Author: webrwanda

  • Uganda: Lt Gen.Muhoozi na Bobi Wine batangiye gucyocyorana #rwanda #RwOT

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu by'umutekano akanaba umuhungu we, gucyocyorana na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu gihe habura amezi atatu yonyine muri Uganda hakaba amatora y'umukuru w'Igihugu.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ni bwo Bobi Wine yatanze Kandidatire ye mu matora y'umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha, nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro nk'umukandida ugomba guhagararira ishyaka NUP (National Unit Platform).

    Uyu mugabo wari umaze imyaka itatu atangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda, yavuze ko yiteguye gukura ku butegetsi 'umunyabugugu' Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

    Kyagulanyi yavuze ko Perezida Museveni ari umuntu waranzwe n'ubugugu no gushaka kwiharira ubuyobozi kugeza ubwo yakuraga mu Itegeko Nshinga ingingo ijyanye n'imyaka umukuru w'igihugu adakwiriye kuba arengeje, ashaka kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose.

    Ni amagambo atakiriwe neza ibukuru, bituma Gen Muhoozi amusaba kureka iterabwoba, ngo kuko anashatse kurwana bamutsinda mu buryo bworoshye cyane.

    Ati: 'Muvandimwe wanjye muto nakubwiye ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zikomeye cyane kuruta uko utekereza ko turi. Niba ushaka kurwana, tuzagutsinda mu buryo bworoshye cyane. Dukeneye amahoro, ariko nugerageza kuturwanya, uzabikore. Amagambo ya Gen. Muhoozi yakuruye iterana ry'amagambo hagati y'abashyigikiye Perezida Museveni n'abashyigikiye Bobi Wine, bamwe bati 'Uganda ntikeneye kuyoborwa n'inzererezi'; abandi bati 'mufite ingufu z'igisirikare we afite ingufu z'abantu n'urukundo rw'abantu.'

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo , byavugwaga ko Bobi Wine yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Uganda nyuma yo gutanga Kandidatire ye, gusa aho arekuriwe yahise asubiza Gen. Muhoozi ko abagabo b'ibigwari n'abanyantege nke ari bo biratana ubugizi bwa nabi.

    Abinyujije kuri Twitter yagize ati'Abagabo b'ibigwari n'abanyantege nke ni bo bonyine biratana ubugizi bwa nabi. Ibyacu ni umuhamagaro utarimo urugomo. Urabizi ko mu matora anyuze mu bwisanzure no mu mucyo, so w'umunyagitugu ushaje ntazongera kubaho. Iki gihugu ni icy'Abagande, si icyawe na so. Ibyo uzabisobanukirwa vuba.'

    Perezida Museveni wiyamamariza kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, ni we uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu, n'ubwo na Bobi Wine uri mu bo bazaba bahanganye ashyigikiwe n'abatari bake.

    Lt Gen.Muhoozi na Bobi Wine batangiye gucyocyorana

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/uganda-lt-gen-muhoozi-na-bobi-wine-batangiye-gucyocyorana/

  • Abantu 4 mu gihugu cya Autriche bishwe n'abantu bitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Ahantu hatandatu hatandukanye mu murwa mukuru Vienne wa Autriche harashwe n'abagabo bitwaje imbunda bica abantu bane nkuko byatangajwe na polisi yo muri iki gihugu.

    Usibye aba bane bitabye Imana Abandi bantu 17 bakomeretse. Inzego z'ubuyobozi zatangaje ko umwe mu bagabye igitero yishwe arashwe na polisi. Abantu benshi batawe muri yombi nyuma yo gusaka ingo zegereye aho byabereye, barimo na babiri bacyekwaho kuba mu bagabye icyo gitero.

    Leta ya Autriche yatangaje igihe cy'icyunamo cy'iminsi itatu mu gihugu hose, cyahise gitangira ako kanya. Karl Nehammer, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Autriche, yavuze ko uwo wishwe arashwe mu bateye ari 'icyihebe cyo muri Isilamu kigendera ku mahame y'ubuhezanguni'.

    Babiri muri abo baguye muri icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi ni abagore, naho abandi babiri ni abagabo. Amakuru avuga ko umwe mu bagore yakoraga akazi ko gutanga ibiribwa n'ibinyobwa. Umugore wa kabiri yapfiriye mu bitaro azize ibikomere by'amasasu.

    'Chancelier' wa Autriche Sebastian Kurz yavuze ko ari 'igitero giteye umujinya cy'iterabwoba'. Kuri ubu Polisi ya Autriche iri mu bikorwa byo gushakisha abacyekwaho kuba mu bagabye icyo gitero.
    Source:.atlantico.fr

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abantu-4-mu-gihugu-cya-autriche-bishwe-nabantu-bitwaje-intwaro/

  • Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda #rwanda #RwOT

    Ibi bituma inzego zinyuranye, zaba iza Leta n'iz'imiryango ya sosiyete sivile zihaguruka, ngo zirebe uko byarangizwa. Hagenda hashyirwaho ingamba na politiki zinyuranye zafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo, hagamijwe ko umuturage akora kandi akiteza imbere.

    Imwe mu ngamba zashyizweho harimo kwifashisha ba mutima w'urugo mu gukemura amakimbirane yugarije umuryango nyarwanda binyuze mu mahugurwa bahabwa. Ba mutima w'urugo bahawe amahugurwa mu karere ka Musanze n'umuryango utegamiye kuri leta Sevota bavuga ko bikwiye ko umuryango ugira ubwumvikane kugirango utekane.

    Aba ba mutima w'urugo bavuga ko amakimbirane yo mu ngo ari imwe mu nzira isubiza inyuma iterambere ry'umuryango, ibi kandi bishimangirwa n'umukozi w'akarere ka Musanze ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango Gasoromanteja Sulvania wasabye ba mutima w'urugo bahuguwe kuba urugero rwiza kubabakomokaho kuko ariyo nzira y'iterambere.

    Ingabire Assoumpta, Umukozi w'umuryango utegamiye kuri leta Sevota, asaba ba mutima w'urugo gufata iyambere kugira uruhare mu biganiro bagirana nabo bashakanye kandi bakiga kubatega amatwi kuko ari bimwe mu bihosha amakimbirane mu muryango.

    Mu mwaka wa 2013, Inama y'Igihugu y'abagore yahinduye imikorere y'akagoroba k'abagore, ahubwo gahabwa izina ry'Umugoroba w'ababyeyi, uhuza ababyeyi bose, ni ukuvuga abagabo n'abagore.

    Amakimbirane mu miryango agaragara mu bice bitatu, harimo ayo hagati y'ababyeyi bombi, hagati y'ababyeyi n'abana no hagati y'abana ubwabo. By'umwihariko amakimbirane hagati y'abana n'ababyeyi no hagati y'abana, ababyeyi ngo bayagiramo uruhare.

    Ubushashatsi bwakorewe mu turere 11 tw'igihugu, bugaragaza ko mu bindi byagaragaye nk'ibikunze guteza amakimbirane mu miryango, harimo no kuba bamwe mu bashakanye basigaye baheranwa n'akazi, ku buryo kuzuza inshingano z'ibanze z'urugo binanirana.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/amakimbirane-mu-miryango-ni-kimwe-mu-bibazo-byugarije-umuryango-nyarwanda/

  • Nicaragua: Inkubi y'umuyaga ikomeye yavanye abaturage mu byabo #rwanda #RwOT

    Muri Nicaragua Ibiza by'inkubi y'umuyaga ndetse n'imvura nyinshi byasenyeye abaturage kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020.

    Iyi nkubi y'umuyaga yari ifite ubukana bukomeye, wibasiye igice gituwe n'abaturage b'abacyene hangirika ibikorwaremezo binyuranye ndetse n'amazu bari batuyemo.

    Ibi bibaye nyuma y'uko ejo hashize ku wambere w'iki cyumweru imiryango igera ku bihumbi bitatu y'iganjemo abarobyi yari yimuwe mu manegeka kugira ngo hakumirwe Ibiza nkuko minisiteri yaho ishinzwe gukumira Ibiza yabitangaje.

    Biteganijwe ko no ku munsi wejo kuwa gatatu imiyaga nk'iyi izibasira amajyaruguru ya Nicaragua naho kuwa 4 bikagana muri Honduras rwagati nkuko reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje.
    Source:Reuters

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/nicaragua-inkubi-yumuyaga-ikomeye-yavanye-abaturage-mu-byabo/

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 7, abakize ni 8 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya barindwi babonetse mu bipimo 1,604 bakaba barimo babiri babonetse i Kigali, bane babonetse i Nyagatare, undi umwe aboneka i Rusizi.

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,162 muri bo abamaze gukira ni 4,930 naho abakivurwa ni 197.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-7-abakize-ni-8

  • Kuva 1963 Ubufaransa bwishe abaperezida 22 bo muri Afurika _ Reba Urutonde #rwanda #RwOT

    Ku bayobozi b'Abanyafurika bahagaze bagahangana baharanira kudakurikiza imyizerere n'imiyoborere idashira y'ibihugu byahoze ari abakoloni, ibi byatumye bahuhura n'urupfu. K'Ubufaransa ntabwo bwigeze bushidikanya gukuraho cg kugira uruhare mu gukuraho abaperezida babangamiye gahunda zabo z'ubukoloni.

    Ubufaransa bwakomeje guhuza kandi bufatanya n'ibindi bihugu by'iburengerazuba mu kwica abaperezida ba Afurika babonaga ko babangamiye inyungu zabo.

    Izi serivisi eshatu z'ubutasi z'Abafaransa, The External Documentation na Anti-Espionage Service (SDECE), DGSE na DST zagize uruhare runini mu gukora imirimo yanduye ikubiyemo guhirika ubutegetsi n'ubwicanyi.

    Ibyaha byakozwe n'Abafaransa muri Afurika bigizwe n'ubukangurambaga butari bwo, 'kugenzura ba guverineri b'abirabura' (abaperezida b'ibipupe) na poropagande ya gisirikare.

    Ubufaransa bwakomeje kugerageza ko abahoze bakoloni bayo baguma munsi yukuboko kwabo. Ibi bigasobanura ukubaho kw'ifaranga rya CFA, ifaranga ry'abakoloni rituma abo bahoze ari abakoloni batabona ubwigenge bw'ubukungu.

    Abaperezida nka Thomas Sankara bahakanye ko bayobowe kandi bari mu kwaha kw'Ubufaransa bakuwe ku isi, kandi Ubufaransa bukagira uruhare runini muri ubwo bwicanyi bukabije.

    Reba urutonde rw'Abaperezida ba Afurika Ubufaransa bwishe cg bwabigizemo uruhare kuva 1963:

    1. MU 1963: Sylvanus Olympio, Perezida wa Repubulika ya TOGO

    2. AGUIYI IRONSI, Perezida wa Repubulika ya NIGERIYA

    3. MU 1969: ABDIRACHID-ALI SHERMAKE, Perezida wa Repubulika ya SOMALIYA

    4. MU 1972: ABEID-AMANI KARUMÉ, Perezida wa Repubulika ya ZANZIBAR

    5. MU 1975: RICHARD RATSIMANDRAVA, Perezida wa Repubulika ya MADAGASCAR

    6. MU 1975: FRANÇOIS-NGARTA TOMBALBAYE, Perezida wa Repubulika ya CHAD

    7. MU 1976: MURTALA-RAMAT MOHAMMED, Perezida wa Repubulika ya Nijeriya

    8. MU 1977: MARIEN NGOUABI, Perezida wa Repubulika ya CONGO-BRAZZAVILLE

    9. MU 1977: TEFERI BANTE, Perezida wa Repubulika ya. ETHIOPIYA

    10. MU 1981: ANOUAR EL-SADATE, Perezida wa Repubulika ya MISIRI

    11. MU 1981: WILLIAM-RICHARD TOLBERT, Perezida wa Repubulika ya LIBERIYA

    12. MU 1987: THOMAS SANKARA, Perezida wa Repubulika ya BURKINA-FASO

    13. MU 1989: AHMED ABDALLAH, Perezida wa Repubulika ya COMOROS

    14. MU 1989: SAMUEL-KANYON KORA, Perezida wa Repubulika ya LIBERIYA

    15. MU 1992: MOHAMMED BOUDIAF, Perezida wa Repubulika ya. ALGERIYA

    16. MU 1993: MELCHIOR NDADAYÉ, Perezida wa Repubulika ya. BURUNDI

    17. MU 1994: CYPRIEN NTARYAMIRA, Perezida wa Repubulika ya BURUNDI

    18. MU 1994: JUVENAL HABYARIMANA, Perezida wa Repubulika y'u RWANDA

    19. MU 1999: IBRAHIM BARRÉ-MAINASSARA, Perezida wa Repubulika ya NIGER

    20. MU 2001: LAURENT-YIFUZA KABILA, Perezida wa Repubulika ya CONGO-KINSHASA

    21. MU 2009: JOÃO BERNARDO VIEIRA, Perezida wa GUINEA-BISSAU

    22. MU 2011: MUAMMAR GADDAFI, Perezida wa LIBYA

    SRC: The African Exponent

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/03/kuva-1963-ubufaransa-bwishe-abaperezida-22-bo-muri-afurika-_-reba-urutonde/

  • Kogosha byamurinze ubukene mu gihe cya COVID -19 #rwanda #RwOT

    Ayingeneye Immaculee, ni umugore watinyutse gukora umwuga wo kogosha ubusanzwe ukunze gukorwa n’abagabo, maze umurinda ubukene mu gihe cya COVID-19.
    Ayingeneye afite imyaka 25 y’ubukure. Afite abana babiri n’umugabo. Batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye. Amaze imyaka 8 akora umwuga wo kogosha. Avuga ko nubwo abagore benshi batiyumva muri uyu mwuga, we yakuze awukunda kandi yabonaga uri ku isoko ry’umurimo.
    Ku myaka 17 yatangiye kuwigira mu mazu yogosherwamo imisatsi, aza (…)

    – Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4369