Author: webrwanda

  • Haje ikarita igendanwa izafasha Leta kumenya abo mwahuye bose, bizakumira Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n
    Karanvir Singh uyobora KOMMLABS, yasobanuye ibijyanye n’ikarita izatuma hamenyekana abantu bose bahuye n’umurwayi wa Covid-19

    Ni ikarita yitwa KOMMTRACE buri muntu agomba kwitwaza, kugira ngo mu bo bigeze kwegerana niba harimo umurwayi wa Covid-19 wagaragaye, ya karita ye nikozwa kuri mudasobwa izahite igaragaza andi makarita y’abantu bose bahuye n’uwo murwayi.

    Hazakurikiraho igikorwa cyo kubahamagara bose, kubapima, kubashyira mu kato no kuvura abanduye kugira ngo badakomeza kwanduza abandi.

    Umuyobozi(CEO) wa KOMMLABS, Karanvir Singh usanzwe afite irindi koranabuhanga ryitwa Yego Moto, avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza.

    Nta wundi muntu utari urwego rwa Leta rubifitiye ububasha uzashobora kumenya nyiri ikarita ya KOMMTRACE, cyane ko itagaragaza umwirondoro wa nyirayo muri mudasobwa cyangwa telefone y’umuntu ubonetse wese.

    Karanvir yagize ati “Ntituzashyira hanze ubuzima bwite bw’abantu, ntaho iyo karita ikoresha WiFi, cyangwa SIM Card ya telefone cyangwa internet cyangwa GPS, icyakora dukoresha bluetooth ariko ntabwo wamenya ngo nyirayo ni nde (ni anonymous)”.

    KOMMTRACE ni ikarita idasharijwa ku muriro w’amashanyarazi, buri muntu azayigendana mu gihe cy’imyaka itatu itarangirika na hamwe, ikaba igurwa amadolari ya Amerika 12 ( ni amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 12).

    Karanvir yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kwirinda igihombo cy’amafaranga agendera mu gupima abantu Covid-19 itazi uwahuye n’abarwayi, buri muntu azasabwa kugenda yitwaje KOMMTRACE nk’uko bose basigaye bambara udupfukamunwa.

    Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa
    Karanvir wa KOMMLABS na Lacina wa Smart Africa

    Karanvir avuga ko mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2020 bazaba bazanye amakarita ya KOMMTRACE angana n’ibihumbi bitandatu yo gutangiza umushinga, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije Abanyarwanda bose kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.

    Ni ikarita itagira aho ifungurirwa cyangwa ifungirwa, ndetse nta n’ubwo abantu bagomba kwiga kuyikoresha, ikaba ihabwa umuntu wese yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi, ikaba idashobora kwangirika cyangwa kwangiza ubuzima bw’abantu.

    Umushinga wa KOMMTRACE ntabwo ari mu Rwanda uje honyine nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa “Smart Africa”, Lacina Koné uvuga ko ku ikubitiro iyi gahunda izagera mu bihugu umunani bya Afurika.

    Yakomeje agira ati “Hari uburyo aya makarita yagezwa ku bantu, aho Leta ishobora kubunganira binyuze mu baterankunga, cyane ko ishobora kubigereranya n’igihombo cyabonekaga mu kurwanya Covid-19 bisanzwe”.

    Bagiranye amasezerano y
    Bagiranye amasezerano y’imikoranire

    Lacina avuga ko agiye kumenyesha Leta z’ibihugu bya Afurika ko habonetse igisubizo kizifasha kwirinda gufata ingamba zirwanya Covid-19 zihagarika ibikorwa by’iterambere.

    Smart Africa na KOMMLABS bivuga ko ibihugu bya Afurika birimo guhomba amafaranga menshi cyane mu gufata ibipimo bya Covid-19 bibarirwa mu bihumbi hakabonekamo 5% by’abanduye, ariko ubu ngo hazajya hapimwa bake bashoboka kandi badashidikanywaho.

    Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
    Ikarita ya KOMMTRACE ntisharijwa kandi mu rwego rwo kurinda umutekano wa nyirayo ikaba idakoresha internet cyangwa simukadi
    KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi
    KOMMTRACE ni ikarita isanzwe umuntu yambara mu ijosi


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/haje-ikarita-igendanwa-izafasha-leta-kumenya-abo-mwahuye-bose-bizakumira-covid-19

  • France Activates 5G Internet #rwanda #RwOT

    In France, the 5G logo started appearing on the screens of smartphones as the country officially activated frequencies on Wednesday.

    The newest mobile technology is only available in areas where operators have set up some 500 antennae used in test phases, all of them concentrated around nine cities including Paris, Marseille and Lyon.

    Telecoms providers have put forward nearly 3 billion euros to obtain frequencies, even if they did not expect a rapid adoption of the networks.

    The sales of 5G plans will 'not attain great numbers this winter', telecom operator Orange's CEO Stéphane Richard said in early November. 'It's a topic for 2021, especially in the second half,' when the network expands, he said.

    'Customers who sign up to 5G today will be mainly the most technophile,' said Sylvain Chevallier, telecoms associate at consultancy BearingPoint. 'In a year, when the network is rolled out at the national level, it will be your average Jill and average Joe.'

    As per regulations, each operator must set up 3,000 transmission towers by 2022, expand to 8,000 in 2024 and attain 10,500 in 2025.

    However, there are concerns that this new technology has come with some health and environmental consequences of electromagnetic waves.

    'It would be a shame for France to have the best land network, with the best fibre optic network in Europe, and to be the last in mobile networks by refusing the 5G market,' Xavier Niel, CEO of Free's holding company, told MPs on Tuesday.

    'It's also an image or perception of France abroad that could cause us to lose our competitive edge,' Niel said.

    Source : https://taarifa.rw/france-activates-5g-internet/

  • Obama's Book 'A Promised Land' Making Wild Sales #rwanda #RwOT

    In its first 24 hours Barack Obama's new book A Promised Land has sold nearly 890,000 copies.

    'We are thrilled with the first day sales,' said David Drake, publisher of the Penguin Random House imprint Crown. 'They reflect the widespread excitement that readers have for President Obama's highly anticipated and extraordinarily written book.'

    As of midday Wednesday, A Promised Land was No 1 on Amazon.com and Barnes & Noble.com. James Daunt, CEO of Barnes & Noble, said that the superstore chain easily sold more than 50,000 copies its first day and hoped to reach half a million within 10 days.

    Obama's 768-page memoir was released just two weeks after election day and has already made headlines for its account of the former president's time in the White House, key moments in his presidency — such as the fight over the Affordable Care Act and the killing of Osama bin Laden — and his reflections on the rise of Trump.

    Obama himself acknowledges that he didn't intend for the book, the first of two planned volumes, to arrive so close to a presidential election or to take nearly four years after he left the White House.

    In the introduction, dated August 2020, Obama writes that 'the book kept growing in length and scope' as he found more words were needed. He was also working under conditions he 'didn't fully anticipate', from the pandemic to the Black Lives Matters protests, to, 'most troubling of all', how the country's 'democracy seems to be teetering on the brink of crisis'.

    Obama has already written two acclaimed, million-selling works, Dreams from My Father and The Audacity of Hope.

     

    Source : https://taarifa.rw/obamas-book-a-promised-land-making-wild-sales/

  • Mohamed Salah rutahizamu wa liverpool yasanzwemo covid-19 ku ncuro ya kabiri #rwanda #RwOT

    Ibipimo bya kabiri byerekanye ko Mohamed Salah, rutahizamu wa Liverpool n'uw'ikipe y'igihugu ya Misiri, agifite ubwandu bwa coronavirus.

    Mu cyumweru gishize, ari kumwe n'ikipe y'igihugu cye, ni bwo uyu mukinnyi w'imyaka 28 bayimusanzemo bwa mbere, nubwo nta bimenyetso byayo yari afite.

    Ku munsi w'ejo ku wa gatatu, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Misiri ryemeje ko nanone Salah bamusanzemo Covid-19 ubwo bongeraga kumupima.

    Bishoboka ko atazakina imikino ibiri ya Liverpool igiye gukurikiraho, kubera amategeko yo kwishyira mu kato.

    Liverpool izakira Leicester City ku cyumweru muri Premier League, no ku itariki ya 25 y'uku kwezi kwa 11 yakire Atalanta mu mukino wa Champions League.

    Ku wa kabiri, Salah yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: 'Nifuzaga gushimira buri muntu wese ku butumwa bwo kunkomeza no kunyifuriza gukira. Nizeye ko nzagaruka ku kibuga vuba'.

    Liverpool ntacyo yatangaje niba Salah azakina umukino wo ku cyumweru.

    Aracyari mu Misiri, ndetse Liverpool izakurikiza amabwiriza ya leta y'icyo gihugu n'aya Premier League ajyanye n'igihe ashobora kongera gukina.

    Muri uyu mwaka w'imikino, Salah yagiye abanza mu kibuga mu mikino umunani yose ya Premier League Liverpool yakinnye, ayitsindira ibitego umunani

    The post Mohamed Salah rutahizamu wa liverpool yasanzwemo covid-19 ku ncuro ya kabiri appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/19/mohamed-salah-rutahizamu-wa-liverpool-yasanzwemo-covid-19-ku-ncuro-ya-kabiri/

  • U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi zivuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo baje ni icyiciro cya Kane bakaba bazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera ahari bagenzi babo baje mbere.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko nyuma yo kugera u Rwanda i Kigali, bagiye kubanza gucumbikirwa mu mahoteli ahabugenewe, basuzumwe icyorezo cya COVID-19, nyuma nibamara kubona ibisubizo bajyanwe muri iyo nkambi y’agateganyo ya Gashora.

    Gutuza izi mpunzi mu buryo bw’agateganyo mu Rwanda, biteganyijwe mu masezerano yiswe “Emergency Transit Mechanism – ETM”, yo gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Guverinoma y’u Rwanda, ifite mu nshingano kwishingira umutekano ndetse n’imibereho myiza y’izo mpunzi, mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.

    U Rwanda, rumaze kwakira impunzi, ndetse n’abandi basaba ubuhungiro bahunga intambara zibera mu duce tumwe twa Eritrea, Sudani, Somalia ndetse na Ethiopia, bagera kuri 306. Muri bo, abagera kuri 121 bakaba baramaze koherezwa mu bihugu nka Sweden na Canada, naho abagera ku 185 bakaba bakiri mu nkambi i Gashora. Iyi nkambi, ifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 500.

    Mu mwaka wa 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zigera ku bihumbi 30 ku buryo bw’agateganyo, mu gihe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe ugishakisha igisubizo kirambye.

    Mu kwezi kwa Kamena 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’abaturage bayo, ku bufatanye n’ubumuntu bagaragaje, ku mpunzi zisaga ibihumbi 150 bakiriye.

    Amafoto: MINEMA

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-izindi-mpunzi-zivuye-muri-libya

  • Polisi y’u Rwanda irashaka umuntu wataye amafaranga agatoragurwa n’umupolisi #rwanda #RwOT

    Itangazo ryatanzwe na Polisi y’Igihugu aya mafaranga yatoraguwe ku wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, ahagana saa tatu za mu gitondo mu muhanda wa Kigali Convention Centre werekeza I Remera.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera rikomeza rigira riti 'Nyir’aya mafaranga asabwe kuza ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru ku biro by’Umuvugizi wa Polisi.'

    Nubwo hatatangajwe umubare w’aya mafaranga ndetse n’imyirondoro y’umupolisi wayatoraguye gusa itangazo rivuga ko uwaramuka akeneye ibindi bisobanura yamahagara kuri 0788311155.

    Nta gihembo uwatoraguye ikintu cy’undi ntagisubize agenerwa gusa uwagitoraguye ntagisubize hari itegeko rimuhana ari nayo mpamvu uyu mupolisi cyangwa undi wese ushobora gutoragura ikintu cy’undi cyaba amafaranga cyangwa ikindi aba asabwa kugisubiza.

    Mu gitabo cy’amategeko ahana cyo mu ngingo ya 328 harimo ko 'Umuntu wese utoragura ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa wakibonye ku buryo bumugwiririye, akagihamana ku bwende cyangwa akagiha abatari bene cyo k‟ubw‟uburiganya aba akoze icyaha.

    Ibihano biteganywa ni igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟icyatoraguwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Itangazo pic.twitter.com/ZGkS3bDAs5

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 19, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-y-u-Rwanda-iri-gushakisha-umuntu-wataye-amafaranga-agatoragurwa-n-umupolisi

  • Ngororero : Bamwe mu bayobozi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi batawe muri yombi ni batatu aho bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2020, rivuga ko abafunzwe ari Harerimana Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu ; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu.

    Hafunzwe kandi na Ntashamaje Eliazar Umucungamali w’Umurenge wa Sovu, iyi mirenge yose ikaba ari iyo muri aka karere ka Ngororero

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ngororero-Bamwe-mu-bayobozi-batawe-muri-yombi

  • Impamvu 10 zitera abana b’abakozi b’Imana kugira imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu ituma bamwe mu bana bakomoka mu miryango y’abakozi b’Imana:Abapasiteri, abashumba, abavugabutumwa n’abandi, bagira imyitwarire idahwitse y’urukozasoni. Ntibitangaje kuba mu miryango y’abakozi b’Imana havamo abana bakora ibyaha kuko nabo ari abantu ahubwo ni ngombwa kumenya impamvu ibitera.

    Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zitera bamwe mu bana b’abapasiteri kurangwa n’imyitwarire idahwitse

    1. Pasiteri ni umuntu Satani arwanya ku kigero cyo hejuru

    Mugihe pasiteri yirukana abadayimoni mu bantu, asengera abantu, yita ku mitima y’abandi, ntibivuze ko iwe hakingiye ku buryo Satani atahatera, ahubwo kwa pasiteri ni ho Satani atera kuruta ahandi hantu hose kuko Satani aba ashaka kwihimura ku byo Pasiteri yirirwa akora, kandi burya iyo urwanya Satani na we araakurwanya kugira ngo akubabaze ucike intege ku murimo w’Imana. Ni ngombwa gusenga kugira ngo urugo rwabo rugire uburinzi bw’Imana.

    2. Bamwe mu ba pasiteri ntibagira umwanya uhagije wo kwita ku bana babo

    Bitewe n’uko igihe kinini bakimara mu rusengero bita ku bandi, bakora inama z’igihe kirekire bigatuma akenshi bataha bananiwe. Ikindi incuro nyinshi kwa pasiteri haba hari abashyitsi, ugasanga bibagiwe umuryango n’uburere bw’abana babo. Kugira ngo umwana abe yuzuye, agomba kugira igitsure cy se akagira n’urukundo rwa nyina.

    3. Hari abapasiteri bamwe batagira igitsure

    Mubyukuri pasiteri agomba kuba ari umuntu ucisha make abantu bose bisanzura ho. Hari ubwo usanga mu muryango pasiteri atagira igitsure ngo abashe kugenzura abana bakoze amakosa n’uburyo babyitwaramo.

    Pasiteri akwiye kuyobora itorero ariko akaba na se w’abana, akamenya gucyaha aho bikenewe, agatanga urukundo, akamenya igihe cyo gusura abana, kubaha imyenda. Iyo umwana wamumenyeye ibyo nta wabimushukisha ndetae ntiyajya mu biyobyabwenge. Ni byo koko bishobora kubaho ariko gacyeya gashoboka.

    4. Abapasiteri bakunze kugira abana benshi bityo kwita ku burere bwabo bikagorana

    Abana b’abapasiteri baba ari benshi ugasanga kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi bigoranye. Ni byo bituma abana bagira imyitwarire itari myiza kandi tuzi ko uburere buruta ubuvuke kandi iyo umwana atahawe ibikwiriye, rimwe na rimwe ajya kubishakisha ahandi.Uburere ni ikintu cy’ingenzi kuko umuntu agomba kuba yubatse neza mu bice bitatu:Umwuka, amarangamutima n’umubiri.

    5.Hari igihe abayeyi bibeshya ko ubwo bakijijwe n’abana babo nabo bakijijwe

    Iyo bimeze bityo usanga abana nabo bafatwa nk’abakozi b’Imana, ukagira ngo kuba umuntu ari pasiteri, umwana we na we ni pasiteri. Ni nayo shusho abakristo bababonamo bakiyumvisha ko umwana wa pasiteri adashobora gukora ikosa, bakibwira ko ari ku rwego nk’urwa se

    6. Abana b’abapasiteri bigira ingeso mbi ku rungano rwabo rudakijijwe

    Twibuke ko aba bana bafite abandi bana bigana, bakuranye bakora amakosa atandukanye. Aba bana babigira ho ingeso mbi. Muri iki gihe uburere bw’abana burimo ikibazo aho umwana arerwa n’abakozi nka batanu na bo batabonye ubarera, yajya ku ishuri akigana n’abana bafite imico mibi, igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu kigatangira adafite umugira inama mu myitwarire, uko agenda agira incuti mbi bikamuhindura undi muntu.

    7. Hari abapasiteri baba badakijijwe

    Iyo abana bazi neza ko umubyeyi wabo adakijijwe, wenda aca inyuma mama wabo, avuga nabi mu rugo n’ibindi. Rimwe na rimwe iyo ubajije abana b’abapasiteri nka 90% bakubwira ko batakora umurimo w’ubupasiteri kuko baba bazi ubuhamya bubi bw’ababyeyi babo.

    8. Intambara ziba mu murimo w’Imana

    Iyo abapasiteri 2 bananiwe kumvikana, abana intambara zizabageraho. Iyo abayeyi biherereye bavuga urwango n’ivangura bakorerwa no kwimurwa bidasobanutse, ni byo bizanira abana kwanga urunuka umurimo w’ubupasiteri. Mubyukuri iyo intambara ziri mu bakozi b’Imana, bigeraho bigafata igisekuru kizakurikiraho.

    9 Agakiza ni ak’umuntu ku giti cye

    Agakiza ni ak’umuntu ku giti cye ntabwo ugaha umwana nk’uko umuha ibindi akeneye, dukwiye gusengera abana kugira ngo buri wese ahure na Yesu ku giti cye. Ntibivuze ngo ubwo pasiteri akijijwe n’abana bazakizwa, ahubwo tubasabire bakizwe bajye bibuka umunsi mwiza bakiriye ho Yesu mu buzima bwabo.

    10. Abana b’abapasiteri iyo bari mu rusengero bahora bumva ubuhamya bukomeye

    Mu rusengero hatambuka ubuhamya bukomeye, urugero ukumva umuntu ati:”Narasambanye, nakuye mo inda, nanywaga ibiyobyabwenge n’ibindi”. Bigera igihe abana b’abapsiteri na bo basohoka ngo bagiye gushaka ubuhamya ugasanga umwana avuga ati:”Nta cyo nakijijwe reka njye gushaka ubuhamya, niba uriya muntu Imana yaramubabariye, na njye ningaruka Izambabarira”.

    Icyo gihe agenda agiye gushaka ubuhamya maze akangirikirayo. Twibukiranye ko umwana w’ikirara yagiriwe ubuntu aragaruka ariko ayo si amahirwe ya buri wese.

    Muri macye ababyeyi bakwiye gufasha no gusengera no kwita ku bana babo, ndetse n’abana bakumvira inama z’ababyeyi kugira ngo twubake umuryango uhesha Imana icyubahiro.

    Source : https://agakiza.org/Impamvu-10-zitera-abana-b-abakozi-b-Imana-kugira-imyitwarire-mibi.html

  • RGB yatangaje ko Musanze ari iya mbere mu isuku bitungura benshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru wa RGB, Edward Kalisa, yavuze ko kuba Akarere ka Musanze kaje imbere mu mitangire ya serivise ijyanye n
    Umunyamabanga mukuru wa RGB, Edward Kalisa, yavuze ko kuba Akarere ka Musanze kaje imbere mu mitangire ya serivise ijyanye n’isuku bidakwiye gutangaza abantu

    Ni raporo yashyizwe ahagaragara ku itariki 17 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze, ku bushakashatsi bwakozwe na RGB ku miyoborere n’imitangire ya serivise.

    Hakimara gutangazwa ko Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’usuku, bamwe mu bari mu cyumba cyatangarizwagamo ubwo bushakashatsi bahise basa n’abatunguwe bongorerana baseka abandi baryana inzara bati “Iyi si Musanze yari ku isonga mu mwanda?”

    Ibyo abantu bibaza ku mwanya wa mbere ku isuku Akarere ka Musanze kagize, biherutse kuvugwaho na Perezida Paul Kagame anenga umwanda yasanze muri ako Karere ubwo yari yagasuye.

    Ubwo abayobozi b’uturere basinyaga imihigo y’umwaka wa 2020/2021, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku isuku nke yigeze gusanga muri ako karere ubwo yahararaga bwacya mu gitondo akagenda abona abana basa nabi, ari na ho ahera asaba abayobozi kongera imbaraga mu isuku.

    Umunyamabanga mukuru wa RGB Edward Kalisa watangazaga ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, nawe yabonye ko abantu batangariye umwanya wa mbere akarere ka Musanze kagize muri serivise zijyanye n’isuku avuga ko ubwo bushakashatsi bwitondewe kandi amakuru yizewe uko yatanzwe n’abaturage, avuga ko bitagomba kugira uwo bitungura kuba Musanze iza ku mwanya wa mbere ku isuku mu mwaka wa 2020.

    Yagize ati “Ku bijyanye n’isuku akarere ka Musanze niko kari imbere aka Nyamagabe ku mwanya wa nyuma. Abantu bakomeje kuvuga ku karere ka Musanze ariko ntabwo tuzi impamvu abaturage babishimye ariko abandi bati Musanze ntibyoroshye ko iza ku mwanya wa mbere mu isuku”.

    Arongera ati “Abaturage banyu nibo babivuze, wenda bashobora kuba bagereranya uko byari bimeze mbere n’uko bimeze ubu, si mbizi kuko bo bareba impinduka bagashima cyangwa se babona bisubiye inyuma bakanenga, ndabona abenshi muri mwe nawe museka kubw’uyu mwanya Musanze ibonye kandi naho twagiye tugaragaza iyi raporo bose baravugaga bati Musanze ije imbere ite kandi tuzi ko itagira isuku, ariko tukababwira tuti ibyo ni iby’abaturage bo bashobora kuba bigereranya n’uko bari bameze mbere,ibyo ntabwo tubizi”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV nawe akimara umva ko Musanze ije ku mwanya wa mbere mu gihugu ku bijyanye n’isuku yagize icyo abivuga.

    Agira ati “Igipimo cya Musanze ku isuku kigomba kuba cyikubye inshuro 50 ku isuku yo mu tundi turere, Ni nkuko waba ufite amata akagwamo isazi, ariko iyo sazi yagwa ku bijumba ushobora no kutayibona, isuku irahari natwe turayibona.

    Akantu gato kaba i Musanze ni inkuru, wumvise ngo hari akantu kabaye ahantu kure ntawe ubyitaho n’abanyamakuru bashobora kutabyandika, ariko akantu gato kabaye i Musanze kose kumvikana vuba kandi nta mugayo ni ahantu hagendwa isi yose ihurira, niyo mpamvu hagomba kugira imyumvire iri hejuru”.

    Yasabye abayobozi gukora cyane ati “Ndibutsa abayobozi ko badakwiye kujenjeka, ko isuku igomba kubaho ikwiriye haba ku myambaro ku bana bato mu mahoteri, turasaba ibyiciro binyuranye biri hano gukangurira abaturage kugira isuku, kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyo abidusaba agendera kubyo abona ku bihugu byateye imbere, igipimo adusaba kiri hejuru kandi tugomba kukigeraho”.

    Ubuyobizi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko icyatumye akarere ka Musanze kuza ku isonga ku isuku ari imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga ku isuku, isuku mu nzu z’ubucuruzi, mu mihanda ikomeje gushyirwamo kaburimbo, inyubako nziza ziri kuzamurwa mu mujyi wa Musanze n’ibindi.

    Mu miyoborere n’imitangire ya serivise muri rusange Intara y’Amajyaruguru niyo yaje ku isonga n’impuzandengo ya 79% akarere ka Rulindo kaza ku mwanya wa mbere mu rwego rw’igihugu gakurikirwa na Nyabihu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rgb-yatangaje-ko-musanze-ari-iya-mbere-mu-isuku-bitungura-benshi