Author: webrwanda

  • Umufaransa Bahloul Djilali ni we wagizwe Umutoza mushya wa Mukura Victory Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahloul Djilali ni we wagizwe umutoza mushya wa Mukura Victory Sports
    Bahloul Djilali ni we wagizwe umutoza mushya wa Mukura Victory Sports

    Kuri uyu wa gatatu, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Mukura Gasana Jerome, yahamirije KT Radio ko bamaze gusinyisha uyu mutoza ugiye gukorera bwa mbere mu Rwanda.

    Abajijwe impamvu bamutoranyije, yavuze ko bagendeye ku bunararibonye afite aho yakinnye mu makipe atandukanye mu Bufaransa , atoza mu bihugu nka Senegal, Cote d’Ivoire, Oman na Arabie Saoudite .

    Uyu mugabo w’Umufaransa w’imyaka 38 ariko unafite inkomoko mu gihugu cya Algeria, Mukura ivuga ko igendeye ku bunararibonye bwe basanze azafasha Mukura kwegukana igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro ari na byo bamusabye kugira ngo iyi kipe izongere isohokere igihugu.

    Djilali Bahloul wamaze gushyira umukono ku masezerano, nk’uko ubuyobozi bwa Mukura bwabitangaje mu kiganiro bwagiranye na KT Radio, agomba guhita yerekeza mu Karere ka Huye aho azatura kugira ngo anakomeze afatanye n’ubuyobozi gutegura umwaka utaha w’imikino.

    Umutoza mushya wa MVS, yamaze gusinya amasezerano
    Umutoza mushya wa MVS, yamaze gusinya amasezerano

    Bahloul Djilali ni umutoza wagiye anyura mu bihugu bitandukanye birimo Cote d’Ivoire aho yatoje ikipe yaho yitwa Stade d’Abidjan, yatoje kandi ikipe ya ASC Linguère yo muri Senegal n’amakipe yo mu bihugu by’abarabu nka Sohar SC na Saham Club zo muri Oman, kimwe n’ikipe Al-Nahda yo muri Arabie Saoudite na Al-Ahli yo muri Quatar.

    Abdelkader Djilali Bahloul ni umutoza ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ariko wavukiye iwabo muri Algeria aza kuhava afite imyaka umunani gusa yerekeza mu Bufaransa mu Mujyi wa Marseille, kuva ubwo kugeza ku myaka 38 afite ubu.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umufaransa-bahloul-djilali-ni-we-wagizwe-umutoza-mushya-wa-mukura-victory-sports

  • Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw'abanyamakuru b'ibihangange!! #rwanda #RwOT

    Buri mwaka mu Bufaransa hategurwa umuhango ukomeye witwa'Bayeux Calvados-Normandy Award ', ugatumirwamo abanyamakuru b'ibihangange , cyane cyane abataye bakanatangaza amakuru ajyanye n'intambara n'ubushyamirane hirya no hino ku isi. Uyu Judi Rever rero, umunya Canada wanga uRwanda urunuka, yari yashyashyanye, yibwira ko azatumirwa muri uwo muhango, kuko ngo ari 'impuguke' mu bibazo by'akarere k' Ibiyaga Bigari, by'umwihariko iby'uRwanda.

    Ku munota wa nyuma , yamenyeshejwe ko atari mu batumirwa, ababikurikiranira hafi bakaba baduhishuriye ko byatewe n'inkuru ndetse n'ibitabo adasiba gusohora ahakana byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi, Iyo atumirwa rero ngo byari kuba ari ikimwaro ku bategura umuhango, batifuza ko witabirwa n'imyanda ibonetse yose.

    Judi Rever yamamaye(bigayitse) agerageza kugira abere abajenosideri ruharwa, nka Théoneste Bagosora, Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, JPaul Akayezu wakatiwe mbere y'abandi, n'izindi Nterahamwe-mpuzamugambi zamaze guhamwa n'icyaha biremereye. Akimara kumenya ko ubutumire bwe buteshejwe agaciro , Judi Rever yirukiye ku mbuga nkoranyambaga, maze yibasira abategura uwo muhango, avuga ko batigenga, ngo kuko kutamutumira byatewe n'igitutu bashyizweho n'abantu atavuze amazina.

    Abasomye ibyo yanditse nabo ntibamurebeye izuba, kuko benshi cyane bahise bamusubiza ko aho kugira uwo yikoma, yagombye kwikoma umutima we umutegeka gukora ibidakwiye umuntu wiyita umunyamakuru mpuzamahanga  Bamwibukije ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose, ko rero ibyo kuyihakana bitababaza Abanyarwanda gusa, ko ahubwo bibaza umuntu wese ushyira mu gaciro.

    Bamwe mu bakomeje kunenga imyitwarire igayitse ya Judi Rever, harimo Linda Melvern, usobanukiwe cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yakoze mu bushinjacyaha bw'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, Yamaganye kenshi Judi Rever ukoresha imvugo nk'iza Augustin Bizimungu, n'abandi bafunze kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Ibi biragaragaza rero ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagombye kubona ko bakora ubusa, kuko isi yose yamaze kumenya bidashidikanywaho ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n' ababigizemo uruhare bose, Judi Rever rero arahomera iyonkeje ,ubwo na bagenzi be batangiye kumwamagana, bakanamuha akato. Erega ukuri kuratinda ariko ntiguhera!!

    The post Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw'abanyamakuru b'ibihangange!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/judi-rever-umunya-canada-wahagurukiye-guhakana-no-gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-yahawe-akato-ahezwa-mu-ruhando-rwabanyamakuru-bibihangange/

  • CMI muri Uganda mu gisebo n'akangaratete nyuma y'ifatwa ry'Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende #rwanda #RwOT

    Polisi muri Uganda iherutse guta muri yombi abamamazabikorwa ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, aho byabanje kuyobera bamwe mubapolisi basaga nkaho batazi ko ubutegetsi bwa Uganda aribwo buha RNC inkunga, kuborohereza, no kwemerera gukorera muri Uganda mu mudendezo. Umuyobozi wa CMI, Abel Kandiho yabarwanyeho icyo akora kugira ngo barekurwe.

    Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko abapolisi bo mu Karere ka Mubende ho muri Uganda bataye muri yombi abamamazabikorwa umunani bo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gihe bari bateraniye inama ku kigo cy'amashuri abanza ya Kalungi, giherereye ahitwa Lubali. Ibi bikaba byarabaye mu kwezi gushize ku itariki ya 28.

    Amakuru yizewe dufite ni uko Iperereza rya Gisirikare rya Uganda, CMI, rihawe amabwiriza na Perezida Museveni, ryashyizemo ingufu mu gutiza umurindi umutwe w'Iterabwoba wa RNC kugira ngo ukore wisanzuye mu mugambi wabo muremure ubara ubukeye, mbese wa ntawo wo kwifuza guhungabanya umutekano no gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.
    Byakomeje kuvugwa ko abarwanyi ba RNC bari mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Kongo bamwe bagwayo abandi baratatana baza gusanga barahubutse ni uko Uganda ihitamo gufasha Kayumba Nyamwasa guhuza abanyamuryango be no kubashakira amahugurwa kugira ngo bakomeze guhungabanya umutekano w'u Rwanda
    Nk'uko amakuru yacu yizewe abitangaza, abakada ba RNC batawe muri yombi ni Nzayisenga Athanase, Bakunzi Bernard, Kasimu, Mugema Fred, Ngendahimana James, Nzeyimana Eric, Byaruhanga Robert na Gahungahirwe Vianney bashingiye ku byo bavuze ndetse n'ibimenyetso biboneka kuri telefone zabo na mudasobwa igendanwa, Polisi ya Lubali yahise itangiza dosiye maze abantu umunani bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi yaho. Amakuru akomeza avuga ko avuga ko iryo tsinda ryari riyobowe na Kasimu na Nzeyimana Eric babiri mu bagabo bafashwe basanzwe bakorera RNC boherejwe na Frank Ntwari baturutse muri Nyakivala.

    Tubibutse ko Ntwari ari 'Komiseri w'Urubyiruko' muri RNC ariko muri iyi minsi asa nkaho yinjiye mu nshingano za Ben Rutabana barigishije, wari komiseri ushinzwe kongerera ubushobozi ibyihebe bya RNC (ashinzwe no gushaka abakozi), Rutabana kuva muri Nzeri umwaka ushize yaburiwe irengero muri Uganda, nyuma yo guterana amagambo na Nyamwasa na muramu we Ntwari Frank.
    Ni mu gihe kandi abo bayoboke bombi boherejwe na Ntwari hamwe n'abasirikare batandatu bafatwaga bagafungwa, babwiye abapolisi ko koko bakorana na RNC. Ariko, igihe CMI yabonaga amakuru yategetse abapolisikureka iyo dosiye bakayibaha bakayikurikiranira.

    Kuva icyo gihe, abo bapagasi ba RNC barekuwe igitaraganya bitegetswe na CMI. Abasesenguzi ntibabuze kubona ko ibintu byahindutse nk'uko bigaragara mu rujijo no kutumvikana hagati y'inzego z'umutekano za Uganda ku bijyanye n'ibikorwa bya RNC muri Uganda. Ikigaragara ni uko CMI ikorana byeruye na RNC, ikanorohereza ibikorwa byose by'abatifuriza ineza igihugu cy' u Rwanda
    Iki gikorwa cyakozwe na CMI ni kimwe mu bindi isanzwe ikora binyuranyije n'amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize i Luanda, muri Angola, hagati ya ba perezida Kagame na Museveni, kandi byahamijwe n'abakuru b'ibihugu bya Angola na Kongo zombi.

    Aya masezerano yari yatumijweho muri gahunda ya Perezida Laurenco wa Angola na Tshisekedi wa DRC yo guhuza umubano hagati ya Uganda n'u Rwanda, amasezerano yashimangiraga ko hagomba kubaho kwirinda ibikorwa byo guhungabanya umutekano cyangwa guhirika ubutegetsi bw'igihugu gituranyi icyo ari cyo cyose , kimwe n'ibikorwa nko gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi no kudatanga amahugurwa yo guhungabanya umutekano.

    Uganda yakoze ibinyuranye n'aya masezerano, kuko amakuru avuga ko yakomeje gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa RNC kuko ibikorwa byose bakora bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Dore nk'ubu Uganda iherutse kubaka Ikigo gitanga Imyitozo ku bayoboke ba RNC kugira ngo kibahe amahugurwa kuko babonye ko RNC yifitemo guhuzagurika

    Icyo kigo cyatangiye cyigisha abakozi ba RNC cyikaba giherereye Bugolobi, , ku gahanda ka 21, Kampala, Amahugurwa akaba atangwa na CMI ndetse abo bantu umunani bafatiwe Mubende bikaba bivugwa ko wari umusaruro w'icyo kigo.

    The post CMI muri Uganda mu gisebo n'akangaratete nyuma y'ifatwa ry'Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cmi-muri-uganda-mu-gisebo-nakangaratete-nyuma-yifatwa-ryabapagasi-ba-rnc-mu-karere-ka-mubende/

  • Ubushakashatsi bwerekanye ko imbwa ishobora kugukunda, ariko ntikunde kubona mu maso hawe #rwanda #RwOT

    Ushobora gutekereza ko imbwa yawe yishimiye kubona mu maso hawe, ariko ubushakashatsi bwashyizwe hanze bwerekana ko idakunda kubona mumaso yawe na agato. Ubushakashatsi, bwasohotse mu kinyamakuru cya Neuroscience, bwerekana ko imbwa zidakunda kureba mu maso y'abantu.

    Binyuze muri MRI scan y'abantu n'imbwa zireba videwo, yaba abantu n'imbwa — abahanga bo muri Hongiriya bamenye ko mu gihe abantu bafite agace kihariye k'ubwonko kamurika iyo hagaragaye isura, imbwa yo ntabwo ariko bimeze. Imbwa n'abantu, ariko, bafite agace k'ubwonko gatera iyo umwe mu bagize ubwoko bumwe aje.

    Muri email ye, umwe mu banditsi witwa Attila Andics, umushakashatsi w'imyitwarire y'inyamaswa muri kaminuza ya Eötvös Loránd i Budapest, yagize ati: 'Isura ni ingenzi mu itumanaho ry'abantu… kandi ubwonko bw'abantu nabwo bwihariye mu maso.' Ariko ibyo ntibigaragara nk'inshuti magara y'umuntu.

    Andics yavuze ko imbwa zita ku maso y'abantu. Ati: 'zisoma amarangamutima biturutse mu maso, ariko ibindi bimenyetso by'umubiri bisa nkaho bitanga amakuru amwe kurizo.

    Mu yandi magambo, imbwa zishobora kubona mu maso hacu, ndetse no mu byiyumvo kuri zo, ariko zikoresha andi makuru yose, nk'ururimi n'amajwi, kugira ngo zimenye icyo turimo gukora. Ku rundi ruhande, abantu baha agaciro cyane ibyo babona mu maso gusa.

    Kugira ngo barebe niba abantu n'imbwa bareba kimwe, Andics na bagenzi be bashakishije abantu 30 n'imbwa 20 zari mu muryango. Mu bushakashatsi, buri muntu na buri mbwa yaryamye mu mashini ya MRI mu gihe yerekanaga urukurikirane rwa videwo y'amasegonda abiri: ubushakashatsi bwerekanye amashusho atandukanye kuri buri ruhande. Kubona imbwa iguma muri scaneri ya MRI ni kibazo kubera urusaku.

    Imbwa zikoresha kandi itumanaho ry'imiti kurusha abantu. Impumuro yindi mbwa izagaragaza niba iyo mbwa ishobora gushimisha ngenzi yayo.
    Source: nbcnews

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/ubushakashatsi-bwerekanye-ko-imbwa-ishobora-kugukunda-ariko-ntikunde-kubona-mu-maso-hawe/

  • Mukura yabonye umutoza mushya, Djilali wahoze akinira Marseille yo mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Umutoza Djilali w'imyaka 38, ashyizweho nyuma yo kugenda k'umunya Espagne Tony Hernandez watandukanye na Mukura mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020. Ni umugabo w'umunya Algeria ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa.

    Hernandez yafashije ikipe ya Mukura ibarizwa mu karere ka Huye, igera ku mwanya wa 4 muri shampiyona y'u Rwanda ya 2019/20, nyuma ya APR, Rayon Sports na Polisi.

    Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ukwakira 2020, Ikipe ya Mukura kurukuta rwayo rwa Twitter ikaba yatangaje ko 'Djilali yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, kugeza mu 2022.'

    Umutoza Djilali yavukiye muri Algeria mu 1982, yimukira mu Bufaransa afite imyaka 8 nyuma aza kwinjira mu ikipe y'abato ya Olympique de Marseille hagati ya 1995 na 2000. Ntabwo yigeze agaragara mu ikipe ya mbere yayo.

    Kuva yatangira gutoza, mu 2009, Djilali yagiye akora imirimo itandukanye yo gutoza mu makipe yo muri Arabiya Sawudite, Ubufaransa, Oman, Bahrein, Senegal na Côte d'Ivoire. Afite uruhushya rwo gutoza rwa Licence A.

    Inkuru Yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/mukura-yabonye-umutoza-mushya-djilali-wahoze-akinira-marseille-yo-mu-bufaransa/

  • President Tshisekedi In North Kivu To Implement Security Agenda #rwanda #RwOT

    Hosting about 100 militia groups, North Kivu Province may soon begin smiling in peace and not worrying of the daily rattling sound of smoking guns.

    President Felix Tshisekedi is currently running the affairs of DRC from this part of the country where he has been for days. He has pledged the disbursement of resources to ensure the process of demobilization, disarmament and reintegration (DDR) of combatants in the province of North Kivu. He gave this assurance Tuesday (October 7) to elected national deputies of North Kivu during a meeting in Goma.

    'The President has assured us that the means could be put in place to be able to take charge in particular of those who are going to hand over their weapons, to quarter them correctly and to transfer them to civilian life. We believe that this is very good news for our people and that it will help to restore peace, security and stability in North Kivu. 'Singoma Mwanza, chairman of the North Kivu deputies caucus, told reporters.

    On Tuesday, Tshisekedi chaired several meetings in the North Kivu capital, including one with heads of the army, police and security service officials. He gave 'special directions' especially with regard to the rebellion of the Allied Democratic Forces (ADF) in Beni, said Defense Minister Aimé Ngoy Mukena.

    North Kivu has around 100 armed groups fighting for various reasons. Since Felix Tshisekedi came to power, several hundred fighters have traveled to this part of the country but subsequently returned to the bush for lack of a DDR plan from the authorities.

    The latest wave of 500 Gilbert Bwira wing NDC-R fighters who have returned to Masisi territory, and stationed near the Rumangabo military camp, in Rutshuru territory, are also beginning to desert the site for lack of support. They were even accused of looting the property of the local population in a market in Rutshuru.

    President Felix Tshisekedi walks in the streets of Goma city, DRC

    Source : https://taarifa.rw/president-tshisekedi-in-north-kivu-to-implement-security-agenda/

  • Canal + n’abafatanyabikorwa bishimiye icyemezo cyo kubuza Victory TV kwerekana imikino y’i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwanzuro w’urubanza n°RCOMA 00877/2019 / HCC watangajwe ku itariki ya 9 Nzeri 2020, n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu Rwanda watesheje agaciro ubujurire bwa shene ya televiziyo Victory TV, runasaba iyo shene guhagarika gusakaza amashusho y’imikino ya Premier League yo mu Bwongereza, UEFA Champions League n’iyindi mikino yose ya UEFA Europa League ku butaka bw’u Rwanda.

    Nyuma y’ibyavuye mu rubanza, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye shene ya Victory TV, mu cyemezo cyafashwe ku ya 28 Nzeri 2020, guhagarika gusakaza amashusho y’iyo mikino, bitaba ibyo ikazamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

    UEFA hamwe na Premiere League yo mu Bwongereza, batangaje ko gusakaza amashusho y’imikino yabo utabiherewe uburenganzira ari ubujura bw’ibihangano (piratage), ikaba yishimiye ibyemezo byafashwe n’urukiko rwo mu Rwanda rufatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/canal-n-abafatanyabikorwa-bishimiye-icyemezo-cyo-kubuza-victory-tv-kwerekana-imikino-y-i-burayi

  • Aborozi barifuza kunganirwa mu kubona imbuto y’ubwatsi bw’amatungo kuko ngo irahenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushinga wa RDDP ugamije guteza imbere ubworozi wafashije aborozi kubona imashini zisya ubwatsi bw
    Umushinga wa RDDP ugamije guteza imbere ubworozi wafashije aborozi kubona imashini zisya ubwatsi bw’amatungo

    Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2020-2021A.

    Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gasinga mu Murenge wa Rwempasha mu rwuri rwa Rwibasira Francis.

    Rwibasira Francis avuga ko umwaka ushize aribwo yateye ubwatsi ku nshuro ya mbere kandi bwamugobotse muri iki gihe cy’impeshyi.

    Ati “Mbere nagiye kubuhinga ari uko izuba riza inka zikagandara izindi zigapfa kubera kubura ibyo zirya nk’uko ubona ubwatsi bwose bwumye. Ariko ubu nta kibazo nagize ari na yo mpamvu niyemeje kongera ubuso.”

    Muzehe Gatsinzi Fidele avuga ko hashize imyaka 3 atangiye gahunda yo guhinga ubwatsi bw’amatungo.

    Avuga ko mbere atarabuhinga inka ze zagandaraga ndetse n’umukamo ukabura burundu. Ariko ubu ngo inka ze nta kibazo zifite ndetse n’umukamo ngo ntiwahungabanye.

    Agira ati “Iyi mpeshyi nta kibazo nagize kubera ubwatsi nateye, mbere ku zuba iyo nakamaga amata menshi nabonaga litiro 30 ku munsi ariko ubu ndakama litiro 70 urumva ko ntakibazo nagize kubera ubwatsi nahinze.”

    Gatsinzi Fidele avuga ko gutera ubwatsi bw’amatungo ari byiza gusa ariko akavuga ko bihenze.

    Atangira kubuhinga ngo ikilo kimwe cya Cloris Gayanna yakiguraga amafaranga ibihumbi 12 kandi aya mafaranga akaba atabonwa n’umworozi uwo ari we wese.

    Yifuza ko Leta yashyiraho nkunganire ku bwatsi kugira ngo kubutera byitabirwe na benshi.

    Ati “Jye mbugura naguze ibiro 25 ni byo nateye muri hegitari imwe y’ubutaka kandi ikilo nakiguraga amafaranga ibihumbi 12. Ayo mafaranga ni menshi umworozi wese ntiyayabona, twifuzaga ko Leta yashyiramo nkunganire nk’iba ku mbuto zisanzwe mu buhinzi kuko benshi bakwihatira kubutera kandi byagira n’umumaro munini.”

    Gutera ubwatsi bw
    Gutera ubwatsi bw’amatungo bituma adasonza mu gihe cy’impeshyi ndetse n’umukamo ntuhungabane

    Uretse kuba ubwatsi buhenze ngo no kububona ntibyorohera buri wese. Musemakweri Dominiko avuga ko bibaye byiza aborozi babwegerezwa ku midugudu iwabo bityo bakabubona hafi.

    Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko kubona imbuto bitagoranye cyane kuko iboneka ku borozi babuhinze mbere ndetse no mu bafashamyumvire mu bworozi kuko baba bazi aho iboneka hafi.

    Naho kuba imbuto ihenze, Kagwa Evalde avuga ko hari byinshi Leta imaze gukora kuko nk’ubwaguraga ibihumbi 12 ku kilo, ubu bugeze ku mafaranga ibihumbi 5 gusa.

    Agira ati “Uko bimeze uku Leta iba yakoze byinshi cyane kuko nk’ubu ubwatsi aborozi bakunze cyane bita umukenke (Cloris Guyanna) bwavuye ku mafaranga ibihumbi 12 ubu bugeze kuri 5000frs gusa, n’ibindi bizakomeza kugabanuka kuko na RDDP hari icyo ifasha aborozi kugira ngo ubworozi bwabo budahungabana.”

    Asaba aborozi guhindura imyumvire bakabutera ku bwinshi kugira ngo bubagoboke mu gihe cy’impeshyi aho gutekereza ko bazagishisha amatungo yabo bakazagaruka ari uko imvura iguye.

    RAB Sitasiyo ya Nyagatare ivuga ko hari ubwoko bw’imbuto z’ubwatsi zirenga 30 kandi zihanganira izuba.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/aborozi-barifuza-kunganirwa-mu-kubona-imbuto-y-ubwatsi-bw-amatungo-kuko-ngo-irahenze

  • Umusore yatunguye benshi atanga inka 50, intama 70 n' ihene 30 kugirango arongore umukobwa ufite ubwiza budasanzwe wa Barack Obama #rwanda #RwOT

    Umusore watunguye benshi wize amategeko wo mu gihugu cya Kenya witwa Felix Kiprono yigeze gutanga inka 50, intama 70 n'ihene 30 kugira ngo arongore umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Iyi nkwano Kiprono yayitanze mu 2015, avuga ko ashaka kurongora umukobwa wa Obama w'imfura witwa Malia Obama. Icyo gihe, Malia yari afite imyaka 22 y'amavuko.

    Urukundo kuri Malia Obama, Kiprono yavuze ko yarugize kuva mu 2008 ubwo Barack Obama yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu.


    Muri icyo gihe, Felix Kiprono yigaga amategeko muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.

    Kiprono yavuze iby'urukundo rwe kuri Malia Obama, ati:

    'Namukunze kuva mu 2008, ndetse kuva ubwo nta wundi mukobwa nigeze nkunda kugira ngo ntamuhemukira. Nabiganirije umuryango we, kandi nizeye ko bazamfasha bakemera inkwano zanjye'.

    Ubwo itangazamakuru ryabajije Kiprono niba Malia n'umuryango we baramutse bemeye icyifuzo cye, yazamutunga bikamukundira cyane ko ubuzima bwe buhenze. Yagize ati:

    'Tuzabaho mu buryo bworoheje. Malia nzamwigisha gukama inka, guteka umutsima,.. nk'undi mugore wo muri Kalenjin'.

    Hari abavuze ko Felix Kiprono yibereye mu mikino, cyangwa se akaba akurikiye amafaranga y'umuryango wa Barack Obama yagize ati:

    'Abantu bavuga ko nkurikiye amafaranga y'uyu muryango, gusa si ko bimeze. Urukundo rwanjye ni impamo'.

    Barack Obama afite ibisekuruza muri Kenya nk'uko na we abyiyemerera. Ubwo yari Perezida wa USA na mbere yaho, yasuye iki gihugu cyo muri Afurika y'Iburasirazuba, aho yahuye n'abagize umuryango we.

    Kuba inkomoko ye ari Kenya, byatumye Felix Kiprono yumva ko yazoroherwa cyane no kwigondera umukobwa wa Barack Obama.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/07/umusore-yatunguye-benshi-atanga-inka-50-intama-70-n-ihene-30-kugirango-arongore-umukobwa-ufite-ubwiza-budasanzwe-wa-barack-obama/