Author: webrwanda

  • Umukozi yirukanywe ku kazi azira kwitsamura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukozi w'igitangazamakuru 'Le Soleil' cyo mu gihugu cya Senegal witwa Fatou Ly Sall, yatangaje ko yirukanywe ku kazi, nyuma yo kwanga kujya kwisuzumisha kwa muganga, kuko yari yitsamuye.

    Umukoresha we ni we ngo wari umusabye kujya kwisuzumisha, amusaba no kuba afashe ikiruhuko.

    Uyu mukozi ukora mu ishami ry'Imari n'ubucuruzi muri icyo gitangazamakuru, avuga ko yanze kujya kwisuzumisha kwa muganga kuko yitsamuye, ariko akavuga ko iryo atari ikosa ryatuma yirukanwa, kuko nta yindi baruwa imusaba ibisobanuro yigeze yandikirwa yihanangirizwa mu kazi, kuva yatangira gukorera icyo gitangazamakuru.

    Umuyobozi mukuru w'icyo gitangazamakuru, Yahkham Mbaye, yatangarije BBC ko uyu munyamakuru yirukanywe ku mpamvu zirimo agasuzuguro, gutererwa icyizere, n'ikosa riremereye mu kazi.

    Yagize ati: 'Yageze ku kazi avuga ko arwaye ibicurane, yitsamura, bituma abakozi bose bahungabana. Ubuyobozi bukuru bwamusabye kujya kwisuzumisha arabyanga, dufata ibyemezo'.

    Uyu muyobozi, avuga ko n'amategeko y'ikigo amuha ububasha bwo guhagarika uwo ari we wese uteje ihungabana mu bakozi, akavuga ko Madamu Sall yabirenzeho.

    Urugaga rw'abakozi barimo n'ab'igitangazamakuru Le Soleil, ruvuga ko Madamu Sall yoherereje abayobozi be, igipapuro cyo kwa muganga, cyerekana ko nta kibazo gikomeye afite, abinyujije kuri e-mail, urwo rugaga rugasaba ko ubuyobozi bw'icyo gitangazamakuru Le Soleil bwakwisubiraho ku cyemezo bwafashe, bugasaba imbabazi Madamu Sall, kuko ibyo yakorewe byamukomerekeje.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukozi-yirukanywe-ku-kazi-azira-kwitsamura/

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda handura abandi 72 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane, icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu 4 mu Rwanda,bituma abamaze gupfa bose baba 321.Habonetse abarwayi bashya 72 hakira abantu 211.Abakirwaye bageze ku 1,618 barimo umunani barembye.

    Brésil ni igihugu cya kabiri ku Isi gifite ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, gikomeje gupfusha impinja zizize iki cyorezo, aho mu mwaka urenga hamaze gupfa izigera ku 1300 kandi kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko abana bato batajya bapfa kuyandura cyangwa ngo bahitanwe na yo mu gihe bayanduye.

    BBC itangaza ko ubwiyongere bw'impfu z'abana bazira Covid-19, buri guterwa ahanini ni uko muri rusange igihugu cyose cyibasiwe ndetse Werurwe yarangiye abantu barenga ibihumbi 36 bishwe na Coronavirus.

    Ubu bwiyongere bw'abandura n'abicwa n'iki cyorezo, buri guterwa n'uko mu majyaruguru y'iki gihugu hagaragaye Coronavirus yihinduranyije ifite ubushobozi bwo kwandura cyane kuruta iyari isanzwe iriho kandi igenda isakara mu gihugu hose.

    Inzobere mu buvuzi akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza ya São Paolo muri Brésil, Dr Fatima Marinho, mu bushakashatsi yakoze yagaragaje ko hari umubare munini w'impinja n'abana bafashwe na Covid-19, bihabanye n'ibyari byatangajwe mbere by'uko itajya ibafata.

    Hagati y'Ukwakira 2020 na 15 Werurwe 2021, imibare ya Ministeri y'Ubuzima muri Brésil yagaragaje ko abana 852 bari munsi y'imyaka icyenda bishwe na Covid-19, muri bo 518 bari munsi y'umwaka umwe.

    Dr. Marinho, avuga ko abapfuye bakubye kabiri iyi mibare yatangajwe na Minisiteri. Yatangaje ko abana bari munsi y'imyaka icyenda bishwe n'iyi virus ari 2.060 harimo impinja 1302.

    Impamvu nyamukuru yabiteye Dr. Marinho avuga ko ari ukubera ko abana badapimwa Covid-19 ndetse bakajyanwa kwa muganga bamaze kuremba, bigatuma benshi bahitanwa n'iki cyorezo.

    Ati 'Dufite ikibazo gikomeye mu kumenya abanduye. Ntabwo dufite ibikoresho bihagije byo gupima abantu, byagera ku bana ho bikaba bike cyane. Kubera ko dutinda kumenya abanduye, bituma n'abana tubitaho igihe cyarenze.'

    Akomeza avuga ko ikindi kibazo ari uko ibimenyetso bya Covid-19 mu bana bitandukanye n'ibigaragara ku bantu bakuru bityo bigakomeza kuba ingorabahizi mu kumenya uyanduye hakiri kare.

    Ati 'Umwana aba ahitwa cyane, ababara cyane mu ngingo no mu gatuza, kuruta ibisanzwe bizwi kuri Covid-19. Kubera ko habaho ubukererwe mu kuvuza abana, iyo umubyeyi amuzanye kwa muganga yamaze kuremba, indwara iba yongereye ubukana ndetse ikaba yanamuhitana.'

    Ikindi kibazo kiri guteza impfu z'abana cyagaragajwe n'iyi nzobere ni ubukene, aho abana bahitanwa na Covid-19 cyane ari abirabura kuko baba mu miryango ituye mu duce tw'akajagari muri Brésil, kandi bagahura n'ikibazo cy'imirire mibi ituma imibiri yabo itabasha kwihagararaho mu gihe yinjiwe n'iyi ndwara.

    Umuti w'ingenzi kuri iki kibazo wagaragajwe n'umushakashatsi wo muri Kaminuza ya São Paolo, Braian Sousa, ni uko abana bakingirwa, gusa kugeza ubu nta rukingo rwa Covid-19 ruraboneka ku bana bari munsi y'imyaka 16.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-handura-abandi-72

  • Arsenal na Manchester United zageze muri ½ cya Europa League #rwanda #RwOT

    Arsenal yari yitwaye nabi mu mukino ubanza wa ¼ ikina na Slavia Prague bakanganya igitego 1-1,yakoze ibitangaza mu mukino wo kwishyura inyagirira iyi kipe muri Czech Republic ibitego 4-0 ikatisha yemye itike ya ½ cy'irangiza.

    Nubwo ku munota wa 14 w'umukino Smith-Rowe yatsindiye Arsenal igitego kikangwa na VAR nyuma yo kugaragara ko yaraririye,iyi kipe yo mu Bwongereza yari hejuru cyane yaje gusuka mu izamu ibitego byikurikiranya.

    Ku munota wa 18 nibwo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Nicolas Pepe ku mupira mwiza yahawe na Smith Rowe wari umaze gucenga ba myugariro ba Slavia Prague mu rubuga rw'amahina.

    Bidatinze ku munota wa 21 Arsenal yabonye igitego cya 2 kuri penaliti yatewe neza na Lacazette ku ikosa ryakorewe Bukayo Saka mu rubuga rw'amahina.

    Ntibyatinze ku munota wa 24 uyu Bukayo Saka ashyiramo igitego cya 3 ku ishoti rikomeye yateye rigahita ryerekeza mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 3-0.

    Mu gice cya kabiri,Arsenal yagerageje gukina ihanahana umupira ariko ntiyatsinda ibitego byinshi kuko yinjijemo kimwe cya Alexandre Lacazette birangira ari 4-0.

    Ku rundi ruhande,Manchester United yari yatsinze Granada ibitego 2-0,yayisubiriye iyitsinda ibindi 2-0 no mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza.

    United yafunguye amazamu ku munota wa 06 ibifashijwemo na Edinson Cavani ku mupira mwiza yahawe na Pogba hanyuma Vallejo yitsinda ikindi gitego ku munota wa 2 w'inyongera.

    United yasezereye iyi kipe yo muri Espagne ku bitego 4-0 mu mikino yombi biyiha itike ya ½ cy'irangiza.

    Uko Imikino yose yagenze:

    Man Utd 2-0 Granada
    Slavia Prague 0-4 Arsenal
    AS Roma 1-1 Ajax [Agg 3-2]
    Villarreal 2-1 Zagreb [Agg 3-1]

    Uko imikino ya 1/2 iteganyijwe:

    Manchester United vs AS Roma
    Villarreal vs Arsenal

    Imikino ibanza izaba kuwa 29/04/2021 mu gihe iyo kwishyura ari 06/05/2021




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-na-manchester-united-zageze-muri-%C2%BD-cya-europa-league

  • Umukobwa mwiza yahishuye ko agiye kwiyahura nyuma yo gusambana n'abagabo benshi akaba yaragumiwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa  Angela ufite imyaka 26 y'amavuko ukomoka Nigeria, yatangaje ko agiye kwiyahura bitewe n'ishyari afite kubera ko abo bari mu kigero kimwe barongowe abarusha uburanga none we akaba yaragumiwe.

    Amateka n'ubuzima bwo kwiyandarika yanyuzemo atekereza ko ariyo ari kubitera. Yagize ati: 'Njyewe mfite imyaka 26. Nanze kuvuga ibi mbere ariko ntekereza ko ngiye gukomeza kuba ingaragu kuko amateka yanjye ahora agaruka akambabaza. Ndi mwiza, ndabyibuka nkiri muri kaminuza, nahoze ndi umukobwa ushamaje ku buryo abarimu bose bari banzi kuko byatumye nsambana n'abarimu 12, n'abandi bagabo barenga 50 mu buzima bwanjye'.

    Akomeza ashimangira ko kuryamana n'abantu benshi ntacyo bimutwaye no kuba yarakuyemo inda bikamenyekana nabyo byaba inzitizi yo kugumirwa. Ati: 'Ntacyo nitayeho kuko nashimishaga ubuzima bwanjye, ndi mwiza cyane ku buryo nta muntu watinyuka kunyanga n'ubwo byabaye. Nzakomeza nitange ndabizi noneho ntawe uzanyanga nibyanga neza nziyahura'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-mwiza-yahishuye-ko-agiye-kwiyahura-nyuma-yo-gusambana-nabagabo-benshi-akaba-yaragumiwe/

  • Amashirakinyoma ku mubano wihariye hagati ya Kwizera Olivier na Shaddyboo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ShaddyBoo yandika ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bushimagiza cyane umuzamu w'ikipe ya Amavubi Kwizera Olivier, ndetse bamwe bakabifata nk'ibidasanzwe bahamya ko aba bombi bashobora kuba bafitanye umubano wihariye ,kuri ubu uyu musore yabihakanye yivuye inyuma.

    Byatangiye ubwo Kwizera Olivier yahabwaga ikarita itukura ku mukino wa ¼ cya CHAN ku mukino wa Guinea Conakry, Shaddyboo yifashishije Instagram ye yavuze ko uyu munyezamu yarenganye cyane.

    Icyatumye abantu bibaza ku mubano w'aba bombi ni uko tariki ya 30 Werurwe 2021 ubwo Kwizera Olivier yongeraga kubona ikarita itukura ku mukino wa Cameroun mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, Shaddyboo yongeye gupositinga uyu mukinnyi yiyama abamuvugaga nabi.

    Icyo gihe yagize ati' Olivier Kwizera ntako utagize, Olivier boo bakuve mu matwi uzaze ngutekere love_on_the_plate(ni restaurent ye atekera abantu akagurusha) rata.'

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko nta mubano udasanzwe afitanye na Shaddyboo ndetse ko nta na nimero ye agira.

    Ati'nta mubano uri hagati yanjye na we ukomeye cyane biriya wenda yabikoze kubera impamvu ariko nta wundi mubano uri hagati yanjye na Shadia(Shaddyboo).Kuvugana, oya kuko nta n'ubwo ngira nimero ye.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amashirakinyoma-ku-mubano-wihariye-hagati-ya-kwizera-olivier-na-shaddyboo/

  • Dr Kayumba Christopher yirukanywe mu nzu yakoreragamo – #rwanda #RwOT

    Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry'u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho.

    Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n'inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma y'uko yagiranye amakimbirane na Polisi mu 2018, agakurikirwa n'uko yaje gutabwa muri yombi azira guteza akaduruvayo ku Kibuga cy'Indege akanabifungirwa umwaka. Ubu ibiheruka ni inkuru z'abakobwa benshi bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, Ikinyamakuru cye, The Chronicles, cyanditse ku rukuta rwacyo rwa Twitter ko inyubako ya mubyara we yari yarakodeshejemo ibiro yayisohowemo kandi bigakorwa nta kirarane cy'ubukode afite.

    Iyo nyubako yitwa Yyussa Plaza iherereye i Remera ahazwi nko kwa Lando, ni yo Kayumba yari afitemo ibiro bya Sosiyete ye itanga serivisi z'ubujyanama ari naho ihuriro rye rya Politiki yise 'Rwandese Platform for Democracy (RPD)' yari yarashinze mu kwezi gushize ryakoreraga.

    Iyi nyubako icungwa na murumuna wa Kayumba, byumvikane neza ko ari ubushabitsi bw'abantu bo mu muryango umwe. Nta mpamvu n'imwe yigeze ivugwa yaba yaratumye Kayumba akurwa mu nyubako akoreramo, nawe ubwe mu butumwa ikinyamakuru cye cyatambukije ntihigeze havugwa uko byagenze.

    Nyuma yo gushinga uru rubuga rwa Politiki, hatangiye gusakara amakuru menshi ku buzima bwite bwa Dr Kayumba, uhereye ku wari umunyeshuri we Fiona Muthoni Ntarindwa wamushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ubwo inkuru y'iri hohoterwa yajyaga hanze, uwitwa Kamaraba Salva wabisakaje, yavuze ko inkuru ya mugenzi we ushinja Dr Kayumba kumufata ku ngufu yasembuwe n'umurongo uyu mugabo yatangaje ko ihuriro rye rya politiki rishingiyeho.

    Mu mirongo migari ya politiki ye, avuga ko RPD yimakaje u Rwanda rugendera kuri demokarasi, rutekanye kandi rwuje ubwisanzure. Mu butumwa bwa Kamaraba agira ati 'Ibi bihabanye n'ibikorwa bye. Nta kimwe muri ibyo yimakaza kabone n'umutuzo w'abandi.'

    Byahise bibyutsa inkuru y'amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2018 ya Kayumba ubwo hari ku wa Gatandatu mu gitondo ku munsi w'umuganda, Polisi ikamufatira ku muhanda wa Rwandex imushinja gutwara ikinyabiziga yasinze.

    Uwo munsi Kayumba yifashishije Twitter, yandika ubutumwa bukomeye avuga ko kuva mu 2012, buri gihe iyo atwaye imodoka, Polisi imuhagarika 'ikamuhimbira ibyaha'.

    Polisi yaje kumusubiza, iti 'Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.'

    Imyitwarire nk'iyi inengwa na benshi yaje gukomeza mu mwaka wakurikiyeho ubwo yafatirwaga ku Kibuga cy'Indege bikavugwa ko yateye hejuru inzego z'umutekano azibwira ko agiye kugishwanyaguza.

    Byaje gutuma afungwa amara umwaka muri Gereza ya Mageragere ari nabwo yavagamo agatangira ibikorwa bya politiki byatumye noneho bongera kwitsa ku myitwarire ye.

    Umwe muri bo yagize ati 'Ni umuntu wabaye imbata z'inzoga kugeza n'ubu. Ni umuntu wananirwaga kwicyura ngo yigeze mu rugo mu gitondo, umuntu wahanganye na Polisi y'Igihugu, ubu arumva ko ashobora kuyobora u Rwanda. Ni ugukomeza inzira y'ubusinzi. Uko ukomeza kunywa, ni uko inzoga ikwinjira wese. None ubu arashaka kuyobora abantu mu cyerekezo cya politiki? Ni urwenya.'

    Ku rundi ruhande, hari abahuje imyitwarire ye no kuba muramu we yarafashe umwanzuro wo kumukura mu nzu byaba bifitanye isano n'ibikorwa bye.

    Mu nkuru ikubiyemo ibitekerezo bye ku myitwarire ya Kayumba, Sebisaho Laurien yagize ati 'Hazagire umuntu wibutsa Dr Kayumba ko muramu we wafunze inzu yakodeshaga muri Yyussa Plaza ari Umunyarwanda. Niba umusinzi wifitemo no gufata ku ngufu atagira isoni zo kuyobya abantu abahamagarira kwinjira muri RPD, ni kuki nyir'inzu yatinya kuyimusohoramo?'.

    Ikindi cyavuzwe ku myitwarire ya Kayumba nyuma yo gushinga ishyaka, ni uko ari umugabo wakunze kugirana ibibazo n'uwari umugore we wamushinjaga kumuhoza ku nkeke no kumukubita kugeza ubwo batandukanye.

    Kayumba aherutse kubwira itangazamakuru ko abavuga ku myitwarire ye muri iyi minsi, bafite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo.

    Ati 'Njye ibyo nkora n'ibyo nigishaga, harimo uburenganzira bw'umuntu bwo gutekereza akanavuga icyo atekereza. Iyo ubyemera gutyo, ntabwo bivuga ko bazajya bakubwira ibyo ushaka gusa, uburenganzira bwo kuba umuntu yavuga icyo ashaka, babushyiriyeho ko hari ibyo umuntu azavuga ntibigushimishe. Njye nta kibazo mbibonamo, uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.'

    Imyitwarire y'abantu bashya muri Politiki ikunze gushyirwa ku karubanda
    Kugaruka ku myitwarire y'umuntu utangiye urugendo rwa Politiki si bishya mu Rwanda, kuko na henshi ku Isi byagiye biba. No mu buzima busanzwe, usanga abantu bakunda kugaruka ku mateka ya muntu, nubwo hari ababifata nko kwibasira umuntu.

    Muri Politiki ho, ni ibisanzwe. Urugero, mu gihe François Hollande yari atangiye gahunda yo kwiyamamariza u Bufaransa, hatangiye gukwira inkuru zivuga ku rukundo rwo hagati y'amaguru rwe n'umukinnyi wa filimi witwa Julie Gayet.

    Ibinyamakuru byinshi byo mu Bufaransa, byakwije inkuru zivuga ko Hollande yacaga inyuma umugore we Valerie Trierweiler kugeza n'aho umunsi umwe yamusize mu bitaro akajya kugira uko yigenza ku ruhande.

    Nibura urebye nko mu baperezida bayoboye u Bufaransa kuva mu 1974, barindwi muri bo bavuzweho ibikorwa by'ubusambanyi no guca inyuma abo bashakanye, kandi byose byagiye hanze mu minsi babaga batangiye urugendo rubinjiza muri Politiki.

    Donald Trump na we ibintu nk'ibi byamuvuzweho mu 2016 ubwo yiyamamazaga, maze mu itangazamakuru rya Amerika hakwiramo inkuru zivuga ku bikorwa bye byaba iby'ubusambanyi, kugura indaya, gufata ku ngufu no guhohotera igitsina gore.
    Icyo gihe nibura abagore 26 bamushinje kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina guhera mu 1970.

    Benshi mwibuka ibyabaye kuri Brett Kavanaugh, umunyamategeko w'umunyamerika wakirijwe ibirego byo gufata ku ngufu abagore barenga batatu mu mwaka ushize mu gihe yari akimara gutoranyirizwa kuba umwe mu bacamanza b'urukiko rw'ikirenga rwa Amerika.

    Katie Hill, Roy Moore n'abandi benshi ni abanyepolitiki bo muri Amerika bagiye baregwa ibikorwa bifitanye isano n'imyitwarire idahwitse, kandi byose bikazamuka mu gihe bitegura kwiyamamariza umwanya runaka muri politiki.

    Umusesenguzi Robert Mugabe mu kiganiro aherutse kugirana na Shene ya Youtube ya Real Talk Channel, yavuze ko umuntu ugiye muri politiki ashaka kujya ku butegetsi aba akwiriye kwitegura kunyura mu bikomeye.

    Ati 'Niba ushaka kugera ku butegetsi, garagaza ko wanyura mu itanura.'

    Uku kugaruka ku mateka y'umuntu winjiye muri Politiki, byakunze kugaragazwa nk'uburyo bwo gusesengura imyitwarire ye, kugira ngo niba hari n'abamuyoboka, babikore bazi neza uwo ari we, hato ejo n'ejo bundi batazasanga ibyo yigisha bitandukanye n'uwo ariwe.

    Mu 2018, Dr Kayumba yagaragaye mu muhanda ari kujya impaka na Polisi yari imufashe imushinja gutwara imodoka yasinze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kayumba-christopher-yirukanywe-mu-nzu-yakoreragamo

  • Wa muhanzi ufite ubumuga ukundana n'umugore ubyibushye cyane amerewe nabi n'abafana #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo uyu Eudoxie Yao yatangarije kuri Facebook ko atwite inda y'uyu muhanzi ufite ubumuga bituma benshi bacika ururondogoro ariko aba bafana batunguwe nuko iyi nda atigeze ayigira.

    Amagambo yo gutuka uyu muhanzi yabaye menshi ku mbuga nkoranyambaga ze bituma afata umwanya wo kubasubiza.

    Grand P yavuze ko afite ubushobozi bwo kubyara ariko atiteguye kubyarana n'uyu mukunzi we batarashyingiranwa.

    Aba bombi ntibigeze batangaza igihe bazashingira urugo gusa uyu muhanzi yavuze ko ibyo umukunzi we yatangaje ari ikinyoma cyo ku itariki yo kubeshya.

    Bwana Moussa Sandiana Kaba ni umugabo uzwi nka Grand P afite imiterere idasanzwe, apima ibiro 25, igitangaje cyane ni urukundo rwe n'umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe upima ibiro birenga ijana.

    Grand P afite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk'umuntu ushaje nubwo akiri muto aho bivugwa ko yahuye n'uburwayi bwitwa Progeria, butuma umuntu agaragara nk'uwagwingiye, imisatsi ye igapfuka,akagira umutwe mutoa, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rukamugaragaza ko ashaje.

    Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25 naho umukunzi we ukomoka muri Cote d'Ivoire apima ibiro birenga ijana.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-muhanzi-ufite-ubumuga-ukundana-n-umugore-ubyibushye-cyane-amerewe-nabi-n

  • Tidjara Kabendera yahishuye ikintu cyatumye atandukana n'umugabo wa kabiri agasubirana n'uwo mbere #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv dukesha iyi nkuru Tidjara Kabendera yagarutse ku buzima bwe mu rurukundo atanga urugero rw'ibyamubayeho birimo isomo rikomeye ku bifuza kubaka ingo.

    Mu kubisobanura, yabanje kuvuga ko inkuru y'urushako rwe ari ndende icyakora agerageza kuyivuga mu ncamake. Yavuze ko yabyaye abana babiri akiri muto yiga, akabarera bagakura, nyuma uwo babyaranye agahindukira bagatandukana buri wese akanyuza inzira ye bitewe n'impamvu atifuje kugarukaho

    Umugabo basubiranye babyaranye
    Tidjara Kabendera yatangaje byinshi ku rushako rwe n'uko kugeza uyu munsi hari abagabo benshi bakimuterata

    Nyuma yaho ngo we yaje gushaka umugabo wa kabiri ariko ntibyagenda neza. Yabisobanuye agira ati 'Naje gushaka ariko ntabwo urugo rwagenze neza. Ntabwo yariwe muhamagaro wanjye, turatandukana, papa w'abana aragaruka turabana, niwe tubana kugeza ubu'.

    Yakomeje asobanura uko byagenze ngo asubirane n'umugabo we wa mbere bari kumwe ubu ngubu, ati 'Hahahaha nakubwiye ngo byose ni Imana ibikora mu by'ukuri ntabwo twatandukanye nabi twatandukanye kubera ko hari icyerekezo cy'ubuzima [destination] yagiyemo kandi njyewe kitari kinejeje. Yayigiyemo nyine iby'abasore namwe murabizi, ajya mu yindi si najye ndi mu yindi'.

    Mu gutanga ubusobanuro bwabyo neza yatanze urugero avuga ko iyo uri umusore ugatera umukobwa inda ahanini umukobwa ari we wita ku mwana, aha rero ngo nawe yagombaga kumenya abana agakomeza no kurangiza amashuri ye.
    Icyakora ku rundi ruhande imvugo ye yumvikanisha ko uyu mugabo wa mbere bari barabyaranye ari we ushobora kuba yarateye intambwe akamusaba ko bongera kubana. Hari aho yagize ati 'Urumva rero nawe indi si yari arimo wenda yarigaruye aravuga ati ariko se mfite abana ngomba…..urumva rero kuba byaragenze gutya akagaruka mu buzima bwanjye ni cyo kintu cya mbere gikomeye kibaho shimira Imana'.

    Nyuma yo gutandukana n'umugabo we wa Mbere Abdul Nas Kangezi, tariki 30/03/2008 ni bwo Tidjara Kabendera yasabwe arakwa ndetse asezerana imbere y'Imana n'umukunzi we akaba n'umugabo wa kabiri, Burakari Aboubakal. Mu mwaka wa 2005 ni bwo batangiye gukundana hanyuma mu 2007 bemerenya kubana.

    Umugabo wa kabiri bakoze ubukwe mu mwaka wa 2018
    Nk'uko yavuze ko umugabo we yari yaragiye mu yindi si, yatangaje ko icyamushoboje kongera kumwakira mu buzima bwe bakongera kubana, ari urukundo. Yavuze ko uyu mugabo yongeye kumubwira ko amukunda kandi amukeneye maze nawe asubije amaso inyuma abona akwiye guha agaciro umuryango nk'uko buri mugore wese yifuza kuwugira. Twamubajije niba nta bandi bana yari yakagize avuga ko ntacyo yabizvugaho.

    Tidjara Kabendera uri hejuru y'imyaka 40 yavuze ko kugeza n'ubu hari abagabo benshi bamutereta asaba abagore bubatse ingo kwitwararika kugira ngo bazubake zikomere. Yagize ati 'Aho ukora baba bahari aho ugenda muri karitsiye baba bahari, ni benshi nonese nk'ubu uyu munsi navuga ngo ni bangahe? Ni benshi ntabwo bashira. Akanimero iyo akabonye, Instagram zateye, izo Facebook, n'abo utazi baba bahari ariko ibyo ngibyo umuntu ahura nabyo cyane cyane igitsinagore'.

    Yavuze ko ubu hari umuntu ufite imyaka 40 usenya urugo rwe hejuru y'ubusa kubera ko wenda hari umusore hanze w'imyaka 25 abyaye wamwandikiye amagambo meza cyangwa se wamuhaye 'Care' (wamwitayeho). Yakomeje avuga ko ibi bihari asaba abubatse ingo kutiroha muri izi ngeso abibutsa ko icy'ingenzi ari ukugira indangagaciro.

    Yakomeje avuga ko ubu usanga hari abararuka bakuze baba batarabikoze mu buto. Yasabye ababyeyi kumenya ko ari ababyeyi ntibagendere muri izi nzira bavuga ngo njyewe ndi mwiza, ndacyambara ipantaro ikamfata, mini n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-tidjara-kabendera-yahishuye-ikintu-gikomeye-cyatumye-atandukana-n

  • Zlatan Ibrahimovic ari mu mazi abira kubera ikosa rikomeye aherutse gukora #rwanda #RwOT

    Zlatan Ibrahimovic ashobora guhagarika umupira igitaraganya naramuka ahamwe n'ibi byaha kuko bishobora gutuma ahagarikwa mu mupira imyaka 3 kandi amaze kugira imyaka 40.

    Amakuru aturuka muri Sweden avuga ko hari imikoranire uyu rutahizamu yagiranye na kompanyi ikora ibyo gutega ku mikino kandi bitemewe mu mupira w'amaguru.

    Iyi kompanyi Ibrahimovic ashinjwa gukorana nayo mu mujyi wa Stockholm yitwa AB ndetse umugabane ungana na 10 % wayo ufitwe na Bethard ikigo gicuruza imikino y'urusimbi gifite icyicaro muri Malta.

    Ikinyamakuru Aftonbladet kivuga ko n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Sweden ryari rimaze imyaka 3 rizi iby'iki kibazo.

    Amakuru avuga ko iyi ariyo mpamvu yatumye Zlatan Ibrahimovic adahamagarwa mu ikipe y'igihugu mu gikombe cy'isi cya 2018 nubwo yari yemeye kugaruka nubwo yari yaramaze kuyisezeramo.

    Amakuru avuga ko FIFA na UEFA ziyemeje kwinjira cyane muri iki kirego kugira ngo zifatire ibihano bikarishye uyu Ibrahimovic kugira ngo n'abandi bakinnyi babonereho.

    FIFA na UEFA ntizemerera na gato abakinnyi kugira aho bahurira na kompanyi zicuruza imikino y'amahirwe.

    Bivugwa ko Zlatan Ibrahimovic yakoranye n'iyi kompanyi ku mukino AC Milan yakinnye muri Europa League na Shamrock Rovers muri Nzeri 2020 n'uwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi igihugu cya Sweden cyakinnye na Georgia mu kwezi gushize.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zlatan-ibrahimovic-ari-mu-mazi-abira-kubera-ikosa-rikomeye-aherutse-gukora