Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/filime-the-600-yatangiye-kwerekanwa-kuri-amazon-prime
Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/filime-the-600-yatangiye-kwerekanwa-kuri-amazon-prime

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi. Ni umukino IPRC Kigali yatangiye neza, dore ko yayoboye uduce tubiri twa mbere tw’umukino, aho mu gace ka mbere yatsinze amanota 25 kuri 23, agace ka kabiri IPRC Kigali itozwa na John Bahufite wahuraga n’ikipe yahoze atoza, yarangije igice cya mbere cy’umukino ikipe ye iyoboye n’amanota 47 kuri 46 ya REG BBC.

Uduce tubiri twa nyuma tw’umukino, REG BBC yerekanyemo ubukure ndetse n’ubunararibonye bw’abakinnyi barimo Belleck na Kaje Elie, aho yayoboye agace ka gatatu n’amanota 74 kuri 59 ya IPRC Kigali.
Agace ka kane IPRC Kigali BBC yazamuyemo amanota aho yatsinzemo amanota 23 kuri 16 ya REG BBC, ariko ikinyuranyo cy’agace ka gatatu gisigamo amanota umunani. Umukino wa mbere kuri REG BBC warangiye iwutsinze n’amanota 90 kuri 82 ya RP-IPRC Kigali.

Belleck Bell wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 35, yakurikiwe na Amisi Saidi Carmelo wa IPRC Kigali watsinze amanota 23.
Uko imikino y’umunsi wa kabiri yagenze
Abagabo
RP-IPRC Huye 65-63 Espoir BBC
RP-IPRC Musanze BBC 54-77 UGB
REG BBC RP 90-82 RP- PRC Kigali
Abagore
RP-IPRC Huye BBC 81-39 APR WBBC
Ubumwe BBC 67-83 The Hoops Rw

Gahunda y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, kuwa kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020
-12:30: RP-IPRC Huye vs Ubumwe BBC (Abagore)
-15:00: UGB vs REG BBC
-18:00: The Hoops Rwanda -APR BBC (Abagore)
-20:00: Espoir BBC vs Patriots BBC



Ku itariki 02/10/2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Nyuma yo kugumishaho igifungo k’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, umwe mu bunganira Rusesabagina, Me Emelyne Nyembo, yavuze ko nta kundi kongera kujurira, ahubwo ko bazategereza kuburana urubanza mu mizi.
Rusesabagina Paul yazanywe mu rukiko kuri uyu wa Kabiri ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, nta n’umwe mu bamwunganira icyakora Ubushinjacyaha bwo bwari buhari.
Umwe mu bunganira Rusesabagina, Me David Rugaza na we yaje kuhagera ku isaha ya saa tatu n’iminota 18.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 13.
Rusesabagina wafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 (nk’uko ubushinjacyaha bubivuga), akurikiranyweho ibyaha 13 birimo icyo (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.
Araregwa kandi icyaha cy’ (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n'(11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.
Ku itariki 05 Ukwakira 2020, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.
Turabagezaho ibyavugiwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro …

source https://igihe.com/imyidagaduro/article/filime-the-600-yatangiye-kwerekanwa-kuri-amazon-prime
Minisitiri w'ubuzima muri Kenya yatangaje ko atewe impungenge n'uko indirimbo ya Jerusalema iri gutuma abantu bareka amabwiriza yo kwirinda Coronavirus aho bidagadurira.
Mutahi Kagwe, yavuze ko umucezo wa Jerusalema abantu bawuceza mu tubari batitaye ku guhana intera.
Kurushanwa guceza Jerusalema â” indirimbo yasohotse mu 2019 muri Africa y'Epfo iri mu rurimi rw'iki-Zulu â” bimaze gukwira henshi ku isi muri iki gihe cya coronavirus.
Ku cyumweru, Bwana Kagwe yagize ati:
'Numvise hari n'umucezo mushya ugezweho cyane mu tubariâ¦Ko iyo Jerusalema igiyemo, amabwiriza yose yo kwirinda covid_19 bihagarara. Rwose mwaceza Jerusalema ariko mukanahana intera'.

Kuwa kabiri, abadepite ba Kenya nabo basohora amashusho bari guceza uwo mudiho ugezweho ku isi.
Muri Kenya, abantu 44,881 bamaze kubasangamo Covid-19 naho 832 imaze kubica. Ku cyumweru minisiteri y'ubuzima yaho yatangaje abantu 616 bashya bayanduye kuwa gatandatu.
Muri iki gihugu utubari, amashuri n'isengero byongeye gufungurwa, nubwo hari umukwabu utegeka abantu kuba bari mu ngo zabo saa yine z'ijoro.
Mu gihugu cyu Bufaransa abanyeshuri bane bari mu bantu 15 batawe muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma y'aho ku wa gatanu tariki 17 Ukwakira , umwarimu witwa Samuel Paty wo mu mujyi wa Paris, yishwe akaswe umutwe nyuma yo kwereka abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.
Bivugwa ko uyu mwarimu yishwe n'umuntu wavugaga mu ijwi ryo hejuru ati 'Allah Akbar'
Abandi bantu bamaze gutabwa muri yombi nyuma y'urupfu rwe barimo abo mu muryango w'umusore w'imyaka 18 wamukase umutwe. Polisi yakoze umukwabu ukomeye kuri uyu wa Mbere, ita muri yombi abantu bose ikeka ko baba bafitanye isano n'urupfu rwe.
Ubu bwicanyi bwateye igikuba mu Bufaransa, kugeza aho bukiba mu cyumweru gishize Perezida Macron yahise agera aho bwabereye arabwamagana avuga ko ari igitero cy'iterabwoba cyagabwe n'abantu bagendera ku matwara akaze y'idini ya Islam.
Ku rundi ruhande, ibihumbi by'abaturage mu Bufaransa, ku cyumweru byigabije imihanda mu mijyi itandukanye y'u Bufaransa, byamagana ubu bwicanyi. Umuhango wo kwibuka Paty wari umwarimu w'amateka wapfuye afite imyaka 47 uteganyijwe kubera muri Kaminuza ya Sorbonne kuri uyu wa Gatatu.



Polisi igeze aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine
Umutoza Ronald Koeman wa Barcelona avuga ko imikinire ya Lionel Messi 'ishobora kuba myiza kurushaho' ariko ko uyu kapiteni w'iyi kipe 'yishimye', abajijwe niba azatwara igikombe cya Champions League yagize ati' Ntabwo duhabwa amahirwe, ariko dushobora kugera kure'
Koeman yagize ati: 'Nta kwinuba na gucye mfite cyangwa ugushidikanya ku muhate we'.
Yakomeje agira ati: 'Kuri ubu imikinire ye ishobora kuba myiza kurushaho. Umunsi ku munsi, aba yishimye ndetse ashaka gukina no kuba kapiteni w'ikipe'.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina w'imyaka 33, ku mpeshyi ishize yagerageje kuva muri iyi kipe ndetse yavuze ko ibibazo byabaye mu gushaka kugenda kwe ari 'ikinamico irimo ubugome'.
Messi kuva champions yo muri muri Espagne yatangira amaze gutsinda igitego kimwe kugeza ubu.
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, Barcelona iratangira guhatanira Champions League y'uyu mwaka ikina na Ferencvaros yo muri Hongrie (Hungary).Ni umukino utangira saa tatu za nijoro (21h) ku isaha ya hano mu Rwanda.
Messi ari mu mwaka we wa nyuma kuri kontaro afitanye na Barcelona ndetse azahura na Juventus na Cristiano Ronaldo muri iri tsinda G rya Champions League y'uyu mwaka.
Juventus, ifite igikombe cya shampiyona y'Ubutaliyani, izaha akazi gakomeye Barcelona, ndetse Koeman yavuze ko iyi kipe itari mu zihabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe uyu mwaka.
Uyu wahoze atoza ikipe y'igihugu y'Ubuholandi yagize ati: 'Iyo uri muri Barcelona, buri gihe ubu ushaka gutsindira ibikombe, haba muri La Liga [shampiyona ya Espagne] cyangwa i Burayi'.
'Ntabwo duhabwa amahirwe, ariko dushobora kugera kure'.
Ikipe ya Barcelona ni igikombe iheruka mu mwaka wa 2015.