Author: webrwanda

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Eduard Jenner #rwanda #RwOT

    Umurimo wa Jenner Eduard wo kurokora ubuzima bwa benshi kurusha undi muntu uwo ari we wese ku isi, ni ibintu bidasanzwe kuko yabayeho ubuzima bwe bwose akora igikorwa cyo kuvura abaturage atagamije inyungu iyo ari yo yose. Yabikoraga atagamije kumenyekana, ahubwo ashaka kugira ngo Uwiteka ahabwe icyubahiro.

    Eduard Jenner yavukiye mu Bwongereza Kuwa 17 Gicurasi mu 1749, apfa Kuwa 26 Mutarama 1823 afite imyaka 73. Umuryango we wagiraga umuco wo kohereza abantu mu rusengero, mubyukuri bari abakristo. Ariko urupfu rwa se wa Eduard rwasigiye umuryango wabo ubukene bituma Jenner ahitamo umwuga mushya. Kuva akiri muto, Jenner yashishikazwaga cyane n’ubumenyi (science) n’ibidukukije yumvaga aharanira kuzaba Dogiteri uvura abantu.

    Eduard yari umukristo wemeraga Imana kandi akayoborwa nayo mu byo yakoraga byose. Ntiyigeze aharanira kumenyekana we ubwe, ahubwo yahataniraga kumenyekanisha Imbaraga z’Uwiteka. Ibi byose yabikomoraga mu butunzi buhambaye ari bwo “Bibiliya”.

    Jenner yashakanye na Catherine Kingscote bahuriye mu mikino barakundana ndetse biyemeza kurushinga. Babyaranye abana: Robert Fitzharding, Catherine na Eduard . Catherine Kingscote yapfuye mu 1815 azize uburwayi bw’igituntu.

    Eduard yize ibijyanye n’ubucuruzi, yagiye gukorera i Londres aho ubumenyi bwe mu butabire n’ubuhanga bwamenyekanye cyane. Igihe kimwe yatumiwe na Captain Cook kugira ngo abe umwe mu itsinda ry’abahanga mu bumenyi (science) mu rugendo rwe rwa kabiri muri Australia. Mubyukuri Jenner ntiyishimiraga ingendo cyangwa ubuzima bw’i Londres, bidatinze yagarutse mu mudugudu yavukiyemo aba umuganga (Dogiteri) waho.

    Jenner yamenyekanye nk’umuganga w’umunyabwenge kandi wita ku bantu, uko yarushagaho kumenyekana mu baturage, niko yakomezaga gukurikirana gushimishwa n’ibidukikije. Kuva akiri muto, yashishikazwaga cyane n’inyoni kandi ubushakashatsi bwe yakoze yitonze ku myitwarire y’inyoni yitwa cuckoo bwamuhesheje icyubahiro mu muryango w’abahanga muri siyansi mu Bwongereza (British scientific community).

    Ku mugabane w’u Burayi haje gutera indwara yica yitwa smallpox. Iyi ni indwara ikomeye yandura iterwa na virusi yitwa variola kandi uyirwaye aba afite umuriro mwinshi cyane. Abantu barenga 400.000 bapfaga buri mwaka bazize iyi ndwara. Mubyukuri iyo smallpox yinjiraga mu mudugudu, 20 kugeza kuri 50% by’abanduye barapfaga, naho 1/3 cy’abarokotse iyo ndwara bahindukaga impumyi ubuzima bwabo bwose.

    Abantu bifuzaga cyane kwirinda iyo ndwara ndetse bakifuza ko imibiri yabo igira ubudahangarwa ariko ntibyari biboroheye. Umuvugabutumwa w’umunyamerika wamamaye cyane Jonathan Edwards nawe yishwe n’icyo cyorezo.

    Mu gutekereza ku cyorezo cya smallox, Jenner yerekanye igitekerezo gishimishije aravuga ati: “Sinzigera ndwara smallpox kuko kuko narwaye “Cowpox (indwara umuntu yanduzwaga n’amatungo ikamugiraho ingaruka mbi cyane).

    Jenner yanzuye avuga ko hashobora kubaho uburyo bushoboka bwo kurwanya smallpox. Nk’umuhanga yari azi neza ko ubu bushakashatsi bugomba gukorwa mu bwitonzi no gushishoza kwinshi. Jenner yakomeje ubushakashatsi bwe ku muti wavura iyi ndwara maze mu 1797 atangaza ibyavuyemo, impapuro ze zateshejwe agaciro zijugunywa ahantu hose nk’aho nta kamaro zifite. Uyu mushakashatsi ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gukora ubushakashatsi ashoramo amafaranga ye.

    Jenner yaje kubona urukingo rushya, N’ubwo habanje kuba impaka, ubushakashatsi bwe bawahawe agaciro kandi urukingo rwe ruremerwa ndetse rukwirakwira mu Bwongereza vuba kandi bidatinze rwamenyekanye ku isi yose. Jenner yanze gushaka amafaranga mu byo yavumbuye , ahubwo yavuye abakene ku buntu. Bakimara kwemera urukingo rwe bashatse kumuha amafaranga ariko Jenner arayanga ati:”Icyubahiro gihabwe Imana yo yanshoboje kuvumbura urukingo rw’indwara ikomeye”.

    Urupfu rwa Jenner Eduard

    Nyuma yo kuvumbura urukingo rwa smallpox, yakomeje gukora umwuga w’ubuvuzi no kurokora ubuzima bw’abantu, yakomeje kandi gukunda no gushishikazwa n’ibidukikije. Nk’uko yagize uruhare mu kurwanya smallpox, indwara yazengereje benshi, mu 1980 yari imaze kurandurwa ku isi. Jenner Eduard yapfuye Kuwa 26 Mutarama 1823 afite imyaka 73 yatabarutse nk’intwari ndetse yashyinguwe hafi y’itorero ryitiriwe Mutagatifu Mary.

    Ibintu by’ingenzi dukwiye kwigira ku ntwari yo kwizera Jenner Eduard

    1.Ibyo uyu mugabo yagezeho mu rugendo rwe rwa gikristo biratangaje. Mu buzima hari abazi ko umuhamagaro w’Imana ari ukuvuga ubutumwa mu itorero cyangwa minisiteri runaka igihe cyose. Mubyukuri Jenner ntiyigeze aba umubwiriza ariko ibikorwa yakoze ni ntagereranywa kuko yaharaniraga gutabara ubuzima bw’abantu agamije kubahisha Imana, adakeneye indonke.

    2. Biratangaje ukuntu Jenner yaretse ubukristo bwe bukayobora umurimo we wo kuba umuganga n’umuhanga (scientist). Ukwizera kwe kwashyigikiraga kandi kukagenga ibyo yakoraga byose. Siyanse ye bigaragara ko ikomeje gutangaza ibinyejana byakurikiyeho kuko yuzuyemo imico myiza no kuba inyangamugayo.

    3. Jenner yari azi gufata icyemezo no kwigirira icyizere. Bwa mbere atangaza ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwe, byaranze ntibamwemera ariko ntiyacitse intege ahubwo yasubiye inyuma akora ubundi bushakashatsi abona amakuru menshi kugeza igihe umurimo we uhawe agaciro. Kugeza ubu, urukingo rwe rwaramamaye hose. N’ubwo bamunengaga, Jenner yiringiye ubumenyi bwe, amasomo ye n’Imana ye ndetse yahagurukiye kurwanya abamunenga.

    4. Ubudahangarwa bwa Jenner bwo kuba icyamamare. Uyu mugabo yamamaye ku isi yose nyamara ntibyamuteye guhinduka ngo yishyire hejuru, ahubwo ubuzima bwe bwose yari umuntu witonda, wicisha bugufi kandi ugira ubuntu.

    Muri macye niwumva ijambo “Urukingo” ujye uhita utekereza kuri Eduard Jenner, umugabo warutangije rukamamara ku isi yose, yari umukristo wubahishije Imana binyuze mu buhanga bwe mu kuvura kandi atagamijemo amafaranga. Ngiyo intawi nyakuri yo kwizera.

    Source:canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Eduard-Jenner.html

  • Gushyingura mu cyubahiro abajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura abaharokokeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu ni umwobo wa Kiziguro wajugunywemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside
    Uyu ni umwobo wa Kiziguro wajugunywemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside

    Yabitangaje kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020, nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri imirimo yo gushakisha imibiri yajugunywe mu cyobo cya Kiziguro itangiye.

    Icyobo cya Kiziguro cyacukuwe mu mwaka wa 1972 n’abapadiri bera bakoreraga iyogezabutumwa muri Kiliziya ya Kiziguro bashakisha amazi.

    Ngo abaturage baracukuye bagera muri metero 25 z’ubujyakuzimu, nyuma hakoreshwa intambi itaka ryazo ngo rikaba ryarakuwemo mugihe cy’amezi abiri.

    Ku wa 11 Mata 1994, Abatutsi bicirwaga muri Kiliziya ya Kiziguro batundwaga na bagenzi babo babajugunya muri icyo cyobo ku itegeko ry’interahamwe.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko bakeka ko hajugunywemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi bitanu.

    Avuga ko bifuje gushakisha imibiri y’ababo muri icyo cyobo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro nk’abandi bose bashyinguwe bakuwe ahantu hatandukanye.

    Sibomana Jean Nepomscene umuyoboziSibomana avuga ko gushyingura imibiri yajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura imitima y
    Sibomana Jean Nepomscene umuyoboziSibomana avuga ko gushyingura imibiri yajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura imitima y’abacitse ku icumu

    Ati “Kubashakisha ngo bashyingurwe mu cyubahiro ni nk’uko hari indi mibiri twagiye dukura ahantu hatandukanye. Bizafasha abacitse ku icumu kuruhuka mu mutima no gushira agahinda”.

    Sibomana avuga ko kuva batangiye imirimo yo gushakisha imibiri ku wa 12 Ukwakira 2020, imibiri ya mbere yatangiye kuboneka kuwa 27 Ukwakira 2020, gusa hakaba hatamenyekana imibare kubera ko yangiritse. Imibiri yatangiye kuboneka muri metero 14 z’ubujyakuzimu. Hifashishijwe imodoka batijwe na Polisi y’Igihugu.

    Kuri metero 14 z
    Kuri metero 14 z’ubujyakuzimu ni bwo batangiye kubona imibiri

    Hifashishwa kandi abantu bamenyereye iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
    Imirimo yo gushakisha imibiri mu cyobo nisoza, uwo mwobo na wo uzahaguma nk’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yabereye i Kiziguro.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gushyingura-mu-cyubahiro-abajugunywe-mu-cyobo-cya-kiziguro-bizaruhura-abaharokokeye

  • Nyagatare: Batatu bafashwe binjiza Kanyanga n’amasashe mu gihugu #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bari bambutse bajya mu gihugu cya Uganda banyuze mu nzira zitazwi ari naho bakuye biriya bintu, bafatirwa mu nzira bagarutse mu Rwanda. Abaturage baje gutanga amakuru bituma abapolisi babasha gufata bariya bantu.

    Yagize ati: “Abaturage baturiye hariya hantu bambukira nibo batanze amakuru ko hari abantu bavuye Uganda kandi bazanye ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Abapolisi bahise bakurikirana bariya baturage uko ari batatu bafatwa bikoreye amasashe ibihumbi 20 na litiro 16 za Kanyanga.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya baturage bakimara gufatwa biyemereye ko ibyo bintu bari babikuye muri Uganda kandi ko bajyayo banyuze mu nzira za rwihishwa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kugaragariza abaturage ingaruka ziri mu byo bakoze anabasobanurira ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yagize ati: “Muri iki gihe duhanganye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ari nayo mpamvu imipaka ifunze. Bariya rero bihisha bakambuka bashobora kuzana kiriya cyorezo, ziriya kanyanga bazanye, zibarirwa mu biyobyabwenge byoroheje, ntabwo zemewe hano mu Rwanda cyo kimwe n’ariya masashe yangize ubutaka akanangiza ibidukikije.”

    Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru yafashije abapolisi gufata bariya bantu, anasaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano no kubahiriza amategeko.

    Abafashwe uko ari batatu bahise bajyanwa mu kato kugira ngo basuzumwe ko nta COVID-19 banduriye muri Uganda nyuma bakazashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha bakorweho iperereza.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Impuguke mu bidukikije mu Rwanda zivuga ko amasashe atari meza ku bidukikije kuko iyo ageze mu butaka atabora bityo bikagira ingaruka ku burumbuke bw’ubutaka. Amasashe kandi iyo atwitswe, umwotsi wayo uhumanya ikirere bikagira ingaruka ku buzima bw’ibinyabizima.

    Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Ingingo ya 12 y’iryo tegeko ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Nyagatare-Batatu-bafashwe-binjiza-Kanyanga-n-amasashe-mu-gihugu

  • USAID Celebrates Successful Completion, Positive Impacts From US$24M Program   #rwanda #RwOT

    Officials from the United States Agency for International Development (USAID) and government tossed to the successful closure of its Gikuriro program in Rwanda.

    The close-out event, held at Kigali Convention Center on Wednesday evening brought together Dr. Anita Asiimwe, the Coordinator of the National Early Child Development Program, USAID Rwanda Mission Director Leslie Marbury, district representatives, development partners, civil society organization (CSO) representatives, and staff from Catholic Relief Services (CRS).   

    The USAID-funded Gikuriro was a US$24 million 5-year project (2015-2020), which was implemented by CRS in partnership with the Government of Rwanda, Netherlands Development Organization (SNV), and six Rwandan civil-society organizations (CSOs):  CARITAS, AEE, FXB, DUHAMIC, YWCA, and FVA. 

    The goal of Gikuriro was to improve outcomes in nutrition and water, sanitation and hygiene (WASH) through capacity building and the implementation of the Government of Rwanda's Community-Based Food and Nutrition Program and Community-Based Environmental Health Promotion Program (CBEHPP).  

    The Gikuriro project also aimed to improve the nutritional status of women of reproductive age and children under five years of age, focusing on the first 1,000-days, from conception to a child's second birthday. 

    The program supported 50,000 families to prevent malnutrition, improve agricultural productivity, promote savings, improve social protection, and increase household food consumption.  

    Gikuriro further improved hygiene and sanitation practices for 570,000 households and increased access to clean water for over 345,000 Rwandans in eight districts.  

    'USAID is committed to assisting the Government of Rwanda in its campaign to prevent malnutrition among all children. I thank the Government of Rwanda, CRS, SNV, and CSO implementing partners for making Gikuriro a success,' said USAID's Mission Director, Leslie Marbury during the event.  

    The post USAID Celebrates Successful Completion, Positive Impacts From US$24M Program   appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/usaid-celebrates-successful-completion-positive-impacts-from-us24m-program/

  • Birasaba ikihe kiguzi, kuba umwigishwa wa Yesu? #rwanda #RwOT

    Kristo avuga ko bishoboka ko umuntu yamukurikira nyamara atari umwigishwa we. Mu yandi magambo birashoboka ko umuntu yaba yarababarirwe ibyaha bye, ariko nta butware afite hejuru y’icyaha. Ikibabaje ni uko abakristo benshi bibereye muri uku kutamenya, ibintu bihabanye cyane n’ubushake bwa Kristo kandi aba ntabugingo baba bateze mu bwami bw’Imana, keretse bemeye guhinduka abigishwa ba Yesu nyakuri atari ukumukurikira gusa. Wari uziko iyi ngingo ireba abakristo bose?

    Umwigishwa umusaruro yitezweho ni uko ahinduka nk’umwigisha we. Mu yandi magambo umwigishwa ni 'ukurikira Kristo’, intego y’umwigishwa ni ukwiga kumera nka Sebuja( Kristo Yesu). Ni ukuvuga ko kuba umwigishwa wa Kristo, ari ugukurikira intambwe z’ibirenge bye. Umwigishwa agomba guhinduka nka Kristo mu kimbo cye.

    Maze Yesu abwira abigishwa be ati ' Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire' Matayo 16:24. Kandi ibyo ni byo Imana ishima kandi ibyo nibyo mwahamagariwe , kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira ikitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. 1 Petero 2: 21-22

    https://www.agakiza.org/Kubamba-ingeso-mbi-za-kamere-ku-musaraba.html

    Kuba umwigishwa wa Yesu birasaba iki?

    “Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashiki be ndetse n’ubugingo bwe , uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. ” Luka 14:26-27.

    Yesu akiri mu isi ntiyigeze akora icyaha. Nta muntu washoboraga kumuhamya icyaha icyo ari cyo cyose. Biroroshye cyane ariko kwemeza ko benshi mu bakristo ari imbata z’ ibyaha , kandi bibwira ko bari mu rugendo rukurikira Yesu. Nta n’umwe muri bo ushobora kuvuga, nka Pawulo, “Mugere ikirenge mu cyanjye nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo.” 1 Abakorinto 11: 1.

    Kamere ya muntu ihitamo gukora icyaha aho kubabazwa. Urugero ruto ni uko uyoborwa na kamere iyo afashwe n’irari, ahitamo gusambana. Benshi mu bantu babaswe n’ibyaha mu buzima bwabo bwa buri munsi, icyoroshye kuri bo ni ukuzigama icyubahiro hamwe nicyo bita ikinyoma cyera. Ariko ikigaragara ni uko icyubahiro cyo guhisha ibinyoma, ntacyo. Bibiliya ivuga ko 'nta mahoro y’abanyabyaha.’

    Niba dushyigikiye ukuri mu kwizera Kristo Yesu, ni tube abanyakuri. Umunyabyaha areke ingeso ze, twikorere umusaraba wacu , nibwo tuba abigishwa ba Yesu.

    Kubara ikiguzi cyo kuba umwigishwa wa Yesu

    Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? , Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro , akananirwa aho atayujuje , maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati ' Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza' Luka 14: 28-30.

    Abakristo ibihumbi n’ibihumbi, batangirira mu Mwuka bakarangiriza mu mubiri. Kubera iki? Biterwa nuko bakurikiye Yesu, ariko ntibatanga ikiguzi cyo kubamba kamere ngo bave mu byaha, bahinduke abigishwa ba Yesu.

    Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n’undi , ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yasaba gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe , ngo arwane n’umuteye afite izovu ze ebyiri? . Bitabaye bityo , wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze akamubaza icyo yamuhongera ngo abone amahoro. Luka 14: 31-32.

    Ubukristo ni intambara. Ugomba kwicara buri munsi ukareba niba uhorana imbaraga zirwanya kamere yawe igutera gukora icyaha. Amahoro yavuzwe haruguru, siyo Yesu yaje guha abigishwa be; yatsinze icyaha, Satani, hamwe n’ingabo zose z’umwijima. Yasabye abigishwa be gutsinda icyaha na kamere, nibwo bazabasha kumukurikira bakaba abigishwa be nyakuri. Dukwiye kwita kuri iryo hame.

    Mu buryo nk’ubwo, umuntu wese udashyira imbere Kristo ngo amwigane , hanyuma ibyo afite byose bigengwe nawe ntashobora guhinduka umwigishwa we. Mu Baheburayo 10:34 handitswe ngo: “Kuko mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.'

    Birashoboka cyane ko Yesu yagutura umutwaro w’icyaha cyakubase. Kuva mu bubata bw’icyaha ni ibintu bishimishije; ariko icyifuzwa kuruta ibindi byose ni uguhinduka abigishwa ba Yesu.

    Abantu bagomba kurekurira Kristo ibyo bafite byose. Ibyo ntibisobanura ko tugomba gutanga buri kintu cyose dutunze, ahubwo ko ibyo dutunze byose bigomba kubahisha Yesu. Ibyacu byose tukabikora tuyobowe n’uUmwuka Wera.

    Inyigisho zifitanye isano n’iyi:

    Kubamba ingeso mbi za kamere ku musaraba

    Uruhare ukwiriye kugira ngo utsinde ingeso za kamere: Izangiza umubiri

    Source: Active Christianity

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Birasaba-ikihe-kiguzi-kuba-umwigishwa-wa.html

  • Nubwo bugira amavuta menshi, ubunyobwa butuma umutima ukora neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rubuga https://www.menshealth.com, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Leta ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko ubunyobwa bufite akamaro ko kurinda umutima w’umuntu.

    Abo bashakashatsi bafashe abantu 15 bafite umubyibuho ukabije ariko nta bundi burwayi bafite, babagabanya mu matsinda abiri, bakajya babagaburira amafunguro akungahaye ku mavuta, ariko nyuma y’igihe gito, bagiye gupima basanze itsinda ryagaburirwaga ibinyamavuta harimo n’ubunyobwa, 32% y’ibinure byo mu maraso byaragabanutse ugereranyije n’itsinda ry’abataraburyaga.

    Gusa nubwo bimeze bityo, kuri urwo rubuga bavuga ko ubushakashatsi bugikomeje kugira ngo hamenyekane ingano y’ubunyobwa umuntu akwiriye kurya, kugira ngo bumugirire akamaro ko gutuma ibinure bigabanuka mu maraso ye ndetse n’umutima we ugakora neza.

    Hari kandi n’ubushakashatsi bwatangajwe mu kitwa ‘JAMA Internal Medicine’ mu mwaka wa 2015, aho abashakashatsi bakurikiranye imirire y’abantu bagera ku 200,000 hirya no hino ku isi, nyuma baza gusanga abantu bakunda kurya ubunyobwa n’ibibukomokaho mu mafunguro yabo bafite ibyago bikeya byo kwicwa n’indwara z’umutima ugereranyije n’abataburya cyangwa se baburya gake gashoboka.

    Ku rubuga https://nuts.com, bavuga ko nubwo hari abafata ubunyobwa nk’ikiribwa kibi kuko kigira ibinure byinshi, ariko ubwoko bw’ibinure biba mu bunyobwa, ngo ni ibinure bikenewe kugira ngo umutima ugire ubuzima bwiza.

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard, batangaje ko ubunyobwa ari bwiza ku buzima bw’umutima kuko bwifitemo ibinure byitwa ‘monounsaturated fats’ kandi ibyo bunure ngo bifasha mu gutuma imitsi itembereza amaraso ikora neza.

    Kuri urwo rubuga bavuga ko ubunyobwa bwigiramo urugero rw’ibyitwa ‘Antioxidants’ rungana n’urwa divayi itukura (Red Wine/vin rouge), izo ‘antioxidants’ zigira akamaro ko kurinda utunyangingo (cells) tw’umubiri w’umuntu kwangirika.

    Ubunyobwa kandi bwigiramo ubutare bwa ‘Copper’, iyo copper ikaba igira akamaro ko kugenzura imisemburo iba mu mubiri w’umuntu ituma agira imbaraga. Iyo copper kandi ifasha imitsi gukora neza. Kubura ubwo butare bwa Copper mu mubiri w’umuntu ngo ni impamvu y’indwara zitandukanye.

    Ku rubuga https://www.rowingnews.com, bo bavuga ko ubunyobwa ari ikiribwa cyiza cyane ku bantu bakora siporo. Bavuga ko uretse kuba ubunyobwa buryoha, ngo ni n’ingirakamaro ku buzima bw’ababurya kuko butuma bagira ubuzima bwiza kandi bagahorana imbaraga.

    Nko ku bantu bakunda gukora amarushanwa yo kwiruka (athletes), bakwiriye kurya ubunyobwa kenshi gashoboka, haba kuburya babuhekenya bisanzwe, kuburya butetse mu byo kurya, cyangwa se n’iyo bajya bafata ibyitwa ‘peanut butter’ bisigwa ku migati n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/nubwo-bugira-amavuta-menshi-ubunyobwa-butuma-umutima-ukora-neza

  • Kwiyerekana mu myenda y’imbere mu marushanwa ya Miss Africa Calabar ntibivugwaho rumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byiciro by’aya marushanwa harimo aho abakobwa barushwanwa bagomba kwiyerekana bambaye imyenda y’imbere, ikintu kitavugwaho rumwe na benshi.

    Izi impaka zakunze kugaragara iyo habayeho amarushanwa y’ubwiza bisaba ko abayitabira bigaragaza bambaye imyenda yo kogana (bikini). Abategura aya marushanwa bavuga ko ari kimwe mu bisabwa ku rwego mpuzamahanga atari mu Rwanda gusa.

    Tariki 25 Ukwakira 2020 nibwo amajojonjora yabaye hagasigara abakobwa batanu bazavamo umwe uzakomeza. Aba bose biyerekanye bambaye bikini ariko abenshi barenzaho agatambaro. Ku mbuga nkoranyambaga abenshi berekanye ko batabyishimiye.

    Uwitwa Lydie Mutesi Mwambali yanditse ati “Mumpugure,harya ubwiza bw’umukobwa bubonwa ari uko ashyize hanze ubwambure akiyereka? Hanyuma se muri aya marushanwa y’ubwiza bagenzi babo b’abahungu ko ntarabona amafoto yabo nk’aya bo ntibibareba?” Ingabire Immaculée yamusubije ko ubusa ari ubusa nyine kandi ubwiza butareberwa mu busa.

    Abandi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari ikibazo cy’imyumvire. Uwitwa Safari Damien avuga ko ababyita umuco bakarebye uko imyambarire yagiye ihinduka mu myaka ishize. Yagize ati “Guhera kera mu Rwanda bambaraga utuntu twahishaga imyanya y’ibanga gusa ku mukobwa, ibi byo kwambara bita kwikwiza ni umuco w’abazungu twitije. Rero kugeza ubu ababyita umuco bakarebye ko umuco mu myambarire wagiye uhinduka, kubona abana b’abakobwa bambara kuriya nta gitangaza kirimo.”

    Ababyeyi bo ntibabikozwa. Muhimpundu Claudine ufite abana b’abakobwa babiri avuga ko ntaho abizi, yewe bidakwiye. Ati “Njyewe uko narezwe ntaho nabonye umukobwa yambara ubusa ngo ni ukwerekana ubwiza, mbonye umwana wanjye aje akambwira ko ashaka kujya muri bene ayo marushanwa ntago nabyemera.”

    Nyamara undi mubyeyi we siko abyumva kuko avuga ko yamushyigikira. Secumi Richard avuga ko yanamuherekeza. Ati “Umukobwa wanjye aje akambwira ko ashaka kujya muri ayo marushanwa namushyigikira nkanamuherekeza yewe. Kuko n’ubundi aba yajya ku mazi akambara uko nyamara hariya afite kuba anakorera amafaranga n’ibindi byinshi.”

    Izi mpaka ntizirangira kuko buri wese avuga ibye, gusa amarushanwa y’ubwiza ategurwa mu Rwanda kwiyerekana muri iyi myambaro ntabwo bibamo. Urugero rw’irushanwa rizwi cyane muri ayo abera mu Rwanda ni iryo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda). Abitabira iri rushanwa biyerekana mu makanzu n’imyenda y’umuco, ababaha amanota bakagendera ku bwiza, ubwenge n’umuco.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/kwiyerekana-mu-myenda-y-imbere-mu-marushanwa-ya-miss-africa-calabar-ntibivugwaho-rumwe

  • Gatsibo: Nta mpungenge z’inzara bafite nubwo bahuye n’ibibazo by’izuba n’ibyonnyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Manzi Theogene, avuga ko nta mpungenge z
    Manzi Theogene, avuga ko nta mpungenge z’inzara bafite mu Karere ka Gatsibo

    Igihembwe cy’ihinga 2021A mu Karere ka Gatsibo hahujwe ubutaka buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 16,154 ku bigori, hegitari 1,291 ku muceri, hegitari 2,702 ku bishyimbo, hegitari 208.8 kuri soya na hegitari 443 ku myumbati.

    Ubu buso bwose bwaratewe ndetse bunarenga ubwari buteganyijwe ku kigero cya 128.5%. Habonetse imbogamizi y’imvura cyane ku bahinzi b’ibigori mu Mirenge ya Nyagihanga na Ngarama, ariko by’umwihariko mu Murenge wa Gatsibo aho hegitari 387 zatewe imbuto ntive mu butaka.

    Muri rusange muri iyi mirenge uko ari itatu, hegitari 390.5 ni zo zatewe ibigori ntibyamera.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko aho ibigori bitameze ubu hatewe ibishyimbo kandi imvura yabonetse ku buryo byameze.

    Ati “Koko byarabaye ariko aho imvura igwiriye twagiriye inama abahinzi guhita bateramo ibishyimbo kandi ubu byamaze kumera. Iyo bongera guteramo ibigori twajyaga gukererwa igihembwe cy’ihinga B”.

    Uretse imirenge yatinze kubona imvura imyaka yatewe ntimere, Imirenge ya Rwimbogo, Rugarama, Murambi na Gatsibo, hegitari 53.8 zatewemo imyaka iramera ariko igaragaramo udusimba bita imikondo y’inyana (Milliapodes).

    Manzi Theogene avuga ko hatewe imiti ariko na yo bigaragara ko itatwica, abaturage bagirwa inama yo kudutoragura mu mirima. Avuga ko uko imvura igenda yiyongera dupfa, ku buryo bizeye ko tuzashira.

    Agira ati “Twafatanyije n’abaturage gutoragura utwo dusimba mu mirima, ariko na RAB yaradufashije yohereza inzobere mu kurwanya ibyonnyi mu myaka turafatanya haterwa n’imiti, ariko bigaragara ko itatwica, ariko aho imvura igwiriye turimo gushira kuko iratwica ubwayo”.

    Akomeza avuga ko ubu barimo gukurikirana aho twagaragaye kugira ngo barebe ko twashize, ndetse no kugenzura ko nta handi twaba twarafashe imyaka.

    Uyu muyobozi yizera ko hamwe n’izi ngamba nta mpungenge z’inzara abaturage bazahura na yo, kuko buri kiza cyashakiwe igisubizo.

    Ati “Oya nta mpungenge z’inzara twagira kuko niba twarahinze hegitari zisaga ibihumbi 19, ikindi aho imyaka itameze bakaba barabibyemo indi ndetse n’udusimba turwanywa nta mpungenge twagira rwose. Gusa ni ugukomeza tukarwanya ibyo byonnyi kandi icyizere kirahari twatangiye kubona imvura”.

    Inama zigirwa abaturage harimo kuhira imyaka aho bishoboka no gufatira ibihingwa ubwishingizi kugira ngo nihaboneka ikiza bareke guhomba burundu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/gatsibo-nta-mpungenge-z-inzara-bafite-nubwo-bahuye-n-ibibazo-by-izuba-n-ibyonnyi

  • Sobanukirwa byinshi ku burwayi bwo munda buterwa no kurya amafunguro ahumanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu burwayi bubaho akenshi nyuma yo kunywa cyangwa se kurya ibyagiyeho bagiteri (udukoko dutera indwara) cyangwa se n’ibiduturukamo (des substances sécrétées par les bactéries), inzoka ndetse na virus. Nanone kandi bushobora guterwa no kurya ibiryo byifitemo uburozi karemano nk’ibihumyo bitaribwa.

    Muri Canada imibare igaragaza ko miliyoni 11 z’abantu bahura n’ubu burwayi byibuze inshuro imwe mu mwaka.

    Abanyakanada bibasirwa cyane n’ubu burwayi ni abana b’imfura, abagore batwite, abana bato n’impinja ndetse n’abantu barwaye indwara za karande nka Sida, diyabete n’indwara z’umwijima.

    Tukivuga ku mpamvu zitera uku guhumana, ikinyamakuru ressourcesante.ca, kivuga ko inzira zo guhumana kw’ikiribwa zishoboka mu byiciro byose kinyuramo. Ni ukuvuga ko cyahumana mu gihe cyo kugitera mu butaka, mu isarura, kugitunganya, mu ihunika ndetse no mu gihe cyo gutegura ifunguro.

    Ibimenyetso by’uburwayi bwo mu nda buterwa no kurya ibihumanye

    Ibi bimenyetso bikunze kugaragara nyuma y’amasaha 72 umuntu afashe amafunguro yahumanye.

    Ibikunze kugaragara ni:

    Umuriro

    Kuruka no guhitwa

    Kuribwa mu nda

    Kugira umwuma

    Kumva unaniwe no kugira imbeho

    Kubura ubushake bwo kurya no kugira isesemi

    Ibi bimenyetso bishobora kuba byoroheje cyangwa se bikomeye bitewe n’umuntu ndetse n’impamvu yabiteye.

    Abantu benshi iyo bahuye n’ubu burwayi babanza kubyitiranya n’indwara y’igifu, kubera ko ibimenyetso bijya kuba bimwe. Kugira ngo umuntu avurwe neza kandi ku gihe, bisaba ko agana kwa muganga bakaba ari bo basuzuma bakamenya ko yarwaye uburwayi buturutse ku mafunguro ahumanye hatabayeho kubwitiranya n’izindi ndwara zo munda nk’igifu, bityo ahabwe imiti yabigenewe.

    Icyakora nanone hari ubwo bugaragaza ibimenyetso bidakanganye ku buryo bwikiza umuntu atarinze guhabwa imiti.

    Hari ibiryo bikunda guhumana vuba kurusha ibindi

    Inyama z’ubwoko bwose (izitukura n’izera), amafi, imbuto, amata n’ibiyakomokaho, amagi, ibiryo bikoze mu ifarini bidahiye neza, ibirungo by’ifu, ndetse n’ibindi biryo byatunganyijwemo ifu cyangwa byumishijwe.

    Ibyafasha kwirinda ko habaho ibihumanya amafunguro

    Gukaraba intoki mu gihe cyagenwe, kugira isuku mu gikoni no ku bikoresho byaho byose, kumenya urugero rw’ubushyuhe amafunguro ahiraho, Kumenya kubika amafunguro ku kigero cy’ubukonje cyangwa cy’ubushyuhe gikwiye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sobanukirwa-byinshi-ku-burwayi-bwo-munda-buterwa-no-kurya-amafunguro-ahumanye

  • Election Shooting, Arrests & Detention In Zanzibar #rwanda #RwOT

    Although election observers said on Wednesday that the Tanzanian general elections were largely peaceful, shooting and massive detention of opposition supporters was reported in semi-autonomous  Zanzibar island.

    In a statement early on Tuesday, the ACT-Wazalendo party said its veteran candidate for Zanzibar's presidency, Seif Sharif Hamad, was detained at a polling station after going to cast his ballot in advanced voting.

    It also said nine people had been shot dead by security forces since Monday. Eight died on the island of Pemba, it said, after clashes between security forces and people who had been trying to stop the army distributing ballot boxes on Monday which they suspected contained pre-ticked votes.

    ACT-Wazalendo said police fired tear gas at the demonstrators and then 'resorted to live ammunition'.

    The Police however, said they had no information about any deaths.

    There were youths who started violence when we were offloading ballot boxes; they started throwing stones,' Tanzanian police chief Simon Sirro told reporters.

    US Ambassador Donald Wright expressed concerns that there were 'reports from Zanzibar and elsewhere of violence, deaths and detentions'.

    'Security forces must show restraint, and the NEC (National Electoral Commission) & ZEC (Zanzibar Electoral Commission) must carry out their duties with integrity,' Ambassador Donald Wright said in a Twitter post.

    'It appears thousands of polling agents have either been prevented from accessing polling stations or been kicked out of the polling stations after voting started,' said main opposition challenger, Lissu of the Chadema party.

    The leading opposition candidate Lissu called on Tanzanians to reject any unfair outcome. 'If the integrity of the elections is undermined or jeopardized, the people should take mass democratic action and protest country-wide.'

    Zanzibar, an Indian Ocean archipelago, is a semi-autonomous state of the East African country of Tanzania and both have held polls to elect their presidents and lawmakers in Wednesday's election.

    The post Election Shooting, Arrests & Detention In Zanzibar appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/election-shooting-arrests-detention-in-zanzibar/