Author: webrwanda

  • Gisèle Precious yijeje ubudasa mu gitaramo azafashwamo na Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, guhera i saa tatu z’umugoroba kugeza saa tanu, aho kizatambuka ku ISIBO TV ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa 'IRERA Rehoboth TV’.

    Iki gitaramo ngarukamwaka ni icyo gufasha abanyarwanda n’abakristo muri rusange kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli, cyiswe 'Xmass Festival’.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Gisèle Precious yasobanuye ko iki gitaramo cyahawe izina rya 'Festival’ kubera ko kizajya gikorwa mu buryo bw’iserukiramuco kandi kiba ari ngarukamwaka.

    Ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi b’igistinagore, bivuze ko uretse Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na The Anointed Band n’abandi bashobora kuzagaragaramo ni ab’igitsinagore.

    Ntuzacikwe n’iki gitaramo…

    Gisèle Precious yavuze ko icyo abantu bakwiye kwitega muri iki gitaramo 'Ni uko twese cyangwa abantu benshi bafite inyota yo kubona abantu dutarama, ikindi gikomeye ni uko ni ubwa mbere mu Rwanda bizaba bibayeho ko abantu babona urubyiniro ruriho abagore gusa.'

    Yakomeje agira ati 'Turashaka ko abazaba bari gukurikirana iki gitaramo bazareba abagore babo cyangwa abakobwa babo bafite impano bakabona ko nabo babishobora bityo bakabashyigikira.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko muri rusange iki gitaramo ari icyo gushima Imana muri rusange kubw’imirimo n’ibitangaza byayo iba yarakoreye abantu.

    Gisèle Precious watangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2017, amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa 'Imbaraga, Shimwa, Niwe, Urampagije ndetse n’iyitwa 'Nashukuru’ yaherukaga gushyira hanze muri uyu mwaka.

    Ntuzacikwe n’iki gitaramo…

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gisele-Precious-yijeje-ubudasa-mu-gitaramo-azafashwamo-na-Aline-Gahongayire-na-Gaby-Kamanzi

  • Imibumbe ya Jupiter na Saturn yegeranye ikora ‘Inyenyeri ya Noheli’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi abahanga mu bumenyi bw’isanzure babyita ‘Great Conjunction’, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Ukwegerana Guhebuje’.

    Jupiter na Saturn byari biherutse kugaragara byegeranye bimeze nk’inyenyeri imwe mu 1623 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Evening Standard.

    Iyo migabane yombi ni yo migabane irusha indi yose ubunini mu gice cy’isanzure giherereyemo izuba (the solar system).

    Yatangiye urugendo rwo kwegerana guhera mu mpeshyi y’uyu mwaka, abahanga bakemeza ko mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 22 Ukuboza iyo mibumbe yagaragaraga nk’inyenyeri imwe ku isi hose.

    Abahanga mu birebana n’imibumbe baremeza ko ibyo bintu bizakomeza kugaragara kugeza mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza.

    Kwegerana kw’iyo mibumbe bakwise ‘Inyenyeri ya Noheli’ cyangwa ‘Inyenyeri ya Bethlehem’ kubera isano bifitanye n’amateka y’ivuka rya Kirisitu (Christ), aho inyenyeri ibonesha cyane yayoboye abashumba bakajya kureba umwana Yezu, ibintu abakirisitu benshi bafata nk’igitangaza.

    Mu myaka ibarirwa muri 800 ishize, Jupiter na Saturn byagiye bigaragara byegeranye buri myaka 20, ariko kuri iyi nshuro ngo ni bwo bwa mbere bigaragaye byegeranye cyane ukaba wagira ngo nta ntera iri hagati yabyo.

    Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu isanzure (NASA), cyavuze ko iyo mibumbe igaragara nk’inyenyeri imwe ku muntu uyireba ari ku isi, ariko ngo intera iri hagati yayo mu kirere ni ibirometero amamiliyoni n’amamiliyoni.

    Uko kwegerana kwa Jupiter na Saturn bitewe n’ababireba bari ku isi, bibaho rimwe mu myaka 20. Biheruka kugaragara bityo mu 1623, ariko icyo gihe ngo ntabwo byagaragariye benshi ku isi.

    Kugaragara gutaha kw’iyo mibumbe yombi yegeranye – nubwo bizaba bitegeranye nyabyo – bizongera kubaho mu Gushyingo 2040.

    Ibisa n’ibyabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 21 Ukuboza aho Jupiter na Saturn byagaragaye byegeranye cyane bigasa nk’inyenyeri imwe, bizongera kubaho muri Werurwe 2080, bikazongera kuboneka mu myaka 337 mu mpera za Kanama 2417.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/imibumbe-ya-jupiter-na-saturn-yegeranye-ikora-inyenyeri-ya-noheli

  • Le Président Paul Kagame revient sur la question de l’impôt immobilier excessif #rwanda #RwOT

    Au cours de cette conférence de presse étendue à tous les citoyens rwandais, un certain Sarto Niyitanga est intervenu pour demander au Président de la République d’user de son influence pour rabaisser l’impôt excessif sur l’immobilier qui a été très récemment revu à la hausse.
    “Beaucoup de citoyens se déclarent incapables de s’acquitter de cet impôt exorbitant. Ils se disent inquiets de voir leurs propriétés vendues aux enchères pour incapacité de paiement de ces impôts”, a dit Sarto implorant le président des Rwandais d’user de son influence pour que cette loi d’impôt immobilier soit révisée.

    “L’impôt sur la propriété foncière existe bel et bien partout au monde.Il restera. Par contre, les décideurs ne peuvent qu’évaluer des situations pécuniaires des gens. Cet impôt est frappé pour l’intérêt social. Il nous faut voir et fixer un tel impôt qui n’alourdit pas les contribuables”, a dit le Président répondant à cette question cruciale qui a fait révolter silencieusement presque tous les propriétaires d’habitations et autres immeubles dans les villes du pays.

    Mais le Président a été assez prudent à ce sujet puisque cet impôt semble important dans l’assiette fiscale du pays.

    “Nous devons suivre de près des débats sur ce sujet pour chercher des facilités aux contribuables. Cependant, quant bien même il y aura des allègements qui y seront apportés, il y aura des gens qui ne seront pas à même de s’acquitter de cet impôt. Mais on aura essayé. Nous suivrons de près l’amendement de cette loi”, a dit le Président Kagame qui sait qu’il est redevable au peuple qui lui a demandé de rester sur le fauteuil présidentiel pour, après 2024, deux autres mandats électifs.

    En effet, la question de cet impôt nourrit les débats à chaud dans les classes sociales moyennes. On ne comprend pas comment la taxe au mètre carré est passé de 0 à 80 Frw à 300 Frw.

    La dirigeante de l’Association Transparency International-Rwanda est même intervenue récemment dans une émission télévisée d’une radio diffusion locale trouvant que les gens qui ont proposé la loi et ceux qui l’ont voté au Parlement doivent être des adversaires du régimes qu’ils veulent voir tomber.

    Cette dame a fait de même pour ce qui est des coûts élevés du transport interurbain et interprovinces élevés. Elle a accusé l’organe de régulation des services d’utilité publique de se pencher et être à l’écoute des investisseurs et autres possesseurs de capitaux au lieu de prendre fait et cause des consommateurs. Comme par un coup de magie, ledit organe public à ramené les prix des services de transport à des niveaux moyens.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Le-President-Paul-Kagame-revient-sur-la-question-de-l-impot-immobilier-excessif.html

  • Mashami Vincent yahamagaye 31 bitegura CHAN #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN 2021’, umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 bagomba gutangira umwiherero bitegura irushanwa.

    Iri rushanwa rikaba rizabera muri Cameroun umwaka utaha kuva 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.

    U Rwanda ruri mu itsinda C na Morocco, Togo na Uganda. Umukino ufungura u Rwanda rukaba ruzakina na Uganda.

    Uretse aba bakinnyi 31 Mashami yahamagaye, hari n’abandi 3 bari kuri ‘Waiting List’ ari bo Ruboneka Jean Bosco na Niyomugabo Claude ba APR FC na Sibomana Patrick Papy wa Police FC.

    Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ari bwo bazapimwa icyorezo cya Coronavirus nta gihindutse ku munsi wo ku wa Kane bakaba ari bwo bazajya mu mwihorero muri La Palisse i Nyamata.

    31 bahamagawe na Mashami Vincent

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yahamagaye-31-bitegura-chan

  • BK yashimiye abacuruzi bakoresheje ikoranabunga mu kwishyuza ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yahaye igikombe cy
    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yahaye igikombe cy’ishimwe uwa Simba Supermarket, Teklay Teame, kubera gukoresha POS mu bucuruzi

    POS zihabwa abacuruzi bose babyifuza ku buntu bakanahabwa amahugurwa yo kuyikoresha k’ubuntu,n’ubufasha bw’umunsi k’uwundi bahabwa n’bakozi ba BK babishinzwe.

    Izi mashini ni inyungu ku mukiliya ndetse nu’mucuruzi kuko zigabanya ibyago byo kwibwa no kuba yahabwa amafaranga y’amahimbano ndetse ihererekanya ry’amafaranga rikaba ryizewe rinafitiwe gihamya.

    Imashini ya POS ihita isohora agapapuro k’inyemezabwishyu(ku babishaka) kerekana ko umuntu yishyuye ibyo yahashye.

    Uretse kwirinda gutakaza igihe n’amafaranga y’ingendo byo kujya kuri banki gutonda umurongo, abacuruzi bavuga ko ubu uburyo butuma batakigira ikibazo cy’ibiceri mu kugarurira ababagana.

    BK ikaba yatanze impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi barimo Simba Supermarket ari na yo yaje kw’isonga muri uyu mwaka wa 2020,hakaba na Sartuguru Travel Agency, Vege supermarket, Corner supermarket na Kigali Butchery bazashimirwa by’umwihariko. Iyi banki ikaba ivuga ko hari n’abandi bacuruzi batari bake izakomeza gushimira muri iyi gahunda.

    Dr Diane Karusisi wa BK ashyikiriza Teklay Teame wa Simba Supermaket impano ya Noheli, kubera gukoresha POS
    Dr Diane Karusisi wa BK ashyikiriza Teklay Teame wa Simba Supermaket impano ya Noheli, kubera gukoresha POS

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yagize ati “Simba Supermarket ni yo yaje ku isonga mu gufasha abantu kwishyura batitwaje amafaranga(cash), ndetse turifuza ko muri uyu mwaka utaha nta mafaranga azatangwa mu ntoki, abantu bose bagomba gukoresha ikoranabuhanga kuko rituma duhendukirwa twese”.

    Iguriro rya Simba Supermarket rifite ibicuruzwa hafi ya byose umuntu yakenera mu buzima bwa buri munsi, rikagira amashami hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, rikaba rikoresha imashini za POS za Banki ya Kigali, ku buryo abantu bafite amakarita yaba aya BK cyangwa ay’izindi Banki (yaba amakarita itangirwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga) batagomba kwishyura bakoresheje amafaranga.

    Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket yagize ati “Ikintu cyose wifuza muri Simba Supermarket wakibona, tukaba dusaba buri wese gukoresha ikarita ye na POS za BK nk’uburyo bwizewe bwo kwishyura cyane cyane muri ibi bihe turimo”.

    Abayobozi ba BK hamwe n
    Abayobozi ba BK hamwe n’aba Simba Supermarket

    BK ivuga ko imaze gutanga imashini za POS zirenga 2,500, kandi ko ifite izindi nyinshi izakomeza guha abacuruzi bose bazifuza ku buntu. Ibi Banki ya Kigali irabikora mu rwego rwo gushigikira gahunda ya Leta yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Dr. Karusisi yavuze ko mu mafaranga yose ahererekanywa hagati y’abantu mu gihugu, agera kuri 1/2 yahererekanyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga muri iki gihe cya Covid-19, bikaba ngo byaratumye umusaruro mbumbe(GDP) uzamuka mu buryo bugaragara.

    Iri koranabuhanga hamwe n’irindi rikoresha gate way/umuyoboro wa BK, ryorohereza umuntu kugura no kwishyura ibintu na servisi atiriwe ajya aho bicururizwa, kuko ashobora no kubitumiza bikajyanwa aho yifuza hose mu gihugu no hanze yacyo (E-commerce).

    Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitwa “Rwanda Payment System Strategy” zigamije gufasha buri Muturarwanda kwishyura ibyo aguze hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki, bikaba biteganyijwe ko muri 2024 ubu buryo buzaba bwaramaze gushinga imizi.

    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/bk-yashimiye-abacuruzi-bakoresheje-ikoranabunga-mu-kwishyuza-ibicuruzwa

  • Musanze : Abo 'saa moya’ yasanze batarataha kandi basinze bajyanywe muri sitade bateza imvururu #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko mu Karere ka Musanze, ingendo zibujijwe hagati ya saa moya na saa kumi za mu gitondo, ariko hari bamwe mu baturage bo muri aka karere batarabasha kubahiriza aya mabwiriza nk’uko abo twasanze bajyanywe muri sitade babitugaragarije.

    Aba baturage bari barimo abasinze bagaragara ko ibijyanye n’amabwiriza yashyiriweho aka karere kabo kuyubahiriza ari ikibazo cyane ko bamwe basa n’abatayazi ndetse usanga binywera inzoga kandi amasaha yo kuba bari mu rugo yageze.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bumve kandi bashyire mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

    Ati 'Twashyizemo ingufu cyane cyane ko bigaragara ko ubwandu hirya no hino buhari n’abaturage twarabibabwiye barabimenya duhereye ku Isibo kuko niho ubukangurambaga bwahereye.'

    'Twaganiriye n’abakuru b’imidugudu, kugira ngo twese dufate ingamba, hari n’uburyo dukora ubukangurambaga twifashishije indangururamajwi zigenda zinyura hirya no hino mu baturage kandi hari n’imodoka ibamo indangururamajwi igenda itanga ubutumwa.'

    Meya Nuwumuremyi yavuze kandi ko hari umukwabu ukorwa ku manywa na nijoro, ndetse ngo hari n’ibihano byashyizweho ku buryo abaturage babwirwa ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azabihanirwa.

    Byari bikomeye….

    Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, Akarere ka Musanze ni ko kafatiwe ibyemezo bitandukanye n’ibyafashwe ahandi mu gihugu, nyuma y’uko mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bwagaragaje ko mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% basanze baranduye COVID-19.

    Si ingendo gusa zafatiwe ingamba mu mujyi wa Musanze kuko n’inama zibujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu n’umubare w’abitabira Misa n’Amateraniro ukaba utagomba kurenza 30%, imihango yo gushyingura ikaba itagomba kurenza abantu 30.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, aherutse kuvuga ko ibyemezo byafatiwe Akarere ka Musanze bijyanye n’uburyo ubwandu bwagiye bwiyongera muri ako Karere umunsi ku wundi, agaruka ku bushakashatsi bwa MINISANTE bwagaragaje ko mu bantu bapimwe muri uwo mujyi 13% basanganywe ubwandu bwa COVID-19.

    Mu gushyira mu bikorwa ingamba zashyiriweho aka karere, Ubuyobozi bwashyizeho imodoka ebyiri za Coaster zigenda mu mihanda zifata abakomeje kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku bufatanye na Polisi, aho mu isaha imwe izo modoka zishyizweho hahise hafatwa abarenga ijana batambaye udupfukamunwa bajyanwa muri sitade bafatirwa ibihano.

    Byari bikomeye….

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Musanze-Abo-saa-moya-yasanze-batarataha-kandi-basinze-bajyanywe-muri-sitade-bateza-imvururu

  • Announcement: Company Looking for Property on Sale #rwanda #RwOT

    An industrial company is looking for a plot on sale in Bujumbura of over 5000 square meters.
    Don’t hesitate to contact us at our e-mail “[email protected]”

    Source : https://en.igihe.com/services/announcement/article/announcement-company-looking-for-property-on-sale

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina ya Emeryne #rwanda #RwOT

    Uwitwa TUYIZERE IGIHOZO Emeryne mwene DUKUZUMUREMYI Damascene na UWIZEYIMANA Mediatrice utuye mu mudugudu wa Nyabitare akagari ka Gasave , umurenge wa Nduba , akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, uboneka kuri telephone Nimero: 0780464410/0788807167;

    Yasabye uburenganzira bwo guhinduza guhinduza amazina asanganywe ariyo TUYIZERE IGIHOZO Emeryne , akavanamo TUYIZERE no gukosora izina Emeryne rikandikwa Emelyne akitwa IGIHOZO Emelyne mu Irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko amazina atatu yabaye menshi, agatangira kwiga yanditswe ku mazina abiri gusa, ariyo IGIHOZO Emelyne, akaba ashaka kugira umwirondoro umwe mu byangombwa bye byose.

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kuvana izina TUYIZERE mu mazina asanganywe TUYIZERE IGIHOZO Emeryne no gukosora izina Emeryne rikandikwa Emelyne bityo akitwa IGIHOZO Emelyne mu gitabo cy’irangamimerere.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-ya-Emeryne

  • Karekezi Olivier yasubiye muri Sweden #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier yerekeje muri Sweden mu kiruhuko ni nyuma y’uko shampiyona mu Rwanda yahagaze.

    Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mutoza mukuru wa Kiyovu Sports yafashe indege yerekeza muri Sweden gusura umuryango we.

    Mu kiganiro kigufi ISIMBI yagiranye n’umunyamabanga wa Kiyovu Sports,Munyangabe Omar yavuze ko bamuhaye uruhashya aho azagaruka mu Rwanda ku wa 15 Mutarama 2021 ariko hakaba ashobora no kugaruka mbere yaho bitewe n’igihe shampiyona izasubukurirwa.

    Ati“umutoza twamuhaye uruhushya ajya gusura umuryango, urumva shampiyona ntabwo irimo gukinwa, niyo mpamvu twamurekuye. Kugaruka ni kuri 15 Mutarama ariko shampiyona igarutse vuba na we yaza mbere agakora akazi ke.”

    Tariki ya 11 Ukuboza 2020, MINISPORTS yahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo umwaka w’imikino 2020-2021, ni nyuma y’uko hari amakipe yagaragaje kutubahiriza amabwirza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    FERWAFA ikaba yaratumiye abayobozi b’amakipe mu nama nyunguranabitekerezo izaba ku wa Kane yiga ku buryo shampiyona yazagaruka vuba.

    karekezi Olivier yahawe uruhushya rwo kujya gusura umuryango we muri Sweden

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/karekezi-olivier-yasubiye-muri-sweden

  • USA : Joe Biden yakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Biden yahawe uru rukingo mu gikorwa cyatambukijwe kuri Televiziyo nyinshi mu gihugu kiri kuba ako kanya.

    Ubwo yari amaze gukingirwa, Biden yasabye abandi Banyamerika kuzitabira kwikingiza igihe urukingo ruzaba rumaze kuboneka ku bwinshi.

    Ati 'Ndi gukora ibi kugira ngo nereke abantu ko bagomba kwitegura gufata urukingo igihe ruzaba rumaze kuboneka, nta gikwiye kubatera impungenge.'

    Biden yakingiwe akurikira umugore we Jill Biden.

    Gukingirwa kwa Biden kuje gukurikira ukw’abandi bayobozi bakomeye ku Isi barimo Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yo muri iki gihugu, Nancy Pelosi ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

    Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha Kamala Harris nawe uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Amerika n’umugabo we bazahabwa uru rukingo.

    Kugeza ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaze kwemezwa inkingo za Covid-19 ebyiri zirimo uru rwa BioNTech/Pfizer n’urwa Moderna. Abamaze gukingirwa muri iki gihugu barakabakaba ibihumbi 500.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/USA-Joe-Biden-yakingiwe-Covid-19