Author: webrwanda

  • BK Foundation yongereye igihe cyo kwiyandikisha muri Gahunda ya Urumuri – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ifasha rwiyemezamirimo kuba yabona inguzanyo igeza kuri miliyoni 30 Frw bishyura mu myaka itatu nta nyungu bongeyeho.

    Kwiyandikisha ku basaba abagenerwabikorwa muri iyi gahunda byari biteganyijwe ko bizarangira ku wa 01 Mata 2025. Icyakora iminsi yongerewe aho umunsi ntarengwa wo kwiyandikisha ari ku wa 21 Mata 2025.

    Ni icyemezo ibyo bigo byombi byafashe mu guha umwanya uhagije ba rwiyemezamirimo umwanya uhagije wo kwiyandikisha banyuze aha

    Urumuri Program yatangijwe ku wa 6 Werurwe 2025. Igamije gugasha abafite ibigo bito n'ibiciriritse bikorera mu Rwanda, bagahabwa ibikenerwa byose byaba mu buryo bw'amikoro n'ubumenyi ngo bagure imishinga yabo ibungabunga ibidukikije.

    Ba rwiyemezamirimo bazatoranywa bazahabwa amahugurwa ku guteza imbere imishinga yabo, ubufasha mu bya tekiniki, n'inguzanyo zidasaba inyungu mu kwagura ubucuruzi bwabo.

    Biteganyijwe ko abantu 135 ari bo bazatoranywa aho 35 muri bo bazahabwa inguzanyo nta nyungu batswe kugeza kuri miliyoni 30 Frw.

    Uwemerewe kwiyandikisha muri iyi gahunda ni ufite ikigo gito cyangwa igiciriritse gikorera mu Rwanda ndetse kimaze byibuze amezi atandatu gikora cyanditswe muri RDB.

    Icyo kigo gisabwa kuba cyibanda ku bijyanye n'ingufu zisubira, ubuhinzi butangiza ibidukikije, uburyo bugezweho bwo gucunga imyanda, ibikorwa by'inganda bitangiza, guteza imbere amashyamba ndetse n'ubwikorezi butangiza.

    Abagenerwa iyo nguzanyo kandi bagomba kuba bakora imishinga itarengeje agaciro ka miliyoni 500 Frw.

    Nyiracyo aba agomba kugaragaza uburyo abungabunga ibidukikije, kuba ari umugore cyangwa urubyiruko uri hagati y'imyaka 18 na 35, abafite ubumuga bagashishikarizwa kwitabira.

    Gahunda ya Urumuri ni umusanzu ukomeye cyane w'abikorera mu gukusanya ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y'Igihugu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe kugeza mu 2030 izakenera miliyari 11$ ariko hakaba hamaze kuboneka miliyari 6$.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid yagaragaje ko gahunda ya Urumuri imaze kuba ubukombe mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-foundation-yongereye-igihe-cyo-kwiyandikisha-muri-gahunda-ya-urumuri

  • APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC  #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC, yafashe umwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona y'u Rwanda nyuma yaho itsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda.

    Ibi iyi kipe yabigezeho nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yari ifite uyu mwanya inganyije na Marine FC ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wabereye mu karere ka Rubavu.

    APR FC yatsindiwe na rutahizamu Djibril Ouattara ku mupira wari uvuye muri Koruneri yari itewe neza na Niyibizi Ramadhan bityo iki gitego kimwe kiyihesha intsinzi no kwicara ku mwanya wa mbere.

    Kuri Rayon Sports yari yerekeje mu ntara y'i Burengerazuba yo yatsindiwe na Ekanga Junion na Youssuf Diagne, kuri Marine yatsindiwe na Ndikumana Fabio na Rugirayabo Hassan.

    Kugeza ubu APR FC iyoboye uru rutonde n'amanota 48 ogarukirwa na Rayon Sports n'amanota 47, Bugesera yagumanye amanota 24 inganya na Marines FC, Kiyovu ikagira 21 naho Vision ifite amanota 19.

    Uko mikino y'umunsi wa 23 yagenze: 

    Amagaju 1-0 Gorilla FC

    AS Kigali 1-0 Muhazi United

    Musanze FC 1-1 Rutsiro FC

    Imikino isigaje gukinwa ni: 

    Etincelles FC vs Kiyovu SC

    Police FC vs Mukura VS

    The post APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-bugesera-fc-rayon-yatakaje-uyu-mwanya-nyuma-yo-kunganya-na-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-bugesera-fc-rayon-yatakaje-uyu-mwanya-nyuma-yo-kunganya-na-marines-fc

  • Terrence Howard aratunguranye avuga uburyo P Diddy yagerageje kumufata kungufu amwizeza kumuzamurira impano. #rwanda #RwOT

    Terrence Howard

    Terrence Howard, umwe mu bakinnyi ba filime n'amaseriyeri ya televiziyo bazwi cyane, aherutse gutangaza ibintu bikomeye ku bijyanye n'uburyo hari urundi ruhande rwijimye muri Hollywood — aho yatanze urugero rwerekeye na Diddy (Sean Combs), icyamamare mu muziki.

    Howard yari umushyitsi mu kiganiro 'PBD Podcast' cya Patrick Bet-David, aho yagaragaje uko yigeze kwibasirwa na Diddy mu buryo yita ko bwari bupfutse ubusambanyi mu mwambaro wo kumwigisha gukina filime.

    Nubwo Terrence atavuze igihe nyacyo ibi byabereye, yavuze ko yigeze gutumirwa na Diddy iwe mu rugo ubwo yamusabaga ko yamwigisha gukina. Ariko ngo agezeyo, Diddy nta gikorwa cyangwa isomo yari afite — ahubwo ngo yamurebaga gusa atavuga, nyuma amusaba ko acuranga umuziki kugira ngo akomeze kumureba. Howard yavuze ko nta kintu gifatika cyakozwe muri ibyo biganiro.

    Puff Daddy 'Sean Combs'

    Nyuma y'iyo nshuro, Diddy yongeye kumutumira, ariko Terrence Howard yavuze ko icyo gihe yahise asobanukirwa ko intego nyakuri ya Diddy atari imyitozo yo gukina filime, ahubwo ari ukuryamana na we. Nubwo nta cyaha na kimwe Terrence yamushinje mu buryo butaziguye, yagaragaje ko ibyo byamuciye intege.

    Howard yongeyeho ko hari abantu benshi bemera 'guta agaciro k'ubugabo bwabo' kugira ngo bazamuke cyangwa bagere ku ntsinzi muri Hollywood — ariko ko we atigeze na rimwe yemera kubikora, nubwo byari bigoye.

    Patrick Bet-David, wari uyoboye ikiganiro, nawe ngo yatunguwe cyane n'iyi nkuru kuko atari yanavuze Diddy ahubwo yari amubajije ku ruhande rw'ijimye rw'inganda z'imyidagaduro.

    Kugeza ubu, ntacyo abavugizi ba Diddy baratangaza kuri ayo makuru. Turacyabategerejeho igisubizo.

    Terrence Howard

    Source : https://kasukumedia.com/terrence-howard-aratunguranye-avuga-uburyo-p-diddy-yagerageje-kumufata-kungufu-amwizeza-kumuzamurira-impano/

  • Perezida wa Kenya William Ruto yiteguye gusubira mu buhinzi naramuka atsinzwe amatora ya 2027. #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto yabwiye Abanya-Kenya ko azemera gutsindwa naramuka atsinzwe mu matora rusange ateganyijwe kuba muri Kanama 2027.
    Avuga i Othaya, mu Ntara ya Nyeri, ku wa Gatandatu, tariki 5 Mata, Umukuru w'Igihugu yabwiye abaturage ko yiteguye gusubira iwabo agakomeza guhinga naramuka atabashije kuzuza ibyo bari bamwitezeho.

    Ruto, wavugaga ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye bya leta mu karere ka Mt Kenya, birimo n'imishinga yo gutuza abantu mu nzu ziciriritse, yagaragaje icyizere cyo gutsinda ayo matora, avuga ko yiteguye guhangana n'abandi baziyamamaza.
    Ariko kandi, yasabye abatavuga rumwe n'ubutegetsi kumuha umwanya akabanza kurangiza ibyo yasezeranyije Abanya-Kenya, avuga ko igihe cy'amatora yo mu 2027 kitaragera.

    'Buri wese akore inshingano ze, maze muri 2027 abaturage bazahitamo. Uwatsinze azakomeza, uwatsinzwe asubire iwabo. Nta mpamvu yo gukomeza kwiyamamaza ubu. Ibikorwa byose nasabwe narabikoze,' Ruto yavuze.

    'Nzi neza ko igihe nikigera muzampa ikizamini, mukagisuzuma. Nintsinda, nzakomeza akazi. Nintsindwa, nzasubira iwacu mpinge,' yongeyeho.

    Ruto, mu kunenga abatavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko Abanya-Kenya bazamutora bishingiye ku byo amaze kugeraho mu bikorwa by'iterambere hamwe n'abandi bayobozi bo mu butegetsi.
    Perezida yari kumwe n'abandi bayobozi bakuru, barimo n'abagize Guverinoma, aho yatangarije abaturage ba Nyeri inyungu zitandukanye bazagenerwa, zirimo kububakira amasoko, kubaha amashanyarazi no kubaka imihanda.

    Iri tangazo rye rikomeye rije nyuma y'uko bamwe mu bayobozi bo mu batavuga rumwe na Leta, bayobowe na Visi Perezida wa mbere wacyuye igihe, Rigathi Gachagua, bamunenze ko ahora abeshya abaturage.

    abaturage bo muri Meru Kenya

    Mu kiganiro yahaye abaturage ba Kiserian, mu Ntara ya Kajiado, ku wa Kane tariki 27 Werurwe, Gachagua yashinje Perezida kuba umuntu uhora abeshya no guha abaturage ibyiringiro bidafite ishingiro, anavuga ko yamushutse ngo amushyigikire ndetse anamutorere.

    Gachagua, umaze igihe ari mu batavuga rumwe n'ubutegetsi kuva yahirikwa ku mirimo na Sena muri Ukwakira umwaka ushize, yavuze ko azakorana n'Abanya-Kenya bose kugira ngo batere utwatsi Ruto.

    'Ndabasaba imbabazi. Uwo mugabo yaradushutse, aza yitwaje Bibiliya, asa n'uwiyita umukristo, nyamara nyuma nsanga ari intare yambaye uruhu rw'intama. Yaratubeshye, ubu igihugu cyuzuye ibinyoma. Yatubwiye ko azaduha amafaranga, ariko yahinduye umugambi adusubiza n'utwo twari dufite,' Gachagua yavuze.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-wa-kenya-william-ruto-yiteguye-gusubira-mu-buhinzi-naramuka-atsinzwe-amatora-ya-2027/

  • Rayon Sports yagongewe i Rubavu,APR FC ifatir… – #rwanda #RwOT

    ‎Ni mu mikino yo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda.

    ‎‎Kuri Stade Umuganda Marine FC yari yakiriye Rayon Sports.

    ‎‎Uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports isatira ishaka igitego ku mupira Rukundo Abdul-Rahman yarahaye Biramahire Abbedy arekura ishoti ariko umunyezamu wa Marine FC aratabara.

    ‎‎Rayon Sports yakomeje guhererekanya neza ariko bigeze ku munota wa 12 Marine FC iratungurana ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Ndikumana Fabio arekuye ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ahawe umupira na Mbonyumwami Thaiba.

    ‎‎Nyuma yo gutsindwa Murera yakomeje gusatira ishaka uko yakwishyura. Ku munota wa 31 iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yaje ku kibona gitsinzwe na Prince Elanga Kanga.

    ‎‎Ikipe ya Marine FC yakomeje kurushwa ndetse abakinnyi bayo bagakorera amakosa aba Rayon Sports aho byanabaviragamo guhabwa amakarita y’umuhondo.‎

    ‎Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ikiyoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya Marine FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Ndombe na Ebenezer Niyigena hajyamo Bizimungu Omar na Nizeyimana Mubaraka.

    ‎‎Izi mpinduka zaje gufasha iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu dore ko ku munota wa 56 yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Rugirayabo Hassan.

    ‎‎Bidatinze ku wa 68 Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Youssou Diagne akoresheje umutwe ku mupira wari ubanje kugarurwa n’umunyezamu.

    ‎‎Rayon Sports yagerageje gushaka igitego cya 3 abarimo Aziz Bassane babona uburyo gusa kububyaza umusaruro biranga. Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

    ‎‎Undi mukino wari ukomeye wabereye mu karere ka Bugesera aho APR FC ibifashijwemo Djibril Outtara yatsinze Bugesera FC 1-0.

    ‎‎Indi mikino yakinwe Musanze FC yatsinze Rutsiro FC 1-0 ,AS Kigali itsinda  Muhazi United 1-0. APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 48 mu gihe Rayon Sports yo yagiye ku mwanya wa 2 n’amanota 47. 

    Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ifashe umwanya wa mbere muri uyu mwaka w’imikino.

    ‎

    Marine FC yanganyije na Rayon Sports 2-2

    Djibril Outtara yafashije APR FC gufata umwanya wa mbere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154331/rayon-sports-yagongewe-i-rubavuapr-fc-ifatira-umwanya-wa-mbere-i-bugesera-154331.html

  • Agahinda gakabije: impanuka ikomeye yishe abantu 13 ku muhanda wa Sotik–Kericho #rwanda #RwOT

    Abantu 13 Bapfiriye mu Mpanuka Y'imanuka Yabereye ku Muhanda wa Sotik-Kericho muri Bomet

    Nibura abantu 13 bamaze gupfa, mu gihe abandi 11 bakomerekeye bikomeye mu mpanuka ikomeye yatewe n'imodoka eshatu zagonganye ku muhanda wa Sotik-Kericho, ahazwi nko muri Cheptangulke mu karere ka Bomet.

    Iyo mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, ubwo imodoka eshatu — imodoka y'umuntu ku giti cye, matatu y'abantu 14 n'ikamyo — zagonganaga, zikica abagenzi bamwe ako kanya.

    Nyuma y'impanuka, itsinda ryo gutabara riturutse muri Croix-Rouge y'u Kenya (Kenya Red Cross Society) hamwe n'abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bagera ahabereye impanuka, bafasha gukuramo imibiri n'abakomeretse mu bisigazwa by'imodoka zangiritse.

    Mu gihe yemezaga iby'iyo mpanuka, Guverineri wa Bomet, Hillary Barchok, yavuze ko abakomeretse bajyanywe kwa muganga byihuse, barimo abajyanywe ku bitaro bya Kaplong Mission.

    Yagize ati:
    'Birababaje cyane kumva inkuru y'impanuka ikomeye yabereye ku muhanda wa Sotik-Kericho, ahitwa Cheptangulke mu gace ka Sotik. Iyo mpanuka y'imodoka eshatu yahitanye ubuzima bw'abantu ndetse inasiga abandi bakomeretse bikomeye.'

    Yakomeje agira ati:
    'Amatsinda y'abatabazi aturutse ku bitaro bya Kaplong Mission, Guverinoma y'Akarere ka Bomet, Guverinoma y'Akarere ka Kericho, Croix-Rouge y'u Kenya hamwe na Polisi y'igihugu batabaye abo bantu, bajyana abakomeretse kwa muganga ngo bavurwe byihuse.'

    Amashusho n'amafoto byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga matatu yangiritse bikomeye, ifite ibirahuri by'imodoka byamenetse, intebe zasenyutse n'imipira y'imodoka yacitse, bigaragaza ubukana bw'iyo mpanuka.

    Ku rundi ruhande, ikamyo y'umweru yagaragaye yegamye ku ruhande, yangiritse imbere, naho imodoka y'umuntu ku giti cye yari isigaye ari igisigazwa cy'imodoka.

    Iyi mpanuka yongeye kwiyongera ku zindi nyinshi zimaze iminsi zibera mu gihugu hose muri iki cyumweru. Iyo mpanuka yo muri Sotik ibaye nyuma y'amasaha make abandi bantu 13 bajyanywe ku bitaro bya Coast General Teaching and Referral Hospital nyuma yo kugira impanuka ku muhanda wa Mombasa-Nairobi.

    Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba w'ejo hashize, ubwo imodoka ya Tahmeed yavaga i Mombasa yerekeza i Nairobi yananirwa guhagarara bitewe no gupfusha feri, igonga izindi modoka zitandukanye, harimo na matatu.

    Mu gihe cy'ibi byose, Ikigo gishinzwe Umutekano wo mu Muhanda mu gihugu (NTSA) ku wa Kane, tariki ya 3 Mata, cyasabye abari mu rwego rw'ubwikorezi gushyiraho ingamba zigamije kurinda impanuka.

    NTSA yatangaje ko izakorana bya hafi n'Urwego rwa Polisi y'Igihugu (NPS) mu guhashya abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko, cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru ya Pasika.

    Yagize iti:
    'Mu bihe byashize, igihugu cyagiye kibona impanuka ziturutse ku gutwara nabi, abanyeshuri bahungabanya abatwara ibinyabiziga, ndetse bimwe muri ibyo byabaye byavuyemo impfu n'inkomere zikomeye.'

    Yakomeje iti:
    'Binyuze mu bufatanye bwa hafi n'inzego zishinzwe umutekano, ababyeyi, ubuyobozi bw'amashuri, abatanga serivisi z'ubwikorezi ndetse n'abanyeshuri ubwabo, ibi byose bishobora kwirindwa.'

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/agahinda-gakabije-impanuka-ikomeye-yishe-abantu-13-ku-muhanda-wa-sotik-kericho/

  • Barack Obama Avuga ko ari gukora ibishoboka byose ngo yisubize umugore we Michelle Obama. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 8 muri White House, Barack Obama yemeye ko atari yorohewe mu rugo, ubu ari gukora ibishoboka byose ngo yisubize umutima wa Michelle.

    Barack Obama yeruye ku bijyanye n'umubano we n'umugore we Michelle Obama anagaragaza bimwe mu bibazo bagize mu rugo.

    Uyu wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari ari kuganira n'abanyeshuri bo ku ishuri rya Hamilton College ku wa Kane, ubwo yababwiraga ati: 'Mfite umwenda ukomeye ku mugore wanjye' nyuma y'imyaka 8 bamaze mu ngoro y'umukuru w'igihugu (White House).

    Barack yakomeje agira ati: 'Maze igihe ngerageza kwivanamo uwo mwobo, mbikora rimwe na rimwe dukora ibintu byiza, bishimishije.'

    Obama yagaragaje uko ibintu byari byifashe mu rugo rwe na Michelle ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe na Perezida wa Hamilton College, Steven Tepper, wari umubajije ibyo amaze iminsi akora.

    Obama yavuze ko umwanya we wose awumara akora kuri Obama Foundation no kurangiza igice cya kabiri cy'igitabo cye cya memori y'ubuperezida … ndetse yananonejeho urwenya avuga ko bisa nko kwandika impapuro za kaminuza 50!

    Barack na Michelle bashakanye kuva mu 1992 … ariko muri uyu mwaka ntabwo bakunze kugaragara bari kumwe kenshi, nubwo Obama avuga ko akomeje kugerageza gukora ibintu bishimishije bari kumwe.

    Nk'ukwezi kwa Werurwe gusa, Barack yagaragaye wenyine yareba umukino wa Los Angeles Clippers, ndetse no ku meza muri L.A. atari kumwe na Michelle. yanitabiriye umuhango wo gusezera kuri Jimmy Carter n'irahira rya Donald Trump rya 2025 atari kumwe n'umugore we.

    Biragaragara ko Barrack Obama agomba gukomeza gucukura ashaka uko yisubiza Michelle!

     

    Source : https://kasukumedia.com/barack-obama-avuga-ko-ari-gukora-ibishoboka-byose-ngo-yisubize-umugore-we-michelle-obama/

  • Bayanni, Boy Spyce na Magixx bageze Uganda baje gutaramira abakunzi babo muri Ndere Cultural Center! #rwanda #RwOT

    Bayanni, Boy Spyce na Magixx

    Abahanzi b'ibyamamare bo muri Nigeria — Bayanni, Boy Spyce, na Magixx bageze muri Uganda baje kwitabira igitaramo cyitezwe cyane kibera kuri Ndere Cultural Center.

    Aba bahanzi bakunzwe cyane bageze ku kibuga cy'indege cya Entebbe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, saa tatu (9:00 AM), bavuye i Nairobi, aho baturutse bagana i Kampala ngo bitabire igitaramo gitegerejwe n'abatari bake.

    BAYANNI THE ORACLE
    Magixx!
    Boy Spyce

    Aba batatu biteguye gususurutsa abafana b'i Kampala kuri uyu wa gatandatu guhera saa kumi (4:00 PM), mu gitaramo kizabera kuri Ndere Cultural Center, nk'igice cy'urugendo rwabo bise East Side Tour.

    Bavuye i Nairobi aho baherukaga gutaramira imbaga y'abantu bishimye, ubu bazaniye abafana bo muri Uganda injyana yabo idasanzwe n'imbaraga zidasanzwe mu kuririmba no gususurutsa abantu. Nyuma y'i Kampala, bazakomeza urugendo rwabo muri Tanzania, aho bakomeje kwagura umubare w'abakunzi babo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Iki gitaramo kizayoborwa n'abamaze kumenyerwa mu birori bikomeye barimo Lil Stunner, Sheilla Gashumba na Sheilla Salta. Ku byuma bizaba hari DJ Rocky na DJ Tony, bazakomeza gushyushya imbaga kugeza bwije. Abahanzi b'Abanya-Uganda barimo Ava Peace, Vinka, Joshua Baraka na Denesi na bo bazitabira, bazana umwimerere w'umuco nyafurika muri iki gitaramo.

    Aly Allibhai, Umuyobozi Mukuru wa Talent Africa Group, yatangaje ibyishimo bye agira ati:

    'Turanezerewe cyane kwakira Bayanni, Boy Spice na Magixx hano muri Uganda. Umuziki wabo ukundwa n'abafana hirya no hino ku mugabane wa Afurika, kandi twishimiye kuzana ubu bunararibonye budasanzwe mu gihugu cyacu. Iki gitaramo si igitaramo gusa, ni ibirori by'umuco n'impano zidasanzwe.'

    Source : https://kasukumedia.com/bayanni-boy-spyce-na-magixx-bageze-uganda-baje-gutaramira-abakunzi-babo-muri-ndere-cultural-center/

  • Karongi: Hegitari 4000 zigiye kwagurirwaho ubuhinzi bw'icyayi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa giteganyijwe mu mirenge ya Murundi, Gashari, Ruganda n'agace ka Murambi isanzwe izwiho kugira umusaruro muke ku bindi bihingwa bitewe n'uko hari ubutaka busharira.

    Byatangarijwe mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi ku wa 04 Mata 2025, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y'ishuri ryo mu murima no guha impamyabushobozi abahinzi b'icyayi 598 bamaze umwaka biga guhinga icyayi kinyamwuga.

    Mu byo bize harimo gutunganya umurima, gutera icyayi, kugikata, kukibagara, kugisoroma ndetse banagerekaho amahugurwa ajyanye n'ubworozi bw'inkoko n'imicungire y'imari.

    Mugiraneza Pierre wahawe ayo mahugurwa waturutse mu Murenge wa Murundi, yavuze ko yatumye abona ko hari amakosa yakoraga mu buhinzi bw'icyayi bigatuma atabona umusaruro ushimishije.

    Ati “Nasanze narakererwaga kugikata nkanashyiraho ifumbire nyinshi, ngiye kujya nterera ifumbire ku gihe kandi nizeye ko bizampa umusaruro ushimishije'.

    Uyu muhinzi ufite umurima wa hegitari eshatu ariko akaba yari yarahinze icyayi kuri hegitari 1,5 mu kugerageza, avuga ko nyuma yo guhugurwa agiye kongera ubuso yahinzeho icyayi.

    Umuyobozi wa Rugabano Outgrowers Services Company (ROS), ikigo cyatanze ayo mahugurwa, Havugimana Callixte, avuga ko bashyizeho ishuri ryo mu murima nyuma yo kubona ko ubuhinzi bw'icyayi budakozwe kinyamwuga butuma umuhinzi asarura kimwe cya kabiri cy'umusaruro yakabaye asarura.

    Ati 'Iki ni icyiciro cya kane, abasoje amasomo uyu munsi ni 598, abo tumaze guhugura ku buhinzi bw'icyayi bw'umwuga bose hamwe barenga 1800'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, avuga ko bahisemo gushyira imbaraga mu buhinzi bw'icyayi kubera ko Karongi ari aka karere gafite ubutaka busharira, kandi ubwo butaka bukaba ari bwo bwiza ku buhinzi bw'icyayi.

    Avuga ko kuba mu bahinzi b'icyayi bahawe amahugura y'ishuri ryo mu murima, bizihutisha gahunda akarere gafite yo kwagura ubuso buhinzweho icyayi bukiyongeraho hegitari 4000 mu myaka itanu iri imbere.

    Ati “Iriya mirenge niyo twumvikanye ko bazagurira ubuso, bakoze ikarita bategereje ko NAEB ibasubiza ibemerera kugira ngo batangire”.

    Kugeza ubu mu Karere ka Karongi habarizwa inganda eshatu zirimo urwa Rugabano, urwa Karongi n'urwa Gisovu, zitunganya toni 4000 z'icyayi.

    Akarere ka Karongi kungutse abahinzi b’icyayi b’umwuga 598

    Abitabiriye ishuri ryo mu murima bahawe imyabushobozi

    Hegitari 4000 zo mu Karere ka Karongi zigiye guterwaho icyayi

    Meya Muzungu yasabye abahinzi b’icyayi kugihinga kinyamwuga

    Havugimana Callixte avuga ko ubuhinzi bw’icyayi budakoze kinyamwuga butuma umuhinzi asarura kimwe cya kabiri cy’umusaruro yari kuzabona


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hegitari-4000-zigiye-kwagurirwaho-ubuhinzi-bw-icyayi

  • Bruno K atsinze urubanza yareze Black Market Records, ahembwa miliyoni 130 z'amashilingi ya Uganda. #rwanda #RwOT

    Bruno K Atsinze Urubanza Yareze Black Market Records, Ahembwa Miliyoni 130 z'Amashilingi ya Uganda.

    Urukiko Rukuru rwemeje ko Bruno K ari we ufite ukuri, rutegeka iyo sosiyete ishinzwe umuziki kumuha indishyi zingana na miliyoni 130 z'amashilingi ya Uganda, kubera kwangiza uburenganzira bwe ku bihangano ndetse no kumwima amafaranga y'umurengera ku ndirimbo ze.

    Bruno K yari yarasinye amasezerano na Black Market Records mu ntangiriro za 2020, yizeye ubufatanye bwunguka. Ariko nyuma yaje gusanga ayo masezerano atamugirira akamaro, ahitamo kuyasesa.

    Nubwo yari yamaze gutandukana n'iyo sosiyete, bakomeje kwiyitirira indirimbo ze, barimo no kumwima amafaranga yagombaga guhabwa ndetse banamwambura konti ya YouTube ye.

    Nubwo yaje kongera kuyisubirana, ikibazo cy'amafaranga ye cyakomeje kugera mu nkiko.

    Urukiko Rukuru rumaze gusuzuma neza urubanza, rwasanze Bruno K afite ishingiro, rumugenera miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda nk'indishyi rusange ndetse n'andi miliyoni 30 nk'indishyi zidasanzwe.

    Urukiko rwanategetse ko nibaramuka batamwishyuye, hazashyirwaho inyungu ya 14% buri mwaka guhera ku itariki y'ifatwa ry'icyemezo.

    Source : https://kasukumedia.com/bruno-k-atsinze-urubanza-yareze-black-market-records-ahembwa-miliyoni-130-zamashilingi-ya-uganda/