Author: webrwanda

  • Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyitabiriwe n
    Igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abayobozi n’abandi bantu

    Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 3 Nzeri 2020, kikaba kiri muri gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri, kikaba cyatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvonne Kayiteshonga, agaruka ku mpamvu icyo gikorwa cyatangijwe mu mashuri.

    Agira ati “Impamvu twatekereje gushyira iyi gahunda mu mashuri, ni uko abana bamara igihe kinini ku mashuri, kandi tuzi ko ibitera ibibazo byo mu mutwe biva mu muryango n’ahandi umuntu ari nko ku ishuri, ku kazi n’ahandi. Twashyizeho iyo gahunda ngo tubegere cyane, dukumire icyabangamira ubuzima bwabo, imyigire ndetse n’imibanire yabo n’abandi”.

    Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry
    Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE

    Ati “Biragoye guhita ubona ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe, kandi iyo ibimenyetso bitagaragaye, bishobora kumuviramo indwara zikomeye z’umubiri cyangwa iz’umutwe. Ariko iyo abantu babikumiriye, ntihabeho akato, umuntu arafashwa akabaho neza”.

    Akomeza asaba ababyeyi kuba inshuti z’abana babo, ungo mwana nabaza umubyeyi ikintu runaka adasobanukiwe amubonere igisubizo, kandi bakabera abana urugero rwiza mu myifatire.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari nubwo nta mibare igaragazwa, ari yo mpamvu ngo bigomba kwitabwaho.

    Ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri birahari, muzi ko hari ibigo by’amashuri byagaragayemo mu mwaka ushize, birahari rero byaba ibigaragara n’ibitagaragara. Ni ngombwa rero ko tubikurikirana kugira ngo ishuri ribe ahantu umwana yumva ko afite umutekano, afite inshuti, afite abantu ashobora kwizera yakwegera akababwira ibibazo bye”.

    Akomeza avuga ko kubera icyo gikorwa, hanateguwe amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, azahabwa abarezi ku buryo buhoraho kugira ngo bamenye uko bakurikirana abana.

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa
    Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa

    Ati “Gahunda twafashe y’amahugurwa y’abarezi ku mashuri, ni ya yindi idakura abantu mu kazi ahubwo ihoraho. Tuzabanza dufate bamwe bahugurwe, ariko tuzagenda dufata n’abandi nubwo bazaba bari mu gihe cyo kwigisha, bazajye bahugurwa ariko ku buryo buhoraho kuko dushaka ko atari ikintu kizahita kirangira”.

    Gutangiza icyo gikorwa byabereye ku ishuri ryisumbuye rya NEGA riherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, rikaba ari rimwe mu mashuri yarwaje abana indwara yabanje kuba amayobera mu mwaka ushize wa 2019, aho ahanini yafataga abana b’abakobwa, bagacika intege, amaguru akanegekara ntibabashe kugenda, iryo shuri rikaba ryararwaje iyo ndwara abana 24.

    Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko iyo ndwara ari ikibazo cyo mu mutwe kuko ngo “Iyo umuntu yagize ikibazo akabura uko akivuga, umubiri uravuga. Iyo umubiri uvuze biba ari indwara”, ngo bikunda kuba cyane cyane ku bangavu n’ingimbi iyo bari ahantu batabasha gusohora ibitekerezo byabo, gusa ngo abarwaye iyo ndwara bose barakize.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/leta-yongereye-imbaraga-mu-kwita-ku-buzima-bwo-mu-mutwe-mu-mashuri

  • Musanze: Ikorwa ry’imihanda ryabasize mu manegeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo
    Bibasaba kumanuka umukingo muremure bajya mu ngo zabo

    Ni imiryango ine ifite icyo kibazo, nyuma y’uko abandi babahaye ingurane bakabimura, ubu abo baturage bakaba bakomeje guhangayikishwa n’impanuka yabagwira kuko inzu zabo zamase gusenywa n’amazi.

    Ni ikibazo abo baturage bamaranye imyaka itatu, aho imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze yatangiraga gukorwa, kuva icyo gihe bakaba barakomeje gutakambira ubuyobozi ariko bubima amatwi.

    Ijoro ngo batazibagirwa ni ku itariki ya 20 Ukwakira 2020, ubwo imivu y’amazi yimvura yamanukiraga muri izo nzira z’amazi zayobowe mu ngo zabo ibasanga mu nzu mu ijoro itwara ibyari mu nzu byose.

    Rusatsi Luis umwe mubashyizwe mu manegeka, avuga ko nyuma yo guhuriza amazi yo mu migezi ya Musanze mu ngo zabo ndetse barunda mu marembo y’ingo zabo itaka basiza mu mihanda, bikomeje kubagiraho ingaruka zishobora no kubatwara ubuzima.

    Inkuta z
    Inkuta z’inzu zariyashije

    Ati “Ikibazo cyatangiye mu mpera za 2017 ubwo bakoraga uyu muhanda, amazi yose bayahurije mu ruhombo rumwe yose bayohereza mu ngo zacu, twiyambaza akarere bavuga ko ikibazo cyacu bakizi ariko ntibagire icyo badufasha, ubwo bakoraga uyu muhanda wa Kabaya muri uyu mwaka, noneho baraje bafata itaka ryose basiza barirunda mu marembo y’ingo zacu ubu ntitukibona aho dusohokera”.

    Ubwo Kigali Today yasuraga abo baturage, yasanze mu ngo zabo harunze itaka rifite uburebure bwa metero enye, aho usohotse mu rugo bimusaba kugenda akambakamba cyangwa umwe agakurura undi kugira ngo burire uwo musozi.

    Rusatsi avuga ko mu rugo rwe hari ahantu imodoka yinjira mu gipangu, akababazwa no kubona n’umuntu ugenda ku maguru adashobora kubona aho yinjirira amusuye.

    Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye
    Kuva mu ngo zabo nti biba byoroshye

    Agira ati “Iri taka barunze hano rifite uburebure bwa metero enye, ni mu gihe mbere imodoka yageraga mu rugo, uje kunsura afite imodoka naramukinguriraga akinjiza imodoka ye, none mundebere uyu mukingo koko”!

    Arongera ati “Ntitukibona aho dusohokera, mfite n’umurwayi ufite ubumuga, ubu namushakiye icumbi abamo kubera ko atabasha kwinjira iwanjye, reba uyu mwana wanjye inkovu afite ku gahanga, ubwo yamanukaga kuri uyu mukingo avuye ku ishuri yituye hasi, maze iminsi mvuza”.

    Abo baturage bavuga ko iyo bwije bahangayika bazi ko bataramuka kubera icyo kibazo cy’amazi akomeje kubasenyera, mu gihe imvura yaguye.

    Mukaruziga Chantal, amazi yamaze gusenyera inzu, avuga ko ayiraramo afite ubwoba.

    Ati “Ubwo imvura yagwaga ku itariki 20 Ukwakira 2020, nyuma y’uko umuvu w’amazi uhiritse igipangu, yansanze mu nzu atwara byose njye n’umwana twari kumwe dukizwa no guhungira mu bwiherero tumarayo ijoro ryose, na n’ubu ku bwiherero njye n’umwana ni ho twagize icumbi iyo bwije, natabaje abaturanyi babura aho banyura kubera ko nabo inzu zabo zari zuzuye amazi”.

    Uwo mukecuru ufite ubumuga bw’ingingo, aranenga ubuyobozi bwakomeje kubatererana ubwo bari babutabaje, kugeza na n’ubu akaba ahangayikishijwe no kuba inzu yarasataguritse aho aterwa ubwoba no kuyiraramo.

    Mugenzi we witwa Nikuze Marie Claire, avuga ko abandi bahawe ingurane barimuka ariko bo bakomeza kubarohaho itaka n’amazi, bakaba babayeho bahangayitse mu gihe ubuyobozi bwakomeje kubatererana.

    Abo baturage bavuga ko bakomeje guterwa ibihombo n’ayo mazi yayobowe mu ngo zabo ndetse n’uwo mukingo bashyize mu marembo y’ingo zabo, aho bamwe ibyo bihombo bikomeje kubagiraho ingaruka z’ubukene bukabije.

    Mukeshimana Jeannette imivu y’amazi yiciye inkoko 50, agira ati “Ubwo imvura yagwaga muri iryo joro, amazi yanyuze muri iyi miyoboro bashyize mu ngo zacu, inkoko 50 nari nororeye muri iyi nzu zose zirapfa, igipangu nari nujuje cyantwaye asaga ibihumbi 500 kiragwa nsigaye ndi umutindi nyakujya”.

    Kubera icyo kibazo cy’iryo taka ryarunzwe mu marembo y’ingo zabo, ngo byabateje igihombo gikabije aho n’abapangayi bamaze gusezera baragenda.

    Nyuma yo kumva ibibazo by’abo baturage, Kigali Today yegereye Guverineri Gatabazi JMV, mu rwego rwo kumenya icyo abivugaho, agira ati “Ngiye kugikurikirana, niba barabasize mu manegeka bakora umuhanda ni uburenganzira bwabo guhabwa inzira, ntabwo wafata inzu y’umuturage ngo uyisige ku gasi uvuge ko uri kuzanira abaturage iterambere, ni ikibazo kiri rusange nabonye no mu Ibereshi ari uko, ariko ndaje mbikurikirane kandi birakemuka”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ikorwa-ry-imihanda-ryabasize-mu-manegeka

  • Rwanda Miners Union urges employers to provide employment contracts to Mining Workers #rwanda #RwOT

    As Rwanda celebrates International Mining Day on December 04, 2020, the Rwanda Extractive Industry   Workers' Union (REWU) has requested Mining employers to provide contracts to mining workers as stipulated in the provisions of the Labor law.

    The Secretary General of REWU, Eng. Andre MUTSINDASHYAKA, highlighted that a number of achievements have been made in the development of the Mining sector but there are still some issues, including employers who do not value the work done by miners.

    REWU Secretary General said that there are many challenges that are hindering advancement of the mining profession, hence more interventions are still needed to resolve them.

    According to Mutsindashyaka, there are so many miners who do not have employment contracts including miners employed by the sub-contractors, which affects their livelihoods and families' wellbeing as well.

    He said that 'you find an employee who has been in the company for three or more years without employment contract;

    'Such workers cannot even get an advance loan of salary from the financial institution because the bank will not rely on an employee who has not an employment contract' He explains

    Mutsindashyaka further added that some of the mining companies do not affiliates their employees to the Rwanda Social Security Board (RSSB) like pension contribution which is the worst challenge to the future of mining workers once they are old

    'Many employees are paid in hand instead of being paid through financial institutions; which is also a serious obstacle.' Mutsindashyaka said

    'On top of that, there are still miners who work but they are not paid for their work, under pretext that they have not found the minerals or production, while they have used their energies into the tunnels ' he added.

    'This is affecting their families, especially for those who have children; they are likely to suffer from malnutrition,' Mutsindashyaka explains, adding that there should be a minimum wage for every employee of the mining industry.

    Other issues raised by the union include the existence of mining accidents that are life-threatening, sometimes this is due to the lack of training on the health and safety of workers.

    Finally, he mentioned another issue of the employees who are fired in violation of labor laws among others.

    'Our Union is urging the Government authorities to request the employers to resolve all the issues facing the workers in this sector as it is one of the contributions that will improve the working conditions as well as production increament' Mutsindashyaka noted.

    The Union also urges the Ministry of Public Services and Labor (MIFOTRA)as in its mandate there is also to set a minimum wage that should be paid to mining workers, so that the problem of workers who are not paid as said above can be completely solved. However, as the miners point out these issues, the union encourages mining workers to continue to work hard to increase productivity in order to fill the gap brought by COVID 19 pendemic on the national economy

    68

    The post Rwanda Miners Union urges employers to provide employment contracts to Mining Workers appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/04/rwanda-miners-union-urges-employers-to-provide-employment-contracts-to-mining-workers/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-miners-union-urges-employers-to-provide-employment-contracts-to-mining-workers

  • Bobi wine yagaragaye yambaye imyenda irinda amasasu nk'uwiteguye urugamba #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ku itariki ya 03 Ukuboza 2020, Umunyapolitiki akaba n' umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, ubwo yasubukuriraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kibuku muri Uganda, aho yigaragajemo mu buryo budasanzwe, aho yari yambaye ibikoresho birinda amasasu nk'agakoti (anti-balle) n'ingofero y'icyuma (casque) nk'uwiteguye urugamba.

    Bobi Wine kandi yari yambaye n'isarubeti itukura, ijya kugira imiterere nk'iy'abakanishi. Yasobanuriye abaturage ba Kibuku ati: 'Mwabonye Kyagulanyi bihagije, ubu reka mbahe kuri Bobi Wine.'

    Yakomeje yibutsa aba baturage uburyo imodoka ye yarashwe amapine n'ikirahuri tariki ya 1 Ukuboza 2020, n'uburyo nta cyo byahungabanyije kuri ibi bikorwa byo kwiyamamaza. Ati: 'Ubwo barasaga ku modoka yanjye, abantu benshi batekereje ko mpagarika kwiyamamaza.'

    Mu kugaragaza ko ari umuntu udakangwa, Bobi Wine yigereranyije n'inkota ikeba ku mpande zombi, aho yagize ati: 'Ndi inkota ifite ubugi ku mpande zombi, nje nka Bobi Wine.'

    Ni mugihe amatora yo muri Uganda ateganyijwe kuba ku itariki ya 14 Mutarama 2021. Kuva ku itariki ya 9 Ugushyingo 2020 kugeza ku ya 12 Mutarama  2021, abakandida 11 bari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/04/bobi-wine-yagaragaye-yambaye-imyenda-irinda-amasasu-nkuwiteguye-urugamba/

  • Israel Mbonyi yataramiye abateye inkunga ‘Twende Jerusalem’ Amb. Adam wa Israel ahishura impamvu Mbonyi ariwe wabimburiye abandi-VIDEO #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’uyu Gatatu tariki 02/12/2020 Israel Mbonyi yataramiye abafatanyabikorwa ba Ambasade ya Israel mu Rwanda bateye inkunga gahunda yayo ya ‘TwendeJerusalem’ mu birori by’abantu bacye byabereye muri Kigali Serena kuva saa Moya n’igice z’umugoroba kugeza saa Tatu z’ijoro.

    Muri ibi birori, Amb. Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda yavuze amagambo akomeye kuri Israel Mbonyi batangiranye muri gahunda yiswe ‘Twende Jerusalem’ igamije gutyaza umubano w’abaturage b’u Rwanda n’aba Israel. Bamwe mu bitabiriye ibi birori b’amazina azwi mu Rwanda harimo; Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Eric Kabera uyobora Kwetu Films Institute, umunyamakuru David Bayingana, Theo Gakire n’umugore we Umutoniwase Belinda witabiriye Miss Rwanda 2017, n’abandi

    Ibi birori byabaye nyuma y’uko tariki 6/11/2020 hatangajwe ku mugaragaro ko Israel Mbonyi ari we muhanzi nyarwanda wa mbere utangiranye n’iyi gahunda ya ‘Twende Jerusalem’. Byitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba ‘Twende Jerusalem’ gahunda nshya ya Ambasade ya Israel mu Rwanda, barimo; Gotell, StudyLink, n’abandi. Byateguwe mu rwego rwo gusangira ku meza n’abafanyabikorwa b’iyi gahunda nshya yitezweho kuzamura umubano n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

    Muri ibi birori byabimburiye ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda nyuma y’amezi 8 byari bimaze bihagaritswe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Israel Mbonyi yeretswe urukundo rwinshi n’ababyitabiriye, bafatanya guhimbaza Imana mu ndirimbo ze yasohoye mu bihe bitandukanye zigatumbagiza izina rye. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye mu gihe kingana n’isaha imwe yamaze kuri stage, zirimo; ‘Indahiro’ yakoranye na Aime Uwimana, ‘Ibihe’, ‘Sinzibagirwa’, ‘Hari ubuzima’, n’izindi.

    Uyu muhanzi waririmbye ari wenyine atari kumwe n’abaririmbyi be uretse gusa abacuranzi, yishimiwe bikomeye muri izi ndirimbo zose yaririmbye biba akarusho ageze ku ndirimbo ‘Urwandiko’ aherutse gusohora dore ko benshi bamusabye kuyisubiramo. Amb. Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda ari mu bishimiye cyane uyu muhanzi dore ko yahagurutse agatambira Imana bigatinda arambuye amaboko.

    Amb. Ron Adam mu ijambo ry’iminota itarenga itanu yavugiye muri ibi birori, yatangaje ko impamvu bahisemo gutangirana na Israel Mbonyi muri iyi gahunda ya ‘Twende Jerusalem’ ari uko ari umuhanzi wihariye, yakoresheje amagambo y’icyongereza ati “Israel Mbonyi is so unique”. Mu magambo ye yagize ati “Twahisemo Israel Mbonyi kuko ari umuhanzi wihariye”. Yavuze ko iyi gahunda yabo nshya igamije guhuza abaturage b’ibihugu byombi cyane cyane urubyiruko.

    Yashimiye abitabiriye ibi birori abasobanurira ko gahunda ya ‘Twende Jerusalem’ bayiteguye mu rwego rwo kuzamura umubano w’u Rwanda na Israel na cyane ko ibi bihugu byombi bifite amateka asa dore ko byombi byabayemo Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi, ukongeraho ko bikataje mu iterambere ku muvuduko wo hejuru nyuma y’amateka asharira byanyuzemo. Avuga ko byaba ari umugisha ukomeye abaturage benshi b’ibi bihugu bamenyanye bagasurana na cyane ko kuri we asanga kuri ubu bitari ku rwego rwo hejuru.

    Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azajya muri Israel umwaka utaha wa 2021 akazahakorera igitaramo kuri Pasika aho azaba aciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere uzaba utaramiye muri Israel. Si igitaramo gusa azakora ahubwo azanasura ahantu nyaburanga muri Israel anahure ndetse aganire n’abahanzi bo muri Israel izwi nk’Igihugu cyahawe umugisha n’Imana. Israel Mbonyi nk’umuhanzi bahisemo ko abimburira abandi kujya muri Israel avuga ko ari umugisha ukomeye yagize. Mu magambo ye bwite ubwo hatangazwaga iyi nkuru mu kwezi gushize, yagize ati:

    Ni umugisha udasanzwe kuri njyewe ariko noneho no mu rwego rw’abahanzi nyarwanda ni byiza ko Imana yafunguye imiryango tukemererwa no kujya kuririmba muri Israel, bambwiye ko ari njye batangiriyeho ariko n’abandi bazagenda bagira amahirwe yo kujyayo, kuba barantekerejeho rero ni umugisha ukomeye, ku bwanjye natekerezaga kuzajyayo ngiye gusura ubutaka bwera gusa ariko ni amahirwe akomeye ngize kuko sinzajya kuhasura gusa ahubwo nzagenda ngiye no kuririmba.

    Mu birori byo gusangira n’abateye inkunga gahunda ya ‘Twende Jerusalem’, nta magambo menshi Israel Mbonyi yigeze avuga uretse gushimira byimazeyo Ambasade ya Israel mu Rwanda n’abateye inkunga iyi gahunda yabo nshya yo kujyana abahanzi muri Israel bakahataramira-ibintu benshi baba bafitiye inzozi ariko rimwe na rimwe bakazitirwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kubura ubushobozi. Ati “Ndabashimiye cyane”.

    Kuri ubu Mbonyi ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ibihe’, ‘Sinzibagirwa’, ‘Nzi ibyo nibwira’, ‘Karame’, ‘Nzaririmba’, ‘Mbwira’, ‘Ku marembo y’ijuru’, ‘Hari ubuzima’ n’izindi. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yakoze igitaramo cye cya mbere yamurikiyemo album ye ya mbere, akaba ari igitaramo cy’amateka cyabereye muri Serena Hotel, dore ko cyitabiriwe mu buryo bukomeye, benshi bagasubirayo babuze aho bicara. Nyuma yaho kugeza n’uyu munsi akomeje gukora indirimbo ziryohera benshi.

    REBA HANO UBURYO ISRAEL MBONYI YataramiyeABATEYE INKUNGA ‘TWENDEJERUSALEM’

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Israel-Mbonyi-yataramiye-abateye-inkunga-Twende-Jerusalem-Amb-Adam-wa-Israel.html

  • Uganda's Largest Ferry Unveiled #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Uganda is expected to unveil its largest ever water vessel named MV Sigulu ferry. It is by far Uganda's largest passenger ferry with capacity of 300 passengers, it is locally built.

    Nearly every year, Uganda gets into the news with regular boats capsizing on Lake Victoria losing many lives. Most of these boats that capsize are either too old, overloaded and not fueled enough leading to mysterious but avoidable accidents.

    President Yoweri Museveni currently campaigning for his fifth term in office is expected to unveil the new Ferry and use the occasion to canvass for votes.

    In May this year alone, a Ugandan owned ferry capsized killing dozens of passengers plying through Lake Victoria waters.

    At least 30 people died after a boat transporting football players and fans capsized on Lake Albert in Western Uganda in May 2018. In the same year, another 29 people died after a cruise boat carrying party revellers capsized on Lake Victoria.

    Lake Victoria is the world's second-biggest lake and the largest in Africa- this lake is shared by Uganda, Kenya and Tanzania and some 30 million people depend on its resources.

    Challenges include pollution and falling water levels — biodiversity in Lake Victoria has dropped by 50% since the 1980's.

    English colonialist John Hanning Speke named it after Britain's Queen Victoria when he travelled there in 1858.

    Some have called for the lake's name to be changed — proposals include its Luganda-language name Nalubaale, and Lake Jumuiya which means 'togetherness' in Swahili.

     

    0Shares
    0

    The post Uganda's Largest Ferry Unveiled appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/ugandas-largest-ferry-unveiled/

  • Abakinnyi ba Rayon Sports berekeje i Rubavu bafite akanyamuneza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yerekeje i Rubavu gukina na Rutsiro mu mukino ufungura shampiyona umwaka w’imikino 2020-2020 nyuma yo guhabwa umushahara wabo, ni mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’amikoro muri iyi kipe.

    Rayon Sports yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro aho yari yarahagaritse amasezerano y’abakinnyi kuva muri Mata 2020 kugeza mu Gushyingo 2020 bongeye gusubukura imyitozo, ndetse bamwe batekerezaga ko ishobora kuzagorwa n’uyu mwaka w’imikino, na bamwe mu bakinnyi batangiye imyitozo mu ntangiriro z’Ugushyingo ntibari bizeye ko imishahara yabo izazira igihe.

    Ibi byose bikaba byaratewe n’impinduka zabaye muri iyi kipe, aho bamwe mu bayifashaga mu buzima bwayo bwa buri munsi mu gihe bategereje amafaranga y’umuterankunga, muri iyi minsi bivugwa basa n’abayiri kure.

    Mbere yo gukina umukino ufungura shampiyona na Rutsiro FC ku munsi w’ejo i Rubavu, abakinnyi ba Rayon Sports bamanukanye ibyishimo, morale ari yose ni nyuma yo guhembwa ukwezi k’Ugushyingo.

    Gusa aba bakinnyi n’ubwo bahawe amafaranga y’umushahara, ntabwo iyi kipe irishyura abakinnyi amafaranga baguzwe(kuri bamwe), ngo nabo bakaba basabwe kwihangana kuko bizakemuka mu minsi ya vuba.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukina na Rutsiro nyuma yo guhabwa amafaranga yabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/abakinnyi-ba-rayon-sports-berekeje-i-rubavu-bafite-akanyamuneza

  • President Putin Orders Veterans Take Lead In Nazi War Crimes Investigations #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Russian President Vladimir Putin has ordered the World War II veterans to cooperate with the court in the investigations of crimes committed by the Nazi army.

    According to reports from the Kremlin, the new investigations focus on World War II-era atrocities committed by Nazi forces across Russia, including in Volgograd.

    Last month, in what appears to be the first ruling of its kind, a court in the northwestern region of Novgorod said mass killings of Soviet citizens in the village of Zhestyanaya Gorka were an act of genocide by the Nazi army.

    When 94-year-old World War II veteran Vasily's family made their regular check of his mailbox on Saturday they found a formal summons from the prosecutor's office in Volgograd, a city in southern Russia previously known as Stalingrad.

    It said he had to attend a hearing on Dec. 1 to be questioned as a witness in the murders of at least 1,700 Soviet citizens committed by Nazi invaders and their accomplices during the occupation of the Stalingrad region between July 17, 1942, and Feb. 2, 1943.

    'We just couldn't believe that the prosecutors would summon a frail old man to their offices during the coronavirus outbreak using such a strict tone,' the veteran's grandson Denis Chistyakov told local daily. 'Why not just come to his house for a chat?'

    While Russia has in recent years launched a series of new archive probes into World War II, reports are now starting to emerge of veterans being summoned to recount their experiences. The shift comes against a background of what observers say is a newfound interest — spearheaded by President Vladimir Putin — in the conflict and how the world remembers it.

    The family ignored the summons and decided not to mention it to Vasily — who fought in the Battle of Stalingrad and was later taken prisoner and sent to eastern Germany — fearing the investigation would damage his health. The document said Vasily would be forced to attend another hearing if he didn't show up, but there has been no follow up regarding his non-appearance yet.

    'He doesn't really like talking about those war days,' Chistyakov said. The prosecutors' office in Volgograd told media that such summons had been sent to at least 80 veterans in the region; the independent Novaya Gazeta outlet reported that they were also being sent to veterans throughout the country.

    The Moscowtimes

    0Shares
    0

    The post President Putin Orders Veterans Take Lead In Nazi War Crimes Investigations appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-putin-orders-veterans-take-lead-in-nazi-war-crimes-investigations/

  • President Felix Tshisekedi Warms Up For AU Chairperson #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Moussa Faki, Mahamat the Chairperson of the African Union Commission flew to the DRC capital Kinshasa to meet President Felix Tshisekedi who is preparing to assume his new role as Chairperson of the AU in early 2021.

    Tshisekedi, received Moussa Faki on Thursday at the Palais de la nation where both held discussions over several issues and especially the forthcoming extraordinary virtual summit on the continental economic free trade zone (CFTA).

    The AU Commission chairperson Moussa Faki indicated that, on December 5, President Tshisekedi, in his capacity as 1st Vice-President in office of the African Union, will participate in a virtual extraordinary summit on the Continental Economic Free Trade Zone (CFTA) under the theme 'Silence the guns'.

    Moussa Faki confirmed President Tshisekedi  will assume the functions of head of the African Union during the Ordinary General Assembly in early February 2021 in Addis Ababa.

    He noted that this was part of the reasons he flew to Kinshasa to meet President Tshisekedi -the preparation for this assumption of functions was the subject of their discussions.

    Moussa Faki Mahamat also said he was satisfied with the way the Head of State is preparing for the presidency of the African Union.

    The AfCFTA is an African Union (AU) flagship initiative that creates a single market for goods and services, a customs union and guarantees the free movement of people and capital.

    Albert Muchanga, the AU's Commissioner for Trade and Industry has previously emphasized that increased intra-African trade would foster regional integration and development, leading to peace and security.

    'History has shown that countries that trade amongst themselves rarely go to war,' said Muchanga, adding that: 'The benefits of free trade are not only economic; nations become more economically interdependent. They swim or sink together.'

    AU member states want to accelerate collective efforts to end conflicts and crises in Africa, while expressing concern that terrorists and armed groups have failed to heed the calls of the AU and UN leadership for a global ceasefire'.

    0Shares
    0

    The post President Felix Tshisekedi Warms Up For AU Chairperson appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-felix-tshisekedi-warms-up-for-au-chairperson/