Author: webrwanda

  • Agace ka mbere ka Tour du Rwanda kengukanywe n’umunya-Colombia, umunyarwanda wa hafi yaje ku mwanya wa 14 #rwanda #RwOT

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda kengukanywe n’umunya-Colombia, Brayan Sanchez ukinira Team Medellin.

    Uyu munsi nibwo hatangiye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rya Tour du Rwanda 2021.

    Ni ku nshuro ya 3 riri ku rwego rwa 2.1, bikaba ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda ibaye mpuzamahanga.

    Inshuro 2 ziheruka iri ku rwego rwa 2.1 ryegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

    Uyu munsi hakinwe agace ka mbere aho abasiganwa bakoze intera y’ibirometero 115.6, Kigali – Rwamagana

    Abakinnyi 80 bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka bahagurukiye kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza — Inyange- Masaka Hospital- Kabuga — Rwamagana.

    Abakinnyi bageze i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorezwa isiganwa, bayizenguruka inshuro 10 intera ya kilometero 6.5.

    Brayan Sánchez w’imyaka 26 niwe waje kwegukana aka gace akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 43, anganya ibihe n’abandi bakinnyi benshi kuko bahagereye ku murongo icya rimwe.

    Abanyarwanda baje ku myanya ya hafi ni Hakizimana Seth [14] na Uhiriwe Byiza Renus [15], Byukusenge Patrick [33], Muhoza Eric [39] na Areruya Joseph [44]. Bakoresheje ibihe bimwe na Brayan wabaye uwa mbere, 02h33’43”.

    10 ba mbere mu gace k’uyu munsi

    Sanchez Vergara Brayan Stiven (Team Medellin, Col), 2h33’43'
    Hoehen Alex (Wildlife Generation, USA), 2h33’43'
    Roldan Ortiz Weimar Alfonso (Team Medellin, Col), 2h33’43'
    Pacher Quentin (B&B Hotels, France), 2h33’43'
    Restrepo Jhonathan Valencia (Androni, Col) 2h33’43'
    Munoz Giraldo Daniel (Androni, Col), 2h33’43'
    Basson Gustav (Pro Touch, Afurika y’Epfo), 2h33’43'
    Umba Lopez Abner Santiago (Androni, Col), 2h33’43'
    De Decker Alfdan (Tarteletto, Belgique), 2h33’43'
    Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie, France), 2h33’43'.

    Abanyarwanda batanu ba mbere kuri iyi etape

    14 Hakizimana Seth (SACA) 2h33’43'
    15 Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda), 2h33’43'
    33 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite), 2h33’43'’
    39 Muhoza Eric (Team Rwanda) 2h33’43'
    44 Areruya Joseph (Benediction Ignite) 2h33’43'

    Ku munsi w’ejo abasiganwa bazakora ibirometero 120.5, bazahagurikira Kigali(MIC) berekeza i Huye.

    Bagendaga begeranye

    Umunya-colombia wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-kengukanywe-n-umunya-colombia-umunyarwanda-wa-hafi-yaje-ku-mwanya-wa-14

  • Tour du Rwanda 2021: Hamenyekanye utwaye agace ka mbere #rwanda #RwOT

    Tour du Rwanda ya 2021 , yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2021, aho agace ka mbere katangiriye kuri Kigali Arena gasorezwa mu Karere ka Rwamagana, Umunya-Colombia Brayan Sanchez ukinira Team Medellin ni we wegukanye agace ka mbere , Umunyarwanda Hakizimana Seth yabaye uwa 14 .

    Ni agace kahagurukiye mu Mujyi wa Kigali kerecyeza mu Karere ka Rwamagana ubundi bakazenguruka mu mujyi wo muri kariya Karere.

    Aka gace gafite Ibilometero 115, kegukanywe n'uriya Munya-Columbia Brayan Steven Sanchez Vergara wakoresheje amasaha 2:33':43''.

    Umunyarwanda waje hafi ni Habimana Seth unganya ibihe n'uyu wa mbere kuko na we yakoreshe 2:33':43''.

    Uhiriwe Byiza Renus na we yaje ku mwanya wa 15 akurikira Habimana Seth na we akaba yakoreshe 2:33':43''.

    Areruya Joseph wanigeze kwegukana iri rushanwa we yaje ku mwanya wa 44 na we akaba yakoresheje ibihe nk'ibi 2:33':43''.

    Ni irushanwa ryaranzwe no guhangana cyane kuko no kurangiza aka gace, karangiye abakinnyi bari mu gikundi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/02/tour-du-rwanda-2021-hamenyekanye-utwaye-agace-ka-mbere/

  • Jose Mourinho yahishuye umukinnyi umeze nka Harry Kane mu bandi ba rutahizamu yatoje #rwanda #RwOT

    Umutoza Jose Mourinho uherutse kwirukanwa na Tottenham muri uku kwezi,yatangaje ko muri ba rutahizamu yatoje mu makipe atandukanye yanyuzemo uhuza neza na Harry Kane ari Umufaransa Karim Benzema ukina muri Real Madrid.

    Jose Mourinho yakoranye na Harry Kane muri Tottenham mu gihe kingana n'amezi 18 ndetse uyu rutahizamu yitwaye neza atsinda ibitego byinshi.

    Mourinho yabwiye Times ati 'Uko Harry Kane ari gukina ubu,uko ahagarara mu kibuga,ni uwuhe mukinnyi nagize umeze nkawe?.ni Benzema.

    Kuko Didier Drogba ntibameze kimwe, [Zlatan] Ibrahimovic ntameze nkawe na [Romelu] Lukaku.Rimwe na rimwe ntabwo imibare igaragaza ukuri.'

    Abajijwe ikipe ashyigikiye muri Champions League hagati ya Chelsea na Real Madrid,yavuze ko zombi azishyigikiye kuko atajya avuga nabi ikipe yamuhaye akazi.

    Ati 'Nzagerageza kugendera mu cyerekezo cy'inshuti…Bose baranshimisha.Iyo mvuye mu ikipe mvuga ibyiza byayo gusa.Ntabwo nti nka ba bantu bita ku myenda yanduye gusa.Njye buri gihe ndeba ibyiza gusa.

    Muri Inter natwaye buri kimwe.Nafashwe neza cyane ariko umunsi umwe ningira indi kipe yindi mu Butaliyani inkenera ntabwo nzatekereza kabiri.Mfite ubu buryo bwa kinyamwuga mbonamo ibintu.Meze neza.'

    Umutoza Jose Mourinho avuga ko nta kiruhuko azigera afata mu kazi ke kuko ikipe yose yamushaka yahita ayerekezamo atazuyaje.

    Kuri ubu amakipe amwifuza ari hasi kuko harimo nka Valencia ndetse bivugwa ko hari n'ayo muri Brazil amushaka.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahishuye-umukinnyi-umeze-nka-harry-kane-mu-bandi-ba-rutahizamu

  • Kabgayi: Ahazubakwa Materinite hamaze kuboneka imibiri icumi #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi hacicikana amakuru y'uko ahari gusizwa ikibanza cy'ahagiye kubakwa inzu y'ababyeyi( Maternite) haba hari imibiri bikekwa ko ari iy'abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, aho bari gusiza hamaze kuboneka imibiri 10. Gushakisha iyi mibiri birakomeje.

    Iyi mibiri irimo gushakishwa, hari abahamya ko ari iy'abatutsi bari bahungiye aha i Kabgayi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imibiri imaze kuboneka yakuwe mu cyobo kimwe.

    Inkuru irambuye mukanya

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kabgayi-ahazubakwa-materinite-hamaze-kuboneka-imibiri-icumi/

  • Tour du Rwanda : Etape ya mbere itwawe n’Umunya-Columbia, Umunyarwanda uje hafi ni uwa 14 #rwanda #RwOT

    Uyu Munya-Columbia Brayan Steven Sanchez Vergara yegukanye aka gace mu gihe ikipe ye ya Team Medellin yitabiriye bwa mbere iri rushanwa rya Tour du Rwanda.

    Ni agace kahagurukiye mu Mujyi wa Kigali kerecyeza mu Karere ka Rwamagana ubundi bakazenguruka mu mujyi wo muri kariya Karere.

    Aka gace gafite Ibilometero 115, kegukanywe n’uriya Munya-Columbia Brayan Steven Sanchez Vergara wakoresheje amasaha 2:33′:43”.

    Umunyarwanda waje hafi ni Habimana Seth unganya ibihe n’uyu wa mbere kuko na we yakoreshe 2:33′:43”.

    Uhiriwe Byiza Renus na we yaje ku mwanya wa 15 akurikira Habimana Seth na we akaba yakoreshe 2:33′:43”.

    Areruya Joseph wanigeze kwegukana iri rushanwa we yaje ku mwanya wa 44 na we akaba yakoresheje ibihe nk’ibi 2:33′:43”.

    Ni irushanwa ryaranzwe no guhangana cyane kuko no kurangiza aka gace, karangiye abakinnyi bari mu gikundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Tour-du-Rwanda-Etape-ya-mbere-itwawe-n-Umunya-Columbia-Umunyarwanda-uje-hafi-ni-uwa-14

  • AS Kigali na Police FC zatangiye neza mu matsinda, Kiyovu Sports iratungurwa(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere w'imikino ibanza y'amatsinda ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2021, Police FC na AS Kigali zitwaye neza mu itsinda C mu gihe Kiyovu Sports yatunguwe na Rutsiro FC mu itsinda B, igatsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC ibitego 2-1.

    Umukino wahuje Police FC na Etincelles kuri Stade Amahoro warangiye ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda inyagiye Etincelles ibitego 5-1 biyiha kuyobora itsinda ibarizwamo rya gatatu.

    Ni umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe ku mbande zombi, icyakoze ku munota wa gatatu gusa ikipe ya Etincelles yahise ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Djibril Hassan nyuma yo guhererekanya neza kwa bagenzi be.

    Police FC yakomeje gusatira izamu ngo igerageze kureba ko yakwishyura iki gitego yatsinzwe hakiri kare cyane dore ko ku munota wa 14 yagerageje uburyo ku mupira wari uvuye muri koruneri, ariko ntibyayihira.

    Etincelles yakomeje gukina isa n'iyifitiye icyizere cyane ko yari yamaze kubona igitego ndetse inagaragaza umukino wo ku rwego rwo hejuru bitandukanye n'uko abantu bari bayiteze.

    Igitego cyo kwishyura cyatsinzwe ku munota wa 29 na Iyabivuze Osée, nyuma y'uko umunyezamu wa Etincelles, Nduwayo Danny Barthez, yagonganye na mugenzi we kubera kudahuza mu gihe we yari asohotse ashaka gukuraho umupira.

    Police FC yatangiranye impinduka zikomeye mu gice cya kabiri kugira ngo irebe uko yabona intsinzi; Nduwayo Valeur asimbura Sibomana Patrick Pappy utigeze ugira byinshi akora mu gice cya mbere cy'umukino.

    Umutoza wa Police FC, Harigingo Francis, yashatse gukina umukino usatira cyane bituma akura mu kibuga Munyakazi Yussuf wari wamaze kugaragaza umunaniro, hinjira Ntwari Evode kugira ngo akomeze gufasha abakinnyi barimo Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osée na Mico Justin.

    Ikipe ya Police yagarutse ifite imbaraga nyinshi ngo irebe ko yaza kubona igitego ariko uburyo bubiri yabonye ntibwayihira, umupira watewe na Iradukunda Eric ukubita umutambiko w'izamu.

    Ntwari Evode wari winjiye asimbura, ku munota wa 70 w'umukino yabonye izamu ku gitego yinjijwe ku mupira yahawe na Savio Nshuti Dominique.

    Umutoza wa Police Fc yakomeje kunyoterwa no gushimangira intsinzi maze akuramo Mico Justin yinjiza Ndayishimiye Antoine Dominique. Nyuma y'amasegonda make, Ntwari Evode yafashe icyemezo ari nko muri metero 27 uvuye ku izamu, atsinda igitego cyiza cyane.

    Habura iminota mike ngo umukino urangire, Police FC yakoze izindi mpinduka, Harerimana Obed na Ntirushwa Aimé binjira mu kibuga. Byatanze umusaruro kuko ku munota wa 89, Ntirushwa yatsinze igitego cya kane mu gihe Harerimana Obedi yemeje ko impinduka Haringingo Francis yakoze mu minota ya nyuma zari zikenewe atsinda igitego cya gatanu.

    Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye AS Kigali inyagiriye Musanze FC iwayo ibitego 4-2 birimo bibiri byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

    Mu itsinda B habaye umukino umwe, Rutsiro FC itsindira Kiyovu Sports i Rubavu ibitego 2-1 mu gihe ku Cyumweru, Rayon Sports izakina na Gasogi United kuri Stade Amahoro.

    Mu itsinda D, Mukura Victory Sports yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 naho Marines FC itsindirwa mu rugo na Espoir FC igitego 1-0.

    Ku Cyumweru, APR FC iri mu itsinda A, izakira Gorilla FC kuri Stade Huye mu mukino izanahererwaho igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 itaboneye igihe kubera icyorezo cya COVID-19.

    Undi mukino wo muri iri tsinda wagombaga guhuza AS Muhanga na Bugesera FC, wasubitswe kuko iyi kipe yo mu Majyepfo yarwaje COVID-19 abakinnyi 10.

    AS Kigali yatsindiye Musanze FC iwayo mu mukino ubanza wo mu itsinda C

    Shabani Hussein 'Tchabalala' yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-na-police-fc-zatangiye-neza-mu-matsinda-kiyovu-sports-iratungurwaamafoto/

  • Abakunzi b’amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19 –

    Guhera kuri uyu wa 2 Mata mu Rwanda haratangira kubera irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu, rikazarangira ku wa 9 Gicurasi 2021, ni urushanwa ryajemo impinduka ahanini bitewe n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 igihugu n’Isi yose birimo.

    Ni irushanwa rigiye kuba mu gihe mu Rwanda hakigaragara umubare munini w’abandura Coronavirus nk’aho ku wa 2 Gicurasi handuye abantu 109, byatumye haboneka abantu 1545 bakirwaye barimo babiri barembye.

    Mu rwego rwo kugira ngo iri rushanwa ritaba icyuho cyo kwiyongera ku bwandu bwa COVID-19, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yasabye Abanyarwanda kwitwararika.

    Iti “Tuributsa abafana ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ko Coronavirus igihari, ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda bigikomeje cyane cyane aho abasiganwa bazaca hose ndetse n’aho isiganwa rizajya rirangirira.”

    Yakomeje isaba abazaba bari ku muhanda bakurikiranye Tour du Rwanda kubahiriza amabwiriza bazahabwa.

    Iti “Tuboneyeho gusaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n’abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z’umuhanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi y’umuhanda.”

    Impinduka mu ikoreshwa ry’imihanda

    Uretse gusaba abantu gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19 mu gihe Tour du Rwanda, Polisi yatangaje ko mu gihe iri rushanwa rizaba riri kuba hari impinduka zizarangwa mu ikoreshwa ry’imihanda.

    By’umwihariko kuri uyu wa 2 Mata 2021 ubwo abasiganwa baraba bahaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza I Rwamagana biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze.

    Uyu muhanda ni uva Kigali Arena – Le Printemps – KIE – Kwa Rwahama – Umushumba Mwiza – La Parisse – Kuri 12 – Murindi – Inyange industry – Masaka Hospital – Kabuga – Nyagasambu – Rwamagana Poids Lourd – Sitasiyo SP – Dereva Hotel.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze guhera saa Yine za mu gitondo kugeza saa Sita na mirongo ine n’itanu.

    Ni ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda igiye kuba kuva ibaye irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga, ikaba ni inshuro ya kabiri igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1.

    Abakunzi b’amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19. Aha abapolisi baherekeza abakinnyi bari biteguye.

  • Nyamasheke: Abaturage barenga 300 borojwe amatungo afite agaciro ka miliyoni zisaga 14 –

    Ni igikorwa cyakozwe n’umuryango Compassion International ubinyujije mu iterero rya Methodiste Libre au Rwanda (EMLR) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

    Akarere ka Nyamasheke kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abakene benshi, by’umwihariko aboroye akaba ari bake.

    Ntaganira Josue Michael, umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage yashimiye abafatanyabikorwa bari kubafasha kuzamura abaturage.

    Ati “Bongereye abaturage ubushobozi, babahaye intangiriro ngo bategure ejo hazaza kandi babahaye n’ubushobozi bwo gutuma aho batabonaga imbaraga zituma babona ibindi bibateza imbere babubona mu buryo bwihuse. Umuturage azabona ifumbire, itungo, ibi byose bizatuma ubuhinzi n’ubworozi bitera imbere ari nayo soko y’iterambere ry’umuturage muri rusange.”

    Abahawe inka n’ihene bishimiye aya matungo bijeje ko azabafasha mu kubona ifumbire no kurushaho kwiteza imbere.

    Mukarugira Spéciose umwe muri bo ati ati “Iyi ni inka y’umugisha igiye kumfasha mu kubona amata, kubona ifumbire kuko nta nka nari mfite, kugira ngo mbone ifumbire byari bigoye.”

    Uwimbabazi Mariana yunzemo ati “nishimiye iri tungo bampaye kandi nzaribyaza umusaruro, iyi hene izampa ifumbire kandi izororoka ndetse noroze n’abagenzi banjye kuburyo twese tuzatera imbere.”

    Eduard Ndahayo umuyobozi w’uyu mushinga Methodiste Libre au Rwanda (EMLR) yavuze ko ubusanzwe bita ku bana ariko ko batabikora imiryango yabo ibayeho nabi.

    Ihene 298 zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni zisaga 11 naho inka 8zikaba zifite agaciro miliyoni eshatu n’ibihumbi 200.

    Abagera kuri 298 bahawe ihene zizabafasha kwivana mu bukene

  • Abakunzi b'amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa 2 Mata mu Rwanda haratangira kubera irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu, rikazarangira ku wa 9 Gicurasi 2021, ni urushanwa ryajemo impinduka ahanini bitewe n'ibihe by'icyorezo cya COVID-19 igihugu n'Isi yose birimo.

    Ni irushanwa rigiye kuba mu gihe mu Rwanda hakigaragara umubare munini w'abandura Coronavirus nk'aho ku wa 2 Gicurasi handuye abantu 109, byatumye haboneka abantu 1545 bakirwaye barimo babiri barembye.

    Mu rwego rwo kugira ngo iri rushanwa ritaba icyuho cyo kwiyongera ku bwandu bwa COVID-19, Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yasabye Abanyarwanda kwitwararika.

    Iti 'Tuributsa abafana ndetse n'abakunzi b'umukino wo gusiganwa ku magare ko Coronavirus igihari, ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda bigikomeje cyane cyane aho abasiganwa bazaca hose ndetse n'aho isiganwa rizajya rirangirira.'

    Yakomeje isaba abazaba bari ku muhanda bakurikiranye Tour du Rwanda kubahiriza amabwiriza bazahabwa.

    Iti 'Tuboneyeho gusaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n'abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z'umuhanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi y'umuhanda.'

    Impinduka mu ikoreshwa ry'imihanda

    Uretse gusaba abantu gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19 mu gihe Tour du Rwanda, Polisi yatangaje ko mu gihe iri rushanwa rizaba riri kuba hari impinduka zizarangwa mu ikoreshwa ry'imihanda.

    By'umwihariko kuri uyu wa 2 Mata 2021 ubwo abasiganwa baraba bahaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza I Rwamagana biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze.

    Uyu muhanda ni uva Kigali Arena – Le Printemps – KIE – Kwa Rwahama – Umushumba Mwiza — La Parisse – Kuri 12 – Murindi – Inyange industry – Masaka Hospital — Kabuga – Nyagasambu – Rwamagana Poids Lourd – Sitasiyo SP – Dereva Hotel.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uraba ufunze guhera saa Yine za mu gitondo kugeza saa Sita na mirongo ine n'itanu.

    Ni ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda igiye kuba kuva ibaye irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga, ikaba ni inshuro ya kabiri igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1.

    Abakunzi b'amagare basabwe gukurikirana Tour du Rwanda bibuka kwirinda COVID-19. Aha abapolisi baherekeza abakinnyi bari biteguye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakunzi-b-amagare-basabwe-gukurikirana-tour-du-rwanda-bibuka-kwirinda-covid-19

  • Ngororero: Yafatiwe mu modoka itwara abagenzi afite udupfunyika tw'urumogi 5 075 – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya. Amakuru dukesha Polisi y'u Rwanda avuga ko uyu musore yayemereye ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko uriya musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

    Yagize ati 'Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bakunda kunyura muri kariya Karere bafite ibiyobyabwenge. Tariki ya 30 Mata 2021 mu gitondo barazindutse bakajya bahagarika buri modoka itambutse bakayisaka, bageze ku modoka yarimo uwo musore batangiye gusaka abagenzi agira ubwoba, babona avuyemo ariruka asigamo igikapu yari afite.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwo musore amaze kwiruka abari batwaye imodoka bashatse abasore hafi aho baramukurikira baramufata baramugarura.

    Ngo amaze kugaruka yemereye abapolisi ko urumogi ari urwe, ko yari aruvanye mu Karere ka Rubavu ku muturage usanzwe arumuranguza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko cyane cyane abatwara abagenzi bakajya babanza kumenya ibyo abagenzi bafite.

    Ati 'Nka Polisi turakomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kurwanya ibiyobyabwenge, tubasaba kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Ibiyobyabwenge bikunze kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikinjirira mu Karere ka Rubavu, turasaba abatwara abagenzi mu modoka cyangwa za moto n'amagare kujya bashishoza ku bagenzi batwara kuko hari igihe bazajya bafatwa nk'abafatanyacyaha.'

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi, Niyibizi Gilbert w'imyaka 24 nyuma yo kumufatana 5 075 tw'urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-yafatiwe-mu-modoka-itwara-abagenzi-afite-udupfunyika-tw-urumogi-5-075