Author: webrwanda

  • Sobanukirwa amateka y’izina ‘Cyinkware’ ryitiriwe isoko ryo mu Karere ka Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Isoko rya Cyinkware, ryabanje kwitwa Rya Binwero
    Isoko rya Cyinkware, ryabanje kwitwa Rya Binwero

    Cyinkware ni isoko riherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, rizwiho kwitabirwa n’imbaga y’abaturage benshi baturutse mu mirenge inyuranye yo muri Musanze, Nyabihu na Gakenke. Abageze mu za bukuru bahoze baryita ‘Ryabinwera’.

    Iryo soko ryashinzwe muri za 1965-1970 rihabwa iryo zina rya Cyinkware, nyuma y’uko ako gace kari kagizwe n’amashyamba ya kimeza atuwe n’inyamaswa z’inyuranye cyane cyane ibiguruka.

    Inkware n’inuma ngo zari uburo buhuye muri ako gace, aho byageze abaturage batungwa n’inyama n’umutsima w’uburo buvanze n’amasaka byeraga muri ako gace.

    Mu kumenya neza amateka y’iryo zina ‘Cyinkware’, Kigali Today yegereye umusaza w’imyaka 62 witwa Mukeshimana Fidèle, wavukiye muri ako gace ukinahatuye.

    Uwo musaza avuga ko mu buzima bwe yakuze nta kindi arya uretse inyama z’inkware zari nyinshi muri ako gace, aho ngo kuzifata byari byoroshye kubera ubwinshi bwazo. Yemeza ko bazitoraguraga nk’utora amabuye, inkware zimwe zikabizanira mu ngo zabo.

    Agira ati “Icyatumye hitwa Cyinkware, ni uko nkimenya ubwenge nasanze inkware n’inuma zandagaye, nkanjye inkware nibuka nariye ni 700, mukuru wanjye arya 400 undi arya izisaga 300, aha hose hari inkware ku buryo twazitoraguraga nk’abatoragura amabuye, zimwe zatwinjiranaga mu nzu tugafata tukabaga”.

    Arongera ati “Kuva menye ubwenge nasanze ibiryo ari inyama z’inkware, tukazirisha umutsima w’uburo buvanze n’amasaka. Kari agace k’ishyamba ku buryo uwazaga wese yafataga isambu ku buntu kuko hari ibihuru”.

    Uwo musaza avuga ko izina Cyinkware rwazanywe n’umuyobozi witwaga Binwera, asanze aho hantu ari umurambi mwiza arahashima agira igitekerezo cyo gushinga isoko.

    Ngo nyuma y’uko hari inzu eshatu zishaje imwe isakaje ibyatsi, umukire wari muri ako gace yahise ahubaka inzu nziza abandi bose batangira kubaka, abaturage batangira kurema isoko baryita ‘Mu rya Binwera’ mu rwego rwo kuryitirira wa muyobozi warishinzwe witwaga Binwera.

    Isoko rya Cyinkware
    Isoko rya Cyinkware

    Iryo soko ngo ryakomeje kuzamukana umuvuduko, aho abenshi bazaga kurirema bagatahana inyama z’inkware n’iz’inuma zabaga ziguruka muri iryo soko, bigatuma riganwa cyane aho uwaje kugurisha ibijumba cyangwa ibindi biribwa yatahaga yishimye kuko yatahanaga inyama z’ubuntu.

    Binwera ngo ubwo yazaga mu isoko na we yasanze inkware ari urujya n’uruza, bituma ahindura izina abaturage bamwitiriye aho gukomeza kwitwa mu rya Binwera aryita mu Cyinkware, iryo zina rifata rityo, ugiye kurema iryo soko aho kuvuga mu rya Binwera akavuga mu Cyinkware.

    Uwo mugabo avuga ko uko ako gace kakomeje kubakwa, ngo inkware n’inuma zagiye zigabanuka ku buryo kuzifata bitari bicyoroshye, bafata umugambi wo kujya bazitega mu gihe mbere bazitoraguraga.

    Ati “Uko inzu zakomeje kugenda ziyongera amashyamba agabanuka, inkware n’inuma zagiye zigabanuka tugera aho twiga amayeri yo kuzitega ngo tubone icyo turya nk’abantu bari bamenyereye kurya inyama, watega mu isaha imwe ugasanga haguyemo 10 ukajya kurya izindi ukazigama ukazazirya ejo cyangwa ejo bundi.

    Uwo mugabo ufite abana 15 bavuka ku bagore babiri n’abuzukuru 8, avuga ko yababyaye ubwo yabonaga ko ibiryo bihari, ngo gushaka abagore babiri byari uko atigeze atekereza ko habura ibibatunga kubera izo nyama babonaga batavunitse.

    Avuga ko itigeze arwara ubworo nyuma yo kubura izo inyama, aho yemeza ko kuva yavuka ataranywa ikinini, ngo ntararwara n’umunsi n’umwe bitewe n’intungamubiri zo mu nyama z’izo nkware.

    Ati “Mfite imyaka isaga 60 ariko ndi urutare, nta musore wanyigerereza ngo arankanga, ubu ibivumbikisho izo nyama zansigiye biracyandimo, ariko ibaze nawe kurya inkware 700 n’amagi 400 urumva nasaza koko, kuva nabaho sindarwara nta no gutaka igicurane, haba ubwo niyumvisemo imbaraga nkumva nakubita inzu ingumi ikarindimuka”.

    Kugeza ubu isoko rya Cyinkware riracyitabirwa, aho ryiganjemo ibiribwa byera muri ako gace ka Musanze no mu duce tunyuranye turimo imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu na Gakenke.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-amateka-y-izina-cyinkware-ryitiriwe-isoko-ryo-mu-karere-ka-musanze

  • Kamonyi: Inzego z'umutekano zitakarizwa icyizere n'abaturage kubwo kurekura abafatiwe mu byaha #rwanda #RwOT

    Intumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena aribo; Dr Havugimana Emmanuel na Hon Bideri, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2020 basuye Umurenge wa Runda mu rwego rwo kuganira ku ishusho rusange y'umutekano nk'abari muri Komisiyo y'Ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano. Hagaragajwe ikibazo cy'abantu bafatirwa mu byaha bitandukanye bagashyikirizwa RIB na Polisi ariko bagahita barekurwa. Aba barekurwa, ngo batuma abaturage batakariza icyizere inzego z'umutekano.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki amurikira aba basenateri ishusho rusange y'umutekano mu murenge ayoboye, yagaragaje ko bimwe mu byaha bikunze kugaragara ari iby'Ubujura butandukanye, Ibiyobyabwenge, Gukubita no gukomeretsa, ubwambuzi, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Gitifu Mwizerwa Rafiki/Runda.

    Gitifu Mwizerwa, yagaragaje ko kuba umurenge wa Runda uturanye n'Umujyi wa Kigali ari byiza ariko ko na none usanga byinshi mu byaha ababifatirwamo ari abaturuka mu mujyi wa Kigali, aho binagorana ikurikiranwa ryabo.

    Abitabiriye iyi nama, bagaragaje ko babangamiwe cyane n'abafatirwa mu byaha bitandukanye ndetse bigaragara ko babifitemo uruhare ariko ngo bagezwa kuri Polisi na RIB ugasanga bararekuwe.

    Ibi ngo bituma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi n'inzego z'umutekano by'umwihariko, ariko kandi n'abafashwe ngo bagarukana umujinya no gushaka kwihimura kubo bakeka ko babatanzeho amakuru, ari nako barushaho gukomeza ibyo bakoraga kuko nta guhanwa kuba kwabaye.

    Uhereye ibumoso; Hon Bideri, DPC Kamonyi, Hon Dr Havugimana Emmanuel, Mayor Kamonyi, Maj Mugunga/Inkeragutabara, Uhagarariye Ingabo.

    Aba basenateri, bagaragaje ko ibyaha byatangajwe atari umwihariko mu Murenge wa Runda, ko bagiye banabisanga ahandi hatandukanye mu gihugu. Bavuga ko ikibazo cy'abafatwa bagezwa muri RIB na Polisi bakarekurwa nacyo cyagiye kigaragazwa kenshi n'abaturage ariko ko hari ubuvugizi bugiye gukorwa kugira ngo hagire igihinduka mu bijyanye n'amategeko n'ibihano by'abantu nk'aba.

    Abasenateri, banavuze ko kimwe mubituma aba bantu barekurwa ari uko ababagejeje imbere ya RIB na Polisi bibwira ko bihagije, bakibagirwa ko hasabwa kubakorera Dosiye ifite ibihamya by'ibyo bashinjwa, ko iyo hatagize ubarega cyangwa se ngo abashinje bigorana kubafunga. Basabye ko mu gihe abantu nk'aba bafashwe hajya hagaragara ababarega kandi bakagaragaza ibimenyetso bituma abakora Dosiye boroherwa kuyinoza kuko bahawe ibimenyetso, ko iyo bitabaye ariho usanga barekurwa abaturage bakagira ngo ni izindi mpamvu.

    Izi ntumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, zivuga ko urebye uko umutekano wifashe muri uyu murenge bawuha amanota 95% kuko ngo nta byacitse ihari, ko ibi byaha babisangiye n'ahandi ariko ko basabwa gushyiramo imbaraga bakanoza ibitanoze, bakongera ubushobozi bwo kwirindira umutekano bafatanije n'irondo ry'umwuga.

    Abitabiriye ikiganiro.

    Iyi nama yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, inzego z'umutekano, abayobozi b'ingeragutabara, Abanyerondo, ba Midugudu na ba Mutwarasibo hamwe na DASSO ndetse n'Uhagarariye urubyiruko rw'Abakorerabushake( Youth Volunteers).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-inzego-zumutekano-zitakarizwa-icyizere-nabaturage-kubwo-kurekura-abafatiwe-mu-byaha/

  • Uwatowe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye yambaye urukweto rumwe #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru nibwo Biden yavunitse ubwo yari ari gukina n'imbwa ye, abaganga bahise bavuga ko yagize ikibazo mu kabombambare ndetse ko azamara iminsi yambara urukweto rumufasha kugorora aho yavunitse.

    Dr Kevin O'Connor uvura Joe Biden yagize ati 'Ibizamini byakozwe ntabwo byerekanye imvune neza, ariko byerekanye ko hakenewe irindi suzuma ryimbitse, nyuma yo kuhafotora hose, byerekanye ko yavunitse hagati mu kabombabare, bikaba bizamusaba kumara ibyumweru byinshi yambaye inkweto imufasha kugira ngo habashe gusubirana.'

    Kuri uyu wa Kabiri, yagaragaye bwa mbere mu ruhame yambaye urukweto rufasha abafite ikibazo cy'imvune ubwo yari avuye mu gikorwa cyaberaga muri The Queen Theater i Wilmington mu Mujyi wa Delaware aho atuye.

    We n'itsinda rye rishinzwe ibijyanye n'ubukungu bari muri icyo gikorwa bari kuganira ku ngamba zakwifashishwa mu kuzahura ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashegeshwe n'icyorezo cya Coronavirus.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/02/uwatowe-kuyobora-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-yagaragaye-yambaye-urukweto-rumwe/

  • Restored Gishwati-Mukura Park Open For Chimpanzee Trekking #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    On November 19, Rwanda was placed on the UK's Travel Corridor meaning that travellers returning to the UK from Rwanda no longer need to quarantine for 14 days.

    Rwanda is now exempt from the UK Foreign Office's blanket advisory against all non-essential international travel once the current restrictions in the UK are lifted.

    Meanwhile, RwandAir is offering all passengers that buy tickets from 1 November 2020 up to October 2021 automatic travel cover including Covid-19 expenses at the destination.

    The travel cover is valid for 31 days for one-way tickets and 90 days whilst overseas after the commencement of the trip.

    With this growing interest in Rwanda's touristic attractions, Rwanda Development Board said Tuesday that the newly restored Gishwati-Mukura National Park was now open for business.

    RDB announced the opening of the Forest of Hope Guest House and Camp Site. The guest house features two serviced double en-suite rooms for a maximum of four guests, offering a basic standard of accommodation, three wholesome meals a day and non-alcoholic beverages.

    The camp site offers un-serviced facilities for a maximum of eight campers, according to RDB.

    This park hosts the world's last remaining chimpanzees, and golden and mountain monkeys in their natural habitat; there is also excellent birding as well as authentic cultural and community exchanges.

    'The Forest of Hope Guest House and Camp Site is another great addition to Rwanda's lodging facilities that attract visitors from around the world, and offer world class tourism experiences,' adds Belise Kariza, Chief Tourism Officer at the Rwanda Development Board.

    0Shares
    0

    The post Restored Gishwati-Mukura Park Open For Chimpanzee Trekking appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/restored-gishwati-mukura-park-open-for-chimpanzee-trekking/

  • Kubaka igihugu gikungahaye bishingira ku bwenge, umutima n’amaboko – Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamporiki yavuze ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n
    Bamporiki yavuze ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n’umutima n’ubushake mu byo bakora

    Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake.

    Iki gikorwa cyabimburiwe no kubaka inzu y’umwe mu bagize urubyiruko rw’abakorerabushake(Youth volunteer) Mukamanzi Jeannette wo mu Murenge wa Kinigi, nyuma y’aho iyo yabanagamo n’abavandimwe be isenywe n’ibiza, bagasigara ntaho kuba bafite.

    Mukamanzi yagize ati “Inzu ababyeyi bacu badusigiye imaze gusenyuka nibazaga ukuntu tugiye kubaho kuko tutari dufite ubushobozi bwo kubaka indi. Leta yatubereye umubyeyi idukodeshereza indi twabagamo, none ibonye bidahagije batwubakiye indi. Na n’ubu sindiyumvisha ukuntu niyuzura tuzayijyamo ari iyacu, ni ibintu binshimishije cyane”.

    Urubyiruko ngo rufite intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo
    Urubyiruko ngo rufite intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo

    Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya karindwi, usanze urubyiruko rwarihaye intego yo kunganira imiryango itishoboye rudategereje ibihembo; rufatiye urugero ku rundi rubyiruko rwitangiye igihugu, none ubu cyabashije kwiyubaka nyuma yo kuva mu mateka mabi yakiranze.

    Robert Byiringiro, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Bakuru bacu bitangiye igihugu, bamwe bahamenera amaraso, bahaburira ubuzima kugira ngo tugere aho tugeze ubu. Uyu munsi rero nk’urubyiruko rw’abakorerabushake dushyize imbere urugamba rw’iterambere kuko urw’amasasu rwarangiye”.

    Ati “Kugira ngo tubigereho ni uko twigomwa bimwe mu bikorwa dukora bizana inyungu, hakabaho ibikorwa by’ukorerabushake tudategereje imishahara kugira ngo twubake igihugu cyacu tuzagisigire umurage mwiza”.

    Abageze mu za bukuru na bo bahamya ibyiza u Rwanda rwavomye mu muco w’ubwitange n’ubukorerabushake.

    Abageze mu zabukuru bishimira ubwitange bumaze kugeza u Rwanda ku byiza
    Abageze mu zabukuru bishimira ubwitange bumaze kugeza u Rwanda ku byiza

    Kiridiri Mathias ati “Mwabonye ubwitange bwakoreshejwe mu guhagarika Jenoside, abantu bari bamaze gucikamo ibice ntawe ukivugana n’undi, batakirebana, batakiva indi imwe; mwabonye ukuntu bongeye kugarura Abanyarwanda, bakazana ubwiyunge abantu bari bamaze gutandukana. Ibyo byose byashobotse kuko hari ubwitange n’ubushake”.

    Muri iki gikorwa, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon. Bamporiki Edouard yifatanyijemo n’abaturage b’Akarere ka Musanze, yababwiye ko kubaka igihugu gikungahaye bijyana no kuba bene cyo bafite ubwenge bwuzuzanya n’umutima n’ubushake mu byo bakora.

    Yagize ati “Usanga umuntu afite ubwenge, umutima n’amaboko ariko bidakora byuzuzanya. Rimwe na rimwe akaba yagize ubwenge bwo gukora ikintu runaka, ariko akabura umutimanama wo kugishyira mu bikorwa. Iyo afite ubwenge n’umutima gusa byo gukora ikintu runaka, ni bya bitekerezo byiza gusa ariko bitajya mu bikorwa kuko haba habuze amaboko yo kubiherekeza”.

    Hon. Bamporiki Edouard yifatanyije n
    Hon. Bamporiki Edouard yifatanyije n’abaturage kubakira umwe mu batishoboye wo mu rubyiruko rw’abakorerabushake

    Yungamo ati “Iyo haburamo ubwenge, umutima ugira ubushake, amaboko akajya mu mirimo; icyo gihe ntugera ku ntego kuko haba habuze ubwenge butuma uha icyerekezo cya gikorwa runaka. Icyatuma twubaka igihugu gikungahaye, ni uko dukoresha ubwenge, umutima n’amaboko icyarimwe”.

    Yabasabye guharanira kurangwa n’ubwitange mu bikorwa bizanira igihugu ibyiza. Ati “Niba tuvuga gukorera u Rwanda mu bwitange, buri wese nibura aba akwiye gutangira gutekereza uburyo yakorera igihugu igikorwa runaka kabone n’ubwo cyaba gito. Mu kwitanga nta muntu ushobora kuguhagarikira ngo kora ibyo udashoboye! Ahubwo biba ikibazo iyo udakoze ibyo ushoboye kandi wari ufite ubushobozi bwo kubikora”.

    Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake byahujwe no gutangiza icyumweru cy’ubwitange n’ubukorerabushake, kizibanda ku bikorwa bizitabirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu gihugu, aho bazubaka inzu z’abatishoboye, ubwiherero, uturima tw’igikoni n’ibindi bigamije kubakura mu bukene.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kubaka-igihugu-gikungahaye-bishingira-ku-bwenge-umutima-n-amaboko-bamporiki

  • APR FC yerekanye umwambaro n’ibikoresho bishya izakoresha mu mwaka wa 2020-2021 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi yari ishize ikipe ya APR FC ymnara imyenda yakozwe n’inganda zitandukanye zirimo Macron, Adidas ndetse na Errea, kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi kipe yakiriye ibikoresho bishya ndetse imurika bimwe izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-21.

    Ibi bikoresho byiganjemo imyambaro ikipe izajya yambara haba mu myitozo, mu mikino itandukanye, hanze y’ikibuga, no mu ngendo izajya ikora. Harimo n’ibindi bikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga bizajya bifasha ikipe kunoza imyitozo yayo ya buri munsi.

    Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, yavuze ko iri gutegura umunsi izereka ku mugaragaro abakunzi b’ ikipe n’itangazamakuru ibi bikoresho bishya ndetse na nomero abakinnyi bazajya bambara, bikaba bizaba nyuma yo gukina umukino wo kwishyura izahuramo na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Imyambaro n’ibikoresho bishya APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yerekanye-umwambaro-n-ibikoresho-bishya-izakoresha-mu-mwaka-wa-2020-2021-amafoto

  • Currency Business: Kenya Struggles With Dual Exchange Rate #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Foreign currency business experts have pointed out that Kenyan Banks are confused with handling an emerging crisis known as dual exchange rate.

    The lenders are reportedly now buying and selling well above the printed official rate when buying hard currency from one another.

    According to analysts at South African lender Standard Bank, which trades in Kenya as Stanbic, pointed to the risk of the market developing a dual exchange rate, one being the official CBK rate for the shilling-dollar pair and the other being the actual or executable forex interbank rate.

    Bank treasuries show that lenders are selling dollars at between Sh113 and Sh116 per dollar while Central Bank of Kenya (CBK) places the trade at an average of Sh110.07.

    They added that between the end of June and September, there were certain banks that were clearly confused where the price of the dollar-shilling actually was.

    'But the conundrum for them was whether to trade at the executable foreign exchange interbank rate that was higher than the official CBK rate or simply stop supplying dollars to the market, owing to concerns of reprisal from the apex bank,' said Standard Bank told its clients in a note dated November 30.

    'Due to this divergence in screen and foreign exchange interbank rates, admittedly price discovery has been very cumbersome.'

    Standard Bank added that the CBK has also not been actively selling dollars in the past one month, and has instead relied on mopping up shillings to keep a lid on exchange rate volatility.

    'For dollar selling to the market to be effective, arguably the CBK would have to supply dollars at the executable forex interbank rate. However, they probably don't want to do this as they don't acknowledge this rate divergence and perhaps somewhat wouldn't want to legitimise it,' said Standard Bank.

    'However, while the issue predominantly remains an foreign exchange pricing one, if these issues are not addressed, the pricing issue will decimate market making abilities and ultimately morph into a widespread forex liquidity problem.'

    0Shares
    0

    The post Currency Business: Kenya Struggles With Dual Exchange Rate appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/currency-business-kenya-struggles-with-dual-exchange-rate/

  • Nigeria: Boko Haram yigambye ko ari yo yishe abahinzi bari bagiye guca inshuro #rwanda #RwOT

    Umutwe wa Boko Haram w'intagondwa ziyitirira Isilamu wasohoye videwo nshya uvuga ko abarwanyi bawo bishe abahinzi 78 i Zabarmari hafi y'umujyi wa Maiduguri, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

    Ku wa gatandatu, abagabo bitwaje intwaro bari kuri moto bagabye igitero cya kinyamaswa ku bahinzi barimo basarura umuceri.

    Kugeza ku cyumweru, imirambo itari munsi ya 43 ni yo yari imaze kuboneka irashyingurwa.

    Muri iyo videwo yabonywe na BBC,dukeshya iyi inkuru Abubakar Shekau, umukuru w'ishami rya Boko Haram — ugaragara yahishe mu maso he — yavuze ko uwo mutwe wagabye igitero ku bahinzi mu mpera y'icyumweru gishize.

    Abivuze mu gihe hakomeje kwiyongera uburakari mu baturage ba Nigeria kubera ubwo bwicanyi, bwavuzwe ko ari bumwe mu bwicanyi ndengakamere bubayeho mu mezi ya vuba ashize.

    Ku wa kabiri, mu kiganiro cyaranzwe n'urusaku n'akajagari, abagize inteko ishingamategeko batumiye Perezida Muhammadu Buhari ngo azitabe inteko asobanurire abadepite uko umutekano uhagaze mu gihugu.

    Abasenateri na bo basabye ko abakuriye inzego z'umutekano mu gihugu birukanwa.

    Ubu bubaye ubwa gatatu sena ya Nigeria izaba isabye Perezida Buhari kwirukana abakuriye igisirikare.

    Abadepite banasabye perezida guhita atangiza iperereza ku birego byinshi bya ruswa ndetse no kumena amabanga bivugwa mu rwego rushinzwe umutekano rwa Nigeria.

    Basabye kandi ko abantu 10,000 binjizwa mu rwego rw'ubwirinzi bw'abaturage, bakunganira umuhate w'ingabo za Nigeria mu kurwanya intagondwa.


    Ku cyumweru imbaga y'abantu yitabiriye umuhango wo gushyingura i Zabarmari imirambo 43 yabonetse y'abahinzi bari bagiye guca inshuro.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/02/nigeria-boko-haram-yigambye-ko-ari-yo-yishe-abahinzi-bari-bagiye-guca-inshuro/

  • Pictures: RDF High Command And Staff #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    President Paul Kagame on Monday met with the RDF High Command and staff at the Ministry of Defence Headquarters in Rwanda's Capital, Kigali.

    0Shares
    0

    The post Pictures: RDF High Command And Staff appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/pictures-rdf-high-command-and-staff/