ntasi ntiyatangaje umubare w’impunzi zafashwe zikorana n’abitwaje intwaro.

    Amakuru avuga ko imitwe ikorana n’impunzi z’Abarundi irimo uwa Mai-Mai ndetse n’uwa Gumino ugizwe ahanini n’abarwanyi b’Abanyamulenge.

    John Mulondani, Umuyobozi wa Segiteri ya Tanganyika yabereyemo inama yahuje inzego z’umutekano za Congo Kinshasa n’abahagarariye impunzi, yavuze ko abafunzwe n’igisirikare bafatiwe mu mirwano yabereye mu duce twa Kamombo na Mikalati.

    Abahagarariye impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Lusenda bahakaniye mu nama ko nta mpunzi zikorana n’iriya mitwe.

    Emmanuel Ntirampeba uhagarariye impunzi yagize ati: “Niba hari impunzi zafatiwe muri iyo mirwano, nimuzitwereke zihanwe n’amategeko. Ibindi ntibihagije kuvuga ngo twafashe impunzi hanyuma mugatuma abantu bemera ko ari ukuri.”

    Ntirampeba uhagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Fizi, yemereye ishimwe ry’amadorali 50 ya Amerika umuntu wese uzatanga amakuru y’impunzi yaba itunze intwaro.

    The post RDC: Impunzi z’abarundi zikomeje gushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rdc-impunzi-zabarundi-zikomeje-gushinjwa-gukorana-nimitwe-yitwaje-intwaro/

  • Umugore w’imyaka 88 yishwe na coronavirus mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru ni uwo mu karere ka Nyamasheke, Minisante mu makuru mashya itangaza buri munsi ku cyorezo cya covid-19, yagize iti “Twihanganishije umuryango w’umukecuru w’imyaka 88 witabye Imana mu karere ka Nyamasheke”.

    Minisiteri y’Ubuzima nta makuru arambuye yavuze kuri uyu mukecuru gusa abaganga bavuga ko abantu bakuze baba bafite ibyago byinshi byo kwicwa na coronavirus kuko abasirikare b’umubiri wabo baba baracitse intege.

    Umuntu wa kane, ari nawe uheruka kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda yari afite imyaka 78.

    Abandi batatu bishwe n’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda barimo umushoferi winjiye mu Rwanda arembye.
    Abandi babiri ni abashinzwe umutekano bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga : umupolisikazi w’imyaka 24 n’umusirikare w’imyaka 51.

    Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda hagaragaye abantu 54 banduye covid-19, barimo 34 bo mu karere ka Nyamasheke. Nyamasheke ifite uduce twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

    Abandi babonetse kuri uyu wa Gatandatu barimo 9 bo mu karere ka Rusizi, 7 babonetse I Kigali na batatu babonetse mu karere ka Kirehe.

    Abakize bashya ni 8, muri rusange abamaze kwandura bose hamwe ni 1 539, abamaze gukira ni 819.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Umugore-w-imyaka-88-yishwe-na-coronavirus-mu-Rwanda

  • APR FC yageneye impano umutoza Nabyl wasubiye iwabo muri Maroc(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza Nabyl Bekraoui wari wungirije mu ikipe ya APR FC yemeje ko atazakomezanya n’iyi kipe, ku munsi w’ejo yasubiye iwabo muri Maroc aho yaherekejwe na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya APR FC.

    Ku munsi w’ejo ni bwo uyu mutoza ari kumwe n’umuryango we(umugore n’umwana) bahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe berekeza iwabo muri Maroc.

    Akaba yari yaherekejwe na bamwe mu bayobozi ba APR FC barimo umunyamabanga w’iyi kipe, Lt. Col. Sekaramba Sylevestre, bageze ku kibuga cy’indege bakaba barahise bashyikiriza uyu mutoza n’umuryango we impano babageneye.

    Umunyamabanga wa APR FC yari yaherekeje umutoza Nabyl

    Ubwo bamushyikirizaga impano

    Bamushimiye umurava yagaragaje ubwo yari umutoza wa APR FC ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo ye iri imbere.

    Nabyl akaba yashimiye APR FC uburyo bakoranye mu gihe cy’mwaka yari ayimazemo.

    Yagize ati“ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane byimazeyo umuryango mugari wa APR FC yaba ubuyobozi, abatoza twakoranye mu gihe cy’umwaka wose, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC ni ukuri twabanye neza cyane kurusha uko nabitekerezaga ubwo nazaga gukorera mu Rwanda, nagira ngo mbashimire cyane ubumuntu bangaragarije muri iki gihe cyose maze mu ikipe nziza cyane ya APR FC.”

    Nabyl akaba yari amaze umwaka atoza APR FC nk’umutoza wungirije ndetse anashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, yakoranaga na Adil Erradi umutoza mukuru we wanamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.

    Nabyl ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege yerekeza muri Maroc

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yageneye-impano-umutoza-nabyl-wasubiye-iwabo-muri-maroc-amafoto

  • Ni nde uri inyuma y’igitero cyagabwe kuri Twitter ya Joe Biden, Kanye West, Bill Gates, Jeff Bezos na Obama? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Twitter yinjiriwe n’abahanga kuri mudasobwa (hackers) ubu hari kwibazwa byinshi kuri iki gitero. Abatewe bose ni ibikomerezwa barimo ;Joseph R. Biden Jr., Barack Obama, Kanye West, Bill Gates na Elon Musk… Ese uyu waba ari umugambi wa nde, yaba agamije iki se? Abandi bati hari gukorwa igeragezwa ry’uko America yazinjirirwa mu matora.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad816eec1138b2723bdde71a9c195491eb84553fb4b8ad1d5e348a24faf302c6bbf58ef26df10c5fe376d21c88123dd8e36b9a272bce2ad5ac07c16ed5ae5424194424be6edf202c065a367db463fcacc00bef85644b33204cb4cfcae7b8a224d61e404fc173fd3b34a

  • AMAFOTO: Diane wakinaga muri City Maid yambitswe impeta #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekne ya City Maid yambitswe impeta ya fiançailles na Ndayikingurukiye Fleury amusaba ko bazabana.

    Ni ibirori byaraye bibaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, bikaba byahuriranye n’isabukuru y’uyu mukobwa. Byahuriranye n’isabukuru ya Diane

    Ibirori byo kumwambika impeta ya fiançailles byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu.

    Diane akaba yambitswe impeta na Ndayikingurukiye Fleury akunze kwita Legend, ni umusore usanzwe ukora akazi ko gufata no gutunganya amashusho.

    Akaba amwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa nyuma y’imyaka irenga itatu aba bombi bakundana. Diane yambitswe impeta na Fleury

    Diane wamenyekanye muri City Maid akaba atazongera kuyigaragaramo kuko agace ka nyuma gaheruka gutambuka(iyi filime inyura kuri televiziyo Rwanda buri wa Kane), uyu mukobwa yari yitabye Imana, akaba atazongera kuyikinamo. Bamaze imyaka irenga 3 bakundana
    http://dlvr.it/RbtStK