Author: webrwanda

  • Wiyica amazi, itagucura umwuka- Minisitiri Shyaka nyuma y’uko babiri bishwe na COVI19 #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko abantu babiri bahitanywe na Coronavirus.

    Ni ku nshuro ya mbere kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hatangajwe abantu babiri bitabye Imana mu munsi umwe.

    Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko “Uyu munsi, #COVID19 yahitanye abantu 2 . Nibwo bwa mbere mu #Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe !”

    Yakomeje agira ati “Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe : kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU ! Icyo ukora cyose, aho uri hose, Wiyica amazi, itagucura umwuka !”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yok u wa 18 Kanama igaragaza ko mu masaha 24 yashize mu bipimo 4326 yafashe yasanze abantu 37 banduye Coronavirus.

    Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahakuwe 28 mu bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, i Rusizi habonetse batandatu, mu gihe mu Turere twa Rwamagana, Rubavu na Huye buri hose habonetse umwe.

    Abantu 22 ni bo bakize bituma umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro uba 1683.

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2577 banduye mu bipimo 342 614 bimaze gufatwa, 1683 barayikize mu gihe 884 bakiri mu bitaro naho icumi bitabye Imana.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Wiyica-amazi-itagucura-umwuka-Minisitiri-Shyaka-nyuma-y-uko-babiri-bishwe-na-COVI19

  • Abarimo abakinnyi bitabiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’umukinnyi Michael Sarpong byabaye ku Cyumweru, barimo abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu Sports, bajyanywe mu kato nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coroanvirus.
  • Amatora muri Amerika: Joe Biden yimitswe ku mugaragaro nk’uzahagararira ishyaka ry’Aba- démocrate #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa kabiri w’inama nkuru y’ishyaka ry’Aba- démocrate [Democratic National Convention] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri guteranira i Milwaukee muri Leta ya Wisconsin, Joe Biden yimitswe ku mugaragaro nk’uzahagararira ishyaka ry’aba- démocrate mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
  • Abanyarwanda baba muri Zimbabwe bizihije umuganura basabwa kwimakaza ubumwe no kuzirikana igihugu cyabo #rwanda #RwOT

    Kimwe n’abanyarwanda baba mu gihugu, abo muri Zimbabwe bizihije Umunsi Mukuru w’Umuganura bahabwa impanuro z’uko bagomba kwimakaza ubumwe hagati yabo kandi bagahora bumva ko hari icyo bakwiye gukorera igihugu.
  • Mali: Perezida Boubacar Keita yeguye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi n’abasirikare bigumuye ku butegetsi bwe, Perezida wa Mali, Boubacar Keita, yatangaje ko yeguye ku nshingano zo kuyobora iki gihugu.
  • Wiyica amazi, itagucura umwuka: Minisitiri Shyaka nyuma y’uko Coronavirus yishe babiri mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, abantu babiri bishwe nacyo mu munsi umwe, bituma abo kimaze guhitana bagera ku 10.
  • Abacamanza ba Uganda bashyiriweho ibihano na Amerika kubera ubujura bw’abana #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yatangaje ko abacamanza babiri n’abanyamategeko babiri ba Uganda bafatiwe ibihano mpuzamahanga, nyuma yo kugaragarwaho amanyanga yatumye bagurisha abana imiryango yabo itabyemeye.
  • Amarangamutima y’umunyarwanda nyuma yo gusinyira Arsenal #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Arsenal mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza itangaje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda, George Lewis Igaba-Ishimwe, uyu musore yatangaje ko ari ibintu yishimiye kandi byamutunguye kuko atiyumvishaga ko yakinira iyi kipe.

    Lewis George ukina ku mpande asatira, yakuriye muri Norvège ariko akaba yaravukiye mu Rwanda, ababyeyi be baza kwimukira muri iki gihugu.

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya Arsenal amasezerano y’imyaka 2 n’igice aho azabanza mu batarengeje imyaka 23, avuga ko ari ibintu byamurenze, akaba afite inzozi zo gukora cyane akazamurwa mu ikipe ya mbere ya Arsenal.

    Yagize ati“biragoye kubyiyumvishira. Ni ibyo kwishimira muri aka kanya. Icyo nshaka kugeraho birumvikana ko ari ugukinira ikipe ya mbere ya Arsenal nkabona imikino myinshi, nkatsinda ibitego nkanatanga imipira kuri bagenzi banjye.”

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20, yakuriye mu ikipe y’abato muri Norvege ya Tromso IL nyuma aza gukinira Tromsdalen na Fram Larvik batandukanye umwaka ushize wa 2019.

    Intego ni ugukinira Arsenal nkuru

    source http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umunyarwanda-nyuma-yo-gusinyira-arsenal

  • Polisi yagaye ndetse yemeza ko abitaribiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong bafashwe, babiri baracyashakishwa #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata abantu bari bitabiriye ibirori by’umukunzi wa Sarpong, habonetse 11 muri 13 bahise bajyanwa mu kato ahabugenewe, ni mu gihe babiri basigaye bagishakishwa.

    Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, i Nyamirambo mu Busitani bwa Mera Neza, rutahizamu Michael Sarpong yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko, ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bya ruhago bitandukanye.

    Ni isabukuru yakuruye impaka bitewe n’amafoto yagiye hanze, abantu bageranye ndetse batanambaye udupfukamunwa, muri make bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, umuvigizi wa polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera yavuze ko bitewe n’amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aba bantu bakurikiranywe bagafatwa ndetse bakaba bari mu kato, gusa ngo hari babiri bataraboneka.

    Yagize ati“ni amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu barimo abakinnyi b’umupira barenze ku mabwiriza ya COVID-19, ni byo rero barashakishijwe haboneka abantu 11 muri 13 bagaragaye muri icyo gikorwa, bakaba barahise bajyanwa mu kato.”

    Yakomeje anyomoza amakuru y’uko aba bakinnyi baba bafunze, ngo barimo kwitabwaho n’abaganga bareba niba ntawanduye COVID-19.

    Yagize ati“bajyanywe mu kato ahabugenewe ntabwo bari muri kasho ya polisi. Igihe bazamarayo bizagenwa n’inzego zibishinzwe, bari mu kato, barimo gukurikiranwa n’abaganga, bazabapima urumva ibyo ntabwo polisi yabyinjiramo.”

    Yashimiye abanyarwanda bagize uruhare kugira ngo amafoto nk’ariya ajye hanze, gusa yagaye abantu nk’abariya abandi bafatiraho urugero baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Inzego z’umutekano zikaba zikomeje gushakisha abandi bantu 2 basigaye kugira ngo na bo bajyanwe mu kato basangeyo bagenzi babo.

    Mu bantu bari bitabiriye iyi sabukuru harimo Sarpong n’umukunzi we, umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, Irambona Eric Gisa, Kimenyi Yves, Mbogo Ally ba Kiyovu Sports, Habimana Hussein, Rugwiro Herve, Mugisha Gilbert ba Rayon Sports.

    Nta dupfukamunwa, nta ntera bahanye, muri make barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source http://isimbi.rw/siporo/article/polisi-yagaye-ndetse-yemeza-ko-abitaribiriye-ibirori-by-umukunzi-wa-sarpong-bafashwe-babiri-baracyashakishwa

  • Ibyo wamenya ku mpanuka z’indege za gisivile zabaye mu Rwanda kuva mu 2009 #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2009, impanuka eshatu nizo z’indege za gisivile zabaye mu Rwanda, zirimo imwe ya Kajugujugu yashwanyaguritse mu Karere ka Nyabihu n’indi ikomeye yabereye ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gihe iheruka mu minsi ya vuba yo ari iy’indege ya gisirikare yaguye mu gishanga cya Muyumbu.