Author: webrwanda

  • Umugore wari utwite inda y'amezi 8 yaciye ibintu ubwo yegukanaga umudali wa zahabu muri Taekwondo #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nigeria witwa Aminat Idrees,yashimishije benshi cyane mu marushanwa yo ku rwego rw'igihugu mu mukino wa Taekwondo ubwo yatwaraga umudali wa zahabu kandi afite inda y'amezi 8.

    Nubwo uyu mugore yari atwite inda nkuru y'amezi 8,yatwaye uyu mudali mu kiciro cyitwa Poomsae ariko uko yateraga umugeri byakoze benshi ku mutima bamuha amashyi y'urufaya.

    Iki cyiciro cya Poomsae kirangwa no gutera imigeri,kwikaraga kwirinda,gutera amakofe n'ibindi bitandukanye.

    Uyu mugore yatwaye uyu mudali ahesha ishema Lagos yari ahagarariye ariko ibyo yakoze byakwiriye isi yose cyane ko videwo ari kwikaraga yakwirakwijwe hose ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mugore yakoranye n'umugabo witwa Arowora Roqeeb wamuteye ingabo mu bitugu.Yanatwaye indi midali ibiri irimo uwa Silver na Bronze mu kurushanwa n'abandi bagore.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wari-utwite-inda-y-amezi-8-yaciye-ibintu-ubwo-yegukanaga-umudaliwa

  • Urukundo nyarwo! Yakomewe amashyi nyuma yo kw… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw’umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n’urukundo amukunda. Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yarafashwe n’ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 2 y’amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n’ijwi ryiza n’ubuhanga buri mu ndirimbo ze n’izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

    Ubutumwa bwa Kendrick Kevin bwari bukurikiye ifoto ye, bwashyizwe kuri Instagram na M.Irene buragira buti “Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze”.

    Niyo Bosco indirimbo yashyizeho ukuboko irakundwa cyane

    Ubwo yashyiraga ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, Irene Murindahabi umujyanama (Manager) wa Niyo Bosco yagize ati “Ibi birandenze what a kind of love Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Muhungu wanjye, hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku rwego umuntu yifuza kuguha ijisho rye kugira ngo murebane. Basi abazi iby’amaso batubwire niba bishoboka.”

    Kugeza ubu, ubu butumwa bwe bumaze gutangwaho ibitekerezo birenga 230 mu gihe gito bumaze kuri uru rubuga. Aline Gahongayire uherutse gukorana indirimbo na Niyo Bosco, ‘Izindi mbaraga’, ari mu batanze ibitekerezo bwa mbere. Yasabiye umugisha uyu musore wemeye gutanga ijisho rye, ati “Imana iguhe umugisha”. Uwitwa Niwe Sandrine yagize ati “Birashoboka ahubwo muzajye kwa muganga”. Umuhanzi Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize ati “Kendrick wubahwe”.

    Niyo Bosco yatumbagirijwe izina n’indirimbo ‘Ubigenza ute’

    Niyo Bosco yakozwe cyane ku mutima n’urukundo yeretswe n’uyu musore wemeye adahatwa kumuha ijisho, atangaza ko yiyongereye mu bantu yifashisha asobanura impamvu yo kubaho kwe. Mu butumwa bwe yagize ati “Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwanjye. Nishimiye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubuse ndi inde wo gutekerezwaho aka kageni?. Imana y’urukundo iguhe umugisha”.

    Abandi bantu benshi cyane batanze ibitekerezo bashimiye cyane uyu musore ku bw’urukundo rufitwe na bacye yerekanye. Abandi babwiye Niyo Bosco ko Imana imukunda cyane kandi ishoboye byose. Hyacinth Kampire ati “Imana ni igitangaza ibasha gukora iby’abana b’abantu tutibwira, kandi iragukunda”. Tuyisenge yagize ati “Yesu aragukunda, gusa mpaye Imana icyubahiro ku bwawe”. Ngabo Chadia ati “Urukundo rurahari cyanee, Imana ikugirire neza Kevin ikujyane kure y’iby’isi nawe ejo udahinduka kuko uri umuntu wuzuye”.

    Icyakora hari n’abavuze ko Kendrick Kevin ibyo yatangaje ashobora kuba yabeshyaga atabikora. Uwitwa Bob ati “Reka ibikabyo sha, reka amagambo ubishyire mu bikorwa nyine”. Kevin yahise amusubiza ati “Niteguye kubishyira mu bikorwa igihe icyo ari cyo cyose nzahamagarwa n’ubu nubwo yambwira ngo nze nta kabuza naza”. Yaje kongera asubiza undi wavuze ko ari gushaka kumenyekana, ati “Muvandi sinkeneye hit kuko ntacyo yamarira, igitekerezo n’icyifuzo cyanjye ni ukubona uwo nkunda ameze nk’uko nifuza ko amera”.

    Umwari Peru ati ” Yoooh Imana imuhe umugisha mwinshi kuba yanabitekereje byonyine birakomeye”. Dorcas Ikirezi yasabye Kevin kutazamera nk’abantu b’iki gihe batakaje ubumuntu, ati “Imana iguhe umugisha mama kandi komereza aho ntuzabe nk’ab’iki gihe kuko uracyafite ubumuntu”. Esther Neissa yavuze ko ibyo Kevin akoze bisobanuye urukundo nyarwo, ati “Mana we, icyo ni igikorwa gisobanura urukundo nyarwo, ni ukuri Uwiteka abiguhere umugisha pe.” Irafasha Eliab ati “Uru ni rwo rukundo dusabwa twese, kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ndabikunze”.

    Icyo inzobere mu buzima zivuga ku bijyanye no kuba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yahabwa amaso akabona:

    Murindahabi Irene yabwiye InyaRwanda.com ko atarabasha kuvugana n’umuganga w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso ngo amusobanuze niba bishoboka ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yahabwa andi maso, akabasha kureba. Ibi byatumye INYARWANDA ishakisha umuganga w’inzobere ibaza aya makuru. Uwo twaganiriye nawe yavuze ko kuri ubu bigoye kuba byakunda, gusa ngo mu gihe kiri imbere birashoboka. Yanavuze ko hari irindi koranabuhanga bategereje mu myaka iri imbere rizajya ryifashishwa aho abantu bafite ubumuga bwo kutabona bazajya babasha kubona hatiriwe habaho guhabwa amaso n’abandi bantu.

    Uwo InyaRwanda.com yaganiriye nawe ni Prof. Dr Saiba Semanyenzi umuganga w’inzobere mu kuvura amaso – umwuga amazemo imyaka irenga 14 – wanayoboye ishami ryigisha ubuvuzi bw’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda (Ophthalmology Department), kuri ubu akaba asigaye yikorera aho afite ivuriro rye bwite ryitwa ‘Rapha Medical Clinic’ rikorera mu mujyi wa Kigali. Uyu muganga yavuze ko ufashe ijisho ukarikura ku muntu kugira ngo urihe undi, ari nk’urutsinga rw’amashanyaraza rudafite aho rucometse. Icyakora yatanze inkuru nziza ku buvuzi bw’amaso bwo mu myaka iri imbere. Ati:

    Urabona ukase ijisho, ni nk’amashanyaraza akonekitinze n’ubwonko (Connecting), biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve (umutsi uhuza ijisho n’ubwonko) iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora. Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka. Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho ‘device’ (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n’ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n’iyo ‘device’ ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi.

    Niyo Bosco wemerewe ijisho, akomeje kwerekwa urukundo n’abantu batandukanye. Si Kendrick Kevin wenyine ugaragaje urwo amukunda ahubwo buri uko ashyize hanze indirimbo, abatari bacye bagaragaza uburyo zabakoze cyane ku mutima. Umuhanzikazi Aline Gahongayire ukora muzika ihimbaza Imana, aherutse gutangariza InyaRwanda.com ko amafaranga azava mu ndirimbo ‘Izindi mbaraga’ yakoranye na Niyo Bosco, azayaguramo imodoka akayiha uyu muhanzi w’impano itangaje u Rwanda rufite. 

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, Niyo Bosco amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: ‘Ubigenza ute’ yamufunguriye amarembo y’ubwamamare dore ko imaze kurebwa kuri Youtube n’abantu benshi cyane hafi Miliyoni ebyiri, ‘Ubumuntu’, ‘Ibanga’, ‘Imbabazi’, ‘Izindi mbaraga Ft Aline Gahongayire’, ‘Seka’ n’izindi nyinshi zirimo n’izo yandikiye abandi baririmbyi zigakundwa cyane nka ‘Nahawe ijambo’ ya Vestine & Dorcas.

    Niyo Bosco niwe wanditse indirimbo ‘Nahawe ijambo’ ikunzwe cyane muri iyi minsi

    Benshi mu batanze ibitekerezo bashimiye cyane Kendrick Kevin ku bw’umutima we wuzuye urukundo

    REBA HANO ‘UBIGENZA UTE’ YA NIYO BOSCO

    REBA IZINDI MBARAGA BY ALINE GAHONGAYIRE FT NIYO BOSCO

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GAHONGAYIRE AKAVUGA KO ASHAKA KUGURIRA IMODOKA NIYO BOSCO 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104674/urukundo-nyarwo-yakomewe-amashyi-nyuma-yo-kwemera-gutanga-ijisho-rye-akariha-niyo-bosco-ku-104674.html

  • Abantu 83 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 81 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ari umunsi wa kane w'icyumweru wikurikiranyije nta muntu ubikwa ko yishwe na COVID-19 mu Rwanda.Abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ni 314

    Abarwayi bashya babonetse ni 83 barimo ab'i Huye 13 na Nyamagabe 12, mu gihe abakize ari 81.

    Abakirwaye ni 1,957 barimo 6 barembye.

    Amakuru ya Covid-19

    Habonetse abanduye bashya:83
    Abanduye bose:23,343
    Hakize:81
    Abakize bose:21,072
    Abakirwaye:1,957
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Ikigo cya Leta y'u Bushinwa cya Sinopharm cyatangaje ko urukingo rwacyo rwa gatatu rwa Covid-19 rugiye gutangira gukorwaho igerageza ku bantu.

    Sinopharm isanzwe ifite izindi nkingo ebyiri yakoze, ndetse ziri gukoreshwa mu Bushinwa ndetse no hanze yarwo, mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Peru n'ibindi.

    Muri rusange, inkingo zirenga 10 ziri gukoreshwa cyangwa zigakorerwaho igerageza ku bantu mu Bushinwa. Izo nkingo zirimo CoronaVac rwakozwe n'ikigo Sinovac na CanSinoBIO rwitezweho kuzakenera guterwa inshuro imwe aho kuba ebyiri nk'uko biri kugenda ku zindi nkingo.

    Hari kandi urukingo rwakozwe n'ikigo cya Zhifei Longcom, rukenera guterwa inshuro eshatu.

    Umwihariko w'izi nkingo zose zo mu Bushinwa, ni uko zidakenera kubikwa ahantu hari ubukonje bukabije, kuko zose zibikwa muri firigo isanzwe.

    Nk'igihugu gituwe na miliyari 1,3 z'abaturage, byari bizwi mu ntangiriro ko u Bushinwa butazabasha kubona inkingo rukeneye nibudateganya uburyo bwo kubona inkingo nyinshi kandi zikorewe imbere mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, u Bushinwa, kimwe n'ibindi bihugu bikomeye, bukeneye kwifashisha ubushobozi bwabwo mu gukora inkingo mu rwego rwo guteza imbere dipolomasi yabwo ku rwego mpuzamahanga.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-83-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-81-barayikira

  • Rusizi: RIB yafunze Gitifu w'umurenge n'umubaruramari w'umurenge kubera gukoresha nabi umutungo wa Leta #rwanda #RwOT

    RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n'umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

    RIB yagize iti “Uyu munsi, RIB yafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.

    Yakomeje iti 'Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite.'

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-rib-yafunze-gitifu-w-umurenge-n-umubaruramari-w-umurenge-kubera

  • Umusore ugiye guha ijisho Niyo Bosco yashimiwe na benshi kubera urukundo rwe yagaragaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Kendrick yakoze benshi ku mutima nyuma y'urukundo rukomeye yagaragarije umuhanzi Niyo Bosco abwo yatangazaga ko agiye kumuha ijisho rimwe nta gahato ,dore uyu muhanzi afite ubumuga bwo kutabona.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw'umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n'urukundo amukunda. Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yarafashwe n'ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 2 y'amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n'ijwi ryiza n'ubuhanga buri mu ndirimbo ze n'izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

    Ubutumwa bwa Kendrick Kevin bwari bukurikiye ifoto ye, bwashyizwe kuri Instagram na M.Irene buragira buti 'Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze'.

    Ubwo yashyiraga ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, Irene Murindahabi umujyanama (Manager) wa Niyo Bosco yagize ati 'Ibi birandenze what a kind of love Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Muhungu wanjye, hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku rwego umuntu yifuza kuguha ijisho rye kugira ngo murebane. Basi abazi iby'amaso batubwire niba bishoboka.'

    Benshi mu babonye ubu butumwa basabiye umugisha uyu musore wemeye gutanga ijisho rye, ati 'Imana iguhe umugisha'. Uwitwa Niwe Sandrine yagize ati 'Birashoboka ahubwo muzajye kwa muganga'. Umuhanzi Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize ati 'Kendrick wubahwe'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umusore-ugiye-guha-ijisho-niyo-bosco-yashimiwe-na-benshi-kubera-urukundo-rwe-yagaragaje/

  • Ndimbati, Samusure, Bamenya n'abandi bakinnyi ba filime bahuriye mu ndirimbo yo #Kwibuka27 (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo bise 'Impore Rwanda' bakoze mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Indirimbo 'Impore Rwanda' yateguwe bigizwemo uruhare n'umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda mu b'igitsina gore, Kirenga Saphine uzwi muri filime 'Seburikoko' n'izindi nyinshi.

    Iyi ndirimbo yaririmbyemo kandi igaragaramo abarimo Rugero Alan akina muri filime 'Umuturanyi' bamwitwa 'Kazungu'; Dusenge Clenia akina muri filime 'Inzozi Series' bamwita Lana anakina muri filime 'Papa Sava' bamwita 'Madedeli';

    Hari Ingabire Pascaline akina muri filime 'Inzozi Series' yitwa Mukaneza akaba ari na Producer w'iyi flime, umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime Bazongere Rosine akina muri filime 'City Maid' yitwa Joselyne, Suallah akina muri filime 'Indoto' yitwa Samantha.

    Mu bandi baririmbye muri iyi ndirimbo kandi harimo Kirenga Saphine ukina muri filime 'Seburikoko' bamwita 'Kantengwa' akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo.

    Muri iyi ndirimbo 'Impore Rwanda' kandi haririmbyemo Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri filime zirimo Papa Sava n'izindi; Ramadhan witiriwe filime 'Bamenya' yabiciye hanze aha, Mbarushimana Elie uzwi nka Tajino muri filime 'Inzozi', Rwasibo uzwi nka 'George' muri filime 'Indoto'.

    Hari kandi Shadia uzwi muri filime 'Umuziranenge' bamwita Allian, Mama Zulou akina muri filime 'Seburikoko' ari murumuna wa Siperansiya, Kalisa Erneste uzwi nka Rurinda muri filime 'Seburikoko', Kanangire Laurene ukina muri filime bamwita Mimi na Kagame Manzi ukina muri filime 'Inzozi' bamwita Serge.

    Aba bakinnyi ba filime baririmba bavuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bagafata mu mugongo Abanyarwanda.

    SRC: Inyarwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-samusure-bamenya-nabandi-bakinnyi-ba-filime-bahuriye-mu-ndirimbo-yo-kwibuka27-amashusho/

  • #Kwibuka27: Miss Ingabire Grace yahaye ubutumwa bwihariye urubyiruko rwifuza ejo hazaza heza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingabire Grace wabaye nyampinga w'u Rwanda mu 2021 yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye igihugu kirimo byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aha umukoro urubyiruko.

    Ni ubutumwa bwiganjemo ihumure ndetse no gukangurira urubyiruko gukomeza kwigira ku mateka rwirinda ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

    Yagize ati 'Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndashaka kubanza gutangira nibuka kandi nubaha ubuzima bw'inzirakarengane zose zatabarutse mu 1994. Ndashaka kandi guhumuriza abarokotse.'

    Miss Ingabire yemeza ko nk'umunyarwanda ukiri muto ibyemezo n'amahitamo bye byagira ingaruka ku gihugu ndetse n'ahazaza hacyo, ahereye ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Icyo gihe urubyiruko rwinshi rwafashe iya mbere rujya imbere abandi kandi rugira uruhare mu bugizi bwa nabi bwakorewe mu gihugu cyacu. Ariko kandi, urubyiruko rwinshi rw'Abanyarwanda rwakoranye umwete kugira ngo rukibohore.'

    Yibukije urubyiruko rw'iki gihe ko ari rwo mbaraga z'igihugu kandi rufite umumaro wo gukora cyane no gushyira imbaraga mu kubaka ejo hazaza h'igihugu n'abagituye , rushingiye ku bumwe, amahoro n'iterambere rihoraho.

    Ibyo avuga ko kugira ngo bigerweho, hagomba kubaho kwiyigisha no kwigisha abandi.

    Ati 'Kugira ngo tubigereho, tugomba guhora twiyigisha ndetse twigisha n'abandi cyane cyane ku mateka yacu, tukamenya icyateye Jenoside, ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwibuka ingaruka nini yagize ku baturage bacu.'

    Ingabire Grace yakomeje agira ati 'Tugomba gukomeza guharanira kubaka igihugu gikomeye, cyunze ubumwe n'amahoro.'

    Ku wa 7 Mata 2021 nibwo hatangijwe iminsi 100 yo kwibuka ndetse haba umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere watangijwe na Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame. Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Ingabire Grace (Miss Rwanda 2021)

    SRC: IGIHE

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27-miss-ingabire-grace-yahaye-ubutumwa-bwihariye-urubyiruko-rwifuza-ejo-hazaza-heza/

  • Rusizi: RIB yataye muri yombi abayobozi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta –

    Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n’umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

    RIB yagize iti “Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.”

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.


  • Rusizi: RIB yataye muri yombi abayobozi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n'umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

    RIB yagize iti 'Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite.'

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Uyu munsi, RIB yafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka #Rusizi.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 10, 2021

    Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 10, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-rib-yataye-muri-yombi-abayobozi-bakurikiranyweho-gukoresha-nabi-umutungo

  • FARG igiye gukora ubushakashatsi mu kureba inzu zubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye ziri mu marembera – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda ya FARG, ibikorwa byo gusana no kubaka amacumbi y'abatishoboye barokotse Jenoside, ni kimwe mu bishyizwemo imbaraga ndetse muri uyu mwaka imiryango 878 izubakirwa.

    Ubusanzwe FARG ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa birimo ubuzima, uburezi, ubukungu n'imibereho myiza.

    Mu ibarura ryakozwe mu 2012 na 2014, ryagaragaje ko hari inzu zubatswe zikeneye kuvugururwa ndetse bigaragara ko hari n'imiryango ikeneye kubakirwa inshya kuko izo yari ifite zikeneye kuvanwaho.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umukozi ushinzwe Porogaramu yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside muri FARG, Mukakigeli Daphy, yavuze ko hari inzu zigiye kuvugururwa muri uyu mwaka zigera kuri 878.

    Ati 'Dukeneye gukora irindi barura tukamenya muri rusange inzu zikeneye gusanurwa no kuvugurura kuko hari inzu nyinshi zubatswe mbere zangiritse cyane. Iyo twifashishije isesengura ryakozwe mu 2012 na 2014 tubona ko hasigaye gusanurwa inzu 2000 ariko ibyo ntibihagije kuko bishobora kuba muri iyo myaka yose ishize hari izindi nzu zangiritse.'

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko hakwiye gukorwa inyigo igaragaza uburyo inzu zubatswe mbere zavugururwa kuko inyinshi bisaba ko zisenywa zikubakwa bundi bushya.

    Ati 'Urebye mu igenzura twakoze uyu mwaka, twifuzaga nibura gusanura inzu 67 ariko si zo gusa zihari, birakwiye ko hashyirwamo imbaraga kandi hari gihe ujya kuvugurura ugasanga ari ngombwa ko izo nzu zubakwa bundi bushya kuko bazubatse mu buryo bwihuse. Twifuza ko hakorwa igenzura rya buri mwaka kandi bigashyirwa mu ngengo y'imari.'

    Byatangiye bisa no gupfundikanya…

    Ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa, ibice binini by'igihugu byari byarabaye amatongo, bitewe n'uko ahanini ahari hatuwe inzu zimwe zasenywe, izindi zigatwikwa.

    N'ubwo amahoro yari agarutse mu gihugu abantu bongeye kubona agahenge, byari bigoye gusubira mu miryango dore ko benshi batari bagifite aho kurambika umusaya.

    Uyu wabaye umukoro ukomeye kuri Leta, ni ko gushyiraho FARG ifite inshingano zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu buryo bunyuranye.

    Mukakigeri yavuze ko mu gutangira kubaka inzu byasaga no gupfundikanya kugira ngo umuntu abone aho arambika umusaya.

    Ati 'Leta yafashe iya mbere kugira ngo [ifashe] abantu bari barasigaye iheruheru barasahuriwe ibyabo ntacyo bagifite. Abo bahawe inzu ngo babasha kubona aho begeka umusaya. Hari benshi bubakiwe ariko bubakirwa mu buryo bw'imiganda.'

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Dunia Sadi, yabwiye IGIHE ko inzu zubatswe muri icyo gihe arizo ziteje inkenke cyane kuko zubatswe mu buryo butatuma ziramba.

    Ati 'Kugeza ubu nta muntu dufite uri hanze, ariko imbogamizi dufite zikomeye n'inzu zubatswe hagati ya 1996 na 2000. Dufite inzu 137 zikeneye kuvugururwa ariko kuko nta garuriro byasaba ko zubakwa bundi bushya kandi twabigejeje kuri FARG kugira ngo bishyirwe mu ngengo y'imari.'

    Haracyari imbogamizi

    FARG yagiye ihura n'imbogamizi zatumye ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside bikomwa mu nkokora. Muri zo harimo kuba hari aho buri muntu ugize umuryango yumva ko agomba kubakirwa kandi bitashoboka ko abagize umuryango bose bubakirwa umwe ku wundi.

    Mukakigeri yemeza ko mu kubaka bubakira abagize umuryango muri rusange aho kubakira buri wese ku giti cye.

    Ubu inzu imwe itwara asaga miliyoni 12 Frw bivuze ko bisaba ingengo y'imari ihagije kugira ngo abantu bose bubakirwe. Ibi bituma mu kubakira abantu bareba ubabaye cyane kurusha abandi kugira ngo abe ari we uherwaho.

    Hari bamwe mu bagenerwabikorwa ba FARG bavuga ko bakuwe ku rutonde rw'abagomba kubakirwa bitewe no gusabwa ibibanza ariko bakabibura.

    Mukakigeli yavuze ko nta muntu n'umwe ukwiye kubuzwa ayo mahirwe kandi aricyo FARG ibereyeho.

    Ati 'Kugira ngo umuntu yubakirwe tubifashwamo n'inzego z'ibanze. Nta mugenerwabikorwa ushobora kubura amahirwe yo kubakirwa kubera ko atabonye ikibanza cyangwa ingurane kuko inzego z'ibanze ni zo ziba zifite amakuru ku bushobozi bwa buri muntu.'

    Yakomeje agira ati 'Ntekereza ko aricyo tubereyeho, hagize ukurwa ku rutonde rwo gufashwa natwe dukwiye kumenya ayo makuru kuko nicyo tuberaho twese kugira ngo dufatanye turebere hamwe igisubizo.'

    Kugeza ubu FARG imaze kubaka inzu 29000 mu gihe izasanywe ari 4050, irifuza gusana izindi zirenga 2000 no gukora ubushakashatsi hagamije kumenya niba hari izindi zikeneye kuvugururwa.

    Zimwe muri izi nzu zikeneye kubakwa bundi bushya zikajyanishwa n’igihe

    Inzu ziri kubakwa muri ibi bihe zubatse mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/farg-igiye-gukora-ubushakashatsi-mu-kureba-inzu-zubakiwe-abarokotse-jenoside