Author: webrwanda
-
Kuki uturere tw'imijyi tuza inyuma mu kwishyura mutuweli kurusha utwo mu byaro? #rwanda #RwOT
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, giherutse gutangaza imibare igaragara uburyo ubwitabire bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, buhagaze mu gihugu. -
Rtd Maj Mudathiru na bagenzi be basubiye imbere y'urukiko: Uko urubanza rwagenze #rwanda #RwOT
Itsinda Itsinda ry'abantu 31 baregwa kuba mu mitwe ya P5 na FLN barangajwe imbere na Maj (Rtd) Mudathiru Habib ryasubiye imbere y'urukiko, ngo biregure ku byaha bashinjwa birimo iby'iterabwoba. Iyi dosiye iregwamo abantu 32, ariko Pte Ruhinda Jean Bosco watorotse mu Ngabo z'u Rwanda ntarafatwa. -
Nyamagabe: Abafite imitungo yangijwe n'ikorwa ry'umuhanda mu 2018 basabye kuvanwa mu gihirahiro #rwanda #RwOT
Imiryango irenga 370 yo mu Karere ka Nyamagabe ifite imitungo yangiritse ubwo hakorwaga umuhanda Huye- Nyamagabe-Kitabi, yasabye inzego zibishinzwe kuyikura mu gihirahiro kuko hashize imyaka igera kuri ibiri itarahabwa ingurane yabariwe mu gihe indi itarabarirwa ibyayo byangiritse. -
Inteko Rusange ya Loni yatangiye mu buryo bw'ikoranabuhanga #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 15 Nzeri, nibwo hatangiye inama y'Inteko Rusange ya Loni ya 75 iri kuba mu buryo bw'ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi muri iki gihe. -
Emerick Aubameyang yongereye amasezerano muri Arsenal #rwanda #RwOT
Umunya-Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang, yongereye amasezerano y'imyaka itatu akinira Arsenal FC yo mu Bwongereza.Source : https://igihe.com/imikino/football/article/emerick-aubameyang-yongereye-amasezerano-muri-arsenal
-
Jay Polly agiye gutaramira i Dubai #rwanda #RwOT
Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki Nyarwanda agiye gukorera igitaramo i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/jay-polly-agiye-gutaramira-i-dubai
-
Kayonza: Hatangijwe umushinga wa miliyoni 83$ wo kuhira mu mirenge 8 yazahajwe n'amapfa #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD, byatangije ibikorwa byo kuhira mu mirenge umunani yo mu Karere ka Kayonza yakunze kurangwamo amapfa. -
Moussa Traoré wayoboye Mali imyaka 23 yapfuye #rwanda #RwOT
Moussa Traoré wayoboye Mali guhera mu 1968 kugeza mu 1991 yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri aguye mu murwa mukuru Bamako, ku myaka 83.Source : https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/moussa-traore-wayoboye-mali-imyaka-23-yapfuye
-
Ibintu umukobwa aba agomba kwimenyereza mu gihe yitegura kurongorwa #rwanda #RwOT
Umuntu aravuka agakura ariko igihe kikagera nawe akava iwabo akajya gushinga urwe, ku miryango biba ari ibyishimo kuko aba ari amahirwe yo kuyagura.
Nk’umukobwa uba uvuye mu muryango we agiye gushaka mu wundi, aba afite impungenge nyinshi yibaza twinshi mu by’ukuri umuntu yavuga ko dufite ishingiro, kuko nta n’umwe ushyingirwa adafite amatsiko y’uko agiye kubaho.
Dore ibintu 10 umukobwa aba agomba kwimenyereza
Kwimenyereza kwicisha bugufi no gushaka inshuti nshya
Benshi usanga iyo bamaze gushyingira bakuraho za telefone, bakuriza ibiciro kuko baba bumva ko bageze mu rwabo ariko biba ari ngombwa ko yisanisha n’abandi, akongera inshuti aho kuzigabanya, kuko hari igihe ava aha agashaka kure agasanga nta muntu ahazi, urumva ko aba agomba kubiyegereza, ikindi kandi urugo rwabo ruba rugomba kugendwa.
Kwihanganira ibigeragezo
Agomba kumenya ko akuze, akumva ko agiyekwigerekaho umutwaro w’urugo kandi ko urugo ari rugari ruba rufite byinshi rubazwa bitandukanye n’uburyo yajyaga abaho, akumva ko uwo bagiye kubana atari wa wundi wamuhamagaraga amwita Cherie, chouchou,honey,⦠buri kanya, ko izibana zikomanya amahembe, ko ashobora kubura urubyaro, umugabo agafungwa, mukabura akazi,⦠aha rero bisaba kwihangana no gusenga cyane.
Kwimenyereza gukora cyane
Agomba kumenya ko agiye kubaka umuryango we, ko ari bantu 2 bagiye kubaka urugo, mukobwa uba ugomba kwivanamo ubunebwe bwose n’ubutesi.
Gutangira kwirengagiza iby’iwabo
Umukobwa aba agomba kumenya ko agiye mu rwe, ibyo kuririmba ngo papa afite imodoka, amafaranga,⦠rwose agomba kumenya ko umutungo w’ababyeyi atari uwe cyangwa uw’umugabo we, niba ageze mu rwe akararira ibidakaranze agomba kumva ko bimuryoheye aho kuvuga ngo kandi iwacu ubu barariye ifiriti.
Kwimenyereza guhendahenda no kuguyaguya
Abagabo bakunda umuntu ubitaho, kimwe n’abana, akumva ko agomba kuguyaguya umugabo akamuha umunezero haba mu bikorwa cyangwa mu mvugo.
Guhanga udushya
Abagabo bakunda abagore bahorana udushya tuganisha ku iterambere, mu gihe witeguye kurushinga tangira uhimbe udushinga, mu gihe mubana utumubwire, niba ari aga credit (inguzanyo) ubona kabafasha kamubwire mugafate,â¦
Kwimenyereza gukorera kuri gahunda
Mukobwa nushaka umugabo ugihuzagurika, muzajya muhora mu ntonganya, kuko abagabo baba bashaka umuntu udahuzagurika n’ubwo wenda hari n’abagabo usanga bajagaraye, niba aguhaye ibihumbi 100 byo kugura televiziyo uramenye utazagenda ukabigura imyenda utabanje kumubaza, niba ari iki ni iki ? Kandi irinde kumufatira aho ubonye hose, menya igihe cyo gukina, icyo kuryama n’icy’akazi !
Amabanga yo mu buriri
Hari abantu benshi banga gupfumbatwa, ariko mukobwa niba ugiye gushaka ugomba kumenya ko umugabo wawe azagupfumbata, kandi nawe ukamupfumbata, hari nababiteramo urwenya ngo ni ukwinjira mu muryango w’abarara bambaye ubusa, nawe rero uramenye !!
Menya gahunda yo gutegura umugabo, kandi umunezeze, agukunde,
umukunde !! Niba hari ibyo ufitiye amatsiko baza umubyeyi wawe, nyogosenge
cyangwa undi wisanzuraho ariko atari uwo kukworeka.Kwimenyereze kurera no guheka
Mu gihe uba witegura kuba umubyeyi mu gihe cya vuba, uba ugomba kugira byinshi umenya ku buzima bw’umugore utwite, wabyaye cyangwa se uko umwana afatwa ahabwa uburere bwiza.
Irinde amabwire
Nyuma yo kubaka urwawe ubwirwa byinshi ibisenya cyangwa ibyubaka,⦠nawe rero iyo wishinze ibyo ubwirwa na buri wese ubura aho ufatwa ukisenyera nta n’iminsi ibiri, ikindi kandi va mu byo wirirwagamo ukiri umukobwa, niba hari aho ugiye menya gusaba uruhushya umugabo cyangwa se uhamubwire, ibyo utangira kubyimenyereza mbere utaranagera mu rwawe ! Ikindi kandi imenyereze gusenga kandi unabitoze uwo mugiye kubana.
-
Asomusiyo y'uyu mwaka ntiyahiriye abacuruzi b'i Kibeho #rwanda #RwOT
Asomusiyo y'uyu mwaka ntiyahiriye abacuruzi b'i Kibeho.Source : https://rba.co.rw/post/Asomusiyo-yuyu-mwaka-ntiyahiriye-abacuruzi-bi-Kibeho