Author: webrwanda

  • Zari yavuze ku byo kuba mu byamusubije Tanzania harimo gusubirana na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Zari Hassan, umuherwekazi ukomoka muri Uganda wabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yahakanye ko mu byamusubije muri Tanzania harimo kuba yasubirana n’uyu muhanzi ahubwo yari amushyiriye abana be.

    Muri 2014 ni bwo Zari yabanye na Diamond Platnumz nk’umugore n’umugabo ndetse babyarana abana babiri, Umuhungu(Nylan) n’umukobwa(Tiffah).

    Ku munsi w’abakundanye muri 2018(tariki ya 14 Gashyantare), Zari yareruye ashimangira ko yamaze gutandukana n’uyu muhanzi, icyo gihe yamushinjaga kumuca inyuma aho yavugaga ko yaryamanaga na Hamisa Mobetto.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru, Zari akaba yarageze muri Tanzania azanye n’abana be ndetse na Diamond ajya kubakira.

    Nyuma kugera muri iki gihugu, inkuru zabaye nyinshi zivuga ko uyu mugore ashobora gusubirana na Diamond ariko we akaba yabiteye utwatsi aho avuga ko yari azaniye abana se kuko yari abakumbuye.

    Ati'hari ibintu byinshi biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko njye nazanye abana kuko se yari abakumbuye yashakaga kubanona kandi akaba atabashaga kuza kuko nkeka ko afite ibintu byinshi byo gukora. Yashakaga kubona abana. Hari hashize imyaka 2.'

    Yakomeje agira ati'turi ababyeyi n’ubwo yabonye undi, nshobora kuzakomeza kuza kuko ni mu rugo rw’abana banjye ntitaye kubyabaye hagati yanjye na se. Abantu benshi barimo kuvuga ko twasubiranye ariko sibyo kuko njye ndi hano kubera abana banjye gusa.'

    Ubwo yabanaga na Zari, Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto ndetse akaba ari na kimwe mu bintu byatumye batandukana, nyuma yo gutandukana yakundanye na Tanasha Donna wo muri Kenya ndetse babyarana n’umwana w’umuhungu gusa baje gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Diamond yari yagiye kwakira abana be na Zari ku kibuga cy’indege

    Zari ahamya ko nta gahunda yo gusubirana na Diamond afite

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-ku-byo-kuba-mu-byamusubije-tanzania-harimo-gusubirana-na-diamond-platnumz

  • Cameroon: Umukaridinali wabo wari washimuswe yarekuriwe hafi y'i Kumbo, bavuga n'impamvu y'ishimutwa rye #rwanda #RwOT

    Kardinali Christian Tumi w'imyaka 90 wari washimuswe mu karere kavuga Icyongereza muri Cameroun yarekuwe ndetse arimo gusuzumwa kwa muganga.

    Ariko ntiharamenyekana ahari abandi bantu 10 bivugwa ko bari bashimuswe hamwe na we.

    Christian Tumi yari atwaye imodoka ava mu murwa mukuru Yaoundé ajya mu mujyi wa Kumbo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu ari kumwe n'abandi bantu, ubwo bashimutwaga.

    Ntibizwi uburyo yarekuwemo.

    Ariko Elie Smith, inshuti ya Christian Tumi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yavuganye n'abari bamushimuse bakamubwira ko bari bamushimuse kugira ngo gusa bahe ubutumwa leta, ariko ntiyasobanura ubwo butumwa ubwo ari bwo.

    Abarwanyi baharanira ubwigenge bw'ako karere ka Cameroun kavuga Icyongereza ni bo bari inyuma y'iryo shimutwa, nkuko Musenyeri wa diyosezi ya Kumbo yabibwiye BBC.

    Yanavuze ko bamwe mu baturage ba Kumbo bakoze urugendo berekeza ku kigo cya gisirikare cy'abo barwanyi bashakisha abandi bashimuswe ndetse basaba ko barekurwa.

    Kuva mu mwaka wa 2016, ubwo amatsinda y'abavuga Icyongereza yongeraga ibikorwa byo kurwanira ubwigenge, ibice bimwe bya Cameroun byakomeje kurangwamo imidugararo.

    Abo bavuga Icyongereza bavuga ko bakorerwa ihezwa n'abategetsi b'iki gihugu biganjemo abavuga Igifaransa.

    Bibaye mu cyumweru kimwe abarimu 11 b'i Kumbo na bo bashimuswe n'abo barwanyi, nyuma bakaza kurekurwa.

    Hari n'uburakari bwatewe n'ibitero byagabwe ku mashuri abiri mu mijyi ivuga Icyongereza ya Kumba na Limbe, byakozwe mu minsi micye ishize n'abagabo bitwaje intwaro batamenyekanye. Abana barindwi baherutse kwicwa mu gitero ku ishuri Mother Francisca ry'i Kumba.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/cameroon-umukaridinali-wabo-wari-washimuswe-yarekuriwe-hafi-yi-kumbo-bavuga-nimpamvu-yishimutwa-rye/

  • Rwanda: How the blind suffer from a 'book famine', an information gap compared to other people #rwanda #RwOT

    The Executive Director of the Rwanda Union of the Blind (RUB), Dr Donatille Kanimba, said that visually impaired have a big challenge regarding access to information as they do not have what they can read, the problem she hope will be solved by the fact that Rwanda will sign the Marrakesh Treaty.

    She made the remarks in a press conference with RUB officials on Friday, November 6, 2020, about the advocacy RUB wants for Rwanda's signing of the Marrakesh Treaty.

    The Marrakesh Treaty to Facilitate Access to Published Works for Persons Who Are Blind, Visually Impaired or Otherwise Print Disabled, provides for the exchange of accessible-format books across international borders by organizations that serve people who are blind, visually impaired, and print disabled.

    It was adopted in 2013 by the World Intellectual Property Organization (WIPO) to address the widespread problem known as a 'book famine,' the situation where few books are published in formats that are accessible to those who are blind or visually impaired.

    So far, people with visual impairments can read Braille or audio materials, but they are few in Rwanda. None of the print or online media can publish stories in Braille or audio form, which Dr Kanimba claims is causing an information gap.

    'We suffer from a 'book famine'; we need to access information like other people without waiting for audio materials which can be downloaded. We want to be able to use even those in the libraries because we are also studying, we are experts, we want to do research and we don't want to be bothered to go and find someone to read to us', she highlighted.

    'Artists who have books in print or soft form, songs, poems and more have to know that if we sign, these works will reach us without having to pay a second time, without having to ask publishers permission to get them in accessible format,' she added.

    What will Rwanda benefit from the signing of the Marrakesh Treaty?

    The ratification of the Marrakesh Treaty has many benefits for both the visually impaired and the country as a whole, according to Clemence Mukarugwiza, RUB's deputy director.

    'You know that once an educated person reaches the job market he/she pays taxes, that is the benefit to the country. So once the agreement is ratified, children who are blind will learn to get rid of the barriers, and tomorrow they will go to the job market, and their economy will grow.'

    In addition, the role of beneficiaries in socio-economic activities will increase and will increase access to information and thus reduce illiteracy. The ratification will make the country more internationally recognized as a human rights promoter.

    Mukarugwiza said due to RUB advocacy, a step had been taken towards the ratification of MT. The intellectual property law complying with MT is under process and the ratification document is currently being drafted at the Ministry of Foreign Affairs level.

    About the education of the blind in Rwanda

    Currently, there are three primary schools in Rwanda for the blind, which are in Rwamagana, Kibeho and Musanze.

    At least 30 blind children start primary school and those in high school are between 5 and 10 today.

    Statistics from the National Institute of Statistics, NISR(2018) show that of the more than 2.5 million children in primary schools, 1% were children with disabilities while 5.5% of them were the blind. Of more than 592,000 who were in secondary schools 0.77% had different disabilities, 29% of them were blind.

    In Rwanda the first blind student stepped into university in 2008 compared to 1963, the year the first person to enroll in a Rwandan university.

    According to RUB, there is not a single school in Rwanda for deafblind people whose communication mode is tactile sign language.

    The Marrakesh Treaty is linked to the United Nations Convention on the Rights of Persons with Disabilities (UNCRPD), which ensures the right to inclusive education for children with disabilities in its Article 24. Rwanda has been part of it since 2008.

    Although progress on the policy level as well as the practical implementation of these policies has been made in Rwanda, many challenges remain concerning inclusive education for children with disabilities.

    Kanamugire Emmanuel

     

    11

    The post Rwanda: How the blind suffer from a 'book famine', an information gap compared to other people appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/07/rwanda-how-the-blind-suffer-from-a-book-famine-an-information-gap-compared-to-other-people/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-how-the-blind-suffer-from-a-book-famine-an-information-gap-compared-to-other-people

  • Nyaruguru: Nubwo bari basanzwe mu ba nyuma, ntibatunguwe no kuba aba mbere mu mihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bo muri Nyaruguru bereka abaturage igikombe bahawe cyo kuba aba mbere mu kwesa imihigo
    Abayobozi bo muri Nyaruguru bereka abaturage igikombe bahawe cyo kuba aba mbere mu kwesa imihigo

    Ibi abihera ngo ku mbaraga bashyize mu kwesa imihigo nk’abaturage, agira ati “Mu by’ukuri twari dusanzwe tuba aba nyuma, ariko dukurikije imbaraga twashyizemo, imbaraga abayobozi bashyizemo, ntabwo byadutunguye cyane kuko ibikorwa byacu ni byo byivugira. Byaragaragaraga rwose”!

    Nk’umuyobozi w’Inama Njyanama yo mu Murenge wa Ruheru kandi, avuga ko mu bikorwa avuga bagezeho nk’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, harimo kuba barubakiye abatari bafite aho kuba, ahanini binyujijwe mu miganda.

    Kuri we ngo igisigaye bazanashyiramo imbaraga ubutaha, ni ugukora ku buryo abantu bose basigara batuye mu nzu zubakishije amabati, zifite isuku, kuko ngo iz’amategura usanga zidasukuye uko bikwiye, bituma azigereranya na nyakatsi.

    Abatuye muri Nyaruguru n
    Abatuye muri Nyaruguru n’abahakorera na bo bishimiye igikombe

    Ati “Uyu munsi turashaka ko buri wese atura mu ibati. Twagize amahirwe dufite umuriro mu mpande zinyuranye. Igisigaye ni ukuba ahantu heza, hasukuye”.

    Kuba kuba aba mbere bitaratunguye abatuye mu Karere ka Nyaruguru bishimangirwa na Assoumpta Byukusenge, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata wanabaye uwa mbere mu kwesa imihigo muri Nyaruguru.

    Agira ati “Murabizi ibikorwa igihugu cyacu gikora, umuturage ni we washyizwe ku isonga. Dukunda abaturage, bakatwibonamo, bigatuma dufatanya mu kwesa imihigo tunabifashijwemo n’abafatanyabikorwa”.

    Aline Yvette Nirere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda wabaye uwa kabiri mu kwesa imihigo muri Nyaruguru, amwunganira avuga ko ibyo bashyize imbere byabahesheje amanota meza, ari ukwita ku baturage no kubazamurira imibereho myiza.

    Agira ati “Icya mbere twakoze ni ugukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage cyane cyane hitabwa ku kubakira abatishoboye, ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage by’ubutabera bituma bishima bakananyurwa. Icya kabiri ni ukubazamurira imibereho bashishikarizwa kwitabira mituweli ndetse no kubazamurira ubukungu cyane cyane hashingiwe ku buhinzi”.

    Naho ku bijyanye n’icyakosowe cyatumaga Nyaruguru iza mu myanya ya nyuma, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko aho byapfiraga cyane ari ukudahuza kw’abayobozi, kandi ko byakemutse.

    Abatarahuzaga ni uyu Meya Habitegeko hamwe n’uwari gitifu w’akarere ndetse na visi meya ushinzwe ubukungu. Aba bombi hashize igihe basezerewe.

    Yungamo ati “N’iyo myanya ya nyuma twagiraga na yo navuga ko yadufashije. Yadufashije kwisubiramo, turicara turisuzuma tubona aho bipfira, ahongaho tuhakubita umwotso turavuga ngo ayo makosa atuma tutagera ku ntego tuyagabanye cyangwa se tunayakureho burundu”.

    Umunyamabanga nshingwabokorwa w
    Umunyamabanga nshingwabokorwa w’umurenge wa Mata, Assoumpta Byukusenge, yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe cy’uko umurenge ayobora witwaye neza kurusha iyindi mu kwesa imihigo

    Kuva uturere twatangira gukorera ku mihigo, ni ubwa mbere Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga y’utundi twose two mu Rwanda. Meya Habitegeko hamwe n’abo bafatanyije babigezeho habura amezi makeya ngo manda ye ya kabiri irangire. Ni ukuvuga ko umwaka utaha atazongera kwiyamamariza kuyobora Nyaruguru.

    Ku kibazo cy’icyo abona uzamusimbura yazibandaho, agira ati “Turacyafite urugendo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kuzamura imyumvire yabo. Turacyafite urugendo mu kubagezaho ibikorwa remezo, turacyafite urugendo runini cyane mu gutanga serivise nziza abaturage bose bishimiye ibanyura”.

    Asoza agira ati “Aho hose namusaba kuzahashyira imbaraga, kandi nkamusaba ko iyi ntambwe duteye itazasubira inyuma”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-nubwo-bari-basanzwe-mu-ba-nyuma-ntibatunguwe-no-kuba-aba-mbere-mu-mihigo

  • Edouce Softman ashima uburyo Producer Element yazanye umwihariko mu muziki w’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Edouce yemeza ko Producer Element yazanye umwihariko muri muzika y
    Umuhanzi Edouce yemeza ko Producer Element yazanye umwihariko muri muzika y’u Rwanda

    Prosucer Element ukorera muri Country Records, ni umwe mu batunganya umuziki kandi uri gukora indirimbo nyinshi kandi zikunzwe. Nta gihe kinini gishize atangiye gukora kuko yatangiye mu mpera za 2019, amenyakana muri 2020 ku ndirimbo ya Bruce Melody yakoze yitwa ‘Henzapu’.

    Nyuma yaho abandi bahanzi bafite amazina akomeye batangiye kujya kumwishakira ngo bakorane, harimo nka The Ben, Uncle Austin, Emmy, Safi Madiba, Marina, Queen Cha. Si aba gusa kuko n’abakizamuka yarabakoreye kandi inyinshi muri zo zirakundwa.

    Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi LilG udaheruka gukora indirimbo ngo ikundwe, yikomye Producer Element, avuga ko akora indirimbo zisa, yewe ko nta mwihariko ugaragara mu ndirimbo ze.

    Ibi yabivugiye kuri televiziyo ya Isango Star TV, ati “Niba uri kutwumva wiminjiremo agafu, kuko uri gukora ibintu bisa bidafite umwihariko”. Ibi byatumye abenshi bamutera utwatsi bavuga ko abikoze kugira ngo yongere avugwe kuko yazimye.

    Producer Element
    Producer Element

    Umuhanzi Edouce Softman aganira na KT Radio, yashimye Element ku mwihariko yazanye. Ati “Gukorana na Element byari byiza kuko afite umwihariko/touche we utandukanye, utuma indirimbo akoze zikundwa. Ni ibintu byiza kuko byari bikenewe”.

    Ibi Edouce yabivuze mu gihe yarimo amurika indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa ‘Nyaranja’, yakorewe na Producer Element.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/edouce-softman-ashima-uburyo-producer-element-yazanye-umwihariko-mu-muziki-w-u-rwanda

  • Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo ku butaka butagatifu muri Isiraheli #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi agiye gukorera urugendo mu gihugu cya Isiraheli aho azanakorera ibitaramo bitandukanye muri gahunda yiswe Twende Jerusalem.

    Iyi gahunda yateguwe ku bufatanye bw'Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda n'Ikigo cyitwa GoTell.

    Igamije kungurira urubyiruko rwo mu Rwanda na Israel gusura ibihugu byombi dore ko bifite byinshi bihuriyeho no mu mateka yabyo kandi hakaba hari abanya-Isiraheli benshi bazi u Rwanda nk'igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatsutsi gusa nta kindi cyiza kihaba.

    Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda izajya itwara abanyarwanda mu ngeri zitandukanye nk'abaririmbyi, abahanzi b'imideli, abatetsi n'abandi mu rwego rwo kubaka ubushuti kugira icyo bigira ku bandi.

    Israel Mbonyi azagenda muri Mata 2021 mu bihe bya Pasika aho azajyana n'urundi rubyiruko rubyifuza rukazanafashwa kubona ibyangombwa by'urugendo.

    Mbere y'uko ajya muri iki gihugu, umuhanzi witwa Avram  azaza mu Rwanda batemberane ahantu hatandukanye ndetse banakorane indirimbo.

    Mbonyi azakora ibitaramo bitatu mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu gifite amateka akomeye mu bijyanye n'iyobokamana.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/israel-mbonyi-agiye-gukorera-ibitaramo-ku-butaka-butagatifu-muri-isiraheli/

  • Nyuma ya Kagere na Haruna Niyonzima ntakina Kariakoo Derby, yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira Yanga muri Tanzania, Haruna Niyonzima ntabwo ari bukine umukino w’umukeba bari buhuremo na Simba SC uzwi nka Kariakoo Derby, ni nyuma yo gukiruka malaria.

    Uyu mukino uteganyijwe uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2020 saa 17h zo muri Tanzania, bikaba saa 16h zo mu Rwanda.

    Haruna Niyonzima ukirutse Malaria umutoza w’iyi kipe Kaze Cedric akaba yemeje ko atari bukine uyu mukino kuko adafite imyitozo ihagaije, ni mu gihe yanageze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi izakina na Cape Verde tariki ya 12 Ugushyingo muri Cape Verde ndetse na tariki ya 17 Ugushyingo i Kigali mu Rwanda, ni mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Kaze yagize ati'Si abakinnyi benshi batari bukine uyu mukino, ndaba ntafite Haruna Niyonzima umaze iminsi urwaye Malaria, Carlinhos yatangiye imyitozo ejobundi ariko yari amaze ibyumweru bigera kuri 3, urumva ko atameze neza ku buryo yakina.'

    Nyuma yo kudakina uyu mukino, Haruna Niyonzima yaraye mu Rwanda aho yazanye na Ally Niyonzima ukinira Azam FC, aba bakinnyi bombi bakaba bari mu kato muri Dove Hotel, ibisubizo nibisohoka bagasanga ari bazima baraza guhita basanga abandi mu mwiherero i Nyamata.

    Uretse Haruna utari bukine uyu mukino, na Kagere Meddie na we ntabwo ari bugaragare kuri uyu mukino bitewe n’imvune, na we ari kumwe n’abandi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

    Haruna yaraye azanye na Ally Niyonzima

    Malaria yatumye Haruna atari bukine Kariakoo Derby

    Kagere ari mu mwiherero w’Amavubi ntaribukine Kariakoo Derby

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-kagere-na-haruna-niyonzima-ntakina-kariakoo-derby-yageze-mu-rwanda

  • University Of Global Health Equity Partners With Hamwe Festival To Raise Awareness On Mental Health #rwanda #RwOT

    The University of Global Health Equity (UGHE) has announce the second annual Hamwe Festival that will take place virtually on November 11 — 15, 2020.

    Hamwe Festival celebrates and encourages the contributions of creative industries in the global health field. This year, the festival will exclusively be held virtually due to the Covid-19 pandemic.

    Under this year's core theme of Social Justice and Mental Health, the dynamic five day event will unite artists and global health experts from over 20 countries globally to will give live virtual performances, contribute to panel discussions, and curate digital exhibitions over Zoom and live-streamed to UGHE and Hamwe Festival social media channels. Please find the free registration details HERE.

    Free registration is now open for #HamweFest2020!

    A virtual festival of arts and global health to discuss social justice and mental health.

    Visit https://t.co/dvbOfVI8ca today for more info.#ArtsInHealth #MentalHealth #SocialJustice #GlobalHealth #UGHE @hamwe_festival pic.twitter.com/7oZvJ52YuZ

    — University of Global Health Equity (@ughe_org) October 30, 2020

    The opening ceremony for Hamwe Festival will take place on November 11 at 6:30PM CAT, and will feature remarks from representatives from the Government of Rwanda, UGHE Chancellor and Partners In Health Co-founder Dr. Paul Farmer, UGHE Vice Chancellor Prof. Agnes Binagwaho, Partners In Health CEO Dr. Sheila Davis, Wellcome Trust Head of Mental Health Priority Area Prof. Miranda Wolpert, and more.

    'There is an urgent need to bring together perspectives from the creative and health sectors to offer innovative perspectives at tackling the global issue of mental health,' said Prof. Binagwaho.

    'At UGHE, we are building this bridge through Hamwe Festival and hope to create a dialogue about the ways we can improve health care by integrating the arts.'

    Hamwe Festival will feature a variety of sessions through the course of the event, including artists such as award-winning South African artist Tsoku Maela, Nigerian documentary photographer Etinosa Yvonne, Rwandan singer-songwriter Kaya, Moroccan poet and novelist Soukaina Habiballah, and many more.

    Expert speakers include Victoria Tischler, professor of arts and health at the University of West London, Lisa Ndejeru, a Rwandan artist and psychotherapist, Mary Bitta, a Kenyan mental health researcher, and other mental health experts from around the world.

    This year, Hamwe Festival will partner with Wellcome, the independent global charitable foundation, as part of Mindscapes, their international cultural programme about mental health.

    Wellcome supports scientists, takes on big health challenges, campaigns for better science & helps everyone get involved in research. Hamwe Festival embodies these values through the provision of a creative outlet where implementors and artists discuss better, more innovative ways to improve.

    'We are delighted to be collaborating with UGHE on this important festival,' said Prof. Miranda Wolpert of Wellcome Trust.

    'Bringing together mental health science and the creative industries can help bring fresh insights and opportunities to advance Wellcome's vision for a world in which no one is held back by mental health problems.'

    Hamwe Festival believes that including artists in the design and implementation of more health programs can be a catalyst for action against seemingly intractable health challenges and looks forward to continuing to build this platform to encourage more collaboration and innovation.

    Watch full session on youtube channel below

    Source : https://taarifa.rw/university-of-global-health-equity-partners-with-hamwe-festival-to-raise-awareness-on-mental-health/

  • Ukuriye ibiro bya Trump bamusanzemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mark Meadows ukuriye ibiro bya White House bamusanzemo Covid-19, nkuko abategetsi babibwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika.

    Ntabwo byahise bimenyekana uburyo Bwana Meadows yanduye. Akenshi yagiye agaragara atambaye agapfukamunwa mu bikorwa bihuriyemo abantu benshi.

    Ni we wa vuba aha basanzemo Covid-19 mu bo mu butegetsi bwa Trump. Imaze kwica Abanyamerika barenga 230,000, naho abarenga miliyoni 9 bamaze kuyandura.

    Ejo ku wa gatanu, wabaye umunsi wa gatatu wikurikiranya Amerika iciye umuhigo w'abantu bashya benshi banduye ku munsi, barenga 127,000.

    Coronavirus yabaye ingingo ikomeye mu zagarutsweho cyane n'abakandida mu kwiyamamaza, mbere y'aya matora ya perezida yo ku itariki ya 3 y'uku kwezi kwa 11.

    Ndetse coronavirus yatumye uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita bwitabirwa cyane ndetse habaho n'ukwiyongera k'umubare w'abatora hakiri kare, mbere y'umunsi nyirizina w'amatora.

    Mu kiganiro na televiziyo CNN mu mpera y'ukwezi kwa cumi, Bwana Meadows yavuze ko Amerika 'itagiye guhagarika icyorezo', avuga ko Covid-19 yatsindwa gusa binyuze 'mu buryo bwo kugabanya ubukana' nk'inkingo n'imiti yo kuyoroshya.

    Bwana Meadows yakoranye ingendo na Perezida Trump mu minsi ya nyuma yo kwiyamamaza kwe, ndetse yari ari mu munsi mukuru wo mu ijoro ryo ku munsi w'amatora witabiriwe n'abashyigikiye Bwana Trump babarirwa muri za mirongo, wabereye muri White House.

    Perezida Trump n'umugore we Melania ndetse n'umuhungu wabo Barron bose babasanzemo Covid-19, nyuma baza kuyikira. Cyo kimwe n'uko byagenze ku bajyanama be bamwe barimo nka Robert O'Brien, umujyanama wa perezida ku mutekano w'igihugu.

    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/ukuriye-ibiro-bya-trump-bamusanzemo-covid-19/

  • Umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nyarwanda nka Safi Madiba, yageneye ubutumwa abakunzi be n'abandi muri rusange, abasaba gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, nyuma yo gutangaza ko yanduye iki cyorezo.

    Safi usigaye aba muri Canada, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yanduye Covid-19, avuga ko iki cyorezo kiriho asaba n'abantu kubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima. Ati 'Ni ukwitonda.'

    Ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, bugaragaza ibisubizo byo kwa muganga, bivuga ko 'Safi yanduye COVID-19, agomba guhita yishyira mu kato ako kanya.'

    Ati: 'Basore, wa mwanda ni ukuri.'

    Ni ubutumwa bwakurikiwe n'ibitekerezo bya bamwe mu bakunzi be, bamwifuriza gukira vuba.

    Muri Canada aho Niyibikora Safi asigaye aba hamaze kwandura abantu 255,809 mu gihe abapfuye bazira icyorezo cya Covid-19 babarirwa mu 10,436.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/umuhanzi-safi-madiba-yatangaje-ko-yanduye-icyorezo-cya-covid-19/