Author: webrwanda

  • Bruce Melodie yatemberanye na Fireboy uri i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere Taliki 31 Gicurasi 2021 Umuririmbyi w'Umunya-Nigeria Adedamola Adefolahan umaze kumenyekana nka Fireboy DML, umaze iminsi mu Rwanda, yatemberanye na Bruce Melodie ku musozi wa Kigali basohokana ahazwi nka Fazenda.

    Amakuru ahari avuga ko Fireboy yaje mu Rwanda yitabiriye imikino ya Basketball Africa League yasojwe mu mpera z'icyumweru gishize.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie niwe watangaje ko yakiriye Fireboy mu Rwanda, yagize ati 'Ni iby'agaciro kwakira umuvandimwe Fireboy mu Murwa wacu Kigali … Twagiye.'

    Aya magambo yayaherekesheje amafoto y'ibihe byihariye yagiranye na Fireboy kuri Fazenda.

    Ntiharatangazwa  niba hari imishinga aba bahanzi bombi baba bahuriyeho, dore ko n'Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba, yirinze kwemera cyangwa ngo ahakane niba hari indirimbo aba bahanzi bagiye gukorana.

    Fireboy yaje mu Rwanda mu gihe kimwe n'abandi bahanzi bakomeye barimo Mr Eazi, Mohombi, J. Cole, Sho Madjozi n'abandi byavugwagwa ko bitabiriye imikino ya BAL yaberaga mu Rwanda.

    Fireboy DML afite imyaka 26. Ni umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ni umwe mu bahanzi bafashwa na YBNL Nation ya Olamide uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.

    Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Vibration', 'Jealous', 'What if I say', 'Need you' n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yatemberanye-na-fireboy-uri-i-kigali/

  • Ibizakwereka ko uri mu rukundo rudafite icyerekezo||Ubishoboye wabivamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n'uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n'inkumi bakundana baba bafite.

    Ibimenyetso biranga urukundo rudafite icyerekezo :

    1.Ntahazaza

    Urukundo rufatika rugira icyerekezo n'intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y'uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy'urukundo rwabo.

    2.Nta bihe byiza mugirana

    Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza.Aha ndashaka gusobanura bya bihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

    3.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe

    Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

    4.Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka

    Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze n'ingenzi. Mu ndimi z'amahanga nibyo bita communication. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n'uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.Hambere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu communication yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n'ikiganiro n'ubwo mutandukanyijwe n'intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo
    ikibazo.

    5.Guhora mushwana

    Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n'umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto ,menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

    6.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo

    Icyizere no kwiyumvanamo hagati y'abakundana n'ibintu by'ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by'ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n'ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-uri-mu-rukundo-rudafite-icyerekezoubishoboye-wabivamo/

  • ‘King mu batunzi’ nayishyuriwe na Riderman! M… – #rwanda #RwOT

    Impano y'umuntu ni ikintu gikomeye yewe n'abatunzi bakomeye muri iyi minsi usanga ubutunzi bwabo bushingiye ku bwenge kamere. Mu Rwanda naho ni hamwe mu hamaze kugera ku rundi rwego mu bijyanye no kubyaza umusaruro umutungo kamere w'ubwenge.

    Uyu munsi INYARWANDA yaganiye n'abagize umuryango mugari w'abakinnyi ba filime, abanyamuziki n'abanyamideli, dutangarizwa byinshi n'umubyeyi w’abagize uyu muryango uzwi nka Mama Teta ari kumwe n'imfura ye yumuraperi n’umukinnyi wa filimi Prince Kelvin Montana.Umuraperi n’umukinnyi wa filimi Prince Kelvin Montana n’umubyeyi we Mama Teta akaba na nyiri Teta TV inyuraho Kanyota Series.

    Batangira bavuga ku mavu n'amavuko y’uyu muryango aho bavuze ko byatangiye babona bafite impano yo kuririmba. Nyamara bikaza kugenda byaguka buri umwe yisobanukiwe bagasanga hari n'abafite impano yo gukina filime.

    Umubyeyi wabo (nyina) ubashyigikira akababa hafi ndetse akanabafasha gukina filime n'ibindi byose avuga ko kuri ubu muri filime bari kwibanda ku bibera mu cyaro. Ati 'Hari ibintu byinshi byo mu cyaro abantu bagiye bibagirwa tudashaka ko bicika ahubwo abantu bakwiye kuzirikana kuko twese niho tuva.”

    Mama Teta afite gahunda yo kuzamura impano y’abagize umuryango w’aba Kelvins umukomokaho no gukomeza urugendo yatangiye rwo gufasha abana bishora mu ngeso mbi kubera gutereranwa n’ababyeyi.

    Akomeza avuga ko bifuje kugaruka ku bibera mu cyaro kuko benshi mu bakora filime mu Rwanda bibanda ku buzima bwo mu mujyi, nyamara mu cyaro naho hari ibihabera kandi bikwiye kumenyekana. Prince Kelvin Montana nawe akomoza ku mpamvu yatumye bahitamo kwita filime yabo Kanyota. Ati 'Twayitiriye umwe mu bakinnyi ba filime zacu witwa Kanyota nawe izina yaryiswe n'umwanditsi wacu witwa Brighton.'

    Prince Kelvin Montana mu busanzwe akaba ari umuraperi umaze igihe kitari gito mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo iyitwa ‘Ako Mana’ yashimiwe kuva mu ikorwa ryayo kugeza igiye hanze bigizwemo uruhare n'umunyamakuru Irene Murindahabi.Akaba yaranashyize hanze indirimbo yishyuriwe na Riderman nyuma y’uko ashimye impano ye ati 'Indirimbo yitwa King mu batunzi nayishyuriwe na Riderman kubera yishimiye impano yanjye.'

    Mu kiganiro na ‘Mama’ w’aba banyempano banyuranye yagarutse ku rugendo yatangiye rwo guhumuriza no kuganiriza abana b’abakobwa bishoye mu ngeso mbi ahanini bitewe no gutereranwa n'umuryango bakabura abo bita ba Mama na ba Papa kandi bahari.

    Ati 'Nagiye ahantu ngiye gushaka ahantu heza twakinira filime mbona abana bari kurwana mbajije impamvu batabakiza babwira ko bitakunda. Nibaza impamvu nk’umubyeyi nshaka uko mbegera bambwira ukuntu batangiye ubusambanyi bafite imyaka icumi”.

    “Nyuma mbagira inama y'uburyo bw'imibereho nyuma yo kumva ikibazo bafite gikomoka ku gutereranwa n'imiryango yabo. Ubu nabafashije kubona aho baba kandi baratuje ubona ko bafite icyerecyezo. Ni urugendo rutoroshye ariko nzakomeza kuko haracyari benshi bakeneye uwo bita Mama na Papa.'

    Kelvin akomeza avuga we ko n’ubwo byatangiye bisa n'ibikomeye cyane ariko kuri ubu bigenda byoroha kubera kugenda bamenyana n'abantu banyuranye bamenyerewe mu myidagaduro, ibintu bituma akazi kabo n’icyo  bifuza kugeraho mu myidagaduro na filimi barushaho kugenda bacyegera.

    Wabakurikira unyuze kuri Youtube kuri Channel yabo yitwa Teta TV inyuraho filime yabo y’uruherekane yitwa Kanyota. Kimwe no ku mbuga nkoranyamba zabo zirimo iz’aba Kelvins banyuranye barimo Prince Kelvin Montana, Teta Kelvin, Eden Kelvin, Manzi Rona Kelvin, Firstman Billionaire Kelvin n’abandi, kimwe no kuyitwa Teta

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURYANGO W’ABA KELVINS BAFITE FILIMI Y’URUHERERKANE YITWA KANYOTA

    KANDA HANO UREBE UNUMVE KING MU BATUNZI YA PRINCE KELVINS

    “>

    KANDA HANO UREBE KANYOTA SERIES N’IBIGANIRO BINYURANYE BYA KELVINS BICA KURI TETA TV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106175/king-mu-batunzi-nayishyuriwe-na-riderman-menya-byinshi-ku-muryango-waba-kelvins-barimo-aba-106175.html

  • Umukobwa yagiye gutungura umukunzi we ku isabukuru y'amavuko ahasanga indi nkumi ||ibyari ibirori byahindutse intambara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahuye n'uruva gusenya ubwo yakubitirwaga bikomeye mu rugo rw'umukunzi we amushyiriye umutsima (cake) yo kumwifuriza isabukuru y'amavuko maze ahasanga undi mukobwa, bituma barwana inkundura.

    Mu mashusho yashyizwe kuri Youtube na Yawe Tv hagaragaramo umukobwa wari wabukereye agiye gusura umukunzi we, aho yari yanakoresheje cake yanditse 'isabukuru nziza ' ndetse yiteguye gutungura uyu musore bakundana. Mbere y'uko yerekeza mu rugo rwumukunzi we umunyamakuru yabanje kumusaba guhamagara uwo musore ngo yumva ko ahamusanga ,gusa umusore amubwira ko atarimo kuboneka ,aza kuhagera ku mugoroba.Umukovwa yanze gusubira mu rugo ahita yerekeza iy'umusore ari kumwe nundi mukobwa wari wamuherekeje.

    Bakigera ku muryango, bakomanze maze bahita bacana cake 🎂 baririmbira umusore ,bati'Isabukuru nziza' umusore byahise bimutungura,gusa umukobwa bari kumwe yahise asohoka munzu atangira kumenagura wa mutsima ndetse arwana nuyu mukobwa, ari nako baterana amagambo. Umunyamakuru byamuyobeye agerageza kubakiza, hafi kumukubita na we.

    Kanda hano hasi urebe amashusho arambuye:

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yagiye-gutungura-umukunzi-we-ku-isabukuru-yamavuko-ahasanga-indi-nkumi-ibyari-ibirori-byahindutse-intambara/

  • Covid-19 yahitanye abagabo 3 mu Rwanda abandi bantu 60 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko abagabo batatu b'imyaka 91 (Karongi), 60 (Kigali), 77 (Huye) n'umugore w'imyaka 43 (Kigali) bishwe na COVID-19 mu Rwanda.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 60 mu gihe abakize ari 167. Abakirwaye bageze kuri 816 barimo 6 barembye.

    Abantu 188,768 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 barimo 21,082 bayihawe uyu munsi.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021, Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Karere ka Karongi aho zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abagabo-3-mu-rwanda-abandi-bantu-60-barayandura

  • Uruhande rwa Félicien Kabuga rwasabye ikindi gihe cyo kwitegura kuburana #rwanda #RwOT

    Kabuga afungiye i La Haye mu Buholandi kuva mu kwezi kwa cumi nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu 2020, akurikiranyweho ibyaha bya jenoside.

    Iburanisha ryasubukuwe kuwa kabiri nimugoroba, nyuma y'amezi atandatu risubitswe bisabwe n'impande zombi ngo zitegure urubanza.

    Umucamanza yavuze ko uyu munsi urukiko rwangiye Kabuga, w'imyaka 86, ubusabe bwo kurekurwa by'agateganyo ku mpamvu z'uburwayi kuko ngo amagara ye akurikiranirwa hafi.

    Kabuga ntiyagaragajwe mu mashusho, ariko yumvikanaga asubiza ikibazo niba ari kumva ibyo umucamanza avuga mu rurimi rwe. Kabuga yumvikanye mu ijwi ry'umuntu ushaje kandi unaniwe.

    Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko bakeneye igihe cy'inyongera cyo gutegura urubanza mu mizi, kuko hari ibyo basabye batarabona ndetse hari ingorane mu iperereza ryabo.

    Yavuze ko uruhande rwunganira uregwa rufite imbogamizi mu gucungira umutekano abashobora gushinjura uregwa bari mu Rwanda, ndetse n'imbogamizi zo gukorera mu cyorezo cya Covid.

    Me Altit ati: “Uruhande rwacu ruri mu bihe bigoye gukoreramo, mu gihe ubushinjacyaha bwagize imyaka myinshi yo gutegura urubanza twebwe ubu dufite ingorane zirimo n'ikipe ntoya.”

    Yavuze ko itariki yumvise ya 22 z'ukwezi kwa 10 yo gutangiza iburanisha mu mizi ishobora kuba ari hafi agereranyije n'akazi batarakora ngo babe biteguye kuburana.

    Urukiko ruzatangaza nyuma itariki iburanisha mu mizi rizatangirira.

    Gusa umucamanza Iain Bonomy uyoboye iburanisha yavuze ko uruhande rwunganira uregwa rukwiye gukora ibishoboka rukaba rwiteguye mu gihe gisigaye cy'uyu mwaka.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/uruhande-rwa-felicien-kabuga-rwasabye-ikindi-gihe-cyo-kwitegura-kuburana

  • MTN Rwandacell Plc yahembye urubyiruko rufite imishinga y’indashyikirwa mu buhinzi –

    Ba rwiyemezamirimo bahembwe ni Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwa AvoCare, rubyaza amavuta muri avoka ndetse na Rwema Christian ufite Ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.

    Aba ba rwiyemezamirimo bombi batsinze mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko. Irya 2021 ryatewe inkunga na MTN Rwandacell Plc, ryibanze ku guteza imbere urubyiruko rwashoye mu buhinzi ariko rwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gushyigikira imishinga igamije guteza imbere urubyiruko.

    Yagize ati “Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-Commerce). Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.”

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc, avuga ko iri rushanwa ryari rigamije guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

    Yagize ati “Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda.”

    Rwema Christian yavuze ko yishimiye inkunga yatewe, avuga ko azayikoresha mu “guteza imbere ibikorwa bye agakomeza kubyagurira mu mahanga.”

    Niyidukunda na we yavuze ko “Iki gishoro kizazamura ubushobozi bw’ikigo cyacu kandi turusheho kumurika ibyo dukora kuko tubonye ubushobozi.”

    MTN Rwandacell Plc yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuzima rusange bw’Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibikorwa bya Leta.

    Binyuze muri iyi gahunda, mu mwaka ushize MTN Rwandacell Plc yashyize miliyoni 100 Frw mu kigega Nzahurabukungu, ERF, ubu ikazakoresha miliyoni 30 Frw muri ibyo bikorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga

    Iyi Nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc

    Rwema Christian ufite Ikigo SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga, yatsindiye miliyoni 3 Frw

    Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwitwa AvoCare, yatahanye miliyoni 3 Frw

    Abatsinze bashyikirijwe ibihembo byabo

  • Itabwa muri yombi rya Karasira ryatangije inkubiri y’abasaba ko abandi barimo Uwimana Agnès bafatwa –

    Bikimara kumenyekana ko Uzaramba Karasira Aimable, yatawe muri yombi, RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Birimo ibyo yagiranye n’imiyoboro ya YouTube itandukanye harimo Umurabyo TV y’umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès n’indi itandukanye.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona n’abandi bafite imyitwarire nk’iya Karasira bakurikiranwa n’ubutabera.

    Ni urutonde rurerure ariko abashyirwa mu majwi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir’umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko n’abandi.

    Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati “Twatahuye ko icengezamatwara ryabo ry’ibinyoma bakora bitwaje uburenganzira bwo kwisanzura no kuvuga ibyo bashaka ryatuma bigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko bityo guhakana Jenoside bigakomeza guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi. Barashaka kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ururi imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

    Abandi bavuze ko Karasira na Uwimana bafatanyije urugamba rwo kugoreka amateka kikaba ari ikintu kidakwiye kureberwa cyangwa kwihanganirwa kandi ko umuti wacyo uri mu butabera.

    Undi yagize ati “Turashimira RIB kubera iyi ntambwe yateye [gufata Karasira] ariko urugendo ruracyari rurerure. Uwimana Agnès n’abasangirangendo be bakwiye gufatwa.”

    Hari undi wagize ati “Bagomba kumva ko nta we uri hejuru y’amategeko kandi ko nta we uzakinisha gukwiza urwango, ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumurebere.”

    Gufata Karasira byaratinze cyane

    Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Intsinzi TV, yavuze ko abagiye batambutsa ibitekerezo bya Karasira cyangwa abo babihuje na bo bakwiye gukurikiranwa.

    Ati “Iki gihugu cyabayemo Jenoside, kuyikinisha ni igitutsi ku Banyarwanda. Ni igitutsi ku nyokomuntu. Ni ikintu tutagakwiye kwihanganira ngo tumare iminsi, umwe, ibiri itatu. Ahantu iyo habaye jenoside imitekerereze y’abantu igomba guhinduka.”

    Yakomeje avuga ko bidakwiye ko niba harapfuye abantu barenze miliyoni mu mezi atatu, hagira ushaka kubyibagiza mu gihe gito. Ibi ngo byazarangira igihugu gifite urubyiruko rukura rushidikanya niba ibyabaye ari byo.

    Tom Ndahiro yongeyeho ko gufatwa kwa Karasira byakererewe cyane kuko yatanze uburozi ku rubyiruko rutazi uko Jenoside yagenze ariko ko atari we bireba wenyine ahubwo afite abantu bahana amakuru, bumvikana.

    Ati “Ntabwo bireba umuntu umwe kandi ntabwo bihishira, bariyerekana. Imiyoboro yose yagiye ihitisha ibiganiro bipfobya icyaha cya Jenoside ikwiye kubibazwa.”

    Uwimana Nkusi Agnès yavuze ko adashobora gupfobya Jenoside dore ko ari n’icyaha yakurikiranyweho akaza kugirwa umwere mu nkiko. Kuri ubu ngo nta bwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa cyane ko ibyo avuga biri mu bigize akazi ke.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yagize ati “Nta mutegetsi urampamagara, RIB ntirampamagara, ndi aho ntegereje kandi n’iyo bampamagara nakwitaba, nta bwoba mfite, mba ndi mu kazi kanjye kandi ngakora nabanje kwisunga amategeko mbanza gusasira ibyo mvuga. Kuvuga ngo napfobya Jenoside barabizi kuko naranabirezwe, nabaye umwere kuri icyo cyaha. Ntabwo mpfa gukora mpubutse kuko imyaka itanu nafunzwe ni myinshi.”

    Si ubwa mbere Uwimana Agnès asabiwe gutabwa muri yombi kuko no mu kwezi gushize abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi bazamuye ijwi basaba ko akurikiranwa ku matwara ari mu mujyo umwe n’aya Karasira by’umwihariko mu kiganiro yari yamutumiyemo.

    Ingingo batinzeho harimo ivuga ko FPR ari yo yatangije intambara ititaye ku masezerano ya Arusha maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari na yo ngo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bihabanye n’ukuri kuko abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko Jenoside yateguwe kera, bityo ko abavuga indege yabaye imbarutso yayo ari abashaka urwitwazo.

    Mu 2011 Urukiko Rukuru rwakatiye Uwimana Agnès igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda nyuma aza kubihanagurwaho.

    Itabwa muri yombi rya Karasira ryatumye hari abazamura ijwi basaba ko na Uwimana Agnès afatwa

  • Itabwa muri yombi rya Karasira ryatangije inkubiri y'abasaba ko abandi barimo Uwimana Agnès bafatwa – #rwanda #RwOT

    Bikimara kumenyekana ko Uzaramba Karasira Aimable, yatawe muri yombi, RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ibiganiro yari amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Birimo ibyo yagiranye n'imiyoboro ya YouTube itandukanye harimo Umurabyo TV y'umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès n'indi itandukanye.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona n'abandi bafite imyitwarire nk'iya Karasira bakurikiranwa n'ubutabera.

    Ni urutonde rurerure ariko abashyirwa mu majwi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir'umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n'amategeko n'abandi.

    Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati 'Twatahuye ko icengezamatwara ryabo ry'ibinyoma bakora bitwaje uburenganzira bwo kwisanzura no kuvuga ibyo bashaka ryatuma bigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko bityo guhakana Jenoside bigakomeza guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi. Barashaka kuyobya urubyiruko rw'u Rwanda rwaba ururi imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.'

    Abandi bavuze ko Karasira na Uwimana bafatanyije urugamba rwo kugoreka amateka kikaba ari ikintu kidakwiye kureberwa cyangwa kwihanganirwa kandi ko umuti wacyo uri mu butabera.

    Undi yagize ati 'Turashimira RIB kubera iyi ntambwe yateye [gufata Karasira] ariko urugendo ruracyari rurerure. Uwimana Agnès n'abasangirangendo be bakwiye gufatwa.'

    Hari undi wagize ati 'Bagomba kumva ko nta we uri hejuru y'amategeko kandi ko nta we uzakinisha gukwiza urwango, ikinyoma n'ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumurebere.'

    Gufata Karasira byaratinze cyane

    Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube wa Intsinzi TV, yavuze ko abagiye batambutsa ibitekerezo bya Karasira cyangwa abo babihuje na bo bakwiye gukurikiranwa.

    Ati 'Iki gihugu cyabayemo Jenoside, kuyikinisha ni igitutsi ku Banyarwanda. Ni igitutsi ku nyokomuntu. Ni ikintu tutagakwiye kwihanganira ngo tumare iminsi, umwe, ibiri itatu. Ahantu iyo habaye jenoside imitekerereze y'abantu igomba guhinduka.'

    Yakomeje avuga ko bidakwiye ko niba harapfuye abantu barenze miliyoni mu mezi atatu, hagira ushaka kubyibagiza mu gihe gito. Ibi ngo byazarangira igihugu gifite urubyiruko rukura rushidikanya niba ibyabaye ari byo.

    Tom Ndahiro yongeyeho ko gufatwa kwa Karasira byakererewe cyane kuko yatanze uburozi ku rubyiruko rutazi uko Jenoside yagenze ariko ko atari we bireba wenyine ahubwo afite abantu bahana amakuru, bumvikana.

    Ati 'Ntabwo bireba umuntu umwe kandi ntabwo bihishira, bariyerekana. Imiyoboro yose yagiye ihitisha ibiganiro bipfobya icyaha cya Jenoside ikwiye kubibazwa.'

    Uwimana Nkusi Agnès yavuze ko adashobora gupfobya Jenoside dore ko ari n'icyaha yakurikiranyweho akaza kugirwa umwere mu nkiko. Kuri ubu ngo nta bwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa cyane ko ibyo avuga biri mu bigize akazi ke.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yagize ati 'Nta mutegetsi urampamagara, RIB ntirampamagara, ndi aho ntegereje kandi n'iyo bampamagara nakwitaba, nta bwoba mfite, mba ndi mu kazi kanjye kandi ngakora nabanje kwisunga amategeko mbanza gusasira ibyo mvuga. Kuvuga ngo napfobya Jenoside barabizi kuko naranabirezwe, nabaye umwere kuri icyo cyaha. Ntabwo mpfa gukora mpubutse kuko imyaka itanu nafunzwe ni myinshi.'

    Si ubwa mbere Uwimana Agnès asabiwe gutabwa muri yombi kuko no mu kwezi gushize abakoresha imbuga nkoranyambaga n'ubundi bazamuye ijwi basaba ko akurikiranwa ku matwara ari mu mujyo umwe n'aya Karasira by'umwihariko mu kiganiro yari yamutumiyemo.

    Ingingo batinzeho harimo ivuga ko FPR ari yo yatangije intambara ititaye ku masezerano ya Arusha maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari na yo ngo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bihabanye n'ukuri kuko abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko Jenoside yateguwe kera, bityo ko abavuga indege yabaye imbarutso yayo ari abashaka urwitwazo.

    Mu 2011 Urukiko Rukuru rwakatiye Uwimana Agnès igifungo cy'imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w'igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda nyuma aza kubihanagurwaho.

    #PunishAllGenocideDeniers
    They'r targetin #Rwanda-n youth, both @home & in diaspora. We'r concerned dat their campaign of misinformation &disinformation, under the guise of freedom of speech will gain traction amngst the youth,thereby perpetuating #genocide denial for generations pic.twitter.com/S1Sly71XDH

    — Kagabo Jacques (@kagabojacques) June 1, 2021

    .@RIB_Rw we thank you for taking this step, but we still have a long way to go.#PunishAllGenocideDeniers
    Arrest Agnes and their cliques https://t.co/g0iRn5qRSV

    — Inyamamare Benedict (@InyamamareB) June 1, 2021

    Bagomba kumva ko ntawe uri hejuru y'amategeko!
    Kandi ntawe uzakinisha gukwiza urwango/ikinyoma n'ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumureebeere!!!#PunishAllGenocideDeniers

    — Béatrice Uwera (@Beatrice_Uwera) June 1, 2021

    Itabwa muri yombi rya Karasira ryatumye hari abazamura ijwi basaba ko na Uwimana Agnès afatwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itabwa-muri-yombi-rya-karasira-ryatangije-inkubiri-y-abasaba-ko-abandi-barimo

  • MTN Rwandacell Plc yahembye urubyiruko rufite imishinga y'indashyikirwa mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ba rwiyemezamirimo bahembwe ni Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwa AvoCare, rubyaza amavuta muri avoka ndetse na Rwema Christian ufite Ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.

    Aba ba rwiyemezamirimo bombi batsinze mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere imishinga y'urubyiruko. Irya 2021 ryatewe inkunga na MTN Rwandacell Plc, ryibanze ku guteza imbere urubyiruko rwashoye mu buhinzi ariko rwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gushyigikira imishinga igamije guteza imbere urubyiruko.

    Yagize ati 'Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n'ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga (e-Commerce). Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by'ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.'

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc, avuga ko iri rushanwa ryari rigamije guteza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda'.

    Yagize ati 'Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda.'

    Rwema Christian yavuze ko yishimiye inkunga yatewe, avuga ko azayikoresha mu “guteza imbere ibikorwa bye agakomeza kubyagurira mu mahanga.'

    Niyidukunda na we yavuze ko 'Iki gishoro kizazamura ubushobozi bw'ikigo cyacu kandi turusheho kumurika ibyo dukora kuko tubonye ubushobozi.'

    MTN Rwandacell Plc yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuzima rusange bw'Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima, iterambere ry'ubukungu ndetse n'ibikorwa bya Leta.

    Binyuze muri iyi gahunda, mu mwaka ushize MTN Rwandacell Plc yashyize miliyoni 100 Frw mu kigega Nzahurabukungu, ERF, ubu ikazakoresha miliyoni 30 Frw muri ibyo bikorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga

    Iyi Nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc

    Rwema Christian ufite Ikigo SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga, yatsindiye miliyoni 3 Frw

    Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwitwa AvoCare, yatahanye miliyoni 3 Frw

    Abatsinze bashyikirijwe ibihembo byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwandacell-plc-yahembye-urubyiruko-rufite-imishinga-y-indashyikirwa-mu