Author: webrwanda

  • Abagore baragirwa inama yo gutinya abagore baganira n'abagabo babo kurusha abaryamana na bo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Nigeria, witwa Blessing Okoro Impuguke mu by'ibanire y'abashakanye yagiriye inama abagore bubatse ko bakwiye gutinya abagore bagenzi babo baganiriza abagabo babo cyane kurusha abaryamana nabo bishakira kumara ipfa ryo gutera akabariro gusa kuko nta kintu kinini baba vatwaye.

    Ubutumwa bwa Okoro

    Okoro avuga ko abagore bavugana n'abagabo b'abandi, bababaza buri kimwe ari bo bonyine bashobora kubatwara, bakibagirwa abagore bashatse kurusha abaryamana nabo ngo bimare irari ry'imibonano mpuzabitsina.

    Yifashishije Instagram, Okoro ati ' Tinya abagore bavugana n'umugabo wawe kurusha abaryamana na we. Kuvugana na we niyo mayeri bakoresha mu gutwara abagabo b'abandi.'

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abagore-baragirwa-inama-yo-gutinya-abagore-baganira-nabagabo-babo-kurusha-abaryamana-na-bo/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko inama ziheruka zakorwaga abaminisitiri bateraniye muri Village Urugwiro.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Muri iyi nama ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ziraganirwaho.”

    Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere irasuzumirwamo ingamba ziheruka gushyirwaho ku wa 4 Mutarama, ari nayo yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro kugeza saa Kumi za mugitondo. Ni mu gihe mbere y’icyo gihe isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yari saa Yine z’ijoro.

    Mu zindi ngamba zari zashyizweho harimo kuba ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.

    Muri iyo nama kandi Guverinoma y’u Rwanda yahisemo guhagarika ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 11 Mutarama kugeza ku wa 17 Mutarama 2021, habonetse abantu 1402 basanganywe iki cyorezo mu gihe abitabye Imana biyongereyeho 22.

    Ubwiyongere bw’iyi mibare buri mu byatumye Minisiteri y’Uburezi kuri iki Cyumweru itangaza ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali afungwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Nama y’Abaminisitiri y’uyu munsi aribwo habaho kuganira n’abandi bayobozi bakareba niba koko gufunga amashuri yose bishoboka.

    Yagize ati “Turumva tutifuza kongera guhagarika amashuri burundu, cyeretse igihugu cyose cyongeye gusubira muri guma mu rugo.”

    Hitezwe ingamba zikakaye…

    Kuba Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, biri mu bigaragaza ubukana icyorezo cya Coronavirus gifite muri iyi minsi.

    Hagati ya tariki 4-15 Mutarama 2021, ni ukuvuga mu minsi 11 gusa mu Rwanda hari hamaze gupfa abantu 36, mu gihe 1897 bashya bayanduye.

    Imibare y’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ni kimwe mu biteye inkeke zaba inzego z’ubuzima ndetse n’abaturage ubwabo harimo n’abasanga gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ari icyemezo gishoboka kandi gishobora gufatwa.

    Nko ku wa 17 Mutarama 2021, abantu babiri bo mu Mujyi wa Kigali bishwe na COVID-19 mu gihe mu Rwanda hose mu bipimo 5395 habonetsemo 182 banduye iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 796 867; muri byo abantu 11 032 basanzwemo ubwandu mu gihe abagera ku 7363 bayikize. Kuri ubu abarwayi 3527 ni bo bakiri kwitabwaho mu gihe 142 bitabye Imana.

    AMAKURU AGEZWEHO

    Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu. pic.twitter.com/WAjptrZGLc

    — IGIHE (@IGIHE) January 18, 2021

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu bitabiriye iyi nama

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n’uko byakorwaga mbere kuko yakorerwaga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Muri iyi nama hashobora gufatirwamo ingamba zikakaye ku cyerekezo gishya cyo guhashya icyorezo cya COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-zikakaye-kuri

  • Burera: Babiri bafatanwe ibilo 10 by’urumogi bakwirakwizaga mu baturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byagizwemo uruhare n’abaturage aho bahaye Polisi y’u Rwanda amakuru ikabasha kubafata.

    Yagize ati “Hari abaturage bari bazi neza ko bacuruza urumogi. Babibwiye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bahita bafatwa.”

    SP Nkundineza akomeza avuga ko urumogi barukura mu gihugu cya Uganda. Umwe ni we wari umucuruzi warwo aruhabwa n’Abagande mu gihe undi yari ushinzwe gushaka abakiliya.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe. Yibukije abishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ko nta mahirwe bazagira kuko k’ubufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bagafungwa.

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    Bafatanywe ibiro icumi by’urumogo bacuruzaga mu baturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-babiri-bafatanwe-ibilo-10-by-urumogi-bakwirakwizaga-mu-baturage

  • Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwakozwe hapimwa abantu 2,900 mu gihugu cyose, ngo bukaba bwarerekanye ko iyo ndwara yongereye ubukana ku buryo budasanzwe.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereye cyane mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2021, akabyerekana ahereye ku mibare y’ibipimo byagiye bikorwa.

    Agira ati “Uko gupima dutomboje abantu mu mihanda, mu masoko n’ahandi twabikoraga buri kwezi, twabanje kubikora muri Nzeri umwaka ushize dusanga ni 0.1% barwaye, Ukwakira tubikoze nta n’umwe twabonye, byari 0%. Mu Gushyingo twatangiye kubona abarwaye kuko bari 1% naho mu Kuboza twegereje iminsi mikuru tubona 2%, aho ni mu gihugu hose kandi ubundi iyo birenze 1% kiba ari ikibazo kidasanzwe”.

    Ati “Muri Mutarama uyu mwaka abantu bavuye mu minsi mikuru tubikoze na none dutomboza dusanga ni 3%, mu gusoza ejo hashije twasanze abanduye mu gihugu hose ari 5%. Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ho twasanze abarwaye ari 12%, ni ikintu kidasanzwe kigaragaza ko mu minsi mikuru abantu biraye”.

    Dr Nsanzimana avuga kandi ko uko abarwara biyongera ari ko n’abaremba biyongera bigatuma ibitaro byuzura.

    Ati “Imibare uko izamuka twabiboneraga no mu baremba bari mu bitaro, tugera n’aho dufungura ibitaro bishya bya Nyarugenge, ariko na byo bigeze kuri 70% byuzura nyuma y’ibyumweru bibiri gusa tubifunguye. Bivuze ko hatagize igikorwa kindi kidasanzwe, nyuma y’ibindi byumweru bibiri bya bitaro biraza kuzura, ya 12% twabonye izaba 20 cyangwa 30%, kandi uko imibare izamuka ni ko abaremba n’abapfa biyongera”.

    Akomeza asaba abantu cyane cyane abanyakigali kudafata Covid-19 nk’imikino kuko ngo hari abazi ko ari imikino kandi yica abantu.

    Ati “Abanyakigali rero nzi ko hari abavuga ko Covid-19 ari ibiganiro cyangwa imikino, ngo ni bya bindi muhora mutubwira, Covid si imikino, ntiyigeze iba imikino. Twari tugeze ahantu heza twumva mu minsi mike iri imbere urukingo ruzatugeraho, ariko ni bwo abantu barimo gupfa cyane, mu minsi ibiri hari ubwo twapfushije abantu 10, iyi ndwara itangiye kudushyira mu gahinda kenshi kandi hari uko twakwirinda”.

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Covid-19 ni 11,032 ikaba imaze guhitana abantu 142, abakirwaye akaba ari 3,527.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kigali-abantu-12-banduye-covid-19-ubushakashatsi

  • Burera: Babiri bafatanwe ibilo 10 by'urumogi bakwirakwizaga mu baturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko gufatwa kw'aba bantu byagizwemo uruhare n'abaturage aho bahaye Polisi y'u Rwanda amakuru ikabasha kubafata.

    Yagize ati “Hari abaturage bari bazi neza ko bacuruza urumogi. Babibwiye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bahita bafatwa.”

    SP Nkundineza akomeza avuga ko urumogi barukura mu gihugu cya Uganda. Umwe ni we wari umucuruzi warwo aruhabwa n'Abagande mu gihe undi yari ushinzwe gushaka abakiliya.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe. Yibukije abishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ko nta mahirwe bazagira kuko k'ubufatanye n'abaturage bazajya bafatwa bagafungwa.

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    Bafatanywe ibiro icumi by’urumogo bacuruzaga mu baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-babiri-bafatanwe-ibilo-10-by-urumogi-bakwirakwizaga-mu-baturage

  • Umugabo yapfuye ubwo yateraga akabariro n'umugore bakundanaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, nibwo umusaza w'imyaka 60 yapfuye ubwo yasambanaga n'incuti ye mu Ntara ya Mombasa muri Kenya.

    Muri raporo y'abapolisi bashyikirijwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Changamwe, uyu mucuruzi utuye Mtwapa yatangiye kugira ububabare bwo mu gatuza igihe yari muri icyo gikorwa gusa ngo mu kanya gato ahita ashiramo umwuka.

    Raporo yagaragajwe na Mediamax Digital yagize iti: 'Yahise ajyanwa mu bitaro bya Bomu i Changamwe, bavuga ko yapfuye akihagera.'

    Umugore wasambanaga n'uyu mugabo yavuze ko uyu mucuruzi bari bamaze umwaka bakundana ndetse ngo yakundaga kumusura bakagirana ibihe byiza ariko ngo yahitaga ajya ahitwa Mtwapa.

    Uyu mugore yagize ati 'Inshuti yanjye yaje kunsura ahagana saa munani.Yahise yerekeza mu bwogero agiye kwitaba telefoni hanyuma ahita ansaba ko tujya kuryama.Hashize akanya,yataye ubwenge turi mu gutera akabariro.'

    Kuri ubu polisi yo muri kiriya gihugu ikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane ikishe uyu musaza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yapfuye-ubwo-yateraga-akabariro-numugore-bakundanaga/

  • Mu magambo yuje urukundo rwinshi, Barack Obama yifurije umugore we isabukuru nziza anashyira hanze ifoto ye ya kera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 nibwo Michelle Obama yizihije isabukuru y'imyaka 57 amaze abonye izuba ,aho Barack Obama wahoze ari Perezida wa USA yafashe umwanya maze amwifuriza isabukuru y'amavuko nziza ,yifashishije amagambo aryohereye y'urukundo ndetse ashyira hanze ifotoya kera cyane ya Michelle Obama akiri muto.

    Ifoto ya Michelle Obama akiri muto.

    Barack, w' imyaka 59, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yanditse ati: 'Isabukuru nziza rukundo rwanjye, mugenzi wanjye, n'incuti yanjye magara. Buri mwanya hamwe nawe ni umugisha. Ndagukunda cyane, Miche.'

    Obama n'umufasha we bashyingiranywe mu 1992 bafite abakobwa babiri: Malia w'imyaka 22 na Sasha w'imyaka 19.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yuje-urukundo-rwinshi-barack-obama-yifurije-umugore-we-isabukuru-nziza-anashyira-hanze-ifoto-ye-ya-kera/

  • RIB yinjiye mu kibazo cy’ubujura bwimyambaro… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye banenze ikipe y’igihugu kubera umwambaro w’umunyezamu Kwizera Olivier, byanatumye FERWAFA isaba imbabazi ku bw’ikosa ryagaragaye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo yashyize ku rukuta rwayo rwa twitter amagambo igira iti: “Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n'abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y'ikipe y'igihugu @AmavubiStars

    kiri gukurikiranwa n'inzego zitandukanye.

    Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda”.

    Mu gihe benshi mu bakurikirana ikipe y’igihugu bari mu gihirahiro bibaza ikibazo nyamukuru cyabaye, Radio 10 yatangaje ko ibikoresho byibwe n'umuntu wanyuze mu idari ry'inzu ya FERWAFA ubwo habaga CECAFA y'abatarengeje imyaka 17 yabereye i Rubavu mu Ukuboza 2020.

    Byatumye Inyarwanda.com yitabaza Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemera ko FERWAFA yatanze ikirego kandi bacyakiriye, bagiye kugikurikirana.

    Ati 'Ikirego twaracyakiriye kiri gukorwaho iperereza. Bavuze ko hari imyenda y'abakinnyi yibwe. Cyatugezeho ku wa 23 Ukuboza 2020'.

    FERWAFA ntacyo iratangaza ku ngano y'ibikoresho byibwe.

    U Rwanda ruri muri Cameroun muri CHAN 2020 iri kuba ku nshuro ya 4, kuri uyu wa mbere ruraseruka mu kibuga ruhanganye na Uganda bari kumwe mu itsinda rimwe rya C.

    Amavubi afite urugamba rutoroshye imbere ya Uganda kuri uyu wa mbere

    Umwambaro wa Kwizera Olivier wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102442/rib-yinjiye-mu-kibazo-cyubujura-bwimyambaro-yamavubi-102442.html