Author: webrwanda

  • Kuki uko amadini arushaho kwiyongera ari nako ibyaha byiyongera? #rwanda #RwOT

    Iyo usomye Bibiliya igaragaza ko icyazanye Yesu ari ukugira ngo abazamwizera, bakamukurikira bazabone ubugingo kandi bwinshi.

    'Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo ndetse ngo zibone bwinshi.” (Yohana 10:10); ubugingo bwinshi bisobanuye: umwuka, ubugingo n’umubiri biguwe neza kandi bitariho umugayo.

    Intumwa Pawulo yandikira Itorero ry’i Tesalonike yasobanuriye abarigize ibice by’ingenzi biranga umukirisitu ukuze utabonekaho umugayo kugeza igihe Yesu azagarukira. Ibi bivuze ko n’abakuru b’itorero ry’i Tesalonike bagombaga kurera abakirisitu bakitwararika ku kumenya ko bakuze mu mwuka, ubugingo n’umubiri.

    Umukirisitu udakuze muri ibi byiciro aba ariho umugayo mu maso y’Imana kandi umuyobozi w’itorero udakuza abo ayoboye mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri ntabwo aba asohoje umugambi w’Imana ku bo ayoboye.

    “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.” (1 Abatesalonike 5:23).

    Dushingiye ku byo dusoma muri Bibiliya bivuze ko uko abantu bemera Yesu Kirisitu, bamukurikira n’imibereho yabo yakagombye kuba ihinduka kandi neza.

    Bamwe mu bayobozi b’amatorero n’amadini atandukanye , mu butumwa babwira abayoboke bayo ni uko bazajya mu Ijuru, babaha amasezerano yo kubaho neza, gutunga amafaranga menshi, kubona abagore n’abagabo, kwiga amashuri menshi, kuzamurwa mu ntera n’ibindi.

    Mu gihe itorero rifite inshingano zo kwigisha no guhindura abantu haba mu mico no mu myifatire, benshi bibaza impamvu ki ubwiyongere bw’amadini n’amatorero bitajyana n’impinduka mu buzima bw’abayagana?

    Uko amadini n’amatorero yiyongera niko n’ibyaha byiyongera

    Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 kugeza mu 2012, yerekana ko mu gihugu habarurwaga amatorero n’amadini atarenga 180. Naho kuva mu 2012 kugeza mu 2018, amadini n’amatorero yageze ku 1500.

    Aya si yo gusa ari mu Rwanda ahubwo niyo yiyandikishije muri RGB kandi itegeko riteganya ko n’utariyandikishije ashobora gusaba icyangombwa mu murenge agakora, bivuze ko ashobora kurenga.

    Mu mibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima y’abana basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe bakabyarira kwa muganga igenda yiyongera. Mu 2016, abo bangavu bari 17,849; mu 2017 baba 17,337, umwaka wa 2018 bageze ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

    Imibare itangazwa n’Ubushinjacyaha igaragaza ko muri rusange mu Rwanda, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Ukuboza kwa 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe Ubushinjacyaha yari 8,212, ayoherejwe mu nkiko yari 5,305, naho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4,026, muri zo Ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3,043.

    Muri raporo y’ikigo cy’ibarurishamibare yiswe 'Rwanda Vital Statistics Report 2019′ hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n’inkiko zo mu Rwanda mu mwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe 2400, mu Majyepfo ni 1989, mu Burengerazuba ni 1820, mu Burasirazuba hatanzwe 1482 naho mu Majyaruguru ziba 1250.

    Ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n’imiryango yashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko uwo mwaka, wavuga ko nibura mu 100, imiryango 18.4 yatandukanye Kuko imibare yakusanyijwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inzego z’ibanze igaragaza ko uwo mwaka hashyingiwe imiryango 48526 mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ubushakashatsi bushya bwa NISR ku baturage n’imibereho yabo bwa 2020 bugaragaza ko mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye kubera imirire mibi ari 33%.

    Dushingiye ku kigereranyo kivuga ko byibura 94% by’Abanyarwanda ari abayoboke bafite amadini n’amatorero babarizwamo, kandi kuva 2012 kugeza mu 2018 aya madini n’amatorero akaba yariyongereye ku kigero cya 833%, uwavuga ko abenshi mu bana basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe n’ababasambanjije, abenshi bahamwe n’ibyaha mu nkiko, abenshi mu bashakanye batandukanye, abana bagwingiye ari ababarizwa mu madini n’amatorero atandukanye ntiyaba agiye kure y’ukuri.

    Ibi bigaragaza ko abayobozi b’amadini n’amatorero n’abayoboke babo batageze ku ntego yazanye Yesu yo kugira ngo intama zibone ubugingo ndetse ubugingo bwinshi kandi ntibashoboye kubahiriza impuguro za Pawulo zo kwezwa no kurindwa mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri.

    Abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye guhindura inyigisho, abayoboke nabo bagahindura imyumvire n’imyitwarire.

    Yesu yabwiye Abayuda bamwemeye ko bakwiye kumenya ukuri kandi uko kuri kukababatura. 'Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.” (Yohana 8:31;32).

    Abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye guhindura inyigisho bakabwira abayoboke babo ukuri kuko umukirisitu muzima ari ufite ibikwiye byose mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri.

    Bakwiye kubatoza gusabana n’Imana mu mwuka, bagasenga, bakiga ijambo ryayo kandi bakayoborwa n’Umwuka Wera, bakabatoza kubana n’abandi neza, bakirinda ibikomeretsa ibyiyumviro, amarangamutima n’ibisongamubiri byabo kuko nibwo bazaba bazima mu mwuka.

    Abanyamadini bakwiye kwigisha abayoboke babo gukora cyane, guhuza ibyo bizera nk’amasezerano n’amahame yo gukora cyane azatuma babona ibyo kurya no kunywa, kwambara n’ibindi bibahagije.

    Abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye guhagarika kwigisha abayoboke babo ko hari icyo bashobora kubona mu bifatika by’uyu munsi batakoze ndetse n’abumvise ubwo butumwa na bo bakabushungura ntibabumire bunguri.

    Ubuhanuzi bwizeza abantu ibitangaza bubusanye n’ijambo ry’Imana kuko ritubwira ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.

    Muri Yesaya 3:10 hagira hati 'Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo”.

    Abayoboke b’amadini nabo, bakwiye gushishoza mu kwakira no gukurikira ibyo bigishwa kuko niba umuntu akubwira ibintu bidahindura ubuzima bwawe umwaka umwe, ibiri cyangwa itatu, ukwiye kubona ko uwo muntu udakwiye gukomeza kumutega amatwi kandi bakwiye kureka imyumvire ibashyira mu bubata bwo kumva ko hari icyo bageraho badakoze.

    Bakwiye gutera umugongo ubuhanuzi bw’ibitangaza, inyigisho zibasaba gutanga ibitambo n’ibindi ngo nibwo Imana izabakorera ibi nibi bakazihunza. Ikintu kimwe cyonyine kizakubwira ko idini cyangwa itorero urimo ari iry’ikinyoma kandi ukwiye kurivamo ni uko uzamaramo igihe runaka nta mpinduka ugira mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri.

    Ubwo Yesu yaganiraga n’umusamariyakazi yasanze ku iriba akamusaba amazi yo kunywa, yagerageje kubwira Yesu amateka y’imihango yabo itarashoboraga gutuma babana neza ariko Yesu amubwira ko igihe kigeze kandi gisohoye ko abantu bakwiye kuva mu mitekerereze ya kera itagira icyo ibahinduraho yaba mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri ahubwo bagahindura uburyo bagasengera mu kuri no mu Mwuka.

    Birakwiye ko abayobozi b’amadini n’amatorero n’abayoboke babo bareka gukomeza kugendera ku myizerere, imitekerereze itagira icyo ibahinduraho ahubwo ikintu cyose bakagikora mu mwanya wacyo.

    Source: igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-uko-amadini-arushaho-kwiyongera-ari-nako-ibyaha-byiyongera.html

  • Ese birakwiye ko hashyirwaho ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibihangano bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga? #rwanda #RwOT

    Leta ifite inshingano zo kurinda abenegihugu, kubashakira icyabagirira umumaro no kubungabunga ubuzima bwabo ni yo mpamvu muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, Leta yagiye ishyiraho ingamba zikomeye zo kurinda abenegihugu iki cyorezo.

    Muri gahunda zashyizweho harimo gushyira igihugu cyose muri Guma mu Rugo, gusubika amashuri, gufunga insengero, kwambara udupfukamunwa, gufunga ibikorwa by’ubucuruzi hafi ya byose byinjizaga imisoro myinshi mu isanduku ya Leta. Ibi byose byakozwe ku neza yo kubungabunga ubuzima bw’abenegihugu kabone n’ubwo hari benshi baba batabyumvaga cyangwa ngo bibagwe neza.

    Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zatumye abantu benshi cyane cyane urubyiruko bayoboka ikoranabuhanga ibintu byose bica ku ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga ziriyongera, ibizivugirwaho biba byinshi n’ibindi.

    Kuba urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abakurikirana ibi bikorwa by’imyidagaduro: indirimbo, Filimi, ibiganiro, n’ibindi bitambuka ku mbuga nkoranyambaga kandi abazikoresha (ba nyirimbuga nkoranyambaga) abenshi ari abashakira inyungu mu bwinshi (mubare) bw’abakurikiranye ibiganiro byashyizwe kuri izo mbuga nkoranyambaga batitaye ku ngaruka bizagira ku bazireba, bituma abenshi bashyiraho ibintu bikurura abazijyaho bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’ababikurikirana cyane cyane abana n’urubyiruko.

    Iyo ukurikiranye neza indirimbo zitandukanye ziri gucurangwa kuri Radiyo no ku mbuga nkoranyambaga nka :Youtube, instgram n’izindi usanga ari indirimbo zuzuyemo amagambo yo kwamamaza ubusambanyi, zikangurira urubyiruko gukora ubusambanyi, kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge muri rusange, kwerekana ko urukundo nyarwo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

    Ugenzuye neza ibivugirwa muri izo ndirimbo, umubare w’abazikurikira, uburyo radiyo zizicuranga batitaye ku butumwa bubi buzikubiyemo, uburyo abana n’urubyiruko bazifata mu mutwe bazisubiramo kandi bagerageza gukora ibikubiye mu mashusho baba babonye muri izo ndirimbo, ubona ko ari ikibazo gikomeye kibangamiye umuco nyarwanda n’ejo hazaza h’abana n’urubyiruko bari kuzumva uyu munsi.

    Abahanga mu mitekerereze ya muntu, bahamya ko indirimbo ari cyo kintu cyonyine gishobora guhindura imitekerereze ya muntu n’imyitwarire mu buryo bworoshye kandi zishobora kwifashishwa mu kwimakaza umuco no kuwutoza abakiri bato cyangwa kuwangiza no kuwugoreka mu buryo bworoshye kuko indirimbo ni cyo cyonyine gikora ku marangamutima no kubitekerezo bya muntu icyarimwe. Biroroha gufata amagambo no kwigana ibikorwa: nk’amashusho, imyambarire, imigendere, imivugire, inyogosho n’ibindi biri mu ndirimbo kuruta ibyo umuntu yigiye ahandi.

    Mu mateka y’isi na Muzika, byagaragaye ko indirimbo zakoreshejwe mu gusenya umuco, kubiba ingengabitekerezo y’amacakubiri, gukangurira abantu kwigomeka, gukwirakwiza ingeso z’ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Iyo hatabayeho kugenzurira hafi ubutumwa butangwa mu ndirimbo biteza ikibazo gikomeye muri Sosiyete.

    Indirimbo ni kimwe mu bintu byibanze umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi, kandi n’iyo nzira ikomeye yizewe yihuta inyuzwamo ubutumwa, ubutanze akaba yizeye ko bugera ku bantu bose bo mu byiciro bitandukanye byo mu kigero gitandukanye.

    Indirimbo niyo nzira ikomeye kandi yagiye ikoreshwa n’abantu batandukanye baba abanyepolitike, abihaye Imana, abaharanira impinduramatwara zitandukanye mu kugeza ubutumwa bwabo ku bantu mu rwego rwo guhindura imitekerereze yabo n’ibindi.

    Indirimbo zikoreshwa mu icengezamatwara no mu guhindura imitekerereze y’abantu ikindi kandi indirimbo ni yo nzira yonyine yo kwigisha no kurinda umuco, indangagaciro z’igihugu: itsinda ry’abantu runaka ariko na none ku rundi ruhande indirimbo niyo ntwaro kirimbuzi yakunze gukoreshwa mu kubiba ingengabitekerezo mbi mu bice bitandukanye by’isi.

    Nk’uko bigenwa n’amategeko cyane cyane Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 kugeza ubu, cyane cyane mu mutwe waryo wa kabiri, mu ngingo ya 8, umutwe wa gatatu mu ngingo ya 11, umutwe wa kane mu ngingo ya 18,19,38 n’iya 41 n’umutwe wa gatanu mu ngingo ya 47, rigaragaza ko Leta ifite inshingano zo kurinda umuco no kuwuteza imbere, kurinda umwana n’urubyiruko ikintu icyo aricyo cyose cyamuhungabanya mu mitekerereze, kubahiriza uburenganzira bwa muntu hirindwa icyahungabanya ituze rusange rya muntu, kubungabunga umuryango no kuwurinda icyawuhungabanya hibandwa cyane kuburenganzira bw’umwana n’umugore.

    Mu ngingo zavuzwe z’Itegeko Nshinga, zigaragaza aho uburenganzira bwa buri wese butangirira n’aho bugarukira yaba mu gutanga ibitekerezo, imyemerere n’ibindi. Uburenganzira bwa buri wese, yaba umuhanzi, umunyamakuru, umuvugabutumwa, n’abandi bugarukira mu kubungabunga ituze rya rubanda.

    Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Indirimbo y’ubahiriza igihugu cya Repubulika y’u Rwanda igice cya kabiri igira iti:' Horana Imana murage mwiza ibyo tugukesha ntibishyikirwa, umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza, ubwenge umutima, amaboko yacu nibigukungahaze bikwiye nuko utere imbere ubutitsa.'

    Iki gice k’iyi ndirimbo kigaragaza neza icyo buri wese agomba gushyira imbere mu bikorwa bye bya buri munsi no mu burenganzira bwe mu nyungu z’igihugu: icya mbere ni ukumenya ko igihugu ari wo murage w’abenegihugu akaba ari nayo ngobyi ibahetse kandi inkingi zigize igihugu ni umuco (indangagaciro na kirazira) n’ururimi (ikinyarwanda), n’imyemerere mizima. Iyo umuntu afite indangagaciro na kirazira z’umuco bimufasha kugira ubwenge, umutima ukunda igihugu n’amaboko yo kugikorera maze kikabona gutera imbere. Ntibishoboka ko igihugu cyatera imbere mu gihe umuco n’ururimi byacyo byatakaye. Umunyarwanda yaciye umugani agira ati:”agahugu katagira umuco karacika.”

    Leta y’u Rwanda yashyizeho ibigo byinshi byo gukurikiranira hafi ibikorwa byihariye bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima n’imibereho myiza y’abenegihugu. Muri ibyo twavuga: ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB), ikigo cy’igihugu gishizwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) n’ibindi.

    Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho amategeko atandukanye cyane cyane ayo kurengera abanyantegenke no guteza imbere uburenganzira bwa muntu aha twavuga: itegeko ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, itegeko ryo gukumira icuruzwa ry’abantu, itegeko ryo kurengera uburenganzira bw’umwana n’ubw’umugore, itegeko rihana gucuruza ibiyobyabwenge, itegeko rikumira kandi rigahana ibyaha bikorewe kuri murandasi n’ayandi.

    Mu rwego rwo gukumira ingaruka zitezwa n’ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi byatambutswa mu bihangano: indirimbo, Filimi, ibiganiro n’ibindi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ni ngombwa kandi ni ingenzi cyane ko Leta yashyiraho ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’indirimbo n’ibindi bihangano bigiye guhabwa rubanda rurimo n’urubyiruko n’abana bato nkuko yashyizeho biriya bigo bindi twavuze haruguru. Ababyeyi n’umuryango muri rusange nabo bafite inshingano zo kwigisha abana n’urubyiruko ibyo bakwiye guhitamo kureba ndetse no kumva kandi bibafitiye umumaro.

    Mu gihe nta gikozwe urubyiruko rugakomeza kwigishwa ku mugaragaro ubusambanyi nuko bukorwa binyuze mu bihangango binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, umusaruro wabyo uzakomeza kuba mubi ku muryango nyarwanda.

    Source:igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-birakwiye-ko-hashyirwaho-ikigo-kigenzura-ubuziranenge-bw-ibihangano.html

  • Remains of over 5000 genocide victims exhumed in Kiziguro mass grave #rwanda #RwOT

    Remains of over 5000 victims of the 1994 Genocide against the Tutsi have been exhumed in a 24.6 meter-deep mass grave in Kiziguro sector of Gatsibo district.

    The activity carried out by Gatsibo district in partnership with IBUKA (umbrella organization of genocide survivors) lasted over one month from 12th October was completed on 18th November 2020.

    The President of IBUKA in Gatsibo district, Sibomana Jean Népomucène has told IGIHE that it was a difficult activity that bulldozers were utilized to exhume remains in the mass grave.

    'As we exhumed remains, we reached a rocky- surface. We were obliged to utilize a bulldozer to exhume remains from the 24.6 deep-meter mass grave. We estimate the number of remains to be over 5000. Some of them have been damaged; others mixed with soil that it is not easy to precise the exact figure,' he said.

    Sibomana revealed that they are spraying chemicals especially on damaged remains to ensure safety of people cleaning them.

    'We will concurrently cleaning clothes and remains and hope to have completed the new memorial under construction at the beginning of the next commemoration period in April where we will lay them decently,' he noted.

    Sibomana appealed on people to reveal whereabouts more victims are dumped to accord them decent burial and soothe relatives’ hearts.

    He explained that they are negotiating with families who laid 253 remains of relatives at homes in Bugarura of Remera sector so that they can be relocated to the decent memorial being constructed.

    Kiziguro memorial being upgraded is home to 142,000 remains of genocide victims killed in former Commune Murambi.

    Jean Baptiste Gatete, the mayor of former Murambi commune who was behind the killings of Tutsis in the area was convicted and handed 40-year sentence which he is serving in Arusha.

    Remains of over 5000 victims of the 1994 Genocide against the Tutsi have been exhumed in a 24.6 meter-deep mass grave in Kiziguro sector of Gatsibo district.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/remains-of-over-5000-genocide-victims-exhumed-in-kiziguro-mass-grave

  • #COVID19: Habonetse abarwayi bashya 73, ntawakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 73 babonetse mu bipimo 3,468 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 40 (Abagenzi binjira mu gihugu), Rubavu: 17, Huye: 7, Musanze: 6, Rwamagana: 2, Burera: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,105 muri bo abamaze gukira ni 6,089 naho abakivurwa ni 959.

    Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko witabye Imana ku wa Kabiri tariki15 Ukuboza 2020 ari i Rubavu azize Covid-19, yahise yuzuza umubare w’abantu 57 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-habonetse-abarwayi-bashya-73-ntawakize

  • WaterAid Rwanda & Partners Celebrate Sanitation Awareness Success #rwanda #RwOT

    As the world celebrated the World Toilet Day (WTD) on December 10th guided by the theme; 'sustainable sanitation and climate change', WaterAid Rwanda has intensified efforts in raising awareness on sanitation to reduce disease and creating healthier communities.

    WaterAid Rwanda one of Rwanda's key development partners is celebrating establishment of decent toilets. There are about 4.2 billion people living without access to safely managed sanitation globally.

    An ongoing global awareness campaign is mobilizing for action to tackle the sanitation crisis and achievement of the sustainable development goal (SDG) by 2030 dubbed 'water and sanitation for all by 2030'.

    A partnership between WaterAid Rwanda and the Ministry of Health and seven districts has paid off especially through dissemination of behavior change messages on improved hygiene, through use and access to decent toilets.

    For example, achievements have been registered at Groupe Scolaire Kibungo (GS Kibungo), a combined Primary and Secondary school, in Bugesera District, Ntarama sector, Kibungo cell, in Ruhengeri village. In Rwanda, celebrations were held in Bugesera district at (GS Kibingo).

    GS Kibungo has 28 teachers and 1963 students (1021 males and 942 females) supported by WaterAid Rwanda; it has built an underground Rainwater harvesting Tank, Menstrual Hygiene Management room, and School latrine.

    'The WTD day was an opportunity to showcase the combined toilet and water harvesting facilities established to emphasize this year's theme 'Sustainable Sanitation and Climate Change,' according to WaterAid Rwanda.

    Meanwhile, a 90-cubic meter rain Water harvesting tank and Menstrual Hygiene management room built at GS Kibungo have been built at GS Kibungo.

    In the past decade, WaterAid Rwanda has been behind the efforts to establish water storage facilities, hygiene campaigns, and sanitation in communities across the country.

    Since its inception, WaterAid Rwanda has supplied safe water to more than 172,483 people; educated 221,523 about sanitation and 959,724 people have been trained on hygiene behaviour change.

    Elsewhere, 338 schools, 5 health care centers, and two public places have accessed similar services including safe water, hygiene education, and sanitary facilities like menstrual sanitary rooms for girls at schools.

    Menstrual Hygiene management room built by WaterAid Rwanda at GS Kibungo

    WaterAid Rwanda has been working in 7 districts including Bugesera, Rwamagana and Nyagatare in Eastern Province, Nyamagabe in Southern Province as well as Nyarugenge, Gasabo, and Kicukiro districts in the City of Kigali. According to WaterAid Rwanda, over Rwf7billion has been spent on conducting hygiene awareness campaigns, sanitation services, and extending safe water to the communities in the last decade.

    According to the United Nations, everyone must have sustainable sanitation, alongside clean water and handwashing facilities, to help protect and maintain health security and stop the spread of deadly infectious diseases such as COVID-19, cholera, and typhoid.

    The United Nations figures indicate that over a half of the global population or 4.2 billion people lack safe sanitation and 40% — or three billion people — of the global population live without basic hand washing facilities with soap and water available at home.

    Moreover, some 297,000 children under five — more than 800 every day — die annually from diarrhea diseases due to poor hygiene, poor sanitation, or unsafe drinking water in the world.

    WaterAid Rwanda also built this 90-cubic meter rain Water harvesting tank

    The post WaterAid Rwanda & Partners Celebrate Sanitation Awareness Success appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/wateraid-rwanda-partners-celebrate-sanitation-awareness-success/

  • Diane wamenyekanye muri City Maid yasezeranye imbere y’amategeko(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Diane, yaraye asezeranye imbere y’amategeko na Ndayikingurukiye Fleury ‘Legend’.

    Uyu mukobwa watangiye gukina filime ye bwite yise Impaga, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020 yasezeranye imbere y’amategeko na Ndayikengurikiye Fleury usanzwe ukora akazi ko gufata no gutunganya amashusho, akaba ari nawe ufata amashusho y’Impanga Series.

    Bakaba basezeranye kubana akaramata nyuma y’imyaka irenga 3 bakundana.

    Byari biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko ku wa Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 ari bwo ubukwe bwari kuzaba ariko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Leta yahagaritse imihango yose y’ububwe.

    Bakaba bagomba gutegereza ngo iyi mihango ifungurwe babone gukomeza gahunda zabo ndetse ari nabwo bazabana nk’umugore n’umugabo.

    Bahavu Jeannette abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto arimo asezerana iherekezwa n’amagambo agira ati“nzahora nshima! Ndagukunda mwami wanjye.”

    Mu ibirori byahuriranye n’isabukuru ya Bahavu Jeannette, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Legend nibwo yasabye Bahavu ko yazamubera umugore, ni ibirori byabereye Scheba Hotel mu Kiyovu.

    Bahavu Jeannette yarahiriye kubana akaramata na Ndayikengurikiye Fleury

    Fleury yarahiriye kuba umugabo wa Bahavu Jeannette

    Nyuma yo gusezerana bahawe icyemezo cy’uko bamaze kuba umugore n’umugabo

    Fleury ni uko yari yambaye mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko

    Bahavu Jeannette yari yishimye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamenyekanye-muri-city-maid-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare ntikibaye #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare 2020 yari iteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru ntikibaye bitewe n’amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi shampiyona yari iteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza no ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020.

    Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ yavuze iri rushanwa ritakibaye.

    Yagize ati“Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare 2020 yari iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 19/12/2020 no ku Cyumweru 20/12/2020 ntikibaye.”

    Umunsi wa mbere wa shampiyona 2020, abasiganwa bari kuzakina igice cyo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT) mu nzira ya Nyamata-Mbyo-Nyamata (25 Km).

    Ku munsi wa kabiri wa shampiyona 2020 mu mukino w’amagare, abasiganwa bari kuzakoresha imwe mu nzira zizanyurwamo na Tour du Rwanda 2021 Gatsata bagana i Kanyinya (MAGERWA) mu nzira ya Gatsata-Gicumbi-Base-Nyirangarama-Kanyinya (MAGERWA), urugendo rufite intera ya kilometero 139 (139 Km).

    Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-igihugu-y-umukino-w-amagare-ntikibaye

  • Hop Onto A Trip Inside the Kigali City Tour Bus this Festive Season #rwanda #RwOT

    The open roof double-decker bus allows tourists to sightsee as much as they like and to revel in all the best sights and attractions that the Kigali city has to offer.

    The Kigali Sightseeing Bus elevates people’s experiences to a new level by giving them the opportunity to learn more about the City of Kigali and its history.

    In the spirit of the Festive Season, the luxury double-decker open roof bus has brought a special festive package that includes ‘Nyanza Cultural Trip’ with a Cooking masterclass on New Year’s Eve.

    This festive season, the Kigali City sightseeing tour bus is offering a Special Festive Season Package for a group of 20 at Rwf5, 000 per person, valid from December 01st to January 31st.

    Another special offer is the ‘Nyanza Cultural Trip’ which includes activities that involve a visit to the King’s Palace, a parade of Inyambo Cows, with a cooking masterclass all at a price of Rwf25, 000 per person.

    Last but not least, Kigali City Tour has not forgotten children through a colorful Christmas Offer for Kids at Rwf8, 000 on Christmas Day.

    For history buffs and those with a wish to see certain sites in the Kigali city, these tours are an affordable way of doing so, as they allow passengers to hop on and off at will, all day long.

    Kigali City Tour Ltd offers three-hour tours in three shifts. The first is from 9 am to 12 pm, the second shift is from 2 pm to 5 pm.

    For more information, visit their website on www.kigalicitytour.rw

    The open roof double-decker bus allows tourists to sightsee as much as they like and to revel in all the best sights and attractions that the Kigali city has to offer.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/hop-onto-a-trip-inside-the-kigali-city-tour-bus-this-festive-season

  • Abamurika ibikorwa byabo muri Expo2020 barataka igihombo gikabije #rwanda #RwOT

    Iri murikagurisha ribaye mu gihe Isi yose n’u Rwanda muri rusange hakomeje gukaza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID19 gikomeje guhitana ubuzima bw’abantu. Ryatangiye ku 13 Ukuboza kugeza kuri 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera I Gikondo ahazwi nko muri 'Expo Ground’.

    Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha babwiye UKWEZI ko uyu mwaka bamaze kubona ko bazahura n’igihombo gikabije kubera ko ahabera Expo hakonje cyane nta bakiliya barimo kubona.

    Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda [PSF], Théoneste Ntagengerwa avuga ko mu minsi ya mbere y’imurikagurisha hakunze kuba hari ubwitabire buke ari nayo mpamvu hari icyizere ko nyuma bizagenda neza.

    Reba ikiganiro twagiranye na bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha..

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abamurika-ibikorwa-byabo-muri-Expo2020-barataka-igihombo-gikabije