Author: webrwanda

  • Umukobwa mwiza ahishuye uburyo umupasteri yamweretse filime z'urukozasoni ahita asezera muri ADEPER|Basigaye bamwita indaya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Sandra yahishuye ko Pasteri wo muri ADEPER yashatse kumukoresha ibiteye isoni, bituma afata icyemezo cyo kuva muri iryo dini, none ngo basigaye birwa bamushinja uburaya bavuga ko yaguye.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV, Sandra yasobanuye ko uwo mupasiteri yagiye amwiyegereza buke buke, bikagera n'aho amwereka filime z'urukozasoni (porn) zari muri telefoni ashaka kumugusha mu mutego w'ubusambanyi.Uyu mukobwa avuga ko akibibona yahise afata icyemezo cyo guhindura idini.Sandra avuga ko kuri ubu yahinduwe indaya muri ADEPER aho birwa bamutaramiyeho ngo yaraguye.

    Ku giti cye avuga ko guhindura idini ari uburenganzira bwe,ko badakwiye kumwibasira,asaba kandi ko mbere yo gucira umuntu urubanza ugomba kwitonda ugashishoza.Ati:' niba umuntu asambanye ni we ugomba kubyimenyera,ntibakanshire imanza,niba naraguye naguye ku giti cyanjye.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-mwiza-ahishuye-uburyo-umupasteri-yamweretse-filime-z-urukozasoni-ahita-asezera-muri-adeperbasigaye-bamwita-indaya/

  • Perezida wa Brazil yategetswe kwishyura impozamarira umunyamakurukazi yatesheje agaciro #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Brazil rwategetse Perezida Jair Bolsonaro kuriha impozamarira ku munyamakuru w'umugore nyuma yuko amuvuzeho amagambo amutesha agaciro.

    Mu mwaka ushize, Perezida Bolsonaro yavuze ko Patrícia Campos Mello yemeye ko yakorana imibonano mpuzabitsina n'umugabo ngo amuhe amakuru avuga nabi Perezida Bolsonaro.

    Umucamanza yavuze ko amagambo ya Perezida Bolsonaro yahindanyije icyubahiro cy'uwo munyamakuru.

    Perezida yategetswe kumuriha impozamarira y'ama-reais (akoreshwa muri Brazil) 20,000, ni ukuvuga miliyoni 3,3 mu mafaranga y'u Rwanda. Ashobora kujuririra iki cyemezo.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Madamu Campos Mello, umunyamakuru watsindiye ibihembo mu mwuga we ukorera ikinyamakuru Folha de S.Paulo gisohoka buri munsi muri Brazil, yavuze ko icyo cyemezo cy'umucamanza ari 'intsinzi kuri twebwe twese abagore'.

    Umuryango w'abanyamakuru barwanya itotezwa, wanditse kuri Twitter ko ari 'umunsi ukomeye' ku banyamakuru b'abagore no ku itangazamakuru ry'umwuga muri Brazil.

    Bwana Bolsonaro w'imyaka 66 — Perezida wa Brazil kuva mu kwezi kwa mbere mu 2019 — afite amateka yo kwanga bikomeye abanyamakuru bakora inkuru zinenga ubutegetsi bwe.

    Madamu Campos Mello yareze perezida bijyanye n'amagambo yavuze mu kwezi kwa kabiri mu 2020. Mu nkuru ivuga kuri ayo magambo, ikinyamakuru Folha cyashinje Perezida Bolsonaro gutuka Madamu Campos Mello mu magambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

    Perezida Bolsonaro yavuze ko uwo munyamakuru 'yashatse inkuru itaboneka ahandi' ku 'kiguzi icyo ari cyo cyose indwanya', nkuko icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo kivuga ko ari ayo perezida yavuze.

    Yatsinze n'umuhungu wa perezida

    Madamu Campos Mello yanditse urukurikirane rw'inkuru z'iperereza ku itsinda rikoresha WhatsApp mu kongerera imbaraga ibikorwa byo kwamamaza Bwana Bolsonaro riharabika abo bahatanye, mbere yuko amatora ya perezida yo mu 2018 aba.

    Mu kwezi kwa mbere nkuko BBC ikomeza ibitangaza, Madamu Campos Mello yanatsinze urundi rubanza rujya gusa n'urwo yari yarezemo Eduardo, umuhungu wa perezida, akaba ari n'umudepite mu nteko ishingamategeko ya Brazil.

    Muri videwo yo kuri YouTube yo mu kwezi kwa gatanu mu 2020, yabaye nk'uvuga ko uwo munyamakuru 'yagerageje kureshya' umuntu ngo amuhe amakuru ahindanya se. Umucamanza yavuze ko ayo magambo ari igitero cyibasiye icyubahiro cy'uwo munyamakuru. Nuko umucamanza ategeka uwo muhungu wa Bwana Bolsonaro kuriha umunyamakuru impozamarira y'ama-reais 30,000 (arenga miliyoni 5 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-wa-brazil-yategetswe-kwishyura-impozamarira-umunyamakurukazi-yatesheje-agaciro/

  • Abantu 49 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 44 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 49 banduye COVID-19 mu Rwanda mu bipimo 10.578 byafashwe. Hakize abantu 44 mu gihe nta muntu n'umwe wahitanwe n'iki cyorezo.

    Amakuru yose ya Covid-19:

    Habonetse abanduye bashya:49
    Abanduye bose:21,419
    Hakize:44
    Abakize bose:19,785
    Hapfuye:0
    Abamaze gupfa bose:301
    Abakirwaye:1,333
    Abarembye:7
    Abakingiwe bashya:0
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw'Igihugu, Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira mu gihe kirenga umwaka ushize mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere w'icyo cyorezo.

    Perezida Kagame yabigarutseho mu Isengesho ryo gusengera Igihugu no gushima Imana ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021. Ni umuhango yitabiriye yifashishijwe ikoranabuhanga mu kubahiriza ingamba zashyiriweho gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Muri uwo muhango wahuje abayobozi bakuru b'Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba umuco wo gushima Imana no gusengera Igihugu ukomeje gushinga imizi, no muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19.

    Ati: 'Nubwo guhangana na cyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata uyu mwanya tugasengera Igihugu cyacu. Dufite byinshi byo gushimira. Turashimira cyane cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n'abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z'iyi ndwara. Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw'Igihugu cyacu.'

    Yakomeje asaba abayobozi gufata igihe cy'ayo masengesho nk'umwanya wo gutekereza ku nshingano no kongera imbaraga, ubushake n'uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda.

    Yavuze ko ntawashidikanya ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke, asaba abayobozi gukora inshingano zabo bazirikana buri gihe ko bazikorera abo bashinzwe kubikorera.

    Ati: 'Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry'uyu munsi ritwongera imbaraga n'ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze Igihugu cyacu ku rwego twifuza. Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho, kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n'Abanyarwanda.'

    Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage mu Rwanda kimwe no ku bindi bihugu ku Isi yose.

    Ku buzima, icyo cyorezo kimaze guhitana abantu 301, mu gihe abamaze gutahurwaho ubwo bwandu ari 21,370 barimo 19,741 bakize na 1,328 bakirwaye nk'uko bigaragazwa mu mibare yatangajwe taliki ya 27 Werurwe 2021.

    Ku bijyanye n'ubukungu, icyorezo cya COVID-19 cyatumya umusaruro mbumbe w'Igihugu ugabanyukaho 3.4% bikaba bigaragaza uburyo ubukungu bw'Igihugu bwahungabanyijwe n'iki cyorezo.

    Leta y'u Rwanda yateganyaga ko ubukungu bw'u Rwanda buzagabanyuka ku kigero cya 0.2% munsi ya zeru bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyibasiye u Rwanda n'Isi muri rusange.

    Ibibazo by'igabanyuka ry'ubukungu byagiye bigira ingaruka ku musaruro mbumbe w'igihugu mu bihembwe bine bigize umwaka, aho igihembwe cya mbere gusa ari cyo cyagaragayemo ubwiyongere bwa 3.7%, icya kabiri kigabanyukaho 12.4%, icya gatatu 3.6% na ho icya 4 kigabanyukaho 0.6% munsi ya zero.

    Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zifasha guhangana n'ingaruka z'icyo cyorezo hashyigikirwa inzego zagiye zizahazwa na cyo mu guharanira ko imiririmo n'ibindi bikorwa by'ubuzima busanzwe mu gihe urugamba rwo guhangana n'icyo cyorezo rugikomeje.

    Ni muri urwo rwego mu ntangiriro z'uku kwezi hatangiye igikorwa cyo gukingira mu Gihugu hose, haherewe ku banyantege nke ariko kikaba kizasoza nibura mu Rwanda hakingiwe hejuru ya 60%.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-49-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-44-barayikira

  • Birwanyeho bakora moto itwara abantu 8 icyarimwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bavuze ko iyi moto itakozwe mu rwego rwo gufasha abantu ahubwo ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Iyi moto izwi nka Okada yatumye benshi bibaza ukuntu umuntu yahindura ikinyabiziga gitwara abantu 2 kigatwara 8 badatekanye.

    Umwe yagize ati 'Ntiwazamuye ubushobozi bwa moteri ahubwo wahaye moto imbaraga idafite zo gutwara abantu 8 ngo wavumbuye.Komeza.'

    Undi yagize ati 'Ibi nta mutekano bitanga.Byarutwa ukagenda muri Bisi kuko umutekano ariwo wa mbere.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/birwanyeho-bakora-moto-itwara-abantu-8-icyarimwe-amafoto

  • Huye: Hamaze kuboneka imibiri 47 y'abishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y'amakuru yatanzwe n'umuturage mu buryo bw'ibanga.

    Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z'uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y'aho abawugize bishwe bajugunywe.

    Abajugunywemo ni abo mu muryango wa Rwamanywa n'abandi bagiye bazanwamo bamaze kwicwa.

    Aho hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n'ikimenyetso cy'uko higeze gutura abantu.

    Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y'uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara hasanzwe hatuwe.

    Gusa bavuze ko kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.

    Uwimana ati 'Kuba aba bantu babonetse umutima wanjye uratuje. Mwabonye ko hari n'abandi bahise bagira amarangamutima bararira kuko bari babonyemo ababo. Buriya rero ntabwo ari ukubabara barijijwe n'ikindi ahubwo buriya bagize amahoro n'umutekano mu mutima kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura.'

    Amakuru atangwa n'abahoze batuye mu Murenge wa Tumba avuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri ako gace kabonetsemo imibiri, hari bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu ahari haba hari imibiri itashyingurwa mu cyubahiro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, asaba abafite amakuru y'ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.

    Ati 'Ntitumusaba ngo avuge ko ari we wabishe, ariko byibura agaragaze avuge ati 'aha hantu harimo abantu'; n'ubwo yahashinga igiti akavuga ngo harimo abantu byadufasha kugira ngo dushobore kuba dukora ibishoboka igikorwa cyo gutaburura no gushyingura kibe cyarangira byibuze muri iyi myaka 27, abantu bavugishije ukuri wenda tukavuga ngo bose dushoboye kubabona.'

    Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy'abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n'indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru.

    Icyakora harimo n'iy'abana bitoroshye kumenyera imibare kubera ko yamaze kwangirika cyane.

    Mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.

    Gushakisha imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba birakomeje

    Iyo mibiri yabonetse mu cyobo cyahoze ari umusarani mu rugo rwa Rwamanywa Antoine rwahoze Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana

    Mu Karere ka Huye hamaze kuboneka imibiri 47 y'abishwe muri Jenoside bajugunywa mu musarani

    Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy'abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n'indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hamaze-kuboneka-imibiri-47-y-abishwe-muri-jenoside-bakajugunywa-mu

  • Rubavu: Umwana w'imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura bwa kabiri – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Tanu z'amanywa kuri iki Cyumwer, tariki ya 28 Werurwe 2021, ni bwo uyu mwana yagerageje kwiyahura ariko abaturage ku bufatanye na Dasso na Polisi bamumanura mu giti atarashiramo umwuka.

    Uyu mwana yafashe icyemezo cyo kwimanika nyuma y'uko yari amaze gucyahwa n'ababyeyi be bamuziza gutera amabuye imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Gisenyi.

    Ni igikorwa atakiriye neza ndetse yahise afata inzira ajya kurira igiti yiziritse umugozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, mu kiganiro na IGIHE yemeje ko aya makuru ari impamo.

    Ati 'Hari abana bateye amabuye imbangukiragutabara yo kwa muganga, umwe muri bo yacyashywe n'umubyeyi we, umwana ahita agenda yurira igiti cy'umuvumu afite umugozi mu ijosi. Bamuhamagaraga ngo amanuke akanga. Twahise dutabara hamwe na Dasso na Polisi abaturage barurira baramufata baramumanura.''

    Yasabye abaturage kwirinda gukubita abana cyangwa kubacyaha bababwira nabi ahubwo ko bajya babaganiriza igihe bakoze amakosa.

    Si ubwa mbere uyu mwana agerageje kwiyahura kuko n'ikindi gihe yanyweye umuti wa tiyoda nyuma yo gukeburwa kubera amakosa yari yakoze.

    Nyuma yo kumanurwa mu giti, uyu mwana yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi kugira ngo aganirizwe hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye kwiyahura.

    Mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abantu biyahura ariko akenshi ugasanga nta mpamvu zigaragara zabiteye kuko bamwe biterwa n'amadeni cyangwa amakimbirane yo mu miryange nko gucana inyuma kw'abashakanye.

    Umwana w'imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura ku nshuro ya kabiri

    Uyu mwana yuriye igiti afite umugozi yashakaga kwizirika mu ijosi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umwana-w-imyaka-14-yamanuwe-mu-giti-agerageza-kwiyahura-bwa-kabiri