Author: webrwanda

  • Gabon: Brice Clotaire Oligui Nguema wahiritse Ali Bongo ku butegetsi, yatorewe kumusimbura – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Umutekano mu gihugu yatangaje ko ibyavuye mu matora by'agateganyo, byagaragaje ko Gen Nguema yatsinze agize amajwi 90.35%.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize, muri Gabon habaye referandumu yemeje ko abasirikare bashobora kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu, mu gihe imyaka ya manda yashyizwe kuri irindwi yongerwa inshuro imwe, aho kuba itanu yongerwa igihe cyose.

    Iyi referandumu kandi yasize mu Itegeko Nshinga rishya, hashyizwemo ingingo ibuza abantu bo mu muryango umwe muba bakurikirana ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

    Gen Oligui Nguema watorewe kuba Perezida mushya wa Gabon ni umusirikare mukuru, akaba umwana w'umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

    Uyu mugabo w'imyaka 50, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade ya Gabon muri Maroc nyuma amwimurira muri Sénégal.

    RFI yatangaje ko Oligui yiyumvise nk'uwajugunywe n'ubutegetsi bushya ku buryo atari abyishimiye. Impamvu yashyizwe ku gatebe ni uko ngo Ali Bongo yashinjaga Oligui kuba mu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2009.

    Mu 2018 Bongo yagize ikibazo cyo kurwara aho yaturitse imitsi y'ubwonko bizwi nka stroke, biba ngombwa ko Oligui wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe, agarurwa mu gihugu agahabwa kuyobora Urwego rw'Iperereza mu Ishami ry'Igisirikare rishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu.

    Hashize amezi atandatu yahise ahabwa kuyobora Umutwe w'Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida, ari na wo yari akiyoboye kugeza ahiritse Bongo ku butegetsi.

    Yize ibya gisirikare mu Ishuri rya Girisikare ryo muri Maroc rizwi nka Académie Royale Militaire de Meknès.

    Ubwo igisirikare cyatangazaga ko cyahiritse Bongo mu 2023, cyatangaje ko cyabikoze ngo ajye mu kiruhuko cy'izabukuru kuko atari agishoboye kuyobora igihugu.

    Brice Clotaire Oligui Nguema wahiritse Ali Bongo, yatorewe kumusimbura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gabon-brice-clotaire-oligui-nguema-wahiritse-ali-bongo-ku-butegetsi-yatorewe

  • Rusizi: Urwibutso rwa Jenoside rwa Mibilizi rugiye kuvugurwa – #rwanda #RwOT

    Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bamaze igihe bagaragaza ko uburyo rwubatse bitajyanye n'igihe kandi ko bidahesha agaciro abaharuhukiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kugeza ubu mu karere ka Rusizi hari inzibutso zirindwi ziruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside zirimo eshanu ziri ku rwego rw'Akarere.

    Meya Sindayiheba yavuze ko izi nzibutso eshanu ziri ku rwego rw'Akarere zitaragera ku rwego akarere kifuza icyakora ngo zizagenda zivugurwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

    Ati 'By'umwihariko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi, twamaze no gukora igishushanyo mbonera cyarwo, turateganya kurwubaka tukarwagura, kugira ngo rubashe kwakira neza imibiri y'abacu baharuhukiye no kugaragaza neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 13 bavanywe mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Nyakarenzo.

    Abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi biganjemo abari bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi iri muri eshanu za mbere zashinzwe mu Rwanda bizeye kuharokokera, ariko bikarangira abenshi muri bo bahiciwe urwa agashinyaguro mu gitero bagabweho n'Interahamwe zari ziyobowe na Yusuf Munyakazi.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi rugiye kuvugururwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-mibilizi-rugiye-kuvugurwa

  • Inzozi Zibaye Impamo: Inzu nshya ya Katrina Nilzero yashyizwe ahabona #rwanda #RwOT

     Katrina Nilzero Yerekanye Inzu Ye Nshya Yateyeho Ibikoresho Byose

    Umunyamideri n'umunyamujyi uzwi cyane, Katrina Nilzero, amazina ye nyakuri akaba ari Sumaya Kayondo, niwe uri kuvugwa cyane muri iki gihe nyuma yo kwerekana inzu ye nshya yuzuye byose.

    Hashize ibyumweru bike bivugwa ko Katrina Nilzero, uzwi cyane mu buzima bw'imyidagaduro i Kampala, yari amaze umwaka urenga acumbitse muri Four Points by Sheraton Kampala Hotel.

    Benshi bibazaga bati: 'Kuki? Kandi ayo mafaranga ayakura he?'
    Ibyo bibazo byombi ntibyigeze bisubizwa neza, ahubwo yasubije mu buryo bw'umugore w'inyangamugayo ku wa Gatandatu ubwo yerekanye inzu ye nshya yuzuye ibikoresho byose abinyujije kuri Instagram, yongeraho amagambo agira ati: 'GOD DID!'

    Katrina yakiriye inshuti ze za hafi mu birori byo kwimukira mu nzu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, maze atangaza ko kuva kera yari afite inzozi zo kugira umunsi yimukira mu nzu ye bwite.

    Yongeyeho ko buri kintu kiri mu nzu ye gishya, kandi ashima cyane abashushanyije imbere mu nzu (interior designers) bamufashije gushyira mu bikorwa inzozi ze.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakiriye aya makuru mu buryo butandukanye, ariko benshi bamushima ku bw'imbaraga yashyize mu kazi ke no kuba yarahisemo gushora amafaranga mu mushinga ufatika aho kuyapfusha ubusa mu tubyiniro no mu myidagaduro.

    Inzozi Zibaye Impamo: Katrina Nilzero Yerekanye Inzu Ye Nshya Yateyeho Ibikoresho Byose

     

    Source : https://kasukumedia.com/inzozi-zibaye-impamo-inzu-nshya-ya-katrina-nilzero-yashyizwe-ahabona/

  • Ibivugwa kw'ifatwa rya Rugezi n'inkengero zayo hagati ya Twirwaneho/M23 na Leta y'i Kinshasa #rwanda #RwOT

    Ibinyamamakuru by'Abanye-kongo bikorera mukwahwa k'ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo byakomeje gutangaza ko ihuriro ry'ingabo za Congo ryambuye Twirwaneho na M23 uduce tune duherereye muri secteur y'i Lelenge muri teritware ya Fizi.

    Nk'uko biriya bitangaza makuru bibisobanura, bivuga ko utwo duce ihuriro ry'ingabo za Congo zambuye Twirwaneho na M23 ari Rugezi, Gakangala, Bigaragara na Kalongi.

    Ni amakuru ibi binyamakuru byatangiye kuvuga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, aho muri ibyo binyamakuru hari nicyandikwa n'umunyamukuru uzwi cyane mu Burasizuba bwa Congo witwa Daniel Michombero.

    Byanasobanuraga ko imirwano ihuriro ry'ingabo za Congo ryambuyemo Twirwaneho na M23 biriya bice yabaye ku munsi w'ejo ku wa gatandatu tariki ya 12 Mata 2025.

    Ariko nk'uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga imirwano yabaye ku munsi w'ejo ku wa gatandatu hagati y'ihuriro ry'ingabo za Congo n'umutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 yabereye i Nyangabyuma, Kabanju n'i Gasiro. Ibi akaba ari ibice biherereye mu ntera ndende cyane uvuye kuri Kalongi.

    Ubundi kandi utwo duce twaberagamo imirwano, Twirwaneho na M23 byaratwigaruriye. Usibye ku twigarurira banasenye ibirindiro by'iri huriro ry'ingabo za Congo biherereye mu Kabanju.

    Nyuma y'aho Twirwaneho na M23 basenye ibyo birindiro by'iryo huriro ry'ingabo za Congo, umwe mu baduhaye amakuru yamenye neza ko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zahise zihungira mu bice bya Matanganika werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse na FARDC.

    Tugarutse kuri utu duce abanyamakuru bakorera mu kwaha k'u butegetsi bw'i Kinshasa batangaza ko twigaruriwe n'ingabo zirwanirira Leta.

    Nka gace ka Gakangala bizwi ko kagenzurwa na Twirwaneho kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi. Kalongi yo uyu mutwe uyigenzura kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2020 kugeza ubu.

    Ni mu gihe kandi Bigaragara na Rugezi, uyu mutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 byabifashe mu ntangiriro z'iki cyumweru turimo, nyuma y'imirwano ikomeye yabasakiranyije n'iri huriro ry'ingabo za Congo bikarangira iri huriro riyabangiye ingata, utwo duce tuzwi ko dukungahaye ku mabuye y'agaciro ahanini yo mu bwoko bwa or, Coltan, Cuivre n'andi iyi mitwe ibiri iratubohoza.

    Ubuhamya dukesha bimwe mu binyamakuru, nuko abaturage batuye muri iki gice cya Rugezi, buvuga ko kuva Twirwaneho na M23 bibohoje Rugezi n'inkengero zayo ntibarayivamo.

    Ni ubuhamya bukomeza bugaragaza ko uyu mutwe wa Twirwaneho n'uwa M23 bigenzura uduce twose turi hakurya y'uruzi runini rwa Rwiko uturutse mu Minembwe centre.

    Rero amakuru avuga ko ihuriro ry'ingabo za Congo ziri kugenzura Kalongi, Gakangala, Rugezi na Bigaragara ni ibinyoma byambaye ubusa.

    Umuturage uri mu Minembwe waduhaye iyi nkuru yagize ati: 'Icyo tuzi ni uko Wazalendo, FDLR na FARDC bari gutakaza ibirindiro byabo mu buryo budasanzwe. Naho ayo makuru yandi ntituzi aho bari kuyakura.'

    Ibivugwa kw'ifatwa rya Rugezi n'inkengero zayo hagati ya Twirwaneho/M23 na Leta y'i Kinshasa

    Source : https://kasukumedia.com/ibivugwa-kwifatwa-rya-rugezi-ninkengero-zayo-hagati-ya-twirwaneho-m23-na-leta-yi-kinshasa/

  • Ihuriro ry'ingabo za Congo ryakubiswe izakabwana bikomeye na M23 i Kavumu #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'ingabo za Congo zagabye Ibitero kuri AFC/M23 mu birindiro byayo biherereye i Kavumu ahari i Kibuga cy'indege cya Bukavu muri Kivu y'Amajyepfo zagikubitiwemo iza kabwana.

    Ahagana isaha ya saa tanu zo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, ni bwo ihuriro ry'ingabo za Congo zagabye ibitero mu duce twa Kavumu, Katana, na Lwiro. Utu duce tukaba tubarizwa muri teritware ya Kabare muri Kivu y'Amajyepfo.

    Amakuru avuga ko iri huriro ry'ingabo za Congo mu kugaba ibyo bitero ryaturutse mu bice biherereye muri pariki y'igihugu ya Kahuzi-Biega, ndetse no mu tundi duce two muri ibyo bice.

    Ibinyamamakuru byavuze kuri iyi nkuru byo muri iki gihugu cya RDC harimo n'ibyatangajwe na Daniel Michombero byavugaga ko Wazalendo bafashe igice cya Kavumu giherereyemo ikibuga cy'indege cya Bukavu, ariko ibi abarwanyi ba M23 babihakanye bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo bemeza ko bakubitaguye kubi ihuriro ry'ingabo za Congo kandi ko bakigenzura Kavumu yose n'utundi duce twari twagabwemo ibyo bitero.

     

    Bagize ati: 'Kavumu ni twe tuyigenzura yose. Tunagenzura n'utundi duce umwanzi yari yagabyemo ibitero byose, kuko twa mwirukanye.'

     

    bakomeje bagira bati: 'FARDC n'abambari bayo bari bagabye biriya bitero bakorewe ibitazibagirana. Bakubiswe bikomeye!'

    Mu butumwa bw'amashusho bwagiye hanze buvuga kuri iyi mirwano yabaye kuri iki cyumweru ibereye i Kavumu, bugaragaza imirambo bivugwa ko ari ya Wazalendo irambaraye hasi, aho ubona ari umurundo mwinshi, ndetse indi ikwiragijwe mu mihanda yo muri utwo duce twaberagamo imirwano.

    Hejuru y'ibyo, hari n'andi makuru yatanzwe ku mbuga za x, avuga ko abarwanyi ba M23 benshi bavuye i Bukavu batanga umusada i Kavumu bityo ngo ku kibuga cy'indege cya Kavumu ni ho hari kubera intambara ikomeye; ayo makuru nayo umurwanyi wo muri M23 yayahakanye yivuye inyuma ko nta mirwano yigeze ibera ku kibuga cy'indege.

    Ati: 'Wazalendo ntibafite imbaraga zo kutwirukana, kugeza aho batugeza ku kibuga cy'indege! Barabeshya. Ubundi twanabasubije iyo baje bava.'

    Ibi bitero bije bikurikira ibindi biheruka kubera mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, bikaba byarabereye mu bice byinshi by'uyu mujyi wa Goma no mu bindi bice byo muri teritware ya Nyiragongo muri Kivu y'Amajyaruguru. Ibi bitero nabyo byasubijwe inyuma n'uyu mutwe wa M23, nk'uko amakuru yavuzwe icyo gihe.

    Source : https://kasukumedia.com/ihuriro-ryingabo-za-congo-ryakubiswe-izakabwana-bikomeye-na-m23-i-kavumu/

  • Altay Bayindir agiye gukina umukino we wa mbere muri Premier League mu mateka ye #rwanda #RwOT

    Altay Bayindir, umunyezamu w'Umunya-Turukiya, agiye gukina umukino we wa mbere muri shampiyona y'u Bwongereza (Premier League) ubwo Manchester United iraba ikina na Newcastle United kuri uyu wa Karindwi.

    Ni umukino utegerejwe na benshi, dore ko Bayindir aza guhabwa amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwe bwa mbere mu kibuga muri Premier League kuva yagera muri Manchester United.

    Uyu musore w'imyaka 26 yageze muri Manchester United avuye muri Fenerbahçe yo muri Turukiya mu mpeshyi ya 2023, ariko ntiyahise ahabwa amahirwe yo gukina kuko umunyezamu mukuru, André Onana, yahoraga ahabwa icyizere n'umutoza Erik ten Hag.

    Gusa, kuri uyu munsi, Bayindir agiye kubona amahirwe yo kwigaragaza, nyuma y'uko Onana atabashije kujyana n'ikipe i Newcastle.

    Impamvu yatumye Onana adakina ntiratangazwa mu buryo burambuye, ariko amakuru aturuka mu ikipe ya Manchester United avuga ko yaba yagize ikibazo cyoroheje cy'imvune cyangwa indi mpamvu yihariye itaratangazwa ku mugaragaro. Uretse kuba atari buze gukina uyu mukino, ntibinamenyekanye niba azaba yiteguye gukina umukino ukurikiyeho.

    Ku rundi ruhande, Bayindir arashaka kubyaza umusaruro aya mahirwe make abonye yo kwigaragaza imbere y'abafana b'iyi kipe izwi cyane ku isi.

    Kuva yagera muri United, yari amaze iminsi ategereje aya mahirwe, kandi kuri we uyu ni umwanya wo kugaragaza ko ashoboye guhanganira umwanya wo kubanza mu izamu.

    Manchester United yizeye ko Bayindir azitwara neza, cyane ko umukino ubahuza na Newcastle ari ingenzi cyane mu rugamba rwo gushaka imyanya ya mbere ku rutonde rwa Premier League. Uyu mukino uraba kuri St. James' Park, kandi utegerejwe n'abakunzi ba ruhago ku rwego rwo hejuru.

    Biragaragara ko kuba Bayindir ari buze kubanza mu kibuga bishobora guha ikipe imbaraga nshya ndetse bikamufasha kwiyumvisha ko ashobora gutanga umusanzu ukomeye. Ni umukino w'ingenzi kuri we ku giti cye, no kuri Manchester United muri rusange.

    Manchester United yizeye ko Bayindir azitwara neza

    Source : https://kasukumedia.com/altay-bayindir-agiye-gukina-umukino-we-wa-mbere-muri-premier-league-mu-mateka-ye/

  • Mbappé yirukanwe mu kibuga ku nshuro ya mbere, impungenge zikomeje kwiyongera mu mikinire ya Los Blancos #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari witezwe na benshi, rutahizamu w'Umufaransa Kylian Mbappé yahawe ikarita itukura yatumye asohoka mu kibuga. Ibi byabaye nyuma y'akaduruvayo kabaye hagati ye n'umukinnyi wo hagati wa Athletic Bilbao ubwo Real Madrid yari iyoboye umukino.

    Mbappé, ntiyashoboye kwihangana ku byemezo by'umusifuzi, maze mu gice cya kabiri ahabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri ihita ihinduka itukura. Iki gikorwa cyatumye ikipe ye isigara ikina n'abakinnyi 10 gusa, ibintu byabagizeho ingaruka zikomeye.

    Iyi ni inshuro ya gatanu Real Madrid ikina n'abantu 10 muri uyu mwaka w'imikino wa La Liga, ibintu biteye impungenge abakunzi n'abatoza b'iyi kipe.

    Nubwo Real Madrid ifite ikipe ifite ubunararibonye n'ubushobozi bwo guhangana n'amakipe akomeye, gukina umukino wose cyangwa igice kinini cy'umukino n'abakinnyi bake bikomeje kubashyira mu kaga.

    Abatoza barimo gusaba abakinnyi gucunga amarangamutima yabo neza, cyane cyane ko amakosa yoroheje ashobora gutuma ikipe itakaza amanota y'ingenzi.

    Ku ruhande rwa Mbappé, abafana bamwe batangiye kumutera urubwa bavuga ko atari byo bari biteze ku mukinnyi uri mu cyiciro cy'abakinnyi b'ibihe.

    Biteganyijwe ko Mbappé azasiba umukino utaha, ibintu bishobora gutuma umutoza Carlo Ancelotti ahindura byinshi mu buryo ikipe isanzwe ikinamo, kugira ngo akomeze guhangana n'abandi bahanganye mu marushanwa.

    Ese Real Madrid izabasha gukomeza guhatana ku rwego mpuzamahanga n'ubwo igenda ihura n'ibibazo nk'ibi byo gutakaza abakinnyi ku buryo butunguranye? Abakunzi b'iyi kipe basigaye bafite amatsiko menshi ku mikino iri imbere, cyane ko n'abakeba babo barimo kuzamura urwego rw'imikinire.

    Mbappé yirukanwe mu kibuga ku nshuro ya mbere akinira Real Madrid: Impungenge zikomeje kwiyongera ku mukino wa Los Blancos'

    Source : https://kasukumedia.com/mbappe-yirukanwe-mu-kibuga-ku-nshuro-ya-mbere-impungenge-zikomeje-kwiyongera-mu-mikinire-ya-los-blancos/

  • Abaherwe bashyizwe mu kato mu Akarere bitewe n'akaduruvayo k'abagenzi bagenza amafarasi. #rwanda #RwOT

    Akaduruvayo katewe n'abagenzi b'abagendesha amafarashi katumye agace k'abakinnyi b'umupira b'abaherwe gashyirwaho akato

    Mu gihugu cy'u Bwongereza, mu karere ka Surrey, hateraniye itsinda ry'abagenzi bazwi nk''travellers' cyangwa 'gypsies' bagera ku 100, barushanwa ku mafunguro n'amagare y'amafarashi mu mihanda, banyura ku matara atukura, basenya imodoka ndetse banangiza akabari kamwe kari ahantu nyaburanga. Ibi byose byabaye mu gace ka Elmbridge, ahatuye ibyamamare mu mupira w'amaguru nka John Terry, Frank Lampard, na Ashley Cole.

    Polisi yahise ishyiraho itegeko ryo gusakaza abantu (dispersal order), rituma umuntu wese uri mu itsinda ry'abantu barenze babiri ashobora gusabwa gusohoka mu gace. Ubu butumwa burakurikizwa kugeza saa 9:55 z'amanywa (3:55pm) kuri uyu munsi, kandi hiyongereyemo ingabo z'umutekano ku mihanda.

    Abaturage bavuze ko ibi byabateye ubwoba. Umubyeyi umwe yavuze ko abana be babaye nk'abahungabanye ubwo ifarashi yagonze imodoka yabo. Hari abandi bavuze ko abagabo banyoye inzoga basamburaga, barimo no kuririra ku modoka, bituma habaho isenyuka ry'ibikoresho mu kabari, nko ku munota umwe.

    Akabari kasenywe n'agatsiko k'abantu bagera ku 100

    Umuyobozi w'akabari kamwe, utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye MailOnline ko abantu bagera ku 100 binjiye mu kabari ke, bamwe banyoye ku buryo burenze, batangira gusenya ibintu, bakuraho amacupa y'inzoga bayamenagura, abandi binjira inyuma y'akabari bakayasuka hasi.

    Ati: 'Twari dufite abakozi bacye kandi tutari twiteguye ibintu nk'ibyo. Iki ni akabari gato k'icyaro, si akabari ko mu mujyi gafite abashinzwe umutekano.'

    Iri tsinda ryageze kuri ako kabari saa 9:00 z'amanywa, barambika amafarashi ku mihanda no mu masite y'abantu. Mu isaha imwe gusa, bari bamaze guteza akaduruvayo, bituma akabari gafungwa by'agateganyo kugira ngo hasukwe no gukuraho ibyangijwe.

    Abaturage ntibishimiye ibibera mu gace

    Hari abavuze ko inzira zose zafunzwe, abandi bari mu modoka babura aho banyura kubera ibi bikorwa. Umuturage umwe yanditse kuri Facebook ko yabonye amagare y'amafarashi agera kuri 60 yerekeza Hampton Court, ati: 'Nibwo namenye impamvu Sandown huzuye imodoka—hari irushanwa ry'amafarashi, ariko si irya kera! Barimo kugonga, banyura ku matara atukura, basenya… byari akaga.'

    Hari n'undi wavuze ko abasinzi bariho batukana imbere y'abana bato, ndetse bamwe banihagarika ku mihanda.

    Abacuruzi mu gihirahiro

    Uyu mucuruzi yavuze ko umwaka ushize hari abandi bantu 50 baje bakanga kubakira, maze batangira kubatera ubwoba ko bazabajyana mu rukiko babarega ivangura, basaba indishyi ya £250,000. Uwo mucuruzi ati: 'Ibituma dutinya ni uko niyo ubangiye ushobora kujyanwa mu nkiko, ariko na none niyo ubakirije baragusenya, kandi ntidufite uburyo bwo kwirinda.'

    Nubwo hari utubari twinshi basuye, bivugwa ko tumwe nka Watermans Arms mu Hersha twashyizwe ku rutonde ariko tutigeze tuvugwaho ibibazo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/abaherwe-bashyizwe-mu-kato-mu-akarere-bitewe-nakaduruvayo-kabagenzi-bagenza-amafarasi/

  • Letsile Tebogo yatsindiye iwabo muri FNB Golden Prix, ashimisha ibihumbi by'abafana #rwanda #RwOT

    Itsinda rinini ry'abafana ryari ryateraniye kuri Sitade ya Gaborone ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata, mu irushanwa rya FNB Golden Prix. Amatwi n'amaso ya benshi yari ahanzwe ku mukinnyi w'icyamamare w'Umunya-Botswana, Letsile Tebogo, wari wagarutse mu irushanwa nyuma yo kubura mu ryabaye mu 2024.

    Tebogo yigaragaje ku buryo budasubirwaho, atsinda isiganwa rya metero 200 akoresheje amasegonda 20.23, ashimisha ibihumbi by'abafana bari baje kumushyigikira.

    Mu magambo yivugiye yagize ati: 'Iyi ni saison yacu yo gukosora ibyo twacikanyweho, ariko ubu ndi ku rutonde rw'abatsinze,' yarongeye agira ati: 'Intego yari ugusoza ndi ku mwanya wa mbere no kwitwara neza, nk'uko twabikoze mu marushanwa ya 2023.'

    Letsile Tebogo yatsindiye iwabo muri FNB Golden Prix, ashimisha ibihumbi by'abafana

    Mu cyiciro cy'abagore, umunya-Afurika y'Epfo w'imyaka 17, Hanna Hope Vermaak, yegukanye intsinzi mu gusiganwa metero 100 akoresheje amasegonda 11.44, atsinda Viwe Jingqi mu buryo bushingiye kumuvuduko udasanzwe.

    Ariko icyavugishije benshi ni umunya-Misiri Basant Hemida, wigaragaje mu gusiganwa metero 400, aho yashyizeho amanota mashya ya 50.77.

    'Nishimye cyane,' yavuze Hemida. 'Si ryo rushanwa risanzwe ryanjye, ariko nishimiye gutsinda metero 400 nyuma y'igihe kinini ntariruka. Ryari irushanwa rikomeye cyane.'

    Mu bagabo, Umunya-Afurika y'Epfo Akani Simbine yatsindiye igikombe cya metero 100, atsinda Umunyakenya Ferdinand Omanyala.

    Tebogo yigaragaje ku buryo budasubirwaho, atsinda isiganwa rya metero 200 akoresheje amasegonda 20.23, ashimisha ibihumbi by'abafana bari baje kumushyigikira

    'Iyi yari intsinzi ni umusaruro w'imyaka myinshi y'imyitozo no kwigomwa byinshi,' yavuze Simbine. 'Ni ukurushaho gukora neza buri mwaka, kandi nishimiye kugaruka ndi umukinnyi w'isi.'

    Ku ruhande rwa Tebogo, iyi ntsinzi we yabisobanuye ko ari intambwe ikomeye igaragaza ko Botswana yiteguye guhatana ku rwego mpuzamahanga.

    'Nemera ko Botswana yiteguye Igikombe cy'Isi,' Tebogo arongera avuga ko. 'Dufite inkunga ya Leta n'abaturage bacu beza. Twiteguye umwaka wa 2025.'

    Irushanwa rya FNB Golden Prix ni rimwe mu marushanwa akomeye abanziriza Igikombe cy'Isi cya 2025, kizabera muri Botswana.

    Source : https://kasukumedia.com/letsile-tebogo-yatsindiye-iwabo-muri-fnb-golden-prix-ashimisha-ibihumbi-byabafana/

  • Amashusho ya Diddy azwi nka 'Freak Off' ashobora kwerekanwa mu rukiko #rwanda #RwOT

    Amashusho ya Diddy azwi nka 'Freak Off' ashobora kwerekanwa imbere y'urukiko, nk'uko ikarita y'icyitegererezo y'abagize urukiko ibigaragaza

    Urubanza rwa Diddy ruteganyijwe gutangira mu byumweru bike biri imbere, kandi biragaragara ko amwe mu mashusho ye azwi cyane nk'aya 'freak off' ashobora kwerekanwa imbere y'abagize urukiko — niba koko ibyagaragajwe muri iyo karita y'icyitegererezo bigize ukuri.

    Ababuranira uwo mugabo w'umuhanzi w'umuherwe bagejeje iyo karita ku rukiko ku wa Gatanu nimugoroba … kandi nk'uko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika (Associated Press), harimo ibibazo bireba ubushake bw'abashobora guhabwa inshingano zo kuba abagize urukiko mu kureba amashusho arimo ibikorwa by'ubusambanyi cyangwa urugomo rw'umubiri.

    Biravugwa kandi ko ikipe ya Diddy ishaka kumenya uko abagize urukiko babona abantu bagira abakunzi benshi mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina.

    Iyo karita bivugwa ko irimo ibibazo birenga 70 … bimwe bikaba bifite n'amashami abirimo — kandi, nk'uko AP ibivuga, abashinjacyaha bohereje ibaruwa yabo ku mucamanza uyoboye urubanza, bavuga ko iyo karita ari ndende cyane kandi ishobora kugora abayisoma kuyumva.

    Nk'uko mubizi … Diddy aregwa ibyaha bitanu — bibiri by'ubucuruzi bw'abantu mu buryo bw'imibonano mpuzabitsina, bibiri by'ijyanwa ry'abantu mu ngendo hagamijwe uburaya, n'ikindi kimwe kijyanye n'umutwe w'abo mu rwego rw'iterabwoba ry'ubucuruzi (racketeering). Mu ntangiriro, muri Nzeri, yashinjwaga ibyaha bitatu, hanyuma muri uku kwezi hongerwaho ibindi bibiri. Yaburanye abihakana byose.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Diddy amaze igihe kinini akora ibikorwa azwiho byo kwishimisha ku rwego rwo hejuru ('freak offs') … aho akora imibonano mpuzabitsina mu itsinda ari kumwe n'umugore n'umuhungu w'umuraya — kandi ibyo bikorwa bikaba byarakundaga gufatwa amashusho.

    Twangije urubanza rw'icyitegererezo mu nyandiko ya filime yacu ya 'TMZ Presents: The Downfall of Diddy: His Defense' ubu iri gusohoka kuri Tubi … aho abantu bagize urwo rukiko rw'icyitegererezo baganiriye ku birego aregwa byimbitse. Reba ako gace wumve uko babitekerezagaho.

    Nubwo urubanza rugiye gutangira vuba, ntibiramenyekana niba Diddy aziyambaza abandi banyamategeko bo kumufasha … harimo n'ushobora kuba ari Mark Geragos — umunyamategeko uzwi cyane mu rubanza rw'abaregwa ibyaha bikomeye, akaba kandi anakorana na '2 Angry Men' podcast — nubwo Geragos ubwe yanze kugira byinshi atangaza ubwo yabazwaga na Harvey Levin wa TMZ.

    Source : https://kasukumedia.com/amashusho-ya-diddy-azwi-nka-freak-off-ashobora-kwerekanwa-mu-rukiko/