Author: webrwanda

  • Abanyarwanda barashwe bavanye magendu muri Uganda umwe ahita apfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuwa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020 mu masaha ya nyuma ya saa yine z’ijoro ubwo itsinda ry’abanyarwanda umunani bageragezaga kwambutsa magendu ya Waragi bayikura i Kabale muri Uganda bashaka kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu Karere ka Burera.

    Bivugwa ko bakigera ku butaka bw’u Rwanda muri metero 100 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bahise baraswa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ayo makuru ari ukuri asaba abantu bose kwirinda gukora magendu kuko bitemewe.

    Avuga ko gukora magendu ntibyemewe, icya kabiri wanayikora ukaza baguhagarika aho kugira ngo wivuge ukiruka, abantu bashobora kubona ko ushobora no kuza guhungabanya umutekano.

    CP Kabera yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha imipaka itemewe kuko biri mu bihungabanya umutekano.

    Uretse umwe wapfuye na babiri bakomeretse, abandi bantu batanu batawe muri yombi ubu bakaba barimo gukorwaho iperereza aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ryakarimira muri Uganda mu gihe babiri bakiri mu bitaro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abanyarwanda-barashwe-bavanye-magendu-muri-Uganda-umwe-ahita-apfa

  • Marina yashyize hanze indirimbo nshya yise ' worokoso' yatangiyemo ubutumwa bw' abanyamagambo_YUMVE #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Uwase Ingabire Deborah benshi bamenye ku izina rya Marina, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Worokoso', ikubiyemo amagambo yo kwiyama abantu bamuvuga nabi, uko atari.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Bubiligi. Yumvikanamo amagambo y'umukobwa urambiwe abantu birirwa bamuvuga imihanda yose ndetse byinshi mu byo bamuvuga ari ibinyoma.

    Mu kiganiro Star Magazine gitambuka kuri Radio Huye Marina yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka guha ubutumwa abantu bose bamuvuga amagambo atari meza, bigize abamuzi nyamara bibeshya.

    Ati 'Ni indirimbo nanditse kubera amagambo atandukanye ngenda numva bamvuga, baragiye bamfata uko ntari, hari abirirwa bavuga ko banzi nk'umuntu mubi, ariko ntabwo baba banzi. Njye ntandukanye n'uwo birirwa bavuga. Ni yo mpamvu muri iyi ndirimbo mba mvuga ko abo ari ab'amagambo gusa.'

    Indirimbo 'Worokoso' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Holy Beat Murda afatanyije n'uwitwa Rash Beat, amajwi n'umuziki wayo byatunganyijwe binahuzwa na Herbetskillz, mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Jullien Bmjzzo.

    Yumve hano indirimbo 'Worokoso' ya MARINA

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/marina-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yise-worokoso-yatangiyemo-ubutumwa-bw-abanyamagambo_yumve/

  • Rubavu : Polisi yaguye gitumo abari mu bikorwa by’imyidagaduro y’Igisope mu kabari #rwanda #RwOT

    Aka kabari kafatiwemo abantu ni akitwa Roxy Restaurant & Night Club aho benshi bakunda kwita kwa Nyanja. Abaturage baturiye aho aka kabari gakorera bahamya ko gasanzwe gakora mu buryo buzwi ndetse ko n’abayobozi bamwe na bamwe basanzwe bakajyamo, ngo abo bayobozi bakaba bakingira ikibaba ubuyobozi bw’akabari. Icyakoze umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko batigeze bemerera aka kabari gukora ibi bikorwa.

    Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba n’ubwa Polisi mu karere ka Rubavu, bwageze aho aka kabari gakorera mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, maze abakiliya basanzwemo bajyanwa muri Stade Umuganda barigishwa banatanga ihazabu mugitondo mbere yo gutaha, naho abayobozi b’akabari bo batawe muri yombi hanyuma nabo bacibwa ihazabu hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko basanzwe bazi ko ako kabari gakora ndetse ntiyanahakana iby’uko abayobozi nabo basanzwe bakajyamo, ariko avuga ko icyangombwa ari uko bajyaga basanga amabwiriza yubahirizwa arimo guhana intera. Ikijyanye n’imyidagaduro nacyo avuga ko RDB ifite ubukerarugendo mu nshingano yababwiye ko gucuranga radio nta kibazo kirimo.

    Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo CP John Bosco Kabera avuga ko abahindura inyito y’utubari bakatwita resitora bakangiza amabwiriza iyo bafashwe bahanwa, ndetse ko ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-Polisi-yaguye-gitumo-abari-mu-bikorwa-by-imyidagaduro-y-Igisope-mu-kabari

  • Tanzanian Prime Minister Orders Officials To Prosecute Cement Hoarders #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Tanzanian Prime Minister Kassim Majaliwa on Saturday ordered all regional commissioners to inspect all cement factories and prosecute owners found hoarding the commodity.

    He said the inspection should also involve cement sales agents and retailers of the commodity across the country. A statement by the Prime Minister's Office in the capital Dodoma said the he made the order in a video conference with the regional commissioners.

    Majaliwa said reports submitted to him from the regional commissioners have indicated that there was shortage of cement and it was being sold at hiked prices.

    On Nov. 16, Majaliwa ordered an investigation into cement price hikes, saying the probe should be completed within four days.

    Speaking shortly after he was sworn in by President John Magufuli at Chamwino State House in the capital Dodoma, Majaliwa said that 'my first assignment as Prime Minister is to investigate causes that have led to the hiking of cement prices.'

    0Shares
    0

    The post Tanzanian Prime Minister Orders Officials To Prosecute Cement Hoarders appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/tanzanian-prime-minister-orders-officials-to-prosecute-cement-hoarders/

  • Barasaba ko gushyira amatara ku mihanda byihutishwa kuko byakumira ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima
    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima

    Uwitwa Manishimwe Eric, aganira na Kigali Today yagize ati: “Abo bajura wagira ngo ni imirimo bihangiye! Bitwikira ijoro bakigabiza imihanda imwe n’imwe, bagategera abantu ahatabona bakabambura. Yaba ufite telefoni ntibayimusigira, ufite amafaranga ntibayamusigira. Umuntu aba yiriwe ashakisha ikimutunga, niba wibeteshereje nk’agafu k’ibigori, wagira ngo uratashye ugashyiriye abo wasize mu rugo bakabikwamburira mu nzira. Abo bajura barakwiba ku buryo nta kintu na kimwe bagusigira”.

    Mukamana Immaculata yagize ati: “Ni abantu b’abashomeri b’imburamukoro birirwa bifashe mu mifuka bategereje ko bwira ngo bakore ayo mabi, ntibashobora gushakisha ibizima bakora ngo barye ibyo bavunikiye. Hari n’ubwo usanga bakoze uudutsiko uretse kwambura ku ngufu hari n’abo bashukashuka bikarangiye babambuye. Urabona nk’uyu muhanda wa kaburimbo ugana mu Kinigi hari igice kinini kitagira amatara, kandi hari abantu benshi bawunyuramo bavuye gukorera udufaranga mu mujyi batashye; abo bajura rero bikinga nko mu myaka ihinze ku ruhande, akaba yakururira umuntu no mu bigori cyangwa amasaka ntihagire umenya icyabaye. Ntiwamushaka ngo umubone, ni ikibazo kidukomereye twifuza ko cyigwaho aba bajura batuzengereje bagakurwa muri iyi mihanda”.

    Gushyira amatara ku mihanda(Eclairage publique/public lights) biri mu byo bifuza ko byakongerwamo imbaraga, kugira ngo nibura bitume abakora ubwo bujura bacika intege.

    Yagize ati: “Ubundi abasambo igihe cyose bitwikira umwijima, ariko umuntu ugenda mu muhanda mu masaha y’ijoro amatara yaka nta mujura wapfa guhirahira ngo amwambure. Kuko yajya kubikora wamubonye kare, wateguye uko umurwanya cyangwa ukundi kuntu ubyitwaramo. Dukeneye ko iyi mihanda ishyirwaho amatara azajya atuma tuyigendamo tudafite imitima ihagaze”.

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2020-2021 imihanda itatu ireshya na Km 23,4 izashyirwaho amatara. Iyo mihanda ni uva Muhoza-Kinigi ahazakorwa Km 13,7 umuhanda Muhoza-Nyakinama ahazakorwa Km 2,4 n’umuhanda Muhoza-Cyanika Km 7,3.

    Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati: “Iyi mihanda igiye gushyirwaho amatara muri gahunda ya vuba cyane, kuko bitazarenza muri Nyakanga 2021. Ni igikorwa twitezeho kunganira izindi gahunda twashyizeho zituma umutekano w’Abanyarwanda ubungabungwa.

    Uyu muyobozi yongeraho ko mu gihe gahunda yo gukwirakwiza amatara ku mihanda yo hirya no hino igikorwa, bagiye kongera amarondo, azajya yibanda ku kugenzura imihanda itagira amatara, bigakorwa kenshi gashoboka mu masaha y’ijoro.

    Benshi mu baturage basanga gahunda yo gushyira amatara ku mihanda ikwiye kwihutishwa, kuko ari igisubizo kirambye cy’umutekano w’abayigendamo cyane cyane mu masaha y’ijoro, bikaba byakunganira n’abakora amarondo y’umwuga badasiba kurara bazenguruka ibice byose bunganira abashinzwe umutekano, mu kugenzura no guhashya ababa bashaka kwambura abaturage cyangwa kubabuza umudendezo.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Barasaba-ko-gushyira-amatara-ku-mihanda-byihutishwa-kuko-byakumira-ubujura

  • Umunyeshuri ufite imyaka 17, yakoze drone ya mbere yakorewe muri Nigeria akaba afite umugambi wo gukora indege #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri David Opateyibo wo muri Nigeria, yari afite imyaka 17 y'amavuko ubwo yubakaga drone ya mbere yakozwe i Lagos muri Nigeriya.

    Opateyibo yayoboye itsinda ry'abanyeshuri bo mu ishuri rya Lagos State Polytechnic kugira ngo bakore prototype ya mbere y'igihugu mu ndege zitagira abapilote (Drone), abayobozi i Lagos bizeye kohereza mu kirere rwego rwo kugenzura umutekano.

    Umushinga wa drone uri muri gahunda z'amasomo muri kaminuza hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga rizaba rihwanye n'isi yose mu gihe riha imbaraga urubyiruko no gutanga akazi.

    Ubwo yageragezwaga, drone ya David Opateyibo yashoboye kuguruka no kuguma mu kirere iminota 15 kandi igera mu burebure ntarengwa bwa metero 2000.

    Iyo Drone yakozwe havanzwe ibice bigize drone zisanzwe n'ibindi bikoresho byahimbwe bikorewe aho i Lagos. Ubwo yabazwaga, Opateyibo yagize ati: 'Usibye gukoresha indege zitagira abadereva mu kugenzura ikirere, ushobora no kuzikoresha mu gufotora mu kirere no gufata amashusho, cyangwa mu gutangaza amakuru, kugenzura impanuka cyangwa imiyoboro no kugenzura umurongo w'amashanyarazi. Ushobora kandi gukoresha drone mu buhinzi, mu gusesengura umusaruro uva mu buhinzi.'

    Hano hari ibiganiro bihoraho mubagize itsinda kubijyanye no kuzamura ubushobozi bwa drone ya mbere yakozwe muri Nigeria.

    Nubwo David Opateyibo yari umunyeshuri, yari n'umwe mubo abarimu bungirije bahisemo kugira uruhare mu kubaka indege ya mbere, STOL CH750 ku kigo cy'indege cya Zenith muri Missouri muri Amerika na Mexico.

    Indege ni iya mbere mu bwoko bwayo mu gihugu, yubatswe n'abanyeshuri batanu — Opateyibo, Fausat Idowu, Aliyyah Adio, Michael Fakuade na Abdul-Hafeez Onisarotu.

    Nirangira, nk'uko Solomon Adio abitangaza, indege ngo izoherezwa muri Nigeria maze ikoreshwe mu bikorwa byo gutoza ndetse n'indege ikora.

    David Opateyibo uzwiho ubuganga mu bijyanye no guhanga udushya, yakiriye impamyabumenyi ye y'ubumenyi mu by'indege mu ishuri rya International College of Aeronautics, Ojodu-Berger, muri leta ya Lagos.

    Iyo adakora, Opateyibo amara umwanya acuranga ibikoresho bya muzika, kubaka robot no kugerageza cyane kuba umuhanzi mwiza. Azagaruka muri Nigeria nk'umupilote wemewe wa Drone, yigisha ibya drone ndetse n'umwe mu bubatsi b'indege kandi yongere agaciro muri gahunda z'amahugurwa mu by'indege muri Laspotech ICA Aviation Centre.

    Abajijwe icyo yakwishimira kuzageraho mu buzima bwe, David yagize ati: 'Nta ntangirizo mfite. Ndumva ibyo nageraho bikomeye ari ibyagira ingaruka nziza mu buzima bushoboka bwa benshi; gutanga umusanzu mu iterambere ryaho nakwisanga hose. Ibyo nageraho cyane byaba ari nko muri serivisi. Iyo bigeze kubyo nshaka kuzageraho, ikirere nicyo ntangiriro. Ndashaka kuba imbaraga z'impinduka zigenda zitera imbere n'impinduramatwara ku isi, muri rusange.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/umunyeshuri-ufite-imyaka-17-yakoze-drone-ya-mbere-yakorewe-muri-nigeria-akaba-afite-umugambi-wo-gukora-indege/

  • Biragoye kwiyumvisha icyatumye umugabo afungira umugore we mu kazu imyaka ine yose #rwanda #RwOT

    Umugore wamenyekanye ku mazina ya Gladys ubu ari kwitabwaho mu bitaro bya Orerokpe muri Leta ya Delta mu gihugu cya Nigeria nyuma yo kumara imyaka ine umugabo we yaramufungiye mu kazu yubatse mu cyumba.

    Guverineri Harrison wahishuye iri banga nyuma y'uko nawe abibwiwe n'umuturage, yabwiye BBC uko uyu mugabo yafungiranye umugore we mu gace batuyemo mu buryo bubi cyane amushinja kuba umupfumu.

    Gladys yatabawe kuri uyu wa gatatu aho yabaga afunze ari naho akorera ibyo mu mubwiherero, ni mugihe kandi yahabwaga agace k'umugati ku munsi kugira ngo adapfa gusa.

    Harrison akomeza avuga ko Gladys afite abana umunani, batatu muri bo bari bafunganwe mu kazu ko mu cyumba.

    Ati:' Yitwa Gladys ni uwo mu bwoko bwa Ozoro muri Leta ya Delta, afite imyaka 40 cyangwa irenga, kugeza ubu ntabasha kuvuga, twamujyanye ku bitaro, kugeza ubu umugabo we ari kuri station ya Polisi'

    Harrison akomeza atangaza ko abana be batatu bari bafunganwe, ubu bari kwitabwaho na Minisiteri ishinzwe umuryango kuko nabo bari bakiri bato, amakuru avuga ko aho uyu mugore nawe ari kuvurirwa, ubuzima buri kugenda bugaruka, iperereza rikaba ryatangiye ku mugabo we aho afungiye kuri Polisi.

    Bwana Onome Umukoro, Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Delta yatangarije BBC ko uyu mugore Gladys ari kwitabwaho, mu gihe hatangiye iperereza, umugabo we akavuga ko Gladys yari afite ibibazo byo mu mutwe bikomoka ku bupfumu, akavuga ko yagerageje kumuzanira abavuzi benshi ba gakondo ngo bamuvure ariko bikananirana,

    Yongeraho ko yamusubije mu muryango akomokamo bakamwanga, agafata icyemezo cyo kumugarura  iwe akamwubakira akazu amufungiramo, ngo nibwo buryo yari gushobora kuguma kwihanganira kubana nawe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/biragoye-kwiyumvisha-icyatumye-umugabo-afungira-umugore-we-mu-kazu-imyaka-ine-yose/

  • Abunzi bacyuye igihe bagiye gukomeza gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari mu gikorwa cyo gushyikiriza abunzi 513 bo mu Karere ka Huye amagare bemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nk’inyoroshyangendo
    muri uyu murimo w’ubukorerabushake batangiye gukora mu myaka 15 ushize.

    Minisitiri Busingye yavuze ko ubundi, abunzi bashoje manda zabo mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, ariko kwirinda icyorezo cya Coronavirus bituma amatora ataba.

    Ati “Twararebye tubona kwegeranya abaturage mu gihugu cyose ngo bajye mu matora, bishobora gutuma Coronavirus ikwirakwira. Twasanze ibyiza ari uko twajya mu nteko ishinga amategeko, tugasaba ko amategeko avugururwa, abunzi bari mu kazi manda yabo bakayikomeza, noneho igihe igihugu kizabona ko amatora ashoboka, tugatora abandi.”

    Kuri ubu ngo bari gukora ku buryo mu cyumweru kimwe iri tegeko ryaba ryabonetse, bityo abunzi bakongera bakabasha gukora.

    Yabasabye abunzi basanzwe bakora uyu murimo ko igihe Coronavirus izaba yavuye mu nzira bazongera bakiyamamaza, kugira ngo bakomeze uyu murimo ufite akamaro kanini mu butabera bw’u Rwanda.

    Yagize ati “Muzongere mwitoreshe, abaturage bongere babatore, kuko kuba umwunzi ushobora kubitorerwa imyaka y’ubuzima bwawe bwose.”

    Mu Rwanda hose hari abunzi barenga ibihumbi 17. Naho mu Karere ka Huye, mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, hari abunzi 628, kuri 637 bagombye kuba bafite.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/abunzi-bacyuye-igihe-bagiye-gukomeza-gukora

  • Rubavu: Polisi yacakiye umukobwa ukekwaho gukwirakwiza urumogi yigize umunyeshuri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yacakiye Umulisa Josiane w'imyaka 25. Bivugwa ko Abapolisi bamufashe yambaye umwambaro w'ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n'udupfunyika 1000 tw'urumogi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Umulisa yari yambaye umwambaro w'abanyeshuri ndetse yari afite igikapu kirimo ibitabo mu rwego rwo kwiyoberanya ngo bagire ngo ni umunyeshuri. Yagize ati :

    'Ubundi Umulisa akomoka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ninaho avuga ko uwamutumye urwo rumogi atuye. Avuga ko ariho yavuye aza kuvana urumogi mu Karere ka Rubavu, aje kuruhabwa n'undi muntu adashaka gusobanura. Yari yiyoberanyije nk'umunyeshuri nyamara amaze gufatwa twasanze nta n'ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umunyeshuri ndetse n'ibye bwite ntabyo afite.'

    CIP Karekezi yavuze ko kugira ngo Umulisa afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'umumotari wari umutwaye kuri moto. Ati:

    'Umumotari wo muri Busasamana yatanze amakuru nyuma yo gutegwa n'uriya mukobwa ariko yamureba akabona afite ubwoba. Umumotari yahise ashaka uko abimenyesha abapolisi nabo batega iyo moto, ibagezeho barayihagarika basaka uwo mukobwa.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umumotari watanze amakuru, aboneraho gushimira abamotari uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha. 

    CIP Karekezi yakanguriye abantu kureka ibyaha ariko cyane cyane kureka ibiyobyabwenge kuko amayeri yose barimo gukoresha agenda atahurwa. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora bakiteza imbere kuko ibiyobyabwenge ntacyo bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa ndetse bagahomba ibyo baba babishoyemo. 


    Ukekwaho gukwirakwiza urumogi Umulisa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hatangire iperereza. 

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
    Src:RNP

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/rubavu-polisi-yacakiye-umukobwa-ukekwaho-gukwirakwiza-urumogi-yigize-umunyeshuri/

  • Nyamagabe-Kaduha: Baratakambira Leta ko kutishyurwa bibicishije inzara ndetse byatumye abana babo batajya kwiga-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe, baratakambira ubuyobozi basaba kwishyurwa ibirarane batishyuwe ubwo bubakaga inzu z’ikitegererezo z’abatishoboye muri uwo murenge kuko ngo kugeza ubu hari ababuze uko bohereza abana ku ishuri kubera kubura amafaranga yo kubagurira ibikoresho.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b34ff31337918f35a2f53b2f8a0954c2349030b0df402a56da7f9438d09f1865d1e778bef0f721afe38160ae39fd231c8a2d5a1a440db0f1a1db7e5ac0c1beabd0c9d48e1b548f0cc6de64618d723d2cd8984b818413e4d07663ee8a218883cd61b9bcd89c9c2b36ceec