Author: webrwanda
-
Uganda yanyagiye Tanzania yegukana CECAFA U17, abakinnyi bayo biharira ibihembo #rwanda #RwOT
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ya Uganda, niyo yegukanye irushanwa rya CECAFA U17 ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.
Uganda yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Djibouti 1-0 muri 1/2, ni mu gihe Tanzania yari yasezereye Ethiopia.
Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma akaba yahise anabona itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2021 kizabera muri Maroc.
Ni irushanwa ryaberaga mu Rwanda mu karere ka Rubava kuri Stade Umuganda, ryari rimaze iminsi icumi, rikaba ryasojwe ku munsi w’ejo Uganda ikina na Serengeti Boys(Tanzania U17).
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi n’ubwo hagiye haboneka amahirwe atandukanye.
Uganda yabonye igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Ivan Irinimbazi.
Ku munota wa 80, Mutyaba Travis yahawe umupira muremure, atsinda igitego cya kabiri mu gihe Tanzania yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 89 ubwo Vincent Mulema yitsindaga.
Serengeti Boys ya Tanzania yakoze penaliti mu minota ya nyuma ubwo Omari Yahya yacengwaga na Mutyaba, amushyira hasi mu rubuga rw’amahina mbere y’uko Ibrahim Juma atsinda igitego cya gatatu.
Umwanya wa 3 wegukanywe na Ethiopia itsinze Djibouti 5-2.
Mu bihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, byihariwe na Uanda aho Oscar Mawa watsinze ibitego bitandatu, yahembwe nka rutahizamu mwiza, Travis Mutyaba atorwa nk’umukinnyi mwiza mu gihe Mwebe Henry yahembwe nk’umunyezamu mwiza.
Uganda niyo yegukanye CECAFA U17 yaberaga mu Rwanda
Tanzania yabaye iya kabiri
Ethiopia yegukanye umwanya wa 3
Oscar(ibumoso) watsinze ibitego byinshi na Travis(iburyo) watowe nk’umukinnyi w’irushanwa bifotoza
Mwebe Henry yahembwe nk’umunyezamu w’irushanwa -
Uko Benjamin na Jean Paul bafashijwe na Jimmy Mulisa bakisanga mu ikipe y’igihugu, bakomoje ku cyatumye Amavubi avamo kare muri CECFAFA #rwanda #RwOT
Irakoze Jean Paul na Niyokwizerwa Benjamin ba rutahizamu b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bavuga ku kuba barahamagawe mu ikipe y’igihugu byatewe n’inama bagiriwe n’umutoa Jimmy Mulisa nyuma yo kumusanga mu irerero rye ry’Umurumuri Soccer Academy.
Aba bakinnyi bombi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye imikino ya CECAFA U17 yabereye i Rubavu yasojwe ku munsi w’ejo yegukanywe na Uganda nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma 3-1.
U Rwanda rwasezerewe rutarenze itsinda B aho rwari kumwe na Tanznania na Djibouti. Rwatsinzwe na Tanzania 3-1, runganya na Djibouti 0-0.
Aba bakinnyi bombi babarizwa mu irerero ry’Urumuri Soccer Academy rya Jimmy Mulisa, bahamya ko kuba barahuye na Jimmy Mulisa byabafashije cyane ndetse badashidikanya ko ari yo mpamvu bahamagawe mu ikipe y’igihugu.
Irakoze Jean Paul w’imyaka 15, wakinnye umukino wa Djibouti aho yinjiye mu kibuga asimbura Salim Saleh, avuga ko kubana na Jimmy Mulisa umunsi ku munsi nk’umuntu wakinnye ku rwego mpuzamahanga byamuzamuriye icyizere yumva ko byose bishoboka ari nacyo cyatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Ati'iyo ubana n’umuntu wabaye mu mupira nka Jimmy Mulisa biba ari byiza, byonyine iyo mubona iruhande rwanjye numva ntewe ishema nabyo bikantera imbaraga zo gukora cyane nkazagera nk’aho yageze. Ikintu cya mbere yamfashije yangiriye inama ndetse burya bitewe n’imyaka yacu amenya imyitozo aduha. Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byatewe n’inama ze.'
Jean Paul Irakoze ahamya ko inama yagiriwe n’umutoza Jimmy Mulisa zamufashijeKu ruhande rwa Benjamin wakinnye imikino yombi(Tanzania na Djibouti) we ahamya adashidikanya ko guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byose ari Jimmy Mulisa.
Ati'Jimmy Mulisa ni umutoza mwiza kuri njye kuko hari byinshi amfasha. Ni umutoza ukugira inama akakwereka ko ushoboye ugomba kwigirira icyizere, yamfashije byinshi ndetse n’ubu aracyamfasha. Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu n’ubu navuga ko byose ari we bitewe n’uko nakurikije inama ze, yampaye icyizere ambwira ko nanjye nakina, iyo mba nkiri mu cyaro rwose simba ndi hano.'
Benjamin wakinnye iminota 90 ku mukino wa Djibouti ngo iyo adahura na Jimmy Mulisa nta n’uwari kumumenyaKu mpamvu zatumye ikipe y’igihugu isezererwa, bahuriza ku kuba byaratewe n’uko bari batamenyeranye bahuye igihe gito mbere yo gukina bituma batabona umwanya wo kumenyerana buri umwe amenye imikinire y’undi.
Benjamin(16) yabanje mu kibuga ku mukino wa Djibouti -
Umuramyi Eric Nkuru yakoranye indirimbo na Diane Nyirashimwe iri mu rurimi rw’Ikirundi yitwa ‘N’izina’ -VIDEO #rwanda #RwOT
Umuramyi Eric Kurumfashe [Eric Nkuru] wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuje imbaraga na Diane Nyirashimwe umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda, bakorana indirimbo yitwa ‘N’izina’. Ni imwe mu ndirimbo zo mu gitabo bakaba barayiririmbye mu rurimi rw’Ikirundi.
Diane Nyirashimwe ni umwe mu baramyi bafite impano yo kuririmba mu gihugu cy’u Rwanda. Ku bw’iyi mpamvu usibye no kuba abarizwa mu matsinda akomeye hano mu Rwanda nka Healing worship, True Promises Ministries na Zebedayo Family, yagiye akorana n’abaramyi batandukanye mu ndirimbo zabo bwite zo kuramya no guhimbaza Imana.
REBA HANO INDIRIMBO ‘N’IZINA’ YA ERIC NKURU FT DIANE
Eric Nkuru ubu urimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, mu mujyi wa Houstan muri Texas hari haciye igihe gito asohoye indi ndirimbo y’amashusho yise 'Ni iki Cyantandukanya n’Urukundo rw’Imana.' Indirimbo yakunzwe n’ingeri zitandukanye bitewe n’ubutumwa ifite. Kuri ubu uyu musore amaze gukora indirimbo ze bwite 7.
Eric Nkuru yavuze impamvu yo gukorana indirimbo na Diane

Mu kiganiro twagiranye, abajijwe impamvu yahisemo gukorana n’umuramyi Diane, yasubije muri aya magambo 'Nahisemo gukorana na Diane kuko asanzwe ari inshuti yanjye kandi nkunda imiririmbire ye. Yongeraho ati: 'Diane ni umu maman w’umukozi w’Imana cyane. Ikindi, mukundira ukuntu afite umutima uciye bugufi cyane.'
Usibye kuba yarakoranye na Diane, uyu muhanzi avuga ko afite gahunda yo gukorana n’abandi batandukanye. Eric Nkuru yasobanuye ko iyi ndirimbo ‘N’izina’ ayikunda cyane kandi akaba yarahisemo kuyiririmba mu Kirundu bitewe n’ubutumwa buri mu magambo yayo meza ifite.
Uyu munyempano Eric Nkuru watangiye umuziki we muri 2015 yatangaje kandi ko afite intumbero yo kurushaho gukora ibihangano bitanga ubutumwa bwiza bufasha abantu gukizwa no guhinduka mu mitima yabo.
Avuga ku muziki nyarwanda, Eric Nkuru yagize ati 'Mu Rwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uhagaze neza cyane. Hari abanyempano benshi, abahasanzwe n’abandi bashya barimo kuzamuka. Ndifuza kuzahakorera igitaramo kandi ndizera ko Imana izabimfashamo.'
Zimwe mu ndirimbo z’uyu muramyi: Yesu ni Dereva, Mureke Imana Yitwe Imana, Witinya n’Amashimwe n’izindi.
REBA HANO INDIRIMBO ‘WITINYA’ YA ERIC NKURU
UMVA HANO ‘NI IKI CYANTANDUKANYA N’URUKUNDO RW’IMANA’ YA ERIC NKURU
Source: Inyarwanda.com
-
Gasabo: Ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 yasabiwe igifungo cya burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda iravuga ko ku itariki ya 23/10/2020 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye bukurikiranyemo uwo muturage wo mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akaba aregwa kuba mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 8/2020 kugera mu kwezi kwa 10/2020 yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 12 y’amavuko.
Uwo muntu ngo yagiye asambanya abo bana b’abahungu abanje kubashukisha ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari uko babanza bakemera ko abasambanya.
Uregwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye icyaha asobanura uburyo yagiye agikoramo. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 29/12/2020.

-
Kenyan School Principal Scoops African Union Top Award #rwanda #RwOT
The winner of the 2020 African Union Continental Teacher of the Year award is Jane Kimiti the Principal of Othaya Girls School.
Kimiti was recognized for engaging in quality teaching which results in high standards of student achievement and encouraging desirable behavior among students through positive feedback and other programs.
She was also recognized for engaging in activities and networks that enhance the social and cultural value of learning and helping students achieve their long-term career goals by organizing engagement with relevant agencies and information.
'One of the presentations that made a mark in my win was one of the programs that we developed as a school code-named classes without borders which was appreciated even in South Africa. This proved that we can give quality education together as a continent' said Kimiti in acknowledging the award.
In the program, students from seven schools in Othaya where the school is located were able to learn through zoom a move which helped many during the COVID-19 pandemic. Kimiti also visits children's homes in Mararal where she is involved a rescue program for vulnerable girls.
The African Union Continental Teacher of the Year award was inaugurated last year in Ethiopia, Addis Ababa, with the aim of demonstrating respect for teachers and the teaching profession by celebrating committed teachers across the continent.
The post Kenyan School Principal Scoops African Union Top Award appeared first on Taarifa Rwanda.
Source : https://taarifa.rw/kenyan-school-principal-scoops-african-union-top-award/

