Author: webrwanda
-
Amerika: Imbwa yatorewe kuba Meya w’Umujyi nyuma y’ibyumweru 2 bayamamaza – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umujyi muto cyane uri mu gace ka Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watoye imbwa kuba mayor w’uwo mujyi. -
Nasanze ikibanza muri Tanzaniya ntakigondera ndigarukira! Bruce Melody wakomoje ku gukorana indirimbo na Diamond – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mu cyumweru gishize Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya aho yari yagiye muri gahunda ze. Mu kiganiro kihariye yagiranye na Isibo Tv yasobanuye ko yasanze ubutaka muri Tanzaniya buhenze ku buryo atabwigondera gusa yari yanagiye gufata amashusho ya ‘Abu Dhabi’ izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere. -
Abagabo gusa: Imiterere y'intoki zawe ivuze byinshi ku buzima bwawe – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abahanga mu bijyanye n'imiterere y'umuntu bagaragaza ko imiterere y'intoki z'umuntu iba ivuze byinshi ku buzima bwe ariko hano turibanda ku bantu b'igitsina gabo gusa. -
Mashami Vincent yasezereye abakinnyi 10! Rugwiro na Aimable umwe ashobora gusigara, 23 agomba kwifashisha ku mukino wa Cape Verde #rwanda #RwOT
Umutoza w’ikipe y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, abagera ku 10 bamaze gusezererwa.
Biteganyijwe ko Amavubi y’u Rwanda azahaguruka mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 9 yerekeza muri Cape Verde gukina umukino ubanza n’iki gihugu uzaba tariki ya 12 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Mu bakinnyi 32 bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda i Nyamata, Mashami Vincent yahisemo gusezerera abakinnyi 10 asigarana 22(hagomba kuzavamo umwe hagati ya Rugwiro na Aimable) bakazahurira na Yannick Mukunzi ndetse na Djihad Bizimana muri Cape Verde.
ISIMBI yamenye ko mu bakinnyi uyu mutoza ari bujyane harimo Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy’imvune ariko ikaba idakanganye, ni mu gihe Michel Rusheshangoga we yasigaye kubera imvune.
Mu bakinnyi yahisemo gusiga harimo Byiringiro Lague, Niyomugabo Claude, Niyonzima Olivier Seif, Rwabugiri Umar, Danny Usengimana ba APR FC, Sibomana Patrick wa Police FC, Nsabimana Eirc Zidane na Michel Rusheshangoga ba AS Kigali, Eric Ngendahimana wa Kiyovu Sports na Twizerimana Onesme wa Musanze FC. Aba bakinnyi bakaba bari buve mu bandi mu gitondo bahite bataha.
Undi mukinnyi ushobora kuvamo ni Rugwiro Herve ufite ikibazo cya Passport ariko yabwiwe ko ejo azayihabwa, mu gihe yaba atayihawe hagenda Nsabimana Aimable n’ubundi wasigaye mu mwiherero, yaboneka Aimable Nsabimana yasigara.
Abandi bakinnyi batazoboneka ni Nirisarike Salomon ukinira Pyunik muri Armenia wanduye COVID-19 ndetse na Kevin Monnet Paquet wa Saint Etienne ikipe ye itigeze isubiza ubutumire bw’Amavubi.
Abakinnyi 24 basigaye mu mibare y’umutoza
Abanyezamu:Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali)
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali), Nsabimana Aimable(Police FC) na Rugwiro Herve (Rayon Sports)
Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC), Manishimwe Djabel(APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC)
Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Ose(Police FC)
Seif mu bakinnyi 10 basigaye
Imvune yatumye Michel Rusheshangoga asigara
Lague ni umwe mu bakinnyi bahabwaga amahirwe yo kurira indege
Passport ishobora gutuma Rugwiro asigara -
La Police arrête Hakizimana, un voleur à la tire ; un sac contenant 688 mille francs #rwanda #RwOT
Estone a pu recouvrer 516.000 francs. Le voleur est gardé à vue à la station de police de la Ville de Kigali en attendant de comparaître devant le juge.
La police qui rapporte la nouvelle se dit très reconnaissante de l’habituelle collaboration et facilitation que les témoins ont manifestée dans l’arrestation de ce voleur.
” Les témoins de ce crime ont pu montrer là où le voleur avait jeté le sac contenant ces biens volés avant qu’il ne soit arrêté “, rapporte le porte-parole régional de la Police en Ville de Kigali qui, décrivant les circonstances de ce vol, dit que ce criminel a été plus fort que la victime pour lui prendre son sac avec une grande violence.
IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/La-Police-arrete-Hakizimana-un-voleur-a-la-tire-un-sac-contenant-688-mille.html
-
La fièvre porcine dite Rouget de Porc vide les porcheries de Kigali et de la Province de l’Est #rwanda #RwOT
Les officiels indiquent que cette épidémie est dépistée essentiellement dans les districts de Rwamagana (Est) et dans les parties rurales de Kicukiro et Gasabo en Ville de Kigali. Cette épidémie dite Swine Erysipelas ou rouget de porc se manifeste par une forte température de l’animal, 41.1 à 42.8•C, une grande faiblesse, des taches rouges sur sa peau, une respiration saccadée, difficultés de marcher et gonflement des articulations.
Les éleveurs de porcs de ces districts connaissent des pertes énormes. Un porc atteint de cette maladie contamine les autres.” RAB invite les éleveurs de porcs à signaler dans les meilleurs délais de tels cas aux autorités agricoles des districts pour une intervention rapide consistant à isoler les porcs atteints et à désinfecter la porcherie pour tuer la bactérie Erysipelothrix Rhusiopathiae qui est le vecteur de cette épidémie “, a indiqué Dr Patrick Karangwa, DG de RAB qui encourage les éleveurs de porcs à contracter une assurance pour leur bétail auprès des assureurs du pays.
Les Statistiques de RAB montrent que le Rwanda a 1.38 millions de porcs, que chaque année, 23.000 tonnes de viande de porcs sont produites. Les autorités agricoles du pays se donnent l’objectif de voir cette production monter jusqu’à 67.076 tonnes pour 2022.
IGIHE
-
#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 5, nta wakize mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abo barwayi bashya batanu babonetse mu bipimo 2,859, bakaba barimo ababonetse bane babonetse mu Mujyi wa Kigali, n’undi umwe wabonetse muri Rubavu.
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,213 muri bo abamaze gukira ni 4,953 naho abakivurwa ni 225.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.


-
Cinq morts dans un effondrement d’une mine à Muhanga #rwanda #RwOT
On déplore essentiellement le cas d’une mère portant son nourrisson de quatre mois sur son dos.
” Toutes ces personnes s’adonnaient à une exploitation illégale de cette mine “, a confié à Umuseke, le Secrétaire exécutif ad interim de Secteur Muhanga, M. Jean Claude Byicaza. Il a dit que les corps sans vie ont été exhumés de cette mine pour être transportés à l’Hôpital de Kabgayi en attendant une inhumation décente.Il est rapporté que les habitants de cette contrée sont très actifs dans l’exploitation de Coltan de la région. Des tels accidents surviennent de temps à autre. Le tout dernier est survenu en 2016 dans le même village, emportant 8 mineurs qui s’adonnait illégalement à cette activité.
IGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Cinq-morts-dans-un-effondrement-d-une-mine-a-Muhanga.html
-
Nyuma y’amezi 3 arushinze, mushiki wa Diamond yatandukanye n’umugabo we #rwanda #RwOT
Esma Khan, akaba mushiki w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Paltnumz yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Yahya Msizwa nyuma y’amezi 3 barushinze.
Ibi Esma yabitangaje ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’abamukurikira kuri Instagram, yabajijwe niba akibana n’umugabo we asubiza ko batakiri kumwe batandukanye.
Umwe mu bamukurikira yaramubajije ati'numvishe ko mwatandukanye?', aramusubiza ati'yego', undi aramubaza ngo 'uracyabana na Msizwa?', ati'oya ndi njyenyine.'
Uyu mugore akaba yaratandukanye na Yahya Msizwa nyuma y’amezi agera kuri 3 bashakanye cyane ko ubukwe bwabo bwabaye ku wa 30 Nyakanga 2020.
Uyu mugore kandi yatangaje ko akivugana n’uwahoze ari umugabo we babyaranye umwana witwa Taraji ndetse ko atahamya ko badashobora kuzabyarana undi mwaka kuko byose ari Imana ibigena.
Esma yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we -
Safi Madiba yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT
Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa muri Canada yatangaje kuri uyu wa Gatandatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ko yanduye Coronavirus.
Iki gihugu cya Canada Safi Madiba amaze igihe abarizwamo ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’uko imibare ibigaragaza hamaze kwandura abantu 255, 809, abapfuye ni 10,436 naho abakirwaye ni 34,136.

Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Safi-Madiba-yanduye-Coronavirus